Blog

  • Impungenge ku ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe Covid-19 yakomeza guca ibintu – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma ku kigero cya 3.4% mu mwaka ushize, bitewe n’ingamba zirimo Guma mu Rugo zatumye ubucuruzi budindira cyane, mu gihe Leta yarimo gusabwa gusohora amafaranga menshi bitewe no kwita ku barwayi ba Covid-19, nyamara inzego rw’ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zarahungabanye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byabaye ngombwa ko Leta ifata imyenda kugira ngo ikomeze kuzuza inshingano zayo.

    Ibi ariko ntibyabujije Guverineri Rwangombwa kuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, abishingira ku buryo ibikorwa byose bisa nk’ibyendaga gufungurwa, ku buryo icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo cyari cyose, ndetse ubukungu bukazamuka ku kigero cya 5.1%.

    Icyo gihe yaragize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo.”

    Inzira ntibwira umugenzi

    Ubwo Guverineri Rwangombwa yatangaga icyizere cy’izahuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri Gicurasi, imibare y’abandura Covid-19 yari hasi kuko uko kwezi kwarangiye kiri munsi ya 3%. Uretse ubwandu buke, amakuru yariho icyo gihe ni uko inkingo zari hafi kugera mu Rwanda, bitewe n’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’inganda zikora izo nkingo, ndetse amakuru akavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ibijyanye no kwishyura bitari ikibazo.

    Ntitwavuga ko icyizere cyariho icyo gihe cyaraje amasinde, kuko ibimenyetso byose byerekanaga ko hatangiye kugaragara umucyo nyuma y’urugendo rw’umwijima, ariko ibi byari iby’igihe gito, kuko ubukana bwa Covid-19 bwari bugiye gufata indi ntera, bitewe na Coronavirus yihinduranyije izwi nka Delta.

    Iyi Delta yatangiye guca ibintu ihereye mu Buhinde, igihugu kitari cyaragize ubwandu bukabije mu mwaka ushize. Amashusho y’abantu bari gupfira ku mihanda, abandi batonze umurongo bategereje ‘oxygen’ yateye abantu ubwoba ku Isi yose, ndetse anatuma u Buhinde bufata ingamba zikomeye zirimo guhagarika inkingo zacuruzwaga mu mahanga, zikabanza gukoreshwa hakingirwa Abahinde kuko ari bo bari bibasiwe kurusha abandi.

    Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi byo muri Afurika kuko byari bukoreshe inkingo zakorewe mu Buhinde, gusa ibi byari agatonyanga mu nyanja bitewe n’uko haburaga igihe gito Delta ikagera mu Rwanda, ikaza ari rurangiza kuko umubare w’abandura wazamutse ukava ku bantu barengaho 100 muri Gicurasi, kuri ubu bakaba bari hejuru ya 800.

    Ubu bwiyongere budasanzwe buherekejwe n’impfu na zo zidasanzwe, bikiyongeraho ibura ry’inkingo n’imyitwarire y’Abanyarwanda yaranzwe no kuduhoka mu kwirinda Covid-19, byatumye Guverinoma yongera gusubizaho ingamba za Guma mu Rugo mu bice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

    Ibi ntibyari kubura kugira ingaruka ku bukungu, kuko Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku budahangarwa bw’ubukungu bw’ibihugu ku Isi, Fitch Ratings, cyagaragaje ko u Rwanda rugifite inota rya B+ rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ariko bushobora guhungabana mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu.

    Iki kigo kigira kiti “Ingaruka z’icyorezo zizateza ihungabana ry’umutungo w’abaturage, mu gihe zizakomeza gutuma Leta ikoresha umutungo mwinshi kugira ngo ishyigikire ubukungu.”

    Cyavuze kandi ko uku gukomeza gushora amafaranga menshi bizagira ingaruka ku cyuho kiri mu ngengo y’imari, aho byitezwe ko kizagera ku 8.6% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, kivuye kuri 9.2% mu mwaka ushize, uretse ko iki kigero kikiri hejuru ya 5.3% yakagombye kuba ifitwe n’ibihugu bifite inota rya B+.

