Blog

  • Rubavu: Abo mu Murenge wa Kanama baremeye abo mu Murenge wa Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Toni eshanu z’ibirayi ni zo abatuye mu Murenge wa Kanama bakusanyije kugira ngo zihabwe abatuye mu Murenge wa Rubavu.

    Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kanama, Nzamwita Phocas, avuga ko bakusanyije ibi biribwa bagamije kugoboka bagenzi babo.

    Ati “Ibi biribwa twatanze byatanzwe n’abahinzi, aborozi n’abacuruzi muri Mahoko, kandi mbere yo gufasha abandi twabanje gufasha abacu batari bafite ibiribwa.”

    Nzamwita avuga ko bakusanyije ibirayi nyuma y’umusaruro babonye utubutse. Ati “Twabonye toni 20 kuri hegitare kandi igice kinini ni icyaro hakorwa ubuhinzi aho dufite hegitare 600 z’ibirayi, turebye umusaruro twabonye, twifuje gusangira n’abadafite ibiribwa.”

    Abaturage mu Murenge wa Kanama bakusanyije ibiribwa byo guha abaturage babo batishoboye birimo kawunga 1,500kg, ibishyimbo 400kg, umuceri 250 kg, amata litiro 35 n’imbuto ziribwa 40 kg, hanyuma bakusanya na toni 5 z’ibirayi zihabwa abaturage bo mu Murenge wa Rubavu.

    Uwitwa Ndereya ni umwe mu baturage b’Umurenge wa Rubavu bashoboye guhabwa kuri iyo mfashanyo. Yavuze ko ubuzima bwari bumukomereye.

    Ati “Byari bikomeye kuko aha nta mitungo mpagira ndacumbitse, naje gushaka imibereho none Guma mu Rugo yahagaritse imirimo, urumva udakoze ntiwabona icyo kugutunga. Ubu ndanezerewe ko mbonye icyo kurya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko bashima abaturage barimo kunganira bagenzi babo ndetse n’imirenge irimo kunganira ibyo bafite Leta yatanze.

    Ati “Imbogamizi twari dufite ni uko abo twahaye mbere byashize, abandi batari bahawe, urumva ni ikibazo gusa dufite amahirwe kuko abadufasha barimo kwiyongera.”

    Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu yagaragayemo abaturage bari bakeneye ibiribwa kuko wiganjemo abaturage bakorera buri munsi mu mujyi wa Goma, ariko kubera gahunda ya Guma mu Rugo, benshi bakaba barasabwe kuguma mu rugo ntibakore bituma bagira ikibazo cyo kubura ibiribwa.

  • Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri Maroc #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe y'ingabo z'igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya FAR RABAT ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Maroc.

    Ni nyuma y'ubwumvikane hagati y'amakipe yombi yaba APR FC ndetse na FAR RABAT yashinzwe mu 1958 akaba ari ikipe y'ingabo z'igihugu zo muri Maroc yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2020-2021.

    Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku isaha yi saa saba nibwo uyu mukinnyi w'imyaka 26 afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Morocco aho yabonye ikipe azakinira mu myaka itatu iri imbere.

    Mubutumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC yagize ati: Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk'aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen.

    James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n'ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k'umutima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/01/imanishimwe-emmanuel-yerekeje-muri-maroc/

  • U Burundi bwemeye inkingo Banki y'isi yabingingiye gufata #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima mu Burundi,Dr Thaddée Ndikumana yabwiye abanyamakuru ko izo nkingo basabwe na Banki y'isi ko bazihabwa, mu ibaruwa yabandikiye.

    Ati: “Imyanzuro yafashwe kugeza ubu ni uko imiryango ifunguye, badusabye ko twashaka aho tuzazishyira.”

    Yongeraho ko “leta nta ruhare izagira mu gusaba abenegihugu kwikingiza”, ko uzabishaka ariwe uzikingiza.”

    Leta y'Uburundi yabanje kwemera inkingo za Covid ivuga ko izabanza kureba uburyo zikora ahandi,mbere y'uko izemera mu gihugu.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Dr Ndikumana yemeje amakuru ko Covid yiyongereye mu ntara za Kirundo na Ngozi, intara zihana imbibi n'u Rwanda no muri Bujumbura.

    Yatangaje ko bagomba kuguruka ibigo byo kuvuriramo abarwaye Covid muri utwo turere iyi virus yazamutse.

    Abantu hafi 6,000 nibo bamaze gusanganwa indwara ya Covid kuva igeze mu Burundi, naho abandi umunani gusa nibo imaze guhitana, nkuko biri mu mibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y'Ubuzima mu byumweru 2 bishize.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-burundi-bwemeye-inkingo-banki-y-isi-yabingingiye-gufata

  • Inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga bigiye kurushaho kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nteganyanyigisho biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ubu barimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, nyuma ngo hakazakurikiraho gushaka abarimu bazayigisha hirya no hino mu gihugu ndetse no kubahugura.

    Mbarushimana yagize ati “Mbere ayo masomo yajyaga yigishwa, ariko tudafite integanyanyigisho zayo, abigaga ayo masomo bajyaga bakurikiza integanyanyigisho yakozwe n’abandi bafatanyabikorwa nka UNICEF, ariko iyo nteganyanyigisho nshya izaba ijyana na porogaramu z’imyigishirize mu Rwanda ku buryo abiga bazajya biga ibintu bikubiye mu nteganyanyigisho imwe ariko bakabyiga mu rurimi rutagira n’umwe ruheza’.

    Uwo muyobozi yavuze ko intego ari ugufasha abana bafite ubumuga kugira ubumenyi buzabafasha kwibeshaho ubwabo uko babishoboye.

    Mbarushimana ati “Ubu dufite abantu bize ibijyanye n’inyandiko zigenewe abatabona n’indimi z’amarenga zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva kandi ibyo ni bishya. Abo rero ni bo bazafasha mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, guhugura abarimu bazayigisha ndetse no gukurikirana ko ikoreshwa mu mashuri yigisha abana bafite ibyo bibazo”.

    Kanimba Donathile, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind ‘RUB’), avuga ko igihe cyari kigeze ngo ‘REB’ izane iyo nteganyanyigisho, kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma.

    Kanimba ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko zigenewe abatabona (braille) zituruka mu bihugu byinshi, ariko u Rwanda nta n’imwe rufite. Icyo rero cyari ikibazo. Urugero nko mu Kigo cya HVP Gatagara cyo mu Karere ka Rwamagana bafite inyandiko yagenewe abatabona iri mu Gifaransa n’Icyongereza bivanze, mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho, bafite iyo nyandiko iri mu Cyongereza, andi mashuri na yo afite inyandiko zitandukanye”.

    Ati “Nibamara kuzana iyo ‘curriculum’ nshya bizafasha kuko amashuri yose azajya yiga ‘braille’ imwe ahuriyeho, bityo igihe cy’ ibizamini bya Leta, abana babikore bifitiye icyizere, kuko byajyaga bibagora, ariko bizanafasha Inama y’igihugu ishinzwe ibizamini kuko bajyaga bayoberwa ‘braille’ bakoresha”.

    Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’ igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ifite amagambo/ ibimenyetso birenga 2000, iteganyijwe gusohoka muri Nzeri 2021.

    Yagize ati “Umushinga w’iyo nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yadindijwe no kubura abantu babizobereyemo, ariko ubu hari uwo twabonye uzuzuza uwo mushinga.”

    Ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu ‘REB’ twizeye ko iyo nkoranyamagambo izakoreshwa mu mashuri kandi ko itazafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva gusa, ahubwo izafasha n’abarimu babo mu kuzamura uburyo bigishamo. Iyo nkoranyamagambo kandi izaba iboneka no mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo uwo ari we wese uyishaka yayibona.”

    Aganira n’ikinyamukuru The New Times dukesha iyi nkuru, Padiri Jules Maurice Ntirenganya, Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha abana bose biga bafite ubumuga bwo kutabona, kuko izaba ari imwe mu mashuri yose, izabafasha no kujya baganira hagati yabo.

    Yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri 162 biga ‘braille’, ariko ikibazo bahura na cyo ni ukubona ibitabo byanditswe muri ‘braille’. Iyo hatanzwe ibitabo mu mashuri bisaba ko tubyihindurira muri ‘braille’ twe ubwacu. Twizera ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha mu kubona ibitabo byanditse muri ‘braille’ kuko bifasha abanyeshuri bacu”.

  • Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa APR FC yerekeje muri Maroc (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Morocco 🇲🇦 mu ijoro ryatambutse, akaba agiye mu ikipe ya FA Rabat.

    Ku kibuga cy'indege i Kanombe, Mangwende yaherekejwe n'umuryango we n'inshuti zawo. Mupe zi Eto'o ni we wari uhagarariye APR FC ari kumwe n'umukinnyi Blaise.

    Source : https://yegob.rw/imanishimwe-emmanuel-mangwende-wa-apr-fc-yerekeje-muri-maroc-amafoto/

  • King James na Shaddy Boo bafatiwe I Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n'abandi bantu 8 bari kumwe, bafatiwe mu karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

    Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

    Bavuga ko bari bagiye muri ako karere mu bikorwa by'ubucuruzi mu gihe Polisi yo isobanura ko bafashwe bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yatangaje ko bari bari mu busabane.

