Blog

  • Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Touadéra uri i Kigali kuva ku wa 5 Kanama 2021, yasuye Minisiteri y’Ingabo ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye.

    Abayobozi bamwakiriye ni Minisitiri w’ Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’Umugaba Mukuru wIngabo, Gen Jean Bosco Kazura.Ibiganiro bagiranye kandi byari byitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Touadéra hongeye gusinywa andi masezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ntangiro z’iki cyumweru kandi u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abasirikare bakuru muri RDF

    Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

    Aha Perezida wa Centrafrique yari ageze kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

  • Sobanukirwa agaciro k’imbabazi z’Imana nawe wige kubabarira #rwanda #RwOT

    Imbabazi biva ku nshinga kubabarira, ushobora kuvuga ko wagiriye umuntu imbabazi kuko wamusanze mu byaha ukamubabarira. Na none kandi wagirira umuntu imbabazi kuko umusanze mu byaha ukamubabarira cyangwa se ukamugirira ibambe. Muri iyi nkuru turagaruka ku mbabazi Imana yagiriye umuntu ikamuha agakiza.

    Bibiliya itwereka imbabazi z’Imana: Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

    Imbabazi z’Imana zihora zunguka uko bucyeye n’uko bwije, ubundi bavuga ko ikintu cyungutse kubera ko cyacurujwe cyangwa cyashowe. Zirunguka kuko ihora izitugirira buri munsi. Ndagira ngo nkubwire ko izo yakugiriye ejo, iz’uyu munsi ni zo nyinshi kurusha ejo. Ntugire ngo warazimaze, iziguhaye zarushaho kuba nyinshi ntabwo zayibanye nkeya.

    Dawidi ayobowe n’Umwuka Wera aravuga ngo nk’uko isi yitaruye ijuru, nk’uko isanzure ringana ni ko imbabazi z’Imana zingana. Ni ukuvuga ngo ntaho zakwirwa ziramutse zibaye ibintu bifatishwa intoki. Wakwibaza ngo Imana izitanga he? Izitanga ku bo yaremye.

    Burya abantu bakunda ubutabera. Barakubwira ngo igihugu ntigishobora kugira imiyoborere myiza kidafite ubutabera kuko gukora ibyaha no guhemuka biri muri kamere y’abantu. Ariko hari ikintu cyiza kurusha ubutabera ni imbabazi. Yakobo yaravuze ngo imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru. Kubera imbabazi ni yo mpamvu tuvuga ngo abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

    Mubyukuri agaciro k’ibyaha byacu n’iyo twateranya abadukomokaho bose bagateranya amafaranga, ntashobora kuba ikiguzi cy’ibyaha byacu. Ni yo mpamvu Yesu yabigereranyije na wa mwenda umugaragu yari abereyemo umwami. Umwami yari ahagarariye Imana nk’ikimenyetso ni yo mpamvu wabaye umugani kuko ntaho twari gukura ubwishyu bw’ibyaha byacu.

    Kubw’ibyo Yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Burya kugira ngo tubabarirwe ntihari hakenewe amaraso gusa, ahubwo ni amaraso adafite inenge ari yo y’Umwana w’Imana.

    Usanga ikintu kitugoye ari ukubabarira bagenzi bacu badukoreye amakosa mato kandi ashobora kubonerwa ikiguzi cyangwa se ubwishyu. Reka mbabwize ukuri, nabonye nta hantu dushobora kuvoma imbaraga zo kubabarira nko gusobanukirwa gusa uburyo Imana natwe yatubabariye. Icyo byasabye Imana cyari kiremereye ntitwakibonera ikiguzi.

    Nawe icyo Imana igusaba ni kimwe, nusobanukirwa ukamenya umwenda Imana yishyuye nta kabuza nawe uzababarira. Niyo mpamvu Pawulo yandikiye Abakolosayi arababwira ngo nk’uko Imana yabababariye namwe abe ari ko mubabarira.

    Yesu ari ku musaraba yarinze ashiramo umwuka agisabira abantu bamwicaga ngo Imana ibababarire kuko batazi icyo bakora. Naho wowe wananiwe kubabarira ngo umuntu yaraguhemukiye, yakubwiye nabi n’ibindi. Ni byo koko yaraguhemukiye, ariko se byahwana n’ibyaha byawe. Reba igihemu cy’uriya wanze kubabarira ubigereranye n’ubwinshi bw’ibyaha byawe, ariko Uwiteka we yaguhaye imbabazi z’iteka.

