Blog

  • Guhagarara kwa WhatsApp, Facebook na Instagram byari nko guhagarara k’ubuzima kuri bamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na Instagram zahagararaga, benshi bacitse ururondogoro, buri wese agerageza kureba niba ikibazo cyabaye kuri telefone ye cyangwa mudasobwa ye.

    Bamwe bibazaga impamvu bandika ubutumwa ntibugende, ndetse ntibabashe kwakira n’ubw’abandi babandikiye, abandi bibaza niba ari ikibazo cya internet ariko bakibaza impamvu imbuga zimwe zifunguka ariko izindi ntizifunguke. Hari abandi basibye byinshi mu byo bari bafite nko kuri WhatsApp bakeka ko wenda ishobora kuba hariho ibintu byinshi byayiremereye bikayibuza gufunguka. Hari n’abahinduye iri koranabuhanga muri telefone zabo bakongera kurisubizamo kugira ngo barebe ko rikora kuko bibwiraga ko iryo bafitemo rishaje, ariko byose biba iby’ubusa. bikomeza kuyoberana, cyane ko benshi babonaga bafitemo internet ihagije.

    Uku kugaragara basa n’abataye umutwe ni kimwe mu bigaragaza uburyo izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka WhatsApp zikomeje kwigarurira abantu batari bake, dore ko benshi banazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bakabasha kwinjiza amafaranga, kuvugana n’abakiriya, bakabasha gutumanaho aho baba baherereye hose ku Isi, mu kanya gato kandi ku giciro gihendutse, ku buryo guhagarara kwazo kwateje abatari bake igihombo gikomeye.

    Izi mbuga nkoranyambaga zarushijeho kuba ingirakamaro by’umwihariko murii ibi bihe bya Covid-19 aho abantu basabwaga gukorera mu rugo ariko bagakomeza guhanahana amakuru.

    Mu gihe buri wese yabanje kwibaza icyabaye kuri iri tumanaho rye, ikibazo cyaje kumenyekana ko atari icy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari rusange, ndetse ko cyabaye ku isi yose.

    Ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bifashishije ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho, basobanura ko habayemo ikibazo ku rwego rw’Isi cyatumye zitarimo gukora, ariko ko barimo kugisuzuma no kugikemura, basaba abazikoresha kwihangana.

    Mu Rwanda ahagana saa sita z’ijoro nibwo izi mbuga nkoranyambaga zongeye gukora, benshi bishimira ko zigarutse, dore ko bamwe bari batangiye no kwibaza niba bashobora kubaho nk’uko babagaho mbere zitaraza, ariko bamwe bakumva bidashoboka.

    We’re now back and running at 100%.

    💚 Thank you to everyone around the world today for your patience while our teams worked diligently to restore WhatsApp. We truly appreciate you and continue to be humbled by how much people and organizations rely on our app every day. 💚

    — WhatsApp (@WhatsApp) October 5, 2021

    source : https://ift.tt/3uGwiUB

  • Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Mu mezi umunani abanza ya 2020, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abana barenga 450 batewe inda batarageza ku myaka 18, higanjemo abari abanyeshuri batakaje amashuri yabo bakajya kwitegura inshingano zo kurera mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

    Aho ni ho uru rubyiruko rwasanze rugomba kwibanda mu gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange, nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye n’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Kwizera Beni ni umwe muri bo, yagize ati “Muri aya masomo nakuyemo impamba z’uburyo naganiriza bagenzi banjye ku mateka nyayo n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ngiye kwegera bagenzi banjye b’abangavu mbigishe uko bitwara birinda gutwara inda kuko bibagiraho ingaruka zo gutakaza amashuri no kurera abandi bana kandi nabo bari bakirerwa, nzahera mu bari hafi yanjye mu mashuri.”

    Uwanyirigira Innocente na we yagize ati “Igihugu tuba twubaka ni icyacu, abangavu baterwa inda usanga hari abazikuramo bakahakura ubumuga n’izindi ndwara. Nzabegera mbereke ko bakwiye kwirinda kugira ngo bitabangiririza ejo hazaza ahubwo bazavemo aba mama beza baberereye u Rwanda.”

    Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko rutegurwa rukiri ruto rukigishwa amateka n’indangagaciro zituma batanga impinduka mu muryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Urubyiruko ruba rufite imbaraga kandi mwarabibonye ko n’ababohoye igihugu tukaba turi mu mutekano n’iterambere bari urubyiruko. Aba tubatoza bakiri bato tukabatuma kuba umusemburo w’impinduka mu muryango Nyarwanda, turabizeye ko bagiye kwita ku bibazo bihangayikishije Igihugu kandi tuzakomeza kubaba hafi bityo twubake none tunubaka ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutoza urubyiruko kugira imyitwarire ihamye no guharanira ko indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi zimakazwa.

