Blog

  • Tottenham yashyize amahwa mu nzira ya Manchester City yo kwisubiza Premier League #rwanda #RwOT

    Manchester City yatangiye shampiyona y'uyu mwaka iri ku rwego rwo hasi by'umwihariko mu busatirizi,yatsinzwe igitego 1-0 na Tottenham mu mukino wabereye ku kibuga cya White Hartlane.

    Mu mikino 4 iheruka gukinira ku kibuga gishya cya Tottenham,Manchester City yarayitsinzwe yose ndetse ntiyabasha no kubona igitego.

    Rutahizamu Son Heung-Min niwe watsindiye Tottenham igitego cy'intsinzi ku munota wa 55 yakira neza umutoza mushya Nuno Espirito Santo.

    Uyu mukino ntiwagaragayemo rutahizamu Harry Kane usanzwe aheka Tottenham bivugwa ko agiye kwerekeza muri Manchester City kuri miliyoni 160 z'amapawundi.

    Manchester City yagerageje kurema uburyo bwo kwishyura iki gitego ariko nta rutahizamu ufatika ifite ndetse n'abakinnyi bayo baca ku mpande ntibabashije kumenera mu bwugarizi bwa Tottenham bwari buyobowe na Tanganga wigaragaje cyane.

    Manchester City niyo kipe yatangiye nabi shampiyona mu yahabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka kuko Kuri uyu wa Gatandatu,Manchester United yanyagiye Leeds ibitego 5-1 birimo 3 bya Bruno Fernandes,Mason Greenwood na Fred.

    Chelsea yo yatsinze Crystal Palace ibitego 3-0 bya Marcos Alonso,Pulisic na Trevoh Chalobah mu gihe Liverpool yanyagiye Norwich ibitego 3-0 bya Diogo Jotta,Firmino na Salah.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yatangiye-nabi-urugendo-rwo-kwisubiza-premier-league

  • Ibyo wamenya ku mvura yitiriwe iya Bikira Mariya igwa ku Munsi wa Asomusiyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by'umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka.

     

    Asomusiyo ni ijambo rikomoka ku Kilatini 'assumptio' bisobanura kuzamurwa/kujyanwa. Uyu munsi wizihizwa ahantu henshi ku isi ndetse n'u Rwanda rurimo. Usanga abawizihiza n'abatawizihiza bishimye cyane bitewe n'uko Inzego za Leta ndetse n'Abikorera baba batanze umunsi w'ikiruhuko.

    Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita 'imvura ya Bikira Mariya' cyangwa iy'umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n'amadini ya gikirisitu ataraduka.

    Mu Rwanda, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse kikanabika ibipimo by'ikirere harimo n'iby'imvura; uko igwa n'aho yaguye.

    Imvura, ni amazi mu buryo bw'ibitonyanga (uko yaba angana kose) agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka.

    Hifashishijwe ibipimo by'imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Meteo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda ; hakozwe isesengura ry'imigwire y'imvura ku munsi wa Asomusiyo mu gihe cy'imyaka 40 kuva mu mwaka w'1981 kugera 2020.

    Imvura igwa muri Kanama iterwa n'imiyaga ituruka mu cyanya cy'ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda

    Iryo sesengura rigaragaza ko atari si buri gihe hose mu Rwanda hagwa imvura ku munsi wa Asomusiyo. Urugero, Imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15 Kanama 1981 kuri sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango. Mu myaka 15 kuri 40 ishize, nta mvura na mba yaguye uwo munsi.

    Mu myaka 40 ishize kuri sitasiyo zose, aho yaguye kenshi ni i Kigali (i Kanombe) inshuro 13 gusa, hakurikirwa na Kamembe na Gisenyi yaguye inshuro 11. Ahaguye imvura inshuro nke kurusha ahandi muri iyo myaka ni i Rubengera (Karongi) aho yaguye imyaka 5 muri 40.

    Abashakashatsi n'abahanga mu by'Ubumenyi bw'Ikirere bagaragaza ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka mu cyanya cy'ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda ruhereyemo, bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

    Muri make, ibipimo biragaragaza ko 'imvura y'umugisha' atari buri gihe igwa kuri Asomusiyo, kandi n'iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu. Bityo rero, hashobora kuzamuka impaka hagati y'umuntu uherereye mu gace itaguyemo n'undi uherereye aho yaguye bibaza bati 'Ese nibyo koko buri gihe imvura iragwa mu Rwanda ku munsi w' ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya?

