Blog

  • Umugore wo muri Nouvelle-Zélande/ New Zealand yishwe n'urukingo rwa Pfizer #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Nouvelle-Zélande/ New Zealand cyatangaje umuntu wa mbere cyemeza ko yapfuye biturutse ku rukingo rwa Covid-19 yatewe.

    Itsinda ryigenga ry'abahanga bakurikiranira hafi ibijyanye n'umutekano w'inkingo riviga ko urupfu rw'uyu mugore 'rushobora' kuba rwavuye ku ndwara ya myocardite/myocarditis, indwara y'ubushe bw'umutsi w'umutima.

    Iri tsinda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza rivuga kandi ko hari ibindi bibazo by'ubuzima bishobora kuba 'byatumye uru rukingo rugira ingaruka mbi'.

    Abagenzuzi b'I Bulayi bavuga ko myocardite/myocarditis ari ingaruka 'zidakunze kugaragara' kandi ko inyungu z'uru rukingo zisumba cyane ingaruka mbi zishobora kubaho.

    Hagati aho, impamvu nyamukuru y'uru rupfu ntiramenyekana. Ariko, itsinda ukurikiranira hafi ibijyanye n'inkingo za Covid (Covid-19 Vaccine Independent Safety Monitoring Board) rivuga ko myocardite/myocarditis 'ishobora kuba yatewe n'uru rukingo'.

    Mu itangazo iri tsinda ryasohoye, rivuga ko ari rwo rupfu rwa mbere muri Nouvelle-Zélande rufitanye isano n'urukingo Pfizer rwa Covid-19.

    Iri tangazo rikomeza riti: 'N'aho ikigo gishinzwe gukurikiranira hafi ingaruka mbi z'inkingo (Centre for Adverse Reactions Monitoring) kimaze kubona andi makuru y'umuntu wapfuye hahise imisi akingiwe, nta na hamwe izi mpfu zifitanye isano n'urukingo'.

    Urupfu rw'uyu mugore rurimo gukorwaho amaperereza yimbitse, ushinzwe kuyakora akaba yiteguye gutanga icyegeranyo. Abategetsi nta yandi makuru baratanga, harimo n'imyaka y'uyu mugore.

    Ikigo gishinzwe imiti cy'u Bulayi (European Medicines Agency, EMA) kivuga ko ingaruka za myocardite/myocarditis ziturutse ku nkingo za Covid za Pfizer na Moderna, 'zidakunze kuboneka', kikongera ho ko zikunze kugaragara cyane cyane ku bagabo bakiri bato.

    Nk'urugero, Ubwongereza buvuga ko bwabonye abantu 195 bahuye n'icyo kibazo cya myocardite/myocarditis mu bantu batewe urukingo rwa Pfizer, iyi mibare ikaba iri ku rugero rwa 5/1.000.000.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugore-wo-muri-nouvelle-zelande-new-zealand-yishwe-nurukingo-rwa-pfizer/

  • Mushiki wa Cristiano Ronaldo amerewe nabi kubera gusuzugura Juventus musaza we yavuyemo #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro yababaje Abataliyani kubera ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga busa n'ubupfobya ikipe ya Juventus musaza we yari amazemo imyaka 3 imuhemba asaga ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru.

    Katia Aveiro yakomye rutenderi ubwo yashyiraga hanze ifoto ya musaza we arangije yandikaho ko Manchester United ariyo kipe akwiriye gukinira akareka Juventus.

    Yagize ati 'Wakoze kugaruka mu rugo rukundo,ikaze mu ikipe ikubereye.Mbega ibyishimo mfite. Unteye ishema.warakoze kuba umugabo ukomeye.'

    Ibi byababaje cyane ibinyamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko aka ari agasuzuguro ku ikipe ya Juventus ya mbere mu Butaliyani ndetse yiyubashye ku isi.

    Ikinyamakuru Gazzetta dello Sport cyavuze ko uyu mukobwa yavuze amagambo yo gusuzugura Juventus ndetse ko amagambo ye ari nk'uburozi.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu Katia yari asanzwe avuga amagambo mabi kuri Juventus ndetse ko ashobora kuzabikomeza no kuri United.

    Uretse n'ibinyamakuru,n'abafana ba Juventus barakariye cyane uyu mugore usanzwe azwiho kuvuga amagambo adakwiriye agamije kurengera musaza we.

    Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo Manchester United yatangaje ko yumvikanye na Cristiano Ronaldo wakiniraga Juventus ndetse uyu munsi nibwo byamenyekanye ko yamaze gukora ikizamini cy'ubuzima ndetse yemeranyije burundu na United.

    Mu myaka 3 Ronaldo yari amaze I Turin yayitsindiye ibitego 101 ndetse ayifasha kwegukana ibikombe 5 birimo Serie A 2 muri 2019 na 2020.

    Umutoza wa United, Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko ari iby'igiciro gutoza Cristiano Ronaldo ndetse ko buri wese yishimiye kuba uyu munyabigwi yaragarutse muri iyi kipe yakoreyemo amateka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mushiki-wa-cristiano-ronaldo-amerewe-nabi-kubera-gusuzugura-juventus-musaza-we

  • Umugore yamenye ko atwite habura amasaha 4 gusa kugira ngo abyare umwana #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Lorna Goodings w'imyaka 25 wari umaze igihe yemeza ko inda ye yabyimbye kubera imiti yo kuboneza urubyaro yafashe,yavumbuye ko atwite habura amasaha 4 gusa kugira ngo abyare.

    Ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko uyu Lorna yari amaze amezi menshi yizera ko kuba inda ye yarabaye nini byatewe n'imiti yafashe yo kuboneza urubyaro,yatunguwe no kubona ibise bimufashe nyamara yaragiye kwisuzumisha inda nyuma y'ibyumweru 38 bakamubwira ko adatwite ndetse ngo no ku munsi yabyayeho baramupimye babona adatwite.

    Icyakora,Madamu yatunguwe nuko yamenye ko atwite habura amasaha 4 ngo abyare ndetse abaganga bahita bamusaba kwitegura kwakira umwana.

    Uyu mugore yabyaye umukobwa we,Daphne Burdiak, kuwa 1 Kanama uyu mwaka mu bitaro bya bikuru bya Northampton mu Bwongereza.

    Uyu mugore yafashwe n'inda ari mu birori by'inshuti ye niko guhita ajyanwa kwa muganga abwirwa ko agiye kubyara nyamara ntabyo yari azi.

    Yagize ati 'Ubwo najyaga ku bise,nari mu birori n'inshuti zanjye kandi nagize uburibwe umunsi wose.Byaje gukomera cyane banjyana kwa muganga hanyuma abaganga bamwira ko mfite inda y'ibyumweru 38.Byarangoye kubyizera.

    Uyu mugore yavuze ko byamutunguwe we n'umukunzi we , Nick Burdiak w'imyaka 42,ukora akazi ko gukora imashini ndetse nawe ntiyahabaye uyu mugore ari kubyara kuko yari yibereye mu kirori.

    Uyu mugore yagize ati 'Nanze kubibwira Nick kuko yari gutungurwa ndetse ntabashe kubyizera.Icyakora umwana wacu Daphne yari atangaje.'

    Lorna wabyaye umwana we wa mbere muri 2020,ubu afite abana 2 mu gihe kitarenze amezi 13.

    Uyu mugore asobanura impamvu atamenye ko atwite yagize ati 'Nishyizemo agapira kandinda gusama mu Ukwakira ariko naje gutangira kumva merewe nabi nyuma.Natangiye kwiyongera ibiro mpita ntekereza ko byatewe n'ingaruka zo kuboneza urubyaro.'

    Uyu mugore yavuze ko umuganga we yahise amusaba kugabanya imirire no gukora siporo nyinshi kugira ngo agabanye ibiro ntiyatekereza ko atwite.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yamenye-ko-atwite-habura-amasaha-4-gusa-kugira-ngo-abyare-umwana

  • Miss Muyago na Kimenyi Yve bibarutse imfura yabo y'umuhungu #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Nibwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu.

    Uyu muryango wibarutse nyuma y'uko tariki ya 28 Nyakanga 2021 hari hasakajwe amakuru ivuga ko yibarutse ariko biza kurangira ibaye igihuha.

    Uyu mwana w'umuhungu ushobora kuzatera ikirenge mu cya se akawuconga, avutse nyuma y'uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y'ikirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n'umukunzi we Uwase Muyango Claudine cyo kumwitegura(Baby Shower).

    Ibi ntabwo byaje kubagendekera neza kuba polisi yaje kubafata maze abarimo Kimenyi Yves bafungwa iminsi 5 banacibwa amande kubera ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y'uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d'Or.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n'ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk'amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk'ukwezi n'igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y'umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

    Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n'umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

    Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.

    Ati “ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk'umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo 'Yego'.”

    Yakomeje agira ati”ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo.”

    Kuva icyo gihe abantu bategereje ubukwe bwabo ariko ntibwaba ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus.

    Byaje kugera aho amakuru atangira kugenda ahwihwiswa ko Muyango yasamye inda ya Kimenyi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Muyango yasohoye ifoto ye imugaragaza akuriwe yenda kubyara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muyago-na-kimenyi-yve-bibarutse-imfura-yabo-y-umuhungu

  • U Rwanda rusezerewe muri AfroBasket rutageze muri ¼ cya AfroBasket #rwanda #RwOT

    U Rwanda rustinzwe na Guinea amanota 72-68 ruhita rubura itike ya ¼ cy’iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda A, yari yahuye na Guinea yasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda B bishakamo ikipe igomba kuzamuka muri ¼.

    Uyu mukino wabaye uyu munsi saa 18:00′, abasore b’u Rwanda bagiye gukina uyu mukino babizi neza ko kuwutsindwa bahita basezererwa muri iri rushanwa rya AfroBasket.

    U Rwanda rwatsinze agace ka mbere ku manota 13 kuri 15 ya Guinea, gusa Guinea yaje kurwigaranzura mu gace ka kabiri itsinda 18 kuri 15 y’u Rwanda. Amakipe yagiye kuruhuka ari 31 ya Guinea kuri 30 y’u Rwanda.

    Amanota 10 ya Kenneth Gasana yatsinze mu minota 5 ya mbere ya gace ka kabiri yafashije u Rwanda guhita rujya imbere n’amanota 40-39, Nshobozwabyosenumukunza yaje guhita atsinda andi 4, hari mbere y’uko Gasana ashyiramo andi 3, hari mu minota 3 ya nyuma y’agace ka gatatu. Agace ka gatatu karangiye ku manota 54 y’u Rwanda kuri 44 na Guinea.

    Abasore b’u Rwanda batangiye agace ka nyuma bakora amakosa ya hato na hato, byatumye Guinea ikuramo ikinyuranyo, mu minota ine ya mbere y’aka gace hari hasigayemo amanota 3 gusa(59-56). Hasigaye iminota 2 n’amasegonda 50 amakipe yombi yanganyaga amanota 61-61. Amanota 3 yaje guhita aterwa na Keita wa Guinea yaje kuba ikibazo k’u Rwanda kuko abakinnyi b’u Rwanda bahise bamera nk’abacitse intege, umukino warangiye ku ntsinzi ya Guinea ku manota 72 kuri 68 y’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ¼.

    Guinea yageze muri 1/4 ikaba izahura n’igihugu cya Nigeria. Imikino ya 1/4 ikaba izatangira ku munsi wo ku wa Kane.

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Keita wa Guinea, yazonze u Rwanda, amanota 3 yatsinze mu minota ya nyuma niyo yabaye intandaro y’intsinzwi y’u Rwanda

    U Rwanda rwatakaje umukino mu gace ka nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rusezerewe-muri-afrobasket-rutageze-muri-%C2%BC-cya-afrobasket

  • Gicumbi :Umugore afunzwe ashinjwa kwangiza igitsina cy'umwana amuziza kunyara ku buriri #rwanda #RwOT

    Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y'Urukiko umugore w'imyaka 47 y'amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by'agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y'umwana w'umuhungu yareraga .

    Icyo cyaha yagikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora,

    Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w'iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z'umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n'igikenyeri. Ariko ibyo avuga usanga atari ukuri ,ahubwo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Kuba ataragize n'uwo abwira ikibazo cy'umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze ,ubwabyo bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy'igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y'Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Urubanza ruzasomwa tariki ya 30/08/2021 saa mbiri za mu gitondo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gicumbi-umugore-afunzwe-azira-kwangiza-igitsina-cy-umwana-ngo-nuko-anyara-ku

  • Platini P yahishuye umukobwa akunda wamuhesheje amasezerano akomeye muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Kanama 2021, Platini ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers', abantu benshi batangira kuvuga ko Platini yaba yabifashijwemo na Isimbi Alliance, wari uherutse gusinyira iyi sosiyete ndetse hari n'umubano baba bafitanye.

    Mu kiganiro Playini P yagiranye n'umukunyamakuru Yago for real kuri Yago Tv Show yasobanuye birambuye amasezerano , ndetse anashimira cyane Isimbi amubwira ko amukunda anahishura ko ariwe wari uri mu b'ingenzi bagize uruhare mu isinywa ry'aya masezerano.

    Yagize ati: 'Byamaze amezi menshi, ntubona ubundi ndi umwe mu bahanzi bakunda gusohora indirimbo nyinshi, ariko urabona ko ntarasohora indirimbo nyuma ya Elena. Ubundi nyuma ya Elena ibiganiro byaratangiye, sindasohora indirimbo yanjye uretse indirimbo ebyiri nagiyemo Ikofi n'Aba Ex, sindasohora indirimbo yanjye, nafashe umwanya kugira ngo nganire nabo'.

    Akomeza agira ati: 'Rero byafashe igihe, amezi atanu, amezi atandatu gutyo, hanyuma turaganira banyoherereza amasezerano ndayasoma, hanyuma nkayajyana ku munyamategeko agasoma nanjye nkongera ngasoma, gutyo gutyo. Bifata ibintu birebire kuko hariya wabonye ndigusinya, ni imbere y'umunyamategeko kuko usinyira imbere y'umunyamategeko, kuko ntabwo ari amasezerano mato.'

    Ati: 'Imbarutso yabaye abantu berekanye umuziki wanjye, hari iyakinwe cyane mu tubyiniro barayikunda, begera abashuti banjye. Mboneraho gushimira Alliah, abantu benshi bajya bambaza ngo Alliah buriya siwe waguhuje nabo'.


    Platini P yakomeje avuga ko ashimira Alliah kandi ko koko abyemera ko nawe ari mu bantu bamuhuje n'abasigaye bareberera inyungu ze.

    Ati: 'Yego ndabyemera ari muri abo bantu bampuje nabo, ariko niwe muntu w'ingenzi muri byo. Ariko ndamushimira cyane kuko yatumye nyine ayo masezerano aboneka. Alliah ndamukunda cyane niba utari unabizi ndamukunda cyane. Ni umuntu wanjye cyane, niko mwita.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yahishuye-umukobwa-akunda-wamuhesheje-amasezerano-akomeye-muri

  • Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibaruwa yanditswe na Perezida wa FUBA, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball muri Uganda , Bwana Nasser Sserunjogi iratabaza Leta ya Uganda, ivuga ko Ikipe y' Igihugu ya Uganda niramuka itishyuye vuba na bwangu ibijyanye n'icumbi ndetse n'amafunguro, ishobora guhita isezererwa mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali mu Rwanda.

    Bwana Nasser Sserunjogi yasobanuye neza ko kugeza ubu intumwa za Uganda zitunzwe no kwikopesha ibiryo ndetse n'aho zicumbitse, Ubuyobozi bwa FIBA , ari ryo Shyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Basket, ngo bukaba bwari bwazihaye kugeza ejo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ngo zibe zamaze kwishyura, bitaba ibyo zigahita  zerekwa umuryango. Bwana Sserunjogi avuga ko kugeza ubu bagerageje kubihisha abakinnyi n'abatoza ngo badacika intege zo gukina, ariko ngo niba nta gikozwe vuba cyane, biraba urukozasoni.

    Mu ibaruwa ye itakamba, Perezida wa FUBA yavuze ko mu gihe bakwirukanwa mu irushanwa byaba ari igesebo gikabije kuri Uganda, maze asaba abategetsi b'igihugu cye kumuvana mu kimwaro. Ubwo twandikaga iyi nkuru, abategetsi b' i  Kampala bari batarasubiza Bwana Nasser Sserunjogi.

    Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bivugwamo akajagari na ruswa mu nzego zose, harimo n'imikino. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Uganda ari kimwe mu bihugu byishyura nabi imisanzu yabyo mu mashyirahamwe mpuzamahanga y'imikino , nyamara wakurikirango

    ugasanga amafaranga aba yasohotse, akigira mu mifuka y'abana b'ijanja. Abakinnyi ba Uganda banze inshuro nyinshi kwitabiraamarushanwa, basaba guhabwa agahimbazamusyi mbere, ngo kuko iyo bitinze bakurayo amaso.

    The post Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda