Blog

  • Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima wawe udakora neza #rwanda #RwOT

    Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho.

    Kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.

    Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika hari bimwe mu bimenyetso rugaragaza, no ku mutima ni uko bigenda.

    Mu gihe utangiye kubona bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kugana kwa muganga ukivuza hakiri kare.

    Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima udakora neza

    Guhorana umunaniro ukabije

    Benshi iyo bananiwe cyane, hari igihe babyitiranya no gukora igihe kirekire, kutaryama bihagije cg ibindi bibazo. Gusa umunaniro uterwa n’umutima ukora nabi, wo uhoraho kabone nubwo waba waruhutse cg nta bindi bibazo ufite.

    Niba wumva uhora unaniwe kabone niyo byaba ari mu gitondo ntacyo urakora, bishobora kuba biterwa nuko hari aho umutima utohereza neza amaraso mu mubiri wawe; akenshi nta mwuka mwiza wa oxygen uba ugera muri ibyo bice.

    Ububabare mu gatuza

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane cy’umutima ukora nabi.

    Ubu buribwe rimwe na rimwe buza bukomeye cg bukazajya buza bwongera bugenda. Akenshi iyo wirambutse ku buriri cg wicaye buragenda, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe mu bimenyetso bikuburira, ugomba kugana kwa muganga.

    Niba ujya ugira ububabare mu gatuza bukomeye bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa n’indwara yo guhagarara k’umutima.

    Nutangira kumva uribwa mu gatuza ugomba kwihutira kugana kwa muganga kuko ari ikimenyetso cy’indwara z’umutima. Uburibwe mu gatuza cyane cyane mu gice cy’ibumoso bishobora kwerekana ko umutima ushobora guhagarara

    Ububabare bugera no mu kuboko kw’ibumoso

    Ububabare mu gatuza bumenyerewe nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze by’indwara z’umutima, mu gihe utangiye kumvira ubu buribwe mu kuboko kw’ibumoso ku buryo hari n’igihe utabasha kukunyeganyeza, aha biba bikomeye cyane ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

    Kubyimba ibirenge

    Nubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Gusa mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.

    Mu gihe umutima ukora nabi, kandi bituma impyiko zitabasha gukora neza ngo zisohore imyanda n’umunyu mwinshi (sodium) bikaba byatera kubyimba ku ngingo zihera ku mubiri (ibiganza n’ibirenge).

    Iyo kubyimba ibirenge biterwa n’umutima ukora nabi biba biherekejwe n’ibindi bimenyetso nko kunanirwa cyane, guhumeka insigane n’ibindi.

    Guhumeka insigane

    Kimwe mu bimenyetso bikunze kwigaragaza ku ndwara z’umutima ni uguhumeka insigane. Iyo umutima udashobora gutera neza, amaraso yo mu migarura (veins) ndetse n’andi matembabuzi ashobora kubamo menshi nuko agatangira kugana mu bihaha, bigatuma utabasha guhumeka neza.

    Ugomba kwitondera cyane no kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe uhumeka insigane nka nyuma yo gukora urugendo cg sport.

    Kumva uko umutima utera

    Ubusanzwe ntugomba kumva ijwi ry’umutima utera. Nutangira kuryumva uzamenye ko hari ikibazo, wihutire kugana kwa muganga.

    Iyo wumva uko umutima utera, biba bisobanuye ko hari akabazo mu miterere yawo. Bishobora gutera ikibazo gikomeye nyuma ku mikorere y’umutima.

    Soma birambuye impamvu zishobora gutera umutima guhagarara https://umutihealth.com/guhagarara-kumutima/

    Kumva urushye cyane nyuma yo gukora ibyoroheje

    Niba nyuma yo gukora urugendo ruto cyangwa akandi karimo kadasaba imbaraga nyinshi, wumva utangiye kuruha cyane, guhumeka insigane, ndetse no kugira ibinya mu maguru bishobora kukuburira ko hari ikitagenda neza ku mutima.

    Akenshi ibinya mu maguru byerekana ikibazo mu mijyana y’amaraso (arteries), ishobora kuba yatangiye kuziba bitewe n’ibinure byinshi biba birimo.

    Ibindi bimenyetso bishobora kwerekana indwara z’umutima harimo; guhorana ikizungera, umutima utera insigane, kubira ibyuya cyane ndetse n’igogorwa ritagenda neza.

    Ibi bimenyetso byose ntugomba kubyirengagiza, ahubwo ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukisuzumisha hakiri kare.

    Soma birambuye amafunguro afasha umutima gukora neza https://umutihealth.com/amafunguro-afasha-umutima/

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umutima-wawe-udakora-neza.html

  • Umunyamakuru yasabye imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe, yikoma uwari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Baravuga ngo urukundo ni nk’intambara, biroroshye kurutangira ariko bikagora kurusoza, ni kenshi iyo abantu bashwanye bamwe bibagora kwakira gutandukana, ibi nibyo bishobora kuba byarabaye kuri Anne Nakawombe uzwi nka Annie Nixon, umunyamakuru wa NTV Uganda kubera amafoto ye yambaye ubusa yagiye hanze, akaba yifatiye ku gahanga uwari umukunzi we, Edgar Luvusi.

    Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amafoto y’ubwambure bwa Annie Nixon, umunyamakuru ukunzwe mu kiganiro 'The Beat’ na 'Dance Party Show’.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Luvusi bahoze bakundana bakaza no kubyarana ariko bagatandukana ari we wabikoze cyane ko no mu minsi ishize yamuteye ubwoba ko azangiza ubuzima bwe, ni nyuma yo gutandukana na we.

    Ati 'Nari mbizi ko uwahoze ari umukunzi wanjye, se w’umuhungu wanjye, Edgar Luvusi ari we watanze amafoto yanjye yafashwe mu bihe byacu by’ibanga nsinziriye, twari tugikundana. Bigaragara ko ari igikorwa kibi cyateguwe kugira ngo yuzuze iterabwoba yari amaranye imyaka ibiri avuga ko azanyangiza kubera guhagarika urukundo rwacu bitewe n’ihohoterwa n’ubuhemu, ahitamo gukwirakwiza ayo mafoto mu nshuti ze.'

    'Ndashaka gusaba imbabazi inshuti zanjye, umuryango wanjye n’abakoresha ku bw’ariya mafoto. Ndashaka no kugaragaza ko nategushywe n’ubugambanyi bwa kinyamaswa bya Edgar. Iki ntabwo ari cyo nari niteze kuri papa w’umwana wanjye, ntabwo bikwiye umubyeyi w’umwana muto wacu.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi bubishinzwe kandi yizeye ko ubutabera buzatangwa kugira ngo hatazagira undi mugore uhohoterwa agakorerwa nk’ibyo yakorewe.

    Annie Nixon ni umwe mu banyamakuru bakunzwe muri Uganda

    Annie Nixon yasabye imbabazi kubera amafoto ye yambaye ubusa ariko anenga bikomeye se w’umwana we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-yasabye-imbabazi-ku-bw-amafoto-y-ubwambure-bwe-yikoma-uwari-umukunzi-we

  • Idindira ry’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo gihari kiri mu buryo bubiri; hari ikibazo cya kontineri nke zitwara ibicuruzwa, hakaba n’ikibazo cy’ubwato bwabaye buke muri iyi minsi bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ubusanzwe, kontineri nyinshi zikorerwa mu Bushinwa, bukora izirenga 90% by’izikoreshwa ku Isi. Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo ubucuruzi butari bwifashe neza ku rwego mpuzamahanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, inganda nini zikora kontineri mu Bushinwa zagabanyije umubare w’izo zakoraga, kuko izigera kuri miliyoni 1,2 zari mu bubiko zitegereje abaguzi cyangwa gushyirwa abaziguze, mu gihe ku byambu byo mu Bushinwa hari izigera kuri miliyoni 3 zitarimo imitwaro, ibyatumaga imibare yerekana ko ikenerwa rya kontineri nshya ritari hafi aha.

    Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Perezida Trump yasinyiraga ko Leta ye irekura miliyari ibihumbi 2$ yagombaga gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za Covid-19, bigatuma Abanyamerika bongera kugira ubushobozi bwo kujya ku masoko hirya no hino.

    Ubu bushobozi bw’Abanyamerika bwo guhaha, kongeraho itangwa ry’inkingo n’ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byari byaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, byatumye ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya bwiyongera ku kigero cya 27% mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’amezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2019 icyorezo kitaraza.

    Icyakora nubwo ubucuruzi bwiyongereye, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato, byari byaragabanyije 11% by’ubwato bukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa ku Isi, bitewe n’uko ubucuruzi mpuzamahanga bwari bwaragabanutse.

    Mu gihe ubucuruzi bwongeraga kuzanzamuka muri Amerika mu buryo bwihuse, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato ntabwo byari bifite ubwato buhagije bwo guhita butwara ibicuruzwa, kuko bwinshi muri ubwo bwato bwahagaritswe, bwari buparitse ku byambu bya kure kandi burimo ubusa, ku buryo kugira ngo bugaruke mu kazi, byasabaga ko bujyanwa ku byambu biriho ibicuruzwa, cyane cyane ibyo muri Aziya y’Iburasirazuba na Amerika, kugira ngo bushyirwemo ibicuruzwa kuko ari hari kontineri z’ibicuruzwa.

    Uku kujyana ubwato bwinshi ku byambu bike bikorerwaho ubucuruzi bwinshi byagize ingaruka kuko byatumye ubwato buba bwinshi ku byambu, bituma havuka umubyigano w’ubu bwato, bumwe bukajya butegereza ubundi ko burangiza gupakira cyangwa gupakururwa kugira ngo bugerweho.

    Nko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ibyambu byo muri Amerika byakiriye inyongera ya 14% by’ubwato butwara ibicuruzwa, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2019 mbere y’icyorezo.

    Ku rundi ruhande, mu gihe ibyambu byariho umubyigano w’ubwato, kontineri nazo zaragabanutse kuko igihe zimara ku byambu, zaba ziri gupakirwa cyangwa gupakururwa, cyiyongereye kuko zihagerera rimwe ari nyinshi bityo zigategereza igihe kinini. Ibi byatumye ibigo by’ubwato butwara ibicuruzwa bijya ku isoko gukoresha izindi ariko izi na zo ntizahaza isoko kuko izikenewe ziruta kure ubwinshi bw’izikorwa.

    Ibi byose byavuyemo ko ibiciro bya kontineri nshya byiyongereyeho arenga 50%, mu gihe ibiciro byo gutwara kontineri mu bwato na byo byikubye hafi kane. Nk’urugero, kuvana kontineri nini mu Bushinwa uyijyana muri Amerika mu 2019, byashobora gutwara ibihumbi 2,5$ ariko ubu biri gutwara arenga ibihumbi 10$. Iri zamuka ryabayeho n’ahandi henshi ku Isi.

    Ubwato bwinshi bwafatiwe mu mubyigano uri ku byambu bitandukanye, ku buryo igihe bitwara ngo bube buhavuye cyiyongereye cyane

    Ingaruka ku Rwanda

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kure y’inyanja rukuraho ibicuruzwa kuko 70% by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu binyura ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania kiri ku Nyanja y’u Buhinde, mu birometero 1416 uvuye mu Rwanda.

    Ubusanzwe amafaranga agurwa igicuruzwa aba akubiyemo n’igiciro cy’ingendo zirimo n’izo mu nyanja ariko aya mafaranga akunze kuba ari make cyane ku buryo atagira ingaruka zikomeye ku giciro cya nyuma. Icyakora mu gihe hiyongereyeho itinda ry’ibicuruzwa mu nzira, igiciro cy’aya mafaranga gishobora kwiyongera, bikagira ingaruka ku muguzi wa nyuma ugomba kwishyura menshi kugira ngo abone igicuruzwa runaka.

    Ibi nibyo biri kuba ku bacuruzi bavana ibicuruzwa mu mahanga babizana mu Rwanda. Mu kiganiro na Rwanda Today, Vichal Shah, Umuyobozi Mukuru wa Rwacom, ikigo gikora ibikoresho bya pulasitiki birimo n’amajerekani, yavuze ko iri dindira ry’ingendo z’ubwato butwara ibicuruzwa ryagize ingaruka ku bucuruzi bwabo, kuko bahombye amasoko bitewe n’uko ibicuruzwa byajyaga bibageraho mu gihe cy’ukwezi, bimaze amezi atatu bitarabageraho.

    Yagize ati “Twatumije kontineri y’ibikoresho dukoramo ibicuruzwa byacu muri Kamena ariko n’ubu ntabwo turabona ibicuruzwa, ubusanzwe byatwaraga ukwezi kumwe, ariko ibijyanye n’igihe byatwaraga byarahindutse, kandi byagize ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko twaguye mu bihombo.”

    Uyu muyobozi yasobanuye ko ikibazo nyamukuru kiri guterwa n’uko “Nta bwato bwinshi buri kugera ku cyambu cya Dar Es Salaam kuko bwafashwe [bukerekezwa mu bindi byerekezo], ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byari byagabanyije ubwato bikoresha, ari na byo byateye iki kibazo.”

    Iri gabanuka yagarutseho ryatewe n’uko ubwo ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya y’Iburasirazuba bwasubukurwaga mbere y’ibindi bice by’Isi, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byahinduye inzira z’ubwato bwari busanzwe bwerekeza ibicuruzwa mu bindi bice, bwerekezwa muri Amerika. Ibi byagize ingaruka mu gihe ibindi bihugu byasubukuraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuko byabuze ubwato bubagemurira ibicuruzwa, bitewe n’uko bwinshi bwaheze mu mibyiganiro iri ku byambu bikurwaho ibicuruzwa mu bihugu birimo u Bushinwa na Amerika.

    Shah yavuze ko mu mezi ane gusa, bamaze guhomba ibihumbi 300$ kubera ibi bibazo, ati “Uku gutinda kwatumye bigorana kumenya igiciro cy’igicuruzwa ku isoko kuko mu gihe upakiye kontineri [kugira ngo ikuzanire ibicuruzwa], uba uri mu gihombo cy’indi ikiri mu nzira utazi igihe izakugereraho, hari ibintu byinshi byahindutse muri iki gihe.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Bamwe mu bakiliya basubiranye amafaranga yabo, ubu turi gufata inguzanyo kugira ngo twishyure kandi tugashyiraho n’inyungu.”

    Uretse ubucuruzi bwa Shah, ubundi bucuruzi bwo mu Rwanda nabwo bwagizweho ingaruka n’iki kibazo mu buryo bufatika, kuko ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa hanze y’u Rwanda byazamutse cyane aho nka televiziyo yaguraga ibihumbi 350 Frw, ubu iri kugura ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe ibicuruzwa byinshi byakomeza kuzamura ibiciro, nta kabuza ko byagira ingaruka zishobora guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda. Kimwe mu bishobora kubaho ni ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, byitezwe ko rizata agaciro ku kigero cya kiri munsi ya 2,5%, nyuma y’uko ryari ryataye agaciro ku kigero cya 5,4% mu mwaka ushize.

    Uretse itakazagaciro ku ifaranga ry’u Rwanda, ibiciro bihanitse bizagabanya ingano y’ibyo umuguzi afitiye ubushobozi bwo kugura, ibi na byo bigabanye ingano y’ibyo umucuruzi ashobora gucuruza, ari na ko bigira ingaruka ku misoro, mu gihe ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo rukurayo, cyari kuri miliyari 1,54$, gishobora gukomeza kwiyongera.

    Ku rundi ruhande, mu gihe iki kibazo cyamara igihe kirekire, birashoboka ko bimwe mu bicuruzwa bishobora gushira ku isoko burundu mu gihe ibikiri mu bubiko byarushaho kugabanuka, ibi na byo bikagira ingaruka zikomeye mu kuzamura igiciro cy’ibicuruzwa.

