Blog

  • UTB iraha impamyabumenyi abarangije kwiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba barangije mu bihe bishize
    Aba barangije mu bihe bishize

    Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021, UTB irahuriza hamwe abanyeshuri 200 muri abo 1,406, abandi bakurikirane ku mbuga nkoranyambaga nka youtube na facebook, ibirori biza kuba bibera muri Serena Hoteli.

    UTB irizeza abiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ko n’ubwo ari urwego rwahuye n’igihombo gikabije kubera Covid-19, mu gihe gito bazaba babonye imirimo bose bitewe n’uko Leta irimo kubashakira inkingo.

    Umuyobozi wa UTB, Prof Dr Kabera Callixte ashingira icyo cyizere ku kuba ubukerarugendo bushyigikiwe kandi bukaba bumaze gusubukurwa, ari na ko gahunda yo kwikingiza Covid-19 irushaho kugera kuri benshi.

    Prof Kabera ati “Tubabwira ko bagomba kwigirira icyizere, ahari umwanya hose bakawupiganira kandi barabishoboye, n’ubu muri Covid-19 amahoteli menshi ari kunsaba abakozi kandi batari bake, uhereye kuri Marriot, hoteli yo mu Kinigi, iyo muri Nyungwe na Mantis, turaharangira abanyeshuri bacu”.

    Uyu muyobozi wa UTB uri mu bahagarariye abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, avuga ko mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 abarangizaga kuhiga bagahita babona akazi ngo batajyaga munsi ya 85%, kandi ko n’ubu bose batazamara umwaka bakiri abashomeri.

    Inyigo iheruka gukorwa n’Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta IPAR, igaragaza ko mu bihe bya Covid-19 ubushomeri mu Rwanda bwiyongereye kuva kuri 13% kugera kuri 22%.

    Prof Kabera avuga ko amabwiriza ahari ari uko abakozi bose bo mu bukerarugendo, amahoteli n’abacuruzi, bagomba kuba barakingiwe Covid-19, ndetse ko aba UTB bo iyo gahunda bayirangije.


    source : https://ift.tt/3z6mLrC

  • RDF n’Ingabo za Mozambique bagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba mu gace ka Mbau – #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

    Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, zatangiye kugaba ibitero mu bice izo nyeshyamba zahungiyemo. Kamwe mu duce ni akitwa Mbau, kakaba kari mu duce tungana na 10% dusigaye mu maboko y’izo nyeshyamba nk’uko Gen Maj Innocent Kabandana aherutse kubibwira IGIHE.

    Bivugwa ko izo ngabo zijya gutera Mbau, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zose zaturutse mu mpande ebyiri ku buryo byazibashishije gutangatanga abo barwanyi.

    Agace kari kuberamo urugamba muri iki gihe ni ishyamba, bigoye kurigeramo na cyane ko risanzwe ribamo inyamaswa z’inkazi nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE bamenyereye ako gace babitangaje.

    Bivugwa ko mbere y’igitero cyo kuri uyu wa Gatatu, habanje ibitero by’indege muri iryo shyamba bigamije gutatanya izo nyeshyamba ku buryo zitsinsurwa mu buryo bworoshye.

    Urufaya rw’amasasu rwarimishijwemo kuri abo barwanyi kuri uyu wa Kabiri.

    Usibye Mbau, akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.

    Muri uru rugamba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi akaba aribo bahacungira umutekano mu gihe abasirikare bo bakomeza imbere barwana.

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

    Muri uko kubaha amafaranga, ni nako babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

    Umuyobozi wawo ntazwi, gusa mu bantu benshi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba ari “umunyamahanga” kandi ko “yahunze igihugu” kuva ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwohereje ingabo muri Mozambique.

    Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

    Hari bamwe mu bashinzwe umutekano bo muri Mozambique babwiye IGIHE ko aba bantu atari bo bayobora iyi mitwe, ndetse hari n’umuturage wavuze ko umwe muri aba amuzi “kuko ari kavukire mu gace ka Palma” mu gihe abawutangije bo baturuka mu mahanga.

    Bamwe mu barwanyi bawo baba bavuga Igiswahili ndetse bafite n’inyandiko zo mu Giswahili. Iyo bica, baba bavuga ngo “Allah Akbar”, hanyuma bagakata abantu imitwe bakayimanika ahirengeye, abagabo bakabakata n’ubugabo bwabo.

