Blog

  • Umuganura ugiye kongera kuba mu bihe bidazanzwe, Abanyarwanda basabwe kuganuza abaturanyi babo – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka ibirori byo kuwizihiza ntabwo bizaba nk’uko byari bisanzwe ahubwo uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Gihugu.

    Nk’uko byagenze umwaka ushize n’ubundi ibikorwa byo kuwizihiza byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru, na bwo ni ko bizagenda.

    N’ubwo abantu batazahurira hamwe ari benshi ngo basabane ariko hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu cyumweru cy’Umuganura.

    Iki cyumweru gishobora no kurenga bitewe n’uko Abanyarwanda batuye mu mahanga hari ibikorwa bazajya bakora mu bihe bitandukanye bijyanye na wo kugera tariki ya 31 Kanama 2021.

    Muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe.

    Abanyarwanda basabwe kuganuzanya

    Ubusanzwe umunsi w’Umuganura warangwaga no kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z’igihe kirekire.

    Aha ni ho hashimwaga abakoze neza kurusha abandi ndetse abandi na bo bagasuzuma impamvu yaba yaratumye badatera imbere uko babyifuzaga, bagafata ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije umwaka ukurikiyeho.

    N’ubwo ari ibihe bidasanzwe ariko ubundi kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura wari umwanya mwiza wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.

    Kuri iyi nshuro bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda basabwe kuzawizihiza bifatanya na bagenzi babo bashegeshwe na cyo.

    Itangazo Inteko y’Umuco yashyize ahagaragara rigira riti “Mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kugira umutima uzirikana abandi cyane cyane abo iki cyorezo cyagizeho ingaruka ntibabashe kugira icyo basarura aho bari babibye. Umutima uzirikana abandi ntusaba kuba ufite byinshi kandi uduke ufite twaramira udafite na mba kuko ubusabusa buruta ubusa gusa.”

    Ibiganiro bijyanye no kwizihiza Umuganura bizanyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye kandi bikurikiranwe mu miryango y’Abanyarwanda bari mu Gihugu no mu mahanga.

    Ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy’Umuganura

    Nk’uko bisanzwe mu cyumweru cy’Umuganura hategurwa ibiganiro mu ngeri zitandukanye bigamije gufasha abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga gusobanukirwa agaciro ko kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura.

    Inteko y’Umuco yatangaje ko kwizihiza uyu munsi bizakorerwa mu miryango kandi abantu babana mu nzu akaba ari bo bawizihiriza hamwe, aho gutumira abanyamuryango bataba muri urwo rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    N’ubwo icyumweru cyo kwizihiza uyu munsi gishobora kurenga ariko hari amatariki y’ingenzi y’ibikorwa bizakorwa.

    Tariki ya 3 Kanama 2021: Ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga kizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga “Webex”. Ni ikiganiro kizibanda ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza Umuganura uyu mwaka.

    Tariki ya 5 Kanama 2021: Hateganyijwe Inama nyunguranabitekerezo ku Muganura no kwimakaza indangagaciro ziwukubiyemo. Iyi nama izagirwamo uruhare n’inzego n’inararibonye zinyuranye.

    Tariki ya 6 Kanama 2021: Hari Ikiganiro Dusangire Ijambo kizatambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radiyo Rwanda, kizatumirwamo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco n’umwe mu bayobozi ba Unity Club Intwararumuri.

    Icyo kiganiro kizibanda ku gutanga ubutumwa bujyanye n’Umunsi w’Umuganura no gutanga ubutumwa bwo gutangiza ibikorwa byo kuganuza Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Covid-19 , bigakorwa ku rwego rw’umuryango.

    Mu bindi bikorwa bizakorwa kuri uwo munsi harimo kuganuza abahanzi ba muzika umusaruro wavuye mu bihangano byabo ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco na RSAU (Rwanda Society of Authors) ndetse n’igikorwa cy’Umuganura muri gahunda ya E-itorero Indahanganwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Unity Club Intwararumuri, ubwo izaba yizihiza imyaka 25 igiyeho, izagaragaza uruhare rwayo mu kuganuza Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

    Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko kwizihiza Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro abaturage kandi ikanafasha buri wese kugira ubuzima buzira umuze.

    Ni umwanya kandi wo gufatanyiriza hamwe gukomeza urugendo rw’iterambere Abanyarwanda batangiye, bahuriza hamwe imbaraga mu miryango mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bwa buri wese.

    Ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda basangira ibyo bejeje, abana bagahabwa umwanya wihariye

    Mbere ya COVID-19 uyu munsi wizihizwaga mu birori bikomeye

    Abanyamahanga basura u Rwanda n’abarutuyemo nabo ntibibagirana ku munsi w’Umuganura

    Umusaruro w’amata ni umw mu byishimirwa ku munsi w’Umuganura

    Mbere y’iki cyorezo, ibirori by’Umunsi w’Umuganura byitabirwaga n’abayobozi bakuru b’Igihugu, aha Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yari ari kumwe na Senateri, Espérance Nyirasafari

    Umunsi w’Umuganura wakunze kurangwa no gusangira imyaka Abanyarwanda bejeje

  • Abanyarwanda basagarira uducurama baburiwe – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko uducuramo ari zimwe mu nyamaswa zigira uruhare rukomeye mu rusobe rw’ibinyabuzima kuko dusakaza imbuto, tugafasha mu kurwanya udukoko twona ndetse no kororoka kw’ibimera.

    Nubwo bimeze gutya ariko Rwanda Wildlife Conservation Association igaragaza ko uducurama ari zimwe mu nyamaswa zifite ibyago byo gukendera kuko abantu bagenda bangiza aho tuba ndetse bakanatwirukana kubera imyumvire itandukanye badufiteho.

    Mu bushakashatsi iki kigo cyakoze kuva mu 2018 kivuga ko cyasanze hirya no hino mu Rwanda habarizwa uducurama two mu bwoko bw’uturya imbuto tuzwi nka Eidolon helvum turenga 54,581, hakwiyongeraho n’utwo mu bundi bwoko tukagera ku bihumbi 70 gusa ngo utu twose turi mu byago kuko ibiti dukunzemo kubamo bigenda bitemwa.

    Nyuma yo kubona ibi, iki Kigo cyatangije ubushakashatsi bukubiyemo n’ubukangurambaga mu rwego rwo kumvisha abaturage akamaro ku ducurama.

    Akarere ka Ruhango nka kamwe mu tubarizwamo uducurama twinshi ni kamwe mu twakorewemo ubu bukangurambaga kuko byagaragaye ko hari abaturage bagenda batema ibiti tubamo.

    Umwe mu batuye hafi y’ahaba utu ducurama mu karere ka Ruhango Jean Bosco Umuhoza yabwiye Deutsche Welle ko uducurama tubabangamira ariyo mpamvu batwirukana.

    Ati “Urabona ko ubu twajyaga mu mirima y’abantu tukona, turatwirukana ariko sinzi impamvu nanjye uducarama tutajya tuva aha hantu.”

    Umukozi ushinzwe umushinga wo kubungabunga uducurama muri Rwanda Wildlife Conservation Association, Marie Claire Dusabe yavuze ko ubu bushakashatsi n’ubukangurambaga bugamije kumvisha abantu akamaro k’uducurama.

    Ati “Ubushakashatsi twabutangiye mu 2018 muri Gashyantare tugira ngo tugaragaze umumaro w’uducurama hanyuma tubashe guhamagarira abaturage badufashe kububungabunga.”

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basanzwe bafite imyumvire itariyo k’uducurama, yemeza ko yarushijeho kwiyongera muri iki gihe cya COVID-19 kuko bumvaga ko dushobora kuyibanduza.

    Ati “Bitewe n’imyumvire ihari yo kumva ko dutera COVID-19 abantu bose bumva ko turi guteza ibibazo, abafite ibiti birimo ubucurama barabitema, abaturanye nabwo bakabwirukana niba igisimba kiri mu byago byo gukendera kikaba kiri kwamaganwa gutyo kuki kitagera aho kigakendera.”

    “Ubundi ubucurama busanzwe bufitweho imyumvire itari myiza bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye, abantu bamwe barabutinya bakumva ko bushoboraa kuba bwabanduza indwara, na mbere y’uko COVID-19 abantu bari basanzwe babufiteho imyumvire itari myiza, rero aho yaziye ibintu byabaye bibi kurushaho. Hari indiri zatwo nyinshi aho ibiti byagiye bitemwa nka Camp Kigali, Rwamagana n’i Nyanza.”

    Rwanda Wildlife Conservation Association ivuga ko Abanyarwanda badakwiye bakwiye kumva ko uducurama ari inyamaswa bashobora kubana nayo amahoro igihe birinze kudusagarira.

    Ikigo kirengera inyamaswa zo mu gasozi cyasabye Abanyarwanda kudasagarira uducurama baduhora kubanduza indwara

  • Reba urutonde rw'ibintu 7 bisigaye bizonga cyane abakobwa mu rukundo #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n'abahanga mu by'urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

    Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n'ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n'umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika integer aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

    Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

    1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n'umuhungu bakundana
    2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.
    3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk'igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.
    4. Iyo umuhungu nta mpano n'imwe by'umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.
    5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n'ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y'umukunzi we.
    6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.
    7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-urutonde-rw-ibintu-7-bisigaye-bizonga-cyane-abakobwa-mu-rukundo

  • Kigali: Abantu 25 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Polisi yabageragaho, abafatiwe mu Murenge wa Kimironko bari mu birori bari batumiwemo n’uwitwa Charles Muzahura wari wabatumiye kugira ngo yerekane umukunzi we bateganya kubana, batandatu muri bo bakaba barasanzwe muri pisine (Swimming pool) barimo koga mu gihe bagenzi babo 13 bari bateje urusaku bacuranga imiziki ndetse barimo no kunywa inzoga.

    Abandi 6 bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru mu rugo rw’uwitwa Rwandarushya Aimable uzwi nka Nameless bari mu birori byo kwishimira ko igitangazamakuru cy’uyu Rwandarushya cyujuje umubare w’abantu miliyoni bagikurikira.

    Umunyarwenya Niyonkuru Clinton uzwi nka Zaba Missed Call, yemera ko bakoze amakosa kandi bagakwiye kuba babera abandi urugero.

    Ati “Twagakwiye kuba tubera urugero abandi, ariko twabirenzeho, turasaba imbabazi abafana bacu n’abakunzi ba comedy muri rusange kandi tunabasaba kutadohoka bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19”.

    Mugenzi we witwa Kwizera Martin uzwi nka Afande, avuga ko n’ubwo aho bafatiwe ari ho basanzwe baba ariko kuba hari hatumiwe abandi byatumye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twakuyemo isomo rikomeye rigiye gutuma turushaho kwirinda kandi tunakangurira buri wese kwirinda Covid-19”.

    Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Sendahangarwa Africa Apollo, avuga ko Polisi ishinzwe kurinda abantu kandi ari bazima ari na ho yahereye yemeza ko abarenga ku mabwiriza batazihanganirwa.

    Ati “Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo kandi abo bantu bagomba kuba ari bazima, abantu nka bariya barimo gushaka gutiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19 ntabwo bazihanganirwa. Ntabwo ari ikibazo cy’ibihano bahabwa ahubwo abantu bumve ko iki cyorezo cyica yaba umuto cyangwa umukuru, uwo cyitishe kiramuzahaza”.

    Uretse aba banyarwenya, ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, Polisi yerekanye abahanzi barimo Ruhumuriza James uzwi nka King James, K8 Kavuyo, hamwe na Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bafatiwe mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafatiwe muri Kimironko i Kibagabaga ni uku byari byifashe

    Bamwe bari muri iyi pisine
    Bamwe bari muri iyi pisine

  • Ingabo 22 zaguye mu mirwano yashyamiranyije FARDC n'inyeshyamba za ADF #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yabereye mu gace ka Boga /Tchabi gahereye mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, hari kuwa 26 Nyakanga 2021nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri w'intara ya Ituri Lt Gen Johnny Nkashama Luboya ribivuga.

    Gen Nkashama yasezeranije abaturage ko ingabo za Congo ziteguye guhangana n'uyu mutwe uko byagenda kose, kugeza ubwo umuturage wa Ituri azaba afite umutekano urambye.

    Mu ijambo Uyu muyobozi yavugiye mu muhango wo gusezera ku basirikare baguye kuri uru rugamba, Guverineri Gen Nkashama yavuze ko abaturage bagomba kwizera FARDC anabasezeranya ko mu minsi mike iyi Ntara izaba ari ubutaka bubereye guturwaho butanarangwaho inyeshyamba.

    Gen Nkashama yasobanuye ko ubwo abasirikare bari bayobowe n'um Colonel bari mu nzira bava i Bunia bategewe igico ahitwa i Boga n'abarwanyi ba ADF. Agace ka Boga kari nko mu birometero 120 uvuye mu mujyi wa Bunia.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kurasana amasasu menshhi n'aba barwanyi, imirwano yarangiye abasirikare 7 ba FADRC bapfuye mu gihe uruhande rw'abo bahanganye rwapfushije abarwanyi 15.

