Blog

  • Muhanga: Umugabo wakekwagaho kwica umugore we yasanzwe yapfuye amanitse mu giti – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Gakondokondo, yavuzweho kwica umugore we witwa Murereramana Gloriose w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

    Akimara kwica umugore ew yahise ahunga, ubuyobozi ku bufatanye n’izindi nzego batangira kumushakisha. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 bamusanze yapfuye amanitse mu giti kuri mu ishyamba ryo ku musozi wa Sholi mu Mudugudu wa Mucyamo mu Kagali ka Sholi Umurenge wa Kabacuzi,.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko bameye ayo makuru bayabwiwe n’umuturage wamugezeho agiye muri iryo shyamba.

    Ati “Twasanze yarimanitse mu giti akoresheje umugozi w’inzitiramubu, kandi n’abaturage bahuye na we ahunga bamubonanye uwo mugozi.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo bamubonye kuri uyu wa Gatandatu, bigaragara ko yari amaze igihe yiyahuye kuko umubiri we wari waratangiye kwangirika.

    Umuryango wa Nambajimana wahise usaba ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ukekwa kuba yaramwishe, ahubwo ko bigaragara ko yiyahiye nyuma yo kwica umugore we.

    Hahise hafatwa umwanzuro wo kumushyingura kuri iki Cyumweru. Umurambo w’umugore we nawo wamaze gushyingurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma.

    Nambajimana n’umugore we Murereramana babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibiro by’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3shkBT8

  • Umuhate wa Mukeshimana watewe inda afite imyaka 14, akiyemeza gukomeza amashuri – #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Divine w’imyaka 15 utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, ni umwe mu bihumbi by’abakobwa inzozi zasubijwe inyuma no guterwa inda akiri muto.

    Mukeshimana avuga ko yatewe inda nawe mu buryo atasobanukiwe kuko yashutswe n’umuntu wazaga iwabo agenda amwiyegereza buhoro buhoro, amushukisha utuntu tudashinga, birangira amugushije mu mutego wo kuryamana nawe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mukeshimana yasobanuye uko yamenyanye n’umugabo wari ufite undi mugore akamubeshya ko ari umusore, agatangira kujya amuha utuntu kugeza ubwo baryamanye.

    Yagize ati “Umuntu nabyaranye na we yari yarabyaye n’ubundi ariko yajyaga ambwira ko ari umusore. Twamenyanye kuko yajyaga aza mu rugo habaga icyokezo tumenyana gutyo.”

    Yakomeje avuga uko byagenze kugira ngo baryamane ati “Igihe kimwe nari nagiye kwiyogoshesha mu Kabuga, hanyuma yari avuye i Kigali arampamagara arambwira ngo ningende ambwire mwegereye mbona ndamuzi.”

    “Ubwo yahise ambwira ngo ndagushaka tuganire, hari habaye nka saa kumi n’ebyiri arambwira ngo hari akantu nakuzaniye ngwino nkaguhe arajyana ahantu hari akabari aba aribwo turyamana.”

    Mukeshimana avuga ko yagiye akurikiye ako kantu yamubwiraga ko yamuzaniye kugeza ubwo bageze aho ashaka kumusambanya.

    Yagize ati “Yandushije mu mutwe aranshuka ku buryo twanarwanye n’isaha ye ndayica turarwana kuko yari anakuze andusha imbaraga biranga. Icyo gihe byari mu kwa Gatanu hashize amezi abiri menya ko ntwite.”

    Nyuma yo kuryamana yaratashye bitewe n’igihunga ntiyagira uwo abibwira, haciye amezi abiri avumbura ko atwite.

    Ati “Naje kumubwira ko ntwite arambwira ngo ushatse kumbwira ko naguteye inda? Ndamubwira nti waranshutse none utangiye kunyigarika ubwo arambwira ngo aranyiyamye sinzongere no kumuhamagara.”

    Mukeshimana akimara kumenya ko atwite byamubereye ibibazo kuko uwamuteye inda ntacyo yamufashije ndetse n’ababyeyi batinda kwakira ibyamubayeho.

