Blog

  • Ba ofisiye bato muri Polisi biga iby’imiyoborere bakoze urugendo shuri basobanukirwa amateka y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugendo rukubiye mu masomo y’amezi ane bamara biga, kuko rubafasha guhuza ibyo bize mu ishuri.

    Ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, abo ba ofisiye basobanuriwe byimbitse uko urugamba rwo kubohora igihugu rwarwanywe n’uko harwanywe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari yarateguwe inashyirwa mu bikorwa n’ingoma y’igitugu yariho muri icyo gihe.

    Baneretswe uko ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere zikiyemeza guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Nkusi Deo, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidari n’impeta z’intwari z’Igihugu (CHENO), yasobanuriye abo ba ofisiye bato ibigenderwaho kugira ngo umuntu afatwe nk’intwari.

    Yagize ati “Kuba intwari y’Igihugu si uko uba ufite amashuri yo ku rwego rwo hejuru cyangwa uturuka mu miryango ikomeye. Umuntu aba intwari biturutse ku kuba hari ibikorwa yakoze bifitiye akamaro abaturage, hari abitanze mu kubohora igihugu cyabo, abandi bagaragaje ubunyangamugayo no gukunda igihugu byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi bitandukanye. Ibyo byose ni byo byashingiweho kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro by’intwari z’igihugu uko ari bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi”.

    Rwaka Nicolas, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imidari n’impeta z’intwari z’Igihugu, yasabye abanyeshuri kuba ba ambasaderi no gusobanurira abo bayobora ko bakora neza bakaba intwari.

    Ati “Intwari zacu zageze kuri byinshi mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda bari bagiye kurimbuka. Hari ibindi bigenderwaho nko mu bijyanye n’iterambere rya bose hatabayeho kwikunda”.

    CIP Jean Marie Vianney Nzayisenga, umwe mu bapolisi bari mu masomo ahabwa ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda ajyanye n’imiyoborere, yavuze ko urugendo bakoze rwari ingirakamaro kuko barwigiyemo amakuru ajyanye n’amateka y’u Rwanda.

    Yavuze ko hari ibyo bigiraga mu ishuri ariko uyu munsi babashije kubyibonera, ko bahugukiwe amakuru bashobora kugenderaho, babonye uko abantu bitanze kugira ngo babohore igihugu. CIP Nzayisenga yavuze ko intwari zitangiye igihugu zatanze urugero rwiza ku buryo n’undi muntu yazigiraho akagera ikirenge mu cyazo.

  • Nyamagabe: Abanyamadini batanze ibiribwa mu… #rwanda #RwOT

    Nyamagabe: Abanyamadini batanze ibiribwa mu baturage bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo bifite agaciro ka 2,760,000Frw

    Kuri uyu wa 06 Kanama 2021, Mu karere ka Nyamagabe kakiriye inkunga y'ibiribwa bigenewe abaturage bagizweho ingaruka na guma mu rugo. Mumirenge yashyizwe muri Guma Murugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19
    Byatanzwe na EAR Diocese Kigeme Cartas Gatulika ya Gikongoro ndetse ndetse n'abakozi bibitaro bya Kigeme

    Ibi biribwa bigizwe n'ibiro 1,357.5 by'ibishyimbo; ibiro 1,703 bya kaunga; ibiro 65 by'umuceri; ibiro 990.5 by'ibigori; ibiro 33 by'igano; amakarito 22 na piece 5.5 z'isabune n'ibiro 6 by'amasaka y'igikoma.

    Ashyikiriza Ubuyobozi bw'Akarere ibi biribwa, Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr Assiel Musabyimana yavuze ko ari inshingano z'amatorero n'amadini kwita ku bababaye.

    Yagize ati 'Iki ni igikorwa muri rusange amatorero n'amadini biri mu nshingano zacu, ntabwo ari ikidasanzwe kuko ubundi mu nshingano z'itorero tugomba kwita ku bababaye, abashonje n'abatishoboye, ubu rero ku bwanjye mba numva nshimira Imana ko turi mu nshingano zacu'.

    Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe, Imirenge iri muri guma mu rugo ni Umurenge wa Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano. Gasaka niwo murenge wumujyi indi itatu iri mubice by'icyaro

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye ubufatanye buri hagati y'Akarere ndetse n'amadini n'amatorero by'umwihariko muri ibi bihe hari abaturage bari muri guma mu rugo kuko bizabafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Yagize ati 'Turashima Ingamba ziriho cyane cyane muri iyi Mirenge iri muri guma mu rugo uburyo abantu bitabiriye kuzishyira mu bikorwa no gufatanya harimo n'ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye biraduha icyizere. Hari ibi ngibi twakusanyije ariko hari n'ibigenda bikorwa mu midugudu no mu masibo hirya no hino kandi bidufasha mu gutuma abantu baguma mu rugo bidateye impungenge nyinshi'.

    Umuyobozi w'Akarere yashimye ko mu kwegeranya ibi biribwa, abakozi b'Ibitaro bya Kigeme babigizemo uruhare bitanga amafaranga yaguze bimwe muribyo.

    Yagize ati 'Turashima ubwo bufatanye, uwo mutima utabara by'umwihariko abaganga kuko ntibagisinzira bita ku barwayi nabo ugasanga hari abarwariyemo, turabashima cyane rero ubwo bufatanye kugirango duhangane n'iki cyorezo, twizere ko n'abaturage bazabona ko bakwiye guhindura imyitwarire'

    Yongeyeho ko ubu bufatanye bukwiye kujyana no guhindura imyumvire ku buryo abantu bose bubahiriza amabwiriza batabibwirije n'abayobozi.

    Ibi biribwa byatanzwe naba banyamadini biratangira gutangwa mubaturage kuri uyu wa gatandatu Mumirenge ya Kibumbwe, Mugano, Kamegeri, n'Umurenge wa Gasaka bifite agaciro ka Miriyoni 2,760,000Frw

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/nyamagabe-abanyamadini-batanze-ibiribwa-mu

  • Babua Samson nyuma y'umwaka umwe muri kiyovu yasinye amasezerano na F.C Bravos de Maquis yo muri Angola #rwanda #RwOT

    Babua Samson umwataka wa kiyovu sport nyuma yaho umwaka wimikino wa 2020-2021 utamugendeye neza nkuko yabyifuzaga bikaza kurangira atumvikanye nabamwe mubayobozi ndetse n'abatoza bikaza kumuviramo no kudahabwa umwanya muri equipe ya tozwaga na Karekezi Olivier nyuma yo kumushinjako atubahiriza imwe mumikorere itaravuzweho rumwe igihe kinini muri equipe.  Babua yavuye iburasirazuba ari top score mu mwaka […]

    The post Babua Samson nyuma y'umwaka umwe muri kiyovu yasinye amasezerano na F.C Bravos de Maquis yo muri Angola appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/06/babua-samson-nyuma-yumwaka-umwe-muri-kiyovu-yasinye-amasezerano-na-f-c-bravos-de-maquis-yo-muri-angola/

  • Mu masegonda 30, dore uko ubukwe bw'umunyamakuru Julius Chita bwagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2021, umunyamakuru Julius Niyitegeka wamamaye ku izina rya ChiTa yakoze ubukwe asezerana n'umukunzi we.

    Hano twabateguriye amashusho y'amasegonda 30 ngo murebe akanyamuneza aba bombi bari bafite kuri uyu munsi:

    Source : https://yegob.rw/mu-masegonda-30-dore-uko-ubukwe-bwumunyamakuru-julius-chita-bwagenze/

  • Harobwe ifi ifite amenye nk' aya bantu #rwanda #RwOT

      Isi dutuyemo yuzuyemo ibintu byinshi bitangaje cyane bigenda biboneka uko imyaka ikomeza kugenda yicuma ndetse abantu benshi bakunda gutungurwa cyane nibyo bintu bikunze kuba bitangaje ku rwego rukomeye cyane.
      Ibi bitangaza nibyo byabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya North Carolina, aho harobwe mu mazi Ifi yatangaje abantu benshi cyane ifite amenyo ameze nkayo abantu basanzwe bagira.
      Nkuko amafoto yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abigaragaza, umugore witwa Jannette Pier yashyize ku rubuga rwa Facebook ifoto igaragaza igifi kinini cyarobwe mu mazi basanga gifite amenyo nkayo abantu dusanzwe dufite.
      Amakuru akomeza avuga ko iyi fi yarobwe ifite amenyo ameze nk'aya bantu ariyo mu bwoko bwa 'sheepshead', amafi azwiho kugira imirongo myinshi y'ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya ibyo agiye kurya, Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n'uw'intama.
      Umugabo witwa Nathan Martin niwe watangajwe ko yarobye iyi fi akaba ari umugabo usanzwe umuntu usanzwe akunda cyane ibintu byo kuroba amafi atangaje cyane.
      Uyu mugabo Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya 'sheepshead' kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite amenyo yuzuye akanwa ndetse akaba yakomeje avuga ko byari intambara nziza ubwo barwanaga niriya fi mbere y'uko bayifatisha indobani, ni ibintu byiza kuba twarayifashe kandi biraryoshye.
      Abantu batandukanye batunguwe niyi fi yarobwe ifite amenyo nk'aya bantu, aho hari abanditse bavuga ko wasanga amenyo dufite ariho yakomotse, naho abandi bakaba bavuze ko iriya fi ifite amenyo meza kurusha ayabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/harobwe-ifi-ifite-amenye-nk-aya-bantu/

  • Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu byiciro bitandukanye.

    Buri cyiciro cy’abahugurwa cyahuguwe ukwacyo, amatsinda yose akaba yari agizwe n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku binyamakuru binyuranye. Mu byiciro byose uko ari bitanu, ikinyamakuru Ukwezi cyohereje abanyamakuru mu byiciro bitatu bigendanye n’akazi ka buri munsi bakora.

    Nyuma y’amahugurwa, ARJ yateguye amarushanwa agendanye n’ibyo abanyamakuru batandukanye bari bahuguwemo. Muri rusange abahuguwe ari nabo bagombaga guhatana, ni abanyamakuru 70.

    Mu cyiciro cy’ibijyanye no kunoza no gucunga ibishyirwa ku mbuga za Internet (Web Content Management), uwa mbere yabaye Manirakiza Théogène wari uhagarariye ikinyamakuru Ukwezi. Yakurikiwe na Bugirimfura Rachid w’ikinyamakuru Intego, uwa gatatu aba Eric Uwimbabazi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda mu gukoresha amafoto (Photojournalism), uwa mbere yabaye Kubananeza Willy Evode usanzwe akorera ikinyamakuru Ukwezi mu bijyanye no gufata no kuyobora amashusho (Camera Operator), akurikirwa na Muhizi Olivier wari uhagarariye Rojaped naho uwa gatatu aba Ndayambaje Jean Claude w’ikinyamakuru Umurengezi.

    Mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashisha telefone mu gukora inkuru z’amashusho zitambuka kuri televiziyo (Mobile Journalism), uwa mbere yabaye Selemani Nizeyimana w’ikinyamakuru Kigali Post, akurikirwa na Espérance Uwamariya ukorera ikinyamakuru Ukwezi ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Video Producer), uyu akaba ari nawe mukobwa rukumbi waje mu batsinze muri rusange, hanyuma uwa gatatu aba Pierre Claver Niyonkuru ukorera Ijwi ry’Amerika (VOA).

    Itsinda ry’abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame (ethics) y’itangazamakuru, ryo ryahatanye mu matsinda, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bishyira hamwe mu byiciro, binasobanura ko ho habayeho itsinda ryabaye irya mbere, irya kabiri n’irya gatatu, buri tsinda rigomba kugabana ibihembo batsindiye.

    Ikindi cyiciro ni icy’abakora ibiganiro kuri radio na televiziyo (Talk Shows), aha naho abitabiriye amahugurwa bakaba barafatanyije n’abo basanzwe bakorana ibiganiro, bisobanura ko naho uwitabiriye amahugurwa yahatanye mu izina ry’ikiganiro akora.

    Uwa mbere muri buri cyiciro, yagenewe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 300.000, uwa kabiri agenerwa 200.000 naho uwa gatatu agenerwa amafaranga 100.000.

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asobanura ko iri shyirahamwe rishyize imbere kongerera ubumenyi abanyamakuru, buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Agira ati : “Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), mu mahugurwa riterwamo inkunga na Koperatsiyo y’Abasuwisi binyuze muri UNDP na Gahunda y’Iterambere ry’Itangazamakuru iri muri RGB, rishyize imbere amahugurwa atanga ireme, abayahawe bakibutswa guhora baharanira gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame y’umwuga bahisemo. “

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ

    Akomeza agira ati : “Abahawe ubumenyi kandi bashishikarizwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe hagamijwe ko ibyo bakora bibashoboza kwitunga no kwiteza imbere, berekana ikinyuranyo cy’abanyamwuga n’ababa bashaka kwiyitirira umwuga batabifitemo ubumenyi”

    Uretse abanyamakuru bahembwe mu byiciro bitandukanye, abagerageje kwitabira ayo marushanwa muri rusange nabo buri wese yagiye agenerwa agashimwe ko kuba baragize ubwo bushake n’umuhate wo kugerageza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ikinyamakuru-Ukwezi-cyaje-ku-isonga-mu-kugira-abanyamakuru-begukanye-ibihembo-bya-ARJ

  • Sobanukirwa n'impamvu utagomba kuryamana n'umukobwa mu gitangira gukundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga bagaragaza ko icyo kintu iyo kibayeho kidatuma urukundo ruramba nk'urw'abantu bamaranye igihe kinini bakundana batarabyinjiramo.

    Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu eshanu zatanzwe ku rubuga elcrema rutanga inama ku bijyanye n'imibare n'urukundo muri rusange zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n'uwo ukunda.

    1.Umusore ntakwiye kwigaragaza nk'ugenzwa n'imibonano mpuzabitsina

    Umukobwa wese ukundanye n'umuhungu aba yifuza ko ataba ari agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.

    2.Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina

    Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n'uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo, Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.

    3.Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore

    Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk'aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.

    Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n'inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

    4.Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye

    Bitewe n'uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk'umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n'abandi.

    Iyo yihariye adakora nk'ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n'urukundo rwe n'uwo bari kumwe ruba rwihariye.

    5.Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana

    Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira kuwo mugiye kuyikorana, Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n'uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y'umukunzi we.

    Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi.

    6.Kwihagararaho k'umusore ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka

    Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.

    Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-nimpamvu-utagomba-kuryamana-numukobwa-mu-gitangira-gukundana/

  • Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza ubwihane bwabo urukiko bwabuteye utwatsi #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z'ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Abaregwa bunganirwa mu mategeko na Me Ndikumana Elisee ndetse na Me Ruremesha Nicolas.

    Mu cyemezo cy'urukiko rwibanze rwa Kamembe cyafashwe kuwa 05 Kanama 2021 ku gicamunsi Umucamanza yavuze ko ubwihane bwatanzwe na Tuyushime Alphonsine, Nyampundu Speratha, Nyarabakiza Beatrice na Mukamana Jeaninne ko ubwihane bwabo nta shingiro bufite kuko butakiriwe.

    Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi rukagumamo umucamanza urufite warutangije.

    Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n'urukiko kitajuririrwa ko ahubwo iburanisha rizakomeza kuwa 10 Kamena 2021 Saa mbiri za mu gitondo.

    Me Ndimumana Elisee wari wihannye Umucamanza mu iburanisha ryabaye kuwa 03 Kanama 2021 yabwiye Umuryango ko nubwo yihannye umucamanza ubwihane bwe bugaterwa utwatsi nta kundi urubanza rugomba gukomeza kandi agakomeza kuburanira abaregwa nkuko yatangiye kubunganira n'ubundi .

    Mu mategeko, Me Ndikumana yavuze ko ikidasanzwe ku bagore yunganira n'uko urwego bashinjwa ko basagarariye arirwo rugiye kubacira urubanza.

    Me Ndikumana Elisee yavuze ko mu mategeko y'u Rwanda harimo icyuho kuko hari hakwiye kurebwa igihe urwego rw'Ubutabera rwasagariwe cyangwa rwahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi,uko hakwitabazwa urundi rwego rukwiye kuburanisha urwo rubanza rutari urwo rwego rwasagariwe.