    Hashize igihe kitari gito umuhanda wa 4 Uhuza Bunia(Ituri) na Kivu y'Amajyaruguru utari Nyabagendwa, nyuma y'uko inyeshyamba za ADF zimuriye ibirindiro hafi yawo zigakomeza kwambura no guhohotera uwunyuzemo wese.

    Rwanda Tribune

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-22-zaguye-mu-mirwano-yashyamiranyije-fardc-n-inyeshyamba-za-adf

  • Abakobwa gusa: ibimenyetso byakwereka umusore wagusariye||ashobora no kwiyahura kubera wowe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ugukunda cyane wanagusariye, azakora ibintu nawe ubwawe uzabona ukavuga uti 'Uyu we ni we wa nyawe kuri njye'. Azakubwira ko agukunda mwenyine ariko ibikorwa bye bizasakuza cyane birenge imusozi.

    DORE IBIMENYETSO BIZAGUHISHURIRA KO UYU MUSORE ASHOBORA NO KWIYAHURA KUBERA WOWE

    1.Yita ku byiyumviro bye ku muryango wawe gusa

    Iyo umubwiye ko wifuza ko musangira abyumva vuba ndetse akaza yishimye. Ahita akubwira ko yari yiteguye ndetse ko adatinda kandi se byahe. Uyu musore iyo ageze mu rugo iwanyu, ntabwo aba yabigize birebire kuko ntiyita kuko bamubona, kubera ko abafata nk'umuryango abazi ko bamukundira uko ameze. Agaragara uko ameze imbere y'umuryago wawe ndetse nawe ubwawe kandi uko niko umusore mwiza akwiriye kwitwara. Urukundo agukunda ni rwo rukomeza gutuma agaragaza ikinyabupfura imbere y'umuryango wawe.

    2.Uri nyambere muri gahunda ze

    Uyu musore agushyira imbere cyane no kurenza gahunda ze ubwe.Uyu musore atuma wumva wuzuye ntanicyo ubuze, ni nayo mpamvu uza ku mwanya wa mbere muri gahunda ze za buri munsi. Ku kubaha hafi bikwereka ko ari wowe gusa afite yitaho.

    3.Ni wowe gusa

    Ahari uyu musore ufite umukobwa bakundanaga ariko baherutse gutandukana vuba (ex girlfriend). Ubu rero kuko yamaze kukubona yahise amwicaho bya burundu kubera wowe, kuri we ni wowe gusa. Niyo uwo mukobwa bakundanaga baba bakorana, ntazongera kumwegera nta n'ubwo azongera kumuvugisha, ubu ni wowe gusa. Uyu mukobwa azifuza ko umufata nk'uko agufata.

    4.Yahuye n'abantu bahafi kuri wowe (Your Friends)

    Yahuye n'inshuti zawe hafi ya zose, ndetse baramuzi, uyu musore akunda no kukubwira kumuryango we, kuko aba yifuza ko ubamenya ndetse nabo bakakumenya.Ibi niba uziko Bihari, uyu musore umuri mumaraso kandi aragukunda cyane. Guhura n'umwe mubagize umuryango w'uyu musore bimuha icyizere ko umuri iruhande bikamutera imbaraga.

    Uyu musore yamaze kukwongera ku mubare w'abagize umuryango we, kuko yishimira kugufata ikiganza.

    5.Ntabwo atewe ikibazo no kugutegereza

    Niba utarigeze uhura nawe cyane ngo mube mwanicarana cyane cyangwa ngo murarane, ntazabitindaho gusa iteka azakwereka ko muri kumwe. Abasore bagutakariza igihe akenshi uzabonera mu mibonano mpuzabitsina kuko ni cyo bashyira imbere. Uyu musore umeze gutyo nagusaba kuryamana nawe, ukabyanga azahita agucikaho burundu cyangwa ubone ko yagabanyije akarenge kagezaga ubutumwa bugufi kuri wowe.

    Ibi rero ntabwo bizaba bishishikaje uwo musore, kuko ntiyifuza kukwandagaza. Kuba utekanye bisobanuye byinshi kuri we, niyo mpamvu atazagushora mu gitanda kugeza umaze kwitegura kujyamo. Ibi bizakwereke ko agukunda adakunda umubiri wawe.

    6.Umuri mu ntekerezo

    N'ubwo mutari kumwe cyangwa ngo ube umuri iruhande, aragutekereza ndetse akanakuvugisha. Uyu musore rero kuba akuvugisha cyane, kuba akwereka ko umuri mu ntekerezo ku rwego rwo hejuru, reka tubyite urukundo.

    8.Ukuri gusa ni ko kumuranga iyo muri kumwe

    Amabanga y'ibyo akora nyamara abandi batazi, amabanga y'ubuzima bwe ndetse n'ikindi cyose wowe ushobora kubona ko ari ibanga rikomeye arabikubwira. Kuri we yumva nta na kimwe akwiriye kuguhisha, kubera ko azi neza ko ushobora kumuha inama nziza. Uyu musore aragukunda kugeza ubwo yumva yaguha buri kimwe.

    7.Ibitekerezo byawe ni ingenzi kuri we

    Abagabo benshi bakunda gushyira abadamu babo kure y'imirimo bakora, ariko uyu we, ntazigera ajya kure y'ibyo ukora. Aguha ibitekerezo kandi nawe ukamufasha. Iyo ahuye n'ikibazo kimugoye guhita abona igisubizo hari ubwi ahita aguhamagara akakubaza. Aragukunda niba abona ntacyo byaba bitwaye kukubwira buri kimwe kubuzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-ibimenyetso-byakwereka-umusore-wagusariyeashobora-no-kwiyahura-kubera-wowe/

  • Uburezi, Uburere: Ibaruwa ifunguye igenewe abana, abanyeshuri, urubyiruko…-Umubyeyi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa intyoza.com akaba umubyeyi mu Rwanda yanditse ibaruwa ifunguye, igenewe Abana, Abanyeshuri n'urubyiruko. Ni ubutumwa kandi bureba Ababyeyi, Abarezi, Abayobozi mu nzego zitandukanye kimwe n'undi wese ufite aho ahurira n'uburezi n'uburere, byaba abafata ibyemezo n'abandi. Kebuka urebe niba koko ukora igikwiye kandi mu gihe gikwiye. Ese urarerera u Rwanda cyangwa uraruroha mu manga !?

    Bana, banyeshuri, rubyiruko, bana bacu, barumuna bacu, bana b'u Rwanda; Nashatse gutangira ndira amarira ndayabura kubera agahinda kenshi, nshatse guseka nsanga nabyo bitari bugaragare mu nyandiko kuko burya ngo akabi gasekwa nk'akeza!

    Ubu mugiye kwibaza muti uyu we ateye aturuka he, ni uwa he aravuga ibiki? Abandi wenda bari bubirenze amaso, ningira amahirwe ndabona abavuga ngo nimvuge mvuye aho, mvumvure vuba mbave imbere. Ntacyo bitwaye reka mvuge icyo nateguye, ntihazabura utugwa mu butaka bwiza, mbese nka wa muhinzi wasohotse ajya kubiba imbuto maze yazitera zimwe zikagwa mu mabuye, izindi mu mahwa izindi mu bihuru bikazirengera, ariko hari utwaguye ahantu turamera da! Ubwo nitwo yacungiyeho. Ikindi kandi ngo burya iyo wuhira indabo zifite amahwa burya n'amahwa aboneraho. Ubanza ntangiye ndondogora ariko ni mu gihe nacitse ururondogoro kandi si njye njyenyine.

    Maze kubona amashusho n'amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize igihe abanyeshuri barangizaga amashuri yisumbuye barangije ibizamini bya Leta, ayo mashusho mvuga ni ayatwerekaga abanyeshuri bishwanyagurijeho impuzankano y'ishuri biganaga, ababyinaga bitera hejuru bashwanyuza amakaye yabo bayabyinagiraho, hakaba n'inkumi yatwaye igikombe yagaragaye itwika amakaye yigiyemo, ngo aha azandika ibindi nasibira! Iyo ubimenya ko no gusibira biba bifite icyo bitwereka kuri wowe, ibyo wakoze wari kubitekerezaho kabiri. Ese iwanyu iyo bamaze gutabira ibijumba, iyo byeze mukajya gukura ibyo kurya, muvayo isuka mukayikura umuhini mukawucana isuka mukajugunya mu njyamani?