    Iki kibazo kizarangira gute?

    Mu burya busanzwe, kontineri n’ubwato butwara ibicuruzwa hirya no hino ku Isi birahagije, ikibazo ni uko inzira bunyuramo n’aho kontineri ziri ugereranyije n’aho zakabaye ziri byahindaguritse.

    Ibi bitanga icyizere ku basanzwe bakurikirana iby’ingendo z’ibicuruzwa mu nyanja, bavuga ko iki kibazo, cyanatijwe umurindi n’impanuka y’ubwato bwa Ever Given buherutse guhagarika ingendo mu Bunigo bwa Suez, gishobora kutazamara igihe kirekire kuko ibikoresho by’ibanze bikenerwa bihari kandi ku bwinshi, igisigaye akaba ari uko bisubira mu nzira za nyazo nk’uko byahoze mbere.

    Icyakora ku bandi barimo Peter Sand wo mu Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara ibicuruzwa mu mato, yavuze ko iki kibazo gishobora kuzatwara igihe kirenga umwaka kugira ngo inzira zongere zikoreshwe nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Iki gitekerezo agihuriyeho na Lars Jensen w’Ikigo cy’Ubujyanama cya Vespucci Maritime, wahaye The Economist urugero rw’imyigaragambyo y’abatwara ubwato muri Amerika yabaye mu 2015, ikagira ingaruka zirimo ubwiyongere bw’ubwato ku byambu.

    ‘Iki kibazo cyakemutse mu mezi atandatu,’ nk’uko Jensen abivuga, ’kandi cyari cyabereye mu gihe kimwe cy’Isi, ubwo ukibaza igihe bizatwara kugira ngo ikibazo cyabaye ku rwego rw’Isi yose gikemuke.

    Muri rusange, mu gihe byasabaga ubwato urugendo rw’iminsi 41 kuva ku cyambu bwikoreye ibicuruzwa, bukagera ku kindi bukanagaruka ku cyambu cya mbere, ubu biri gutwara iminsi 70. Bikekwa ko 60% by’ibicuruzwa binyura mu nyanja, bishobora kongererwa ibiciro ku muguzi wa nyuma, bitewe n’iri dindira ryingendo zo mu nyanja.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ingano y’ibicuruzwa Abanyamerika baguze yaragabanutse ugereranyije na Kamena, nubwo n’ubundi yari ikiri hejuru ku kigero cya 18% ugereranyije na Nyakanga ya 2019. Iri gabanuka riratanga icyizere ko ibigo bitwara ibicuruzwa mu nyanja bishobora gusubiza ubwato mu nzira zahozeho na cyane ko ibindi bice by’Isi na byo biri gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi ku bwinshi.

    Hagati aho, urwego rw’amato atwara ibicuruzwa mu nyanja ruhanganye n’ikindi kibazo cyo kugabanya umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere n’ubwato bwose butwara ibicuruzwa mu nyanja, ukaba ungana na 2,7% by’umwuka wose woherezwa mu kirere uvuye ku Isi.

    Byitezwe ko kuva mu 2023, hazatangira ingamba zikomeye zo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubu bwato ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko bitazagira ingaruka mu itinda ry’ibicuruzwa cyangwa mu bwiyongere bw’ibiciro byo gutwara kontineri, kuko izi mpinduka zitazagira ingaruka zikomeye ku byo ubwato bwakoreshaga mu rugendo.

    Ibigo birimo Maersk biri ku gitutu cyo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubwato bwabyo, kugira ngo hagabanywe umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere

    source : https://ift.tt/3ms1a7N

  • Abarangije amashuri abanza batsinze ku kigero cya 82,5% mu cyiciro rusange 86,3% – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 naho mu cyiciro rusange bari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.

    Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.

    Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.

    Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.

    Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.

    Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.

    Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 55,4%, abahungu ni 44,6% mu mashuri abanza. Mu Cyiciro rusange abakobwa batsinze kuri 53,7% naho abahungu ni 46,3%.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa gusubiramo amasomo.

    Ati ” Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndeste n’amashuri yigenga akaba yabakira. Muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho. Barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo.”

    Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.

    Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents School, ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munyeshuri yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukwiga ashyizeho umwete azi icyo ashaka kugeraho ariko akaba yaranafashijwe n’ababyeyi be.

    Umubyeyi we Rutaganira Egide, yagize ati “Ni ibyishimo ku muryango wanjye ariko na none nshimira Imana niyo idushoboza byose.”

    “Nubwo ababyeyi muri iki gihe tugira inshingano nyinshi iyo ubashije kumukurikirana, ukamuba hafi birashoboka. Twatangoiye kumukurikirana akiri mu kiburamwaka, tuakamuganiriza tumugira inshuti. Iyo umwana umugize inshuti akwiyumvamo ku buryo n’inama zose umugira azumva. Ikindi ku mbogamizi nabonaga afite najyaga ku ishuri nkabiganiraho n’abarimu bamwigisha bakangira izindi nama zirenze amasomo yo mu ishuri.”

    Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke ni we wabaye uwa mbere mu basoje Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Ati ” Biranshimishije ariko ntabwo nakwirara, ngiye kurushaho gukora cyane kugira ngo nzakomeze gutsinda neza.”

    Rutijanwa François wari wamuherekeje yavuze ko yatangiye mu mashuri y’incuke aba uwa mbere, abonye Covid-19 ije ahangayika yibwira ko azasubira inyuma.

