Blog

  • Rulindo: Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu mirenge ya Murambi na Masoro yo mu Karere ka Rulindo.

    Iri tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice.”

    CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenya ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi.Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko usibye kuba biriya bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    Ati” Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro.”

    CIP Semahame yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri biriya bikorwa ko Polisi y’ Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB

    source : https://ift.tt/2UAGj8s

  • Ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yoherereje Général Mahamat Idriss Déby – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze binyuze mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent yagiriye muri Tchad mu mpera z’icyumweru gishize.

    Muri urwo ruzinduko, Général Mahamat Idriss Déby, ku wa 15 Kanama 2021, yakiriye mu biro bye biherereye i N’Djamena, Minisitiri Dr Biruta wari wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

    Jeune Afrique yabashije kubona ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we wa Tchad, yatangaje ko bwari bukubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi.

    Mbere na mbere, Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we ko ashaka kurushaho kunoza umubano mu nzego zose cyane cyane ubuhahirane n’ubukungu hagati ya Kigali na N’Djamena.

    U Rwanda rufite Ikigo cya Crystal Ventures Ltd, gihurije hamwe ibindi bigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi, rukanagira Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir. Izi ngeri zose zagaragajwe nk’izabyarira umusaruro impande zombi.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko yizeye ubufatanye bukomeye n’abayobozi b’iki gihugu ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Centrafrique.

    U Rwanda ruherutse koherezayo abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Tchad ifite inyungu zikomeye mu kurinda imipaka yacyo n’iki gihugu cya Centrafrique giherereye mu Majyepfo ya Tchad.

    Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe muri rusange yizeza gufatanya na Mahamat Idriss Déby mu biganiro ku gushakira ibisubizo by’ibibazo bya Afurika ku bijyanye n’iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo hagati no mu Majyepfo.

    U Rwanda ruherutse kandi kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique mu bikorwa byo kujya guhashya ibyihebe bigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, byazonze iki gihugu.

    Biteganyijwe ko kuva muri Nzeri 2021, Tchad ariyo izahabwa ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri Afurika Yunze Ubumwe.

    Tchad ikomeje gutsura umubano n’u Rwanda

    Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

    Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

    Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

    Général Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

    Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Mahamat Idriss uyoboye Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi muri Tchad

    Perezida Kagame aherutse kwakira Abdelkerim Déby Itno, Intumwa yihariye akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Tchad

    source : https://ift.tt/3ghktyd

  • #Afrobasket2021: Abafana baremewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo izo nzego zasohoye, ryibutsa abantu ko iyo mikino izatangira ku itariki 24 Kanama ikazasozwa ku ya 5 Nzeri 2021, ibi bikaba ari bimwe mu byo uwifuza kuzareba iyo mikino azaba yujuje:

    - Umuntu azagomba kwerekana ko yipimishije Covid-19 (Rapid test) mu masaha 48 kandi bikagaragara ko adafite icyo cyorezo.

    - Agomba kuba yarakingiwe Covid-19 nibura doze ya mbere.

    - Ku bazaba batarakingirwa, bashyiriweho aho bazahita bakingirirwa muri Camp Kigali.

    source : https://ift.tt/3CTA80x

  • Ntibisanzwe, umusore yabaye nk' umusazi ubwo yatahanaga umukobwa wo kwisana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Navakholo mu cyaro cyitwa Mayuge, hakomeje kuvugwa inkuru iteye ubwoba cyane ndetse inateye urujijo, aho umusore yatahanye n'umukobwa maze bagera mu buriri uwo mukobwa agahita ahinduka ihene.

    Ibi byabaye ubwo uyu musore witwa Namasaka yatahanaga umukobwa wo kuryamana nawe yari akuye ahantu kw'isoko maze bagera mu rugo bakajya mu buriri ariko akazi gutungurwa nuko uwo mukobwa yaje guhita ahinduka ihene byatumye uyu musore amera nk'umusazi.

    Uyu musore witwa Namasaka usanzwe akora akazi ko gusukura busitani, yatangarije ibinyamakuru mu gihugu cya Kenya ukuntu yahuye n'ibibazo ubwo yahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi maze akamusaba ko yamubera umukunzi ndetse bakanatahana.

    Namasaka yagize ati 'Nahuye n'ibibazo bikomeye cyane ubwo nahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusubira ku kazi aho nkorera, tugaganira ku byo gukundana'.

    Kuri ubu uyu mugabo ufite amakaburo nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uwo mukobwa yemeye kuba umukunzi we gusa ngo bageze mu gipangu cya bosi we, abona ibintu bitangiye guhinduka mu buryo budasanzwe.

    Namasaka yakomeje agira ati: 'Uyu mukobwa yemeye kumbera umukunzi. Namusabye ko yamperekeza tukagerana aho mba, arabyemera. Ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo twageraga mu buriri. Uwo mukobwa yahise ahinduka ihene nini, ifite amahembe maremare agizwe n'icupa rya soda twari tumaze kunywa'.