    Ni uko, nagiraga nti maze kubona ayo mashusho, nk'abandi benshi narumiwe, mbega agahinda, mbega akumiro, mbega kwiheba, nagiye gukoma ku nkanda nsanga nambaye agacupa ni uko mpomaho. Ariko ntibyabujije umutima wanjye gushenguka kugeza iyi saha. Ni inde uzahoza abantu bose bababajwe n'ibyo twabonye? Yemwe ngo hari n'abasize batwitse ibikoresho byo ku mashuri bigagaho. Ibikoresho bigiyemo, ibikoresho byabafashije kugera aho bishimiraga ko bageze, ibikoresho ababyeyi babo batanzeho utwo bari bafite bigomwe byinshi, ibikoresho byahenze ikigo n'igihugu ngo barebe ko twazabona ababyeyi, abarezi, abayobozi beza b'u Rwanda mu gihe kizaza. Ni inde uzaduhoza ayo marira? Bati 'shyuhuhuuuu! Warize se ni inde ugushinzwe hano?' Harya muba mugira ngo babemere, babatinye se? Mumenyekane se? Byo tuzabatinya tunabamenye ariko nabi!

    Niko se ye, ubundi twajyaga kwitega abana b'intama nyuma yo kumva ko mwasimburanye gukubita abarimu, harimo n'uwari ukuriwe wajyanywe mu bitaro? Gukubita abarimu bakoraga uko bashoboye ngo babahe ubumenyi bafite, baraye amajoro babategurira amasomo cyangwa bakosora ibisubizo mwatanze, mwaba mwatsinzwe bakarara badasinziriye bibaza icyo bakora ngo babafashe kumva neza mukava muri ubwo bujiji, ubucucu n'ubugoryi ngo mubashe kugira ijambo mu isi! Rwose sindi umwarimu, si no kubavugira ni ukwibaza no kubabaza mwese mukibasha gutekereza. Ahaaa! Ubwo mugiye kuvuga ngo “ (abo barimu) ntibabihemberwaga se?”.

    HAHAHA mundeke nseke! Bahemberwa gusuzugurwa se? bahemberwa kwandagazwa se? Bahemberwa gushyira amagara yabo mu kaga se? Niba hari udusigisigi tw'ubwenge musigaranye, muzasobanukirwa neza ko NTA KINTU KIBAHO KU ISI WAHEMBA UMWARIMU, UMUREZI CYANGWA UMUBYEYI, CYAHWANA N'IMIRIMO AKORA. NTACYO! Simbahatira kubyumva kimwe na njye ariko iyo ndebye mbona ko iterambere ryose rigerwaho kuko hari uwaduhumuye, umucuruzi amenya kubara ibiceri bye kuko yize guteranya, urarwara wajya kwa muganga ukaba wiringiye ko uhasanga umuntu uri bumenye ikibazo ufite akagukiza ubwo bubabare, none se yabikuye he? Sinarondora ni byinshi namwe murabizi! Ariko imyitwarire nk'iriya mwagaragaje yatweretse ko mwashatse kwitwara nk'aho murenze abo bose, ko ubushuri bw'imyaka 6 murangije, nako reka twongereho n'indi 6 ya primaire, wenda simbapfobye mbongerereho n'iy'ikiburamwaka ku bagize amahirwe yo kukiga, tuvuge ko yose hamwe yaba imyaka 15 mumaze ku ntebe y'ishuri, mwashatse kutwereka ko muri aba hatari ! HAHAHAH ndongeye ndasetse! Kurangiza secondaire ukigira nk'aho uri umuntu ukaze mbese nk'aho wakoze ibintu bihambaye ukaba uvuye nko mu isanzure utari mu cyogajuru, ukaba witwara nk'uwamenye umuti w'urupfu, cyangwa se nk'utunze ibisumba kure ibya Mirenge ku Ntenyo (rahira ko muhazi cyangwa n'uwo Mirenge mumuzi! Ndasetse)!.

    Muri mwe ni inde waba yaravumbuye nk'ururimi ihene ivuga ngo ajye abwira ihene z'iwabo ko nizijya kona imyumbati iri buzihitane maze tumwemere? Murimo benshi mudashobora no kwiterera igifungo cy'ishati iyo cyavuyeho! Ariko rwose imyenda yahenze ababyeyi banyu, yashoboraga kwambarwa na barumuna banyu, ese ye yari no kuba na souvenir(urwibutso),… mugiyeho murashwanyuje murifotoje mubaye abastars! Mbese mugezweho, murarenze! Ntabyo murenzemo, ntawe murenze ntimuri abahatari ndetse n'ubustar bwanyu buhereye inyuma y'abandi, kuko uretse natwe bakuru, hari n'abangana namwe babagaye bikomeye.