    Kubera iyi mpamvu, Fitch Ratings kivuga ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwagumanye inota rya B+, budatanga icyizere cyo gukomeza kurigumana mu bihe biri imbere kuko rwavuye ku rwego rwa ‘B+ Stable’, rw’ibihugu bifite ubukungu butanga icyizere cyo gukomeza kwihagararaho mu bihe biri imbere, rukajya ku rwego rwa ‘B+ Negative’, rw’ibihugu bigomba gukora iyo bwabaga mu kwirinda ihungabana ry’ubukungu mu bihe biri imbere.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko nubwo ingamba za Guma mu Rugo zizahungabanya ubukungu ariko zari ngombwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati “Ubukungu buzahungabana kuko iyo ibikorwa bifunze, bigira ingaruka nyinshi zitari nziza ariko byari ngombwa kugira ngo Leta igenzure iki cyorezo, noneho ikazarwana no kuzahura ubukungu ariko abantu batarapfuye ari benshi. Ni amahitamo akwiye kuri Leta ishyira mu gaciro.”

    Fitch Ratings yatanze umuburo w’uko mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu, “Byagira ingaruka ku izahuka ry’ubukungu, bigatinza imishinga ya Leta ndetse bikanongera umwenda wayo.”

    Inkingo zihanzwe amaso

    Kaberuka yavuze ko uburyo bwonyine Leta yakoresha kugira ngo izanzamure ubukungu bw’u Rwanda butaragera mu mazi abira, ari ugushaka uburyo bwose ibona inkingo kuko ari zo zonyine zifite ubushobozi bwo kuba zatuma ibikorwa byose bifungurwa, igihugu kigakomeza kwinjiza amafaranga nk’uko byahoze.

    Yagize ati “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kubona inkingo, nizo gisubizo cyonyine gihari mu guhangana n’iki cyorezo ku buryo abantu basubira mu mirimo ntacyo bikanga, naho ubundi iki cyorezo kizatuma ibikorwa bya Guma mu Rugo bikomeza kwiyongera kugira ngo Leta ihangane n’ubwandu bwinshi kandi ntabwo ari byiza ku bukungu bwacu bucyiyubaka.”

    Fitch Ratings itanga inama z’uko Leta ikwiye kwirinda gufata imyenda myinshi, ahubwo ikagerageza kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu cyane cyane mu misoro, nubwo hari ibyago by’uko na yo ishobora kugabanuka kuko ibikorwa by’ubucuruzi byakabaye biyinjiza na byo bidakora mu buryo bwuzuye.

    Byari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5.1% uyu mwaka, gusa ingamba nshya za Guma mu Rugo zishobora kuzakoma mu nkokora iyi ntego.

    Ikigo cya Fitch cyagaragaje ko mu gihe ingamba zirimo Guma mu Rugo zakomeza kwiyongera, ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzahungabana bikomeye

    Ibikorwa by’ubucuruzi bimaze iminsi byarasubiye nyuma bitewe n’ubwiyongere bwa Covid-19

    Kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byongere kugenda neza nka mbere, Leta yasabwe gushyira ingufu mu kubona inkingo

  • Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bamaze igihe bakora muri Perezidansi bahawe inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga niyo yemeje ko bahabwa inshingano nshya.

    Bombi bari bamaze igihe kinini bakora muri Perezidansi mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru.

    Usibye gukora mu ishami ry’itangazamakuru, Yolande Makolo mu 2014 yari yagizwe Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika.

    Ku rundi ruhande, Stephanie Nyombayire yari aherutse guhabwa izindi nshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho mu kwezi gushize yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Communiqué from the Office of the Prime Minister | Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe pic.twitter.com/rIEbDTpY36

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 31, 2021

    Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

    Stephanie Nyombayire yagizwe Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika

  • Rubavu: Yafatanywe ibiro 33 by’urumogi abivanye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudugudu wa Gahira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo musore yafashwe arimo kwinjiza urwo rumogi mu Rwanda avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi (Panya).

    CIP Karekezi yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

    Yagize ati “Abapolisi bari bafite amakuru ko asanzwe atuye muri metero icumi uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi. Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge.”

    “Abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

    Uwo musore amaze gufatwa, yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari arujyanye mu isantire ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi agiye kuruha abakiriya be.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bo batanze amakuru yafashije Polisi gufata uwo musore. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw ’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

    Uwo musore ndetse n’urumogi yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yafashwe avanye urumogi muri Congo arugemuriye abakiliya be

  • RIB yataye muri yombi batanu mu banyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri nyuma yo gusoza ibizamini – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire) bishimira ko bari gusoza ibizamini bya Leta.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, RIB yataye muri yombi batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.

