Blog

  • APR FC yasobanuye impamvu Niyonzima Olivier Sefu yatinze guhabwa urupapuro rumurekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Sefu
    Niyonzima Olivier Sefu

    Nyuma yaho hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yimwe urupapuro rumwemerera kuba yajya mu yindi kipe ashaka (release letter).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ikipe ya APR FC yasobanuye ko itigeze imwima urwo rupapuro ahubwo ko uwo mukinnyi yasabwe kubanza kugarura ibikoresho by’ikipe afite, nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC.

    Mu nkuru banditse baragira bati: “Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza gufata ibaruwa imusezerera(release letter).”

    “Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC.”

    “Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y’uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa.”

  • Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu byiciro bitandukanye.

    Buri cyiciro cy’abahugurwa cyahuguwe ukwacyo, amatsinda yose akaba yari agizwe n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku binyamakuru binyuranye. Mu byiciro byose uko ari bitanu, ikinyamakuru Ukwezi cyohereje abanyamakuru mu byiciro bitatu bigendanye n’akazi ka buri munsi bakora.

    Nyuma y’amahugurwa, ARJ yateguye amarushanwa agendanye n’ibyo abanyamakuru batandukanye bari bahuguwemo. Muri rusange abahuguwe ari nabo bagombaga guhatana, ni abanyamakuru 70.

    Mu cyiciro cy’ibijyanye no kunoza no gucunga ibishyirwa ku mbuga za Internet (Web Content Management), uwa mbere yabaye Manirakiza Théogène wari uhagarariye ikinyamakuru Ukwezi. Yakurikiwe na Rashid Integré w’ikinyamakuru Intego, uwa gatatu aba Eric Uwimbabazi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda mu gukoresha amafoto (Photojournalism), uwa mbere yabaye Kubananeza Willy Evode usanzwe akorera ikinyamakuru Ukwezi mu bijyanye no gufata no kuyobora amashusho (Camera Operator), akurikirwa na Muhizi Olivier wari uhagarariye Rojaped naho uwa gatatu aba Ndayambaje Jean Claude w’ikinyamakuru Umurengezi.

    Mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikorabuhanga ryifashisha telefone mu gukora inkuru z’amashusho zitambuka kuri televiziyo (Mobile Journalism), uwa mbere yabaye Selemani Nizeyimana w’ikinyamakuru Kigali Post, akurikirwa na Espérance Uwamariya ukorera ikinyamakuru Ukwezi ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Video Producer), uwa gatatu aba Pierre Claver Niyonkuru ukorera Ijwi ry’Amerika (VOA).

    Itsinda ry’abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame (ethics) y’itangazamakuru, ryo ryahatanye mu matsinda, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bishyira hamwe mu byiciro, binasobanura ko ho habayeho itsinda ryabaye irya mbere, irya kabiri n’irya gatatu, buri tsinda rigomba kugabana ibihembo batsindiye.

    Ikindi cyiciro ni icy’abakora ibiganiro kuri radio na televiziyo (Talk Shows), aha naho abitabiriye amahugurwa bakaba barafatanyije n’abo basanzwe bakorana ibiganiro, bisobanura ko naho uwitabiriye amahugurwa yahatanye mu izina ry’ikiganiro akora.

    Uwa mbere muri buri cyiciro, yagenewe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 300.000, uwa kabiri agenerwa 200.000 naho uwa gatatu agenerwa amafaranga 100.000.

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asobanura ko iri shyirahamwe rishyize imbere kongerera ubumenyi abanyamakuru, buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Agira ati : “Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), mu mahugurwa riterwamo inkunga na Koperatsiyo y’Abasuwisi binyuze muri UNDP na Gahunda y’Iterambere ry’Itangazamakuru iri muri RGB, rishyize imbere amahugurwa atanga ireme, abayahawe bakibutswa guhora baharanira gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame y’umwuga bahisemo. “

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ

    Akomeza agira ati : “Abahawe ubumenyi kandi bashishikarizwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe hagamijwe ko ibyo bakora bibashoboza kwitunga no kwiteza imbere, berekana ikinyuranyo cy’abanyamwuga n’ababa bashaka kwiyitirira umwuga batabifitemo ubumenyi”

    Uretse abanyamakuru bahembwe mu byiciro bitandukanye, abagerageje kwitabira ayo marushanwa muri rusange nabo buri wese yagiye agenerwa agashimwe ko kuba baragize ubwo bushake n’umuhate wo kugerageza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ikinyamakuru-Ukwezi-cyaje-ku-isonga-mu-kugira-abanyamakuru-benshi-begukanye-ibihembo-byateguwe-na-ARJ

  • Jack Grealish waguzwe akayabo na Manchester City yavuze impamvu yatumye ayerekezamo #rwanda #RwOT

    Jack Grealish yavuze ko Ubwo yari mu ikipe y'Ubwongereza yakinaga Euro 2020 abakinnyi bakanana barimo John Stones, Kyle Walker na Raheem Sterling bamusabye kwerekeza muri Manchester City.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yifuzaga gukinana n'inshuti ye Phil Foden ndetse yishimira ko yabigezeho.

