Blog

  • Iburasirazuba: Havumbuwe inzira 70 zitari zizwi abacuruza ibiyobyabwenge banyuragamo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kanae tariki ya 5 Kanama 2021 mu nama yagiranye n’abayobozi hamwe n’abajyanama mu mirenge irindwi yo mu Karere ka Gatsibo ihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare.

    Ni inama yakomereje no muri aka Karere aho igamije kurebera hamwe uburyo ibiyobyabwenge bikunze kuboneka muri utu turere na magendu bituruka muri Uganda byacika.

    Guverineri Gasana yavuze ko bahisemo gukoresha ubukangurambaga mu kurwanya abambutsa ibiyobyabwenge, kugira Umudugudu utarangwamo icyaha n’uburyo bwo gufunga inzira 70 zakoreshwaga n’abarembetsi nk’uburyo bwitezweho kubafasha.

    Ati “Mu gihe rero twakajije ingamba zo kugira ngo dukumire tunarwanye rwose izo nzira zitazwi bizagenda neza, ubu twateguye abantu bo kudufasha gufunga izo nzira, iyo ugiye kureba usanga twarabonye ahantu 70 baca hatari hazwi.”

    Yakomeje avuga ko ibi byambu biherereye mu mirenge yo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko izo magendu n’ibiyobyabwenge iyo bivuye muri Nyagatare bihita bijya mu Karere ka Gatsibo akaba ariyo mpamvu bari kuganiriza inzego zitandukanye zaho ngo zibafashe mu kubirwanya.

    Guverineri Gasana yavuze ko inzira 70 zitari zizwi zanyuragamo abarembetsi zigiye gufungwa

    Guverineri Gasana yavuze ko kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo kurwanya abakoresha izo nzira zitazwi kuri ubu hari abamaze gufatwa bashyikirijwe ubutabera.
    Ati “Ikimaze kugerwaho gikomeye ni uko hari abafashwe ndetse nanavuga yuko no kumenya aho hantu tukahashyira abantu batandukanye baharinda amasaha 24 byaradufashije.”

    Abayobozi mu nzego z’ibanze biyemeje guhashya abarembetsi

    Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare bijeje ubuyobozi ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya abarembetsi n’abandi bantu bambuka umupaka mu buryo butemewe.

    Bizimana Leocardie usanzwe ari umujyanama mu nama Njyanama y’Umurenge wa Nyagihanga, yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi n’abandi bantu batandukanye binjiza magendu ngo bacyumva mu Murenge wabo, ariko ngo abo bantu akenshi baba bitwaje intwaro ku buryo bigoye kubafata.

    Yavuze ko bagiye gushaka abantu bazajya bahanahana amakuru n’izindi nzego zirimo Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo ahafatwe abagerageza gukora ibikorwa bya magendu.

    Gafunzi Geofrey utuye mu Murenge wa Kabarore we yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi gikwiriye gushakirwa umuti guhera ku Isibo kugeza ku Murenge ngo kuko si ikibazo cyakemurwa n’urwego rumwe.

    Ati “ Inzira aba barembetsi bacamo usanga zihana imbibi n’imirenge ifatanye na Nyagatare nka Ngarama, Kabarore n’Umurenge wa Gitoki, aho rero abayobozi baho guhera ku Isibo kugeza ku Murenge nidufatanya kwamagana ibidakwiriye nibwo bazacika nubwo baza mu gicuku.”

    Uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, Sebatware Clement, we avuga ko ingamba urubyiruko rufite ari ugufatanya n’izindi nzego zirimo abayobozi b’imidugudu, Polisi n’izindi nzego zitandukanye.

    Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru ziherutse kwemeranya kujya zihana amakuru mu gukumira abaturage bambuka bajya muri Uganda, icyo gihe basanze abaturiye umupaka w’iki gihugu baregerejwe ibikorwaremezo byose ku buryo batagikeneye kwambuka umupaka mu buryo bwa magendu.

