Blog

  • Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo Quee… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Queen of Sheba' byemejwe ko mu masaha 120, Meddy yayishyira hanze iyi ikaba ariyo ndirimbo benshi bari biteze ko izabanza mbere y'iyo aheruka gushyira hanze ikunzwe n'abatari bacye yitwa 'My Vow'.

    Binyujijwe ku rukuta rw'abakunzi b'umuziki wa Meddy, Inkoramutima, kandi runyuzwaho n'amakuru y'uyu muhanzi, hahishuwe ko mu minsi itanu uhereye none, Meddy yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo.

    Bagize bati: 'Munsi y'iminsi itanu'  bongeraho amashusho y'amasegonda agaragaza izina ry'indirimbo, ariko muri yo hagaragaramo amagambo asa nk'azaba ari mu ndirimbo agira ati: 'Reka mbe umwe wawe njyenyine.'

    Umwe mu babonye aya mashusho, yagaragaje ko afite amatsiko agira ati: 'Barangiza ngo views zabonetse gute? Uba waduteye amatsiko.' akomoza ku bantu bavuze ko indirimbo iheruka Meddy yaguze views.

    Iyi ndirimbo Meddy agiye gushyira hanze, yatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2021 kuko hari amashusho mato yamugaragaje ayiririmbana na Mimi, [umwita 'Zaddy', bivuga umugabo w'igikundiro n'uburanga buhebuje bukurura ab'igitsinagore (sexy)]  mu bukwe bwabo, ikaba yaritiriwe umwamikazi wa Salomon wo muri bibiliya, Sheba, wakomokaga muri Ethiopia.

    Mu minsi itanu umwe muriyo uhereye none, Meddy yiteguye gushyira indirimbo hanze

    Ubwo bamwe baba bitana ba Bae na Cher, Mimi yongeramo n'andi ataka umugabo we arimo ‘Zaddy’ bivuze umugabo w’igikundiro w'ubwiza bw'akataraboneka.

    'Amagambo yayo ambera urumuri mu nzira yanjye' ubutumwa bwa Meddy bw’impera z’icyumweru.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109433/meddy-ashobora-gushyira-hanze-indirimbo-queen-of-sheba-mu-gihe-kitarenze-iminsi-itanu-109433.html

  • APR FC yatangiye nabi imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Ibitari byitezwe n’abakunzi ba APR FC nibyo byabaye inganya umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia 0-0.

    Ni umukino wabaye ku gicamunsi yo kuri iki Cyumweru ubera muri Djibouti kuko muri Somalia hari umutekano muke.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune.

    Aba bakaba biyongeraga ku mutoza mukuru w’iyi kipe, Mohammed Adil Erradi udafite ibyangombwa byo gutoza aho umukino watojwe n’Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

    Bitewe n’amateka ya ntayo y’ikipe ya Mogadishu City Club mu mikino Nyafurika, benshi bakekaga ko umukino uri bworohere APR FC ariko siko byagenze.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta mahirwe akomeye impande zombi zabonye.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC iba yabonye igitego ariko umupira Yannick Bizimana yateye mu izamu uca iruhande rwaryo.

    Umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

    Abakinnyi 11 impande zombi zitabaje

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

    Mogadishu CC: Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.

    11 ba APR FC babanjemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatangiye-nabi-imikino-nyafurika

  • Manchester yashimye Burna Boy warebye umukino… – #rwanda #RwOT

    Burna Boy ni umwe mu bitabiriye umukino w’amateka, kuko wari uwa mbere Cristiano Ronaldo agaragayemo, kuva yakiyemeza kujya gutanga ibyishimo na none muri shampiyona y’ubwongereza, by’umwihariko ‘Old Traford’.

    Ukaba wahuje Manchester United na Newcastle, bikarangira intsinzi ibaye iy’ikipe y’ibigwi, yihanije Newcastle ikayitsinda ibitego 4 kuri 1. Nyuma y’intsinzi, bagaragaje ko batewe ishema no kuba Burna Boy yaje kubashyigikira.

