Blog

  • Volleyball: Umutoza yatangaje abakinnyi 20 azagumana mu myitozo abandi barasezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 05/09 kugera tariki 20/09/2021 mu Rwanda u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore, aho kugeza ubu amakipe 20 mu bagabo na 16 mu bagore ari yo ategerejwe.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Nyuma y’iminsi umunani abakoresha imyitozo, umunya-Brazil PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yatoranyije abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero muri buri cyiciro.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Mu bagabo 36 bari bahamagawe, bamwe mu bakinnyi basezerewe harimo Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi basanzwe bafatiye runini ikipe y’igihugu, hakabamo Muvunyi Fred ndetse n’abandi.

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagabo

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagore

    source : https://ift.tt/37MhF7S

  • Edgar Lungu wayoboraga Zambia yatsinzwe amatora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edgar Lungu
    Edgar Lungu

    Inkuru ya BBC iravuga ko Hichilema yatsinze Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.

    Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka.

    Mbere, Perezida Lungu yari yatangaje ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

    Ubutegetsi Lungu amazeho imyaka itandatu bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu.

    Hakainde Hichilema yegukanye intsinzi
    Hakainde Hichilema yegukanye intsinzi

    Bivugwa ko Hichilema w’imyaka 59 yazamukiye muri ako kababaro ka rubanda, abasaba kumutora abizeza impinduka, ubu akaba afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.

    Biteganyijwe ko perezida watowe arahira mu minsi irindwi iri imbere.


    source : https://ift.tt/3mbeqz1

  • Mashami Vincent yavuze ku guhamagarwa kwa Kwizera Olivier kwavuzweho byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y
    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y’Amavubi

    Zimwe mu mpamvu zatumye Kwizera Olivier hibazwa impamvu yahamagawe, harimo kuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w’amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

    Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y’ibibazo amazemo iminsi.

    Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

    “Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”

    Umutoza Mashami Vincent
    Umutoza Mashami Vincent

    “Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya


    source : https://ift.tt/3m5kF7o

  • Gicumbi : Umugabo yakubise inyundo abantu babiri barimo umugore we arangije ariyahura #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko kwinjiza ibicuruzwa bya magendu ndetse no gushinga udutsiko tw’ababikora, yakoze ariya mahano kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

    Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko yabanje gukubita inyundo umugore we bigatuma umukazana wabo aza gutabara na we agahita ayimukubita ariko ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko nubwo bombi barwariye mu bitari bya Byumba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogene yemeje aya amakuru, avuga ko uriya mugabo wakubise inyundo bariya bantu babiri na we yahise yiyahura akaza gupfa.

    Ngo ubwo yamaraga gukubita inyundo umugore we n’umukazana wabo, yahise yiyahura akoreseje imiti yica udukoko ntiyahita apfa ariko aza gusiramo umwuka ku mugoroba.

    Abaturanyi b’uyu mugabo witabye Imana ku myaka 45 y’amavuko, bavuga ko yari yarijanditse mu bikorwa by’uburembetsi ndetse ko umwaka ushize wa 2020 yari yajyanywe mu kigo ngororamuco cy’i Wawa.

    Ngo ibikorwa by’uburembetsi ntiyahwemaga kubikora kandi akanabifatirwamo kuko n’uyu yari amaze amezi airi avuye muri geza ya Miyove

    Ngo ibi bikorwa bitemewe byatumye abasha kugura imodoka eshanu dore ko yabikoranaga n’abahungu be bajyaga bajya kwihisha muri Uganda mu gihe babaga bashakishwa, ubundi bakagaruka mu Rwanda.

    Abaturage bo muri kariya gace, bashinja nyakwigendera ibikorwa bibi kimwe n’abahungu be bakoranaga mu burembetsi ngo kuko bajyaga biba amatungo n’imyaka by’abaturage bakajya kubigurisha muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugabo-yakubise-inyundo-abantu-babiri-barimo-umugore-we-arangije-ariyahura

  • Musanze : Yitwikiriye ijoro ajya kwiba intama 3 afatawa mu gitondo agiye kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Munderi Felicien w’imyaka 27 y’amavuko, yafashwe ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 ubwo yari agiye kugurisha intama eshatu zari zibwe mu rugo rwa Dukuzumuremyi mu ijoro ryo kuwa 13 Kanama 2021 ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.

    Munderi wiyemerera ko yibye ziriya ntama yafatanywe, avuga ko yabanje kwica urugi akazisangamo imbere ubundi agahita aziba.

