Blog

  • Ijambo Mutsinzi Ange yavuze asezera APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo inkuru imaze kuba Kimomo ko Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya APR FC kuri ubu yamaze kubona ikipe nshya akaba ari ikipe ya CD Trofense yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal.

    Mutsinzi Ange abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi no gushima by'umwihariko Ubuyobozi bwa APR FC.

    Yatangaje ibi bikurikira:

    Amafoto ya Mutsinzi mu mwambaro wa CD Trofense yo muri Portugal:

    Source : https://yegob.rw/ijambo-mutsinzi-ange-yavuze-asezera-apr-fc/

  • Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe umaze gufata amafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo ukora nyuma yo kurya, bigira uruhare mu kwinjiza intungamubiri, umubiri ukoresha. Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya mu rwego rwo kwirinda ibyakubuza kugira ubuzima bwiza.

    Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya

    1.Kurya imbuto ukimara kurya

    Bimenyerewe mu mico itandukanye, ko barya imbuto bakimara kurya. Nyamara nubwo bikorwa na benshi, ntibikuraho ko ari ikosa. Imbuto zikenera enzymes (ibi ni ibinyabutabire byitabazwa mu igogorwa) zazo zihariye, iyo uziriye ukimara kurya, bitera igifu kutabasha gukamura neza intungamubiri mubyo uba wariye

    2.Irinde kunywa icyayi gishyushye

    Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia).

    3.Gukora sport

    Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze sport ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.
    Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

    4.Kunywa itabi

    Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

    5.Kuryama ukimara kurya.

    Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.
    Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

    6.Kwirinda kunywa amazi akonje

    Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

    7.Irinde koga nyuma yo kurya

    Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.
    Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-umaze-gufata-amafunguro/

  • Kimenyi Yves na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kubera ibirori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo rw’uyu munyezamu na Muyango Claudine.

    Kimenyi n‘abo abari bafatanywe, beretswe itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse biyemerera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ni bwo Kimenyi Yves n’abandi batatu muri bane bari bafunganywe, barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Kimenyi yemereye IGIHE ko we na bagenzi be batatu barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Yakomeje ati “Ni byo baturekuye mu ma Saa kumi z’amanywa. Muri bane twari dufuganywe harekuwe batatu undi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nkuko natwe byagenze. Njye banciye ibihumbi 150 Frw abandi buri umwe bamuca ibihumbi 25 Frw.”

    Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi bantu batatu bari muri ibi birori nk’uko Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera aheruka kubibwira itangazamakuru.

    Kimenyi wakiniye Isonga FC, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports we n’umukunzi we, Muyango Claudine, baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.

    Kimenyi Yves yarekuwe nyuma yo kwishyura amande no gufungwa iminsi itanu

    Batatu mu bari bafatanywe na Kimenyi Yves barekuwe. Undi umwe azabanza kuzuza iminsi itanu mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi batatu bari bitabiriye ibirori bakoze

    source : https://ift.tt/3sILGyX

  • Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri – #rwanda #RwOT

    Aya magare azatangirira mu duce tubiri twa Kigali turimo mu Mujyi rwagati no mu bice by’i Remera, mu gihe hazaba hari sitasiyo 13 zayo zitandukanye zizajya zifashishwa n’abayakoresha kubona umuriro.

    Izi sitasiyo zizajya ziba ziri mu duce dutandukanye ziriho umukozi ushinzwe kwakira ndetse no gusobanurira abashaka gutwara aya magare, hari izifite ubushobozi bwo kwakira amagare atanu n’izakira 10.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Mazimpaka Vedaste, yasobanuye ko utu duce aritwo twahereweho kuko dufite imihanda yagenewe amagare ariko n’utundi izashyirwamo tukagerwaho.

    Yagize ati “Hariya ni ho hari inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zigaragara kandi zirimo ibimenyetso by’amagare hagomba gukoresha amagare.”

    Yakomeje avuga ko igishushanyombonera gishya cy’Umujyi wa Kigali giteganya kubaka imihanda ifite inzira z’amagare ibizatuma abasha kugera hirya no hino.

