Blog

  • Dore uburyo 3 wakoresha ukabyutsa uwo ukunda… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo mwaba mumaranye igihe mukundana cyangwa mubana, ushobora no kwiga uburyo bushya wabikoramo mu gihe uburyo wari usanzwe ubikoramo yaburambiwe. Iga uko wajya ukangura umukunzi wawe. Uwo mubana ashobora kutazakubwira isaha yifuza kubyukiraho, ariko wowe wareba ugasanga ukeneye ko abyuka kubera impamvu zitandukanye, bikaba byatuma umubyutsa imburagihe, mushobora kuba mutanabana ariko ukaba ushaka ko umunsi wose, wirirwa mu ntekerezo ze.

    Muri uko kumubyutsa imburagihe rero, usabwa kwiga uburyo ubikoramo neza, ntibimutere umutima mubi, ahubwo akabifata nk'ibidasanzwe.

    DORE UKO WAMUBYUTSA

    1. Muzanire ifunguro rya mugitondo mu buriri: Kuzana ifunguro rya mugitondo mu buriri, ni ibintu bidasanzwe, bizamura amarangamutima y'uwo mukundana cyane, kandi akabyukana akanyamuneza agusekera.

    2. Mwongorere amagambo y'urukundo mu matwi uvuga gahoro gahoro: Niba uziko umukunzi wawe, ashobora gukanguka bitinze kandi umukeneye, mwongorere, muvugire mu matwi ariko uvuge amagambo y'urukundo nawe uzi neza ko akeneye.

    Aha ushobora gusubiramo amazina mukunda kwitana, cyangwa andi asobanuye byinshi kubakundana, ukayavuga mu buryo butunguranye kandi buyunguruye kuburyo amushimisha.

    3. Mwandikire urwandiko rumutomagiza: Ibi akenshi bikorwa n'abakundana batabana. Niba uri kure y'uwo mukundana, ushobora kumukangura ukoresheje ubutumwa bwa mugitondo. Ushobora kubumuha ukoresheje ubutumwa bugufi, cyangwa imbuga nkoranyambaga. Nakanguka agasanga ubwo butumwa azahita amenya ko umukunda cyane, azajya mu kazi akomeye kandi ameze neza, uwo munsi uwiharire muri we.

    Inkomoko: Opera News

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109440/dore-uburyo-3-wakoresha-ukabyutsa-uwo-ukunda-bikamuguma-mu-ntekerezo-umunsi-wose-109440.html

  • Volleyball:U Rwanda rwatangiye igikombe cy'Afurika rutsinda Maroc #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo hatangiye imikino y'igikombe cya Afurika mu bagore,aho ikipe y'u rwanda yitwaye neza itsinda Maroc yaherukaga guhemukira u Rwanda mu bagabo.

    Iyi mikino izabera muri Kigali Arena,aho U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe na Senegal, Morocco na Nigeria.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayirangije rutsinze amanota 25-19.Iseti ya kabiri yarangiye u Rwanda ruyitsinze ku manota 25-18.

    Mu iseti ya 3, amakipe yombi yahatanye cyane bigera ubwo anganya amanota 24-24 byatumye bagenda bimura imibare yo gutsindiraho,Maroc itsinda ku manota 34-32.

    Ibi byahaye umukoro u Rwanda,rukina seti ya 4 rwariye karungu ndetse ruza kuyitsinda ku manota 25-22 ndetse biruhesha guhorera ikipe y'abagabo yananiwe kugera muri 1/2 ihemukiwe na Maroc yayitsinze amaseti 3-0.

    Umutoza w'u Rwanda, Paulo ukomoka muri Brazil, akabayarafashije u Rwanda kubona abakobwa bane bahawe ubwenegihugu baturutse muri Brazil bafite impano idasanzwe

    Abo ni; Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taina, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakaba bari babanje mu kibuga biyongereyeho Uwamahoro Beatrice na Mukandayisenga Benitha.

    Aba banya Brazil bagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru kuko aribo bafashije u Rwanda kuva mu nzara za Maroc ndetse bashimangira ko u Rwanda rukeneye abanyamahanga mu rwego rwo kuzamura imikinire yarwo.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, umukino wo mu Itsinda B wari uryoheye ijisho wahuje Cameroun ifite igikombe giheruka na Kenya imaze kwegukana kenshi iri rushanwa ry'abagore. Cameroun yatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-19).