    Yafashwe ubwo yari agiye kugurisha ziriya ntama eshatu mu isoko rya Ryankandagiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gashaki, Habinshuti Anaclet avuga ko uriya mugabo ubu yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano na zo zikamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

    Yagize ati 'Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko, arashyikirizwa na RIB hakorwe iperereza.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 166 ivuga ku gihano ku cyaha cyo kwiba, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Yitwikiriye-ijoro-ajya-kwiba-intama-3-afatawa-mu-gitondo-agiye-kuzigurisha

  • Ndagukunda ubu n’iteka ryose – Lauren Londo… – #rwanda #RwOT

    Lauren London ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye muri Hollywood ndetse akaba ari mu bagore bakunzwe cyane mu myidagaduro muri Amerika. Uyu mugore w’imyaka 36 azwi cyane muri filime nyinshi yakinnye zakunzwe zirimo nka ATL yakinanye n’umuraperi TI, Baggage Claim, The Perfect Match, I Love You Beth Cooper, Without Remorse hamwe n’indi filime y’uruhererekane (Serie) yitwa Games People Play inyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya BET.

    Lauren London usibye kuba yaramamaye mu ruhando rwa Cinema yarushijeho kwamamara ubwo yakundanaga n’umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana ku itariki 31/03/2019. Aba bombi batangiye gukundana kuva muri 2013 kugeza ubwo Nipsey Hussle yapfaga arashwe. Urukundo rwa Lauren London na Nipsey Hussle ntawe rutagaragariraga bitewe n’uko aba bombi batasiganaga, wasangaga Lauren ariwe ugaragara mu mashusho y’indirimbo za Nipsey Hussle mugihe abandi bahanzi bakoresha abakobwa batari abakunzi babo siko byari bimeze kuri Nipsey Hussle.

    Ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru ni bwo abanyamuziki n’abafana bawo muri Amerika bifurizaga isabukuru nziza Nipsey Hussle wari kuba wuzuza imyaka 36 iyaba akiriho, by’umwihariko umuryango wa Nipsey urimo na Lauren London dore ko babyaranye umwana w’umuhungu witwa Kross Asghedom. Mu magambo Lauren London yakoresheje yifuriza isabukuru nzinza Nipsey Hussle wahoze ari umukunzi we ndetse banabanye nk’umugabo n’umugore mugihe cy’imyaka 7 yongeye gushimangira ko akimukunda cyane.

    Yagize ati: ”Isabukuru nziza mwami wanjye (My King)! Ndagukunda uyu munsi n’iteka ryose. Kugukumbura byabaye ibigize uturemangingo twanjye (DNA) kandi mbigaragazanya icyubahiro. Kross yanyibukije ko wujuje imyaka 36 nk’iyanjye. Uri uwa mbere mu ba mbere Hussle Tha Great ntihazigera habaho undi nkawe”. Aya niyo magambo Lauren London yakoresheje yifuriza isabukuru Nipsey abinyujije kuri Insagram ye. Si ubwa mbere Lauren yaba agaragaje ko agikunda uyu muraperi kandi ko azahora amukunda dore ko akunze kubyerekana mu magambo yandika ku mbuga nkoranyamanga no muri Interview ze akunze kuvuga ko atazigera akunda undi mugabo.

    Lauren London bahaye akazina ka kabyiniriro ka Lady Hussle yarasanzwe we na Nipsey bari ku rutonde rwa Couple 10 zikomeye muri Amerika bahuriraho na Barack Obama n’umugore we Michelle Obama.Kugeza ubu Lauren afite ishusho ya Nipsey Hussle ku kuboko kwe kw’iburyo ndetse n’ijambo rya ‘TMC’ risobanura ngo The Marathon Continues ryakundaga gukoreshwa cyane na Nipsey Hussle,yaniyanditseho (tattoo) kandi amagambo yanyuma Nipsey yamuhaye muri SMS mbere y’uko yapfa agira ati”Lauren,uri umutima wanjye ndagukunda kurenza uko ubitekereza”. Aba bombi kandi bari baranishyizeho indi tatto mbere yuko Nipsey apfa ivuga ngo’2 THA END’ bisobanura ngo kugeza kw’iherezo.