    Kuri ubu uturere dutatu nitwo dukora ku gihugu cya Uganda harimo Akarere ka Gicumbi gafite imirenge itatu, aka Burera gafite imirenge itandatu ndetse n’aka Nyagatare na ko gafite imirenge itandatu.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CP Hatari Emmanuel yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gutanga amakuru

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ya aye hubarijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Gicumbi: Hatwitswe ibiyobyabwenge birimo litiro 348 za kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Nyakanga, byafatiwe mu Murenge wa Byumba mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gisanga Ndahimana yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge bafatanije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

    Ati ”Turashimira abaturage bagira uruhare mu gufasha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo duhagarike abantu binjiza mu Rwanda ibi biyobyabwenge. Byose biva hanze y’u Rwanda kuko ababyinjiza bafatwa baturutse mu gihugu cya Uganda, turasaba abaturage gukomeza ubu bufatanye.”

    SP Gisanga yakomeje agaragaza ko abenshi mu bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu baba biganjemo urubyiruko ruzwi ku izina ry’Abarembetsi. Yabasabye kubivamo bakitabira imishinga itandukanye Leta igenda ibashyiriraho ibateza imbere aho kwishora mu bikorwa byabafungisha cyangwa bakaba babura ubuzima.

    Ati “Muri kano gace ko mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi haba urubyiruko ruzwi ku izina ry’abarembetsi. Nibo bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Leta yashyizeho imishinga, twavuga iyo gukora imihanda, gutera amashyamba n’ibyatsi mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) hari n’abandi bafatanyabikorwa bagenda bazana ibikorwa biteza imbere urubyiruko. Iyi mishinga yose abahabwamo akazi ba mbere ni ruriya rubyiruko kugira ngo ruve muri biriya bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage (Abarembetsi).”

    Umuoyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza abakomeza kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Yabibukije ko aribyo biteza umutekano mucye nko gukora ibyaha bitandukanye, gufungwa ndetse bamwe bakaba babiburiramo ubuzima kuko babyinjiza mu gihugu bitwikiriye ijoro.

    Muri biriya biyobyabwenge byose byafashwe byafatiwemo abantu 28 bakorerwa amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha. Amadosiye 20 yarimo abantu bafatanwe kanyanga, abantu 7 bafatanwe urumogi undi umwe yafatanwe ikiyobyabwenge cya Mayirungi. Aba bose bakatiwe n’inkiko bahabwa ibihano bitandukanye ubu barimo kurangiza ibihano byabo muri gereza ya Miyove yo mu Karere ka Gicumbi.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibikorwa bibi birimo gutunda cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge

  • Abana batatu bishwe n'intare mu majyaruguru ya Tanzania #rwanda #RwOT

    Intare zishize abana batatu bari bagiye gushaka amatungo yabuze muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania, nk'uko biri mu itangazo rya polisi ryo kuwa kane.

    Abo bana – bari hagati y'imyaka icyenda na 11 – bari bakiva ku ishuri maze bajya gushaka amatungo yari yabuze, nk'uko ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Justine Masejo umukuru wa polisi ya Arusha.

    Yagize ati: “Nibwo intare zabafashe zica batatu zikomeretsa umwe.”

    Yongeraho ati: “Ndasaba imiryango y'aborozi ituriye ibyanya by'inyamaswa kwirinda inyamaswa z'inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n'imiryango yabo.”

    Ngorongoro, n'ibindi byanya by'inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye aba-Maasai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.

    Havuzwe kenshi aho abantu n'inyamaswa bagiye basagarirana, nk'uko AFP ibivuga.

    Byabaye ngombwa ko intare 36 zivanwa muri parike ya Serengeti nayo iri mu majyaruguru ya Tanzania, nyuma y'uko zisagariye abantu n'amatungo yabo kenshi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abana-batatu-bishwe-n-intare-mu-majyaruguru-ya-tanzania

  • US: Ifi ifite amenyo nk'ay'abantu yabonetse muri North Carolina #rwanda #RwOT

    Ifi y'imbonekarimwe ifite amenyo nk'ay'abantu bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Ifoto y'iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette'Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina.

    Yatangajwe nk'iyo mu bwoko bwa 'sheepshead', amafi azwiho kugira imirongo myinshi y'ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa).

    Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n'uw'intama.

    Iyi fi bivugwa ko yarobwe na Nathan Martin, umuntu usanzwe ujya kenshi muri kiriya kigo kuroba.

    Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya 'sheepshead' kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite “amenyo yuzuye akanwa”.