    Burna Boy yari yibereye muri ‘Old Traford’ akurikiranye yambaye umupira wa Manchester United

    Burna amaze iminsi ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yageze mu matariki yo hagati muri kanama, mu myiteguro y’igitaramo kitabiriwe bitangaje yakoreye mu nzu ngali y’imyidagaduro ya O2 Arena muri London.

    Kuri ubu aritegura kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo binyuranye. Burna Boy siwe muhanzi wenyine ufite ibitaramo bizenguruka isi mu bahanzi ba Africa.

    Wizkid nawe aritegura kujya mu Bwongereza mu mpera z’uyu mwaka, Diamond Platnumz nawe ategerejwe muri uku kwakira mu bitaramo binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Guhera kuri 04 Nzeri 2021, Harmonize nawe ari mu batangiye ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azava yerecyeza muri Canada, kimwe mubyo azakorerayo akazagihuriramo na Bruce Melodie.

    Harmonize azahava yerecyeza ku mugabane w’i Burayi, akazasoreza muri Africa mu gihugu cya Sierra Leone mu ntangiriro z’umwaka utaha.

    Burna Boy mu gitaramo aheruka gukora cy’amateka muri London yamanukiye mu gisa nk'icyogajuruIgitaramo cya Burna Boy cyari amateka mu Bwongereza cyaritabiriwe birenze

    Burna Boy ari mu kwitegura kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo ahantu hanyuranye uhereye muri Hollywood Bowl

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109432/manchester-yashimye-burna-boy-warebye-umukino-wayihuje-na-new-castle-109432.html

  • Burundi: Leta yamenye abasirikare benshi n'abapolisi mu ntara ya Cibitoke #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'umwe mu basirikare yemeza ko babonye amakuru ababwira ko inyeshyamba zo mu Burundi zifite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye gutera u Burundi.

    Nkuko Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje,imisozi ya Kagazi na Rusiga yo muri komine Rugombo hamwe n'imisozi ya Ruhagarika ,Gasenyi, Kaburantwa na Nyamitanga yose yo muri komine Buganda yuzuyeho abasirikare baje gutegereza umwanzi ngo niyibeshya bamuhe isomo.

    Nkuko bivurwa n'umusirikare ukorera mu ntara ya Cibitoke, nuko abakongomani batuye mu bice bya Lemera na Gahanda ku kiyaya cya Rusizi,mu karere ka Uvira aribo batanze amakuru ku gisirikare cy'u Burundi ko barikanura umwanzi ashobora kubaca mu rihumye agatera igihugu cy'u Burundi yinjiriye mu makomine ya Buganda na Rugombo yo mu ntara ya Cibitoke.

    Yagize atiˮ Biraboneka ko imitwe irwanya Leta y'u Burundi irimo kwitegura gutera igihugu, niyo mpamvu twahawe amakuru hanyuma dufata icyemezo cyo gucunga umutekano bikomeye ku mupaka‟.

    Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abaturage bo ku musozi Nyamitanga batashywe n'ubwoba nyuma yo kubona abashinzwe umutekano batari bamenyerewe bari kumwe n'imbonerakure zitwaje imipanga hamwe n'ibihiri.

    Umwe yagize ati “Twatekereje ko ari igitero. Byongeye kandi, ntitwumva impamvu abashinzwe umutekano baherekejwe n'Imbonerakure zitwaje imihoro n'ubuhiri.”

    Ushinzwe ikigo cya gisirikare cya Cibitoke hamwe na komiseri wa polisi mu ntara ya Cibitoke bahumurije abaturage bo muri utwo duce turimo abashinzwe umutekano benshi , ko batagira ubwoba kuko ari ibintu bisanzwe byakozwe, ariko basabwa gutungira urutoki umuntu wese utamenyerewe babonye muri ako karere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-leta-yamenye-abasirikare-benshi-n-abapolisi-mu-ntara-ya-cibitoke

  • Abatuye Biryogo bahize kwegukana imodoka babikesha guhashya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021, nibwo muri aka Kagari ka Biryogo kirirwamo abarenga ibihumbi bine hatangijwe amarushanwa y’Umujyi wa Kigali yo kwirinda Covid-19, aho umurenge uzaba uwa mbere uzahabwa imodoka.

    Abatuye muri aka gace n’abakirirwamo, babwiye IGIHE ko guhangana Covid-19, bigiye kuba inshingano za buri wese.

    Umukanishi Hitimana Karim yagize ati “Ubu ingamba n’uko twese hano mu Biryogo tugomba kumva ko ikibazo cya Covid kitureba noneho tugahangana n’abatubahiriza amabwiriza yo kuyirinda yaba ababa batambaye udupfukamunwa, abadahana intera biha kwirundira ahantu no gukaraba kenshi yewe no mu ngo zacu tukagenzura ko ibyo byose bikurikizwa.”

    Gatete Ahmed Emery na we yagize ati “Turizera ko nidufatanya n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, natwe abaturage tukumva ko kurwanya Covid bitureba atari iby’ubuyobozi, tuzayihashya burundu kandi nizeye ko iriya modoka umujyi washyizeho nk’igihembo ku murenge uzahangana na Covid , izaza aha muri Nyarugenge.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 babwitezeho impinduka zikomeye.

    Ati “Ni ibintu bizatanga umusaruro kuko turashaka na bamutwarasibo basinyana imihigo na ba mudugudu, noneho nabo bayigirane n’imiryango iri mu duce bayobora bityo ikibazo cyo kurwanya Covid kibe icya twese aho kuba icy’ubuyobozi gusa.”

    Biteganyijwe ko aya marushanwa yo kurwanya Covid-19 yateguwe n’umujyi wa Kigali azamara Ukwezi, azitabirwa n’imirenge yose iwugize aho biteganyijwe ko uzaba uwa mbere uzegukana imodoka.

    Inzego zose ziyemeje kurwaya no guhangana na Covid-19 zivuye inyuma

    Gusinya imihigo yo kurwanya Covid-19 byitabiriwe n’abaturage b’ingeri zose

    Umurenge wa Nyarugenge wasinyanye amasezerano y’imihigo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kugira ngo bihangane na Covid-19

    Utugari twose twasinye imihigo y’uko tugiye guhangana na Covid-19 no gushishikariza abaturage batuye Umurenge wa Nyarugenge kuyirinda

    Abanya-Biryogo bahize kurwanya Covid bivuye inyuma

    source : https://ift.tt/2XaTXk0

  • Imihanda igera kuri 300 ya kaburimbo yoroheje igiye kubakwa hirya no hino mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Iyi mihanda izubakwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’imihanda y’itaka igenda yubakwa ariko nyuma y’igihe gito igahita isenyuka nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RTDA, ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku mikorere y’iki kigo kuri uyu wa 11 Nzeli 2021.

    Ibi bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, birimo kuba hari imihanda igera kuri 28 yubatswe nta nyigo ikorewe.

    Ibi bigira ingaruka zitandukanye nk’uko byagaragajwe na Depite Niyorurema Jean René.

    Yagize ati “Mu ikorwa ry’imihanda bigaragara ko imyinshi nta miyoboro iba ifite amazi akaba yakwangiza ibidukikije, ahadasigara imbago zihagije zitandukanya ahakoze n’ahasanzwe kugira ngo imvura idahita isenya umuhanda, nta buziranenge bw’ibikoresho ngo imihanda ibe ifite uburambe nk’uko byifuzwa.”

    Umuyobozi wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko ikibazo kijyanye n’imihanda ikorwa nta miyoboro y’amazi n’ahadasigara ubwinyagamburiro bwayo ari “kimwe mu byo dushaka gukemura binyuze mu gukora inyigo.

    Ati ” Inyigo ihita iteganya imiyoboro y’amazi, igaragaza ibigomba gukorwa mu kubungabunga ibidukikije, uruhare runini ni urwo inyigo izagira mu gukemura ikibazo cy’amazi.”

    Depite Bakundufite Christine, yagize ati “Sinzi impamvu mwatubwira kugira ngo tunyurwe kuko kubaka imihanda nta nyigo ni nko gufata urugendo utazi aho ugiye nta nubwo numva ukuntu wanahagera ari na yo mpamvu ibikorwa byagiye bikorwa nta nyigo bitagiye bigera ku ntego, byagiye bisenyuka.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko impamvu hari imihanda ikorwa nta nyigo ari uko imyinshi ari iy’igitaka kandi iba yihutirwa ku kubanza gukora inyigo bitinda.

    Munyampenda yavuze ko kuri ubu inyigo yatangiye gutegurwa aho biteganyijwe ko muri Kamena 2022 izaba irangiye ikagaragaza imihanda y’imigenderano yihutirwa igomba gukorwa.

    Yakomeje agira ati “Nanjye ndabyemera ko mu mihanda 50 yubatswe igera kuri 28 nta nyigo yayo yakozwe. Impamvu nyamukuru ni uko imihanda dukora iba ari iy’igitaka kandi yihutirwa kuko inyigo imara amezi agera kuri atandatu.”

    “Mu nyigo turi gukora ku mihanda 430 tuzafatanya na Banki y’Isi dufitemo imihanda 300 tuzakora ya kaburimbo yororoheje. Inyigo nimara kuboneka tuzaba dufite imihanda yose igomba gukorwa mbere y’uko dutangira akazi.”

    Kuri ubu umuhanda wa kaburimbo yoroheje ushobora kumara imyaka iri hagati y’irindwi na 12 ndetse kuwubungabunga bigasaba ikiguzi gito ugereranyije n’iy’itaka isenyuka imaze imyaka ibiri kubera amazi y’imvura.

    Ikilometero kimwe gitwara miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kuri kaburimbo yoroheje gitwara izigera kuri 400 Frw bivuze ko ikiguzi cyiyongera ariko igitanga inyungu kikaba ari ugukora ibikorwa biramba nk’uko Munyampenda akomeza abivuga.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko uturere tugenerwa amafaranga agenewe gusana imihanda angana ku giciro kibarirwa ku kilometero kimwe kandi duherereye ahantu hafite imiterere itandukanye.

    Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko imihanda itaramba kimwe bitewe n’imiterere y’ubutaka, bityo ngo ntabwo bikwiriye gukora igenamigambi riteye kimwe mu gihugu hose.

    Urugero atangwa ku kilometero mu Ntara y’Iburengerazuba ahari imisozi ikunda kubamo inkangu akaba angana n’atangwa mu Burasirazuba ahari imirambi.

    Munyampenda yakomeje agira ati “Ndabyemera ko ikiguzi kitagomba kuba kimwe ahantu hose bitewe n’imiterere y’ahantu, byakorwaga ku bikorwa byo gusaba byoroheje kuko ibikorwa byabaga biteye kimwe ahantu hose.”

    Itsinda ryo muri LODA ryatanze ibisobanuro ku bibazo by’iki kigo hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yatanze ibisobanuro kuri PAC yifashishije ikoranabuhanga

    Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n’abandi bagize PAC

    Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy’isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo

    source : https://ift.tt/3nriTy4

  • Ethiopia: Batangiye umwaka mushya wa 2014 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Oromo bashyira indabo mu mazi bashima Imana yabarinze mu mwaka barangije bakaba bageze mu wundi mwaka mushya
    Abaturage ba Oromo bashyira indabo mu mazi bashima Imana yabarinze mu mwaka barangije bakaba bageze mu wundi mwaka mushya

    Bivugwa ko ingengabihe cyangwa se karindari ya Ethiopia ikiri inyuma ho imyaka irindwi n’amezi umunani ugereranyije na karindari isanzwe.

    BBC ivuga ko ubwo Kiliziya Gatolika yasubiragamo karindari yayo bagendeye ku ivuka rya Yezu, mu mwaka wa 500 nyuma y’ivuka rya Yezu, idini ya Orthodox yiganjemo abanya-Ethiopia benshi bo ntibigeze bahindura, bityo bikaba intandaro yo kuba karindari yabo itandukanye cyane n’igenderwaho n’abandi benshi ku isi.

    Bakora ibirori mu buryo butandukanye bishimira ko binjiye mu mwaka mushya
    Bakora ibirori mu buryo butandukanye bishimira ko binjiye mu mwaka mushya

    BBC ivuga ko kandi kuri bo batangira umwaka ku itariki 11 Nzeri kuri karindari isanzwe cyangwa se ku wa 12 Nzeri bitewe n’umwaka wagize ukwezi kwa Gashyantare gufite iminsi 29.

    Bivugwa ko mu muco w’abanya-Ethiopia, uretse abana baba bakuriye mu bindi bihugu, abanya-Ethiopia bakiri bato ntibita cyane ku bijyanye no kumenya iminsi igize buri kwezi.

    source : https://ift.tt/3kaLqpX

  • Umuhanzi yakoze agashya asimbuza imisatsi ye iminyururu ya zahabu yashinzwe mu mutwe we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyamerika witwa Dan Sur, yakoze agashya aba umuntu wa mbere wasimbuje imisatsi yo ku mutwe we amasheni ya zahabu mu rwego rwo kwirimbisha.

    Uyu muhanzi mu njyana ya reggaeton na rap w'imyaka 23 yakoze agashya ajya kuri Tik Tok arangije ahita yerekana umutwe we yemeza ko amashene yateyemo yayasimbuje umusatsi we karemano.

    Uyu muhanzi ukomoka muri Megizike, yari afite umusatsi miremire y'umukara miremure mbere yo kuwuhindura kugira ngo agaragare neza muri ubu buryo.

    Muri imwe mu mashusho ye, Sur yavuze ko yashakaga kwinjira mu isi ya rap, ibyo bikaba byaramuteye guhinduka.

    Ati: 'Ukuri ni uko, nashakaga gukora ikindi kintu gitandukanye kuko mbona abantu bose basiga umusatsi. Ndizera ko abantu bose batazanyigana ubu “.

    Uyu muhanzi yahise asobanura uburyo yashyize iminyururu ku mutwe, avuga ko nta kiguzi yakoresheje mu kubikora.

    Ati: “Ndayifite nk'ifuni yatewe mu mutwe kandi icyo kintu gifite udukoni kandi byose bifataniye mu gihanga cyanjye, munsi y'uruhu rwanjye.

    Ni umusatsi wanjye. Umusatsi wa zahabu. Umuraperi wa mbere ufite umusatsi wa zahabu watewe mu mateka y'abantu.

    Uyu muhanzi asanzwe azwiho kugira imisatsi idasanzwe ndetse akunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo akora.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanzi-yakoze-agashya-asimbuza-imisatsi-ye-iminyururu-ya-zahabu-yashinzwe-mu

  • Umugore uherutse guhagarikisha ubukwe bw’umugabo we yishimiye gusubizwa abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugore winjiye mu rusengero afite abana batatu, yagaragaye asaba uburenganzira bwo gusubizwa abana be babiri b’impanga, yashinjaga umugabo we kubatwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Dukuzumuremyi Janvière uvuka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yamenyanye n’uwo mugabo wo mu Karere ka Nyagatare, barakundana kugeza ubwo bashakanye badasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ngo ubwo umugabo yari afite akazi akorera mu mujyi wa Kigali, byabaye ngomba ko yimura umuryango we, bajya gutura hafi y’akazi i Kigali.

    Uwo mugore avuga ko ubwo bari bamaze kubyara abana batatu, umukuru ari umukobwa ukurikirwa n’abahungu babiri b’impanga, ngo umugabo yaramutaye amusigira inda y’amezi atandatu, aho iyo nda yavutsemo impanga ebyiri, umuhungu n’umukobwa.

    Avuga ko mbere y’uko umugabo amusiga, yabanje gufata ba bana b’impanga z’abahungu arabatwara, ngo amusiga atabagaruye.

    Dukuzumuremyi avuga ko, nyuma y’uko umugabo we amusize mu nzu y’inkodeshanyo, ngo yigiriye inama yo kwimukira mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge aho atuye kugeza ubu, nyuma y’uko yabonaga ko ubuzima bushobora kumworohera kuruta kuba i Kigali.

    Ati “Umugabo wanjye yamaze kugenda, ndeba uburyo ubuzima bw’i Kigali buhenze, nigira inama yo kwimukira i Rwamagana, kuko ho ubuzima burahendutse ntabwo inzu n’ibiribwa bihenze nk’uko i Kigali bimeze, ntabwo nacitse intege ngo umugabo aragiye, inda y’amezi atandatu yansigiye yavutsemo impanga, ubu ndakodesha ngakoresha amaboko yanjye mu mirimo isanzwe, umuntu ufite ubwenge ntiyakwicwa n’inzara mu gihe nta bumuga afite”.

    Ngo nyuma yo kwimukira i Rwamagana, yagezeyo atangira gushakisha imibereho acuruza ubuconsho, ashakisha uburyo we n’abana be babaho.

    Ntabwo natambamiye umugabo ngo adashaka, icyo nirukagaho ni ukubona abana banjye

    Ku kibazo cyo guhagarikisha ubukwe, Dukuzumuremyi avuga ko atigeze ashaka ko umugabo we adashaka, kuko ngo n’ubundi hari hashize imyaka irenga ibiri atamubona, ngo icyo yashakaga ni ugusubizwa abana be umugabo yatwaye mu buryo butazwi.

    Avuga ko amakuru y’umugabo we yo gusezerana mu rusengero yayamenye mu gitondo, ubwo yari aho atuye i Rwamagana, biba ngombwa ko atega imodoka mu buryo bwihuse.

    Ati “Ayo makuru nayamenye saa tatu, bari busezerane saa munani, ntabwo byangoye kuko n’iyo haba i Cyangugu nari kuba nahageze, nahoraga mpangayitse ku bana banjye, kandi burya iyo umuntu yakwanze uhorana impungenge z’uko atanakurerera, wenda abantu be kujya bagira ngo nari ngiye kumutambamira ngo ye gushyingirwa”.

    Aremeza ko icyamuteye kuza muri buriya bukwe atongana, yaharaniraga uburenganzira bwe bwo guhabwa abana yabyaye, bari baratwawe na se mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ati “Ikintu naharaniraga ni ukumpa abana banjye, kuko nari maze igihe kirekire ntazi aderese ze (aho aherereye), kandi ntakunda no kumuhamagara ngo anyitabe, nari naragerageje no kubamwaka akabanyima, ntitaye rero ngo ari mu bukwe ntabwo nari kumenya aderese ye ngo mbireke, kuko njyewe ubukwe ntabwo nabuhaga agaciro nk’umwana wanjye, ntacyo byari bimbwiye rwose”.

    Arongera ati “Iyo aza no kuba yarabampaye mbere, ntabwo yari kumbona hariya, abana banjye numvaga ari ikintu cya ngombwa kigomba kuboneka mbere y’indi minezero, kuko nanjye nahoraga mpangayitse kubera abana banjye, ntabwo rero wagumya kwiruka inyuma y’ibyagusize, karya kanya nirukaga inyuma y’ibyanjye n’abana banjye”.

    Avuga ko atifuza kubuza umugabo uburenganzira bwe bwo gushaka, gusa icya ngombwa ni ukubahiriza ibiri mu mategeko agatanga ibisabwa umubyeyi.

    Ati “Ntabwo nzi niba ubukwe bukomeza, ntabwo mbizi nta n’ubwo bindeba, kuko amategeko y’igihugu avuga ko umugabo agomba gusezerana n’umugore ashaka, iyi saha nashaka asezerane n’abagore ijana niba afite ubushobozi bwo kubatunga, icyo ndeba ni abana twabyaranye n’uko tugomba kubarera, kuko bafite uburenganzira bwo kubaho uko bavuka kose, n’ubwo bavuga ngo umugore utarasezeranye aba ari indaya, ariko ibyo ntibikwiye kugira ingaruka ku mwana”.

    Arashimira ubuyobozi bwamuhesheje abana be babiri b’abahungu yari yarabuze

    Dukuzumuremyi akomeza ashimira ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu bwakurikiranye ikibazo cye, ubu bukaba bwaramaze kumuhesha abana be ngo se yari yarajyanye kubareresha ahandi, aho ngo afite ibyishimo nyuma y’imyaka isaga ibiri yari amaze atababona.

    Ati “Abana n’ubwo ari abanjye ariko ni abana b’igihugu, ni amaboko yacyo, ndashimira ubuyobozi bwacu bw’igihugu Mana yanjye!, nabuze uko nabushimira kuko ibyo bankoreye bampesha abana banjye byaruhuye umutima wanjye, Akarere kacu ka Rwamagana karakoze, ushinzwe abana mu karere yarampamagaye ati witegure ku wa kabiri turajya kuzana abana, nariteguye rwose uwo munsi ntibigeze bawuhindura, turagenda tuzana abana, ndumva umutima wanjye unezerewe”.

    Avuga ko abana be bamwishimiye cyane, aho yemeza ko azakomeza kubafata neza, abagaruramo urukundo rwa kibyeyi nyuma y’imyaka isaga ibiri batamubona, avuga ko azabasubiza mu ishuri aho bagiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, mu gihe umukuru agiye mu mwaka wa gatatu.

    Uwo mugore uvuga ko adateze kongera gushaka umugabo, ngo ikimuraje ishinga ni ukurera abana be bakazakura neza.

    Ati “Nafashe umwanzuro wo kurera abana banjye ntabwo nteganya kongera gushaka, iyo mba mbiteganya mba naragiye muha abana be ngashaka nk’uko na we yashatse, ntabyo nteganya pe, nta n’umugabo wanshuka, burya bashuka uwishutse, nta biyobyabwenge nywa, nta n’ubwo njya mu kabari ngo nzashukwa n’ubusinzi, kandi imyaka ibiri maze mba njyenyine iyo mba umuntu ushukika baba baranshutse”.

    Avuga kandi ko kuva ubukwe bwahagarara atongeye kumenya amakuru y’uwari umugabo we. Agaruka ku bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko abana umugabo yari yaratwaye ari bo be, ko abandi atari abe bamushinja no kwica ubukwe, ibyo ngo si byo kuko atigeze ajya mu ngeso mbi.

    Ati “Umugabo ntabwo yigeze ahakana ko abana ari be, ariko abantu bakagenda bakwirakwiza ibihuha, ngo bariya bana yatwaye ni bo be, ngo abandi nabashatse ahandi.

    Ndagira ngo mbamenyeshe ko nta ngeso mbi nigeze, iyo biba ibyo nari kuza na bariya nkabamujugunyira ariko mwabonye ko nashakaga n’abo yatwaye, ibyo binyoma rero biveho, kandi uko byagenda kose niteguye kurera abana banjye, mwarabibonye ko abana banjye basa neza, nta n’umwe uri mu Mutuku (ufite imirire mibi)”.

    Uwo mugore arasaba Leta ubufasha nk’umuntu utishoboye, akaba yabonerwa aho atura, mu rwego rwo kumufasha kurera abana be batanu atekanye, agasaba kuzafashwa no guhabwa ibyo amategeko asaba umugabo mu kurera abana babyaranye.

    Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Gikondo Diyoseze ya Kigali, arira, afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we, avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.

    Mu bagarutse kuri iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga harimo abanenze uwo mugabo uvugwaho guta urugo, agatwara abana ndetse akajya gusezerana n’undi mugore, basaba ko uburenganzira bw’uyu mugore n’ubw’abana be bwubahirizwa, basaba inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera, iz’umutekano, iz’uburinganire n’iterambere ry’umuryango gukurikirana iki kibazo.

    Icyo gihe Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko ubutabera buzatangwa.

    source : https://ift.tt/3A734jR