Blog

  • VIDEO : Hahishuwe ko Jay Polly yari agiye gushinga Radio, kubaka inzu nziza ifite na Piscine,… #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 wabimburiwe no gushyira indabo ku mva aho yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

    Nyuma yo gushyira indabo ku mva, abo mu muryango ndetse n’inshuti ba nyakwigendera bagiye mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga batanga ibiganiro byagarutse ku byo bari bazi kuri uriya muhanzi wari ufite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wavuze ko yabaye inshuti y’akadosohoka na nyakwigendera, yavuze ko bamenyanye kuva muri 2012 ubwo uyu munyamakuru yakoreraga City Radio.

    Ngo kuva icyo gihe babaye inshuti zisangira akabizi n’agahiye ku buryo hari igihe yabonaga igihumbi 'akambwira ngo ko ngize iki kihumbi, reka nguhemo aya kugira ngo dusangire.'

    Iteka yakundaga kumugira inama yo kubaka ubucuti, ati 'Yajyaga ambwira ngo mu buzima ujye wirinda gutakaza inshuti ahubwo uharanire ko nibura bwakwira wungutse inshuti ariko na yo uyigeho.'

    Uyu munyamakuru yagarutse ku mishinga ikomeye Jay Polly yari afite irimo gufungura radio.

    Ati 'hari byinshi yari afite ariko koko umugabo apfana imishinga. Hari icyo mwibukiraho kikankomeza, yaravugaga ati 'tujye tubaho nk’abariho aka kanya bashobora gupfa’ ni na byo byabaye.'

    Eric X-Dirhor na we wabaye inshuti na Jay Polly, yavuze ko ubwo yafungurwaga mu myaka ishize, yaje akamuganiriza akamubwira imishinga ikomeye afite irimo kubaka inzu nziza ifite na Piscine ngo kuko abana be bakunda koga.

    Ati 'ariko ntekereza ko nubundi ibyo asize bishobora kuzatuma nubundi bigerwaho.'

    UBUHAMYA MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/VIDEO-Hahishuwe-ko-Jay-Polly-yari-agiye-gushinga-Radio-kubaka-inzu-nziza-ifite-na-Piscine

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, 6 basezerewe mu bitaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,172. Abitabye Imana ni abagore bane n’abagabo bane.

    source : https://ift.tt/2X8VMxk

  • Ku kinyamakuru Igihe hafashwe n’Inkongi y’umuriro #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tarki 12 Nzeri 2021 ahagana saa tatu z’ijoro.

    Umuriro ngo watangiye muri ririya joro aho watangiriye ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG hariya mu mujyi rwagati.

    Ikindi ngo ni uko igice cyose cy’igorofa rya mbere ryo hejuru cyahiye kirakongoka ndetse n’igorofa ya kabiri uturutse.

    Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Igihe bwasohoye itangazo ku byerekeye iyi nkongi, butangaza ko nta muntu wahiriye muri iriya nkongi cyangwa ngo ahakomerekere.

    Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Iki Kinyamakuru, rivuga ko icyataye iriya nkongi kitaramenyekana icyakora ngo Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza.

    Bwaboneyeho kumenyesha abakurikira iki kinyamakuru ko iriya nkongi itari bukome mu nkokora 'inshingano zacu z’ibanze zo gutara no gutangaza amakuru ndetse n’izindi serivisi dusanzwe duha abafatanyabikorwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-kinyamakuru-Igihe-hafashwe-n-Inkongi-y-umuriro

  • Uwayezu wari umaze imyaka 3 ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yeguye ku mpamvu bwite #rwanda #RwOT

    Ni ibarurwa yanditswe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, aho Uwayezu Francois Regis yandikiye Perezida wa FERWAFA, Mugabo Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa uyu mwanya.

    Iyi baruwa yo kwegura iragira iti 'Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange.'

    Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kugira ngo abashe gusiga ibintu mu buryo yazakora ukwezi kumwe ku buryo yazahagarika inshingano ze tariki 13 Ukwakira 2021.

    Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu.

    Ati 'Nejejwe n’igihe cy’imyaka itatu namaze nkora muri FERWAFA. Uburyo nafashijwe byatumye nzamura urwego rwange. Niteguye guhererekanya ububasha nyuma yo kwegura, kandi ntimuzatinye kunyegera mu gihe cyose naba hari uburyo nafasha.'