    Ubustar bwo mwarabubonye nako, ariko ubu bustar buzabagenda imbere igihe cyose n'aho muzajya hose kugeza murangije ubuzima bwanyu hano ku isi! Na nyuma abazaza bazajya bavuga bati za nkumi na ba basore bigeze gusara batirutse, bakiyambika ubucocero kandi ngo ari abahatari! Uzajya kwiyamamaza kuba miss, ifoto izamuke, uzajya kuba gitifu bati wowe turakuzi wambaye nk'abacuraguzi, uzajya kuba minister baguhe urw'amenyo, uzajya kuba Padiri bati mutangatange ibishura atazabitanyaguriza kuri alitari ntagatifu, yewe nujya no gushinga urugo ntuzarukinga kuko ibyawe ni birihanze. Nunarenga aho ukabyara umwana wawe akajya mu muhanda abunuje uzajya kuvuga ahite akuzamurira ya foto, uzongeraho iki ga ye !?

    Rero ngo “ Nta ngoma itagira ab'ubu !”.

    Ntawe twabaye ab'ubu, yewe n'ababyeyi bacu hari igihe babaye ab'ubu, ariko mwe mutwaye umudari ubanziriza uwa zahabu! Muri abahatari se ko n'abize mu mashuri ya “ hatari ” ntabo twabonye bakoze nk'ibyo mwakoze! Are weee! Ngaho nimugera iwanyu muzafotore nabwo mutwereke uko byifashe wa! HAHAHAHA!

    Icyaboshyaga sinkizi ariko natwe iyo myaka twayinyuzemo, yemwe n'amashuri akomeye twarayize, ikirenze n'ibyo byose, muri twe harimo abakambakambiye muri kaburimbo, ku itara, city…, ariko nta burere buke nk'ubwanyu twigeze!

    Kudaha agaciro ibyavunnye ababyeyi banyu, ni igikomere gikomeye mwabateye, uretse ko nabo mwabaciye amazi, nta mwana ugihanwa, ntawe uvugwa, ubu ni 'nkora mpamagare bakujyane'. Yeee! Ni icyo kiborora, ariko muzirikane ko namwe imbere habategereje! Kandi ngo intabwirwa ibwirwa n'uko amaso atukuye!

    Bavuga ko ingunguru zirimo ubusa ari zo zivuga cyane iyo uzikomye, narabigenzuye koko nsanga nibyo, namwe muzabikore muzambwira, cyangwa nujya kuvoma uzafate inkoni ukubite ku ijerekani wumve uko bivuga, nuvayo uzongere ufate ya nkoni wongere ukubite ya jerekani yawe, uzumva itandukaniro. Iyo ubwonko bwanyu buba burimo ikintu gifatika ntabwo mwari gukora ibyo mwakoze, ni benshi muri mwe no kwiyandikira interuro y'ikinyarwanda neza biba bimeze nko kubasaba kwikorera toni, ni benshi muri mwe gukora interuro y'indimi z'amahanga mwizemo bitapfa korohera, ubundi yajya kukubwira REALY ati LEALY, uti kipharma ati kiphaluma, uti witwa nde ati ni NCUnguyinka FREGISI wareba ibyangombwa bye ugasanga ni Nshunguyinka Felix! Uti ko urangije ayisumbuye ugatwika amakaye kandi utazi no kuvuga izina ryawe habe no kuryandika neza, ati nukomeza kumvuga ndakwereka uko NEYE, wasesengura ugasanga yavugaga ko ari bukwereke uko ateye!

    Reka ikinyarwanda cyo kiri mu marembera! Ubwo se mwaciye, mwatwitse amakaye mujyanye iki? Ubumenyi bwose mwabumazeyo ntimugasekwe! Ariko niba mwari mwarayanditsemo nk'ibyo mwatweretse, mwarakoze kuyatwika! Niko se mukobwa mwiza watwaye umudari umaze gutwika amakaye, niba nta barumuna bawe bakuri inyuma, ejo nihaboneka amahirwe y'akaraka cyangwa ka buruse, bati urakora ikizami ku byo wize, uzajya gusomera mu yahe makaye wo gacwa we? Mu ya mugenzi wawe wagushukaga ngo 'TWIKA'?! Yooo! Nyabusa se ko ngo uruka adafata uhitwa, buriya we hari ikizima yatahanye?