    Ati 'Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.'

    Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/king-james-na-shaddy-boo-bafatiwe-i-rutsiro-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Guma mu Rugo ibasigiye isomo ryo kwirinda no kurinda abandi Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya yasohotse mu gihe bamwe bakekaga ko bashobora kugumishwa mu rugo, cyangwa hagakomorerwa ibyiciro bimwe na bimwe.

    Uwitwa Niyonzima utwara abagenzi ku igare yagize ati: “Ubuzima twari tumazemo iminsi turimo bwo kubaho muri Guma mu rugo tudakora, ntibwari butworoheye. Kuko nk’uko mubizi, benshi mu batwara amagare, babona ikibatunga ari uko twakoze. Twari duhangayitse, twibaza tuti ese bazadukomorera, cyangwa bazakomorera abamotari nk’uko n’ubushize byakozwe; mbese byari byatuyobeye. Rero kuba badutekerejeho natwe tukemererwa kongera gukora nabyishimiye cyane”.

    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye
    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye

    Undi witwa Ndikumana Emile yagize ati: “Muri iyi minsi ya Guma mu rugo byari ibibazo bikomeye cyane ku muntu nkanjye w’umunyonzi, ubayeho mu buzima bwo gukodesha, utunze umugore n’abana. Bansabaga ifaranga ryo kugura icyo kurya nkabura aho nkwirwa, kuko bitashobokaga ko njya mu muhanda gutwara abagenzi ngo mbone amafaranga. Twariho mu buzima butoroshye, cyane ko ndi no mu bantu batigeze bahabwa imfashanyo muri ibi bihe. Rero kuba badukomoreye, birambohoye, kuko ngiye kongera gukora, nkabona igitunga umuryango”.

    Mu gihe Guma mu rugo imaze igihe kirenga ibyumweru bibiri, abemererwaga kugaragara mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Musanze batwaye moto n’amagare, ni ababaga batwaye imizigo gusa. Ibi na byo benshi ntibyari biboroheye.

    Umumotari witwa Nsabiyaremye Daniel yagize ati: “N’ubwo Inama y’Abaminisitiri ibanziriza iheruka guterana, yari yarashyizeho amabwiriza y’uko za moto n’amagare byemerewe gutwara imizigo, ariko ubwabyo na byo byari bigoranye kuko hari nk’ubwo umuntu yicaraga mu rugo ategereje uwamuhamagara ngo aze amutwaze umuzigo, hakaba hashira n’iminsi irenga itatu utabonye ikiraka”.

    N
    N’ubwo bari barahawe amahirwe yo gutwara imizigo, ngo ntibyabinjirizaga agafaranga nk’ako binjiza igihe batwaye abagenzi

    Undi ati: “Hari n’uwashoboraga kuguhamagara ukajya gukorera nk’ayo mafaranga magana atatu, nk’igihe uguye mu gakosa gato, ugacibwa amande y’amafaranga arenze ayo wakoreye, bikiyongeraho no kujyanwa muri sitade. Kuba rero twongeye kwemererwa gutwara abagenzi, ni amahirwe duhawe yo gukora ngo tubeho tudashonje”.

    Abamotari n’abatwara abagenzi ku magare, bemeza ko biteguye kwitwararika ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu ngamba bafite, harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, guhana intera hagati yabo igihe baparitse n’igihe batwaye abagenzi, kwambara neza agapfukamunwa no kubanza gusuzuma neza niba abo batwaye bubahirije amabwiriza yose y’ubwirinzi, kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

  • Jeton igiye gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Goma na Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

    Iyi nama yari yateguwe n’umuryango wa Comesa mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye ibibazo biboneka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, naho umujyi wa Goma wari
    uhagarariwe n’umuyobozi wawo Col Kabeya Makosa François.

    Imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi inama ni uko mu mezi abiri ari imbere indangamuntu izongera gukoreshwa mu kwambuka imipaka ihuza Akarere ka Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Indangamuntu zikaba zari zahagaritswe kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Uretse gukoresha indangamuntu mu kwambuka umupaka, mu bindi bitandatu byaganiriweho harimo gusuzuma amafaranga yakwa abaturage ku mupaka atari ngombwa, kumvikana ku misoro yakwa ku bicuruzwa byambukiranya imipaka, gukuraho amananiza ku bicuruzwa byinjira mu bihugu, no kugenzura amananiza ashyirwa ku bacuruzi baciriritse bambukiranya imipaka basabwa Amafaranga yo gutura, no guteza imbere ibiganiro by’abayobozi bakuriye amashyirahamwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Aba bayobozi bumvikanye ko tariki 21 Kanama 2021 bazongera gukorana bareba aho imyanzuro ifatwa igeze ishyirwa mu bikorwa.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, imipaka yarafunzwe ariko ibicuruzwa bikomeza kwambuka imipaka. Gusa byaje gusiga igihombo mu bacuruzi bo mu Rwanda boherezaga ibicuruzwa muri Congo kuko hari abambuwe, binakenesha bidasubirwaho abacuruzi bato bakora ubucuruzi buciriritse.

    Kongera kwemerera abakoresha indangamuntu bizafasha abatuye mu mijyi ya Goma na Gisenyi kongera guhahirana ndetse abaturage bazahajwe n’ihagarara ry’ubucuruzi bongere bakore kandi biteze imbere.


  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda, tariki 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Aba barwanyi bafashwe ubwo bari bamaze kurenga umupaka banyuze mu ishyamba rya Nyungwe,bafatirwa mu murenge wa Ruheru Sector wa Nyaruguru.Byabanje kumenyeshwa Urwego ruhuriweho rwo gusuzuma ibibazo by'umutekano ku mipaka mu bihugu by'akarere k'ibiyaga bigariCIRGL/ICGLR wa EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism.

    Guhererekanya aba barwanyi byari bicungerewe na EJVM ndetse n'intumwa y'Umuryango w'abibumbye ishinzwe akarere k'ibiyaga bigari.Ibi byabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021,Ku mupaka wa Nemba.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n'umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe n'umuyobozi ushinzwe iperereza mu gisirikare Colonel Ernest Musaba.

    Komanda ushinzwe EJVM,Col J Miranda,yashimye ubu bufatanye bw'ibihugu byombi mu guhererekanya abanzi ndetse yemeza ko uku guhererekanya aba barwanyi ari ikimenyetso cy'ubufatanye mu gucungirana umutekano mu karere.

    Red Tabara n'umwe mu mitwe ivuga ko irwanya leta y'Uburundi ufite ibirindiromu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwashyikirije-u-burundi-abarwanyi-19-ba-red-tabara-bafatiwe-ku-butaka

  • Tokyo Olympics: Abanyarwanda n'Abarundi ntibahiriwe mu mikino bahatanyemo #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda n'Abarundi ntibahiriwe mu mikino olempike yo gusiganwa kwiruka metero 5000, no koga metero 50 yaba

    yabaye uwa nyuma mu gace ka

    Abakinnyi batatu b'u Rwanda na babiri b'u Burundi nibo bahiganwe uyu munsi ariko bose ntibabashije kubona amahirwe yo kugera mu byiciro bya nyuma.

    Francine Niyonsaba w'u Burundi wasiganwe muri 5,000m,yari mu itsinda rimwe (heat 2) na Marthe Yankurije w'u Rwanda hamwe n'abandi bagore 17.

    Aba bagore bombi ntibabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko Yankurije Marthe yabaye uwa nyuma [#17] akoresheje 15:55.94 mu gihe Umunya Ethiopia watsinze iri tsinda witwa Tsgay yakoresheje 14:55.74.

    Niyonsaba Francine wari uhagarariye u Burundi ndetse ahabwa amahirwe menshi yo kubona umudali,yakoze ikosa mu kwiruka bituma asezererwa.Yari yarangije ku mwanya wa kane muri iri tsinda ndetse yabonye itike.

    Mu gusiganwa 5,000m abagore 38 bo mu bihugu bitandukanye bari mu matsinda abiri, batanu ba mbere muri buri tsinda nibo bazakina 'final' kuwa mbere tariki 02/08.

    Mu mukino wo koga,itsinda rya kabiri yari arimo, Alphonsine Agahozo w'u Rwanda yabaye uwa mbere gusiganwa 50m mu koga akoresheje amasegonda 30.50.

    Mu itsinda rya mbere Kaze Odrina w'u Burundi yabaye uwa kabiri akoresheje 33.39 mu koga 50m.

    Aha mu bagore basiganwa 50m freestyle, harimo amatsinda 11 arimo abakinnyi bose hamwe barenga 70.

    Abakinnyi 16 bakoresheje ibihe bito kurusha abandi batangajwe nk'abakomeje mu kiciro kibanziriza 'final' yaba Agahozo cyangwa Keza nta numwe wabonetsemo.

    Mu bagabo muri koga basiganwa 50m, Maniraguha Eloi w'u Rwanda yabaye uwa karindwi mu itsinda ry'abakinnyi umunani, na we arasezererwa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tokyo-olympics-abanyarwanda-n-abarundi-ntibahiriwe-mu-mikino-bahatanyemo