    Grealish w'imyaka 25,yabaye umukinnyi uhenze kurusha abandi bose b'Abongereza kuko yaguzwe na Manchester City miliyoni 100 z'amapawundi mu gihe Bale wari ufite aka gahigo yaguzwe miliyoni 85.

    Grealish avuga ku bakinnyi batumye yerekeza muri City,yagize ati 'Baramfashije cyane.Twavuganye cyane ku makipe yacu ubwo twari mu ikipe y'Ubwongereza.

    Abakinnyi nka Stones, Raz, Phil na Walks nta kindi bambwiraga uretse amagambo meza.Mu ikipe y'Ubwongereza,Phil yakundaga kunsetsa,yari ameze nka murumuna wanjye.Sinjye uzarota nkinana nawe buri cyumweru.

    Nizere ko iyo ufitanye umubano mwiza n'umukinnyi hanze y'ikibuga no mu kibuga biborohera.'

    Grealish yatangiye gukinira Villa muri Gicurasi 2014 mu mukino batsinzwemo na City ibitego 4-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jack-grealish-waguzwe-akayabo-na-manchester-city-yavuze-impamvu-yatumye

  • Inteko Nyarwanda y’Umuco iriga uko Umuganura wajyanishwa n’imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n
    Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n’imihigo

    Umuyobozi wungirije wa (RCHA), Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko umuganura ubundi atari umuhango wo guhura no gusabana gusa, ahubwo ari inzira yatangiraga muri Kanama, umwami na rubanda rwe bishimira ibyagezweho akabaha imbuto, abajya ku murimo bakawutangira kandi basa nk’abahiganwa kuzabona umusaruro mwiza bazongera kumurikira umwami.

    Uwiringiyimana atangaza ko kuri ubu abayobozi n’abaturage basigaye bagira imihigo imurikirwa umukuru w’Igihugu kandi umusaruro babonye mu gihe cyose cy’umwaka bakawishimira, abakoze neza bakabishimirwa, abakoze nabi bakagawa cyangwa bakagirwa inama z’ibyo bashyiramo imbaraga.

    Uwiringira avuga ko imbuto umwami yatangaga abaturage bakajya kubiba ikazunguka bakiteza imbere, ifatwa nk’ingengo y’imari ihabwa inzego z’ibanze ngo ikoreshwe ibikorwa biteza imbere abaturage.

    Agira ati “Hari gutekerezwa ukuntu umuganura nyarwanda wahuzwa n’imihigo noneho ya mbuto umwami yatangaga ikaba ari ya ngengo y’imari igenerwa inzego zitandukanye, tukazagira igihe cyo kubyishimira tukanareba ibitaragezweho tugafata ingamba zo kubishakira ibisubizo”.

    Ati “Urumva rero igikorwa nk’icyo gituma duhura tukaganira ku byo twagezeho tugafata na gahunda yo gutekereza ku bizaza, ubwo busabane burakomeye cyane. Uko gukorera hamwe, uko kumva izo mbuto nk’umushinga mugari w’Igihugu, kiba ari ikintu gikomeye cyane”.

    Kuri uyu wa 06 Kanama 2021, Abanyarwanda barongera kwizihiza Umuganura mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, aho biteganyijwe ko wizihirizwa mu miryango, Abanyarwanda bakaba basabwa kuganuzanya birinda gutumirana no gusurana.

    Uwiringira avuga ko hari n’ibindi bikorwa byabaye mu cyumweru cy’Umuganura, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga birimo n’ibyahuje Abanyarwanda ababa mu mahanga.


  • U Rwanda rugiye gushyikirizwa Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kiraba ku gicamunsi tariki 6 Kanama kibere i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

    Biteganyijwe ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari we uhagararira Guverinoma y’u Rwanda muri uwo muhango, akabanza kugirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Burundi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yavuze ko abaturage barashyikirizwa u Rwanda ari abambutse bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Icyakora, yavuze ko ikigambiriwe cyane ari ibiganiro n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Burundi mu gushaka uburyo bazahura umubano, by’umwihariko ku bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ahakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe yitwaje intwaro.

