Blog

  • Ingona yamize umusore barayibaga bayisangamo ibice by'umubiri we #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Indonesia,ingona yamize umusore wari hafi y'ikiyaga hanyuma abagize umuryango we n'abamuzi baza kuyishaka barayifata ndetse barayibaga bayisangamo umubiri w'uyu musore.

    Ingona n'inyamaswa mbi cyane yica abantu barenga 1000 buri mwaka ndetse iri hejuru cyane y'igifi cya shark.

    Umwana w'imyaka 14 wo muri Indonesia yamizwe n'iyi ngona mu mwaka ushize ubwo yarimo guhiga utunyamaswa hafi y'umugezi.

    Uyu mwana witwa Ricky Ganya yari ari gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w'ahitwa Kuching muri Indonesia,yamizwe n'iyi ngona nyuma yo kumukura mu gishanga ikamujyana mu mazi hanyuma iramurya.

    Nyirasenge w'uyu mwana wabonye iyi ngona itwara uyu muhungu yahise ahamagara abantu benshi abasaba ubufasha niko kuza biyemeza gufata iyi ngona.

    Bayiteze umutego w'inkoko kugira ngo isohoke mu mazi ize kuri metero zirenga 3 kure y'amazi bayifate iza kubikora barayizirika.

    Umuyobozi muri Sarawak Fire and Rescue Operations Centre yagize ati 'Ingona yarakuruwe izanwa ku nkombe hanyuma barayibaga bareba mu nda yayo.Ikibabaje nuko muri iyi ngona basanzemo ibice by'umubiri w'umuntu aho byemejwe ko ari iby'iyo ngimbi.'

    Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z'ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.

    Mu gihugu cya Uganda hari ingona yitwaga 'Osama', yari imaze imyaka 14, yishe abasaga 80 bo mu gace kitwa Luganga.

    Iyi ngona yishwe 'Osama', kubera amahano yakorewe muri US kuwa 9/11,yishe abantu benshi aho bivugwa ko yajyaga muri Victoria ikica abana bari koga,igatwara amato byatumye benshi bavuga ko iyi ngona ari umudayimoni ndetse itapfa.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingona-yamize-umusore-barayibaga-bayisangamo-ibice-by-umubiri-we

  • Mangwende yerekeje muri Maroc, aherekezwa n’umugore we n’umwana(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] mu rukerera rw’uyu munsi yafashe indege yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat azakinira imyaka 3.

    Uyu myugariro akaba yahagurutse ku isaha ya Saa Saba z’ijoro, ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n’umugore we Uwase Claudio ndetse n’umwana wabo.

    Uretse aba kandi hari n’umufana ukomeye wa APR FC akaba n’inshuti y’uyu muryango, Ikirezi Emmanuella benshi bazi nka Nana Ozil, Rujugiro ndetse na Mupenzi Eto ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi.

    Hari kandi na Itangishaka Blaise bakinanaga.

    Biteganyijwe ko uyu mugabo mu myaka itatu azakinira iyi kipe agomba gutangwaho agera ku bihumbi 430 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda aho unukinnyi azatwara miliyoni 300 n’aho APR FC igatwara 130.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC, yayinjiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.

    Ni uko Claudio yasezeye kuri Mangwende ati”ubu ndabizi nzongera kukubona kera….”

    N’umwana yari yaherekeje se ku kibuga cy’indege

    Blaise Itangishaka bakinanaga yari yaje kumuherekeza

    Nana Ozil uretse kuba umufana wa APR FC asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Mangwende na Claudio

    Mupenzi Eto ushinzwe gushakira APR FC abakinnyi na we yari ahari

    Rujugiro na we yari yamuherekeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yerekeje-muri-maroc-aherekezwa-n-umugore-we-n-umwana-amafoto

  • Tanzania. Sobanukirwa uruzinduko rwa president Samai Suhulu wa tanzania i Kigali kwambere. #rwanda #RwOT

     Ingingo zingenzi zizigwaho.