    Uyu musore avuga ko yahise yiruka, asohoka mu cyumba ndetse ubuzima bwe bwahise buhinduka, yagize ati' Nkimara kubona ahindutse ihene, Nahise ntangira kurya mu buryo budasanzwe, nkubita abantu mbese ibintu byahise bihinduka cyane kuri njyewe'.

    Se wa Namasaka, Peter Wawire, avuga ko umuhungu we iyo abonye umugore, akuramo ipantaro ndetse agakubita abantu.

    Ati: 'Naratunguwe mbonye umuhungu wanjye aje mu rugo avanwe Kakamega n'umumotari. Akihagera, yatangiye kwitwara nk'uwahanzweho. Yatwikaga imyenda, akubita abantu, byabaye ngombwa ko tumufungirana'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/19/ntibisanzwe-umusore-yabaye-nk-umusazi-ubwo-yatahanaga-umukobwa-wo-kwisana/

  • Umunyamakuru Chita yasobanuye uko byari bimeze mu ijoro rya mbere ry’ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuu Niyitegeka Jules William uzwi nka Chita, akaba na MC w’ubukwe avuga ko byari umunezero ku munsi w’ubukwe bwe ariko byari ibintu bikomeye kuko ubukwe ari ikintu kiba kidasanzwe.

    Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo Chita na Batamuriza Yvette bakoze ubukwe, aho basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Chita yavuze ko ubundi yakuze yumva azaba umupadiri ariko bikaba bitagishobotse kuko Imana yamuhitiyemo indi nzira.

    Agaruka kucyo yakundiye umugore we, yavuze ko ari uko yihariye kandi ari mwiza, bakaba babanye nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

    Agaruka ku ijoro ry’ubukwe bwe, yavuze ko byari ibintu bikomeye kuko ari ikintu gikomeye mu buzima.

    Ati 'Nagize umunsi w’umunezero, by’umwihariko na ririya joro. Ntekereza ko byari ibihe bikomeye, ntabwo ari ugukomera byo gukomera, ni uko ari ibintu bivuze ikintu gikomeye cyane, twarasenze ubundi turaryama turaruhuka.'

    Agaruka ku bana yumva azabyara yavuze ko abo Imana izamuha azabakirana amaboko yombi kuko abana ari umugisha.

    Tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby’uru rukundo rwabo.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w’amagambo.

    Chita avuga ko umunsi w’ubukwe bwe wari umunsi udasanzwe mu buzima bwe

    Nyuma yo gukora ubukwe ngo ubuzima bwarahindutse kuko ubu atakitekerezaho wenyine ahubwo atekereza no ku muryango we yubatse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yasobanuye-uko-byari-bimeze-mu-ijoro-rya-mbere-ry-ubukwe-video

  • Papa Francis yasabye buri muntu kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatanze ubutumwa busaba abantu kwikingiza Covid-19 avuga ko inkingo zishobora kurangiza iki cyorezo, ariko mu gihe zigeze kuri bose.

    Papa Francis yatanze ubu butumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid mu gihe hari bamwe mu bakristu Gatolika bashidikanya izi nkingo. Mu butumwa bw'amashusho burimo n'abandi basenyeri Gatolika bo ku mugabane wa America, Papa Francis yagize ati: 'Ku bw'impuhwe z'Imana n'akazi ka benshi, ubu dufite inkingo zo kudukingira Covid-19. Ziduha icyizere cyo kurangira kw'iki cyorezo, ariko mu gihe zibonetse kuri bose kandi dufatanyije'.

    Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yatanze ubu butumwa mu izina ry'imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Amerika ya Ad Council n'ihuriro ry'ubuvuzi COVID Collaborative.

    Inkingo za Covid ziraboneka ku bwinshi mu bihugu bikize byazigwijeho mu gihe ibihugu bikennye bikiri inyuma mu kuzibona, ibyo OMS/WHO yise 'icyago cyo kubura ubumuntu'.

    Hari benshi ariko bagishidikanya ubushobozi bw'izi nkingo zakozwe mu gihe gito ugereranyije n'igisanzwe, n'abemera amakuru amwe ayobya azivugwaho.

    Ibihugu byinshi ku isi ubu byugarijwe n'ubwoko bushya bw'iyi virus bwa Delta bwandura vuba kandi bwica kurusha ubusanzwe.

    Inzobere mu buvuzi ziburira ko hashobora kuza andi moko arushijeho ubukana niba iyi virus ibashije gukomeza gutembera mu bantu benshi batakingiwe.

    Papa Francis ubwe yakingiwe Covid mu kwezi kwa gatatu, avuga ko icyo gihe byari inshingano ikwiriye.

    Muri ubu butumwa bushya yatanze yagize ati: 'Kwikingiza biroroshye, ariko ni uburyo bwo guteza imbere icyiza rusange no kwita ku bandi, cyane cyane abageramiwe kurusha abandi.

    Yongeraho ati: 'Ndasenga Imana ngo buri wese atange uruhare rwe rutoya, igikorwa cye gito cy'urukundo ku bantu bose'. Ibigo bya Ad Council na COVID Collaborative byatangiye ubukangurambaga ku nkingo muri Amerika mu kwezi kwa mbere, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Itangazo ryasohowe na Ad Council, rivuga ko ubu butumwa Papa yatanze ari ubukangurambaga bwabo bwa mbere bakoze bugenewe abatuye isi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yasabye-buri-muntu-kwikingiza-covid-19/

  • Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. #rwanda #RwOT

    Ariko se nibyo? Ababivuga babikomora he? Bisanzwe bizwi ko kutaryama igihe gihagije bibyara ingaruka zitari nziza ku mubiri, ariko se no kuryama igihe kirekire niko bimeze? Iki ni ikibazo twabajijwe n'umukunzi wacu, ariko reka twifashishe ubushakashatsi mu kugisubiza. Ubwa mbere ni ubushakashatsi 74 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 3 (ushobora kubusoma aha https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/JAHA.118.008552) Ubwa 2, bwakorewe […]

    The post Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/19/sobanukirwa-ingaruka-zo-kuryamira-cyane/

  • Amafoto mutabonye y'ubukwe bwa Arthur Nkusi na Fiona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umunyarwenya Arthur Nkusi yakoze ubukwe n'umukunzi we, Fiona Muthoni. Ni ubukwe bwabaye mu ibanga bubera mu mahumbezi y'ikiyagacya Kivu.

    Dore amafoto y'ubukwe bwa Arthur na Fiona:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mutabonye-yubukwe-bwa-arthur-nkusi-na-fiona/

  • U Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zatanz… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati 'turashima Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw'izi nkingo. Mu gihe gahunda y'ikingira ikomeje hirya no hino mu gihugu, kugira ngo duhangane n'iki cyorezo, izi nkingo zije zikenewe kandi zigiye guhita zitangwa'.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye izi nkingo muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kugeza inkingo mu bindi bihugu, zibinyujije mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu bufatanye bw'ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za Covid 19 mu bihugu byose, buzwi nka COVAX.

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H. Vrooman yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu'

    Uretse kuba u Rwanda rwarakingiye abafata iya mbere mu guhangana n'iki cyorezo kugera ku bajyanama b'ubuzima, ubu gahunda y'ikingira yagejejwe no ku bafite imyaka 40 ndetse no ku bandi bantu bashobora kuzahazwa na Covid-19 barimo n'abagore batwite, abafite uburwayi budakira ndetse n'abageze mu za bukuru basangishwa inkingo aho batuye. Kugeza uyu munsi abarenga 950,000 bamaze gukingirwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108728/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-covid-19-zatanzwe-na-amerika-108728.html

  • Sobanukirwa igisobanuro cy’umunezero mu buzim… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye ibiri Rocky Kimomo arushinze, ibintu benshi batari bizera koko ko yaba yarabikoze, bitewe n’imvugo yari yarashyize muri rubanda ivuga ko nta gikwe nyamara kuwa 16 Kanama 2021 ibyasaga nk’ibidashoboka byabaye bisa nk'ibyabaye impamo.

    Ndetse, bamwe mu bantu banyuranye bamuvugiraho ko ibyo yavugaga bishobora kuba bizashoboka mu ijuru, kuko mu isi ho ubukwe buba bucyenewe. Umwe muri abo ni umuraperi Riderman.

    Yagize ati:”Nkurase amashimwe muntu wanjye, ubwo nta 'gikwe' tuzayiririmba mu ijuru kuko mu isi 'igikwe' ni ngombwa.” Maze nyirubwite Rocky amusubiza agira ati:”Umugore mwiza umuhabwa n’Imana muvandi.”

    Mu minota micye ishize, Rocky Kimomo akaba afashe umwanya atomora Ishimwe Carmene mu magambo akora ku mutima nyuma yo kumwambika impeta apfukamye, ibyo yumvaga mu buzima atakora akarengaho agakuramo n’inkweto.

    Maze agira ati:”Kugira ngo ubone umunezero wuzuye mu buzima, ni ngombwa kugira uwo muwusangira.” Maze yongeraho izina rya Carmene agaragaza ko ariwe yahisemo.

    Kugeza ubu, biragenda bigaragara ko koko Rocky Kimomo yaba yarakoze ubukwe, n'ubwo bitewe n'uko muri iyi minsi 'yaba ibihiye nibidahiye byose byabaye hahiye kandi hareke hashye'.

    Umwe mu babonye iyi foto, yagaragaje ko ubukwe bwa Rocky Kimomo ari ikinyoma cyambaye ubusa ati: 'Umugeni utambaye impeta y’ubukwe” kuko habaho iyo gusaba kubana n'iy'urudashira


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108726/sobanukirwa-igisobanuro-cyumunezero-mu-buzima-bwa-rocky-kimomo-binyuze-mu-mitoma-yateye-ca-108726.html