    Yagize ati “Nkimara kumubwira ko ntwite nta kintu kindi yambwiye, nta n’icyo yamfashije. Mu rugo rero nabo kubyakira byarabagoye kuko nigaga mu wa kabiri nigana inda amezi umunani batarabimenya.”

    “Impamvu nta bivuze papa natinyaga ko azanyica kuko akimara no kubimenya yarambwiye ngo iyo abimenya mbere yari kunkubita ikavamo. Gusa baje kubyakira nyuma.”

    Yarwanye ishyaka ryo gusubira mu ishuri

    Mukeshimana wabyaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ntabwo yigeze atekereza ko nyuma yo kubyara atazasubira ku ishuri, yarwanye ishyaka kugira asubireyo n’ubwo ababyeyi batabyumvaga.

    Yavuze ko yakoresheje amayeri akomeye kugira ngo asubireyo kugeza aho yabeshye ababyeyi be ko ubuyobozi buzabafunga nibatamureka ngo asubire kwiga.

    Yagize ati “Ubwo nakomeje kwinginga iwacu ngera ubwo ntumaho umuganga ngo azambwirire ushinzwe uburezi mu Murenge wa Murambi we azamubeshya ampamagarire mu rugo ababeshye ko banshaka.”

    “Nanjye nabeshye iwacu ko umuyobozi w’ikigo anshaka, ubwo ndagenda ndamubaza nti ko nshaka kugaruka ku ishuri byakunda, arambwira ngo byakunda nta kibazo niba uzabona uko uzajya usiga umwana.”

    Yakomeje avuga ko yateye iwabo ubwoba ko nibatamwerera kujya kwiga bazabafunga baza kumwemerera ajyayo, akajya asaba uruhushya saa sita akajya konsa.

    Mukeshimana avuga ko icyamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga yarabyaye ari uko yumvaga ashaka kuzagira ejo hazaza heza.

    Ati “Nta kintu cyanteye ipfunwe, naravuze ngo sinjye wa mbere sinjye wa nyuma kuba nabyara bitankura mu ishuri nibwo nakomeje kwiga, kugira ngo ejo nzabashe kuba nagira aho ngera.”

    Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa ntazi aho Mandera Jean Bosco wamuteye inda aba kuko n’ubusanzwe yari umuntu udafite aho abarizwa.

    Ikibazo cye yagishyikirije RIB ariko nta makuru yo kuba yaba yarafashwe yamenyeshejwe.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kimaze gufata indi ntera mu Rwanda kuko mu myaka itanu ishize imibare igaragaza ko abasaga ibihumbi 98 batewe inda.

    Mu mwaka wa 20216 abatewe inda bagera ku 17 849, barazamutse bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

    Mukeshimana yatewe inda mu buryo atasobanukiwe biturutse ku bushukanyi yakorewe n’umugabo wagendaga iwabo

    source : https://ift.tt/3xRupV4

  • Umutingito udasanzwe wishe abarenga 300 muri Haiti – #rwanda #RwOT

    Abantu 304 bamaze kumenyana ko bitabye Imana, ariko amakuru akavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru y’uwo. Abandi barenga 1800 bari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’uwo mutingito.

    Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mutingito, nubwo abatavuga rumwe na Leta bavuze ko ayo masezerano adafite ishingiro kuko ibikorwa bya ruswa n’umutekano muke bituma umutungo usanzwe ugenewe iterambere ry’abaturage unyerezwa, ari nayo mpamvu Haiti, iherereye ahantu hakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse n’imiyaga ikomeye, idafite uburyo buhamye bwo kwirwanaho mu gihe cy’ibiza.

    Iki gihugu cyari kigihanganye n’ingaruka z’umutingito wabaye mu 2018 uri ku gipimo cya 5.1, ugahitana abantu 12 mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Icyakora uyu mutingito wari agatonyanga mu Nyanja ugereranyije n’uwari wabaye mu 2010, wari ku gipimo cya 7.1, ukaba warahitanye abantu barenga 200, abandi barenga ibihumbi 300 bagakomereka, mu gihe abarenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo, mu gihe 60% by’ibitaro byangiritse muri uwo mutingito.