    Bashimuta abagore n’abana bakajya kubatoza intambara, abandi bakabagira abagore babo n’abazajya babafasha imirimo cyangwa se babatwaza imizigo. Ku bagore, ubuhamya bwinshi IGIHE yabonye ni uko batwara “abeza ku isura” gusa.

    Ibitero byagabwe Mbau n’Ingabo ziturutse Mocimbao da Praia hamwe n’izari ziturutse Mueda

    source : https://ift.tt/3k4XqaX

  • Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 18 Kanama 2021 – #rwanda #RwOT

    1. lnama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho gahunda zo gukingira no gusuzuma icyorezo cya COVID-19 zigeze mu gihugu hose. Abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera hafi kuri miliyoni imwe, muri bo, harimo abaza imbere mu kurwanya COVID-19 n’abafite ibyago byo kuzahazwa nayo kurusha abandi.

    Guverinoma y’u Rwanda irashima abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’imiryango itandukanye batanze inkunga y’inkingo z’inyongera. Inama y’Abaminisitiri irashimira Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

    2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko ry’u Burayi zaguzwe miliyoni 620 z’Amadolari ya Amerika. Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 ku nyungu ya 5,5%.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zitabiriwe n’abashoramari benshi kuko bagejeje kuri miliyari 1,6 z’Amadolari ya Amerika. Ibi bikaba bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu n’imiyoborere by’u Rwanda. Amafaranga yavuye muri izi mpapuro mpeshamwenda azakomeza gufasha mu kuzahura ubukungu no kubaka iterambere rirambye.

    3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amakuru atandukanye, harimo n’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique ariko by’umwihariko no muri Mozambique. Yamenyeshejwe ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, ibyo bikaba byaratumye umutekano muri ako karere wiyongera.

    Ikindi ni uko mu rwego rw’ubufatanye bwa Afurika n’ubw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

    • Ikiruhuko cy’Abagize Guverinoma kizarangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe


    source : https://ift.tt/3yZDYm9

  • Nyuma yo gucibwa intege kenshi, Gad Aim yash… – #rwanda #RwOT

    Aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yitwa 'Rabbi' bisobanura mu rurimi rw'ikinyarwanda 'Mwigisha' nk'uko Gad Aime abitangaza.

    Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya 'High Way Music' amashusho atunganywa na 'Rene Neol'. Gad mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA akaba yatangaje byinshi ku buzima bwe.

    Yagize ati: 'Bimwe mubyo ninjiranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n'ubwo aribwo ngitangira ariko, nzagerageza gutuma intama za Kristo zirushaho kumukunda kurushaho.'

    Akomeza agira ati: 'Ndacyari umunyeshuri, umuziki nkora ninjye wimenya kuko nkukunda, kandi nifuza gukora ivugabutumwa rifite imbaraga binyuze mu ndirimbo kandi 'Rabbi' nizera ko izarushaho gutuma abantu bumva ubwiza bw'Imana.'

    Gad Aime washyize indirimbo nshya hanze yitwa ‘Rabbi’

    Yiswe Habarurema Aime Gad, yavukiye mu mujyi wa Kigali akurira mu muryango ukunda Imana, usengera mu rusengero rwa Advantitse. Gad yatangiye kuririmba afite imyaka micye muri korali zinyuranye.

    Ubwo yinjiraga mu mashuri yisumbuye yatangiye kumva yakora umuziki usanzwe, atangira kujya aririmba abandi banyeshuri bagakunda ibihangano yakoraga mu njyana ya Rnb na Afrobeat.

    Yajyaga yitabira amarushanwa anyuranye yo kwerekana impano. Asoje icyiciro rusange agiye mu mwaka wa kane nibwo bwa mbere yinjiye muri Studio, akorera mu yitwa Capital Record.

    Nyamara indirimbo yakoze ntiyigeze ijya hanze, bitewe n'umuryango utarifuzaga ko yaba umuhanzi w'indirimbo yaba izisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yahise atangira guhabwa akato, ibikoresho birimo imashini, telefone na radiyo arabyakwa, muri ubwo bw'igunge niho yumvise azamutswemo n'indirimbo yindi nshya, indirimbo ishingiye ku kababaro yanyuzemo igira iti: 'Aho inshuti zansize warahabaye, aho imiryango yansize wabaye, nanjye uranyiyereka'. Haciyeho igihe, iyi ndirimbo yarayikoze muri studio, ayita 'Nyuzuza'.

