Blog

  • Musanze : Umugabo wari uvuye gukorera amafaranga yishwe n’amabandi yamutegeye mu nzira #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hakuzimana Emmanuel yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ariko akajya gukorera amafaranga mu Karere ka Rubavu.

    Nyakwigendera apfuye asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.

    Ntacyumpenze Emmanuel uyobora Umurenge wa Kivumu wasanzwemo umurambo wa nyakwigendera, yatangaje ko uriya mugabo ashobora kuba yishwe n’insoresore zabategeye mu nzira we n’abandi bari kumwe.

    Yagize ati 'Kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye ni bwo bahuye n’izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura.'

    Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.

    Uriya mugabo wishwe ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, bivugwa ko we na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson na we wari uvuye gukorera amafaranga bageze mu Byangabo bakava mu modoka ariko bakagira aho banyura ngo bice inyota.

    Ngo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bahise bafata inzira barataha, baza guhura n’insoresore eshatu zitangira kubakubita kugira ngo zibambure ibyo bari bafite ni bwo nyakwigendera yasabaga uwo bari kumwe kwiruka ubundi we agasigara ahangana na bo.

    Ngo ako kanya ni bwo izo nsoresore zadukiriye nyakwigendera ziramukubita uwo Samson bari kumwe yahise ajya gutabaza ariko akabura ubatabara na we agahita akomeza akajya iwe ariko nyuma abonye mugenzi we adatashye akagira amakenga akaza kujya kubaza kwa sebukwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umugabo-wari-uvuye-gukorera-amafaranga-yishwe-n-amabandi-yamutegeye-mu-nzira

  • Icyifuzo cya Agathe Kanziga cyo kutaryozwa Jenoside cyatewe ishoti n’Urukiko #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga ukurikiranyweho kuba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no kunonosora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatuts, amaze iminsi akurikiranyweho n’inkiko zo mu Bufaransa aho ari mu buhungiro.

    Uyu mugore w’uwahoze ari Umukuru w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, uhakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abamwunganira mu mategeko bari basabye Urukiko rwa Paris guhagarika kuba yakurikiranwaho biriya byaha bikomeye akekwaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama ni bwo Urukiko rw’Ubujurira rwa Paris rwatesheje agaciro buriya busabe bwa Agathe Kanziga nyuma y’igihe kinini bukorwaho iperereza.

    Agathe Kanziga yarezwe mu nkiko zo mu Bufaransa muri 2008 kuva icyo gihe hakaba hariho hakorwa iperereza ku busabe bwe.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron waje mu Rwanda muri Gicurasi, yasabye imbabazi ku ruhare rw’Igihugu cye mu mateka yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

    Yaboneyeho kuvuga ko ubutabera bugomba gutangwa ndetse abari mu gihugu cye bose bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bakagezwa imbere y’Ubutabera.

    Icyo gihe yabajijwe n’itangazamakuru niba Igihugu cye kiteguye kohereza bamwe mu bari ku isonga bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside barimo Agathe Kanziga.

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyo ari akazi k’ubutabera bwigenga ariko ko icyo u Bufaransa buzakora ari igiteganywa n’amategeko cyose kugira ngo buri wese wagize uruhare muri ariya mateka abiryozwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Icyifuzo-cya-Agathe-Kanziga-cyo-kutaryozwa-Jenoside-cyatewe-ishoti-n-Urukiko

  • Rafael York wahamagawe bwa mbere yageze mu Mavubi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko ushobora no gusatira anyuze ku mpande, Rafael York yageze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura Mali muri Maroc n’ubwo atazakina uyu mukino.

    Uyu mukinnyi akina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden mu ikipe AFC Eskilstuna, akaba ari ubwa mbere yitabiriye ubutumire bw’Amavubi ariko akaba ari inshuro ya kabiri ahamagawe.

    Bwa mbere ahamagarwa hari muri Kamena 2021 u Rwanda rugiye gukina na Centrafrique umukino wa gicuti ariko ntiyaza kubera ko yari yanduye icyorezo cya COVID-19.

    Kuri iyi nshuro u Rwanda rukaba rwongeye kumwitabaza ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho ejo ruzakina na Mali mu itsinda E, tariki ya 5 Nzeri bagakina na Kenya.

    Uyu musore waraye ageze muri Maroc ari kumwe na Mukunzi Yannick, ntabwo azakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye birimo na Passport y’u Rwanda, byitezwe ko azakina umukino wa Kenya.

    Rafael York witabiriye ubutumirw bw’Amavubi bwa mbere yaraye ahageze

    Yazanye na Yannick Mukunzi

    Bose bakina muri Sweden

    Bakiriwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier

    Yannick Mukunzi na we yaraye ahageze ari kumwe na York

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wahamagawe-bwa-mbere-yageze-mu-mavubi-amafoto

  • Afrobasket: Perezida Kagame ahibereye, u Rwan… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino watangiye ku isaha ya Saa 18:00 pm aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda Guinea rukisanga mu mikino ya kimwe cya 1/4 cy’irangiza mu mateka yarwo kuva iyi mikino rwayitabira. Agace ka mbere karangiye ari amanota 15 y’u Rwanda kuri 13 ya Guinea, agace ka karibi karangira ari 15 kuri 18 ya Guinea, agace ka gatatu karangira ari 24 kuri 13 ya Guinea, naho agace ka nyuma u Rwanda rugatsindwa ku manota 14 kuri 28 ya Guinea.


    Guinea yahise ikomeza mu mikino ya 1/4 aho izahura na Ivory Coast tariki ya mbere Nzeri 2021. U Rwanda na Misiri nazo zahise zisezererwa, dore ko no mu mukino wari wabanje Misiri yari yatsinzwe na Angola amanota 70 kuri 62, Angola nayo ikaba izahura na Senegal.  


    Umukuru w’igihugu yari yitabiriye umukino

    U Rwanda rwari rwazamutse mu itsinda A ari urwa mbere rukurikira Cape Verde, Angola iba iya gatatu, DR Congo iba iya nyuma ihita inataha. Indi mikino iteganyijwe ku munsi w’ejo, Nigeria ikina na Uganda, Sudani y’Epfo yakire Kenya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109039/afrobasket-perezida-kagame-ahibereye-u-rwanda-ruviriyemo-nzira-rutageze-muri-14-109039.html

  • Agiye adashyingiye umuhungu we: Amb. Joe Habi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye i Kanombe muri Kicukiro. Witabiriwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Makuza Bernard wabaye Minisitiri w'Intebe n'abandi.

    Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, hari benshi batabashije gusezera bwa nyuma kuri Amb. Joe Habineza, aho bifashishije ubutumwa bwanditse boherereza abo mu muryango we bwari mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza.

    Ubutumwa bwabo bwibanze ku kugaragaza uruhare rwa Amb. Joe Habineza mu buzima bwabo, urwibutso abasigiye n'umurage; bamwifuriza iruhuko ridashira.

    Habumuremyi Jonas murumuna wa Amb. Joe Habineza yavuze ko ari we wamurwaje ubwo yari arwariye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Cyane ko ari aho asanzwe atuye.

    Avuga ko Habineza yari umuvandimwe wihariye, inshuti, murumuna we atabona amagambo asobanura ubuzima bari babanyemo.  Habumuremyi yavuze ko mu minsi ya nyuma, Habineza atigeze agaragaza gucika intege.

    Ati 'Yaje kuruhukira mu mabako yanjye nk'inshuti ye. Joe ntiyapfuye yarasinziriye kuko igihe cye ku Isi cyari kirangiye. Ntabwo wabonaga ababaye cyangwa agoye. Ikintu cyose twavuganaga yahitaga aseka akavuga ngo ibintu bimeze neza umunsi we warageze aritahira, icyiza asize izina rye ryiza.'

    Yavuze ko mu minsi ibiri ya nyuma, Habineza yamwerekaga ko ameze neza. Ngo byari ibisanzwe ku muvandimwe we, kuko yahoraga atera iteka abandi abereka ko ‘ejo hazaza ari heza’.

    Uyu mugabo yavuze ko hari imishinga yari afitanye na Habineza, kandi ko yamaze kuganira n’abana be ku buryo bazayikomeza.

    Habumuremyi yabwiye umuryango w'umuvandimwe ko azahanira kusa ikivi cy'umubyeyi wabo. Avuga ko afitiye umwenda Habineza, kuko aho ageze/ intambwe yateye ari we wayimuteresheje.

    Amb. Habineza ngo yakundaga kuvuga cyane ku bukwe bw'umuhungu we Cedric buzaba umwaka utaha. Habineza ngo yabajije Habumuremyi niba abona koko agiye gushyingira umuhungu we.

    Ati 'Tuganira ku wa kabiri nta kindi kintu yavugaga kitari ubukwe bwa Cedric. Ambwira ati 'Jonas urabona ngiye kuba sebukwe? Nkumubwira nti ni byiza, ugomba kumenya ko bazakwambika za ngofero n'inkoni, ubwo wagiye mu basaza. ngo oya! Nzaba Sebukwe ariko ndi Young Forever.'

    Habumuremyi yasabye umuryango wa Habineza gushyira hamwe bakazakora ubukwe bwa Cedric nk'uko Amb. Habineza yabyifuzaga.

    Uyu mugabo avuga ko Amb. Habineza yitabye Imana abana be barimo Eric bari mu indege berekeza mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko Amb. Habineza 'asize abagabo' ashingiye ku buryo abana be babaye intwari mu burwayi kugeza n'ubu. Yifurije umuvandimwe we iruhuko ridashira

    Abahungu ba Habineza Joseph, Habineza Jean Michel na Eric Habineza bavuze ko Se yari umubyeyi uzi kubana n'abantu amahoro mu ngeri zinyuranye.

    Jean Michel Habineza yibukije ubwo mu 2004, Habineza Joseph yagirwa Minisitiri wa Siporo. Ati 'Mu 2004, twari mu birori by'isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo.'

    'Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n'uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe.'

    'Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida! Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk'Abadipolomate.'

    Yavuze ko Se yari umusirimu ku buryo iyo yaguraga ikote yaryambaraga akanyura imbere y'abana be ababaza niba rimubereye, kandi agaragara neza.

    Avuga ko Habineza yakundaga gukora siporo, ku buryo n'iyo yabaga yatashye atinze yazindukiraga muri siporo, akajya gukina umukino wa' Tennis'. Ngo yaranzwe n'umurava mu byo akora.

    Yanavuze ko Se yari umuntu wubahira buri wese uwo ari we, akitaba telefoni ya buri wese kandi buri wese akamutega amautwi. Avuga ko Se yaranzwe no kwiyoroshya no kwicisha bugufi.

    Eric Habineza, umuhungu wa Amb. Habineza yavuze ko yagize amahirwe yo kugendana igihe kinini na Se, ku buryo iyo yabaga ari kumwe n'inshuti ze bacyeshaga igitaramo.

    Uyu muhungu anavuga ko kubera ukuntu Se yari azi kuganira cyane, hari inshuti ze yari yaramutwaye.

    Ati 'Hari ubwo nabaga numva ntashaka ko ahura n'inshuti zanjye, kuko akenshi zahitaga zimbwira ko andusha kuba 'umwana mwiza' ku buryo n'inshuti zanjye nkeya yantwaye. Iyo nabaga ndi kumwe n'inshuti zanjye ahari, yabaga yazanye inkuru zisekeje, yasohoka mukumva nta kindi mwarenzaho uretse kujya kuryama, kuko byabaga bisa n'aho asohokanye ibintu byose”.

    Avuga ko Se yari umuntu uhorana imbaraga, wishima kandi uhorana ibiganiro bisetsa.  Ati 'Kumva ko yapfuye byaradukomereye, ariko tuzagerageza gukurikiza umurage we, nubwo bigoye cyane kugera ikirenge mu cye.'

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena asuzuhuzanya na Dr Iyamuremye Augustin
    Jean Michel Habineza yavuze ko Se yabaye umuntu w'abantu, abashishikariza kubaha buri wese


    Amb. Joe arashyingurwa i Rusororo; yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021 azize uburwayi 


    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUHEREKEZA AMB. JOE HABINEZA

    Amafoto: KT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109033/agiye-adashyingiye-umuhungu-we-amb-joe-habineza-yasezeweho-bwa-nyuma-yabaye-umuntu-wabantu-109033.html

  • Miss Muyango yibarutse imfura ye na Kimenyi Y… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda.com ikesha inshuti za hafi za Miss Uwase Muyango, ni uko kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 ari bwo Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

    Hashize amasaha abiri Kimenyi Yves ashyize ifoto kuri konti ye ya Snapchart, afashe ikiganza cy'imfura ye y'umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Imana cyane. Muri ayo magambo yashyize kuri Snapchart yagize atiÚ ''Utagushima yaba yitwa uwa nde, nyemerera ngushime Data.''

    Kimenyi Yves yerekanye amarangamutima ye nyuma yo kwibaruka

    Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi Yves, mu birori byitabiriwe na barumuna ba Muyango ndetse na bakuru be. Nk’uko byagaragaraga ku mutsima (Cake), hari handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Muri ibyo birori, Muyango n'umuryango we bari bishimiye cyane umwana w'umuhungu Muyango yiteguraga kwibaruka.

    Miss Muyango yibarutse imfura ye

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

    'Nyemerera Data ngushime' Amwe mu magambo Kimenyi Yves yakoresheje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109031/miss-muyango-yibarutse-imfura-ye-na-kimenyi-yves-109031.html

  • Rutsiro: umushinwa akubita abantu abaziritse ku misaraba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro haravugwa umushinwa wakuye abantu mu karere ka Nyamasheke maze akajya abakubita abahambiriye ku biti bimeze nkimisaraba.

    Nk'uko amashusho ya BTN ,twabashije kubona abigaragaza,uyu mushinwa yakubitaga umuturage yamuhambiriye ku giti ,undi nawe w'umunyarwanda amuhatira gusubiza ibyo bamubazaga, ndetse no kubyemera agasaba imbabazi ,ari nako akubitwa asaba imbabazi ati 'sinzongera', uyu mushinwa nawe yari ifite ikintu kiboshye nk'ikiziriko agikubitisha uyu waruryamye hasi amaboko ye aboheye inyuma.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-umushinwa-akubita-abantu-abaziritse-ku-misaraba/

  • ' Agiye atabonye ubukwe bw' umuhungu we' _ Mu marira menshi , Amb Joseph Habineza yasezeweho bwa nyuma, Amafoto #rwanda #RwOT

    Mu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru, Inshuti z'umuryango Amb. Joseph Habineza , kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021, yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa mu cyubahiro, Mu muhango waranzwe n'amarira menshi n'agahinda.

    Uyu muhango wabereye mu rugo iwe aho yari atuye witabirwa n'abo mu muryango we, inshuti n'abo bakoranye mu nzego za leta barimo Perezida Sena Dr Augustin Iyamuremye, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe n'abandi.

    Hari bamwe mu batabashije kwitabira uyu muhango biganjemo abari mu mahanga ariko bohereje ubutumwa bwanditse busomerwa aho. Bose bagarutse ku buryo yari umuntu ukunda abandi, usabana, uhorana ibyishimo.

    Umwe mu batanze ubuhamya ni umuvandimwe we Habumuremyi Jonas utuye muri Kenya ari nawe wamurwaje kugeza yitabye Imana.

    Habumuremyi Jonas yavuze ko uretse kuba umuvandimwe wa nyakwindera Habineza yari inshuti ye y'akadosohoka ku ndetse ko hari imishinga bari bafite bagombaga gufatanya.

    Agaruka ku minsi ye ya nyuma, Habumuremyi Jonas yavuze Habineza yarinze ashiramo umwuka ataragaragaza gucika integer cyangwa se kubabara.

    Ati 'Yaje kuruhukira mu mabako yanjye nk'inshuti ye. Joe ntiyapfuye yarasinziriye kuko igihe cye ku Isi cyari kirangiye. Ntabwo wabonaga ababaye cyangwa agoye. Ikintu cyose twavuganaga yahitaga aseka akavuga ngo ibintu bimeze neza umunsi we warageze aritahira, icyiza asize izina rye ryiza.'

    Habumuremyi kandi yavuze ko aho ageze ubu ahakesha umuvandimwe nyakwigendera Joseph Habineza, asezeranya abo mu muryango ko umwenda amurimo azawishyura.

     Habineza yitabye Imana atarebye ubukwe bw'umuhungu we witwa Cedric biteguraga umwaka utaha. Ngo biri mu bintu yakundaga kuvuga mu bihe bye bya nyuma.

    Tuganira ku wa kabiri nta kindi kintu yavugaga kitari ubukwe bwa Cedric. Ambwira ati 'Jonas urabona ngiye kuba sebukwe? Nkumubwira nti ni byiza, ugomba kumenya ko bazakwambika za ngofero n'inkoni, ubwo wagiye mu basaza. Na we ngo oya! Nzaba Sebukwe ariko ndi Young Forever.'

    Umuhungu we Jean Michel  nawe yabigarutseho avuga ko babajwe n'uko atazaboneka muri ubu bukwe.

    Ati 'Ikintu gikomeye nuko atazaba ari mu bukwe bwa Cedric. Birambabaza cyane yari abwishimye cyane! Hari inshuti ye bari kumwe muri Nigeria yavuze ngo mu bintu yavugaga mu minsi ye ya nyuma bwari ubukwe bwa Cedric. Birababaje ko ataza ahari.'

    Nyakwigendera Joseph Habineza yitabye Imana tariki 20 kanama 2021, aguye i Nairobi aho yari kwivuriza. Asize umugore n'abana bane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/31/agiye-atabonye-ubukwe-bw-umuhungu-we-_-mu-marira-menshi-amb-joseph-habineza-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto/

  • Ijambo rya mbere Jose Chameleone avuze nyuma y'igihe arembye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembye yafashe umwanya ashima buri umwe wamubaye hafi mu gihe yari arwaye.

    Mu mwanya muto ushize Joseph Chameleone yafashe umwanya wo gushima buri umwe wagize uruhare mu gihe cy'uburwayi bwe n'abamusengeye bose agaragara ukwizera nk'ingabo ikomeye mu gihe cy'ibibazo.

    Yagize ati: 'Muri cya gihe ikibi ikibi gitecyereza ko ucitse intege ni cyo gihe cyiza uba ugomba kongera ibyiringiro, ntabwo dayimoni yayobora.' Akomeza agira ati: 'Mwarakoze cyane bavandimwe banjye kugira umutima wo gusengera ubicyeneye cyane.'

    Yongeraho ati: 'Swangzavenue mwarakoze by'umwihariko ku bw'urukundo rwanyu rukomeye kandi rudashira.' Swangzavenue ni inzu y'umuziki yashinzwe na Chameleon itunganya ikanakurikirana inyungu z'umuryango mugari w'abahanzi bayirimo. Chameleon mu gusoza yagize ati: 'Ugushaka kwayo kube.'

    Uburwayi bwa Jose Chameleone bukaba bwarakaze cyane mu ntangiriro z'icyumweri gishize nyuma y'uko yari yarwaye ariko akaza gusezera avuga ko yorohewe yagera mu rugo akaremba bagahita bamwihutana mu bitaro byo muri Kampala.

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-jose-chameleone-avuze-nyuma-yigihe-arembye/

  • Faustin Mbundu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mbundu ni umugabo ufite uburambe buhagije mu bijyanye n’ubucuruzi aho amaze imyaka icyenda ayoboye ikigo cya MFK Group gikora mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko ubunararibonye bwa Mbundu buzafasha ikigo ayoboye gukomeza gutera imbere.

    Yagize ati “Dushimishijwe cyane no kwakira Faustin Mbundu mu Nama y’Ubutegetsi yacu, ndetse no kuba yatorewe kuyiyobora. Azanye ubunararibonye buhagije mu bijyanye n’ubucuruzi, natwe twiteguye kwakira inama ze, ndetse no kubyaza umusaruro ubunararibonye bwe. Ubunaribonye bwe mu bijyanye no kwihangira umurimo buzadufasha cyane mu gushyira mu bikorwa intego zacu mu 2025, mu rugendo rwo kwifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda.”

    Ku ruhande rwa Mbundu, yavuze ko yishimiye kwinjira mu Nama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda.

    Yagize ati “Nshimishijwe no kuba ninjiye mu Nama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda, mu gihe ikigo kimaze imyaka 23, ndetse cyanamaze gushyiraho intego zizagera mu 2025, zanatangiye gutanga umusaruro ushimishije.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko yiteguye gukomereza aho abamubanjirije bari bageze, ikintu yahuriyeho n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, na we washimiye umurava n’umuhate waranze ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi bucyuye igihe.

    Mbundu afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Makelele muri Uganda, ndetse akaba yaragize uruhare mu guhanga ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ubukerarugendo, uburezi, ubujyanama mu bucuruzi, imikino n’ibindi bitandukanye.

    Faustin Mbundu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda

    source : https://ift.tt/2WEaoEN