    Ibyaha bakurikiranweho ni ukwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko riteganya ko uwamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo gihanwa n’ingingo ya 182 y’iryo tegeko.

    Ku wagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari y’imyaka atatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Nubwo aba banyeshuri bafashwe ariko amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi munyeshuri uri no mu bakekwaho gutangiza iyo nkongi kuko ari we wabanje gucana igitanda, kugeza ubu utaratabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko n’abanyeshuri ari nk’abandi baturage bose imbere y’amategeko cyane ko baba bangiza ibikorwa rusange n’abandi bashobora kuzakoresha mu gihe kizaza.

    Ati “Abanyeshuri ni kimwe n’abandi bose, na bo amategeko arabareba mu byerekeye kubaha aho bari n’ibikoresho bakoresha. Ntabwo bikwiye ngo kuko warangije ishuri ugomba gufata ibyo warayeho, ibitanda na matela ukabyangiza, ukamena ibirahure by’amashuri kuko ayo mashuri n’abandi baba bagomba kuzayigiramo. Rero nk’uko wayasanze ugomba kuyasiga ameze neza”

    Yasabye ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ko barangije amashuri bagakora ibikorwa bigize ibyaha.

    Ati “Ntabwo ari byo kandi ntibikwiye. Ni utuntu turi kugenda tugaragara ku banyeshuri ngo barangije bakangiza, bakanakora ibikorwa bigize ibyaha.”

    Kugeza ubu aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeza.

    RIB iributsa buri muntu wese ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi inibutsa abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Abanyeshuri bakurikiranyweho gutwika no kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri batawe muri yombi

  • Humble Jizzo yamaze amakenga abibazaga ko we n'umuryango we bimukiye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Bikimenyekana ko uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n'umuryango we, hari abahise bakeka ko atakigarutse mu Rwanda ukundi.

    Aganira n'Igihe dukesha iyi Nkuru yatangaje ko yagiye muri gahunda bwite z'umuryango we kandi ko nizirangira azahita agaruka mu Rwanda.

    Yagize ati “Ndagaruka mu Cyumweru kimwe, hari gahunda z'umuryango nari nasimbukiyemo ariko ngomba guhita nza. Naho abari bafite impungenge ko Urban Boys yaba isenyutse bo nababwira ko nta cyabuza itsinda kuririmba kuko njye ndahari.'

    Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko nk'itsinda bafite ibikorwa byinshi kandi yizeye ko bizashimisha abakunzi ba Urban Boys.

    Nyuma y'uko mu 2017, Safi Madiba avuye muri Urban Boys, igasigaramo Humble Jizzo na Nizzo, iri tsinda ryagerageje gukomeza gukora ndetse rinashyira imbaraga mu bikorwa kugira ngo hatagira ukeka ko ryahungabanye cyane.

    Kimwe mu byari byakomeje gutera impungenge abafana b'iri tsinda ni uko kuva umwaka ushize nta ndirimbo n'imwe nk'itsinda barongera gukora.

    Ibintu byarushijeho kuba bibi, mu minsi ishize ubwo Nizzo yasohoraga indirimbo 'Fine' yakoranye na Social Mula na Peace Jolis ariko itumvikanamo Humble Jizzo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/humble-jizzo-yamaze-amakenga-abibazaga-ko-we-n-umuryango-we-bimukiye-muri

  • Yahanutse ku buriri agagara umubiri ubwo yakanguraga umugabo we ngo batere akabariro #rwanda #RwOT

    Ubwo madamu Sophie yashakaga kujya hejuru y'umugabo we Guy Rodgers w'imyaka 53 ngo amukangure batere akabariro,yahanutse ku gitanda yikubita hasi arangirika cyane byamuviriyemo kugagara.

    Uyu mugore akimara guhanuka yataye ubwenge,ariko umugabo wari usinziriye ntiyamenya ibyabaye kugeza mu gitondo ubwo yabonaga umugore we imbavu ze zangiritse.

    Bwana Guy yahise ajyana umugore we kwa muganga igitaraganya basanga umubiri we utabasha gukora ibice bimwe na bimwe.

    Amaze kugezwa ahavurirwa indembe,abaganga basanze uyu mugore yagize ikibazo gikomeye ku buryo atari kongera kubasha kugenda.

    Abaganga basanze uyu mugore yari yakomeretse uruti rw'umugongo kandi kuruvura bikunze gutera ibiibazo birimo kugagara imbavu,kunanirwa kugenda,kuvuga n'izindi.

    Nyuma y'imyaka 2 uyu mugore yituye hasi,yabashije kubagwa inshuro 3 bimufasha kongera kugenda ariko intera ntoya cyane ndetse no gukoresha akagare.

    Ntabwo ashobora gukoresha amaboko ye mu guterura ibintu byoroheje ndetse hari n'ibindi bice bye by'umubiri bidakora.

    Sophie yagize ati 'Ntabwo nkiri umuntu usanzwe.Meze nk'uwakangukiye mu wundi muntu.Ntabwo bihindura uwo wari we.Ntabwo nkiri uko nari meze mbere,icyizere cyaragiye.

    Biba bisa nk'aho uri mu kiriyo cy'umubiri wawe.Ugikora igihe kirekire.Byangije buri kimwe kuko no ku buriri simbasha guhindukira kuko hari ibikomere iyo hagize ikibikoraho umubiri urashya.Ikibabaje nuko mpora mu rugo nta n'ikintu nabasha gukora ubu.”


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahanutse-ku-buriri-agagara-umubiri-ubwo-yakanguraga-umugabo-we-ngo-batere

  • Umugore w'imyaka 30 umaze kubyara abana 10 ababajwe n'umugabo we wamusabye kumubyarira abana 22 kandi bakennye #rwanda #RwOT

    Uyu mugore utuye mu cyaro cyitwa Navakholo agiye kubyara umwana wa 11 ndetse yemeje ko buri mwaka abyara umwana ariyo mpamvu afite benshi mu gihe gito.

    Yabwiye TV47 ati 'Nabyaye aba bana buri mwaka.Buri gihe uko ngiye mu kwezi k'uburumbuke ndatwita.Umwana wanjye muto nta mwaka aruzuza.'

    Wekesa wirya akimara kugira ngo atunge aba bana, yavuze ko bituma bamwe bava mu ishuri.

    Ati 'Umwana wanjye mukuru yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa7 kubera ko buri gihe bamwirukanaga kubera kunanirwa kwishyura no kubura impuzankano.

    Uwa kabiri nawe yavuye mu ishuri,nabagiriye inama yo kujya kuragira amatungo y'abandi bagira icyo babona bakamfasha kurera abandi bana.'

    Uyu mugore yavuze ko azi neza ko kugira abana bake ari imvano y'iterambere ariko umugabo we yanze kubineza urubyaro.

    Uyu mugore yavuze ko yigeze kujya kwa muganga gufata agapira ko kuboneza urubyaro, uyu mugabo ararakara niko kumusubiza kwa muganga ngo bagakuremo.
    Uyu mugabo yabwiye uyu mugore ko yamuhaye umubare w'abana akeneye agomba kubuzuza.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-30-umaze-kubyara-abana-10-ababajwe-n-umugabo-we-wamusabye

  • Wa mukobwa uri mu ndirimbo Nshya ya Juno yatanze ubuhamya n'uko yaririmbaga muri Korali[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihe gitambutse hasakaye amafoto y'uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari ifoto yahujwe n'iya Ezee igaragaza umukobwa uri muri Korali arimbo kuririrmba. Mu kiganiro yahaye INYARAWANDA dukesha iyi nkuri yatanze ukuri kose kuri iyi foto ndetse anavuga ko ku mafaranga Jubo Kizigenza yamwishyuye kugirango agaragare mu mashusho y'indirimbo ye 'Please Me'.

    Ezee yavuze byinshi abantu bibaza ndetse n'ibyakurikiye indirimbo 'Please Me' ya Juno Kizigenza birimo ibitutsi, amagambo menshi n'ibindi ariko we akavuga ko atari byo aha agaciro ahubwo aha agaciro iterambere ry'aho ashaka kugera.

    Ezee yavuze ko yari asanzwe yiyambazwa mu mashusho y'abahanzi batandukanye mu ndirimbo zirimo nka Tricky by Logan Joe ndetse na Kantona by Kenny K Shot kandi ko ari ibintu rwose yari amenyereye. Nk'umukobwa ufite intumbero ku kintu runaka we icyo aha agaciro, avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ari akazi.