    Yabwiye ikinyamakuru McClatchy News ati: “Ni intambara nziza iyo uri kurwana nayo yafashwe n'indobani, ni ikintu cyiza iyo uyifashe, kandi iraryoshye.”

    Ibi batangaje bashyizeho hashtag ya #bigteethbigtimes – byateye benshi kubivugaho.

    Umwe yanditse ati: “Aha ubu si ho amenyo akomoka?”

    Undi ati: “Iyi fi ifite amenyo meza kundusha”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/us-ifi-ifite-amenyo-nk-ay-abantu-yabonetse-muri-north-carolina

  • Ifi ifite amanyo nk'ay'abantu yatunguye abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi fi y'imbonekarimwe ifite amenyo nk'ay'abantu bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Ifoto y'iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette'Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina.

    Yatangajwe nk'iyo mu bwoko bwa 'sheepshead', amafi azwiho kugira imirongo myinshi y'ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa).

    Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n'uw'intama.

    Iyi fi bivugwa ko yarobwe na Nathan Martin, umuntu usanzwe ujya kenshi muri kiriya kigo kuroba.

    Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya 'sheepshead' kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite 'amenyo yuzuye akanwa'.

    Yabwiye ikinyamakuru McClatchy News ati: 'Ni intambara nziza iyo uri kurwana nayo yafashwe n'indobani, ni ikintu cyiza iyo uyifashe, kandi iraryoshye.'

    Ibi batangaje bashyizeho hashtag ya #bigteethbigtimes — byateye benshi kubivugaho.

    Umwe yanditse ati: 'Aha ubu si ho amenyo akomoka?'

    Undi ati: 'Iyi fi ifite amenyo meza kundusha'.

    Source : https://yegob.rw/ifi-ifite-amanyo-nkayabantu-yatunguye-abatari-bake/

  • Amagambo meza wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yumvise. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo abantu bakimenyana banifuza ku rushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu magambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo.

    Dore amwe muri ayo magambo yashimisha umukunzi wawe

    1.Nkwibonamo:

    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    2.Umfatiye runini.

    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.

    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    3.Uri uw'agaciro kuri njye

    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    4.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    Source : https://yegob.rw/amagambo-meza-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-andi-yose-yumvise/

  • Inkomoko, amateka n’iby’ingenzi byihariye ku munsi w’umuganura wubahwaga bikomeye #rwanda #RwOT

    Gusa ubu uyu munsi ubaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari ibikorwa byinshi bihagarara ndetse kikanagira ingaruka ku bukungu bw’Abanyarwanda busanzwe ari wo muzi w’uyu munsi w’Umuganura.

    Amateka n’inkomoko y’umunsi w’umuganura

    Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

    Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami/Umuhinza afashijwe n’abanyamihango b’umuganura naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango n’abagize uwo muryango we nabo barahuraga bakizihiza umuganura kugera hasi ku miryango mito.Ibirori by’Umuganura mu gihe cya kera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo babahaye.

    Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.

    Kuri uwo munsi kandi, imiryango na yo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Mu mwaka 1925 abakoroni bahagaritse imihango y’umuganura mu Rwanda, nyuma yuko bari bamaze kwigarurira igihugu, bagatangira no kugenda bakuraho imwe mu mico nyarwanda irimo n’umunsi w’Umuganura, bakimika imico yabo. Umunsi w’umuganura wongeye guhabwa agaciro kawukwiye mu ntangiriro z’ 1980, maze itariki ya 01 Kanama irawuharirwa ku buryo hagenwaga ikiruhuko kuri iyo tariki mu Rwanda hose.

    Gusa kwizihiza umuganura muri iki gihe, byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Mu bihe bisanzwe habagaho ibirori byo kwizihiza umuganura n’umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyadagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi.

    Kwizihiza Umuganura ni ugusubira ku isôoko y’umuco wacu tukavomamo bimwe bishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo uko Igihugu kigenda gitera imbere.