    Iki gihugu kiracyari mu guhangana n’ingaruka z’uyu mutingito ndetse n’uyu wabaye, wasenye nyinshi mu nyubako za Leta zirimo amashuri n’ibitaro byari bimaze imyaka irenga 10 bikorerwamo ariko bitarasanwa neza.

    Ku rundi ruhande, Haiti yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara ukwezi, mu gihe kandi iki gihugu kimaze igihe gito gipfushije Perezida Jovenal Moise wishwe arasiwe mu rugo rwe.

    Umutingito udasanzwe wahitanye abantu barenga 300 muri Haiti

    source : https://ift.tt/3g5bBf5

  • Impamvu u Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa 14 Kanama 2021 yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo ubukungu budahungabana.

    RURA yavuze ko muri aya mezi abiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizaguma uko byari biri, aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

    Si ubwa mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu kuko no muri Gicurasi 2021 rwabikoze ibiciro ntibyahinduka.

    Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutseho 17% ibintu byari gutuma no mu Rwanda bizamuka ku kigero cya 7%.

    ITANGAZO: N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera ku isoko mpuzamahanga, @RwandaGov yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe.@RwandaGov yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/KBLvWfgn39

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) August 14, 2021

    U Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu

    source : https://ift.tt/2UoWKog

  • Kinyinya: Batewe impungenge n’abajura babategera mu nzira bakabambura babanize – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko aba bajura babategera mu duhanda turi munsi ya gare ya Kinyinya bakabaniga ubundi bagatwara ibyo bari bafite byose.

    Basaba ubuyobozi gukoresha uko bushoboye kose bukahashyira abanyerondo kugira ngo aba bajura bahacike.

    Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ubwanjye ejo bundi naratashye nka saa Yine tuvuye mu kazi kuko dukorera hano turatambika tugeze kuri iyi nzu baradufata baratunigagura baravuga ngo ubundi muba muva he mujya hehe turababwira ngo mutware ibintu byose dufite mutubabarire twigendere.”

    Yakomeje avuga ko bahise bakomeza kumuniga ku buryo bamurekuye bamaze kumwiba telefone ye n’amafaranga yari amaze gukorera.

    Undi ati “Badufashe turi batatu bo bageraga muri barindwi ari benshi cyane, noneho babiri bahita bagufatira icya rimwe ibintu byose bagahita batwara ubundi bakirukanka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, na we yemeza ko iki kibazo bakizi agashimangira ko inzego zinyuranye zikora ibishoboka byose kugira ngo umutekano uboneke muri aka gace.

    Ati “Icyo kibazo turacyizi ahantu hatandukanye hagaragara umutekano muke kubera amasaha ariko icyo dukora ni uko dufatanya n’inzego z’umutekano ni ukuvuga ingabo na polisi n’irondo tukagenzura iyo tumaze kuhitaho mu masaha y’umugoroba mu gihe abantu batahira umutekano uraboneka naho hakurya tuhafite n’ingabo dufatanya ku buryo umutekano w’aho uba ucunze neza.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bahiteho mu buryo burushijeho mu rwego rwo gukumira igishobora kubahungabanyiriza umutekano icyo aricyo cyose.


    source : https://ift.tt/3m3EQ5E

  • Muhanga : Uwishe umugore we urw’agashinyaguro na we bamusanze yarapfuye yimanitse mu giti #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Nambajimana Vedaste w’imyaka 31 yari aheretse kwica umugore we Murereramana Gloriose w’imyaka 40.

    Umurambo we wabonywe n’umusaza wari wiragiriye intama ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kanama 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umgoroba (6:00pm).

    Amakuru y’ibonwa ry’uyu murambo wa nyakwigendera, yabanje gutangazwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Gakondokondo, Iyakaremye Florent, ari na ho nyakwigendera yari atuye mbere yo kwica umugore we akaburirwa irengero.

    Ati 'Twamubonye mu giti aho yari yarimanitse, twasanze umurambo we umaze gutangira kubora kuko no kuwumanura mu giti twitabaje ibindi bintu kugirango udashwanyuka. Twahoraga tumushaka tutaramubona.'

    Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable.

