Blog

  • Abantu bane bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 8.766 byafashwe, abantu 518 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kucyandura ugera ku 3.612 mu minsi irindwi ishize.

    Abantu icyenda basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya binjiyemo ari umunani.

    Abantu 12.159 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze kuyihabwa bagera kuri 1.502.249, naho abamaze guhabwa dose zombi bakaba ari 631.522.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

    30.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 2 n’abagabo 2 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 2 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 2 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/WULWC5m2pV

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 30, 2021


    source : https://ift.tt/3gHo2y3

  • Ibikoresho udakwiye kugeza mu cyumba uraramo na rimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abantu benshi bahora bameze nkabahugiye mu kazi, ibyo bigatuma hari ibikoresho abantu benshi bafata bagashyira mu cyumba cyo kuraramo bakakigira nka office(ibiro).Hari ibikoresho biba bitagomba kugra mu cyumba kuraramo nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    • Televiziyo

    Kimwe n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga si byiza gushyira televiziyo mu cyumba uraramo.Ibi bishobora kukubuza gusinzira mu buryo wowe utazi.Urubuga SLLEP rusobanura neza ko mu gihe urimo kureba filimembere gato y'uko uryama kandi televiziyo yawe iri hamwe mu cyumba uraramo,bishobora gutuma uryama utinze cyane cyangwa ntunaryame ,kubera buri giheuba wifuza kureba ibikurikira kandi unicaye ku buriri.

    • Telefone

    Benshi bashobora kubyumva nk'ubusazi,ariko ibi ni ukuri kose.Niba wifuza kuruhuka ejo ukajya mukazi umeze neza , ntuzigere ukandagiza telefone yawe mu cyumba uraramo.Umutingito wa telefone yawe(vibration) ndetse na sonnerie ni bimwe mu bituma abantu benshi badasinzira uko bikwiye.Si ibyo gusa kuko byica n'ubwonkowaba uri gukoresha cyangwa utari gukoresha telefone,ipfa kuba ikuri iruhande.Urumuri rwubururu(blue light) ruba muri telefone nirwo rusigaye rutuma abantu benshi batabona ibitotsi uko babyifuza.Irinde telefne rero mu gihe winjiye mu cyumba cyawe.

    • Ibiryo

    Kurira ku buriri ni igikorwa kitari cyiza na gato,ibi ni ukubera ko iyo uririye ku buriri ,akenshi birangira udakarabye,si ibyo gusa haba hari ibyago byinshi ko nihagira ibigwa ku buriri utari bufure amashuka yawe.Kurira ku buriri kandi hari benshi babikora banareba filime cyangwa se barimo gusoma ibitabo,ibi bituma umuntu arya kenshi gashoboka ndetse bigatera igifu kutabona umwanya wo gutunganya ibyo wariye.Uretse ibyo kandi birangira ibyo waririyeho byandagaye mu cyumba waririyemo ugasanga nabyo si byiza.

    • Amatungo

    Aya matungo tworora mu rugo nayo ntakwiye kugera mu cyumba umuntu araramo.Amatungo n'imbwa cyangwa injangwe ashobora kuzana udukoko mu cyumba umuntu araramo ndetse akaba yanakwangiza aho urara.Si byiza rero kuyana aho urara.

    • Matera, imisego nimyenda ishaje

    Kurara kuri matela ishaje ni bimwe bishobora gutuma udasinzira neza.Niba rero uzi ko umaze imyaka byibuze 10 utarahindura ibiryamirwa ,reka kugura ibyo wateganyaga ubanze uyigure.Imyenda cyangwa imisego nabyo bishaje sibyiza ko bigaragara mu cyumba cyo kuraramo.

    Source : https://yegob.rw/ibikoresho-udakwiye-kugeza-mu-cyumba-uraramo-na-rimwe/

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#37: Amb.Habineza yashyinguwe!Ese yaba yaraciye amarenga ku rupfu rwe abantu ntibabimenye? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021,Ambasaderi Habineza Joseph [Joe] yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n'abo mu muryango we, inshuti ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu.

    Umuhango wo kumusezera wabereye iwe mu rugo, urangwa n'ubuhamya butandukanye bw'abo mu muryango we n'inshuti ze, bose bagarutse ku bumuntu, urukundo no kwitangira bose byamuranze. Mu bawitabiriye barimo na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

    Ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo guherekeza nyakwigendera, bwagarutse ku buzima bwamuranze, uko yabaniye neza bose ndetse n'uko yari umuntu ufitiye akamaro umuryango we n'igihugu muri rusange.

    Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumusengera wayobowe n'abapasiteri bo mu Itorero ry'Aba- Presbytérienne mu Rwanda. Ambasaderi Joe yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

    Habineza Joseph yavutse tariki 3 Ukwakira 1964, muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi. Yabyawe na Utumyabahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Asize abana bane b'impanga yabyaye inshuro ebyiri. Yari yarashakanye na Justine Kampororo.

    Yakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa zirimo kuba Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo, kuva mu 2004, nyuma aza kuba Minisitiri wa Siporo n'Umuco ndetse yanabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria.

    Amb Habineza yasigiye benshi urwibutso nk'uwaranzwe no gukunda abantu bose, gukorana umurava mu kazi ke ka buri munsi, kugira abantu inama, gutega amatwi bose aboroheje n'abakomeye ndetse no kwita ku muryango we.

    Tubararikiye IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#37: Amb Joseph HABINEZA yashyinguwe! Ese yaba yaraciye amarenga ku rupfu rwe abantu ntibabimenye? Bimwe mu byo Joe azibukirwaho! RIP Joe!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-37-amb-habineza-yashyinguwe-ese-yaba-yaraciye-amarenga

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 518 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 518 bangana na 6% by'ibipimo 8,766.Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 12,159.Abasezerewe mu bitaro ni 9,abahawe ibitaro bashya ni 8 mu gihe abarembye ari 36.

    Guverinoma y'u Rwanda yashimiye abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-518-barayandura

  • Urukiko rwa Paris rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga udashaka gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Urukiko rw'ubujurire rwa Pasis rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga Habyarimana w'imyaka 78 umugore w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana,ku ruhare ashinjwa rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahitanye abarenga 1.000.000.

    Kanziga amaze imyaka irenga 20 mu gihungu cy'ubufaransa atuye mu nkengero z'umujyi wa Paris.

    Agathe Kanziga Habyarimana n'umwe mu bacuramugambi wo kurimbura Abatutsi n'umwe kandi mu bari bagize ikiswe AKAZU.

    Agathe Kanziga kuva yatangira gukurikiranwa n'inkiko z'ubufaransa ahakana ibyaha byose ashinjwa n'ubushinjacyaha.

    Agathe Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n'ubushinjacyaha bw' u Rwanda kugira ngo atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze.

    Mu Kiganiro n'abanyamakuru ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko mu Bufaransa hari Dosiye nyinshi z'abantu bakurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwe mu Banyamakuru yamubajije niba na Agathe Kanziga Habyarimana ari mu bakurikiranwa n'ubutabera bw' Ubufaransa, yamusibije ko nawe arimo ko ariko ataje mu Rwanda gusubiza kuri Dosiye ya buri umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/urukiko-rwa-paris-rwateye-utwatsi-ubusabe-bwa-agathe-kanziga-kudakurikiranwa

  • U Rwanda rwasezerewe mu mikino ya Afrobasket 2021 na Guinea #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yahatanye kuva mu gace ka mbere kugeza mu mpera z'agace ka 3 ubwo u Rwanda rwigaranzuraga Guinea rushyiramo ikinyuranyo cy'amanota 10.

    U Rwanda rwaje kwirara mu gace ka nyuma rutsindwa amanota menshi n'abasore ba Guinea cyane ko rwo amahirwe rwabonye rwayatereye inyoni.

    Muri uyu mukino,agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n'amanota 15-13.Agace ka kabiri karangiye Guinea irusha u Rwanda inota rimwe (30-31).

    Agace ka 3 karangiye u Rwanda ruri imbere n'amanota 10 aho abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza, Kenneth Gasana na Shyaka Olivier batsinze amanota 3 y'ingenzi cyane buri umwe.Aka gace karangiye ari amanota 54-44.

    Kubura Prince Ibeh wari umaze kugira ikosa rya kane mu masegonda 50 ya nyuma y'agace ka gatatu, byagize ingaruka ku bwugarizi bw'u Rwanda mu ntangiriro z'agace ka kane,bituma Guinea yari ifite abasore bafite imbaraga igabanya ikinyuranyo kugeza hasigayemo amanota atatu mu minota itandatu ya nyuma.

    Amakipe yombi yinjiye mu minota itatu ya nyuma ari 61-61 ndetse Prince Ibeh yari yagarutse mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda, ariko ntibyabujije Abanya-Guinée gutsinda umukino ku manota 72-65.

    Indi kipe yageze muri ¼ kuri uyu wa Mbere ni Angola yatsinze Misiri 70-62. Ku wa Kabiri hazakina Nigeria na Uganda mu gihe Sudani y'Epfo izisobanura na Kenya.Guinea izahura na Cote d'Ivoire kuwa Gatatu.



    Perezida Kagame yarebye uyu mukino

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwasezerewe-mu-mikino-ya-afrobasket-2021-na-guinea

  • Minisitiri Busingye Johnston yijeje ubutabera… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga, nta kindi kiri kuvugwa cyane, uretse inkuru y'uyu mubyeyi witwa Dukuzumuremyi Janvière wabyaranye abana batanu n'umugabo wari ugiye gushyingiranwa n'undi mugore, kandi yaranamutwaye abana b'impanga yari yaribarutse.

    Mu bantu benshi babashije gusoma inkuru ya InyaRwanda, ndetse banarebye amashusho ya Afrimax Tv ari nayo dukesha iyi nkuru, bagiye batambutsa ubutumwa ku bayobozi batandukanye b'igihugu, ari nako ubutumwa bwabo bwageze kuri Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, akizeza ubutabera uyu mubyeyi.

    Muri ubwo butumwa butandukanye, Uwitwa Sylvie Nsanga, yagize ati: 'Iyaba buri mugore yamenyaga uburenganzira bwe n'ubw'abana be. Sinitaye ku kuba hari urukundo cyangwa rudahari, ibi ni ibintu bigayitse, umugabo muzima wiba impinja koko?'

    Muri ubwo butumwa yahamagariye inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, asaba ko zafasha uyu mugore.

    Ati 'Nk'uko mubikora, mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…icyaha cya mbere cyabaye, ni ukwiba abana bagatandukanwa na nyina, akabahisha nta rukiko rubyemeje.'

    Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye yahise amusubiza ko inzego z'ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo. Ati 'Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.'

    Uko byagenze kugira ngo ubukwe bupfe

    Hari mu kazuba ko mu museso, ubwo Dukuzumuremyi Janvière yakiraga telephone imubwira ko umugabo we babyaranye abana batanu umaze igihe yaramutaye, agiye gusezerana n'undi mugore mu rusengero.

    Ako kanya akibyumva, yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n'abana be kugira ngo ajye kureba niba inkuru yari amaze kwakira ari impamo.

    Mu buryo budasanzwe kandi buri wese wari uhari, bose bakubiswe n'inkuba bagwa mu kantu. Nta n'umwe wiyumvishaga ibiri kuba, ubwo uyu mubyeyi yasangaga umugabo we babyaranye abana batanu, ari gusezerana n'undi mugore mu rusengero rw'abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali.

    Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni, ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira. N'agahinda kenshi ndetse n'amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n'umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n'uyu mugore atamenya uko biriwe n'uko baramutse.


    Aha ni mbere ubwo abageni binjiraga mu rusengero

    Mu majwi ya Janvière yumvikanaga afata uyu wari umugabo we mu makoti, ndetse arira cyane avuga ko ibi bigomba gukemurwa na RIB.

    Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n'umugeni we ndetse n'uyu mubyeyi wari wazanye n'abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.

    Muri uku kwiherera, ntibyamaze umwanya kuko uyu mubyeyi yahise asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n'uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo. Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry'umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye, ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z'abana be nka papa wabo wababyaye.

    Bitewe n'uburyo uyu mubyeyi yagaragazaga uburyo iki kibazo kiri gukemurwamo, hitabajwe inzego z'umutekano ndetse bidatinze zihita zihasesekara, zigerageza guhuza impande zombi. N'ubwo bitari byoroshye, basabye umuryango w'umugabo kubahiriza uburenganzira bw'umubyeyi kubana be, ndetse akajya ababona igihe cyose abashakiye.

    Minisitiri Busingye yijeje ubutabera umubyeyi witwa Dukuzumuremyi Janvière

    Mu marira menshi, uyu mubyeyi agaragaza ko ikifuzo cye gikomeye ari ukubona uburenganzira ku bana be umugabo we yatwaye iwabo, ndetse bakabamuha akabirerera kuko abana be batagomba kurerwa nk'imfubyi kandi bagifite ababyeyi bose.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ibyabaye ari impamo ndetse atari cyera kuko 'byabaye ku munsi w'ejo hashize kuwa gatandatu'.  Ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanakemura uburyo bwo kubaho kw'aba bana babyaranye.

    Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari cyera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye, ubwo nyine birangira bupfuye nanjye ndataha'.

    Mu rusengero rw’abangilikani byari ibicika

    Yakomeje agira ati: 'Njyewe icyo nari nkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye, ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.

    Ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina,  yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n’ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.”

    Impanga umugabo yamutanye ubu zarakuze

    Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo abataye, ndetse amujyanye abana b’impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere, kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.

    Yagize ati: 'Hashize imyaka ibiri antaye, yajyanye bariya bana b'impanga ambwira ko bagiye gusura iwabo ubwo rero inda yansiganye nayo yavuyemo impanga zikurikira izindi yajyanye.''

    Uyu mugore yabwiye InyaRwanda ko abana kugeza na n'ubu atarababona ariko akibategereje, ndetse yakorerwa ubuvugizi kugira ngo abana be ababone ndetse amenyerwe n'uko babaho, naho ubundi ibyo kujya kubana n’undi mugore ni uburenganzira bwe.

    REBA HANO UBURYO UBUKWE BWAPFIRIYE MU RUSENGERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109028/minisitiri-busingye-johnston-yijeje-ubutabera-umugore-warogoye-ubukwe-bwumugabo-wamutanye–109028.html

  • Komite nshya ya Chorale de Kigali yatangiye i… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo muri Saint Paul aho Chorale de Kigaki isanzwe ikorera ibikorwa byayo, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya na komite isimbuwe.

    Mu ijambo rye, Perezida mushya w'iyi korali, Dr Albert Nzayisenga, yavuze ko ashimira Komite icyuye igihe, kandi ko Komite ayoboye izakomereza aho abo basimbuye bari bageze mu kubaka umuryango uhamye.

    Yishimiye kandi ko komite ayoboye irimo abagore benshi, ibintu bitari byarabayeho muri Chorale de Kigali. Ngo ni ikigaragaza ko umuryango uri gutera imbere kandi ugendana n’ibihe.

    Perezida ucyuye igihe, Dr. Byiringiro Jean Claude, yashimiye abari bagize Komite yasimbuwe ubwitange bagaragaje muri manda y’imyaka 2 irangiye. Kandi, abasaba kuzaba hafi abagize Komite nshya, kugira ngo bazagere ku nshingano batorewe uko bisabwa.

    Komite nshya yamurikiwe kandi imishinga migari, yari yaratangiwe na Komite icyuye igihe ngo na bo bayikomeze. Muri iyo mishinga, harimo nko kubaka inzu Chorale de Kigali yakoreramo ibikorwa, umushinga w’ishuri rya Muzika n’indi.

    Umushinga w'ishuri rya Muzika watekerejwe cyera, ariko washyizwe muri gahunda y’ibikorwa muri manda ishize. Uyu mushinga, ujyanye no guhugura urubyiruko muri muzika.

    Chorale de Kigali, ifite gahunda yo gushakira inkunga uyu mushinga, kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

    Inzu bashaka kubaka yo gukoreramo (Bureau), niyo bazajya bakoreramo imyitozo yo kuririmba, n'ibindi. Ni umushinga umaze hafi imyaka itanu utekerezwaho. Chorale de Kigali isanzwe ikorera muri Saint Paul, aho ikodesha.

    Ku wa 22 Kanama 2021, ni bwo Abanyamuryango ba Chorale de Kigali batoye komite nshya, izabayobora kuva muri 2021 kugeza muri 2023, irangajwe imbere na Dr Albert Nzayisenga.

    Dr Albert Nzayisenga, yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Chorale de Kigali, nyuma y'uko mu 2019 asimbuwe kuri uyu mwanya na Dr Byiringiro Jean Claude.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Dr Albert Nzayisenga yavuze ko 'bishimishije' , kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Chorale de Kigali.

    Ati 'Ni ibintu bishimishije! Kandi binazanye indi 'challenge' yindi, urabona ubu ngubu bije mu gihe cya Coronavirus.  Ntabwo biba byoroshye gutekereza imikorere igendanye n'ibihe turimo ubu ngubu, urumva ko ari 'challenge' ikomeye ariko imbaraga turazifite zo kubikora, zo kubitekerezaho n'abanyamuryango, tukareba ko tuwuteza imbere n'ubwo ibihe bitoroshye.'

    Dr Nzayisenga yakomeje avuga ko mu byo komite nshya ishyize imbere, harimo gukomeza kugaragariza abakunzi ba Chorale de Kigali ubuhanga n'ubuhangange bwayo, binyuze mu ndirimbo no mu bitaramo.

    Dr Diane Kayitesi, ni we wagizwe Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe ubutegetsi n'imari, asimbuye Rukundo Charles Lwanga. Bwana Oscar Irambona, yabaye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n'imyitwarire, asimbuye Hodari Jean Claude.

    Umunyamabanga Mukuru yabaye Madamu Illuminée Kamaraba, asimbuye Bigango Valentin. Umunyamabanga wungirije yabaye Marie Chantal Uwamahoro, asimbuye Utembinema Germaine.

    Umubitsi Mukuru yabaye Vestine Uwiragiye, asimbuye Turayishimye Leandre. Umubitsi wungirije yabaye Bwana Jean Fidele Nyirimana, asimbuye Mfituwampaye Eristarque.

    Abajyanama babaye Prof.Dr. Jean Claude Byiringiro [Wasimbuwe ku mwanya wa Perezida wa Chorale de Kigali] na Mr. Jean Claude Hodari wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n'imyitwarire.

    Aba ni abasimbuwe muri Komite, n’abashya bayinjiyemo. Ni nyuma y’ihererekanyabubasha ryabaye kuri iki Cyumweru muri Saint Paul, aho Chorale de Kigali ikorera ibikorwa byayo  

    Uwambaye ikote ni Dr. Byiringiro Jean Claude, Perezida ucyuye igihe, ari kumwe Dr. Nzayisenga Albert, Perezida mushya wa Chorale de Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109024/komite-nshya-ya-chorale-de-kigali-yatangiye-inshingano-imurikirwa-umushinga-wishuri-rizafa-109024.html

  • Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangiye g… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo gufata amashusho y'iyi filime, Perezida Samia Suluhu yabitangiye ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ahereye mu kirwa cya Zanzibar, aho yari ari mu ruzinduko rw'akazi.

    Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Jaffar Haniu yatangaje ko muri iyi filime Perezida Samia azagaragaza ahantu hatandukanye nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura.

    Muri iyi filime, hazaba hagaragaramo ibyiza nyaburanga by'ahantu hatandukanye muri Tanzania, ibyerekeye ubugeni ndetse n'umuco, byose bigamije kwamamaza Tanzania ku rwego mpuzamahanga.

    Mu 2018, Perezida Paul Kagame yakoze filime nk'iyi 'The Royal Tour' yerekana ishusho y'ubukerarugendo mu Rwanda ikanavuga byinshi ku buzima bwa Perezida Kagame.

    Perezida Kagame Paul agaragara yereka umunyamakuru Peter Greenberg ibyiza bitatse u Rwanda n'urugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

    Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na John Feist wanditse akanayobora imigendekere y'amashusho, Raymond Kalisa wo mu Rwanda wafashije ikipe ya Peter Greenberg, Seth Goldman bafatanyije kuyobora umushinga wa ‘Rwanda The Royal Tour’; Brandon Frazier, umuhuzabikorwa; Kallen Barad.

    John Feist, umwanditsi akaba n'umuyobozi w'amashusho ndetse na Cico Silver wafataga amashusho akoresheje Drone. Hejuru ya bose hari Peter Greenberg Umunyamakuru wamenyekanye kubera gukora inkuru zimbitse ku mibereho y'aba Perezida bakomeye yishingikirije ubukerarugendo.

      Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangiye gukora filime mbarankuru izwi nka 'The Royal Tour'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109029/perezida-wa-tanzania-samia-suluhu-yatangiye-gukora-filime-izwi-nka-the-royal-tour-109029.html