Blog

  • Afghanistan: Abatalibani binjiye i Kabul, Perezida ahunga Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan
    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan

    Perezida Ghani yiyongereye ku baturage benshi ba Afghanistan n’abanyamahanga bakomeje guhunga igihugu kubera igitutu cy’Abatalibani basa n’abamaze kwigarurira igihugu. Gufata igihugu kw’Abatalibani benshi barabifata nk’ibigiye gushyira iherezo ku ntambara bamaze imyaka 20 barwana bagamije gufata igihugu no gukora impinduka mu mitegekere yacyo.

    Abatalibani barushijeho gufata ibice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zikuye ingabo zazo muri icyo gihugu, kuri ubu zikaba zohereje n’indege zo kuvana abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Afghanistan.

    Amerika ifatwa nk
    Amerika ifatwa nk’aho ari yo yahaye ubutegetsi Abatalibani

    source : https://ift.tt/3xOng80

  • Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n
    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n’abo basangiye kanyanga

    Niyonibutse yabwiye Kigali Today ko uwo wari umukuru w’Umudugudu Turinimana n’abo bari kumwe bamukubise nyuma y’uko yanze ko banywera kanyanga iwe mu gihe utubari mu bihe bya Covid-19 tutemerewe gufungura.

    Icyakora Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko umuturage yakubiswe n’abo barimo basangira kanyanga.

    Yagize ati “Ikibazo twagikurikiranye kandi biraboneka ko umuturage yakubiswe, ariko icyo twamenye ni uko barimo basangira kandi imirwano yatewe n’ubusinzi.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye bwahise bweguza uyu mukuru w’Umudugudu Turinimana ndetse busaba Niyonibutse kujya kwivuza mu bitaro bya Butaro kugira ngo harebwe ko atagize uburwayi bukomeye, nyuma ajye no kurega kuri RIB abamukubise.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye avuga ko nyiri akabari bamubuze ariko ubuyobozi bw’Umurenge bukaba ngo buzahana aba abaturage bagiye mu kabari mu bihe bya Covid-19 kandi bitemewe.


    source : https://ift.tt/3yRsJMC

  • Kanyombya yahanuye abakunda gusomana byimbits… – #rwanda #RwOT


    Mu guhanura abasomana byimbitse, Kanyombya yagize ati: 'Burya mu menyo habamo ibintu byinshi, abo bantu basomana nabo bajya bantera iseseme rimwe na rimwe! Ngo 'central' ibiki n'ibiki uziko hagati y'amenyo hari udusimba? Hari udukoko tubamo ushyize muri mikorosikopi ushobora kubona tugenda ukuntu'.

    Yakomeje agira ati: 'Ugomba gusomana wabanje gukaraba mu menyo, ukoza amenyo neza, naho ubundi umaze kurya ibiryo bigagiye mu menyo hanyuma ngo urasomana!'.

    Kuri we gusomana ku musaya abona aribyo bitagize icyo bitwaye 'kuko ari nko gusoma ku ipantaro'. Uyu mugabo uvuga ko 'yahuye n'urwabagabo' agatakaza amenyo yashishuye ko kugeza ubu nta menyo agikeye kuko yigeze kuyagura akameneka.

    Kanyombya ngo nta menyo yagura, ngo ntayo agikeneye

    Yagize ati: 'Ntabwo nkeneye amenyo rwose, narayaguze nyagura rimwe, ariya menyo ameneka se ndayakeneye? Nagiye mbona n'andi yiyongeraho simbizi sinkeneye no kubara amenyo yanjye kuko njyewe ubusanzwe nta menyo nkeneye antera iseseme ntayo nagura! Amafaranga yo gupfusha ubusa ngo ndagura amenyo ni sima se nguze?'.

    Yakomeje asobanura uko yigeze kuyagura akamutera iseseme ati: 'Narabigerageje ariko nkumva anteye iseseme. Yaranamenetse ahubwo, nayateretse hasi kumeza umwana arayakinisha arameneka, ibimene se ndabigura ngo bimarire iki? ayo kumeneka rero atari 'original' [umwimerere] cyangwa se ngo afate burundu ntabwo nayagura'.

    Yakomeje avuga ko n'iyo abonye abayambaye bayakurumo bimutera iseseme. Twamubajije umuhanzi Nyarwanda abona uhagaze neza muri iyi minsi ashimangira ko ari Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo 'My Vow' ikakirwa neza. Yagize ati: 'Uyu warongoreye muri Amerika harya yitwa nde? Ehhhh ni ntuza… ni Meddy. Meddy ari kuzamura akantu keza'.

    Yavuze ko Meddy ari umuhanzi Nyarwanda uhagaze neza muri iyi minsi

    Mu bo hanze yagarutse kuri Diamond, cyane cyane ahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Koffi Olomide. Yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiriye kubigiraho byinshi birimo kubana n'amahanga, kubaha abanyamahanga, kutagira umwiryane bagakorera hamwe, n'ibindi.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NAWE GISEKEJE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108595/kanyombya-yahanuye-abakunda-gusomana-byimbitse-akomoza-kuri-meddy-no-ku-menyo-yaguze-akame-108595.html

  • Cindy Sanyu aratwite nyuma yimyaka 10 yibaru… – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo sqoop.co.ug byanditse ko uyu muhanzikazi atwite inda y'amezi atatu.

    Cindy Sanyu yavuze ko abafana n'abandi badakwiriye kumubaza niba atwite. Ati 'Abafana kuki mukomeza kumbaza niba ntwite aho kumbaza niba nasohoye indirimbo? Kuba natwita ni ibindeba ku giti cyanjye.'

    Mu mezi ashize, uyu muhanzikazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko igihe kigeze kugira ngo abyare undi mwana.

    Icyo gihe kandi yatangaje ko yamaze kwerekana mu muryango umukunzi we mushya Joel Atiku yavugaga ko bazarushinga muri uyu mwaka.

    Mu 2020, ni bwo Joel Atiku yateye ivi yambika impeta y'urukundo Cindy Sanyu amuteguza kurushinga.

    Uyu muhanzikazi asanzwe afite umwana w'umukobwa w'imyaka 10 y'amavuko yabyaranye n'umugabo Mario Brunette batandukanye.

    Cindy yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ry'abahanzikazi rya 'Blue 3' ryakanyujijeho yari ahuriyemo n'umunyarwandakazi Lilian Mbabazi ndetse na Chandiru. Aba bombi baje gutandukana buri wese akora umuziki ku giti cye.

    Uyu mugore waje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, azwi mu ndirimbo zirimo 'Gahunda' yakoranye na Kid Gaju, 'Hot like that', 'Ayokyakokya', 'Mukodo' n'izindi zinyuranye.

    Cindy Sanyu aravugwaho inkuru yo gutwita n'ubwo atabyemeza  Cindy Sanyu aherutse kwerekana umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n'uwo babyaranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108610/cindy-sanyu-aratwite-nyuma-yimyaka-10-yibarutse-imfura-108610.html

  • Bahangayikishijwe n’abamotari bashyira amazi muri casque aho gukoresha alcohol – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zo gusaba abamotari gushyira alcohol muri casque zigamije gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho abamotari basabwa gushyira umuti urimo alcohol muri casque nyuma yo kuyiha undi mugenzi.

    Makabagwiza Patricia wo mu Murenge wa Mageragere yagize ati “Ejo bundi umumotari yanjyanye mu Mujyi, ampereje casque musaba gushyiramo alcohol, abanza kubyanga ariko aza kwemera kuyishyiramo, ariko ngenzuye nsanga ntabwo ari alcohol ya nyayo, kuko nta mwuka wayo numvisemo kandi nanagenzura nkasanga ari amazi rwose.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, aboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y’umumotari babonye agura ayo mazi kugirango abihanirwe.

    Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ariko abo bamotari baramutse bafashwe bahanwa bikomeye kuko ibyo bintu ntibyemewe, tujya tubakurikirana kandi nk’ibyo ntabwo bashobora kubikora hari umuyobozi cyangwa undi ubashinzwe uri hafi, babikorera mu bwihisho, ariko dufite gahunda yo gukomeza kubakurikirana.”

    Uyu muyobozi yasabye abamotari gukora iyo bwabaga bakirinda gukora amakosa ashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Bamwe mu bamotari barashinjwa gukoresha amazi muri casque aho gukoresha umuti urimo alcohol usabwa

    source : https://ift.tt/2Ulb411

  • Rubavu: Bafatiwe muri Hotel bari mu birori bya ‘Silent Disco’ batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko abafashwe bari itsinda ry’abantu bavogereye itsinda ryari ryavuye i Kigali rigiye mu bukerarugendo mu Karere ka Rubavu, ndetse iri tsinda ryari ribifitiye uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

    Muri rusange, abantu bafashwe ni 26, mu gihe ibirori byari byitabiriwe n’abantu 67, bivuze ko abari bafite uruhushya ari abantu 41.

    Mu bafashwe kandi harimo amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, kuko harimo abavanga imiziki, abashyushya-rugamba ndetse n’abategura ibitaramo, icyakora bikavugwa ko bari mu itsinda ry’abari bafite uruhushya rwo kwitabira ibi birori.

    Umuyobozi wa hotel yari yakiriye ibi birori, Eric Rukirana, na we ari mu bafashwe bitewe no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri hotel ayoboye.

    Yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko hari abantu baje muri ibi birori badafite ubutumire.

    Yagize ati “Habayeho guteshuka kuko batumiye abantu benshi bo hanze ntibatumenyesha n’amasaha yo gufunga ibikorwa, abagereraho kandi badafite ibyumba, baza kuba benshi biba ngombwa ko inzego z’umutekano ziza zirabafata.”

    Methode Royombana wari mu bitabiriye ibi birori, akaba n’umwe mu bafashwe kuko nta cyangombwa yari afite, yavuze ko baketse ko kwitabira ibi bitaramo byemewe kuko bumvaga bavuga ko byatangiwe uruhushya.

    Yagize ati “Hari ubutumire bwari buhari, abantu batubwira ko hari silent disco, kandi bavuga ko byemewe. Twe rero twahuruye nk’abantu bari bavuye muri Guma mu Rugo, twumva ko tubonye aho tujya kunyeganyega.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizerimana Bonavanture, yavuze ko hotel yakoze amakosa yo kutagenzura abemerewe kuza muri ibi birori, ku buryo hajemo abatemewe, avuga ko ari ngombwa ko inzego zose zubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Icyo twabwira abafite hotel, ni uko bafite inshingano zo kubahiriza aya mabwiriza, bakareba ko uje abagana yubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iyo abirenzeho rero agomba kubibazwa, ndetse na wa mukiliya warenze ku mabwiriza nawe akabihanirwa.”

    Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo gukomeza guhashya ibikorwa bifitanye isano no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafashwe bari mu birori bya Silent Disco barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    source : https://ift.tt/3shOKlg

  • Rusizi: Abaturage baterwa ipfunwe no gufata udukingirizo ku karubanda – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Agakingirizo nagafata, ariko hariya [dushyirwa] biba biteye isoni [kujya kugafata] kudufatira mu ruhame ntabwo byoroshye.”

    Undi mugore yunzemo ati “Sinahagarara [aho dutangirwa], byonyine n’uwambona yavuga ngo buriya ari gukora iki? Sinanahareba, mpanyura ngenda ndeba hirya.”

    Umukozi utanga udukingirizo mu Murenge wa Kamembe, Nsabiyaremye Cassien, yavuze ko udukingirizo dukunze gusabwa n’urubyiruko, kandi umubare munini ukaza kutureba nijoro.

    Ati “Umuntu akubwira ngo ‘njye mba numva ntagenda ari ku manywa’ [ngo njye gufata agakingirizo], ariko na wa muntu wumva atari buze hano, kubera ko [aka kazi] ari inshingano zanjye, iyo we ambwiye ko atari buze hano, ashobora kumbwira aho ari nkatumushyira.”

    Gahunda yo gushyira udukingirizo mu bice bihuriramo abantu benshi yagiyeho mu rwego rwo gufasha abifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko badafite ubushobozi bwo kwigurira udukingirizo cyangwa se badashobora kutubona hafi.

    Iyi gahunda kandi yari igendereye kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara, barimo abagore n’abagabo bakunze gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye.

    Abaturage bo mu Mujyi wa Rusizi bavuze ko baterwa ipfunwe no kujya gufata udukingirizo tuba turi ahantu hagaragarira abantu benshi

    source : https://ift.tt/3CRKkXp

  • Gasabo: Polisi yaburiye abantu bacuruza Mukorogo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abacuruzi b'amavuta yangiza uruhu azwi nka mukoro, kubihagarika kuko Polisi y'u Rwanda itazahwema kubafata.

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w'imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w'imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55. 

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n'imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw'abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n'abandi bagiye bafatwa bafashwe  biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka  yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n'umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa  Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n'uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n'abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n'abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z'ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/15/gasabo-polisi-yaburiye-abantu-bacuruza-mukorogo/

  • Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari baje bakurikiye abandi bantu 41 bari muri hoteli muri gahunda ya Tembera u Rwanda ndetse bujuje amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

    Ngo byabaye ngombwa ko hari abavuye hanze baza muri iyo hoteli bituma baba benshi barenga ku mabwiriza y’amasaha y’ingendo kandi badafite ibyumba, bafatwa n’inzego z’umutekano.

    Ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko abari muri hoteli bari bujuje ibisabwa, bipimishije Covid-19 ndetse bari bafite igitaramo kidasakuza (silent disco) umuntu abyina yambaye ibimufasha kumva umuziki mu matwi (écouteurs) atabangamiye mugenzi we, icyakora ngo haje kuba ikibazo cyo kurangara haza abandi bantu badapimye.

    Icyitegetse Mélissa ni umwe mu bafatiwe muri Kivu Park Hotel yarenze ku mabwiriza. Avuga ko yafatiwe mu makosa kandi ayemera, akavuga ko bitazasubira.

    Ati “Badusanze ahantu twari benshi twarenze ku mabwiriza, twari mu kirori cya silent disco kandi bari batubwiye ko byemewe, ubuyobozi bwadusanzemo batuzana muri Stade.”

    Icyitegetse avuga ko bimusigiye isomo kubera kutubahiriza amabwiriza.

    Ati “Inama ntanga ni uko abategura ibirori bareba ko byubahirije amabwiriza, naho ababyitabira na bo bagomba kugenzura ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, asaba ba nyiri amahoteli n’abazijyamo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amayeri akoreshwa na hoteli na resitora zirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkana azwi, avuga ko atazihanganirwa.

    Uretse gucibwa amande, abafashwe bahawe n’inyandiko barahirira ko batazongera kwica amabwiriza ndetse barahirira ko nibongera gufatwa bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazahanwa nk’abigometse.

    Amabwiriza yatanzwe na RDB avuga ko hoteli na resitora zemerewe kwakira abazigana ariko babanje kwipimisha. Icyakora bamwe muri abo bajyanywe muri Stade ya Rubavu ntibari bipimishije.

    source : https://ift.tt/3jWLh7Z