    Yagize ati “Urubyiruko iyo rugiriwe inama mbi rurohama ariko iyo urwubatse neza rurubaka, twirinda ko hari abarugira inama mbi ngo atarworeka tukabigisha bakiri bato, icyo tubatumye k’ingenzi ni ukwegera bagenzi babo bakabigisha kandi nabo babe intangarugero bamurikire abandi bavatere inyota yo kwifuza kuba nkabo, bunge bagenzi babo, bunge ababyeyi babo babamurikire babafashe gutera imbere.”

    Mu gihe igihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, urubyiruko 68 ruturuka muri buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze bagiye kurangiza amashuri yisumbuye ni bo bahuguwe ku masomo y’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, bahabwa n’ubutumwa bwo kuba umusemburo w’impinduka zikwiye kubaranga.

    Urubyiruko rwahawe impanuro zizabafasha gusigasira ibyiza byagezweho

    Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda

    Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    source : https://ift.tt/3oyKGgA

  • Abantu 36 barimo abanyamahanga 12 bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano – #rwanda #RwOT

    Muri iki gikorwa cyakozwe ku nshuro ya karindwi, hafashwe inzoga z’inkorano zifite agaciro gasaga miliyoni 17 Frw, ibiryo bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 12 Frw, amavuta yo kwisiga ya miliyoni zirenga 2 Frw, amashashi yo gupfunyikamo y’ibihumbi 500 Frw, imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’amatungo ifite agaciro karenga ibihumbi 900 Frw, hafashwe amabuye y’agaciro yiganjemo gasegereti yafatanywe ababikora mu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro ka miliyoni 2.8 Frw, imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro karenga miliyoni 1.7 Frw, insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge z’ibihumbi 280 Frw.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu 36 ari bo bafashwe muri iki gikorwa, 13 muri bo bafatanwa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, batandatu bafatanwa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, babiri bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano n’aho batatu nta byangombwa bari bafite.

    Muri 36 bafashwe harimo abanyamahanga 12, bagizwe n’Abanya Nigeria batatu bafatanywe urumogi, Abanya-Pakistan babiri bafatanywe ‘ibyangombwa by’ibihimbano’, birimo ibibemerera kujya muri Afurika y’Epfo n’ibijya muri Tanzania, Umunya-Cameroun umwe, Umurundi umwe n’Umunya-Côte d’Ivoire umwe bafashwe nta cyangombwa kibaranga bafite dosiye z’abafashwe ziri gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Twagirayezu yasabye abaturarwanda kwirinda kugwa mu bishuko byo gucuruza no gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge.

    Ati “Iki gikorwa cyagaragaje ko hakiri abantu bakishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, nko gucuruza ibintu bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gukora ibikorwa bibangamiye ibidukikije n’ibindi. Turashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda bagira uruhare mu kugaragaza ibikorwa bitemewe tunibutsa ko inzego zibishinzwe zitazihanganira na rimwe buri wese wakomeza kwishora muri ibyo bikorwa.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yagaragaje ko intandaro yo kubona ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda ari uko hari ababishakamo indonke n’inyungu z’umurengera no kwirebaho gusa ntibarebe ku bandi bagiye guhabwa bya bicuruzwa.

    Ati “Impamvu tukibibona ni uko abantu bamwe babibonyemo ibibungukira mu buryo bw’amafaranga, kandi bashoyemo igishoro gitoya. Abo baharanira kubona inyungu nyinshi bakanyura mu buryo bwo gukora ibitemewe bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ndumva rero icyo kintu cyo gushaka indonke, gushaka inyungu nini ijyanye no gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge ko hakenewe n’ubundi ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo tugishakire igisubizo.”

    Yasabye abantu bose bifuza gutangira uruganda rukora cyangwa rutunganya ibicuruzwa runaka kubanza kugana Rwanda FDA bagahabwa inama ndetse no gusobanurirwa ’ibyo bagomba gukora mu nyungu rusange no guharanira gukora ibifite ubuziranenge’.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko kuba mu byafashwe harimo ibintu by’ibyiganano bitujuje ubuziranenge ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa kuko biteza ikibazo mu gihe abaturage babaguze ibitujuje ubuziranenge.

    Yavuze ko umuguzi afite uburenganzira bwo kumenya amakuru ku kintu agiye kugura bityo asaba ko buri wese mbere yo kugura ikintu yajya abanza kureba amakuru y’ingenzi kuri cyo arebana n’igihe kizarangirira cyangwa ikimenyetso cy’uko cyujuje ubuziranenge.

    Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gufata abacuruza ibitujuje ubuziranenge biri mu nshingano zayo cyane ko bashinzwe umutekano w’abantu ngo bityo iyo bakoresheje ibintu bitujuje ubuziranenge nta mutekano bashobora kugira.

    Yasabye abakora ubucuruzi kwisuzuma no kumenya amategeko agenga ibyo bakora mu rwego rwo kurushaho kugendera mu murongo muzima.