    Kuri ubu Lauren London niwe usigaye arera abana 2 ba Nipsey Hussle harimo imfura ye y’umukobwa yitwa Emani Asghedom hamwe n’umuhungu babyaranye witwa Kross Asghedom.Lauren London kandi ni nawe usigaye ayobora uruganda rw’imyenda rwitwa The Marathon Clothing rwashinzwe na Nipsey Hussle ndetse anaherutse gushyira imyenda mishya ku isoko yise TMC:Miami Story yakozwe na PUMA ifatanije na The Marathon Clothing aho bakoze imyenda isa neza niyo Nipsey Hussle yambaye mu gitaramo cya nyuma yakoreye muri Miami.

    src:www.HollywoodReporter.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108635/ndagukunda-ubu-niteka-ryose-lauren-london-yifuriza-isabukuru-nziza-nipsey-hussle-bakundana-108635.html

  • Musanze: Barasaba guhabwa ingurane z’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by
    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by’abaturage bagasaba kwishyurwa

    Imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi, abaturage bavuga ko muri ako gace, yatangiye mu Ugushyingo 2020. Icyo gihe hari imirima yari ihinzemo imyaka itandukanye ikaba yaranduwe, kugira ngo uwo muyoboro uhanyuzwe.

    Abaturage babwiye Kigali Today ko ubwo ibyo byakorwaga, basabwe kuzuza ibisabwa byose, kugira ngo bahabwe ingurane z’ibyangijwe bidatinze, ariko ntibyakozwe.

    Umwe mu batuye mu Kagari ka Rurambo, ufite umurima wari uhinzemo ibishyimbo, yagize ati: “Abacukuye ahagombaga kunyuzwa iyo miyoboro, baje basanga twarahinze imyaka itandukanye. Harimo abo baranduriye ibishyimbo, urutoki, abaranduriwe ibigori, ibiti by’imbuto n’ibindi bihingwa bitandukanye. Icyo gihe badushyize ku rutonde, buri muntu bamubarira agaciro k’ibye byangijwe, badusaba no gutanga ibyangombwa by’ubutaka nabyo turabibaha batwizeza ko bahita baduha ingurane, none dore umwaka ugiye gushira tutarayihabwa”.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bagiye bashyirwa ku rutonde hagendewe kuri site imitungo yabo iherereyeho n’ubwo batazi umubare wazo; aho nibura buri site igizwe n’abatari munsi y’abantu 60, kandi ngo ntibishyuwe.

    Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge yakwirakwijwemo imiyoboro y’amazi, mu mushinga Akarere ka Musanze gafatanyijemo na WASAC, yo kwegereza amazi meza abatuye mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Musanze.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko abafite imitungo aho iyo miyoboro yanyujijwe, bagiye bishyurwa amafaranga y’ingurane z’ibyangijwe.

    Icyakora ngo mu gihe haba hari abasigaye batishyuwe, uyu muyobozi yabagiriye inama yo kugana ubuyobozi bw’Akarere, bugasuzuma icyatumye ingurane bemerewe batayibona, kugira ngo bikemuke.

    Yagize ati “Uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi wakorewe mu mirenge itandukanye harimo uwa Busogo, Gataraga, Musanze, Remera, Gashaki, Cyuve na Muhoza; kandi aho hose, abari bahafite imitungo yangijwe ubwo imiyoboro y’amazi yahanyuzwaga, bagiye bishyurwa. Rero niba haba hari abafite ibibazo byo kuba batarabonye ingurane bari bateganyirijwe kandi barujuje ibisabwa, bagana Akarere kakabafasha kubikurikirana dufatanyije na WASAC, na bo bakishyurwa ingurane yabo”.

    Iyo miyoboro n’ubwo yari yacukuwe ngo abaturage bo mu Murenge wa Remera bagezweho amazi meza, mu gihe kiri hafi kugera ku mwaka abaturage bategereje ko ahari hacukuwe hashyirwamo amatiyo, bakabona amazi meza; none ubu muri iyi minsi baguye mu kantu, ubwo babonaga abaza kusubiranya iyo miyoboro badashyizemo amatiyo; bakagaragaza ko ibyo bikorwa n’ubundi hari ibiri kwangirika byiyongera ku byo batarabonera ingurane .

    source : https://ift.tt/3k0XKYg

  • RDC: Utubari n’utubyiniro byongeye gufungurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2021, nibwo Guverinoma ya Congo Kinshasa yatangaje ko isaha yo guhagarika ingendo ibaye saa tanu z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo, izo ngamba zikaba zarorohejwe bitewe no kugabanuka kw’icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze iminsi kibasiye iki gihugu.

