Blog

  • Amerika yavuye muri Afghanistani nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanditse iti “Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar”.

    Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ‘France 24’ dukesha iyi nkuru.

    Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati “Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese”.

    Ati “Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ‘dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi”.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ‘kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

    Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

    Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

    Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

    source : https://ift.tt/3zABI5s

  • Rafael York n’abandi bakina hanze bakoranye imyitozo n’abandi b’Amavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakoze imyitozo yayo ya mbere Agadir, imyitozo yabereye ku kibuga kimwe muri bibiri by’imyitozo bya stade izaberaho umukino.

    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi
    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi

    Usibye abakinnyi baturutse mu Rwanda, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ari bo Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rafael York, Mukunzi Yannick bose bageze Agadir ndetse bakaba banakoranye imyitozo n’abandi.

    Ni mu gihe kandi Bizimana Dhihad wahageze nyuma kubera umukino wa shampiyona yari yaraye akinnye yakoze imyitozo yoroheje ku ruhande, akaza gukorana n’abandi mu myitozo yo kuri uyu mugoroba ibera ku kibuga kizaberaho umukino.

    Uyu mukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mali biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, naho undi wa kabiri muri iri tsinda bakazawukina na Kenya ku Cyumweru tariki 05/09/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3jwpwwR

  • Platini yahishuye amazina y’imfura ye n’inkomoko yayo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, yahishuye ko imfura ye na Ingabire Olivia bayise 'Iganze Nemeye Zolane’.

    Mu kiganiro na RBA cyabaye ku munsi w’ejo, Platini yavuze ko izina rya Zolane ari we warimuhaye, akaba ari izina yakuye muri filime y’abanyamerika yitwa 'The 100′ yakinwe wa mbere muri 2014 ubundi ajya gushaka ubusobanuro bwaryo, araribika, ryari iry’umukobwa watawe mu Butayu.

    Ati 'Zolane abazi film The 100 bararizi, nararyumvise njya gushaka ubusobanuro bwaryo, ndibika imyaka myinshi. Ni izina riva muri biriya bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, risobanura izuba ryo mu ruturuturu, rimwe rya mu gitondo.'

    Iganze ryo akaba yasobanuye ko ari nyina warimuhaye, n’aho Nemeye ryo ni rimwe mu mazina ya se, kuko yitwa Nemeye Platini.

    Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu muryango waje kwibaruka imfura yabo.

    Platini yahishuye amazina y’imfura ye na Olivia

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yahishuye-amazina-y-imfura-ye-n-inkomoko-yayo

  • Zari yavuze impamvu nyakuri yatumye atandukana n’umusore bakundanaga #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabaye umugore wa Diamond bakaza gutandukana, Zari Hassan yahishuye ko impamvu yatandukanye burundu na Dark Stallion ari uko uyu musore yamwinjiriraga mu buzima akamugenzura ndetse akamutegeka abo bagomba guhura.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y’urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y’igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

    Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w’abana 5 yagiye abwirwa n’abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo Zari yatangaje bwa mbere ko yatandukanye n’uyu musore kubera ko yabonaga bitamwubaka.

    Nyuma y’iminsi mike baje kuvuga ko biyunze, gusa nabwo nyuma y’iminsi mike uyu mugore yatangaje ko batandukanye burundu.

    Amwe mu mashusho Zari yashyize kuri Instagram Stories ye mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko yagarutse mu buzima bwe busanzwe nyuma y’igihe ari mu buzima bucungwa n’uwahoze ari umukunzi we ngo uhora yumva ko abagore bari hejuru ye.

    Aya mashusho arimo asangira n’inshuti ze yaherekejwe n’amagambo avuga k’uwari umukunzi we n’ubwo atavuze izina ariko ni Dark Stallion, aho yavuze ko ari na we wamuhitiragamo inshuti bagomba guhura.

    Ati 'hari igihe nateretanye n’umusore udakunda inshuti zanjye. Reba batumye ngaragaza uruhande rudasanzwe, wowe utari gushobora.'

    Zari w’abana 5 yamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz baza no kubana aho babyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko bakaza gutandukana mu ntangiriro za 2018.

    Zari Hassan yavuze ko Dark Stallion yamutegekaga, akanga n’inshuti ze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-nyakuri-yatumye-atandukana-n-umusore-bakundanaga

  • Ni amasezerano ya za Miliyari cg ni indirimbo nshya ?- Knowless yararikiye abantu ibidasanzwe ejo #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka Miliyari 1 Frw yaje akurikira kurarika abakunzi be bari bamaze icyumweru bategereje ikintu kidasanzwe kigiye kuba kuri we.