    Yashoje ibaruwa ye ashimira ko bumvise ubusabe bwe. Ni ibaruwa yamenyeshejwe na komite nyobozi ya FERWAFA.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Uwayezu-wari-umaze-imyaka-3-ari-Umunyamabanga-Mukuru-wa-FERWAFA-yeguye-ku-mpamvu-bwite

  • Urubanza rw’abantu 18 baregwa kunyereza Miliyari 1,7Frw ya Koperative rwasubitwe ubugirakarindwi #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakiriro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi, rwasubitswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

    Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi.

    Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko.

    Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga ubukungu bw’igihugu, bose baburana badafunze kuva batangira gukurikiranwa n’Ubushinacyaha.

    Ubushinjacyaha bukurikiranyeho bariya bantu icyaha cyo Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano irimo ibinyoma, n’icyaha gifitanye isano n’ibyaha bimuga ubukungu bw’igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko aberegwa bakoze raporo z’ibinyoma, bavuga ko bakoze imirimo y’ubwubatsi bakemeza ko imirimo yose yakozwe neza kandi hari ibitarakozwe.

    COPCOM iregera indishyi ivuga ko abaregwa banyereje umutungo usaga Miliyari 1.7Frw (Frw 1 709 575 648).

    Abaregwa bose bahakana ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha bakavuga ko ibyo baregwa bifitanye isano n’imiyoborere mibi yaranze COPCOM.

    Ubwo Urukiko rwasubukuraga urubanza bamwe mu baregwa bahise bagaragaza imbogamizi z’uko batiteguye kuburana kuko harimo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bareganwa batitabiriye iburanisha kuko bamwe bagaragaje impapuro za Muganga ko barwaye, abandi basaba Urukiko ko bahabwa umwanya bakabanza kureba dosiye kugira ngo bazabone uko bazireguraho mu gihe cy’urubaza nyirizina.

    Urukiko rushingiye ku mpapuro za muganga zerekana ko bamwe mu baregwa barwaye rwahise rusubika urubanza rwimurirwa ku wa 27 Nzeri 2021 saa mbiri za mugitondo abaregwa bose bahari.

    Koperative COPCOM yagiye irangwa n’ikibazo cy’imiyoborere ya Koperative aho Ubuyobozi bwayoboye COPCOM bwagiye bugira kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe mu banyamuryango bikarangira havutse icyitwa ishyamba, bamwe batumvikana n’abandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urubanza-rw-abantu-18-baregwa-kunyereza-Miliyari-1-7Frw-ya-Koperative-rwasubitwe-ubugirakarindwi

  • Lick Lick niwe uza imbere: Indirimbo zabanya… – #rwanda #RwOT

    Lick Lick yanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda. Indirimbo agizemo uruhare kuva mu ntangiriro, yose iba igomba kugera kure, atari ukubera ubuhanga bw'uwaririmbyemo n'uwayikoze gusa, ahubwo ibanga rikomeye riri mubyo akora n'uko ashyira imbere akazi n'iterambere ry'ibyo akora kurusha ibindi.

    Ibyo byatangajwe n'umwe mu bahanga baherutse gukorana ku ndirimbo yanditse amateka mu masaha macye isohotse n'ubu kandi bikiri uko, yitwa 'My Vow'. Madebeat avuga ko umuntu wese bakoranye, adashobora kuva muri studio atavuze Lick Lick, ikindi uwakoranye nawe akaba avuga ko 'iyo aba ariwe aba agize gutya' byumvikanisha ibigwi bye.

    Made Beat kugeza ubu, nk'uko bigaragazwa n'imibare ya youtube, akaba ariwe umukurikira aho indirimbo amaze gukora zigera kuri ebyiri ziri muri 7 zarebwe cyane kuri youtube, naho Pastor P akaza abagwa mu ntege afitemo indirimbo 1.

    Lick Lick bita 'Machine', imyaka amaze mu ruganda rw'imyidagaduro si micye, kandi yakomeje kugenda yigaragaza neza. Byatangiye akora amajwi yonyine, ariko kuri ubu asigaye abasha gukora amashusho yewe anafata n'amafoto. Yazamuye kandi azamukana n'ibyamamare binyuranye birimo Meddy, The Ben, Scillah, K8 Kavuyo, Oda Paccy n'abandi banyuranye.

    Lick Lick na Meddy bakuranye kuva mu bwana n'ubu bakiri kumwe, bafatanya kubaka ibigwi, aho umwe ari umuhanzi undi akaba ariwe umutunganyiriza ibihangano.