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-mvura-yitiriwe-iya-bikira-mariya-igwa-ku-munsi-wa-asomusiyo/

  • Ibintu byingenzi kuri Nipsey Hussle wari kub… – #rwanda #RwOT

    Yiswe n'ababyeyi be Ermias Joseph Asghedom. Yavutse kuwa 15 Kanama 1985, yamamaye nka Nipsey Hussle, akaba yari umuraperi w'umunyamerika, ijwi rya rubanda n'umushabitsi.

    Yazamukiye mu nzu y'umuziki n'agatsiko k'abaraperi bo muri West Coast. Yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo rwa mbere yise Slauson rwamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu muziki by'umwuga, asinya amasezerano muri Cinematic Music Group na Epic Record.

    Hussle yakoze n'izindi ndirimbo nazo zatumye arushaho kugira igikundiro kiri hejuru zirimo 'Bullet Ain't Got No Name', 'The Mathon', 'The Marathon Continues' n'izindi.

    Nyuma y'isubikwa rikabije, yashyize hanze Album ye ya mbere mu mwaka wa 2018 yakunzwe ku kigero cyo hejuru, yandika amateka anyuranye. Mu mwaka wa 2019 ku nshuro ya 61 y'ibihembo bisumba ibindi bya Grammy Awards, yabaye imwe mu zahatanye mu cyiciro cy'injyana ya Rap.

    Indirimbo zariho nk'iyitwa 'Racks in the Middle' na 'Higher' zegukanye ibihembo mu byiciro binyuranye muri Grammy Awards. Mu mwaka wa 2020, nyuma y'uko Hussle yitabye Imana, mu birori byabaye kuwa 26 Mutarama 2020 zongeye guhabwa ibihembo na none.

    Uyu mugabo yari umushabitsi ukomeye wari ufite ibikorwa by'ishoramari binyuranye, birimo inzu ikomeye irangurizwamo ikanacururizwamo imyenda izwi nka 'Marathon Clothing Store', umushinga yatangiranye na Carless, abayobozi bakagirwa umuvandimwe we 'Samiel Asghedom' na 'Karen Civil' hari mu mwaka wa 2017. Kuwa 31 Werurwe 2019, nibwo Hussle yarasiwe imbere y'iduka rye rya Marathon Clothing mu majyepfo ya Los Angeles.

    Umusore w'imyaka 29 witwa Eric Holder wamurashe yaje gufatwa atabwa muri yombi ndetse ahamwa n'icyaha kuwa 02 Mata 2019.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA NIPSEY RACKS IN THE MIDDLE

    Nipsey Hussle yatangiye gukora umuziki by’umwuga mu njyana ya Rap mu mwaka wa 2005

    Nipsey Hussle n’umugore we Lauren London bari bafitanye umwana umweYari atunze amafaranga atari macye angana na Miliyari 8 FrwNipsey Hussle yavukiye muri Los Angeles muri Leta ya CaliforniaIndirimbo ze zarakunzwe by'akataraboneka zituma abona ibihembo binyuranye harimo ibyo yabonye akiriho muri Grammy Awards n'ibyashyikirijwe umuryango we yaramaze kwitaba ImanaYari afite ubucuruzi bw’imyenda bwihagazeho muri Los Angeles aranguza akanacuruzaNipsey yari afite inzu itunganya ikanita ku bahanzi ya All Money InNipsey Hussle n’umukobwa we w’imfuraNipsey n’umuhungu we yabyaranye na LondonNipsey, umukobwa we w’imfura n’umugore babyaranye bakaza gutandukanaBenshi bitabiriye umunsi wo kumuherecyeza barimo Obama, Snoop Dog n’abandi batanga ubutumwa bwo gukomeza umuryango n’abakunzi be.

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108630/ibintu-byingenzi-kuri-nipsey-hussle-wari-kuba-yizihiza-isabukuru-yimyaka-36-iyo-aba-akirih-108630.html

  • Manchester City ifite shampiyona, yatangirany… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere ku makipe yombi, aho Tottenham Hotspur yari yakiriye Manchester City ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, inayitsinda igitego kimwe ku busa. Wari umukino wa mbere wa Nuno Espírito Santo atoza ikipe ya Tottenham nyuma yo kuyerekezamo muri uyu mwaka.

    Abakinnyi babanjemo:

    Tottenham: Lloris, Son, Lucas, Hojbjerg, Alli, Dier, Sanchez, Bergwijn, Reguilon, Tanganga, Skipp. 

    Man City: Fernandinho, Gundogan, Mahrez, Sterling, Cancelo, Mendy, Ake, Ederson, Grealish, Ruben Dias, Ferran Torres.