    Nigeria yatsinze Sénégal amaseti 3-0 (25-16, 25-18, 25-22) mu Itsinda A mu gihe u Burundi bwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (18-25, 15-25, 13-25) mu Itsinda B.

    Ejo u Rwanda ruzakina na Nigeria saa Sita,mu gihe Morocco izakina na Senegal.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-u-rwanda-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-rutsinda-maroc

  • Imbunda ibonye imbarutso, Bugesera FC yasinyi… – #rwanda #RwOT

    Sadick Sulley w’imyaka 21 yari amaze umwaka mu Rwanda akinira ikipe ya Espoir ibarizwa i Rusizi, ndetse anayifasha kwitwara neza muri shampiyona yarangiye ubwo Espoir FC yasorezaga ku mwanya wa gatatu.


    Sadick Sulley yasinye imyaka ibiri muri Bugesera FC 

    Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi, hagati ya Espoir FC uyu musore yakiniraga ndetse na Bugesera FC, kuri iki gicamunsi amakipe yombi yaje kwemeranywa ko Bugesera FC igura amasezerano y’umwaka umwe Sadick yari asigaranye, ubundi uyu musore akerekeza i Burasirazuba bw’u Rwanda.


    Umunyamabanga wa Bugesera Sam Karenzi ari mu gikorwa cyo gusinyisha Sadick Sulley

    Ku masezerano y’imyaka ibiri, Sadick Sulley yasanze muri Bugesera undi musore w’umunya-Ghana, Muniru Abdoul, bagiye kujya bashakana ibitego nk'uko babikoraga muri Ghana, mu ikipe ya Leoze FC. Sadick Sulley mu mwaka yari amaze muri Espoir FC, yakinnye imikino 11 atsinda ibitego bitanu, anatanga imipira itanu ivamo ibitego.

    Manager Emmy Fire niwe n’ubundi wagurishije Sadick Sulley nyuma ya Muniru


    Sadick ati: 'Ndi Bugesera' 

    Sulley afite imyaka 21 y’amavuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109436/imbunda-ibonye-imbarutso-bugesera-fc-yasinyishije-sadick-sulley-imukuye-muri-espoir-fc-ama-109436.html

  • APR FC yananiwe gutsinda ikipe yo muri Somalia mu mikino ya CAF #rwanda #RwOT

    Kubera ko muri Somalia hari umutekano muke,APR FC yasuriye Mogadishu City Club muri Djibouti banganya 0-0 bituma bamwe mu bakunzi b'umupira bayiha urw'amenyo.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune ndetse idafite umutoza wayo mukuru, Mohammed Adil Erradi wahagaritswe na CAF kubera ko adafite ibyangombwa byemewe.

    Muri uyu mukino watojwe n'Umunya-Tunisia umwungirije Jamel Eddine Neffati,APR FC yabuze amahirwe yo gutsinda ibitego ariko igerageza kwitwara neza ntiyinjizwa na kimwe.

    Nta buryo bukomeye bugana mu izamu amakipe yombi yabonye mu gice cya mbere, uretse umupira watewe na Omborenga Fitina mu minota y'inyongera, ariko na wo uca ku ruhande nyuma yo gukorwaho n'umukinnyi wa Mogadishu City Club.

    APR FC ntiyashoboye kubona igitego mu gice cya kabiri gusa hari umupira watewe na Bizimana Yannick uca ku ruhande rw'izamu rya Mogadishu.

    Umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

    Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yananiwe-gutsinda-ikipe-yo-muri-somalia-mu-mikino-ya-caf

  • Umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y’imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Uwayezu François Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y’imyaka 3.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

    Nyuma y’uko Sekamana Jean Damascene yeguye muri Mata uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru y’uko Regis yeguye ku mpamvu ze bwite yamenyekanye.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Regis Uwayezu kuri ubu bwegure bwe ntabwo yigeze yifuza kuvuga byinshi, yavuze ko ari ku mpamvu ze bwite nk’uko twabibonye.

    Ubwo yari kuri uyu mwanya, Regis ntabwo yagiye yumvikana na bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bishingiye ku byemezo bimwe na bimwe byafatwaga na Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe.

    Uretse ibi kandi, amakuru avuga ko yigeze gusa n’utumvikana na MINISPORTS, aho FERWAFA yo yari yafashe umwanzuro wo kutongerera umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent amasezerano, ni nyuma yo kudashima umusaruro we.

    Ibi ntibyaje gukunda kuko yaje kongererwa amasezerano ku mbaraga za Minisiteri ya Siporo, ibintu atashimiye kimwe n’abandi bo muri FERWAFA. Yari umugabo uzwiho gufata ibyemezo bikomeye ubundi akirengera ingaruka.

    Uwayezu Regis w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

    Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

    Uwayezu Regis yeguye ku nshingano ze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-ferwafa-yeguye-ku-nshingano-nyuma-y-imyaka-3

  • Bahoreye basaza babo! U Rwanda rw’amasura mashya rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda Morocco(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatangiye igikombe cya Afurika itsinda Morocco amaseti 3-1.

    Iki gikombe cya Afurika mu bagore, cyatangiye uyu munsi nacyo kirimo kubera muri Kigali Arena nk’aho icy’abagabo kirimo kubera.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe na Senegal, Morocco na Nigeria.

    Nyuma y’uko tombola igaragaje ko u Rwanda rugomba guhera Kuri Morocco, benshi bibazaga niba bari buze guhorera basaza babo baraye basezerewe na Morocco muri 1/4 n’ubundi mu gikombe cy’Afurika.

    Umutoza w’u Rwanda, Paulo ukomoka muri Brazil, akaba yari yifashishije abakobwa bane bahawe ubwenegihugu baturutse muri Brazil.

    Abo ni; Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline na Mariana Da Silva B., bose bakaba bari babanje mu kibuga.

    Ni abakobwa bafashije u Rwanda cyane nka Mariana wari passeur wanafashaga mugukora block.

    Ibi byaje kubafasha kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-19 ya Morocco.

    Iseti ya kabiri inkumi z’u Rwanda zongeye gukora akazi gakomeye abarimo Benitha wakoraga ‘service’ z’imipira ikomeye, bibafasha kwegukana n’iyi seti ku manota 25-18 ya Morocco.

    Iseti ga gatatu, amakipe yombi yazamukanye ariko bigeze ku inota rya 16, Morocco isiga u Rwanda.

    Nyuma y’uko igize amanota 23 u Rwanda rufite 20, rwayizamukanye bose bagira amanota 24-24, byari bivuze ko iseti itsindirwa ku manota 26 kuko ntabwo ishobora gutsindwa nta kinyuranyo cy’amanota 2 kirimo, nabyo ntibyaje gukunda kuko buri kipe yatsindaga inota indi iryishyura, iseti yaje kwegukanwa na Morocco ku manota 34 kuri 32 y’u Rwanda.

    U Rwanda rwaje gutsinda iseti ya 3 ku manota 25-22, rwegukana umukino ku maseti 3-1.

    Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Nigeria yatsinze Senegal amaseti 3-0. Ejo u Rwanda ruzakina na Nigeria mu gihe Morocco izakina na Senegal.

    Aline umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda

    Aline yumva impanuro z’umutoza

    Mariana Da Silva uhagaze neza, agerageza gupasa umupira

    Caroline yitegura kurivura

    Aline na Bianca

    Benitha na Caroline bajya kuri block babuze abanya-Moroc gutsinda

    Nkundamatch w’i Kirinda yari yaje gushyigikira u Rwanda

    Rujugiro na we yari yaje gushyigikira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bahoreye-basaza-babo-u-rwanda-rw-amasura-mashya-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-rutsinda-morocco-amafoto

  • Dore amwe mu mafoto ya Diamond , n' umukobwa uri mundirimbo imaze gukundwa na benshi ari gutuma abantu bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino , hari amwe mu mafoto ye n' umukobwa yakoresheje mundirimbo 'Naanzaje' akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga , dore amwe muri ayo mafoto

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/12/dore-amwe-mu-mafoto-ya-diamond-n-umukobwa-uri-mundirimbo-imaze-gukundwa-na-benshi-ari-gutuma-abantu-bacika-ururondogoro/

  • Dore amwe mu makosa abantu bakora mu gitondo akaba yabaviramo gutakaza ubuzima_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Abahanga mu buvuzi bavuze ko hari uburyo bwinshi cyane ikiremwa muntu gishobora kwikururira indwara, zitavuye mu byo cyariye cyangwa mu muhuro hagati kigira. Hari indwara ziterwa no kutita kuri bimwe na bimwe, bikaba byanatuma uhasiga ubuzima.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe icyo umuntu yakora agaca ukubiri n'izo ndwara.