    Ezee mu busanzwe avuga ko yakuriye muri korali kuva akiri umwana ndetse ko yari mu b'imbere batera kuko we bakundaga no kumushyira imbere y'abandi bose kubera ko yari umwana muto, gusa yahishuye ko cyari igitutu cy'ababyeyi.

    Yagize ati “Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n'ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w'ababyeyi bashaka kuko n'ubwo bwenge bwo guhangana n'ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya”.

    Muri iki kiganiro tugiye kugaruka kuri byinshi kuri uyu mukobwa ndetse anatubwire nyuma yo kugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza byari bimeze gute, ni amafaranga angahe yishyuwe na Juno na cyane ko akazi yakoze kuri iyi ndirimbo hari n'abavuga ko yari kwandika ko bayifatanyije.

    Ati “Kuri njyewe ni ibintu bisanzwe kugaragara mu mashusho ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu nkatwe tuba tutarabaye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze za ba Chris Brown na ba nde bose ni ibintu rero bisanzwe”.

    Akomeza agira ati 'Abantu barantutse, banditse ibintu bidahuye ariko kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo kuri njye wari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Rero ntabwo nkeneye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, ku bantu bose bantekereje nabi, gusa njyewe icyo ndeba hari abambwiye ngo wakoze neza komerezaho”.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-mukobwa-uri-mu-ndirimbo-nshya-ya-juno-yatanze-ubuhamya-n-uko-yaririmbaga

  • Dore ibintu 2 utagomba kwihanganira ubibwiwe n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    Bavuga ko umunwa uvuga ubwinshi bw'umutima, niba rero uri kumwe n'umuntu utagukunda by'ukuri, uzabimenyera mu magambo ye. Ku bakobwa bafite abasore bakundana nabo dore ibintu 2 utagomba kwihanganira nabikubwira:

    1. Ndakuyoboye

    Nubwo ibi bikunze kubaho, abahungu babwira abakunzi babo cyane cyane mu gihe cyo bari mu ntonganya, ariko ni gute wabwira umukobwa mukundana ko umuyoboye? Kuba uyoboye ntabwo bivuze ko udakunda, ariko ujya gusa naho ari muri urwo rukundo ku mpamvu yawe iyo ari yo yose, niba iyo mpamvu ibuze cyangwa ishize, uzamureka.

    Nk'umukobwa uzi ubwenge, iyo umuhungu akubwiye ko akuyoboye, ni ukuvuga ko yakwirukana igihe icyo ari cyo cyose, ikintu cyiza ushobora gukora ni uguhita utandukana nawe kuko byumvikana ko amaherezo azagushengura umutima. Ntukemere ko hagira umuntu ubana nawe, kuko ari we wenyine uyobora. Kuberako bisaba ibirenze ibyo.

    2. Reka kungenzura

    Umusore akimara kukubwira ngo uhagarike kumugenzura, ugomba kumenya ko ibendera ry'umutuku rimaze kuzamuka. Abahungu benshi babwira abo bakundana kureka kubiruka inyuma babikora kuko bashaka ko abakobwa bakundana babaha amahirwe yo kubaca inyuma. Niba umuhungu agukunda koko, ntazakubwira ibyo.

    Ashobora kukubwira aya magambo gusa niba aguca inyuma cyangwa se ashaka gutangira kuguca inyuma. Mugihe kizaza, ushobora kwikiza abagabo babi nk'abo uhita utandukana nawe.

    N'ubwo abantu bavuga amagambo ababaza cyane iyo barakaye, ihangane niba babivuze rimwe gusa kubera uburakari, kandi nawe ushobora kubibera gihamya ko yari yarakaye.Ariko niba akunze kubivuga kenshi, umenye ko umutima we utagishoboye kubana nawe!

    Src:www.LoveTips.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-2-utagomba-kwihanganira-ubibwiwe-n-umukunzi-wawe

  • Perezida Biden yategetse ko uwemeye gukingirwa Covid-19 ahabwa 100,000FRW #rwanda #RwOT

    Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

    Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa.

    Rimeze nk'iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

    Avugira muri White House kuwa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n'impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw'ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

    Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y'abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

    Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy'abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk'uko bivugwa n'imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by'abantu bafite imyaka y'ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

    Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa.”

    Ibi bije mu gihe imfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

    New York, California n'izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi.

    Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n'iburengerazuba.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-biden-yategetse-ko-uwemeye-gukingirwa-covid-19-ahabwa-miliyoni-frw