    Umuganura ni umunsi mukuru uhuza Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, abana n’abakuru, maze bakarebera hamwe ibyo bagezeho bagafata n’ingamba zo kuzakora neza kurushaho umwaka utaha. Umuganura ku Banyarwanda, uretse gusabana no kunga ubumwe, bazajya bishimira ibyo gahunda za Leta zatumye bageraho ari mu mibereho myiza, mu bukungu, mu miyoborere myiza, mu butabera ndetse no mu birebana n’umutekano. Muri iki gihe umuganura usa n’uwibagiranye ndetse na benshi bakunze kuvuga ko batazi uyu munsi hari n’abadasobanukiwe ibyawo.

    Abakuze bo usanga bavuga ko kuba muri iki gihe abantu baragiye baba ba nyamwigendaho ku buryo nta gusangira bikibaho, ngo ni imwe mu mpamvu ituma uyu munsi utagihabwa agaciro wahoranye mbere. Usanga kandi banemeza ko ubutaka buto kandi butakirumbuka, ngo nabwo butuma abantu batakizihiza uyu munsi kubera ko beza utuntu tw’intica ntikize ariko kuri ibi Minisiterin ifiteb umuco na siporo mu nshingano ivuga kon izakomeza gukora ibishoboka ngo uyu munsi usubizwe agaciro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Inkomoko-amateka-n-iby-ingenzi-byihariye-ku-munsi-w-umuganura-wubahwaga-bikomeye

  • Ruhango: Bateguye gushyingura umuntu ufungiye muri gereza ya Muhanga akiri muzima #rwanda #RwOT

    Umuturage Ngendahayo Simiyoni wo mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango kuri uyu wa 04 Kanama 2021, yateguriwe imihango yo kumushyingura nyuma y'ihererekanywa ry'amakuru atari yo yavugaga ko yapfuye. Ab'umuryango we bagurishije inyana ikuwe ku yayo ngo babone amafaranga yo gukoresha. Abo muri uyu muryango w'uyu mugabo uzwi ku izina rya Ngunda, bavuga ko aya makuru y'ibihuha bayumvanye abantu bavugaga ko bayumvise kuri Radio.

    Umugore w'uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Kasemahundo, Akagari ka  Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango avuga ko umugabo we amaze amezi 10 afungiye muri gereza ya Muhanga. Gusa uyu mugore ntabasha kwemeza neza uwazanye amakuru yuko umugabo we yapfuye. Ubwo ngo bari bamaze kubwirwa aya makuru bashatse amafaranga yo kugura isanduku yo kumushyinguramo ndetse banashaka imodoka igomba kujya kuzana umurambo we i Muhanga.

    Yagize ati' Umugabo wanjye amaze amezi 10 afungiye i Muhanga, twumvise amakuru yuko yapfuye maze natwe dutangira gushaka amafaranga yo kuguramo isanduku yo kumushyinguramo tugurisha inyana tuyivanye kuyayo ndetse no gushaka imodoka yo kujya kumuzana kuri gereza ya Muhanga'.

    Uwitwa Nzabandora Vianney nkuko TV1 dukesha iyi nkuru ibivuga, abaturage bavuga ko ariwe wa mbere bumvanye amakuru ko Ngunda yapfuye. Uyu ni n'umuvandimwe w'uyu Ngunda, aho nawe avuga ko yabibwiwe n'abandi ndetse yaguma kubikurikirana agasanga nabo babibwiwe ngo n'umugabo wigenderaga batazi neza ngo ababwira ko yabyumvise kuri radio.

    Yagize ati' Nanjye nabibwiwe n'abandi bambwira ko Ngunda yapfuye, ariko nkomeje kubikurikirana nsanga nabo bavuga ko babyumvanye umugabo batazi wigenderaga ariko nawe yabyumvise kuri radio'.

    Gusa aya makuru avuga ko Ngunda yapfuye yagiye ahererekanywa n'abamuzi ndetse na telefoni zigenda zicicikana kugeza n'aho abaturanyi batangira kwegera umuryango we harimo n'abaturutse i Kigali.

    Umuvugizi w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'abagororwa mu Rwanda(RCS),SSP Pelly Uwera Gakwaya ku butumwa bugufi yavuze ko uyu mugabo Ngendahayo Simiyoni uzwi ku izina rya Ngunda afungungiye muri Gereza ya Muhanga ko kandi ari muzima nta kindi kibazo afite.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-bateguye-gushyingura-umuntu-ufungiye-muri-gereza-ya-muhanga-akiri-muzima/