Blog

  • Igisupusupu yagarutse mu rukiko asabirwa kuguma muri gereza #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwabisabye mu rubanza rw’ubujurire bwa Nsengiyumva Francois wajurirye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi.

    Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, inteko y’urukiko n’Ubushinjacyaha bari ku cyicaro cy’Urukio Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari kuri Gereza ya Rwamagana aho afungiye naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye ku Kacyiru.

    Nsengiyumva Francois wahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, yabwiye Urukiko ko nk’uko yabivuze aburana ifunga n’ifungurwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, atemera icyaha.

    Uyu muhanzi utavuze byinshi, yagize ati 'Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n’Ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najururiye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.'

    Me Nizeyeimana Boniface wunganira uregwa, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabwo babubuze.

    Me Nizeyimana wagarutse kuri Raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa uvugwaho gusambanywa basanze arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zisanzwe zifitwe na Nsengiyumva.

    Uyu munyamategeko wavugaga ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati 'Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'

    Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga bitewe n’uburemere bw’icyaha gikekwa kuri Nsengiyumva kandi bukaba bugikora iperereza, yakomeza gufungwa by’agateganyo.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyemezo kuri ubu bujurire kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubushinjacyaha-bwasabye-Urukiko-gutesha-agaciro-ubujurire-bwa-Igisupusupu-agakomeza-gufungwa

  • Si ngombwa ko abakinnyi bazaba hamwe – ibik… – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, aho amakipe azakina mu buryo busanzwe butameze nk'uko bakinnye muri shampiyona iheruka. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza bimwe mu bisabwa kugira ngo ikipe yitabire umwaka w’imikino 2021/2022, ndetse harimo no gutangira imyitozo.

    Ikipe ishaka gutangira imyitozo izajya igaragaza abakinnyi izakoresha, itariki izatangiriraho imyitozo, ibisubizo by’uko abakinnyi basuzumwe Covid-19. Ntabwo ari ngombwa ko abakinnyi bazaba mu mwiherero nk'uko byabayeho umwaka ushize, ahubwo ikipe izashaka gushyira abakinnyi hamwe izandika ibisaba. Ikipe ishaka gutangira imyitozo igomba kugaragaza ikibuga izakoreraho, n'aho izajya yakirira imikino yayo, hakiyongeraho ingengabihe y’uko bazajya bakora imyitozo. FERWAFA kandi yatangaje ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo itabanje gusaba uburenganzira ngo ibuhabwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108879/si-ngombwa-ko-abakinnyi-bazaba-hamwe-ibikubiye-mu-mabwiriza-amakipe-yikiciro-cya-mbere-aza-108879.html

  • Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda zo hambere arashima ubutwari bw’Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hategekimana atuye mu Murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu, ubu ni umuhinzi mworozi witeza imbere ariko mu byo akora avuga ko atazibagirwa ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikagarura umutekano mu Rwanda, igihe ibintu byari bimeze nabi.

    Hategekimana kimwe n’abatuye Umurenge wa Kanama muri Rubavu, tariki 20 Kanama 2021 bagiye gushimira ingabo zakomerekeye ku rugamba ubutwari n’ubwitange bwabo mu kwitangira igihugu.

    Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu
    Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu

    Ni igikorwa cyaranzwe no gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside hamwe no kubashyikiriza inka 9 n’imyaka irimo toni 5 z’ibirayi na litiro z’amata 600.

    Mu ngoro y’amateka abatuye mu Murenge wa Kanama bagaragarijwe uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zageze mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu gice cyayo cya Hotel cyakiraga Abadepite mu gihe cyo guhura, bagaragarizwa ubushake Inkotanyi zari zifite mu kubahiriza amasezerano ya Arusha ariko Leta ya Habyarimana ntibyubahirize.

    Ni ingoro irimo amateka y’uburyo ingabo za RPA Inkotanyi zakoze ibidasanzwe mu guhagarika Jenoside yarimo ikorwa mu mujyi wa Kigali muri Mata 1994, gutabara abicwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda no kugarura amahoro.

    N’ubwo benshi bumva birenze ubwenge bwabo kubera ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi, Hategekimana avuga ko we abyibuka neza kuko yari ahanganye na zo mu mujyi wa Kigali cyane cyane ko yari umusirikare kandi akorera hafi y’aho Inkotanyi zari zicumbitse ku Kacyiru.