    Ese ubu burere n'umuco ko n'abo mushaka kwigana ubusirimu n'ubustar batabigira, none mwe mukaba mwarabarenze murumva ishyamba ari ryeru ejo hazaza? Niba mwe ntacyo bibabwiye, nyamara hari benshi dufite impungenge z'ababyeyi b'ejo, bazatanga burere ki? Dufite impungenge z'abaganga bazatuvura, abarimu bazigisha abana banyu…, abo bose mwaba mujya mubatekerezaho?

    Barumuna banyu bari inyuma ubu wasanga hari bamwe bari gutekereza agashya bo bazakora kugira ngo bazabarushe kugaragara nabi kariya kageni! Nabagira inama yo gusubiza amerwe mu isaho no gutekereza neza mbere yo kwishora mu bizaboreka!

    Babyeyi, barezi, barimu, bayobozi, aho ntiduhuze tukibagirwa fondation(umusingi) izasigasira ibyo turi kubaka? Ese dukora ibyo tugomba gukora koko nk'uko bikwiye? Habura iki ngo byumvikane ko kurera ari uguhozaho? Biriya byerekanye bidasubirwaho ko niba umwana ananiye ababyeyi atari mwarimu uzamushobora kuko ababyeyi benshi biruhutsa iyo abana bagiye ku mashuri, bakabaterera abarimu nk'aho ari bo bababyaye kandi nyuma bakababazwa n'imyitwarire mibi y'abana. Rero ngo gusuzugura abarezi abana benshi babikura mu rugo kuko baba bumvise ababyeyi nabo ubwabo nta gaciro babahaye. Ese babyeyi twe twakuye he ibyo twize niba atari ku ishuri? Ese niba dusuzugura abarezi tukarenga tukaboherezaho abana bacu ngo babaturerere aho ntidutwaye ibintu macuri? Birakwiye ko imvugo ngo 'abana b'ubu baratunaniye, wagira ute se?' icika! Iyo mvugo ikwiye gucika rwose! Si iy'ababyeyi babyaye abana batabibasabye. Muhaguruke muhagurukire abana banyu mwabyaye ntawe mubigishijeho inama, si umugogoro mugomba kugereka ku bandi no ku gihugu! Murahugira mu 'guhiga' ngo umugati 'w'abana'… abahe se? ibishushungwe se nibyo muri kuruhira? Ngo bazabimaze iki se mu minsi izaza ko bazaba ari nk'ibyo bita 'zombies' ubona bihagaze ukagira ngo ni abantu naho byahe byo kajya!.

    Mukore akazi kanyu, mukore inshingano zanyu, mwigishe abo mubyaye, murera, mushinzwe, mubigishe kubaha abantu no kwiyubaha, kubaha no guha agaciro kabo ababitangira, ababarera, ababaruta iyo bava bakagera, ku buryo umuruta wese yamuhana akabyumva akanemera guhanwa no kubwirwa, kuko uko biri kose ukuruta aba akuruta kuko haba hari intambwe akurusha imbere, hari ibyo yabonye utazi.

    Ariya mashusho agaragaza ingaruka zo kudohoka mu burere, mu kurera muri rusange, hahandi ngo 'umwana ni uwanjye nzamwihanira' bigatuma ibiri hanze y'iwabo byose yumva biri munsi y'ibirenge bye. Nyamara nawe yarakunaniye n'ikimenyimenyi iyo avuye mu rugo agiye ku ishuri uriruhutsa! None se ko uzi ko wowe ubwawe akunanira, ukarenga ukanga ko uwo birirwana amuhana, nyamara ari we umubona kenshi mu ikosa akaba yagira icyo amubwira, ukamumusuzuguza, uba ukora inshingano zawe? Nyamara bamwe imbere y'Imana n'ibi muzabisubiza!

    Reka mbe ndekeye aha!

    Buri wese bireba yibaze yisubize!

    31 Nyakanga 2021

    Umubyeyi mu Rwanda!

    Source : https://www.intyoza.com/uburezi-uburere-ibaruwa-ifunguye-igenewe-abana-abanyeshuri-urubyiruko-umubyeyi-mu-rwanda/