    1.Ntukwiriye kuva mu buriri imburagihe: Akenshi, abantu bakunda kuva mu buriri bihuta, ndetse bakaba banabyuka mbere y'igihe kubera gukererwa akazi, amasengesho n'ibindi, bakunze guhura n'uburwayi butandukanye. Abahanga mu buvuzi bo bemeje ko byibura umuntu akwiriye kuguma mu buriri iminota itatu mbere y'uko abyuka, kugira ngo amaraso atembere neza mu mubiri, hanyuma abone kubyuka.

    Amaraso aba aturije ahantu mu mubiri iyo uryamye, rero biba ingenzi iyo uyahaye akanya agatembera mbere yo kugira aho ujya uvuye mu buriri. Iyo ubyutse vuba vuba, utuma imiyoboro y'amaraso icika intege kandi ari nta n'amaraso arimo, ibi bikaba byanatera umuvuduko w'amaraso.

    2. Mu gihe uri mu bwogero hera ku maguru:Ukwiriye guhera ku maguru mu gitondo mu gihe uri mu bwogero. Amaraso atembera ahereye mu maguru ajya mu mutwe, rero ntago ari igitekerezo cyiza guhera mu mutwe mu gihe ubyutse.

    3. Fata iminota itatu (3) y'imyitozo ngorora mubiri:Ibi bireba cyane abantu baba bafite uturemangingo tudafite imbaraga zihagije muribo. Gerageza uko ushoboye buri mu gitondo, umubiri wawe wakire ubushyuhe. Ukeneye no gufata umwanya w'imyitozo isanzwe, ya buri mu gitondo.

    Ivomo: Opera News

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/12/dore-amwe-mu-makosa-abantu-bakora-mu-gitondo-akaba-yabaviramo-gutakaza-ubuzima_-inkuru-irambuye/

  • Umugabo w' umukene yakoze igikorwa giteye isoni_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inkuru yatunguye abantu benshi kandi ibabaje niy'umugabo w'umukene wo muri Nigeria witwa Donnie urera abana 8, yafashe umwe muri bo amushyira mu mufuka ajya kumugurisha kugira ngo abone ibyo gutunga 7 bari basigaye, Polisi imufata ataragera ku ntego ye.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye n'inkuru ya Donnie, washakishije uburyo yabonamo amafaranga yo kurera abana ariko ahisemo kugurisha umwe.

    Uyu mugabo amakuru avuga ko yapfunyitse umuhungu we mu mufuka ajya kumugurisha.

    Amakuru yamenyekanye ko umugabo atwaye umwana mu mufuka, arafatwa. Donnie kugeza ubu ari kuri sitasiyo ya polisi, ahanganye n'ingaruka z'ibyo yakoze.

    Mu nkuru ya Naijapoint, ivuga ko Donnie amaze gufatwa na polisi, yavuze ko afite abana 8, ko yashakaga kugurisha umwe kugira ngo agaburire abandi babashe gukura.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/12/umugabo-w-umukene-yakoze-igikorwa-giteye-isoni_-inkuru-irambuye/

  • Abanya-Brazil 4 muri 14 mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye igikombe cy’Afurika(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball yatangiye igikombe cya Afurika irimo amasura mashya y’abakobwa 4 baturuka muri Brazil ni muri 14 bazifashishwa muri iri rushanwa.

    Iki gikombe cya Afurika kikaba kirimo kubera mu Rwanda guhera uyu munsi ku Cyumweru, ni mu gihe icy’abagabo cyatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Mu bakinnyi 14 bazifashishwa muri iri rushanwa, harimo abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil bahawe ubwenegihugu.

    Abo ni; Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline na Marina Da Silva B.

    Abakinnyi bose bazitabazwa muri iri rushanwa ni;

    Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline, Mariana Da Silva B., Akimana Ernestine, Munezero Valentine, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Mukantambara Seraphine, Mukandayisenga Benitha, Nzamukosha Olive, Musaniwabo Hope, Nzayisenga Charlotte na Uwamahoro Beatrice.

    Moreira Gomes Bianca, ni mushya mu ikipe y’igihugu

    Mariana Da Silva(6), akomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline(ugiye gutera umupira) na Mariana, bose bakomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline

    Aline Squeira A.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanya-brazil-4-muri-14-mu-ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-yatangiye-igikombe-cy-afurika-amafoto