Blog

  • Dore ibintu 5 bituma igitsina gore kiguha icyubahiro (woe mugabo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi hanze aha bakunda kubahwa n'igitsina gore bitwe nuko wifashe imbere cg uburyo ugaragara mu maso y'abantu.

    Twakusanyije bimwe mu byatuma igitsina kiguha icyubahiro nkuko tubikesha urubaga rwa elcrema tugiye kureba ibintu bitanu byaguha icyubahiro imbere y'igitsina gore.

    Dore bimwe mu byaguha icyubahiro:

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya.

    Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza.

    Akenshi igitsina gore gikunda umusore cg umugabo ugaragara neza mu maso y'abantu bivuze uzi kwambara dore ko biri mu bikurura abagore.

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.

    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Guhorana ibyishimo

    Abagore benshi bakunda umugabo uhora wishimye ku maso ye agaragaza akanyamuneza ndetse akaba azi no kuganira kuko bituma baguha icyubahiro woe mugabo.

    Nabwo igitsina gore gikunda umuntu uhorana avuga nabi kuko benshi bakunda umugabo uvuga neza bisanzura ho .

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-5-bituma-igitsina-gore-kiguha-icyubahiro-woe-mugabo/

  • Adil yagarutse, APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinamo na Etoile Sportive du Sahel, APR FC gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu uyu munsi irakina n’ikipe ya Etincelles y’i Rubavu, ni umukino ugomba kubera i Shyorongi saa 15:00′.

    Nyuma y’uyu mukino, APR FC ikaba izakina undi mukino ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 na Kiyovu Sports, uyu mukino wo ukazabera i Kigali.

    Ni imikino izatozwa n’umutoza mukuru Adil Erradi wageze mu Rwanda ku munsi wo ku Cyumweru aho yari yaragiye iwabo muri Maroc mu biruhuko.

    APR FC izakina na Etoile Sportive du Sahel tariki ya 16 Ukwakira hano mu Rwanda, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2022.

    APR FC igiye gukina imikino wa gicuti

    Adil Erradi yagarutse mu Rwanda akomeza gukoresha imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yagarutse-apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gicuti

  • Rubavu: Barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uzabumwana Pascal ni umwe mu bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, avuga ko yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nimugoroba atwaye Taxi. Yasabye imbabazi avuga ko atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

    Yagize ati “Hari ku isaha ya saa tatu z’ijoro abapolisi barampagarika bampimye basanga nanyoye inzoga, nari nanyoye icupa rimwe rwose. Ndasaba imbabazi ko ntazongera kunywa inzoga ntwaye imodoka, nzajya nywa ibinyobwa bidasembuye.”

    Dushakamahoro Ildephonse atwara abagenzi kuri Moto (umumotari), yavuze ko ari igisebo kuko yafashwe atwaye moto yanyoye ibisindisha.

    Ati “Ejo nahuye n’umuntu arambwira ati dore imvura yakunyagiye ngwino nkugurire agacupa, twaricaye turanywa, nanyweye amacupa atanu kuko nari mfite icyizere ko ndi hafi yo mu rugo. Abapolisi baramfashe basanga nanyoye.”

    Dushakamahoro yagiriye inama abamotari bagenzi be ndetse n’abandi baturarwanda muri rusange kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

    Ati “Inama nagira bagenzi banjye ni uko bazajya banywa inzoga igihe bataributware ibinyabiziga. Wakumva wanyoye ugaparika ntiwongere gutwara kuko byateza ibibazo bikomeye birimo gukora impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu, ndetse bakaba bafungwa bagacibwa amande nka gutya nafashwe.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi idashobora kwihanganira abantu bakirenga ku mabwiriza ndetse bashobora guteza impanuka zo mu muhanda. Yagarutse kuri bamwe bamara gufatwa bakiregura bavuga ko bari basomye gakeya.