     .Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suhulu, azagera i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

     .Imwe mu ngingo z'ingenzi zishimishije hagati y'ibihugu byombi ubu ni ihungabana muri Mozambike, aho u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi 1000 mu kurwanya inyeshyamba z'abayisilamu.

     .Urugendo rwa mbere rwa Perezida Suluhu rwabaye muri Uganda muri Mata, rukurikirwa na Kenga muri Gicurasi.

     Inkuru dukesha ikinyamakuri The standerd cyo muri Tanzania cyabitangaje kigira giti''

     Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suhulu, azagera i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

     Muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri, biteganijwe ko azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

     Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rukurikira inama zo mu rwego rwo hejuru ziherutse kuba hagati y'abayobozi bakuru baturutse mu bihugu byombi.

     Inama iheruka kuba ku ya 16 Nyakanga, ubwo Minisitiri w'Urwanda muri ICT, Paula Ingabire, yabonanaga na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Faustine Ndugulile, kugira ngo basuzume ibikorwa remezo by'insinga z'amazi yo muri Tanzaniya ashyigikira serivisi z'itumanaho mu Rwanda.

     Ku ya 9 Nyakanga, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzaniya, Jenerali Majoro Charles Karamba, yahuye na Minisitiri w'ingabo muri Tanzaniya, Elias Kwandikwa i Dodoma, aho baganiriye ku ngingo z'inyungu.

     Imwe mu ngingo z'ingenzi zishimishije hagati y'ibihugu byombi ubu ni ihungabana muri Mozambike, aho u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi 1000 mu kurwanya inyeshyamba z'abayisilamu.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/01/tanzania-sobanukirwa-uruzinduko-rwa-president-samai-suluhu-hassan-wa-tanzania-i-kigali-kwambere/

  • Mugabe Aristide wa Patriots BBC yifurije isabukuru nziza umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe ya Pateiots BBC, Mugabe Aristide, yifurije isabukuru nziza umukunzi we. Ibi Mugabe yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye aho yashyize ifoto ye ari kumwe n'umukunzi we ayaherekesha amagambo agira ati ” Happy birthday Love, all the blessings from above🙏🏽Keep shining, I love you❤️”.

    Source : https://yegob.rw/mugabe-aristide-wa-patriots-bbc-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi-we/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Yannick Mukunzi n'umuryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021, twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Iyo ntayindi ni iya Yannick Mukunzi n'umuryango we.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yannick-mukunzi-numuryango-we/

  • Umugabo ushinjwa kwiba igisheke ibyo yakorewe ni agahomamunwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Wilson Zamayele ufite imyaka 50 ari mu bitaro i Ntcheu muri Mali nyuma yo gukubitwa n'abaturage akanatemwa amaboko n'umuhinzi w'ibisheke. Umuhinzi w'ibisheke avuga ko uyu mugabo yibye ibisheke mu murima we mu mudugudu wa Kandota, mu karere ka Kwataine.

    Umuvugizi wa polisi ya Ntcheu, Hastings Chigalu, avuga ko ingeso yo kwiba ari mbi ariko abaturage bakwiye kudashaka kwambura ubuzima uwashatse kwiba. Akomeza avuga ko uwahohotewe ari Wilson Zamayele, mu gihe umuhinzi w'ibisheke wamuhohoteye ari Bwana Molesi uri guhigwa bukware nk'uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ushinjwa-kwiba-igisheke-ibyo-yakorewe-ni-agahomamunwa/

  • Dore ibyagufasha kubaka urukundo nyakuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aha buri wese yakwibaza mu by'ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n'umukunzi wawe:

    1.Kumuha cyangwa kumugurira impano umutunguye: Bizashimisha cyane umukunzi wawe kumuha impano zitandukanye ndetse n'ikindi kintu cyose wamuha atari icyiteguye.Ibi bizamwereka ko umuzirikana kandi ko umuhoza ku mutima.

    2.Kumukunda wenyine: Abakobwa hafi ya bose ntibashimishwa no kumva ko umukunzi wabo afite abandi bakobwa bakundana,gerageza umukunde wenyine niba ushaka kubaka urukundo nyarwo kandi ruzira ikizinga hagati yawe n'umukunzi wawe kuko ikimushimisha nuko akwiharira wenyine bityo akabaho yumva atuje mu mutima we kandi yumva anyuzwe nawe mu buzima bwe.