    Son yishimira igitego 

    Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, gusa Manchester City ariyo yiharira umupira ndetse inafite amahirwe menshi yo kubona igitego ariko ntibyayihira.

    Igice cya 2 gitangiye, Tottenham Hotspur yaje yahinduye isura ndetse ishaka kwigaranzura Manchester City yari yihariye umupira. Ku munota wa 54 gusa Son Heung Min yatsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka w’imikino kikaba n’icya mbere muri uyu mukino. Manchester City yagerageje kukishyura ariko biranga kuko Tottenham Hotspur nayo yari yakoze ubwugarizi bukomeye, byaje no kurangira iminota y’umukino irangiye ari igitego kimwe ku busa bwa Manchester City.

    Manchester City ntabwo yatangiye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108629/manchester-city-ifite-shampiyona-yatangiranye-ubusa-bwinota-108629.html

  • Umukobwa yibye telefoni ihenze ya nyirabuja kugira ngo ashimishe umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Rebecca Isiche Elumbe ukomoka mu gihugu cya Kenya,yakoze amahano yiba ibintu by'agaciro birimo na telefoni bya nyirabuja arangije abijyana ku mukunzi we kugira ngo amushimishe.

    Uyu mukobwa wakoraga mu rugo muri Kenya,yacunze abakoresha batari mu rugo niko kubiba karahava kugeza no kuri Telefoni ya nyirabuja.

    Mu byo yibye harimo imikufi ifite agaciro k'amashiringi 300 000 Sh (2750 $) na 90 000 Sh (825 $),na telefoni y'ibihumbi 40 by'amashilingi ya Kenya.

    Nyirabuja wa Rebecca witwa Maryann Abdi atuye ahitwa Langata mu mujyi waNairobi,yavuze ko uyu mukozi we yamwibye kuwa 02 Kanama 2021 ahita ajya kurara ku mukunzi we witwa Kennedy Kimanthi.

    Uyu musore ngo yahawe n'uyu mukunzi we amashilingi 1000 n'iriya telefoni ihenze hanyuma uyu mukobwa ahita ahungira ahitwa Eldoret.

    Madamu Abdi yavuze ko yageze mu rugo asanga igikapu cye cyarimo ibi bintu bihenze yari yaguze ahita ajya kurega kuri sitasiyo ya polisi ya Langata byatumye Polisi yose itangira gukora iperereza uyu mukobwa afatwa afite igikapu kirimo imyenda yari yaguze mu mafaranga yibye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yibye-telefoni-ihenze-ya-nyirabuja-kugira-ngo-ashimishe-umukunzi-we

  • Akarere ka Nyabihu kafashe ingamba zikomeye kubera gukama ku ikiyaga cya Karago #rwanda #RwOT

    Ikiyaga cya Karago kiri mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu gikomeje gukama ariyo mpamvu hakomeje gushakishwa ibisubizo byo gutuma kidakama burundu.

    Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Karago bavuga ko mbere cyageraga ku kigo cya Gisirikare cya Mukamira ariko ubu mu buryo bugaragara cyagabanutse cyane.

    Hategekimana Jean Pierre uturiye ikiyaga cya Karago avuga ko ikama ry'iki Kiyaga ryaturutse ku isuri iterwa n'umugezi witwa Nyamukongoro imenamo bigatuma gikama.

    Mukamana Jeanne, we avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago bahatera ubwatsi bw'inka nk'itsinda rya Koperative kugira ngo Ikiyaga kitangirika.

    Mukeshimana Vestine avuga ko ikiyaga cya Karago mbere kitarakama cyari kibafitiye umumaro nk'abaturage bagituriye kuko mbere bakuragamo amafi ubuzima bugakomezahanyuma haza abantu barwanya isuri bayoberezamo amazi avuye muri Gishwati.

    Aya mazi yose ava ku musozi wa Gishwati ajya mu Kiyaga cya Karago yuzuye isuri birangira gitangiye gukama.

    Mukeshimana avuga ko usibye no kuba habamo amafi kinafasha abaturage kuko bahakura amazi yo gukoresha.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama ko ariko akarere kashyizeho ingamba zo kukibungabunga kugira ngo kitazakama burundu,

    Mayor Mukandayisenga yavuze ko ikiyaga cya Karago cyahoze ari kinini kikaba koko cyaratangiye gukama ko ariko ikigero cyakamiyeho atakimenya kuko Atari umutekinisiye ariko kuba cyarakamye byo ari ukuri.

    Mayor Mukandayisenga yavuze ko gukama ku ikiyaga cya Karago byaturutse mu gice cy'amazi yamanukaga ku musozi wa Gishwati.Ati “uko amazi yamanukaga yanamanuraga itaka rikagabanya ubuso bw'ikiyaga kandi iyo suri imaze igihe kinini.

    Nyuma yo kubona ko amazi ava ku musozi wa Gishwati yangiza ikiyaga cya Karago hashyizweho ingamba zo gutera ibiti ku musozi wa Gishwati n'amaterasi y'indinganire'.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko mbere hatarajyaho ingamba zo gutera ibiti n'amaterasi y'indinganire, amazi yaturukaga ku musozi wa Gishwati ukuyeho kwangiza ikiyaga cya Karago yanangizaga amazu y'abaturage n'ibindi bikorwa remezo byo mu karere.

    Mayor Mukandayisenga avuga ko imirimo yo kubungabunga ikiyaga cya Karago yatangiye muri 2015.

    Mukandayisenga avuga ko mu kubungabunga ikiyaga cya Karago hagiteweho ubwatsi bw'amatungo mu kiswe GUKOMWA.Ati “hatewe ubwatsi n'ishyamba.Kuva hatangira gushyirwa ibyo bikorwa byo kubungabunga ikiyaga kuva muri 2016 nta muturage uragaruka kuhakora ibikorwa byatera isuri kuko niyo hari umuturage uharagiriye cyangwa akahahinga arabihanirwa.Kuba hari harakamye byarabaye ariko aho ubuyobozi bwabimenyeye, byahise bihagarara kubera ingamba zahise zifatwa.”

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko ikiyaga cya Karago ari Ikiyaga Nyaburanga kikaba kigira inyoni z'umwihariko zitakiboneka ahandi ku isi zishobora no gukurura ba mukerarugengo kuza kuzireba.

    Remy Norbert umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko amakuru y'uko Ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama nk'ikigo babimenye kuva hagati ya Gashyantare na Werurwe 2021.Remy yavuze ko gukama kw'ikiyaga cya Karago byatewe n'imvura idasanzwe yaguye muri Mutarama na Gashyantare 2021 amazi ava mu misozi ya Gishwati aracyangiza

    Remy Norbert avuga ko umugezi wa Nyamukongoro n'uwitwa Busoro ariyo yisuka mu kiyaga bikacyangiza kuko itaka rimanukana n'umugezi hagahita hahinduka itaka.

    Remy yemeje ko Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bigiye gutangira gukuriikiranwa bigakorwa neza kugira ngo cyongere gifashe abaturage.

    Uyu muyobozi yirinze kuvuga amafaranga azajya kuri iki kiyaga kugira ngo cyongere kugirira umuturage umumaro.

    Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bito byo mu Rwanda bikurikiranwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ku bungabunga umutungo kamere w'amazi.Ikiyaga cya Karago gifite Hegitari 118

    Mu Rwanda hari ibiyaga 101 biri k'ubuso buri kuri Hegitari 150.Ikiyaga cya Kivu nicyo kinini.

    Intara y'iburasirazuba niyo ifite ibiyaga byinshi.Intara y'amajyepfo niyo ifite ibiyaga bicye Umujyi wa Kigali nta Kiyaga ugira.

    Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'iburengerazuba bw'u Rwanda,kibasirwa n'ibiza bitewe n'imiterere yako.Gafite abaturage ibihumbi 334 imirenge 12 n'utugali 73.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyabihu-ikiyaga-cya-karago-kiri-gukama

  • Zambia: Perezida Lungu aravuga ko amatora atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edgar Lungu
    Edgar Lungu

    Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma y’uwo bahanganye ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye.

    Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanywe mu biro by’itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

    Mu kumusubiza, Hakainde Hichilema yavuze ko ibyo Lungu yatangaje ari igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy’ubutegetsi bucyuye igihe.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Edgar Lungu urimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye igikorwa cyose [cy’amatora] gihinduka impfabusa.

    Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho. Akanama k’amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

    Habaye urugomo mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse no mu Ntara y’Uburengerazuba, nk’uko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

    Perezida Lungu yakomoje ku iyicwa ry’umukuru w’ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu Ntara y’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse n’iry’indi mpirimbanyi y’urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida Lungu yahohereje ingabo zo kunganira izihasanzwe.

    Indorerezi zo mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU/UE) zasohoye raporo y’ibanze ku migendekere y’amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi.

    Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa Kane. Ku wa Gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

    Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa Gatanu.

    Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma y’uko zimwe mu ndorerezi nkuru z’amashyaka zinenze akanama k’amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

    Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk’uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.


    source : https://ift.tt/3g2BXOY