    Yagize ati “Aba bantu uko ari barindwi bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Abavuga ko bari basomye agacupa kamwe icyo tubabwira ni uko igihe bazi ko bari butware ikinyabiziga bakwirinda kujya basoma ku nzoga, ibipimo byacu ntabwo bireba umubare w’amacupa y’inzoga wanyoye cyangwa umubare wa Litiro wanyoye, icyo tureba ni urugero rw’umusemburo w’ibinyobwaba yanyoye.”

    Yongeye kwibutsa abantu ko ibipimo fatizo bya Alukoro mu muntu ari 0.8 kuzamura, icyo gihe ufatwa nk’umuntu utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha. Yagarutse kuri bamwe mu bantu bamara gufatwa bakitwaza ko bari banyoye ibinyobwa bidasembuye, yavuze ko ubwo ari uburyo bwo kwiregura nyamara baba babizi ko banyoye ibinyobwa bisembuye.

    Yongeye kwibutsa abantu ko Polisi nta muntu ibuza kunywa inzoga, ko ahubwo ibagira inama yo kwirinda gutwara ikinyabiziga igihe cyose bayisomyeho.

    source : https://ift.tt/3msVk5Q

  • Afurika y'Epfo: Undi meya yapfiriye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Africa y'Epfo bagaragaje akababaro nyuma y'uko umuyobozi w'umujyi apfiriye mu mpanuka, akaba uwa kabiri upfuye mu byumweru bitageze kuri bitatu.

    Neo Shalk wari mayor w'agacek ka Naledi, ku cyumweru yaguye mumpanuka y'imodoka hanze y'umujyi wa Vryburg mu ntara ya North West.

    Ikinyamakuru Sunday Times cyaho kivuga ko yari mu rugendo n'umugore we batashye bavuye gutabara abapfushije.

    Umugore we yagize ibikomere, ariko bivugwa ko ubu yaba atarembye.

    Ikigo cya North West Community Safety and Transport Management kivuga ko Bwana Neo Schalk yahoraga asaba abantu kwitwararika umutekano mu muhanda.

    Sello Lehari wo muri icyo kigo yabwiye ikinyamakuru IOL News ati: “Mu bikorwa bihuriweho byo gushyira amategeko mu ngiro twakoze muri Vryburg, Mayor Schalk ntiyasibaga.

    “Ubwe yaramanukaga agasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo. Mbabajwe cyane n'urupfu rwe cyane cyane mu gihe yiteguraga amatora.”

    Tariki 18 z'ukwezi gushize, mayor w'umujyi wa Johannesburg, Jolidee Matongo, yapfiriye mu mpanuka y'imodoka.

    Bwana Matongo yari yabaye mayor mu kwezi kwari kwabanje nyuma y'uko uwo yasimbuye yishwe na Covid.

    Africa y'Epfo ikomeje kugira umubare munini w'abicwa n'impanuka mu muhanda, raporo imwe ivuga abagera ku 13,000 mu 2018.

    Abantu bamwe kuri internet bagaragaje impungenge bafite ku banyapolitiki iyo batwaye imodoka zabo mu mihanda.

    Abandi bavuga ko “biteye ubwoba” uburyo ba mayor benshi bari gupfa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afurika-y-epfo-undi-meya-yapfiriye-mu-mpanuka

  • Hasobanuwe impamvu Facebook, WhatsApp na Instagram zamaze amasaha 6 zidakora #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

    Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n'impinduka mu mikorere itagenze neza.

    Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri 'apps' zo kuri telefone zigezweho.

    Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw'imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

    Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z'umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z'ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by'imbere no muri 'systems' za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

    Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y'abakoresha urubuga yahungabanyijwe n'uku guhagarara gukora”.

    Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n'uko kureka gukora kwayo.

    Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n'izindi 'apps' kudakora henshi ku isi mu gihe cy'amasaha arenga 14.

    Kompanyi nyinshi z'ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo 'apps' ziyisubiza.

    Nka Twitter, isa nk'iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

    Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.

    Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n'uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

    Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

    Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y'Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n'ubushakashatsi bw'iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko ruyikoresha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/hasobanuwe-impamvu-facebook-whatsapp-na-instagram-zamaze-amasaha-6-zidakora

  • Muri Nzeri abantu umunani bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Nzeri 2021 uwitwa Havugimana yafatiwe kuri “station” ya “essence” ya Kobil mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu arimo gutema urusinga (underground cable) rucanira amatara yo muri uwo Mujyi. Icyo gihe yasanganywe n’izindi nsinga yibye za REG ahita ashyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

    Ku munsi ukurikiyeho tariki ya 14 Nzeri 2021 uwitwa Ngendahimana Jean Claude w’imyaka 42, na we yafatiwe mu cyuho yiba umuriro ndetse yiyita umukozi wa REG arimo arahurira umuriro uwitwa Jeanine Mukarusine, mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Nyarugenge ngo akurikiranwe.

    Tariki 20 Nzeri 2021 hafashwe abantu babiri bakekwaho kwiba amashanyarazi. Abo ni Harerimama ufite imyaka 40 na Ngezahoguhora ufite imyaka 33. Bafatiwe mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu ndetse bahita bashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo bakurikiranwe.

    Tariki 22 Nzeri 2021 uwitwa Nzamwita Theo yafashwe yiyita umukozi wa REG ndetse yubakira abaturage imiyoboro y’amashanyarazi itemewe muri Rubavu,Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Rusamaza. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo abibazwe.

    Tariki 24 Nzeri 2021 Niyoyita na Niyomukiza batuye mu Kagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge bafashwe bakoresha amashanyarazi y’amibano. Bose bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe.

    Tariki 29 Nzeri 2021 Nsengimana bakunze kwita Bikabyo utuye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana yafatiwe mu cyuho akekwaho kwiba amashanyarazi ndetse yiyita umukozi wa REG. Yahise ashyikirizwa RIB ya Kigabiro ngo abibazwe.

    Abiba umuriro n
    Abiba umuriro n’abiyita abakozi ba REG bagakora ibyo batemerewe barahagurukiwe

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

    Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku Gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’Igihugu”.

    Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

    Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG)


    source : https://ift.tt/3FerGu1

  • Uwacikishije Abatutsi bikamuviramo kwicirwa umugore n’abana, arasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabazi Reverien
    Mutabazi Reverien

    Mutabazi ni umushoferi, uwo murimo awukora kuva na kera kuko no mu gihe cya Jenoside yawukoraga.

    Avuga ko abo yahungishije ari abantu 18 bo mu muryango w’uwitwa Gaspard Rutabagisha wari inshuti ye, bamuhungiyeho nyuma y’uko we yari yamaze guhungira i Burundi.

    Rutabagisha uyu ngo hari igihe abaturanyi bajyaga bamutera mu gasantere bari baturiye, bamwita inyenzi. Ubwo indege yari itwaye Habyarimana yagwaga, Rutabagisha yagiye kumureba, amubwira ko atekereza ko nta mahoro aza kugira, kuko na mbere hose ntayo yari afite.

    Ubwo iwabo hageraga ibitero by’abicanyi bari baturutse za Mubuga na Mudasomwa, Mutabazi yagiye gushaka ya nshuti ye arayibura, agakeka ko bari bayicanye na bene wabo kuko aho yari atuye ari ho ibitero byari byerekeje.

    Ariko ngo yaje kumenya ko yari yahungiye i Burundi, hanyuma abana be ndetse na bene wabo bamuhungiraho, abonye abicanyi bashobora kuza kubamwicana yiyemeza kubaherekeza bakajya i Burundi.

    Ati “Uva iwanjye ujya i Burundi ubundi ni iminota 30, ariko twahagenze hafi amasaha ane, kuko twagendaga twihishahisha, uretse ko no mu bo nari mperekeje harimo abakecuru batabashaga kwihuta.”

    I Burundi ngo yabashyikirije uwari Chef de zone, ashatse kugaruka mu Rwanda muri iryo joro baramubuza, kugira ngo azabanze abonane na Rutabagisha yazaniye abantu.

    Agira ati “Bukeye bwaho twarabonanye, dusezeranaho, ni uko ngaruka mu Rwanda.”

    Icyakora abaturanyi bari bamubonye i Burundi ngo baketse ko yagiye kubwira Rutabagisha amakuru y’ubwicanyi n’ababikoze, maze mu nzira agaruka abantu bamubwira ko nagera iwe bamwica, ni ko gusubira i Burundi aho yamaze ukwezi, hanyuma Inkotanyi zafata u Rwanda akagaruka.

    Nyuma ya Jenoside ngo yakomeje kubana neza n’abaturanyi, ariko abumva Radiyo Agatashya bakajya bamubwira ko bamuvugaho, bakavuga ko ari icyitso cy’inkotanyi, kandi ko hari igihe bazabonana.

    Mu mwaka wa 1997 ngo baramuteye, bamwicira umugore n’umwana mutoya, bica nyirarume wari waje kubasura ndetse n’inka eshanu.

    Agira ati “Mu masaa tanu z’ijoro ni bwo baje, bakubita urugi bambwira ngo ninkingure nanjye mbabwira ko ntakingurira abo ntazi. Bamaze amasaha atatu barwana n’urugi, birangira baruciye barinjra. Ni uko bica marume wamfashije guhungira muri pulafo, banyicira n’umugore n’umwana ndetse n’inka eshanu. Bagiye bibwira ko nanjye banyishe kuko no muri pulafo baharashe.”

    Icyo gihe ngo yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zaturutse mu kigo cyari ahitwa i Remera, zari ziyobowe na Kapiteni Ruvusha.

    Kuri ubu asaba abantu bose, cyane cyane abakiri bato, kubana neza agira ati “Nta muntu ukwiye kuvutsa undi ubuzima. Ubuzima butangwa n‘Imana, bukisubizwa n’Imana. Abantu bajye babana neza.”

    source : https://ift.tt/3iumS9N

  • Masudi Djuma avuga ko ubu asigaje imyanya 3 #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ahamya ko ku kigero cya 80% amaze kubona ikipe azakoresha muri shampiyona hasigaye imyanya 3.

    Rayon Sports ni ikipe yagiye ku isoko nyuma y’andi makipe, ndetse bamwe mu bakunzi bayo ntibanyuzwe n’uburyo iyi kipe yagiye yiyubakamo.

    Hari abakinnyi basinyishije, abakunzi b’iyi kipe bavuze ko batari ku rwego rwa Rayon Sports aho bavugaga ko ari abasigaye abandi bagura.

    Byaje guhumira ku mirari bavuga ko bagiye gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye bakabaha amahirwe, bavugaga ko iyi kipe itari ku rwego rwo gukoresha igeragezwa ahubwo yakabaye izana abakinnyi bazwi.

    Umunsi wa mbere akoresha imyitozo, Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere yabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko avuga ko azaha amahirwe buri wese kugeza abonye ikipe yifuza.

    Uyu mutoza avuga ko amaze kubona ikipe ye ku kigero cya 80% asigaje imyanya 3 ariko yirinda kuyitangaza.

    Ati ” ikipe nzakoresha maze kuyibona ku kigero cya 80, hasigaye imyanya 3 ariko ntimumbaze ngo ni iyihe, nakubwiye ngo ntimumbaze ngo ni iyihe ni imyanya 3 gusa.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza agishaka nimero 9(striker), umunyezamu ndetse nukina ku ruhande rw’iburyo yugarira abahari ngo ntabwo bamwemeje.

    Masudi Djuma avuga ko asigaje imyanya 3 ikipe ye ikaba yuzuye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-avuga-ko-ubu-asigaje-imyanya-3