    Ubu hari amagare 80 azajya atwara abantu, mu rwego rwo kuyamenyereza abayakoresha, mu ntangiriro nta kiguzi abayakoresha bazajya basabwa.

    Umukozi muri Guraride, Ndayishimiye Jerry, yagize ati “Turashaka kureba uburyo izi ngendo z’amagare zitazahenda abaturarwanda nk’uko izisanzwe bimeze. Mu gihe cya mbere cyo gutangira gukoresha amagare yacu bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa.”

    Umuntu ushaka gukoresha iri gare asabwa gukoresha application ya telefoni abashe kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka kuyakoresha azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Kuri ubu aya magare agiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali ariko azagezwa no mu yindi mijyi y’igihugu nka Huye, Bugesera, Rusizi na Rubavu.

    Umushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13$, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes) ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Inkuru bifitanye isano: Byinshi ku mushinga w’amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe

    Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri

    Mu mezi atandatu ya mbere aya magare azajya akoreshwa ku buntu

    Hashyizweho sitasiyo 13 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3zeEooT

  • Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’umuturage wambuwe inka yahawe muri Girinka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko yahawe iyo nka muri Girinka ayorora imyaka itatu ariko ikagira ikibazo cy’uko bayimisha ntifate bityo abona nta musaruro ugaragara itanga.

    Niyitegeka yasabye ubuyobozi ko yayiguranisha ngo burabimwemerera ndetse bigeza aho abona uwo bagurana.

    Nyuma yo kugurana inka n’umuturanyi we avuga ko yatunguwe nuko ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’umurenge bwaje kumwambura iyo bari baguranye na mugenzi we bakayiha undi muturage.

    Yavuze ko yari yiteze ko igiye gutangira kumufasha gutera imbere kandi n’abana be bakanywa amata ariko ntibyamuhiriye.

    Ati “Inka ndwanye nayo imyaka itatu ntitwari twanywa n’amata njye n’umugore n’abana banjye. Bayimpa numvaga ko ngomba kwiteza imbere nkanakunda n’igihugu kurushaho, buriya iyo igihugu kiguhaye intangiriro nawe ugomba kugikunda kurushaho. Numvaga ko nizajya ibyara nanjye iyo ibyaye nkagura ubutaka cyane ko ndi umukene.”

    Yavuze ko icyo yifuza ari ugusubizwa inka ye yambuwe hanyuma uwo bayihaye agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa nkuko bamwizeza ko azahabwa indi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Muremure, Nyirambabazi Odette, yavuze ko ikibazo cye bakizi kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inka muri uyu mwaka gusa yemeza ko inka yayatswe nyuma y’uko bigaragaye ko ashatse kuyigurisha.

    Ati “Icyo kibazo ndakizi cyane. Uwo mugabo yafashe iyo nka yahawe muri Girinka ayigurisha tutabizi ngo ntibyara. Amaze kuyigurisha ubuyobozi bw’umurenge buhita bumpamagara bumbaza niba mbizi, mpamagara mutekano wanjye mubwira ko bagomba kumuhagarika. Twayifashe imaze kurenga imidugudu itatu turayigarura.” Ubwo twahise dufata iyo yari yaguranishije tuyisubiza nyirayo.”

    Yavuze ko nyuma yo kuyigarura ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butanga amabwiriza ko iyo nka yari yagurishijwe ihabwa undi muturage kubera ko amabwiriza agenga uwahawe inka muri Girinka atamwemerera kuyigurisha.

    Ibyo kugurisha yasobanuye ko Niyitegeka yashatse abagura iyo nka yahawe na we ahita agura akandi gato kandi ibyo bitemewe kuko bigira inzira binyuramo, bikanemezwa na komite ya Girinka ku rwego rw’umudugudu ko inka yagize ikibazo.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo kwambura Niyitegeka inka igahabwa Twizeyimana washingiye ku kuba yarakoze amakosa yo gutanga inka atabimenyesheje ubuyobozi gusa ngo bitewe nuko ari umukene yashyizwe ku rutonde rw’abazayihabwa uyu mwaka.

    Ati “Twaricaye mu nteko y’abaturage turavuga tuti iriya nka yari ayiragiye igihe kirekire, mbese yaravunitse. Twanzura ko na we kuko ari umukene basi mu nka tuzatanga uyu mwaka azayihabwe. Twamweretse amakosa yakoze na we arayemera. Twebwe twamuha amahirwe yo kuzahabwa inka izahita ibyara. Kandi iyo inka agomba kuyibona vuba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko ikibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana kugira ngo mu gihe cya vuba kibe cyamaze gukemuka.

    Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu avuga ko yambuwe inka n’ubuyobozi buvuga ko yashatse kuyigurisha

    source : https://ift.tt/3yeRxNz

  • Tube intangarugero ku bana bacu #rwanda #RwOT

    Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:32

    Umubyeyi umwe (maman) arimo kubara iyi nkuru ababyeyi bose bagomba gusoma no gutekerezaho:

    “Umunsi umwe, habayeho intonganya hagati yanjye n’umugabo wanjye birangira mbabaye ndasakuza. Nahungiye ahantu runaka ndicara, nubika umutwe wanjye mu biganza, ndarira. Umukobwa wacu w’imyaka 2 yumvise induru maze ntiyazuyaza. Yaraje yicara iruhande rwanjye, arampobera ati: “Ndagukunda, mama!”Naramusubije nti: “Nanjye ndagukunda.” Yashyize umutwe ku rutugu rwanjye yungamo ati: “Byaba byiza iyaba nawe wakundaga papa”.

    Ni nk’aho umutima wanjye unsimbutse! Ndarira, icyakora nihagararaho ndavuga nti”Ariko nkunda papa wawe, nubwo twagize ibyo tutumvikanaho. Umukobwa wanjye rero aramwenyura, arahaguruka, ariruka, atera hejuru ati: “Nzahita mbwira papa ko umukunda.”

    Niba abana bawe ari abahamya b’uburakari bwawe, menya neza ko hari byinshi ushobora gukora ugahindura imyitwarire bityo ugaragarize abantu imbabazi.

    Mubigishe gukemura amakimbirane hatabayeho kwanduranya. Ubereke ko itandukaniro ry’ibitekerezo rishobora kuganisha ku cyemezo cyiza ku bandi bantu, ko ushobora kwibeshya kandi ugakomeza kubahwa no gukundwa.

    Inshuro nyinshi, ugomba kubigisha ibyo utigeze wigishwa. Niba ari uko bimeze, wigire ku makosa y’ababyeyi bawe kandi uhe isomo abana bawe.

    Babarira igihe wababajwe cyangwa wakomerekejwe kandi ntukaryame ufite uburakari mu mutima wawe (Abefeso 4:26). Yesu adusaba kubabarira “Kugira ngo So uri mu ijuru na we akubabarire amakosa yawe” (Mariko 11:25).

    Babyeyi, mwibuke ko abana banyu ari mwe bagomba kwigiraho ingeso n’imigirire bizabaranga mugihe kizaza. Muri macye icyo mubababibamo ni cyo muzabasaruramo. Bibiliya itugira inama yo gutoza abana inzira nziza bagomba kunyuramo kuko bazarinda basaza batarayivamo (Imigani 22:6)

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugirirane-neza-mugirirane-imbabazi.html

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 6 bahitanwe na Covid-19 batuma umubare w'abamaze gupfa ugera kuri 1,027.Abapfuye n'abagore 5 n'umugabo 1.

    Abarwayi bashya b'icyorezo cya COVID-19 babonetse ni 496 bangana na 6% y'ibipimo byafashwe.Abantu 43,826 ni bo bahawe doze ya mbere y'urukingo rwa COVID19 mu Rwanda batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,092,466.

    Abari mu bitaro bashya ni 15 mu gihe abarembye ari 43.Abasezerewe mu bitaro ni 11.

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda ivuga ko abo mu cyiciro c'imyaka 18 ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza dore ko ari bo birirwa mu mirimo itandukanye kandi bagahura na benshi.

    Umujyi wa Kigali ni wo watangiriweho muri iyi gahunda yo gukingira Covid-19 haherewe ku bujuje imyaka 18 y'amavuko.

    Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko ingamba zo kwirinda zishobora kugabanywa cyane ubwo hazaba hamaze gukingirwa nibura 60% by'abaturage bose.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iki ari icyiciro cya 3 cy'ikingira igihugu cyinjiyemo nyuma y'icy'abari hejuru y'imyaka 60 bakurikiwe n'abari hejuru y'imyaka 50 na 40.

    Kuva gahunda yo gukingira yatangira mu kwezi kwa gatatu, abakiri bato bari bakomeje gusa n'abashyirwa ku ruhande bivugwa ko bo bafite ubwirinzi bukomeye.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko abakuze ari bo bibasirwa cyane ariko benshi ngo bakaba banduzwa n'abakiri bato. Ni yo mpamvu bahawe umwihariko.

    Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, agira ati: “Bariya bantu bakuze banduzwa n'aba batoya. Kuko ni bo baba bari muri ibi byose tubona, n'abo polisi ifata benshi ni urubyiruko, ni bo bagenda bakayirwara”.

    Bwana Mpunga avuga ko benshi bari mu mijyi.

    Ati: ''Kubakingira bifite ingaruka ebyiri. Iya mbere ni ukugabanya ubwandu buri muri iki cyiciro, icya kabiri ni ukugabanya n'uko bajya kuyanduza na ba bandi b'abasaza n'abakecuru bibereye mu ngo zabo.”

    Uyu muyobozi avuga ko atari umwihariko w'umujyi wa Kigali gusa, uretse ko hari abantu benshi bakora ubucuruzi n'iyindi mirimo, “ariko n'intara zose ni ko zimeze”.

    Nyuma y'umujyi wa Kigali biteganijwe ko inkingo zimanurwa no mu ntara zindi guhera ku wa kabiri.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko bafite inzozi z'uko ubuzima bwazongera kwegera uko bwahoze mbere y'icyorezo cya Covid-19.

    Icyo gihe ngo abagera kuri 60% bakazaba bamaze guhabwa inshinge zombi z'urukingo.

    Kuri ubu ibikorwa byo gukingira birakomeza ku buryo budahagarara mu gihugu cyose, ndetse abasaga gato miliyoni bakaba bamaze guhabwa nibura urukingo rwa mbere, mu gihe abakabakaba ibihumbi 500 bamaze guhabwa inkingo zombi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Ikiryabarezi cyatumye umusore wiga muri Kaminuza yiyahura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wigaga muri Kaminuza yiyahuye nyuma yo gushora amamiliyoni mu kiryabarezi bikarangira ayahombye.

    Mu nkuru ibabaje y'ibitangazamakuru bitandukanye birimo citinewsroom , ivuga ko uyu munyeshuri wigaga muri kaminuza y'ubumenyi n'ikoranabuhanga ya Kwame (KNUST),yashatse kugera Ku butunzi bw'ibihumbi 200,000GHC,asaga Miliyoni 330 mu manyarwanda nk'ayo yari gutsindira yashoye 60,000GHC( byama Cedi),yagize amahirwe make arayabura.

    Uyu musore utatangajwe amazina, amakuru akomeza avuga ko akimara kubura ayo mafaranga ,igitutu cy'abantu nicyo cyatumye yiyahura kuko ayo mafaranga harimo ayo yari yagujije, abona ko kuzabona inyishyu bizaba ingorabahizi ahitamo kwiyahura.

    Source : https://yegob.rw/ikiryabarezi-cyatumye-umusore-wiga-muri-kaminuza-yiyahura/

  • Wabyifatamo ute ushatse guterera umukobwa ivi akagutera utwatsi? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muriki gihe imico itandukanye ikwira ku isi hose, umuco wo gutera ivi ku basore bashaka gusaba abakobwa ko bazabana nawo umaze gukwiragira ku isi no mu Rwanda hadasigaye nubwo ntawuzi uwabizanye mu Rwanda.
    Ariko nubwo biri uko umuntu wese uteye ivi siko bahita bamwemerera ahubwo hari nabo bakoza isoni ku karubanda bakabahakanira.

    Iyo bigenze gutyo umusore bahakaniye ahita agwa mu gahinda gakomeye ndetse abenshi bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, hari abahura n'ihahamuka abandi bakamera nk'abasazi. Nyamara ndashaka kubwira abasore bose biyemeje gutera ivi ko mukwiye kumenya ko nibabahakanira atariho ubuzima burangirira kuko n'ubundi abenshi muba mwaratandukanye n'abandi bakobwa.

    Mu gihe rero uzatera ivi bakagutera utwatsi uzubahirize bimwe muribi tugiye kukubwira bizagufasha kwikomereza ubuzima nkaho ntacyabaye:

    1. Tuziko iyo utera ivi ukoresha ivi rimwe, nuramuka usabye uwo mukobwa ko mwabana akaguhakanira uzahite ukubita ivi rya kabiri hasi wambaze Imana rurema ishobora byose, maze uyisabe kugukomereza umutima, kugira ngo ubone imbaraga zo guhangana n'agahinda uwo mukobwa aguteye. Bitewe nuko wowe ku giti cyawe utakwishoboza kwihanganira agahinda waba uhuye nako ningombwa kwiyambaza Imana, bizagufasha kujya mu bindi bitekerezo bishya ndetse no kwisuzuma ngo urebe igikurikiyeho.

    2. Nuramuka uteye ivi umukobwa akaguhakanira ntuzigere wongere kumwiginga ngo ukomeze kumusaba kukugirira impuhwe. Ibi ni ukubera ko ajya kugutera utwatsi abikuye ku ndiba y'umutima ndetse harukuntu aba yarasanzwe muburyo utazi. Nukomeza kumwinginga rero uzaba uri guta igihe no kwibabariza umutima, kuko we aba yakoze ikintu yagambiriye ndetse ntanubwo yakwisubiraho burya. Niyo mpamvu rero nibaguhakanira uzahite uhaguruka ugende ntakundi kubitekerezaho ndetse niba yanabikoze ahubutse we ubwe ashobora kuzagaruka akakwisabira imbabazi nubwo bigoranye, ariko ntuzigere wiyongerera akababaro kuko kumusaba imbabazi ninko kuzisaba umushinjacyaha ntacyo yakumarira.

    3. Mu gihe baguhakaniye ntuzihutere kujya mu kabari ngo wiyahuze inzoga, mu gihe utekereza uku bizatuma ugumana igikomere ku mutima mu gihe kinini kuko za nzoga zibikwibagiza ako kanya uri kuzinywa ariko iyo bukeye nihahandi urongera ukabyibuka. Ahubwo mu gihe uteye ivi bakaguhakanira uzagerageze kujya ahantu hatuje witekerezeho, ushobora kujya mu nshuti zawe za hafi zikakuganiriza, ushobora kujya mu masengesho ugaturisha umutima, ndetse n'ibindi… ibyo bizagufasha komora bya bikomere watewe na wa mukobwa

    4. Mu gihe aguhakaniye ntuzigere umutekerezaho umugambi mubi, nko kumwica cyangwa wowe kwiyahura. Wowe uziyumvishe ko nta gikuba cyacitse ndetse wishyiremo ko atariwe ubuzima bugarukiraho. Uzahite wishyiramo ko nyine atari uwawe ndetse ko igihe nikigera uwawe azagusanga utagombye gutera ivi.

    Izi nama enye nuzikurikiza bizagufasha mubihe nk'ibi bidasanzwe byo guterwa indobo.

    Source : https://yegob.rw/wabyifatamo-ute-ushatse-guterera-umukobwa-ivi-akagutera-utwatsi/