    Yavuze ko ibiganiro biri bwibande ku bufatanye bugamije gukumira ibyo bikorwa.

    Abanyarwanda bagiye gusubizwa mu gihugu cyabo ni abagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini bakisanga bambutse umupaka bibatunguye dore ko ku gice gikora kuri Nyaruguru, nta mupaka ugaragara uhari usibtye amasambu.

    Ibyo bituma hari ubwo abaturage bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi bakaba bakwisanga barenze imbibi.

    Iki gikorwa kije gikurikira icyo u Rwanda rwakoze mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo rwashyikirizaga u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe umwaka ushize.

    Ni ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahurwa nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Ishusho y’umubano mwiza yarushijeho kugaragara kandi kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi.

    Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

    Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

    U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

    U Rwanda ruherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe

  • Iperereza kuri Byigero wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha wa MINICOM – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi ntibakiri mu nshingano zabo, baziviriyeho mu bihe bimwe. Kamugisha yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami rishinzwe inganda no kwihangira imirimo, ubu “amaze nk’ukwezi” asimbuwe hashyirwaho uw’agateganyo ku mwanya we.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’imishinga itandukanye.

    Bivugwa ko bari gukurikiranwa n’ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

    Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y’iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

    Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y’imishinga ku buryo “yari yarananiwe” guhuza Politiki z’iki kigo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemereye IGIHE ko aba bagabo bombi bahamagajwe n’uru rwego rw’ubugenzacyaha gusa ntiyatangaje ibyo bakurikiranyweho.

    Ati “Nibyo ko Byigero Alfred wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha Samuel wahoze ari Umuyobozi muri MINICOM, bitabye RIB kugira ngo babazwe kuri dosiye RIB iri gukoraho iperereza, kandi si bo bonyine bitabye.”

    Dr. Murangira yavuze ko gutangaza ibyo bakurikiranyweho bishobora kubangamira iperereza.

    Gusa ku rundi ruhande, amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

    Mu 2019 nibwo Kamugisha yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ishami ry’inganda no guhanga imirimo. Hashize ukwezi asimbuwe kuri uyu mwanya.

    Byigero yirukanywe amaze amezi atandatu ari Umuyobozi Mukuru wa Wasac

    Kamugisha Samuel ari gukorwaho iperereza na RIB

  • Abanyarwanda 23 birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja. Ntabwo haramenyekana icyatumye abo baturage birukanwa.

    Guhera mu 2017 Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

    Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda.

    Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Abanyarwanda 23 birukanywe ubwo bageraga ku mupaka wa Kagitumba

  • Nyamirambo: Impanuka y’ikamyo yari itwaye umucanga yahitanye umwe – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo iyi Kamyo yari itwaye umucanga yaje kubura feri iramanuka igonga umusore ndetse n’umucanga yari itwaye umumenekaho. Yamugonze imusanze mu nzira yagenewe abagenzi ahita ashiramo umwuka.

    Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko yatewe n’uko ikamyo yacitse feri banashimangira ko uwari uyitwaye yahisemo kuyiyoborera mu ruhande rwari rurimo uwo musore yahitanye kugira ngo idahitana abantu benshi.

    Uwitwa Kabera Viateur yagize ati “Urabona igikamyo cyaturukaga iriya ruguru noneho kuko cyari cyacitse feri nabonye umushoferi yanze kukiyobora mu nzu z’abaturage ngo kitica abantu benshi ahubwo akijyana muri ruriya ruhande uriya musore yari arimo kuko rutarimo abantu benshi ni bwo cyamukubise n’umucanga wose umujya hejuru arapfa.”

    Uretse nyakwigendera wahitanwe n’iyi mpanuka, hanakomerekeyemo abantu batatu bari barimo n’umushoferi wari uyitwaye ku buryo bo bahise bajyanwa kwa muganga n’imodoka y’umurenge wa Nyamirambo.

    Iyi kamyo bivugwa ko yari yacitse feri yagonze umusore ahita apfa

  • Abasaga ibihumbi bitatu batangiye Itorero ‘Indahangarwa’ – #rwanda #RwOT

    Ni itorero rihurije hamwe abasaga ibihumbi bitatu, rikaba riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh watangije iri torero, yavuze ko ari umwanya mwiza ku baryitabiriye wo kuganira ku mateka y’igihugu cyabo no kurebera hamwe icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.