    Ati “Namwe murumva ko aba bagore mburanira bigoye ko bazabona ubutabera nk'uko nari nabigaragaje mu bwihane bwanjye nihana umucamanza wari ufite uru rubanza ubwo namusabaga kuruvamo kuko ntari nizeye ko azaha ubutabera abo nunganira.

    Me Ndikumana nawe yavuze ko ibyakozwe nabariya bagore atabishyigikiye nubwo uyu munsi ari kubunganira mumategeko.

    Ati “Ndabunganira mu rwego rwakazi ariko bakoze amakosa nta muntu numwe utarabibonye.Kuko ubundi mu mategeko iyo utanyuzwe n'icyemezo cy'urukiko ujururira mu rundi rukiko.Umuti si ugutera ku rukiko ngo uhateze imvururu
    kandi nabo nyuma babonye ko bakoze amakosa niyo mpamvu mu ibazwa ryabo haba mu bugenzacyaha n'ubushinjacyaha baburanye bemera icyaha kandi banagisabira imababazi.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rusizi-ba-bagore-bakekwaho-gukubita-umucamanza-ubwihane-bwabo-urukiko-bwabuteye

  • Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Kanama 2021, nibwo Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse inaha amasezerano Mushimiyimana Mohamed wakinaga wari umaze imyaka ibiri muri APR FC yagezemo avuye muri Police FC.

    Lomami Marcel wahawe amasezerano nk'umutoza wungirije muri iyi kipe ayijemo nyuma yaho uyu mugabo ari umwe mu batoza bamaze kubaka ibigwi hano mu Rwanda kuko yazamuye amakipe abiri mu cyiciro cya mbere.

    Lomami wigeze gutoza iyi kipe ya Gikundiro ndetse akanatwarana nayo igikombe ayigarutsemo nyuma yo kugira ibihe byiza mu mupira wo mu Rwanda by'umwihariko mu kiciro cya kabiri kuko mu mwaka wa 2019 yazamuye ikipe ya Gasogi United ndetse na Gorilla FC yagejeje mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2020.

    Uyu mutoza kandi yanabaye umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe azafatanya na Masudi Djuma kuyitoza, aha kandi haravugwa ko Nshimiyimana Maurice uzwi nka Mason awe akaziyunga kuri aba bagabo mu gutoza Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi aheruka gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka ibiri ariko bikaba byaramugoye kubona umwanya wo gukina bitewe n'abandi bakinnyi iyi kipe y'ingabo yari ifite bakinaga ku mwanya umwe basa naba muri hejuru.

    Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira kuya 16 Ukwakira 2021 iheruka guha amasezerano abandi bakinnyi barimo Mico Justin.

    The post Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc

  • Habarugira Patrick yasezeye kuri Radio Rwanda yari amazeho imyaka isaga 10 #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Habarugira Patrick wakundwaga na benshi kuri RBA kubera ubuhanga yari afite mu biganiro by'imikino,yamaze gusezera muri iki kigo aho agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada kongera ubumenyi mu itangazamakuru.

    Habarugira Patrick benshi bari bazi nka “Patty”,yamaze gutandukana na RBA yari amaze imyaka 10 akorera kuko yahatangiye akazi mu 2011 avuye kuri Radio Maria Rwanda.

    Nkuko yabitangarije IGIHE dukesah iyi nkuru,Bwana Habarugira yavuze ko yasezeye kuri iki kigo cy'itangazamakuru kubera amasomo y'itangazamakuru agiye gukomereza muri Canada.

    Yagize ati “Ni byo ntabwo nkiri umukozi wa RBA. Ni impamvu zo kujya gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec. Ndafata indege uyu munsi.'

    Uyu mugabo agomba gusiga umuryango we, cyane ko we ahamya atari ngombwa ko bajyana muri Canada nubwo amasomo ye azamara imyaka ibiri.

    Ati 'Umuryango ntituzajyana, uretse ko numva atari ngombwa cyane.'

    Habarugira yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Mu myaka yari amaze mu itangazamakuru rya siporo, yegukanye ibihembo bibiri nk'Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu 2017 no mu 2020.

    Yize mu Itangazamakuru muri ICK mu gihe kandi yabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka itatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habarugira-patrick-yasezeye-kuri-radio-rwanda-yari-amazeho-imyaka-isaga-10