    Naho wowe wanze kubabarira umuntu wamushyize muri gereza y’umutima wawe ukamubwira ngo sinzakubohora kereka niwishyura.

    Muri macye iga kubabarira abaguhemeukiye nk’uko Imana yakubabariye utabikwiriye ikagukuraho urubanza rwagombaga kukurimbuza. N’ubwo umuntu yaguhemukira usubije amaso inyuma wasanga hari n’ibyiza yagukoreye ariko kubw’ikosa rimwe ugahita ubitesha agaciro. Hindukira wige gutanga imbabazi.

    Umwigisha Pastor SENGA Emmanuel.

    Source: himbaza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-agaciro-k-imbabazi-z-Imana-nawe-wige-kubabarira.html

  • Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yakomoye ku bitutsi yatutswe mu minsi ishize #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza, yasohoye indirimbo yise 'Kizigenza’ yakomoye ku bihe amaze iminsi anyuramo harimo n’ibitutsi yatutswe ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Away’ yafashijemo Ariel Ways, aheruka gusohora indirimbo yise 'Please Me’, ni indirimbo yavuzwe cyane itaranasohoka kubera uburyo yayitegujemo abantu ashyira hanze ifoto ahetse kuri moto umukobwa wambaye ubusa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyita Ezee Darling ari na we yakoresheje mu mashusho y’iyo ndirimbo.

    Amashusho yayo kandi ni kimwe mu bintu byagarutsweho cyane bitewe n’uburyo akoze aho harimo umukobwa wambaye ubusa, ntabwo yakiriwe neza aho bamushinje guta umuco.

    Uyu muhanzi rero akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Kizigenza’ agaruka kuri ibyo byose.

    Indirimbo igitangira igaragaza uyu musore arimo asoma bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ndirimbo 'Please Me’ aho bamwe bamututse bavuga ko ari indaya, hari n’abibazaga niba ari abahanzi nyarwanda.

    Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko amaze iminsi adatekanye, umutima we udatuje bitewe n’ibyo arimo kunyuramo, gusa yizera ko bizashira.

    Hari aho agira ati 'Ishyamba si ryeru habe na mba. Umutima wanjye numva uboshye. Mbitura abatunze byose banyiyama. Narababaye. Ntabwo navukiye kuba nta makemwa. Nubwo niyumanganya. Ingorane zizashira. Nyuma y’aya marira nzaseka.'

    Juno Kizigenza yize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko bitewe n’indirimbo akora, yanyuze muri muri Label ya Igitangaza Music ya Bruce Melodie ariko nyuma baje gutandukana akora ku giti cye.

    Juno Kizigenza avuga ko amaze iminsi atorohewe

    Imwe mu mafoto yatumye yibasirwa na benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yasohoye-indirimbo-yakomoye-ku-bitutsi-yatutswe-mu-minsi-ishize

  • Afurika yunze Ubumwe igiye gutanga miliyoni 400 z’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’izo nkingo kinyuze mu nzira y’ubwato, ngo cyaje ku itariki 5 Kanama 2021, izo zikaba zizahabwa ibihugu bitandukanye muri Afurika.

    Inkingo zo muri urwo rwego ngo zizajya ziza buri kwezi, muri uku kwezi kwa Kanama 2021 muri rusange ngo hazaza inkingo zigera kuri Miliyoni 6.4 nk’uko bitangazwa na Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatumije inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni 2.6 binyuze muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ya ‘AVATT’ yorohereza ibihugu by’ibinyamuryango kubona inkingo za Covid-19.

    Banki nyafurika yitwa ‘Afrexombank’ ngo ni yo itanga ingwate ya Miliyari zigera kuri ebyiri mu itumizwa ry’izo nkingo za Covid-19, ikabikora nko kwishingira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Nk’uko bitangazwa na AU, guhera muri Mutarama 2022, hazajya haboneka inkingo zigera kuri miliyoni 25 buri kwezi.

    Perezida Ramaphosa avuga ko ibyo bizafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ku mugabane ndetse bikanafasha mu kongera kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturaga byazahajwe n’icyorezo.

    Dr John Nkengasong, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, yavuze ko mu mezi ashize, hagaragaye icyuho mu bijyanye no gukingira hagati ya Afurika n’ ibindi bice by’ isi, kandi virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa gatatu ngo yibasiye Afurika cyane.
    Itangwa ry’izo nkingo miliyoni 400 mu bihugu bya Afurika, ngo bizafasha cyane mu kurinda abaturage b’uwo mugabane.

    Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika ivuga ko izo nkingo zigera kuri Miliyoni 400, zihagije mu gukingira kimwe cya gatatu cy’abatuye Umugabane wa Afurika, ibyo bigafasha uwo mugabane mu kugera ku ntego wihaye yo gukingira nibura 60% by’ abaturage bawo.

  • Abana batatu bishwe n' intare_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu ntara ya Ngorongoro iherereye mu majyaruguru ya Tanzania haravugwa inkuru y'akababaro aho intare zishe abana batatu ndetse zikanakomeretsa undi umwe.

    Nkuko tubikesha umuvugizi wa Polisi ya Arusha, abo bana bari hagati y'imyaka 9 na 11, bari bavuye ku ishuri maze bahitira mu ishyamba gushaka inka bari babuze.

    Nyuma rero nibwo intare zabasagariye maze zica batatu ndetse zikomeretsa umwana umwe.

    Umuvugizi wa Polisi muri Arusha akaba yihanangirije aborozi borora bagenda kugerageza kwitondera amashyamba abamo inyamaswa ndetse na parike.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/abana-batatu-bishwe-n-intare_-inkuru-irambuye/

  • Abagera kuri 4% by’abarwaye cancer mu 2020, byatewe ni ki? #rwanda #RwOT

    Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Cancer mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya mu 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga.

    Mu nyigo CIRC yamuritse muri The Lancet Oncology, yavuze ko mu mwaka ushize habarurwaga abagera kuri miliyoni 6,3 barwaye cancer y’ibice byo mu kanwa, mu muhogo, amara, umwijima ndetse n’amabere; bayirwaye biturutse ku kunywa inzoga.

    Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %.

    Cancer yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300.

    Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake.

    Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko 'Hakenewe kumenyekanisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n’ibyago byo kurwara cancer haba mu bashyiraho ingamba zitandukanye ndetse na rubanda muri rusange.'

    Source:Igihe.com

    Wareba kandi n’iyi nyigisho igendanye n’ubuzima: UBUZIMA 01: Ntuzategereze ko bibanza kukugeraho/Imirire iboneye mu mboni y’Ijambo ry’Imana || Leah

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abagera-kuri-4-by-abarwaye-cancer-mu-2020-byatewe-ni-ki.html

  • Mama Sava yerekanye imodoka nziza yaguze anavuga igihe azakorera ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyana Analysa wamamaye ku izina rya Mama Sava yerekanye imodoka y'umuzinga yaguze ndetse anavuga igihe azakorera ubukwe.

    Mu kiganiro Mama Sava yagiranye na 3D Tv Rwanda yaje ari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yaguze. Muri iki kiganiro kandi Mama Sava yavuze ko ubukwe azabukora gusa yumva atari ubu kuko kuri ubu afite umwana agomba kurera. Yongeyeho ko kandi ubukwe buramutse butabaye atagakwiye kubizizwa.

    Iyi niyo modoka Mama Sava yaguze

    Umunyana Analysa uzwi nka Mama Sava

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-yerekanye-imodoka-nziza-yaguze-anavuga-igihe-azakorera-ubukwe/

  • RIB iri gukora iperereza kuri Byigero wayoboraga WASAC na Kamugisha wakoraga muri MINICOM #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza kuri Alfred Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isiku n'Isukura (WASAC), ndetse na Sam Kamugisha wari Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe inganda no guhanga imirimo muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM).

    Kugeza ubu RIB ntiratangaza ibyaha ba akurikiranyweho mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bakekwaho ko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry'amafaranga y'imishinga itandukanye.

    Bivugwa ko bari gukurikiranwa n'ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

    Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y'iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

    Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y'imishinga ku buryo 'yari yarananiwe' guhuza Politiki z'iki kigo.

    Aba bombi bafite aho bahuriye n'icyaha gifitanye isano n'imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-iri-gukora-iperereza-kuri-byigero-wayoboraga-wasac-na-kamugisha-wakoraga

  • Abantu 12 baguye mu mpanuka mu cyumweru kimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiye kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, aho yasobanuraga uko icyumwe gishize cyari cyifashe ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

    ACP Ruyenzi avuga ko izo mpanuka ahanini zatewe n’umuvuduko ukabije ndetse no kuba ibinyabiziga byari bimaze iminsi biparitse kubera Guma mu Rugo, hakaba hari ibitaraherukaga gukorerwa isuzuma.

    Yagize ati “Murabona ko hari hashize igihe ibinyabiziga bitagenda, buriya ikinyabiziga kimaze igihe kidakora, ushobora kwatsa kikaka kikanagenda ariko hari ubwo haba hari ibyangiritse tutabonesha amaso, bisaba gusuzumusha mu igaraje. Ni byiza rero ko abantu bitabira kubisuzumisha kuko ibyo tuba tutabona biri mu biteza impanuka”.

    Ati “Mu mpanuka zahitanye abo bantu inyinshi zaturutse ku muvuduko ukabije. Abatwara ibinyabiziga turabasaba kwitoda, bubahiriza amategeko y’umuhanda ariko cyane cyane buri muntu akumva ko kugendera ku muvuduko ugereranyije ari byo bimurinda impanuka mu gihe hari ikimutunguye”.

    Yakanguriye abatwara amakamyo kuko yikorera ibintu biremereye, kuyasuzumisha kenshi kuko ngo arimo gukora impanuka, akanabasaba kureba ko Controle technique zabo zitarangiye, basanga zaracyuye igihe bakihutira kongera kuyikoresha.

    Ibyo yabivuze mu gihe ejo kwa Kane tariki 5 Kanama 2021, ikamyo y’Abashinwa ikorera mu muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo i Nyaruguru, yakoze impanuka yuzuye umucanga igwira ivatiri yari irimo umupadiri ahita yitaba Imana, umufaratiri bari kumwe arakomereka cyane akaba ari mu bitaro.

    Kuri iyo mpanuka, ACP Ruyenzi yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye, gusa ngo ikigaragara ni uko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi.

    Akomeza agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kumenya igihe bakeneye mu rugendo bagiye gukora ku buryo batakererwa kandi bagendeye ku muvuduko uringaniye, kuko akenshi ngo umuntu ahaguruka agiye ahantu asigaranye umwanya muto bigatuma yirukanka ari ho hava impanuka.

  • Hari abari abakozi b’Intara ya Butare bagitegereje ibirarane basigawemo muri 2004 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyahoze ari Intara ya Butare
    Iyahoze ari Intara ya Butare

    Umwe muri bo wakomeje gukurikirana iby’ibi birarane kuva muri 2005, avuga ko bagisezererwa bishyuwe imperekeza, hanyuma ahita yandika asaba amafaranga y’ibirarane, ariko ntiyayabona. Icyo gihe intara ya Butare yayoborwaga n’uwitwa Kabera.

    Akomeza agira ati “Muri 2008 nanditse indi baruwa, nyandikira uwari guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Fidèle Ndayisaba. Ngiye kwaka igisubizo banyereka ibaruwa bandikiye MINECOFIN badusabira ibirarane byacu, banavuga ko abakozi babiri bayahawe batakongera kuyahabwa. Ubwo ndategereza ndaheba”.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020 bongeye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hanyuma Guverineri w’iyo Ntara, Kayitesi Alice, ababwira ko agiye kubabariza, none amezi arindwi arashize nta gisubizo barabona.

    Uyu wari umukozi w’Intara ya Butare ati “Nari umukozi w’Intara, bansezerera banadutunguye, none n’ibigenerwa umukozi wese bakomeje kunderega ndategereza ndaheba! Kandi ni uburenganzira bw’umukozi”.

    Mugenzi we na we ati “Icyifuzo cyanjye ni uko batubwira igihe bazaduhera ayo mafaranga”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi urutonde rw’abagomba kwishyurwa bakarushyikiriza Minisiteri y’imari (MINECOFIN), kugira ngo hasesengurwe niba koko batarishyuwe, kuko ubundi ngo abenshi bishyuwe.

    Avuga kandi ko yiteze ko nihagira abo basanga batarishyuwe bazabafasha kubona umurongo w’uko byakemuka, bityo akabasaba kwihangana mu gihe na bo bategereje igisubizo.