    Yamushishikarije gufata umwanya uhagije agasubira mu masomo, amushishikariza gukurikirana amasomo kuri radio na televiziyo no kumugurira internet imufasha gukora ubushakashatsi.

    Covid-19 ntiyasubije inyuma imitsindire

    Nko mu 2019 abari batsindiye mu cyiciro cya mbere bari 3,8% mu gihe uyu mwaka ari 5,7%; mu cyiciro cya kabiri bari 17,7%, uyu mwaka ni 20,5%. Mu cyiciro rusange abari muri Division I mu 2019 bari 9,1%, mu 2021 ni 15,8% naho muri Division ya kabiri uyu mwaka ni 18,8% ugereranyije na 15,5% mu 2019.

    Ibi ni byo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashingiraho avuga ko icyorezo cya Covid-19 kitasubije inyuma imitsindire.

    Ati “Ikigaragara ni uko muri ya mezi amashuri yari afunze bigaragara ko ababyeyi bari bafite abakandida abazakora ibizamini bya leta bafashije abana kwiga bashyizeho umwete. N’ubuyobozi bw’amashuri bigaragara ko bwashyize imbaraga mu gufasha abana ku buryo iki cyorezo cya Covid-19 ntabwo cyagize ingaruka ku mitsindire y’abana ahubwo kubera umwanya uhagije wo kwiga byatumye batsinda neza kurushaho.”

    Abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bazatangira amasomo ku wa 10 Ukwakira 2021.

    Abakandida biyandikishije batabashije gukora ibizamini bangana na 5343 mu mashuri abanza mu gihe 1117 babitangiye ntibabirangiza naho 1198 mu Cyiciro Rusange ntibitabiriye mu gihe 916 bitabiriye ariko ntibabirangize.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yagize ati “Ibihe turimo bya Covid-19 bishobora kuba byaratumye abana bataza gukora ibizamini ariko tugereranyije n’imibare yo mu yindi myaka ntabwo ari imibare minini.”

    Porogaramu ya ’Associate Nurse’ izatangirana n’abanyeshuri 210

    Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko inzego z’ubuzima mu Rwanda ari zo zagaragaje ko ’Abafasha b’Abaforomo’ bakenewe biturutse ku kuba mu gihugu hariyongereye amavuriro y’ibanze (Post de Santé) bagiramo umumaro.

    Kuri ubu abaziga muri iyi porogaramu na bo bahawe amashuri ariko ngo umubare w’abakenewe wari muto bitewe n’imyanya ihari.

    Ati “Dufite imyanya mike, tugiye gutangirana n’abanyeshuri 210 ni ukuvuga 30 ku mashuri arindwi agiye gutangirizwamo iyi porogaramu. Uko imyaka izajya yiyongera tuzajya twongera umubare ariko uyu mwaka turakira bakeya, abatarashoboye ‘gusaba imyanya’ barihangana. Muri abo 210 twabonye abasabye barenze ibihumbi 15, imyanya ihari ni mike kandi umubare twifuzaga twawugezeho.”

    Kugira ngo umunyeshuri yemererwe guhindurirwa ikigo hashingirwa ku kuba afite uburwayi cyangwa ubumuga byemejwe na muganga cyangwa afite ikindi kibazo cyumvikana nk’uko Dr Bahati yabitangaje.

    Abafite ibibazo byerekeye aya amanota yasohotse bashobora kwegera amatsinda ya NESA hirya no hino mu gihugu bakabafasha kubisubiza.

    Ukeneye kureba amanota yifashisha uburyo bubiri burimo ubwa telefone aho umuntu afata nimero iranga umunyeshuri akohereza kuri 4891 agahita asubizwa cyangwa akanyura ku rubuga rwa internet rwa NESA.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikirizwa amanota n’Umuyobozi wa NESA,Dr Bahati Bernard

    source : https://ift.tt/3uGit8X

  • Umusaruro w’umubano wa Koreya n’u Rwanda mu myaka 58 ishize – #rwanda #RwOT

    Buri tariki 3 Ukwakira iki gihugu cyizihiza umunsi Repubulika ya Koreya yashyizweho wiswe ‘Gaecheon-jeol’, aho Abanya-Koreya bawizihiza mu rwego rwo kuzirikana umuco n’amateka byabo byatangiye mu 2333 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Uwashinze Koreya, wakwita nka Gihanga wayo ‘Dangun’ yayisigiye umurage wo gukora no kubaho byose ku nyungu z’ikiremwamuntu.

    Uyu murage iki gihugu cyarawukurikije ndetse muri iki gihe ubwo abantu benshi bazahazwa n’ubukene, intambara n’indwara zitandukanye by’umwihariko Covid-19, Koreya ikora ibishoboka ikabaha ubufasha aho ariho hose ku Isi.

    Harebwe k’u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto yagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuzima n’ibindi cyane ko ibi bihugu bihuriye kuri byinshi byatumye birushaho gutsura umubano.

    Koreya n’u Rwanda byose ni ibihugu bigizwe n’imisozi myinshi, bifite ubucucike bukabije bw’abaturage bituma bishyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage babyo kuko ariwo mutungo w’ingenzi bifite.

    Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

    Yaba u Rwanda cyangwa Koreya buri gihugu cyazutse mu buryo bwacyo kimakaza iterambere, ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubukungu bwihuta, mu gihe Koreya ari igihugu cya kane gikize muri Aziya, gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga rihambaye ku Isi.