    Maze yumva ibyo gukora indirimbo zisanzwe bimuvuyemo atangira gukora ibihimbano by'umwuka byaririmbiwe Imana. Gad yinjira mu ivugabutumwa kandi rikomeje gufasha abatari bacye, binyuze mu bumva bakanareba ibihangano bye kimwe n'abo aririmbira mu nsengero zinyuranye agenda asura atanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

     Afite intego yo kugeza ivugabutumwa rye mu ndirimbo kure n'ubwo akiri umunyeshuri yumva azabigeraho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108724/nyuma-yo-gucibwa-intege-kenshi-gad-aime-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yitwa-rabbi-video-108724.html

  • Umunyarwenya Arthur Nkusi yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe na Fiona Muthoni #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu,Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n'umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe na Miss Muthoni Fiona bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021.

    Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

    Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika.

    Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.







    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-arthur-nkusi-yashyize-hanze-amafoto-y-ubukwe-bwe-na-fiona-muthoni

  • Ibyaganiriweho n'abagize Guverinoma mbere y'uko bajya mu kiruhuko #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yize ku ngingo zitandukanye zirimo kugenzura gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 n'izindi ngingo zirimo ijyanye n'ingabo z'u Rwanda zoherejwe mu mahanga.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze uyu munsi,Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye yaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo:

    Gahunda yo gukingira Covid-19 mu gihugu; Abanyarwanda 951,795 bamaze gukingirwa

    Impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma iherutse gushyira ku isoko ry'u Burayi zaguzwe miliyoni 620 $.

    U Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi mu bihugu birimo Centrafrique na Mozambique mu rwego rwo kugarura amahoro n'umutekano no guhashya ibikorwa by'iterabwoba ariyo mpamvu rwiyemeje gukomeza gufatanya n'ibi bihugu kurinda umutekano wabyo.

    Ku rundi ruhande, nyuma y'ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira, Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugerageza kwihutisha gahunda yo gukingira, aho ubu hamaze gukingirwa abaturage 8,5%, muri bo 5,4% bahawe doze imwe na ho 3,1% bakaba bamaze guhabwa ebyiri.

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by'abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo. Barimo abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n'abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n'icyorezo ndetse n'abarengeje imyaka 40.

    Abagize Guverinoma bagiye mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021.

    Itangazo rirambuye:


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abagize-guverinoma-bakoze-inama-mbere-y-uko-bajya-mu-kiruhuko

  • Burya koko abavuga bati' Abanyarwandakazi ni beza ntabwo babeshye koko' Dore ubwiza budasanzwe bw' umukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky Kirabiranya. Amafoto yabo akomeje guteza urunturuntu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuru uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Rocky yakoze ubukwe ndetse n'amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

    Amazina y'uyu mukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky yitwa Ishimwe Carmene

    Twabacukumburiye amafoto y'uyu mukobwa watumye Rocky yivugurura ku cyemezo cyo kudakora ubukwe yari amaranye Iminsi myinshi agahitamo gukora ubukwe bitunguranye.

    Tubibutse ko muri ikigihe urubyiruko muri rusange ruri kurangwa no gukoresha imvugo z'ibumvikanisha nkaho bo ubwabo nta kizere bifitiye.

    Zimwe muri izi zikunze gukoreshwa n'urubyiruko rw'abanyarwanda harimo nka nta myaka ijana cyangwa ntiduteze gukora ubukwe (Nta Gikwe).

    Ucyumva izi mvugo zisigaye zinumvikana mu bihangano byinshi by'abanyarwanda uhita utekereza aho urubyiruko rugana muri macye biberaho nk'abazapfa ejo bityo bagakora icyaricyo cyose ntacyo bitayeho.

    Imvugo ntamyaka ijana ukiyumva bwambere uhita wumvamo igisa nko kwiheba kuko iyo umuntu ageze aho yumva ko nta kuramba afite nyuma yabyo usanga hashibukiraho ibikorwa bikunze gukemangwa.

    Urubyiruko rusigaye rukora burikintu rwitwaje imvugo ntamyaka ijana iyo urebye ku basoma agasembuye bo usanga bagasoma bakarengera abenshi kakabagira imbata zako aho basigara batagishobora kwicunga.