    Yagize ati 'Umusaza wari uragiye intama mu ishyamba rinini riri ku musozi wa Sholi aho tugabanira n’umurenge wa Cyeza, nibwo yabonye umurambo umanitse mu giti aratabaza tugezeyo dusanga n’umugabo wari uherutse kwica umugore we. Nyuma yo kwica umugore we twaramushakishije turamubura ariko we yabaye nk’ujijisha ajya mu wundi mudugudu inyuma wa Mucyamo. Byagaragaye ko yiyahuye akimara gukora amahano kuko umurambo we wari waramaze kunuka.'

    Ubwo uyu mugabo yamaraga kwica umugore we abantu yacagaho ngo yababwiraga ko agiye kwiyahura ndetse anafite umugozi, gusa abo yabibwiraga ntago bari bazi amahano yakoze, ari naho ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo bumushake ariko ntibumubone.

    Umuryango w’uriya mugabo wasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ucyekwa kuba yaba yamwishe ahubwo ko ari we ubwe wabyikoreye nyuma y’amahano yakoze.

    Ibi bakaba babyemeza mu nyandiko uyu muryango washyizeho umukono.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Uwishe-umugore-we-urw-agashinyaguro-na-we-bamusanze-yarapfuye-yimanitse-mu-giti

  • Abamotari bijandika mu byo gukwirakwiza urumogi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) bafashe Ngendahimana Jean Nepo w’imyaka 38, afite udupfunyika tw’urumogi 2,272 agiye kurucuruza mu baturage.

    Naho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama bafashe uwitwa Nshimiyimana Venuste w’imyaka 22, we yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 275.

    Ngendahimana yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Runyeheri naho Nshimiyimana yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze naho ni mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ngendahimana yafashwe ahetswe kuri moto ariko umumotari yahise yiruka acika abapolisi aracyarimo gushakishwa.

    CIP Karekezi yagize ati “Abaturage batanze amakuru bavuga ko hari abantu bari buvane urumogi mu Murenge wa Busasamana barujyana mu Murenge wa Nyakiriba, abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata nibwo babafatiye ahavuzwe haruguru. Bafashwe saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. “

    Yakomeje avuga ko ubwo abapolisi babahagarikaga umumotari yahise ayivaho ariruka hasigara Ngendahimana ari nawe nyiri urumogi. Ngendahimana yavuze ko uwo mumotari yari yamuhaye akazi ko mufasha gukwirakwiza urumogi.

    Nshimiyimana nawe ni umumotari yafashwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo avanye urumogi udupfunyika 275 mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati. Nshimiyimana avuga ko ari akazi yari yahawe n’uwitwa Nsabimana utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze akaba yafatiwe mu nzira arumushyiriye. Yavuze ko yari yemerewe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 amaze kurugeza kuri Nsabimana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abamotari kwirinda kujya mu byaha bashukishijwe amafaranga.

    Ati “Si rimwe si kabiri dukangurira abamotari kwirinda kujya mu bikorwa bibagusha mu byaha. Uriya yijanditse mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi none arafashwe na moto ye irafashwe undi n’ubwo yacitse ariko moto ye yafashwe kandi nawe arakomeza gushakishwa azafatwa. Tubagira inama yo gukorera macye ariko meza atariho urubanza. “

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije Polisi gufata abacyekwaho icyaha. Yasabye n’abandi baturage kurwanya ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha.

    Ngendahimana na Nshimiyimana bahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza.

    AMATEGEKO ATEGANYA IKI ?

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abamotari-bijandika-mu-byo-gukwirakwiza-urumogi-akabo-kashobotse

  • Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko telefoni yawe yatatswe n'ibisambo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, hafi abantu bose, bakoresha telefoni babitsa cyangwa babikuza amafaranga yabo, bikaba hifashishijwe interineti, guhererekanya amafaranga bisigaye bibera kuri telefoni z'abantu, kohererezanya ubutumwa bugufi mu buryo butandukanye biba hifashishijwe telefoni,…..Urebye neza wasanga, ibi kimwe n'ibindi tutavuze nawe uzi, biba hifashishijwe telefoni ngendanwa.

    Rero, niba udasobanutse nka telefoni yawe, ibi bisambo bizayinjiramo, bigutware amafaranga yawe cyangwa bitware ay'inshuti zawe binyuze muri numero za telefoni ufitemo. Kugira ngo umenye neza niba ibisambo byakwinjiriye rero, hari ibimenyetso simusiga ariko mbere na mbere reka tubanze turebe uko telefoni yawe yakwinjirirwa.

    1.Telefoni yawe ishobora kwinjirirwa binyuze muri interineti ikoresha : Kuba ari rusange (Public Wifi, Free Wifi).

    2.Igihe umuntu afashe telefoni yawe, agashyiramo app zizajya zituma akuneka neza

    3.Mu gihe uzaba uri gushyira umuriro muri telefoni yawe (To charge), ugakoresha USB utazi neza kandi icometse kuri mudasobwa utazi na none. Telefoni ngendanwa zidafite umutekano uhagije, akenshi zihita zigaragaza amakuru y'ingenzi yazo, nko kuba yahita igaragaza aho yakorewe, Electronic ID yayo, Serial Number, Izina ryayo ndetse n'andi makuru ibyo bisambo byakwifashisha bikwinjirira.

    Reka turebere hamwe uko wamenya niba telefoni yawe yinjiriwe n'ibisambo:

    1.Nusanga muri telefoni yawe harimo app wowe ubwawe utishyiriyemo bayiguhaye cyangwa wayikuye kuri murandasi, uzamenye ko telefoni yawe yinjiriwe n'ibisambo utazi. Reba niba bakwereka ko Google App yawe yakoreshejwe ishakisha amakuru cyane, nusanga birimo kandi ntabyo wakoze, icyo kiraba ikindi kimenyetso.

    2.Apps zimwe na zimwe zihagarara gukora nk'uko zakoraga na mbere. Ibi bishobora guterwa na Virus cyangwa no kuba bari kuyinjirira.

    3.Telefoni yawe iri kujya imara umuriro cyane ugereranyije n'ubusanzwe. Ibi biterwa n'uko hari apps ziri kuwukoresha kandi zitari zisanzwe zikora.

    4.Itangira kujya igenda gake cyane.

    5.Itangira kujya ishyuha itari no gukora.

    6.Hari ubwo uzajya ubona yihamagaye, yizimye yongere yiyatse yo ubwayo. Nubona ibi biri kujya bikunda kuba, uzamenye ko ibisambo byatangiye kukwinjirira.

    7.Telefoni yawe, izajya yakira message zidasobanutse. Bakubwire ngo wohereje ubutumwa nujya kureba usange bwagiye ariko utazi igihe byabereye.

    8.Nuzimya telefoni yawe, ukongera kuyatsa , uzasanga urumuri rwiyongereye , icyo gihe uzamenye ko kabaye.

    9.Mu gihe uzaba urimo kwitaba telefoni yawe, uzumva urusaku utazi aho ruri guturuka. Ibi bisobanuye ko hari undi muntu uri kukwinjirira muri telefoni.

    10.Uzakira ubutumwa bukwereka aho gukanda (Click here).

    Ni iki wakora ngo urwanye ibi bisambo ?

    1.Ntuzigere ukoresha USB utazi mu gihe uri gushyira umuriro muri telefoni yawe. Nubikora , uzashyiremo uburyo bwo gusharija gusa (Charge Only).

    2.Ntuzigere ukanda ahantu havuga ngo ibuka umubare wawe wibanga (Remember Password) muri telefoni yawe.

    3.Nubona kimwe muri ibi bimenyetso apps zose ufite muri telefoni zawe uzazisibe ushyiremo izindi wizeye.

    4.Ntuzigere ukoresha Interineti rusange (Public Wifi, Free wifi).

    5.Ibindi byagufasha kuri iki kibazo , ni ugusiba telefoni yawe yose igatangira bundi bushya (Restore).