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rugana iterambere

    Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Uretse KOICA, Banki ya Exim yo muri Koreya nayo yatanze umusanzu wayo binyuze mu kigega EDCF (Economic Development Cooperation Fund) hatangwa miliyoni 51$ yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Iyi banki kandi yatanze umusanzu mu kwagura ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ka miliyoni 66,2$, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yuko buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi mu 2024.

    Mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu nabwo cyabaye hafi y’u Rwanda kirugenera inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga birimo udupfukamunwa two ku rwego rwo hejuru, udukoresho twifashishwa mu gupima Covid-19 byose hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

    Koreya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byemewe mu ruhando mpuzamahanga nk’ibihugu byabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bikaba bikomeje imikoranire mu guteza imbere gahunda zose zijyanye n’ubuzima.

    Imihigo irakomeje

    Nk’uko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rushake ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura nabyo, birimo ibijyanye n’ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano, Koreya nayo irajwe inshinga no gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Isi ihura nabyo harimo no guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje Isi.

    Iki gihugu kizakira kandi inama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021 ku kubungabunga amahoro (2021 UN Peacekeeping Ministerial) izaba ku itariki 7-8 Ukuboza, aho izaba igamije gushakira hamwe inzira z’imikorere irambye kandi itanga umusaruro mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Iki gihugu kiri gutegura nanone ku nshuro ya gatanu ihuriro rizahuza Koreya n’Afurika ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu mpera z’uyu mwaka, rizibanda ku kurebera hamwe ubufatanye byagirana mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 ndetse no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

    By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu. Iyi ambasade yashyize ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, byumwihariko muri uku kwezi ku Ukwakira.

    Koreya kandi izakomeza ubufatanye n’u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, irutere ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.

    Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Jin-weon CHAE ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana ubwo hasinywaga amasezerano ya ‘EDCF’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Ambasaderi wa Koreya, Jin-weon CHAE mu muhango wo kwakira ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byari byatanzwe n’iki gihugu

    Koreya igira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda, binyuze muri Koica yagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo gitangirwamo ubumenyi ku barimu bigisha muri aya mashami

    Bimwe mu bikorwa Korea itera inkunga hari n’ibijyanye n’umukino wa Taekwondo, aha habaga amarushanwa yateguwe ku bufatanye na federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3A9pgZG

  • Dore gatanya zabayeho zihenze cyane ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru turagaruka uko ubutunzi bwinshi budashobora gutuma ababana badatana. Aho kugeza ubu bamwe mu baherwe bo kw'isi bigwijeho amamiliyari y'amafaranga bagiye bahura n'ibibazo bikomeye mu ngo zabo bikabageza mu gutandukana n'abagore babo kandi gatanya zabo zikabatwara akayabo k'amafaranga.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru 24minute, kuri iyi isi hari abaherwe bagiye batandukana n'abagore babo bikabatwara amafaranga menshi kugira gatanya zabo zemerwe.

    1.Jeff Bezos na MacKenzie Bezos gatanya yabo niyo yahenze cyane kuko yatwaye akayabo ka Miliyari 35 z'amadorali .

    2.Alec Wildenstein'na Jocelyn Wildenstein nibo baza ku mwaya wa kabiri gatanya yabo yatwaye Miliyari 3 na 800 z'amadorali

    3.Rupert Murdoch na Anna Murdoch gatanya yabo yatwaye akayabo ka Miliyari 1 na 700 z'amadorali

    4.Bernie Ecclestone na Slavica Ecclestone gatanya yabo yatwaye Miliyari 1 na 200 z'amadorali .

    5.Steve Wynn na Elaine Wynn gatanya yabo yatwaye Miliyari imwe y'amadorali .

    6.Harold Hamm na Sue Ann Arnall gatanya yabo yatwaye miliyoni 974.8 z'amadorali

    7.Adnan Khashoggi na Soraya Khashoggi gatanya yabo yatwaye Miliyoni 874 z'amadorali .

    8.Tiger Woods wamenyekanye mu mukino wa Golf gatanya ye na Elin Nordegren yatwaye Miliyoni 710 z'amadorali .

    Source : https://yegob.rw/dore-gatanya-zabayeho-zihenze-cyane-ku-isi/

  • Inyana ni iya mweru: umwana wa Wayne Rooney yakoze ibitangaza mu kibuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'icyamamare muri ruhago, Wayne Rooney yagaragaje ko azatera ikirenge mu cya Se ubwo yatsindiraga ikipe ya Manchester United y'abatarengeje imyaka 12.

    Kai Rooney, ufite imyaka 11, yatsinze ibitego bine mu ikipe y'abatarengeje imyaka 12 y'amashitani atukura ubwo bakinaga na mukeba wabo Liverpool.Nubwo bitababujije gutsindwa ibitego 5-4 ariko uyu mwana yagaragaje ko afite ahazaza heza ,ndetse azitwara neza nka Papa we ,Rooney wanditse amateka i Old Trafford.

    Source : https://yegob.rw/inyana-ni-iya-mweru-umwana-wa-wayne-rooney-yakoze-ibitangaza-mu-kibuga/

  • Nyuma y’amezi 2 Platini yasubiye muri Nigeria, noneho aragenzwa niki ? #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Platini usigaye yitwa P. yuriye rutemikirere imwerekeza muri Nigeria.