    Indi mvugo ni Ntagikwe cyangwa ngo ntiduteze gukora ubukwe aha iyo urebye cyane ku mbuga nkoranyambaga usanga abenshi mu rubyiruko bashyize imbere imvugo igaragaza ko ntabukwe abenshi bazakora.

    Kurubu mu Rwanda hamaze kugaragara imwe mu mipira yanditseho 'nta gikwe' bigasunikira abenshi mu rubyiruko kwishora mu ngeso mbi zirangajwe imbere n'ubusambanyi bukomeje gufata indi ntera mu rubyiruko rw'iyi minsi.

    Iyo uganiriye n'abakuze kuri iyi ngingo usanga abenshi bavugako mu myaka 18 kugeza kuri 25 abenshi muribo babaga bamaze kurushinga bavugako uwagezaga imyaka 25 atarashaka byabaga ari ikibazo cyane ku muryango we.

    Gusa nanone iyo uganiriye n'urubyiruko usanga bagaruka ku mbogamizi bahura nazo bigatuma badashinga ingo mu myaka yo hasi zimwe murizo bagarukaho harimo ikibazo cy'ubukene.

    Bavugako ibyo abo babyeyi baba bavuga ntaho bihuriye n'ibyiyiminsi doreko bavugako mu gihe cyabo bahabwaga imitungo ndetse bakanafashwa burikintu n'ababyeyi mu gihe babaga bagiye kurushinga.

    bitandukanye nubu aho bavugako umusore cyangwa umukobwa ugiye kurushinga yimenya kuri buri kimwe ugasanga uruhare rw'ababyeyi rusa nurutakiriho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/burya-koko-abavuga-bati-abanyarwandakazi-ni-beza-ntabwo-babeshye-koko-dore-ubwiza-budasanzwe-bw-umukobwa-bivugwa-ko-yakoze-ubukwe-na-rocky-kirabiranya-amafoto-yabo-akomeje-guteza-urunturuntu/

  • Nuko byari bigoye cyane , kuyabona dore amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Arthur Nkusi na Fiona Muthoni #rwanda #RwOT

      Umunyamakuru wa Kiss FM akaba n'umunyarwenya Arthur Nkusi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, yerekanye amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe n' umukunzi we Fiona Muthoni.
      Ubu bukwe bwaba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, bubera mu Karere ka Rutsiro ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
      Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu batari benshi biganjemo abo mu miryango yabo n'inshuti zabo za hafi.
      Nta foto n'imwe yigeze ijya hanze igaragaza isura y'abageni kugera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nyir'ubwite ayishyiriye ku mbuga nkoranyambaga.
      Mu magambo make yanditse yagize ati 'ku wa 18  Kanama 2021 urugendo rushya rwaratangiye, warakoze ku mpitamo rukundo rwanjye.'
      Arthur Nkusi na Fiona Muthoni bari bamaze igihe kinini bakundana ariko urukundo rwabo barugira ibanga.
      Bemeye kubivuga ku mugaragaro ku isabukuru ye y'amavuko mu kiganiro Breakfast With The Stars kuri Kiss FM.
      Fiona Muthoni yabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, aba igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017, ubu ni umunyamakurukazi wa televiziyo ya CNBC Africa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/nuko-byari-bigoye-cyane-kuyabona-dore-amwe-mu-mafoto-yaranze-ubukwe-bwa-arthur-nkusi-na-fiona-muthoni/

  • Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu Nteko rusange y'Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk'umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy'uruzi rwa Nil

    Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n'abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

    Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n'imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n'ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y'ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati 'kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.'

    Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y'amazi, ibidukikije nk'amashyamba n'ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati 'Muby'ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n'urugobe rw'ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n'umugore mu muryango'.

    Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw'ejo hazaza. Ati 'Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n'ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.'

    Ati 'Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n'umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw'imbere'.

    The post Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima

  • Ijambo rya mbere Arthur Nkusi yabwiye umugore we akimwambika impeta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umunyarwenya Arthur Nkusi yarushinze n'umukunzi we, Fiona Muthoni. Ni ibirori byabereye ku mahumbezi y'ikiyaga cya Kivu.

    Kuri uyu wa Gatatu, Arthur Nkusi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto y'ubukwe bwe maze ayaherekesha amagambo yuzuye amarangamutima afitiye umugore we. Arthur Nkusi yagize ati ” Hey @fiona_muthoni I really can't wait to have the remaining days of my life with you. I am a very happy man “.

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-arthur-nkusi-yabwiye-umugore-we-akimwambika-impeta/