    Ati “Amateka y’urugamba twahoze dusura hariya ku Nteko Ishinga Amategeko ni ibintu nanyuze imbere kuko nabaga muri Kigali ndi umusirikare, ndabashimira aba benedata ubwitange bwabaranze, kuko kuba bamwe badafite ingingo ni ubwitange bagize, yaba umuntu uhinga agasarura akarya ibyo yasaruye, uworoye akanywa amata akumva ameze neza, abagenda mu modoka yewe n’abatuye mu magorofa bajye bazirikana ko babigezeho kubera aba benedata bitanze.”

    Hategekimana avuga ko igikorwa bakoze cyo kwitangira igihugu Abanyarwanda bagomba guhora bakizirikana ndetse bakibuka no kuza kubasura.

    Ati “Ibi byose mujye muzirikana bano bantu kuko si uku baremwe, bajye babazirikana babasure kuko ibikorwa bakoze tuzakomeza kubizirikana tubasabira ku Mana.”

    Abaturage b’Umurenge wa Kanama basuye abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro bashimishijwe no kubona bamwe mu bitangiye umutekano w’Abanyarwanda, bavuga ko bazatoza abana babo gukunda Igihugu no kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze ingabo za RPA Inkotanyi.

    Abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga, barimo 59 batuye mu mudugudu hamwe n’abandi 124 batuye muri uyu murenge, icyo bahurizaho ni uko bishimira ababatekereza ndetse bakabasura.

    Karagirwa Jules ni umwe mu batuye mu mudugudu wubakiwe abamugariye ku rugamba. Avuga ko hari benshi bamennye amaraso yabo mu gihe cyo kubohoza igihugu, abandi bakuramo ubumuga gusa icyo bari bashyize imbere ni uguharanira igihugu buri wese yisangamo kandi kirangwamo amahoro nk’uko bimeze ubu.

    Agira ati “Hari abo twashyinguye, hari abagize ibibazo dufite hano, hari abandi basigaye bakomeje urugamba rw’iterambere. Turi imidugudu 3 igizwe n’abasezerewe, kubona iterambere, amashuri n’ibindi bikorwa bikomeje kwiyongera mu myaka 27 tubohoje Igihugu biradushimisha, kandi mukomeze umuvuduko.”

    Ndekezi John wasezerewe mu mwaka wa 2004 avuga ko baterwa ishema no kubona hari ababazirikana bakabasura kuko bumva ko akazi bakoze hari abagaha agaciro kandi babazirikana, asaba ababyeyi kurera abana babatoza ubutwari kugira ngo u Rwanda bameneye amaraso rukomeze kwiyubaka no gutera imbere.

    Ndekezi avuga ko yanyuzwe no kubona abaturage bo mu Murenge wa Kanama babatekereza kuko baha agaciro ibikorwa by’umutekano babonye.

    Agira ati “Kanama ndayizi mu gihe cy’intambara y’abacengezi, byari bigoye ariko abaturage bifatanyije natwe dushobora kugarura umutekano, ubu barahinga bakeza. Byadushimishije kuba bazirikana uruhare rwacu mu kugarura umutekano, icyo tubifuriza na bo ni ugutoza abana gukunda igihugu.

    Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, avuga ko igitekerezo cyo gusura ingabo zakomerekeye ku rugamba babitewe no kuzirikana ibibazo by’umutekano bahuye na byo mu gihe cy’intambara y’abacengezi none bakaba bahinga bakeza, bakorora ndetse bakaba bateye imbere, ibintu batari kugeraho iyo izi ngabo zititanga mu kugarura umutekano.

    source : https://ift.tt/3sLxSns

  • APR turayizi yaguze abakinnyi muri Rayon Sports – Ikiganiro na rutahizamu wa Mogadishu bazahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League 2021/2022, ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Mogadishu City Club, ikipe idasanzwe ifite ibigwi mu mupira w’amaguru ugereranyije na APR FC.

    Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club
    Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club

    Mu kiganiro Radio Flash yagiranye na rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Côte d’Ivoire, Marc Olivier Boue Bi, yatangaje ko hari byinshi benshi bitiranya kuri iyi kipe n’igihugu cya Somalia muri rusange, aho yavuze ko bakina mu mutekano usesuye bitandukanye n’ibyo benshi batekereza.