    Hari hashize amezi abiri uyu muhanzi n’ubundi agiye muri Nigeria aho yakubutseyo asinyanye amasezerano na sosiyete yitwa One Percent Managers izwiho kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abakinnyi ba filime.

    Platini unahatanira igihembo muri AFRIMA 2021, ubu noneho bimwe mu bigenza bifitanye isano na biriya bihembo bikomeye muri Africa aho agiye kuganira kugira ngo azaririmbe mu birori by’itangwa ryabyo bizaba mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

    Platini ukomeje gusohora ibihangano bigakundwa na benshi, ubu aherutse gushyira hanze indirimbo yise Shumuleta izi mu zigezweho mu Rwanda akaba ateganya no kuzayimenyekanisha muri Nigeria aho yerekeje.

    Mu kumenyekanisha iki gihangano cye kimwe n’ibindi afite, biteganyijwe ko Platini azagirana ibiganiro na Television ndetse n’amaradiyo atandukanye muri Nigeria.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-2-Platini-yasubiye-muri-Nigeria-noneho-aragenzwa-niki

  • Burundi : Imbonerakure 17 n’uwahoze ari umuyobozi bafunzwe bazira gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu byumeru bibiri bishize, abasirikare b’u Burundi bakozanyijeho na ziriya nyeshyamba z’Abanyarwanda ndetse bafatamo 13 muri zo aho bane muri bo bafashwe ari inkomere bose hamwe bagahita bajyanwa gufungwa n’urwego rw’iperereza (SNR) rufite icyicaro mu Mujyi wa Bujumbura.

    SOS Medias Burundi ivuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 01 Ukwakira 2021, Umuyobozi Polisi ya Kiriya gihugu n’Umuyobozi w’Ingabo ndetse n’uwa wa Komini bagiye kugirana inama n’abaturage bo muri Zonze ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Cibitoke kugira ngo bakomeze gukorana n’inzego batanga amakuru y’inyeshyamba.

    Aba baturage basabwe kujya batanga amakuru ku muntu wese babonye akorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

    Bariya baturage bavuze ko bajya babona izo nyeshyamba z’Abanyarwanda ziri kumwe na bamwe mu basirikare b’Igihugu ndetse na zimwe mu mbonerakure.

    Nyuma ya biriya biganiro, SOS Medias Burundi itangaza ko hari Imbonerakure 17 zo muri Komini ya Mabayi muri iriya Ntara ya Cibitoke ndetse n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’iriya Zone ya Mabayi batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi ubu biri mu nzira yo gusubiza umubano ku murongo umaze imyaka itandatu urimo igitsotsi, byagiye bihererekanya bamwe mu barwanyi barwanya ubutegetsi bw’ibi bihugu bagiye bafatirwa ku butaka bwa buri Gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Burundi-Imbonerakure-17-n-uwahoze-ari-umuyobozi-bafunzwe-bazira-gukorana-n-inyeshyamba-z-Abanyarwanda-zirwanya-u-Rwanda

  • Rulindo: Urubyiruko 7,100 rugiye gutorezwa mu Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye icyo gikorwa
    Bishimiye icyo gikorwa

    Ni ibyavugiwe mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe Irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi, wabereye mu Murenge wa Rusiga ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021, aho icyo cyiciro kigizwe n’urubyiruko 1208, nyuma y’icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’urubyiruko 1500.

    Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yavuze ko muri gahunda y’akarere ka Rulindo, urubyiruko rwose rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruzanyura muri iryo rerero, mu rwego rwo gusobanurirwa amahame y’umuryango wa FPR.

    Yagize ati “Icyiciro cya mbere, twari twahuguye 1500 mu mpera z’umwaka ushize, uyu munsi tukaba turi gusoreza inyigisho ku rubyiruko 1208, Ni uko hajemo Covid-19 ntitwabikora uko twabyifuzaga, biba ngombwa ko tugenda dufata umubare muke, ubundi twifuzaga ko twagombye kuba dufite abantu benshi bakurikiye aya masomo”.

    Ariko ubu, ni uko izi ntore z’ibyiciro byombi tuzifata nk’abatoza, ubu irerero rikaba rigiye gukomereza ku rwego rw’utugari, aho twifuza ko ku ikubitiro twahugura abantu ijana muri buri kagari, birumvikana ko uyu mwaka urangira duhuguye abantu 7100”.

    Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n
    Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n’abayobozi banyuranye

    Kayiranga, yavuze kandi ko ikizabibashoboza ari ubushake n’ubushobozi nk’abanyamuryango, avuga ko imbaraga zihari, ndetse anemeza ko kuba hamaze gutozwa urubyiruko rugera kuri 2700, ngo nazo ni izindi mbaraga ziyongereye zo gutoza urwo rubyiruko ruzaturuka mu tugari 71 tugize akarere ka Rulindo.

    Muri urwo rubyiruko rwatorejwe mu irerero ry’umuryango ku rwego rw’umurenge, nyuma y’isuzumabumenyi ryateguwe n’urwego rw’akarere kubahize abandi mu mirenge, 17 babaye indashyikirwa muri icyo kizamini bahawe ibihembo binyuranye birimo smart phone, igitabo gikubiyemo amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, mu gihe batatu ba mbere bahize abandi bongereweho imashini zidoda.

    N’akanyamuneza, abo batatu bahize abandi bavuze ibanga bakoresheje kugira ngo bagire amanota menshi, bavuga no ku bihembo bahawe.

    Uwajeneza Yvette wabaye uwa mbere ati “Biranshimishije kuba muri benshi twiganye ari njye utsindiye iki gihembo nyamukuru, binkoze ku mutima numva ko ntazigera ntenguha umuryango, kuwukunda no kwigirira icyizere ni nabyo bimfashije kuba uwa mbere, iyi mashini ngiye kuyibyaza umusaruro nyikoreshe inzamurire iterambere ndetse mfashe n’abandi. Urubyiruko ndarurarikira gukunda umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Yankurije Claudine wabaye uwa gatatu ati “Ndishimye biranejeje, binyubatse n’umutima kuba mpembwe mubahize abandi, ibanga nuko nakurikiye neza amasomo twahawe mu irerero, ikindi cya kabiri ni ukwigirira icyizere mu gufata ibyo twigishijwe nkanabikunda, iyi mashini na smart phone bigiye kumfasha kwiteza imbere, aho bizamfasha mu buryo butandukanye bw’ubuzima, nkunda umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko wita ku mibereho y’abaturage, kuzamura ubukungu bw’umunyarwanda n’ibindi”.

    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y
    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth atanga impanuro ku basoje amasomo

    Ati “Ndasaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, rugakunda igihugu cyababyaye bakunda n’amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Edmond Rukemanganizi wabaye uwa kabiri, ati “Izi gahunda z’irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi zihugurira urubyiruko gukura rwirinda amacakubiri, no gutegura abayobozi bazi amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, ibyo byaramfashije kuba urubyiruko rutarangwa n’amacakubiri binteguramo n’umuyobozi w’ejo hazaza, urundi rubyiruko ndarusaba kwirinda ingeso mbi, ruharanira kumenya imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi kuko ituyobora mu matwara meza, urubyiruko rugakura rufite imico ibereye u Rwanda”.

    Mu mpanuro zinyuranye urubyiruko rusoje amahugurwa rwahawe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango, basabwe kuba umusemburo w’iterambere rurangwa n’indangagaciro zijyanye n’amahame ya FPR-Inkotanyi, kandi birinda ingeso mbi zishobora kubatesha agaciro, no gutesha agaciro umuryango bahagarariye hirya no hino mu mirenge baturukamo.

    Abo bayobozi bavuga ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko rukomeje kwitabira irerero rya FPR-Inkotanyi, nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru.

    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth, ati “Nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru dutumira urubyiruko kugira ngo tubahugure, tubasobanurire neza impamvu umuryango wavutse kugira ngo bakure barangwa n’imigirire, imitekerereze ndetse n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi, kugira ngo umuryango uzahoreho mu bihe byose ugifite intego, ndetse n’abanyarwanda bakiwubona mu ishusho watangiriyemo ijyanye no gukemura ikibazo cyari cyugarije abaturarwanda, kijyanye na Politique mbi yari yaraheje bamwe mu banyarwanda mu gihugu cyabo”.

    Arongera ati “Rubyiruko mwasoje icyiciro cy’irerero, ndagira ngo mbabwire ko muje muri igisubizo muri aka Karere ka Rulindo, aho mugiye gufasha akarere muri gahunda yo kubarura Abanyarwanda tubandika mu Intore Solution. Aka karere kavuye ku mwanya wa mbere ubu kakaba kicaye ku mwanya wa kane kuri 68%, turimo kubabonamo ishyaka ryo kuzamura akarere kanyu, kuko ubumenyi burabonetse, ubushake burahari n’ubushobozi bwabonetse bamwe mwabonye smart phone, mwibuke ko umutungo u Rwanda rufite ku isonga haza umuturage, murasabwa kumwegera mukamufasha gutera imbere”.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, nawe ati “Muri imbaraga twungutse, ndagira ngo mwishimire ko mwahisemo neza, nta kiza nko kurererwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi, aho muzaba muri hose indangagaciro z’umuryango ni zo zigomba kubaranga. Nk’imbaraga z’igihugu murasabwa kubahiriza indangagaciro zo gukunda igihugu, nimwe muri ku isonga mu guharanira ko ibyagezweho bisigasirwa, ni mujyane indangagaciro zo kuba indahemuka, kuba inyangamugayo kandi muhora mwiteguye kwimana u Rwanda, muhesha isura nziza igihugu n’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n
    Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n’abana batatu bahize abandi

    Urwo rubyiruko rwasobanuriwe uburyo amatora y’inzego z’ibanze agiye kuzakorwa, rwibutswa kandi gufasha igihugu muri ibyo bihe by’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo, byaba na ngombwa ngo rugatinyuka rukiyamamaza, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda mu miyoborere myiza, basabwa kandi gufata neza ibikoresho bahawe babibyaza umusaruro, mu kwihangira imirimo aho ibyo bikoresho birimo imashini, telefoni n’ibindi.

    Irerero ry’umuryango ni ishuri ryatekerejwe mu mwaka wa 2020, ritangizwa mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe gufasha urubyiruko ruhuriye mu muryango wa FPR-Inkotanyi kurushaho kumenya neza amahame n’indangagaciro uwo muryango ugenderaho.

    Mu muhango wo gusoza ayo masomo, hakaba hitabira n’urubyiruko rushya rurahirira kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi.


    source : https://ift.tt/3A8r4lM