    Bimwe mu byashimishije abantu byafunguwe harimo utubari, utubyiniro kimwe n’aho gusohokera hahurirwa n’abantu benshi, n’ubwo hasabwe ko hazajya hakira kimwe cya kabiri cy’abasanzwe bakirwa bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, yavuze ko ingamba zikarishye nk’uko ziherutse gufatwa n’umukuru w’igihugu mu kwirinda Covid-19 zizakomeza kubahirizwa mu Ntara enye zirimo; Haut-Katanga, Lualaba na Kivu zombi.

    source : https://ift.tt/3ss6rib

  • Myugariro w’Umunyarwanda yasezeranye n’Umurundikazi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Ngando Omar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse bamaze igihe bakundana.

    Ngando Omar na Belyse bombi bakomoka muri Cibitoke, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko i Burundi kuri Mairie de Bujumbura aho uyu mukinnyi abarizwa mu biruhuko.

    Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’imyaka 2 bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Raphael uri hafi kuzuza imyaka 2 kuko afite umwaka n’amezi 7.

    Ngando Omar akaba ari myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports akinira, ni umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, avukana na Ally Niyonzima we ukinira Amavubi.

    Ngando Omar na Belyse basezeranye imbere y’amategeko

    Ngando asinyira ko yemeye kubana akaramata na Belyse

    Belyse yabisinyiye ko abaye uwa Ngando Omar

    Byari ibyishimo kuri bo

    Ngando Omar na Belyse bari basanzwe bafitanye umwana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-yasezeranye-n-umurundikazi-amafoto

  • Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bagarutse neza, Nirisarike Salomon ntiyahirwe n’isubira mu ijuru rya Bikira Mariya #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi na Sandvikens IF batangiye igice cya kabiri cya shampiyona neza, ni mu gihe Bizimana Djihad na KMSK Deinze batatangiye neza shampiyona, ku munsi w’isubira mu Ijuru rya Bikiri Mariya(Assomption) ntibyagendekeye neza Urartu ya Nirisarike Salomon.

    Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntabwo bagendekewe neza n’impera z’icyumweru ni mu gihe abandi bigisoje mu byishimo.

    Ntabwo KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Bizimana Djihad bagendekewe neza n’intangiriro za shampiyona kuko batangiye banganya.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi umwaka w’imikino wa 2021-22 yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

    KMSK Deinze yari yakiriye Lierse K.S. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko yanganyije 1-1.

    Bizimana Djihad akaba yari yabanje mu kibuga muri iyi kipe ye nshya yasinyiye muri Gicurasi nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren nayo yamanutse mu cya kabiri, yasimbuwe na Abrahams ku munota wa 68.

    Bizimana n’ikipe ye batangiye shampiyona banganya

    Muri Kenya shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 30, ku wa Gatandatu, Tusker yari yakiriye Kakamega Homeboys iyitsinda ibitego 2-0. Emery Mvuyekure yari mu izamu rya Tusker FC.

    Emery Mvuyekure na Tusker bayoboye urutonde rwa shampiyona

    Kuri uwo wa Gatandatu kandi Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinze Matare United 3-0. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker FC n’amanota 61, Bandari FC ni iya 3 n’amanota 49.

    Cassa Mbungo Andre arimo kwitwara neza

    Muri Sweden mu cyiciro cya gatatu bari basubukuye igice cya kabiri cya shampiyona bakina umunsi wa 16, Hudiksvall yari yakiriye Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi.

    Sandvikens IF yaje gutsinda 2-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye aza gusumburwa na Jenberg ku munota wa 84. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 38, Brommapojkarna ya mbere ifite 42.

    Yannick Mukunzi yari yagarukanye imbaraga

    Ejo hashize ntabwo byagendekeye neza Urartu FC na Nirisarike Salomon muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia kuko batsinzwe na Ararat 2-0 mu mukino w’umunsi wa 3.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6, Ararat na Ararat-Armenia za mbere zifite 9.

    Ntibyagenze neza kuri Nirisarike Salomon

    Ejo kandi muri shampiyona ya Macedonia, Rwatubyaye Abdul yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yatsinze Makedonija mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona 2-0, iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 4.

    Rwatubyaye amaze imikino 2 yikurikiranya abanza ku ntebe y’abasimbura

    Ku wa Gatandatu, AFC Eskilstuna ya Rafael York utegerejwe mu Mavubi, yatsinze Norrby 4-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden, York yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Linner ku munota wa 46. AFC Eskilstuna ni iya 8 n’amanota 22, Landskrona niyo iyoboye n’amanota 31.

    Rafael York utegerejwe i Kigali,.we n’ikipe baratsinze mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-na-sandvikens-if-bagarutse-neza-nirisarike-salomon-ntiyahirwe-n-isubira-mu-ijuru-rya-bikira-mariya