    Yagize ati “Hano muri Mogadishu, ibintu byose bimeze neza, aha ndashaka kugaruka cyane ku bibwira ko nta mutekano na muke uhari, oya, turi mu mutekano usesuye, tumeze neza, ni umujyi w’akataraboneka, football irakinwa mu buryo bwiza nk’ibisanzwe mu mutekano usesuye, ikimenyimenyi twasoje shampiyona, twasoje season mu buryo bwiza, ndashaka kuvuga ko byose biri kugenda neza mu mahoro mu mutekano.”

    Uyu rutahizamu kandi yakomeje avuga ko na bo ubwabo Mogadishu City Club ari ikipe ikomeye kandi yiteguye guhatana, avuga ko azi bamwe mu bakinnyi APR FC yakuye muri Rayon Sports (n’ubwo bamwe mu bo yavuze bayivuyemo).

    Ati “Ikipe ya Mogadishu City ni ikipe nk’indi kipe iyo ari yo nka APR , nk’indi club iyo ari yo yose, intego ya buri kipe ni uguhangana , gutsinda cyangwa kwitwara neza, nta kuvuga ngo ese dushoboye gutsinda APR , oya, ni Football, ni ukubaha Football, ni ukubaha uwo muhanganye, tombola yaduhaye APR, tuzakina uyu mukino, ni ibyo.”

    “Nk’uko mubizi njye ndi umunyamahanga nko mu yindi kipe iyo ari yo yose, hari abanyamahanga ni cyo giha agaciro Football, mu Burayi hose hari abanyamahanga mu ikipe mu kuzamura urwego rwa shampiyona muri make ni ibyo.”

    “Hari icyo nzi kuri APR , nzi ko APR ari ikipe nyarwanda, nzi abakinnyi bamwe na bamwe ba APR, kuko nigeze gukina Champions League na Rayon Sports, hari abakinnyi ba Rayon kuri ubu bari muri APR , nka Djabel, nka Thierry, Sefu Olivier, benshi, byibuze nzi abakinnyi bamwe na bamwe, nzi gake APR, ariko bitimbitse.”

    Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y
    Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y’i Burundi yasezerewe na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

    “Ku byerekeye shampiyona, twasoje shampiyona hashize iminsi mike, turacyari mu myiteguro, navuga ko buri wese ni uwo kwitondera, buri wese afite ibyo ashoboye , dufite intego imwe twese turahangana , navuga ko ntawe urenze cyangwa urusha undi, kuko twese dukina nk’umuryango.”

    “Umwaka ushize sinari mu ikipe , ubwo yakinaga Champions League, naje uyu mwaka, ndatekereza ko match izongera gukinirwa muri Djibouti nko mu mwaka ushize, navuga ko imyiteguro igenda neza, turatuje, tumeze neza, morale iri hejuru, dutegereje gusa match, ni ibyo”

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe kubera muri Somalia hagati y’itariki ya 10-12/09/2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y’itariki ya 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro ikazahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.


    source : https://ift.tt/3zge2Ts

  • Rubavu: Umugabo akurikiranyweho kwica umukobwa we amuhoye ko yatinze gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 11/08/2021, uregwa, ari mu mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze icyaha cy’ubwicanyi, aho yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, akaba yaramwishe amunize, amuhoye ko yatinze gutaha.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kumwica, bakavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite, bityo bakaba bakeka ko yaba yaramunize.

    Uregwa we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa. N’ubwo uregwa ahakana ko atigeze aniga umukobwa we, raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3Ddm2qU

  • Menya byinshi kuri Munyakazi Sadate wabyaye afite imyaka 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate
    Munyakazi Sadate

    Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

    Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

    Kimwe mu byo atajya yibagirwa ni uburyo uwo mugore yamushyigikiye, ntamutezukeho ubwo induru zari zabaye nyinshi abantu bamutuka ku mbuga nkoranyambaga mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi, ariko akagumya kumuba hafi.

    Yagize ati “Sinigeze ncika intege ndetse n’umugore wanjye n’umuryango wanjye wose bakomeje kumba hafi cyane ko nagiye ku buyobozi bwa Rayon hashize iminsi mbitegura n’ubwo atabanje kubyumva, ariko yagezeho arabyemera ko niba abantu bambonyemo ubushobozi nabafasha”.

    Sadate avuga ko n’ubwo yatukwaga hirya no hino atigeze acika intege na rimwe kuko yari azi ko gahunda yari yarihaye yo gushyira Rayon ku murongo no gukorera mu mucyo, byari ukuri kabone n’iyo yabonaga bamurwanya.