    Ubu umuhanzi Butera Knowless na we yararitse abantu ko ku munsi w’ejo saa tanu z’amanywa hari ikidasanzwe kizamubaho.

    Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati 'Igikorwa kidasanzwe ejo saa tanu [11:00′]'

    Uwitwa Karex yahise asubiza ubu butumwa agira ati 'Wowe ugiye gusinyira Miliyari 2.'

    Knowless yahise amusubiza agira ati 'Njye mfite agaciro karenze ayo muvandimwe.'

    Undi witwa Balaka Eric we yahise avuga ko ahubwo ari Miliyari 12, ati 'Urazitubiriza iki. Butera uramushyira ku rwego nk’urwa bariya, rata ujye wigurira akantu.'

    Uretse kuba bamwe bakomeje gukeka ko uyu muhanzikazi uyoboye mu bahanzikazi bo mu Rwanda agiye gusinya amasezerano, haranakekwa ko yaba agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya aherutse kujya gufatira amashusho i Dubai.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-amasezerano-ya-za-Miliyari-cg-ni-indirimbo-nshya-Knowless-yararikiye-abantu-ibidasanzwe-ejo

  • Michael Sarpong Yabonye ikipe yo mu Barabu ak… – #rwanda #RwOT

    Sarpong w’imyaka 25 y’amavuko yari amaze umwaka akinira ikipe ya  Yanga African yo muri Tanzania, gusa akaba atarahiriwe nk’uko byari byitezwe. Al Nahdha FC yo muri Saudi Arabia, niyo yasinyishije amazerano y’imyaka ibiri uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana, iyi kipe ikajya imuhemba angana na  Miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.


    Michael Sarpong yanyuze muri Rayon Sports 

    Michael Sarpong wamenyekaniye muri Rayon Sports, yanyuze mu makipe y’iwabo arimo Dreams FC, imutiza muri Liberty Professional, ayivamo mu 2018 aje mu mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, nayo yakiniye imyaka ibiri ahita yerekeza mu ikipe ya Yanga African yari amazemo umwaka umwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109055/michael-sarpong-yabonye-ikipe-yo-mu-barabu-akazajya-ahembwa-miliyoni-3-rwf-ku-cyumweru-109055.html

  • Musanze: Polisi yatangiye gufata insoresore n’abana bibaga abantu bakanabakomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu
    Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu

    Polisi y’u Rwanda, imaze iminsi ikora umukwabu udasanzwe wo guhiga no gufata abazwiho ibyo bikorwa bigayitse, nyuma y’uko mu mujyi wa Musanze ndetse no mu nkengero zaho, byari bimaze kugaragara ko ubujura n’urugomo, bigenda bifata indi ntera.

    Izo nsoresore zigaragaramo n’abana biyise aba Marine, bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka 11, bagendana inzembe, ibyuma bikomeretsa, n’ibindi bikangisho bifashisha mu kwambura abantu. Akenshi binjira no mu maduka y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze, bakambura abacuruzi ibintu bitandukanye ndetse n’amafaranga bakiruka.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasobanuye ko gufata bamwe mu bagaragara muri ibyo bikorwa, byashobotse ku bufatanye bw’amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, kandi igikorwa cyo gushakisha n’abandi kirakomeje.

    Yagize ati “Ni gahunda tugikomeza yo gushakisha n’abandi, kuko ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya umudendezo n’ituze ry’abaturage, tudashobora kwemera ko bikomeza. Abafashwe mu gihe hanaboneka ibimenyetso by’ibyaha bacyekwaho, bazashyikirizwa Ubugenzacyaha”.

    Yongera ati “Abo bana bato biyise aba Marine, ubusanzwe baba bafite imiryango bakomokamo. Icyo tugiye gukora, ni ugufatanya n’inzego z’ibanze, bafashwe gusubizwa iwabo, abandi bajyanwe mu bigo ngororamuco”.

    CIP Alex Ndayisenga aboneraho kuburira abishora mu bujura n’ibindi bikorwa by’urugomokubireka amazi atararenga inkombe.

    Yagize ati “Ubujura n’urundi rugomo urwo ari rwo rwose, ni kimwe n’ibindi byaha bikomeye. Polisi uwo ibifatiyemo, imushyikiriza ubutabera, agahabwa ibihano birimo n’igifungo. Urubyiruko ruri mu bantu bagaragara cyane muri ibi byaha, ni yo mpamvu turuburira, turwibutsa ko Polisi iri maso amanywa n’ijoro; kandi ko itazigera yihanganira abashaka gutungwa n’ibyo batakoreye”.

    Ati “Turabagira inama yo gukoresha amaboko n’imbaraga zabo mu bikorwa binyuze mu mucyo, kandi birahari byinshi bashobora gukora, bahere ku mahirwe igihugu kibaha. Bashore ubwenge n’amaboko, kandi bazagera ku byiza byinshi, birinde ubwo bujura kuko n’ubwo byatwara igihe, abakibirimo bazafatwa babihanirwe”.

    Abaturage bakiranye yombi iyi gahunda yo gushakisha abajura, kuko bari bamaze kubamaraho ibintu. Uwineza Angeline baheruka kumutegera mu muhanda, mu masaha ya mu gitondo ubwo yari agiye kurangura, bamwambura amafaranga, telefoni ndetse baranamukubita.

    Yagize ati “Nari ngiye kurangura inyanya mu masaha ya mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri. Ubwo narimo ngenda mu muhanda wa kaburimbo wo kwa Mudjomba, hafi y’ahitwa kuri Lacienda mu mujyi wa Musanze, ako kanya mbona abana nka barindwi bavumbutse muri rigole zikikije umuhanda, barangota baranigagura”.

    Yongera ati “Muri uko kuniga, bafashe inzembe n’ibyuma bari bitwaje, bakata imishumi y’agakapu nari nabitsemo amafaranga ibihumbi 50 yo kurangura inyanya, ibyangombwa ndetse na telefoni byarimo, byose baratwara. Banankubise ingumi n’imigeri myinshi mu nda. Bansiga naguye igihumure, sinogera kubabona, n’ibyanjye mbiheba uko”.

    Undi mugabo uheruka gukomeretswa n’insoresore zamuteze ubwo yari atashye ari kumwe n’umugore we bavuye mu kazi.

    Yagize ati “Badutegeye mu muhanda w’ahitwa i Nyarubande mu ma saa moya y’ijoro ndi kumwe n’umugore wanjye tuvuye ku kazi. Bakiduhagarika twabanje kugira ngo ni abantu bayobye kuko babanje kutubwira ngo tubarangire ku mugabo ntibuka izina batubwiye”.

    Ati “Mu gihe narimo ngerageza kubasubiza, nibwo nagiye kubona mbona basingiye igikapu nari mpetse cyarimo imashini, ngerageza kubarwanya, mbarushije imbaraga, umwe muri bo ankubita ibuye rinini mu musaya. Icyo gikapu n’ibyarimo, amatelefoni n’ibyangombwa twari dufite byose barabitwatse, badusiga aho banadukomerekeje; twahakuwe n’abaturage bahadusanze nyuma, batujyana kwa muganga kwipfukisha ibikomere”.

    Yongera ati “Kuba Polisi yatangiye gushakisha abantu batwiba bakanadukorera urugomo, turumva biri butume twongera kugarura icyizere cy’ubuzima, kuko twari tumaze iminsi mu mihangayiko, tugenda twikandagira, twumva tudatekanye kubera ayo mabandi”.

    Imibare itangwa na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, igaragaza ko kuva tariki 28 Kanama 2021 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ku wa mbere tariki 30 Kanama 2021, hamaze gufatwa abagera kuri 38, muri bo 19 ni abana bato biyise aba Marine.


    source : https://ift.tt/3kIla5d

  • Miss Muyango na Kimenyi bishimiye kwibaruka imfura yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga Muyango ari gukora ku ntoki z’umwana we yari amaze kubyara, Kimenyi yashimiye abamushimiye kubera ibyishimo arimo byo kubyara, ndetse ku mbuga nkoranyambaga akaba yagize ati “nyemerera Data ngushime.”

    Byavuzwe kenshi ko Muyango yaba asigaye abana mu nzu na Kimenyi ndetse biza kuvugwa ko yaba atwite bishimangirwa n’uburyo Muyango yagaragaraga ubwo bamutereraga ivi muri Gashyantare 2021, gusa aba bombi birinze kugira byinshi babivugaho.

    Mu minsi ishize nibwo Kimenyi yatawe muri yombi n’abandi bakobwa bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, nyuma yo gutegura ibirori byo gutegurira umwana uzavuka bizwi nka baby shower, gusa yaje kurekurwa nyuma yo gutanga amande.

    Miss Muyango wabaye Miss photogenic mu mwaka wa 2019 amaze igihe kinini akundana na Kimenyi Yves akaba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

    source : https://ift.tt/3Bp8zdS

  • Nyaruguru: Ufite ubumuga yahawe igare rishya abikesha uwamufotoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje
    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje

    Ubwo yashyikirizwaga irryo gare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru tariki 24/8/2021, yashimye abatekereje kumushumbusha, kuko kugendera ku rishaje byari bisigaye bituma atabasha kugera mu gasantere ka Kamirabagenzi akunze kudoderamo inkweto, nyamara ari byo bimufasha kubona amafaranga atunga urugo rwe.

    Akimara kwakira igare yagize ati “Ubu guhera ejo n’ejobundi ndabasha kujya kwirwanaho, kugira ngo ubuzima bukomeze neza”.

    Ubundi ngo ataramugara yagabaga i Kigali, akora umurimo w’ubunyonzi, hanyuma muri 2002 agongwa n’imodoka ahetse umugenzi, bimuviramo kumugara igice cyo hasi cy’umubiri.

    Ati “Imana yambaye hafi sinapfa, nza kubaka, nzana umugore, ubu dufitanye abana bane. Kuba amaboko ari mazima ndayakoresha nkayabyaza umusaruro, kuko nanze gusaba. Ubwo mbashije kubona inyunganirangingo, birushijeho kuba byiza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko muri rusange mu Karere ka Nyaruguru abafite ubumuga bakeneye amagare y’inyunganirangingo kuri ubu bari 77, hakaba havuyemo umwe. Ngo bari gushaka uko n’abasigaye bayahabwa.

    Na ho mu Rwanda hose, abakenera amagare y’inyunganirangingo muri rusange ni ibihumbi 17 nk’uko bivugwa na Marcel Nkurayija, ushinzwe ubuzima mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga.

    Agira ati “Abo nkubwiye ni abapimwe bikagaragara ko bayakeneye ubwo twashyiraga abafite ubumuga mu byiciro, ariko umubare w’abakenera inyunganigangingo y’igare ugenda uhindagurika buri munsi bitewe n’uko hari abagira impanuka bagenda biyongera ku bari basanzwe, na bo bagenda bashumbushwa andi bitewe n’uko ayo bari bafite yashaje biturutse ku ko bayifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

    Anavuga ko kugeza ubu amagare atangirwa ubuntu, ku buryo abayakeneye badakwiye kuyabura. Icyakora, bayahabwa nyuma yo gupimwa n’abaganga babihuguriwe bagiye bari ku bitaro by’uturere, ari na bo bagena ingano y’amagare baba bakeneye kuko abantu bose badakenera angana.

    Ati “Nk’uko iyo umuntu agiye ku isoko agiye kugura inkweto areba izikwiranye n’ikirenge cye, n’abafite ubumuga babanza gupimwa ngo harebwe ingano y’ayo bakeneye.”

    Haherewe ku bipimo byoherejwe, amagare yatunganyijwe yoherezwa kuri farumasi y’akarere hanyuma akazahakurwa ashyirwa abo yasabiwe.

    Yafotowe asana ipine ry
    Yafotowe asana ipine ry’igare rye rishaje bituma ahabwa irishya

    Nkurayija anavuga ko bidakwiye ko ababonetse bose batanga amagare ku bafite ubumuga, bitanyujijwe muri iyi nzira yo kubanza kubapima, kuko hari igihe umuntu yahabwa igare ryamwongerera ibibazo.

    Aha atanga urugero rw’umwana udafite amaguru wahabwa igare rikwiriye umuntu mukuru, rishobora kumutera n’umugongo kuko ryatuma uruti rw’umugongo rwe ruhetama.

    Asaba kandi abahabwa amagare y’inyunganirangingo kuyifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo banabashe kwibeshaho, kuko ngo hari abo byagaragaye ko bayahabwa hanyuma bakayasiga mu rugo bakajya gusaba, bashaka gutera imbabazi abo basaba.


    source : https://ift.tt/3DuA3k6

  • Gasabo: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Inzu z'uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware mu ikorosi riri hepfo y'Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

    Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu ikomeretse n'abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D'Amour.

    Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n'inyama (Boucherie y'uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yari yikoreye ibiti, ifite icyapa (plaque) RAC 562 Z.

    Abaturage bayibonye bavuga ko umushoferi hamwe n'abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

    Uwitwa Mugisha Oscar ucuruza muri Boucherie ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

    Mugisha n'abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

    Umwe yagize ati “Hari saa munani na 16 z'ijoro,turaza dusanga abantu bapfuye,imodoka yaguye hariya,tujya gushaka abantu ngo tubakuremo.Twabanje gukuramo abana dusanga ni bazima ariko dusanga umumama yapfuye.

    Yari umuturanyi wacu,turarababaye.Turasaba leta gushyira dodani muri uyu muhanda kugira ngo nibura impanuka zigabanuke.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

    Source: KT RADIO

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-ikamyo-yagwiriye-inzu-abantu-2-bahasiga-ubuzima