    Ndetse kugenda kwe yerecyeza muri Amerika, byahaye umwanya abandi bakora imiziki n'izindi nzu kuvugwa, kuko ubundi mbere ya 2010, 'Unlimited Record' ariyo yavugwaga na Lick Lick. Aho agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'izindi zarushijeho kuzamuka n'ubwo n'ubundi bitabuzaga kuba 'PressOne' ariyo ivugwa cyane, kuko ariyo yahise yerecyezamo.

    None InyaRwanda yifuje kubagezaho indirimbo 7 z'abahanzi nyarwanda zanditse amateka kuri youtube mu Rwanda, abahanzi baziririmbye n'aba producer bazitunganije.

    Ku mwanya wa 1:

    Hari indirimbo yanditse amateka ndetse inafite hafi kimwe cya kabiri cy'umusaruro mbumbe w'urukuta rwa Meddy, yitwa 'Slowly' yakozwe na Producer Lick Lick, igira igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no mu Karere, kuko ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo bya Wasafi ya Diamond Platnumz, yayirimbanaga n'abanya Tanzania wumva bose bayizi.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 23 Kanama 2021. Mu gihe cy'imyaka 4, imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 54 kandi ziyongera umunsi ku wundi. Ni indirimbo igaruka ku nkuru y'urukundo rwa babiri, aho umuhanzi Meddy agaragaza ko bitakunda kubyoroshya, kuko ari mu rukundo rwa nyarwo.

    Pastor P na murumuna we mu kazi no mu myaka ariko bayingayingana mu buhanga

    Ku mwanya wa 2:

    Hari indirimbo 'Katerina' ya Bruce Melodie yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2019, ikaba mu gihe gito imaze yararebwe ku kigero cya Miliyoni 10.5, kandi iracyakomeje kuzamuka, mu Rwanda akaba atariho honyine ikunzwe kuko mu mwaka washize, Tanasha wahoze akunda na Diamond Platnumz, yumvikanye avuga ko ayikunda.

    Ku mwanya wa 3:

    Haza 'Lose Control' imaze kurebwa na Miliyoni 8.9 ya Meddy na The Ben, yagiye hanze kuwa 05 Mutarama 2018. Yakozwe na Made Beat, ndetse Beat yakozwemo yacuriwe rimwe n'iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 ya Meddy yitwa 'My Vow', ikomeje kuzamuka cyane ku rubuga rwa youtube.

    Ku mwanya wa 4:

    Hariho indirimbo 'Holly Spirit' nayo ya Meddy yo mu mwaka wa 2013, yagiye hanze ku itariki 29 Mutarama 2021, kuri ubu imaze kurebwa na Miliyoni 8.3 mu gihe cy'imyaka ikabakaba umunani imaze yakozwe na Lick Lick.

    Ku mwanya wa 5:

    'Ntawamusimbura' ya Meddy, yagiye hanze kuwa 28 Mutarama 2017. Imaze kurebwa na Miliyoni 7.3, yakozwe na Lick Lick.

    Ku mwanya wa 6:

    Hagakurikiraho indirimbo ya Meddy yitwa 'Nasara' imaze kurebwa na Miliyoni 6.3 (6,378,010). Yagiye hanze kuwa 28 Ugushyingo 2013, yakozwe na Lick Lick.Ibihangano bya Meddy nibyo bigaruka kenshi mu bikunzwe kuri youtube, yewe n’inkuru zimuvugaho usanga zirebwa cyane kuri uru rubuga n’ahandi hanyuranye.

    Ku mwanya wa 7:

    Hakaza 'Habibi', indirimbo y'amateka akomeye mu muziki wa The Ben yagiye hanze kuwa 26 Ugushyingo 2016. Mu myaka ikabakaba 5, imaze kurebwa na Miliyoni 6.3 (6,354,338), ikaba ari nayo ndirimbo y'uyu muhanzi w'igikundiro kinshi muri rubanda, n'ijwi riremeye, yakoze wenyine yarebwe n'abantu benshi ku rubuga rwa youtube mu mateka ye.

    Pastor P yafashije abahanzi benshi mu Rwanda akunda no kujya gukorera n’abo hanze 

    Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe n'umugabo w'umuhanga mu mu gutunganya umuziki, Pastor P, nawe umaze igihe kirekire, wakoranye n'abahanzi banyuranye ariko by'umwihariko Scillah na King James.

    Indirimbo kandi yitwa 'Dusuma' imaze kurebwa na Miliyoni zigera kuri 32 zirenga, y'umunya Kenya Otile Brown yafatanije na Meddy, nayo Lick Lick yayitanzeho umusanzu ukomeye yaba mu ikorwa ry'amajwi ndetse n'amashusho yayo.

    Mu mateka y’abahanzi nyarwanda, Bruce Melodie niwe ufite indirimbo ya kabiri imaze kurebwa inshuro nyinshi kuri youtube nyuma ya 'Slowly' video na lyrics video yayo

    The Ben niwe muhanzi ufite indirimbo ya 7 muzimaze kurebwa cyane mu mateka ya youtube n’ibihangano by’abanyarwanda

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109414/lick-lick-niwe-uza-imbere-indirimbo-zabanyarwanda-7-ziyoboye-kuri-youtube-nabazitunganije-109414.html

  • Ntibisanzwe! Yagiye gufata ifunguro muri resitora asangamo umutwe w' igitsina cy' umugabo _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amashusho y'umugore utamenyekanye amazina, avuga ko ubwo yari agiye gufata amafunguro muri resitora, yahawe ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ), abonamo umutwe w'igitsina cy'umugabo.

    Iyo witegereje ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ) bikunzwe cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika cyane mu bihugu nka Ghana, ubona ko ari imvange y'ibisa n'isombe, inyama n'ubugari.

    Uyu mugore we avuga ko yari yasabye ko bamuha inyama y'inka muri Tuo Zaafi (TZ), ariko ngo yaguye mu kantu ubwo yabonaga bamuhaye umutwe w'igitsina cy'umugabo mu mwanya inyama yasabye, ati: 'Ngwa mu kantu bampaye isonga y'igitsina cy'umugabo.'

    Mu kuvuga impamvu yakwirakwije ayo mashusho, uwo mugore yavuze ko ' Nshaka kugira ngo rubanda imenye ko igomba kwigengesera, bakitondera ibiryo bagura hanze.'

    Hari abasaba ko uwagurishije Tuo Zaafi (TZ) uwo mugore yatabwa muri yombi, agasobanura impamvu agurisha ibice by'umubiri w'umuntu.

    Mu biryo bigurishwa mu maresitora, humvikana ibitekeshwa ibinini, abateka imbwa, abagabura ibirimo imbeba n'ibindi biribwa…

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/13/ntibisanzwe-yagiye-gufata-ifunguro-muri-resitora-asangamo-umutwe-w-igitsina-cy-umugabo-_-inkuru-irambuye/

  • Uwayezi wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye #rwanda #RwOT

    Uwayezu François Régis wari umaze imyaka 3,ari umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru(FERWAFA) yeguye mu nshingano ze kubera impamvu ze bwite

    Mu ibaruwa yagiye hanze uyu munsi,Bwana Uwayezu yavuze ko afashe uyu mwanzuro kubera impamvu ze bwite ndetse ko italiki ya nyuma yo kuba mu biro ari kuwa 12 Ukwakira 2021 ibi bivuze ko yatanze ukwezi kw'integuza.

    Uwayezu w'imyaka 38 ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y'imari n'ubutegetsi, yargeze muri FERWAFA muri Gicurasi 2018.

    Yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano ikibaho.

    Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwayezi-wari-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yeguye-ku-mirimo-ye

  • Uwayezu Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA y… – #rwanda #RwOT

    Uwayezu Regis wari umaze imyaka itatu n’igice muri iyi nzu ikorere i Remera, kuri uyu mugoroba yandikiye ibaruwa umuyobozi wa FERWAFA, Niyezimana Olivier, amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye.

    Regis yasezeye ku nshingano zo kuba umunyamabanga wa FERWAFA 

    Mu ibaruwa ye yagize ati: “Nsezeye ku mirimo yo kuba umunyamabanga wa FERWAFA”. Yakomeje avuga impamvu yeguye. Yagize ati: “Iki cyemezo nkifashe nshingiye ku mpamvu zanjye bwite, nkaba ngiye kumara ukwezi ndi mu nshingano kugira ngo FERWAFA ibe yitegura. Umunsi wanjye wa nyuma mu kazi ni tariki 12 Ukwakira 2021.”

    Uwayezu Regis kandi, akomeza ashimira FERWAFA amahirwe yamuhaye, ndetse n’ibihe byiza yagiriyemo ubwo yari umunyamabanga kuva mu 2018, kugeza ubu yeguye.

    Umwanya w’Ubunyamabanga muri FERWAFA ntutorerwa, bivuze ko Komite nshya ya FERWAFA iheruka kujyaho, igomba gushaka umusimbura wa Uwayezu Regis.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109441/uwayezu-regis-wari-umunyamabanga-wa-ferwafa-yatanze-umwanya-109441.html