    Ati “Muzaganira ku ruhare rwanyu mu kwirinda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikamakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    “Itorero ni bumwe mu buryo budufasha gusigasira no gukomeza kunga ubumwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, twita cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo nubwo bataba mu Rwanda bakomeze barwiyumvemo biyubakemo indangagaciro zibafasha gukomeza gukorera no guteza imbere u Rwanda, baruhagararira neza aho batuye kandi bakomeza kurushakira amaboko n’inshuti.”

    Prof Nshuti yavuze ko nko ku basanzwe bafite indi mirimo bakora, Itorero ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi “buzabafasha mu nshingano zanyu za buri munsi kandi bikabagirira akamaro n’u Rwanda”.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ryahoze ari irerero ry’u Rwanda kuva rwahangwa, rikaba ryaratumaga igihugu gihorana ubumwe.

    Yavuze ko ubwo ryacibwaga mu gihe cy’ubukoloni ari bwo igihugu cyatangiye kwinjira mu bibazo by’ivangura, ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Lt Col Désiré Migambi yavuze ko itorero ari nk’akagozi kaziritse ubumwe bw’Abanyarwanda, gakwiriye gukomeza gusigasirwa ngo rudahungabana.

    Iri torero ‘Indahangarwa’ ryitabiriwe n’urubyiruko rw’u Rwanda rwaba urw’imbere mu gihugu no mu mahanga ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

    Rihuriyemo abiga muri za Kaminuza, abakozi b’indashyikirwa bavuye mu nzego z’imirimo zitandukanye, abarezi mu mashuri atandukanye, Abahanzi n’abandi.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ari irerero ry’u Rwanda

    Prof Nshuti Manasseh ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza Itorero E-Itorero Indahangarwa

  • Abanyamategeko bafungwa kubera ruswa, uko yunganiye ‘Sankara’: Ikiganiro na Me Nkundabarashi – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagarutse kuri byinshi byaranze urugendo rwe nk’umwunganizi mu by’amategeko ndetse asubiza ibibazo benshi bibaza kuri uyu mwuga.

    IGIHE: Abantu bakumenye cyane mu rubanza rwa Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, ufite uburambe bw’imyaka imyaka ingahe muri uyu mwunga wo kunganira abantu mu nkiko?

    Me Nkundabarashi: Maze iminsi da, mfite uburambe bw’imyaka 11 irengaho amezi make kuko nabaye umunyamategeko wemewe mu ntangiriro za 2010 nkora uyu mwuga, hari Cabinet mpuriyemo na bangenzi banjye yitwa Trust Law Chambers, maze imyaka irenga itandatu mu buyobozi bw’ urugaga, nkaba ndi umwe mu bagize inama y’urugaga kuri ubu nkaba ndi umunyamabanga wayo.

    IGIHE: Uburana urubanza rwa Nsabimana Callixte Nsankara ari na rwo wamenyekaniyemo cyane, abantu bemeza ko ari rumwe mu manza zari zikomeye wowe nk’umunyamategeko ubivugaho iki ? Wafashe gute umwanzuro wo kumwunganira mu mategeko?

    Me Nkundabarashi: Burya nta rubanza rworoha ku buryo wavuga ko hari imanza zikomenye n’izoroheje, zose ziba zifite uburemere bungana cyane cyane kuri ba nyirazo, ahubwo wenda itandukaniro nsigaye mbona ni uko hari izikurikiranwa n’itangazamakuru zikamenyekana izindi ntizimenyekane kuko itangazamakuru ritazikurikiranye.

    Icya kabiri ni uko nta muntu n’umwe utakunganirwa cyangwa ngo ahagararirwe kuko ari uburenganzira bw’ibanze kugira umuntu ukunganira mu mategeko mu gihe ukurikiranywe, ufite ikindi kibazo gituma ugana inzego zifata ibyemezo cyagwa inkiko.

    Hari abantu benshi bakunda kumbaza iki kibazo ariko nanjye, nkababaza nti abaye ari wowe ufitanye ikibazo n’amategeko ntiwampamagara? Hari n’abo mbaza nti ’ndabyumva ko ari ko ubibona, ko yakoze icyaha ariko se noneho ko yafashwe wumva byagenda bite?’

    Igikwiye kumvikana neza ni uko avoka yunganira cyangwa agahagararira buri wese umugana ufite ibibazo by’amategeko agomba gusubiza, ariko ntabwo bisobanuye ko aba ashyigikiye ibyaha.

    IGIHE: Ubundi ukunda kuburana izihe manza?

    Me Nkundabarashi: Njye nkunda kuburana imanza z’ubucuruzi cyane, imanza nshinjabyaha nubwo ari zo namenyekaniyemo cyane ntabwo nzikunda nziburana nk’umuhamagaro gusa ariko si bintu byanjye kuburana imanza nshinjabyaha.