    3.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n'ikimubabaza cyangwa n'ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,uko yiriwe yewe nuko yaraye n'ibindi.

    Mu by'ukuri ibi nubikorera umukunzi wawe bizamwereka ko umuzirikana cyane kandi muri byose.

    4.Kumugira inama mu byo agiye gukora byose: Burya ngo nta kiza nko kugira umuntu wizera kandi ugisha inama muri byose.Umukunzi wawe azashimishwa nuko agufite nk'umujyanama we mu byo agiye gukora byose bityo kandi nawe ugomba kumwwereka ko umushyigikiye mu byo agiye gukora byose kandi ukanamugira inama zubaka bitewe n'ibyo agiye gukora.

    5.Kwita ku muryango we: Aha kandi nituvuga kwita ku muryango we ntitwumve ko ari mu bundi buryo butari ukwereka umukunzi wawe ko uzirikana kandi ko uhoza ku mutima umuryango we.Ibi biramushimisha cyane kandi akumva afite ishema mu
    muryango we biturutse ku gaciro ubaha bigatuma akwimariramo wese.

    Ntitwibagirwe ko ugomba kuzirikana umuryango umukunzi wawe aturukamo haba mu byishimo ndetse no mu gihe cy'akababaro,ibi bizamushimisha bitume nawe akwishimira mu buzima bwe bityo anagukunde bya nyabyo.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyagufasha-kubaka-urukundo-nyakuri/

  • RDF yasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF kuri uyu wa 31 Nyakanaga 2021, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Maj Gen Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

    Minisitiri w’Ingabo yakomeje ashima umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

    Ati “ Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

    Uwari uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, (Rtd) Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku buyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

    Ati “Nubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa RDF ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

    Abagiye mu kiruhuko bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo muri RDF.

    Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu. Nta mubare w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru watangajwe, icyakora amakuru avuga ko hitabiriye 32 bahagarariye bagenzi babo.

    Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame

    Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

  • Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 warenze ibihumbi 70 – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe umubare w’ubwandu nawo ukomeje kuzamuka kuko abanduye babaye 860 mu bipimo 9.519 byafashwe. Ubu mu Rwanda abamaze kwandura bose ni 70.698.

    Mu barwayi bari mu bitaro, hiyongereyeho 22 bashya, abarembye cyane ni 64.

    Ku rundi ruhande, inkingo zatanzwe ni 3.238. Mu gihugu cyose abamaze gukingirwa ni 455.673 bahawe dose ebyiri.

    31.07.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 6 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 6 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 6 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/05Puzrae8y

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 31, 2021


  • Rwezamenyo: Camera z’umutekano zimaze umwaka zidakora – #rwanda #RwOT

    Muhire Abdoul, yagize “Abacuruza ibiyobyabwenge baragarutse, dukeneye ubuvugizi kuko abantu bose barabizi ko zitagikora ku buryo nta muntu ukizitinya nka mbere zikijyaho.”

    Umwe mu banyerondo twaganiriye yatubwiye ko hari izi camera zabafashaga cyane mu kazi kabo, ati “Izi camera zifite akamaro kanini, kandi raporo y’uko zitagikora yarakozwe, bakwiye gushyiramo imbaraga zikongera gukora.”

    Umuyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse isoko ryatanzwe kugira ngo zizakorwe.

    Ati “Isoko ryazo ryaratanzwe, murabizi uko amasoko atangwa kubera ko amafaranga azikoreshwaho ni ay’abaturaege, kandi aba ari aya Leta ku buryo aba agomba gukoreshwa mu mucyo, rero twatanze isoko abazaritsindira bazaza bazikore ariko turifuza ko bikorwa vuba.”

    Ikibazo cya camera z’umutekano zidakora giherutse no kugaragara mu nyubako nini ziri mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwarasabye abafite izo nyubako kongera gukoresha izo camera.

    Camera zashyizwe mu Murenge wa Rwezamenyo zimaze umwaka zidakora