    Yagize ati “Iyo undwanyiriza mu kuri kwanjye ngira ingufu zo kugukomeraho kandi inzego za Leta zanyerekanga ko zinshyigikiye ndetse zanabonaga ko ndi mu kuri. Mu nama twagize cyangwa n’ibindi bikorwa twahuriyemo nta muntu wambwiye ko ntari mu kuri”.

    Ifungwa rya Sadate n’ibyamubabaje mu buzima bwe

    Munyakazi Sadate avuga ko yigeze gufungwa azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

    Yagize ati “Nafunzwe iminsi 29 harimo imwe namaze muri gereza ya Muhanga, inzego za Leta zaje gushishoza barandekura ndataha mburana ndi hanze ndetse nza no gutsinda urubanza”.

    Sadate avuga ko yananiwe kurya muri gereza bisaba ko umugore azajya amugemurira inyama (Steak), ikaranze yumutse akunda, kugira ngo abashe kubaho, iyi nyama ngo akaba ari na byo biryo bye akunda, ndetse akaba iyo yasohotse ari yo yikundira.

    Munyakazi ntateze kwibagirwa Jenoside yamwiciye umuryango, ikamuhekura ndetse ikabasiga iheruheru.

    Yagize ati “Umuntu utarahura na Jenoside sinamwifuriza ko yamubaho, uzi kubyuka mu gitondo ukabura byose, abavandimwe inshuti ibintu byose bikagenda, bigakorwa n’abaturanyi mwabanaga muri byose mwakamiye, biteye ubwoba. Kugeza na n’ubu nananiwe kubyakira, wumve ko n’amatongo y’iwacu nabuze imbaraga zijya kuyasana kandi ntabuze ubushobozi”.

    Ikindi atazibagirwa ngo ni uko yabyaye afite imyaka 17, akaba afite umwana mukuru kandi bangana, byaratumye akora cyane akiri muto ndetse akaba yifuza kuzakora ibikorwa by’urukundo ageze mu myaka 45, dore ko ubu afite imyaka 40 kubera ko yakoze akiri muto.

    Ikindi Sadate yishimira ni uburyo hari abantu, cyane abize bamushimira uburyo yahaye icyerecyezo ikipe ya Rayonsport.

    Munyakazi Sadate yahoze yitwa David

    Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Munyakazi akunda gusohoka akajya gusura ahantu hatandukanye ari kumwe n’umuryango we, akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, agakunda imiziki ituje, mu Rwanda akaba umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

    Umuntu afataho icyitegererezo ni Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akavuga ko buri umwe amufasheho urugero yagera aho ashaka hose.

    Munyakazi avuga kandi ko yiyiziho inenge anengwa na bose, y’uko akunda kuvuga ibintu uko biri, ikindi ngo nta kunda guhita abona utuntu tudasanzwe ku buryo yabipfuye kenshi n’umugore we.

    Yagize ati “Hari ubwo yabaga yambaye nk’agakanzu keza simbibone nkazabimubwira hashize iminsi nk’ibiri, ukabona arababaye gusa uko iminsi igenda ishira nagiye mbimenyera nkabyitaho”.

    Munyakazi avuga ko bikwiye ko abantu badashimishwa n’ibibi biba ku bandi, ahubwo bakishimira kubazamura no kubafasha, agasaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye yo kwiga no kwisanzura nta vangura iryo ari ryo ryose.


    source : https://ift.tt/3guF6XP

  • Nyabihu : Rurageretse hagati y’Akarere n’umuturage uvuga ko yanyazwe inka ye ku maherere #rwanda #RwOT

    Uyu muturage avuga ko yahawe iyo nka muri 2017 ikiri umutavu akayitaho mu buryo bwose bushoboka.

    Ati 'Ubwo bwatsi narabuguraga nkirya nkimara kugira ngo mbone ubwatsi bw’inka yanjye nahawe n’umukuru w’igihugu.'

    Nitegeka Jean de Dieu avuga ko iriya nka ye yageze aho ikagira uburwayi bukomeye kandi akabura ubushobozi bwo kuyivuza akigira inama yo kuyiguranisha n’undi muturage mugenzi we.

    Ngo yabanje kubiganirizaho Umukozi ushinzwe kuvura amatungo n’Umuyobozi w’Umudugudu ubundi muri 2020 akayiguranisha ku wundi muturage.

    Avuga ko akimara kuguranisha, ubuyobozi bwahise bumunyaga iyo yari amaze kuguranisha buhita buyiha undi muturage.

    Ngo ibi byatumye ahita ajya kwitabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Karago ati 'Ariko ntacyo gitifu w’Umurenge yamariye ahubwo yaranyirengagije ahubwo nsanga abo ndega aribo ndegera.'

    Niyitegeka avuga ko yagiye gushaka umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette amubwira ikibazo yagize ariko n’Akarere ntacyo kamariye kuko 'no ku Karere nasanze abo ndega ari bo ndegera.'

    Gusa ngo Ubuyobozi bw’Akarere bwamubwiye ko buzamushyira ku rutonde rw’abagomba korozwa.

    Ati 'impungenege mfite ni uko kuva akarere kabimbwira hashize amazi 10 iyo nka ntarayihabwa.'

    Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yemeye ko azi ikibazo cy’uwo muturage witwa Niyitegeka Jean de Dieu kandi nk’ubuyobozi bwagihaye umurongo kandi ko na Niyitegeka na we ubwe azi umurongo cyahawe.
    Madamu Mukandayisenga avuga ko uriya muturage yagurishije inka yari yahawe kandi amategeko ya Girinka atabyemera.

    Avuga ko uyu muturage yabajijwe impamvu yayigurishije akavuga ko yari yatangiye kumunanira akayigurisha atazi ko akoze amakosa ko ahubwo yayigurishije azi ko biri mu burengazira bwe.

    Icyakora uyu muyobozi yemera ko uriya muturage yari yashyizwe ku rutonde rw’abagomba korozwa mu gihe kizaza bityo ko agomba gutegereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Rurageretse-hagati-y-Akarere-n-umuturage-uvuga-ko-yanyazwe-inka-ye-ku-maherere

  • Muhadjiri Hakizimana yaba yarabeshye CS Sfaxien imwifuza? #rwanda #RwOT

    Kuba Hakizimana Muhadjiri yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia, umunsi ku munsi amahirwe agenda ayoyoka, ni nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana kandi yo yaratangiye kuvugana n’uyu mukinnyi izi ko ari umukinnyi udafite ikipe(Free agent).

    CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia, irufuza gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda ukina inyuma ya barutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, ni nyuma y’uko bamushimye mu mikino Nyafurika y’umwaka ushize iyi kipe yakinnyemo na AS Kigali yakiniraga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yatangiye ibiganiro na Muhadjiri Hakizimana atarasoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ababwira ko muri Kamena 2021 azaba ari umukinnyi udafite ikipe aho azaba yamerewe gusinyira ikipe yifuza.

    Ibiganiro hagati y’impande zombie byaje gusa n’ibihagarara ari nabwo Hakizimana Muhadjiri yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’umwaka umwe kuri miliyoni 15, ariko ashyiramo ingingo ko habonetse ikipe imwifuza niyo yaba atarabakinira umukino n’umwe bazavugana nayo bakamureka akagenda.

    CS Sfaxien yongeye gusubukura ibiganiro na Muhadjiri nyuma y’uko asinyira Police FC, ndetse bavugana bazi ko akiri umukinnyi wigenga(free agent), na we yari azi ko azavugana na Police FC akaba yayishyura bakamurekura akagenda.

    Ibi binakuraho urujijo ko Muhadjiri yaba yarabeshye iyi kipe ko nta kipe afite, ahubwo bongeye kumuvugisha yaramaze gusinyira Police FC kandi akaba yari yizeye ko navugana na Police FC itazamugora kumurekura.

    Ibi byaje gusa n’ibyanga ubwo Police FC yahawe amakuru ko AS Kigali ari yo igiye kumugurisha, isaba uyu mukinnyi ko ari yo igomba kwivuganira na CS Sfaxien, yabaha ibyo bifuza bakamurekura.

    CS Sfaxien yifuzaga uyu mukinnyi yemeye gutangira ibiganiro na Police FC, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC itifuza gutakaza Muhadjiri nk’ikipe ishaka igikombe, ikaba yarahisemo kunaniza Sfaxien iyaka ibihumbi 80 by’amadorali(miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi bakaniyumvikanira ayo bazaha Muhadjiri, aho bivugwa ko we ari ibumbi 50 by’amadorali(miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda).

    Uyu mukinnyi uba waragiye muri Tunisia mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe kuri gahunda za Muhadjiri, yavuze ko ntacyo yatangaza kuko amakipe yombi akiri mu biganiro. Amakuru akaba avuga ko kugeza uyu munsi ibi biganiro ntacyo biratanga.

    Muhadjiri ashobora kuterekeza muri Tunisia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yaba-yarabeshye-cs-sfaxien-imwifuza

  • Afghanistan: US iri kotswa igitutu ku gihe ntarengwa cyo guhungisha abavayo #rwanda #RwOT

    Bijyanye n'amasezerano yagiranye n'aba Taliban, Amerika igomba kuhava bitarenze ku itariki ya 31 y'uku kwezi kwa munani.

    Ariko Ubufaransa, Ubwongereza n'Ubudage byazamuye ijwi bivuga ko bishoboka kongeraho ikindi gihe, mbere y'inama ibihuza kuri uyu wa kabiri.

    Byitezwe ko Perezida w'Amerika Joe Biden afata umwanzuro mu masaha 24 ari imbere niba yongera icyo gihe cyo kuhakura ingabo, nkuko umutegetsi yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ariko aba Taliban babwiye BBC ko kongera icyo gihe uko ari ko kose byaba ari ukurenga ku masezerano bagiranye n'Amerika, baburira ko hari ingaruka zabaho mu gihe ingabo z'Amerika zaba zihagumye.

    Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze guhungishwa bakuwe mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, ariko abandi bashaka guhunga baracyuzuye mu kibuga cy'indege cyo muri uwo mujyi cyangwa hafi yacyo, kikaba kirinzwe n'ingabo z'Amerika n'iz'ibihugu by'inshuti zayo.

    Abantu benshi barimo guhunga, by'umwihariko abakoreye ingabo z'amahanga, babayeho mu bwoba bwuko bakwihimurwaho n'aba Taliban.

    Ubwo bari ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bagenderaga ku bwoko bw'amategeko atyaye yiyitirira Islam.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye abanyamakuru muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) ati: “Duhangayikishijwe n'igihe ntarengwa cyashyizweho n'Amerika cy'itariki ya 31 y'ukwezi kwa munani”.

    “Igihe cy'inyongera kiracyenewe ngo hasozwe ibikorwa bikomeje”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas yavuze ko yaganiriye n'inshuti zo mu muryango w'ubwirinzi bw'Uburayi n'Amerika wa OTAN/NATO, ndetse n'aba Taliban, ku gutuma ikibuga cy'indege cy'i Kabul gikomeza gufungurwa na nyuma y'igihe ntarengwa.

    Inama ya G7

    Kuri uyu wa kabiri, byitezwe ko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson asaba Amerika kongera icyo gihe ntarengwa, mu nama yo ku ikoranabuhanga ry'iyakure ihuza abategetsi bo mu itsinda ry'ibihugu birindwi bikize ku isi rya G7.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace yavuze ko Bwana Johnson “agiye kugerageza kuzamura ingingo yo kureba niba Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zizongera” igihe ntarengwa cyo gukura ingabo muri Afghanistan.

    Ubwongereza bwavuze ko kuba ingabo izo ari zo zose z'amahanga zaguma ku kibuga cy'indege cy'i Kabul, bidashobora gukomeza ingabo z'Amerika zidahari.

    Abajyanama mu bya gisirikare babwiye ibiro bya perezida w'Amerika bya White House ko icyemezo kigomba gufatwa kuri uyu wa kabiri kugira ngo ingabo, n'ibikoresho byazo n'intwaro, zibe zashobora kuhava ku gihe ntarengwa, nkuko bitangazwa na CNN.

    Umutegetsi wo mu gisirikare yabwiye CNN ko niba Bwana Biden yemeje kuhakura ingabo mbere y'igihe ntarengwa, habaho iminsi “micye yindi” yo guhungisha abantu, mbere yuko kugabanya ingabo bitangira, bishoboka ko byabaho mu mpera y'iki cyumweru.

    Kuri ubu, i Kabul hari abasirikare 5,800 b'Amerika.

    Nkuko White House ibitangaza, abantu hafi 10,900 ku wa mbere bahungishijwe bakurwa i Kabul, hagati ya saa tanu n'igice z'amanywa (11h30) na saa tanu n'igice z'ijoro (23h30) zo ku isaha yo muri Afghanistan.