    IGIHE: Umunyamategeko afite izihe nshingano mu gufasha abantu mu nkiko no mu zindi manza zitandukanye?

    Me Nkundabarashi: Kuri icyo kibazo Itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo ya 2 agace ka mbere risobanura avoka nk’ umunyamwuga w’amategeko ufasha ubutabera, ushinzwe guhagararira, kunganira no kuburanira abantu mu nzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo.

    Ashobora gutegura umwanzuro no gufata ijambo imbere y’izo nzego. Ashobora kandi kugishwa inama, kunga no gukora inyandiko zose abaje bamugana bakeneye mu rwego rw’amategeko. Kuri aba hiyongeraho ababuranira Leta ndetse n’ababuranira abatishoboye bakuze kwita MAJ bakorera mu turere twose.

    IGIHE: Umwuga wo kunganira abantu mu nkiko ufite ayahe mateka mu Rwanda? Ubu uhagaze ute ?

    Me Nkundabarashi: Umwuga w’Abavoka mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Itegeko nº 03/97 ryo ku wa 19/03/1997 ryashyiragaho Urugaga rw’Abavoka ni ryo rya mbere ryabayeho mu 1997, bivuze ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwari rugize urugaga nk’urwego rwigenga ruhuza abanyamwuga nk’uko n’ahandi ku Isi yose bikorwa.

    Byumvikana ko mu byihutirwaga ubuyobozi bwabonaga ko bikenewe nyuma y’imyaka itatu gusa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, gushyiraho urugaga na byo byajemo icyo gihe, Urugaga rutangira mu 1997 hari abavoka 35 gusa mu gihugu hose murumva ko bari bake cyane ugereranyije n’ibibazo Igihugu cyari gifite cyane kubirebana no kuburanisha imanza zitandukanye z’abacyekwagaho gukora Jenoside.

    IGIHE: Imyaka 24 irashize urugaga rugiyeho rwatangiranye abanyamategeko 35 ubu rufite bangahe ?

    Me Nkundabarashi: Urugaga rwaragutse ndetse n’abantu benshi bagana uyu mwuga ku buryo ubu rugizwe n’abavoka bagera kuri 1 295, ni ikintu mbona ko ari cyiza kuko bifasha abashaka abavoka kubona ababunganira mu mategeko.

    IGIHE: Hari abanyamategeko bamwe bavugwaho ruswa mu nkiko bakaba ikiraro gihuza umuburanyi n’umucamanza kugira ngo agirwe umwere mu rubanza? Ibi hari icyo mubiziho ?

    Me Nkundabarashi: Eeee Umbajije ikibazo cyiza ariko kinakomeye na none nk’uko nabivuze mbere na mbere abanyamategeko ni abantu nk’abandi na bo bakora ibyaha, ntabwo abavoka ari abamalayika.

    Ikibazo cya ruswa mu banyamategeko kirimo ariko ntabwo kiri ku rwego rukabije twifuza ko nubwo yaba umunyamategeko umwe atakagombye kugaragara mu bikorwa bya ruswa.

    Mu myaka 24 ishize abanyamategeko bahamijwe icyaha cya ruswa ni batatu murumva ko tugerageza kurwanya ruswa ariko no mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ntabwo waburamo umwe cyangwa babiri bafunzwe bazira icyaha cya ruswa. Ni yo mpamvu buri mwaka Urukiko rw’Ikirenga rutegura icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.

    IGIHE: Mu myaka 24 ishize urugaga rw’abavoka rugiyeho rwageze kuki rufite ikihe cyerekezo imbere?

    Me Nkundabarashi: Urugaga rwagize uruhare mu itangwa ry’ ubutabera, abanyamategeko bashyiriweho uburyo bwo gukora amahugurwa ahoraho kuko uyu mwuga usaba kujyana n’igihe kandi Isi turimo ibintu bihora bihinduka n’amategeko ubwayo arahinduka bisaba rero guhozaho, ikindi urugaga rwakoze ibishoboka byose kugira ngo abarugize bagire imibereho myiza.

    Hashyizweho ubwishingizi mu kwivuza kw’abavoka bose n’imiryango yabo, urugaga rw’abavoka mu Rwanda rumaze kwiyubaka mu buryo budasubirwaho kandi rufite icyerekezo cyiza.

    Me Nkundabarashi Moise niwe wunganira mu mategeko Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ mu rubanza aregwamo ibyaha by’iterabwoba

    Me Nkundabarashi ni umwe mu banyamategeko bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda