Blog

  • Amagambo asize umunyu Barack Obama n'umugore we babwiranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'umufasha we, Michelle Obama babwiranye amagambo asize umunyu ubwo bizihizaga isabukuru yimyaka 29 bamaze bashyingiranywe.

    Aba bombi banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa Instagram, bishimira imyaka bamaranye, bifashisha amagambo asize umuntu. Michelle yaranditse ati: 'Uburyo byatangiye n'ukuntu bigenda. Isabukuru nziza, Barack, ndagukunda!'. Barack Obama yagarutse ku marangamutima y'umugore we ku rubuga rwa Instagram, nawe agira ati: 'Isabukuru nziza, Miche! Mu myaka 29 ishize, nk'umubyeyi, umunyamategeko, umuyobozi, umwanditsi, Madamu wa Perezida, uri inshuti yanjye magara, sinshobora kwiyumvisha ubuzima utari kumwe nanjye.'

     

    Happy anniversary, Miche! Over the past 29 years, I’ve loved watching the world get to know you not just as a daughter of the South Side, but as a mother, lawyer, executive, author, First Lady, and my best friend. I can't imagine life without you. pic.twitter.com/SEXc9jMXPl

    — Barack Obama (@BarackObama) October 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/amagambo-asize-umunyu-barack-obama-numugore-we-babwiranye/

  • Agahinda ka Furaha umaze imyaka 25 yarabuze umutereta kubera isura ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Furaha Zena wo mu murenge wa Cyuve ,akarere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru ni umukobwa w'imyaka 26 uvuga ko amaze imyaka myinshi yarabuze umusore wamubenguka kubera isura ye.

    Furaha avuga ko yamenye ubwenge isura ye yarangiritse ,kubera ko yisanze ari imfubyi ,ngo kubera uburangare bw'abamureraga bituma uburwayi yari arwaye bukomera,amazuru avaho.

    Mu marira menshi ,uyu mukobwa avuga ko iyo yambaye agapfukamunwa abasore barwanira kumwegera ariko yagakuramo bakifata ku munwa.Avuga ko akibona uburyo isura ye yabaye byamunaniye kubyakira ndetse yibaza uko bizagenda igihe agapfukamunwa kazaba katagikoreshwa mu Rwanda. Uyu mukobwa yavuze ko atishimira isura ye , ndetse agashinja abamureraga uburangare bwatumye atavuzwa neza bikagera ubwo isura ye yangirika.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-furaha-umaze-imyaka-25-yarabuze-umutereta-kubera-isura-ye/

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 36 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    Ibyafashwe harimo ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga z’inkorano bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, hafatwa ibiribwa bitandukanye bifite agaciro k’asaga miliyoni 12, hafatwa amavuta atandukanye yo kwisiga atujuje ubuziranenge n’andi yinjiye mu gihugu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyo ebyiri (2), hanafatwa amasashe akoreshwa mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

    Ibyo byiyongeraho imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu ndetse n’amatungo itujuje ubuziranenge ifite agaciro k’asaga ibihumbi 900 hamwe n’amabuye y’agaciro yafatanywe ababikora batabifitiye uburenganzira, yiganjemo Gasegereti afite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800.

    Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 700, hanafatwa insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite agaciro k’ibihumbi 280.

    Muri Operasiyo ya USALAMA VII, hafatiwemo abantu 36, barimo 13 bafatanywe ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi, 6 bakaba barafatanywe kanyanga ndetse n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakoraga mu buryo butemewe, 2 bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano mu gihe abandi 3 bafahswe nta byangombwa bafite.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, avuga nyuma y’icyo gikorwa hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko.

    Ati “Nyuma y’iki gikorwa haba ku byafatiriwe ndetse n’abantu bafashwe, bari muri ibyo bikorwa bitubahirije amategeko, hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko, ku bakoze ibikorwa bigize ibyaha, dosiye zirimo zirakorwa kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Arongera ati “Ku bandi bakoze ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bihanwa n’andi mategeko, na bo bazafatirwa ibyemezo n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi, nk’uko amategeko abiteganya”.

    Umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), Lazare Ntirenganya, avuga ko muri operasiyo USALAMA, bari bafite inshingano zo kureba uko ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa, n’imiti buhagaze ku isoko, ndetse n’aho bikorerwa uko hameze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, kandi ngo hari icyo byabagaragarije.

    Ati “Iyi operasiyo hari icyo yatugaragarije, ko hakiri ibintu byinshi byo gushyiramo imbaraga, urugero ni uko hari ibinyobwa bibujijwe, biriya binyobwa uburyo biba bikozwemo ni uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Akomeza agira ati “Kuko kuba ikinyobwa gisembuye, kikaba kiri mu icyupa rya pulasitike bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko igihe kigenda, uko ubushyuhe bwiyongera, hari ibinyabutabire bigize iriya pulasitike bijya mu kinyobwa, bikaba byatera indwara zirimo na za kanseri, ari yo mpamvu dusaba abantu kureka kunywa biriya binyobwa bisembuye biri mu macyupa ya pulasitike. Mu bo twabonye bagenda bakoresha n’ibikoresho bitemewe, kuko ari ibintu bavanga bakabisembura, bakabitara, bakabiha Abanyarwanda, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba abantu kwisuzuma bakagendera kure ibikorwa bitemewe n’amategeko, badategereje ko bazabanza gufatwa, kuko ari ugushora imari bazi ko bazahomba.

    Ati “Ntabwo wabona ibintu bifashwe bifite agaciro kamaze kuvugwa, ngo wumve ko abantu babifatanye barimo gukurikiranwa, barimo gukorerwa amadosiye, ngo noneho nurangiza uvuge uti reka nanjye mbanze ndebeho gatoya, mu gihe batari baza reka mbe nshaka imari, ku buryo nongera ngashora imari yanjye mu bintu nk’ibi bitemewe. Numva rero icyo ari ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye kumva”.

    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n
    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n’itangazamkuru

    Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, guhabwa amakuru y’icyo agiye kugura, guhabwa inyemezabwishyu, guhitamo icyo ashaka mu bicuruzwa ndetse no guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari na ho ababifite mu nshingano basaba abaguzi kujya bitonda bakabanza bakareba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.


    source : https://ift.tt/3B6p26W

  • Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imboni z
    Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi

    Uturere twabimburiye utundi muri iyo gahunda ni Burera na Gicumbi dufite imirenge myinshi ikora ku mipaka, ahakunze kumvikana insoresore ziyise Abarembetsi bakomeje guhungabanya umutekano binjiza ibicuruzwa bya magendu, urumogi n’inzoga zibujijwe mu Rwanda, ibyo byose bakabikora bitwaje zimwe mu ntwaro za gakondo bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mipaka irimo uwa Cyanika, ayo mahugurwa yahuje imboni z’umutekano 634, yasojwe ku wa gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wasabye abatojwe gushyira imbere inyungu z’igihugu kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.

    Ati “Iyo ukunda u Rwanda, ugatarama u Rwanda, ukimana u Rwanda ukarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, biba ari imbaraga uhawe zituma urugamba ugiyeho urutsinda”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV

    Minisitiri Bamporiki kandi yasabye imboni z’Umutekano kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yabibukije ko ari isanomuzi Abanyarwanda basangiye, ati “Bana b’u Rwanda, ubwo mutumwe muzimane u Rwanda kandi murutamike abandi. Muramenye, uru rugamba mugiyeho ntimuzarutsindwe”.

    Mu Karere ka Gicumbi, na ho umuhango wo gusoza amahugurwa y’Imboni z’umutekano 436 zituruka mu mirenge ine yo muri ako karere, ari yo Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki aho bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano nk’imboni y’umutekano.

    Ni umuhango wabaye ku ya 02 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rushaki, witabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, wibukije urwo rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y’igihugu no kuyazirikana mu migirire n’imibereho yabo ya buri munsi, bagendeye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.

    Mu zindi mpanuro yabahaye yagize ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena inzagihe yacyo, hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho”.

    Bahimbye n
    Bahimbye n’umuvugo ugaragaza neza akazi gakomeye bagiyemo ko guhangana n’abarembetsi

    Arongera ati “Ntabwo tubasabye kujya gufata ibiyobyabwenge, ahubwo turabasaba kujya gutanga ubutumwa kuri bene wanyu kugira ngo bareke gucuruza kanyanga mubagaragariza ububi bwayo”.

    Bamwe mu Mboni z’Umutekano, batoranyijwe nk’inyangamugayo mu mirenge ikora ku mipaka kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’uburembetsi mu turere dukora ku mipaka, bavuga ko batazigera batenguha ababagiriye icyizere.

    Umwe ati “Mureke tudadire ziriya nziza ibiyobyabwenge binyuzwamo, hanyuma dukore urutonde rw’abarembetsi tuzi, kuko usanga abenshi ari benewacu, ari abavandimwe”.

    Imboni z
    Imboni z’Umutekano mu Karere ka Burera zanacinye akadiho

    Undi ati “U Rwanda ni igihugu cyacu, ni rwo rwatubyaye ntabwo twarugambanira ngo turugurishe, twebwe intore Imboni z’umutekano, twahagurukiye kimwe kandi twiyemeje guca burundu iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe mu Rwanda, byinjizwa bikadindiza iterambere ry’umuturage”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko afitiye icyizere izo ntore zisoje amahugurwa.

    Ati “Aho abantu bambukira ni ho batuye barahazi neza, umupaka barawumenyereye, aho bacisha ibiyobyabwenge hose barahazi, ahaca magendu amayira yose barayazi Ubwo rero twizeye ko bagiye kuharinda, barinde uwo ari we wese ushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, ariko banatange amakuru ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi”.

    Nyirarugero Dancille Guverineri w
    Nyirarugero Dancille Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

    Akarere ka Burera ni ko kugarijwe cyane n’uburembetsi, aho mu mezi atarenze abiri ashize, muri ako karere hafashwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 14, bifatanwa abantu 197 ubu bamaze gushyikirizwa ubutabera.


    source : https://ift.tt/3A4QfFX

  • Ku myaka 23 y'amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n'Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu Bonane Janvier wakiniye amakipe abiri mu Rwanda, Kiyovu SC ndetse n'Isonga FA yaraye atangaje ko asezeye ku gukina umupira w'amaguru nyuma y'aho yari yarashoje amasezerano muri iyi kipe y'urucaca.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonane Janvier yavuze ko asezeye gukina ruhago kubw'impamvu ze bwite, yatangiye agira ati 'Mfashe uyumwanya ngonsezere ku bakunzi n'abafana b'umupira w'amaguru n'abanyarwanda bose muri rusange nabamenyeshagako mpagaritse gukina umupira wamaguru burundu.'

    'Byari iby'agaciro kubana namwe mugihe cy'imyaka 6, mwarakoze ku bw'urukundo mwanyeretse no kunshyigikira, ndashimira byimazeyo ama equipe twakoranye akanamfasha muri ururugendo.'

    'Isonga F.C yamfashije mugihe cy' imyaka 2 na Kiyovu Sports nakiniye imyaka 4 ntibagiwe National Team U-20, Ndashimira abayobozi, abatoza n'abakinnyi twabanye tukanakorana NEZA cyane mbashimiye bimvuye kundiba yumutima.'

    Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw'akazi bakora kindashikirwa, nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab'ingenzi mubuzima bwanjye mbasezeyeho kd nanabifuriza ishya nihirwe njyewe nerekeje muyindi mirimo, Mwarakoze cyane.'

    Bonane Janvier asezeye gukina umupira w'amaguru nyuma y'abandi bakinnyi bakiri bato bagiye basezera kuri ruhago harimo Mucyo Ngabo Fred uherutse gutangazako atazongera gukina umupira w'amaguru.

    Mu bandi bakinnyi basezeye bakiri bato kandi ni umunyezamu Nzarora Marcel kuri ubu uba ku mugabane w'i Burayi, Neza Anderson wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abakiri bato, hakiyongeraho kandi na Rusheshangoga Michel werekeje muri Leta z'unze ubumwe za Amerika ndetse n'abandi.

    Mu minsi ishize kandi umukinnyi w'umunyezamu Kwizera Olivier nawe aherutse gusezera ku mupira w'amaguru ariko hadaciye amezi abiri uyu yisubiyeho agaruka mu kibuga ndetse ahamagarwa mu Mavubi nubwo kuri iyi ncuro atahamagawe.