    Amerika yahungishije, inafasha guhungisha, abantu bagera hafi ku 48,000 kuva hatangira guhungisha abantu n'indege ku bwinshi ku itariki ya 14 y'uku kwezi kwa munani, nkuko White House ibivuga.

    Amafoto yo ku kibuga cy'indege cya Dulles cy'i Washington, yerekana Abanya-Afghanistan bagera muri Amerika.

    Aba Taliba bagerageje kugaragaza isura yo gutanga ihumure ku Banya-Afghanistan bahisemo kuguma mu gihugu, babasaba gufasha mu kongera kubaka igihugu.

    Umuvugizi w'aba Taliban Suhail Shaheen yabwiye BBC ko abantu bafite inzandiko z'inzira (passports) bazakomeza kwemererwa kuva mu gihugu mu ndege z'ubucuruzi nyuma y'igihe ntarengwa cyo kuhava kw'ingabo z'amahanga.

    Yagize ati: “Turashaka ko baguma mu gihugu ariko niba bashaka kugenda, bashobora kugenda”.

    Guhungisha abantu mu ndege byatangiye ubwo aba Taliban bageraga i Kabul nyuma yo kwigarurira ibice hafi ya byose bya Afghanistan mu kanya nk'ako guhumbya, Amerika imaze gufata icyemezo cyo kuhakura ingabo.

    Agace kamwe konyine mu gihugu gasa nk'akatarigarurirwa n'aba Taliban ni akarere ka Panjshir kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kabul. Ni indiri y'abatavuga rumwe n'aba Taliban bavuga ko bafite abantu babarirwa mu bihumbi biteguye gukomeza imirwano.

    Aba Taliban bari bahiritswe ku butegetsi n'ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'iz'Amerika, nyuma y'ibitero muri Amerika by'umutwe wa al-Qaeda byo ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu 2001. Hakurikiyeho intambara yamaze imyaka 20.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afghanistan-us-iri-kotswa-igitutu-ku-gihe-ntarengwa-cyo-guhungisha-abavayo

  • Abavugaga ko mfunze ubabwire ko twakoranye ikiganiro- Ukuri ku byavuzwe ko Kabera afunze #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo imyitwarire y’Abapolisi n’ibyerekeye ibuhuha bikomeje gutangazwa hifashishijwe Imbuga Nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yagarutse ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko yaba yaratawe muri yombi.

    Muri iki kiganiro, CP John Bosco Kabera wifuje guhera kuri ariya makuru anyunye n’ukuri yavugwaga ko afunzwe, yagize ati 'Abavugaga ko mfunze nawe ubabwire ko uyu muns twakoranye ikiganiro [abwira Umunyamakuru]. Ndumva ntakindi narenzaho.'

    Yakomeje agira ati 'Barabibona twakoranye ikiganiro, unsanze ku biro, wansabye ko dukorana ikiganiro ndakwemerera, ubu nawe urabagezaho ubutumwa ko twakoranye ikiganiro, bakikuriramo niba mfunze cyangwa nkora akazi nk’uko ubibona…
    Nambaye imyenda y’akazi, tugaragara ahantu hatandukanye dutanga ibiganiro cyangwa twerekana abaranze ku mabwiriza cyangwa abakoze ibyaha. Nyuma y’uko ibyo bivugwa igishya kiri bugaragare ni uko uri bubereke ikiganiro twakoranye cyangwa ukabibabwira.'

    Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babibiri bakekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga barimo uwari washyize ubutumwa kuri Twitter ko hari mugenzi we warenganyijwe n’umupolisi.

    Ku bijyanye n’ibihuha bikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko hari itegeko rikumira rikanahana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko mu ngingo ya 39 y’iri tegeko, ivuga ko umunyu ukwirakwiza ibihuha cyangwa inkuru zitari ukuri, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw.

    Yagarutse ku ngero zagiye zinabaho za bamwe batangaza ayo makuru batanayihagarariyeho kuko nk’umuntu uri mu Ruhango ashobora guha amakuru uri i Musanze undi na we agahita ayashyira ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter.

    Ati 'Aho rero harimo iki ? Harimo ko ibyo utangaza ntabwo wabihagazeho, wabishingiye ku bucuti ku marangamutima…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abavugaga-ko-mfunze-ubabwire-ko-twakoranye-ikiganiro-Ukuri-ku-byavuzwe-ko-Kabera-afunze