    Ati “Ibyo birabasaba ko bagomba kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora. Ikindi ni uko ababifite babizana. Ngira ngo umuntu ubifite akavuga ati njyewe ibi bintu ndabona byakangize abantu cyangwa aho gukora ibitemewe n’amategeko nabireka. Aho kugira ngo bazategereze ngo bafatwe, banakurikiranwe bakabiraka. Ngira ngo umuntu abizanye habamo uburyo bw’inyoroshyacyaha cyangwa abantu bakagira uko babisuzuma.”

    Yavuze ko nubwo iki gikorwa cyakorewe mu gihugu hose ariko hari aho bishoboka ko inzego zibishinzwe zitageze, asaba ko ababa bafite ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge babishyikiriza Polisi bitaba ibyo bakitegura ko bazafatwa mu igenzura ritaha.

    Mu byafashwe harimo n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

    Inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 17 Frw ni zo zafashwe

    Amashashi yagiye yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu na yo ari mu byafashwe

    source : https://ift.tt/3mmCJbP

  • Ingaruka guhagarara kwa Whatsapp, Facebook na Instagram byateye Mark Zuckerberg – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha agera kuri atanu ashize nibwo imbuga nkoranyambaga arizo Whatsapp, Facebook na Instagram zari zavuye ku murongo ku isi yose. Ni ibintu byatitije isi yose ndetse benshi bibaza ibyari byabaye. Amakuru dufite ni uko Ubuyobozi bwa Facebook ariyo ifite mu nshingano Whatsapp na Instagram bwari burimo kwagura ububiko bw'imyirondoro (data) y'izi mbuga nkoranyambaga kubera ko abazikoresha bamaze kuba benshi ku isi. Nanone kandi bwari uburyo bwo gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda abajura bashobora kwiba imwe mu myirondoro y'abakiriya b'izi mbuga nkoranyambaga ikaba yakoreshwa mu buryo bubi bushobora gushyira mu kaga abakiriya ba Facebook, WhatsApp na Instagram.

    Mu masaha atanu gusa Facebook, WhatsApp na Instagram byamaze bidakora, umutungo wa Mark Zuckerberg ariwe Nyiri Facebook wagabanutseho amadolari miliyari 7 z'amadolari ya Amerika. Akaba ari igihombo kitari gito kuri uyu muherwe uri muri 10 ba mbere bayoboye isi mu gutuunga agatubutse.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-guhagarara-kwa-whatsapp-facebook-na-instagram-byateye-mark-zuckerberg/

  • Karabaye: Kuzafit akubise Rutambi amumena umutwe| Intambara irarose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuza Fit yakubise Rutambi amukomeretsa ku mutwe. Ni nyuma yuko aba bombi bari bongeye guhuzwa na M. Irene aho yashakaga guca impaka kugirango hamenyekane urusha undi yaba mu bigango ndetse no mu mbaraga. Ibi byabaye ubwo Kuza Fit yari yinjiye mu modoka ya Rutambi bagiye kujya muri gym kugirango hamenyekane uw'umuhanga kurusha undi mu bijyanye no guterura hagati ya Kuza Fit na Rutambi.

    Kuza Fit yashotoye Rutambi maze birangira Kuza Fit amennye ikirahure cy'imodoka ya Rutambi. Mu kababaro kenshi Rutambi yasohotse mu modoka aje kureba ibyabaye maze akigera iruhande rw'aho ikirahure cyamenekeye, Kuza Fit yahise amusunika maze amutura hasi amukandagiye, Rutambi yahise akubita umutwe hasi muri kaburimbo maze acika igisebe.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-kuzafit-akubise-rutambi-amumena-umutwe/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Mukarujanga arimo gusomana n'umusore babyaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukwakira 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Mukarujanga n'umusore babyaranye uzwi nka Sano Adolphe (True Boy) barimo gusomana. Iyi akaba ari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mukarujanga-numugabo-we/

  • Breaking news: WhatsApp, Facebook na Instagram bihuye n'ikibazo gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukwakira mu masaha y'umugoroba nibwo imbuga nkoranyambaga, WhatsApp, Facebook na Instagram zahuye nikibazo tekinike aho zitabashaga gufunguka ku isi hose.

    Urubuga rwa WhatsApp rwanditse kuri Twitter ruti: 'Turabizi ko abantu bamwe bahura n'ibibazo na WhatsApp muri iki gihe. Turimo gukora uko dushoboye kugira ngo ibintu bisubire ku murongo, turaza kubamenyesha bidatinze, murakoze kwihangana'

    We're aware that some people are experiencing issues with WhatsApp at the moment. We're working to get things back to normal and will send an update here as soon as possible.

    Thanks for your patience!

    — WhatsApp (@WhatsApp) October 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-whatsapp-facebook-na-instagram-bihuye-nikibazo-gikomeye/