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-simusiga-bizakwereka-ko-telefoni-yawe-yatatswe-nibisambo/

  • Igitekerezo : Abigize abagenzuzi b’ibikwiye n’ibidakwiye ku mbuga nkoranyambaga ububasha mubukura he? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi n’ubwo ibi byitwa imbuga nkoranyambaga, biba ibya rusange ari uko nyiri ubwite yahisemo kubisangiza imbaga (abantu bnshi), kuko bitangira ari urubuga rwe yitangirije, nyuma akajya ahitamo ko ibyo ashyizeho bibonwa n’imbaga cyangwa akabigenera itsinda ry’abo ashaka kubyereka.

    Ibi rero biba ari amahitamo y’umuntu y’ibyo ashaka kwerekana bitewe n’impamvu ze. Ariko ukabona irindi tsinda ry’abantu runaka rirabijyaho impaka ngo ntabwo ibyo yashyizeho byari bikwiye nk’aho ari bo bashinzwe kumuhitiramo ibikwiye n’ibidakwiye.

    Ibi ndabigarukaho cyane ntavuga ku mbuga nini nka Twitter na Instagram cyangwa Facebook n’izindi. Ndagaruka kuri Whatsap akenshi ikoreshwa mu matelefone ngendanwa y’abantu. Aho umuntu ashyiraho sitati (status) ikabonwa n’abantu bamufitiye nomero kandi na we abafitiye izabo. Ni ukuvuga ko aba ari abantu baziranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ugasanga abantu bahora bavunwa n’ibyo mugenzi wabo ashyira kuri sitati ye, ngo aba yakabije, ararengera abenshi bakanabihuza n’imyaka, inshingano n’ibindi byinshi. Ariko se ko nyiri ubwite ari we ufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo abona ashaka gushyiraho, muri make aba azi ibikwiriye kuri we n’ibidakwiriye. Abandi bibavunira iki ?

    Ibi bintu n’ubwo byashyirwaho na nyiri ubwite agasigira uburenganzira buri muntu umufitiye nomero ko yabibona, ntibiba bivuze ko ubireba ku gahato. Ni amahitamo nawe uba wagize kujya kureba kuri sitati ze. None se kuki ubihitamo kubireba ubundi bikakubera umutwaro ? Mba numva harimo kudakura mu mutwe no kutamenya nawe ubwawe icyo ukunze n’icyo wanze.

    Hari abantu bakunze kunengwa n’inshuti zabo cyangwa abavandimwe n’amatsinda runaka bahuriyemo ngo ashyira ibintu bidahuye kuri sitati ye, ngo agaragaza ubuzima bwe, abandi bakanabihuza n’ubwirasi cyangwa ubwibone… Ibi kandi bigarukwaho hirya no hino. Ariko bintera kwibaza mu byukuri ugomba kumenyera nyiri ubwite ibikwiriye n’ibidakwiriye kuri sitati ye. Kandi na we ari umuntu mukuru ukuze.

    Igitangaje uyu muntu unengwa n’abantu benshi bamutaramanye ngo ashyiraho ibintu bidakwiriye, ni we usurwa n’abantu benshi ku buryo ntawutuza atarajya kureba ibyo yashyizeho. Bamara kubireba bakiciraguraho ngo ibyo ni ibiki aba yashyizeho. Ibi bigatuma nibaza niba koko aba baba babyanze cyangwa baba babikunze.

    Ku bwanjye numva abantu bakagombye kurenga ibintu nk’ibyo bibavuna mu mutwe kandi ntacyo bibamariye. Umuntu aba ari mukuru wo guhitamo ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze. Nawe uba uri mukuru wo guhitamo kubireba cyangwa ukabireka, ubundi ugakomeza ubuzima n’ibintu bifite icyo bikumariye binakungura. Aho guhora muvuga kanaka ngo ashyira ibi kuri sitati kandi we yabishyizeho akikomereza ubuzima bumuryoheye kuko yakoze ibyo yumva ashaka.

    source : https://ift.tt/3lZzLvk

  • CP John Bosco Kabera aragira inama abacuruza Mukoro kuzibukira #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n’imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw’abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n’abandi bagiye bafatwa bafashwe biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n’umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n’uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n’abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n’abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira : umuti ; ibintu bihumanya ; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri ; ibindi bikomoka ku bimera ; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CP-John-Bosco-Kabera-aragira-inama-abacuruza-Mukoro-kuzibukira