    The post Ku myaka 23 y'amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n'Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-myaka-23-yamavuko-uwahoze-ari-kapiteni-wa-kiyovu-sports-ndetse-nisonga-fa-bonane-janvier-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-myaka-23-yamavuko-uwahoze-ari-kapiteni-wa-kiyovu-sports-ndetse-nisonga-fa-bonane-janvier-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru

  • Sobanukirwa akamaro ko kunywa uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Dore akamaro k'uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

    Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n'ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw'ubuki n'amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n'ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw'umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    Kurinda no gukomeza uruhu

    Uruvange rw'amata n'ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw'uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw'uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n'ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
    Gufasha igogorwa kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n'amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw'izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n'ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk'umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw'ubuki n'amata rushobora kugufasha.

    Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n'umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw'amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y'umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy'amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n'imikorere y'umubiri.

    Refe:www.boldsky.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-uruvange-rw-amata-n-ubuki-ku-buzima-bw-umuntu

  • Alexander Zverev wa 4 ku isi muri Tennis ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'abakinnyi ba Tennis babigize umwuga [ATP] ryanenzwe cyane kubera kutagira icyo rikora kuri iki kibazo gusa ryatangaje ko ryatangiye iperereza kuri uyu mukinnyi w'Umudage w'umuhanga.

    ATP yatangaje ko iri gukora iperereza kuri ibi birego bikomeye by' ihohoterwa rikorewe mu ngo ryakorewe uwahoze ari umukunzi wa Alexander Zverev uheruka gutwara umudali wa zahabu mu mikino Olempike.

    Mu kiganiro Sharypova yagiranye n'Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyo kuri interineti cyitwa Slate muri Kanama,cyarimo ibirego bishya, birimo ko Zverev yamukubitiye ibipfunsi mu cyumba cya hoteri babanagamo ubwo bari mu irushanwa rya Masters ya Shanghai mu Kwakira 2019 kandi ko, yihebye kugeza ubwo yitera imiti ya insuline.

    Zverev yakomeje guhakana ibyo aregwa byose none yatangiye gukurikiranwa nubwo Sharypova atahise amurega.

    ATP yanenzwe cyane kubera kutagira icyo ikora ariko ubu uyu muryango watangaje ko uzakora iperereza ku birego bya Sharypova ku byabereye I Shanghai.

    ATP yasohoye itangazo rigira riti: “ATP iramagana byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi izakora iperereza ku birego nk'ibi bijyanye n'imyitwarire y'umunyamuryango wayo mu marushanwa. “

    Umuyobozi mukuru, Massimo Calvelli yagize ati: “Ibirego byavuzwe kuri Alexander Zverev birakomeye kandi dufite inshingano zo kubikemura. Turizera ko iperereza ryacu rizadufasha kumenya ukuri no kumenya ingamba zikwiye zo kubikurikirana.

    “Twumvise ko Zverev yishimiye iperereza ryacu kandi ko yahakanye ibyo aregwa byose. Tuzakomeza gukurikirana uko iki kirego kizagenda n'ikurikizwa ry'amategeko nyuma y'icyemezo kibanziriza iki cyafashwe na Zverev mu nkiko z'Ubudage.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/alexander-zverev-wa-4-ku-isi-muri-tennis-ari-gukorwaho-iperereza-ku-cyaha-cyo

  • Platini yasubiye muri Nigeria [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Platini yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Nigeria.

    Uyu muhanzi asubiye muri Nigeria nyuma y'iminsi mike cyane avuyeyo gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika 'One Percent Managers'.

    Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

    Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary' aho indirimbo ye 'Atansiyo' ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

    Indirimbo Shumuleta aheruka gukorera muri Nigeria

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-yasubiye-muri-nigeria-amafoto

  • Bamwe mu bakinnyi ba NBA batangiye kwisubiraho bafata urukingo rwa Covid-19 bari banze #rwanda #RwOT

    Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors yakingiwe Covid-19 nyuma y'uko NBA yanze ubusabe bwe bwo kudakingirwa kubera ukwemera kwe.

    Uyu mukinnyi yari yabwiye NBC Sports muri Werurwe uyu mwaka ko atazigera yikingiza kereka abihatirijwe.Yari yasabye kutabikora kubera imyemerere ye ariko NBA imukurira inzira ku murima mu kwezi gushize.

    Yari yiyemeje ko azarwanira imyizerere ye ndetse nicyo yizera ko ari cyiza ndetse ko icyo umuntu umwe abona ari cyiza gishobora kuba ari kibi kuri mugenzi we.

    Amategeko ya San Francisco aho iyi Golden State Warriors iba yo na Brooklyn Nets, New York Knicks asaba umuntu wese urengeje imyaka 12 ujya mu bikorwa rusange bibera mu nzu kuba yarakingiwe ndetse ko nta mukinnyi uzakina imikino yo mu rugo atarakingiwe.

    Ayo mategeko y'uwo mujyi avuze ko Wiggins atari gukina imikino yose ibera ku kibuga cy'ikipe ye mu gihe atarakingirwa.

    Abakinnyi batarakingirwa ntibazigera bahemberwa imikino basibye bazira kwanga guhabwa urukingo rwa Covid-19.

    Gusa ku cyumweru, Steve Kerr umutoza mukuru wa Warriors yatangaje Wiggins – w'imyaka 26 uvuka muri Canada, ubu yamaze gukingirwa.

    NBA ntabwo itegeka abakinnyi bayikinamo kwikingiza Covid, ariko abatarakingiwe bazajya bakurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo;

    Gupimwa buri munsi mbere yo kwinjira ahabera imikino cyangwa ahari abandi bakinnyi n'abatoza

    Kutegera abantu bari mu kiciro cya mbere cy'abibasirwa na Covid
    Kwambara agapfukamunwa ahantu hose ikipe ihurira
    Kugira akabati kure y'utundi tw'abakinnyi bakingiwe

    Ayo mabwiriza ntareba abakinnyi ba NBA bakingiwe ubu bageze kuri 95%.

    Hari umubare muto w'abakinnyi, barimo icyamamare Kyrie Irving, batsimbaraye byo bemera banze kwikingiza kugeza ubu.

    Shampiyona ya NBA ya 2021 — 2022 izatangira tariki 19/10/2021, mu gihe imikino ya pre-season itangira mu rukerera rw'ejo kuwa kabiri ku masaha yo muri Africa.

    Ikipe ya Warriors izatangira imikino isanzwe ya NBA 2021-2022 kuwa 19 Ukwakira yasuye Los Angeles Lakers. Umukino wa mbere wo mu rugo izawukina kuwa 21 Ukwakira ihura na Los Angeles Clippers.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-nba-batangiye-kwisubiraho-bafata-urukingo-rwa-covid-19

  • Gahunda ya 'USALAMA VII' yarangiye hafashwe ibicuruzwa bitemewe n'amategeko bya miliyoni zisaga 38 FRW #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB] na Polisi y'u Rwanda batangaje ko operation 'USALAMA VII' yafashe abantu 36 ndetse n'ibicuruzwa bitemewe n'amategeko bifite agaciro ka 38,158,145 Frw angana n'amadorali y'Amerika 38,465.8USD.

    Izi nzego zombi zavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n'amategeko y'igihugu n'ayo mu karere ndetse n'ibitujuje ubuziranenge, imiti y'abantu ndetse n'iy'amatungo itujuje ubuziranenge, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu, ubujura bw'imodoka bwambukiranya imipaka, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse n'ibikorwa byangiza ibidukikije.

    Icyo gikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi bikorwa bitegurwa na Polisi mpuzamahanga (#Interpol) ndetse n'ibihugu biba mu muryango wa Afrika y'Uburasirazuba East African Police Chiefs Cooperation (EAPCCO).

    Abafashwe muri ibi bikorwa bafunze ni abantu mirongo itatu na batandatu (36) bakaba barimo gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yavuze ko ishimira abaturarwanda batanze amakuru kugirango abakoraga ibinyuranye n'amategeko bafatwe inibutsa ko iki gikorwa kizakomeza kugirango hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gahunda-ya-usalama-vii-yarangiye-hafashwe-ibicuruzwa-bitemewe-n-amategeko-bya