Blog

  • Urubanza ruregwamo Zigama CSS n'abandi rwasubitswe kubera ubwinshi bw'abanyamategeko barurimo #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa cyenda z'umugoroba nibwo inteko y'Umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yatangiye kuburanisha uru rubaza rwa Miliyoni 144,400,000Frw.

    Yaba Zigama CSS na Hotel La Palaisse Nyandungu ndetse na rwiyemeza mirimo warezwe muri uru rubanza witwa Mbaduko Jimmy bari bunganiwe mu mategeko ndetse n'abaregera indishyi nabo bari baahagaraririwe mu mategeko.

    Ni Iburanisha ryaranzwe n'impaka ndende zaturutse ku nzitizi zazamuwe n'abanyamategeko bunganira rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uregwa muri uru rubaza.

    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ari nabo bareze Zigama CSS Hotel na La Palisse Nyadungu ndetse n'uwitwa Mbaduko Jimmy bahagarariwe mu mategeko na Me Bangamwabo Octave.

    Zigama CSS ihagarariwe mu mategeko na Me Kayiranga Telesphore mu gihe Hotel La Palaisse Nyandungu ihagarariwe mu mategeko na Me Sebukonoke Innocent.

    Rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ahagarariwe n'abanyamategeko babiri muri uru rubanza barimo Me Nyirasuku Jeanne na Me Ruberwa Silas.

    Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha hahise hazamuka inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas wari uhagarariye Mbaduko Jimmy mu mategeko utagaragaye mu iburanisha,ko Mbaduko Jimmy adakwiye kuzanwa muri uru rubanza kuko harezwe Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

    Uyu Munyamategeko ati “murumva Sosiyete y'umuntu yaregwa nawe akaregwa? Ati “turasaba urukiko ko rwakura Mbaduko Jimmy muri uru rubaza.”

    Umucamanza yahise aha umwanya abatanze ikirego banatanze ikirego cy'indishyi ngo bagire icyo bavuga ku nzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas.

    Me Bangamwabo Octave wunganira Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis yabwiye urukiko ko inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas urukiko rudakwiye kuziha ishingiro kuko impamvu Mbaduko Jimmy yazanywe muri uru rubanza isobanutse neza.

    Me Bangamwabo Octave yabwiye Umucamanza ko uyu Mbaduko Jimmy yafashe amafaranga asaga Miliyoni 144,400,000Frw ya Sosiyete eshatu yari yavuguruye ibikorwa bya Hotel La Palaisse Nyandugu agashyirwa kuri konti ya Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction abo bafatanije akazi batabizi amafaranga yageraho agahita ayakuraho akayashyira kuri Konti ye bwite.

    Kuko Mbaduko Jimmy yari azi ko ayo mafaranga naguma kuri Konti ya Sosiyete azayagabana nabo bafatanije imirimo yo kubaka kuri Hotel La Paisse Nyadungu.

    Me Bangambwabo Octave yavuze ko muri izo Milyoni zose, ayo Mbaduko Jimmy yakoreye mu mirimo yakoze yari Miliyoni 50,973,150Frw, ayandi asaga Miliyoni 93,426,850Frw yari aya Sosiyete zindi zakoranye nawe mu kuvugurura ibikorwa Bya Hotel La Palaisse Nyandungu.

    Me Bangamwabo Octave ati “niyo mpamvu mu kirego cyacu harimo Mbaduko Jimmy kandi turifuza ko aguma muri uru rubanza kuko ari nawe watumye ibi byose bibaho atuzana mu manza zitari zikenewe.Iyo aza kuba inyangamugayo ibi byose ntabwo biba byarabayeho.”

    Impaka zo kumenya niba Mbaduko Jimmy akwiye kuguma mu rubanza yarezwemo zamaze isaha irenga.

    Umucamanza yafashe icyemezo ategeka ko Mbaduko Jimmy aguma mu rubanza kubera ko inzitizi zatanzwe na Me Ruberwa Silas umwunganira mu mategeko nta shingiro.Mbaduko Jimmy yagumye mu rubanza iburanisha rirakomeza.

    Nyuma yo gutegeka ko iburanisha rikomeza, umucamanza yavuze ko inzitizi n'impaka mu rukiko byatwaye umwanya munini none amasaha akaba agiye avuga ko gukomeza kuburanisha uru rubanza byagorana kubera ko ari urubanza rurimo Abanyamategeko benshi ndetse hakaba harimo n'ikirego cy'indishyi.Umucamanza yafashe icyemezo asubika ibiranisha.

    Yavuze ko urubaza ruzakomeza kuburanishwa kuwa 27 Ukwakira 2021 ku gicamunsi.Uru rubanza rurimo abanyamategeko 7 n'abaregera indishyi batandatu ni urubaza rushobora kuzatwara igihe kubera umubare munini w'abanyamategeko barurimo.

    N'ubwo Umucamanza yarusubitse kuko ari runini kandi amasaha akaba yari akuze, ababuranyi bari bazi ko ubwo rusubitswe ruzatangira kuburanishwa mu masaha ya mu gitondo ariko n'ubundi bamwe mu baburanyi batunguwe no kubona n'ubundi iburanisha rishyizwe nyuma ya saa sita kandi ari urubanza rurimo abantu benshi.

    Muri Gicurasi 2021,nibwo mu rukiko rw'ubucuruzi hageze ikirego kirega Banki ya Zigama CSS,Hotel La Palisse Nyandungu na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmyi na Sosiyete ye yitwa Mukeramurimo Construction.

    Hotel La Palaise Nyandungu ihagarariwe na Augustin Mukezangabo yahaye Sosiyete eshatu zaba rwiyemezamirimo batandukanye imirimo y'ubwubatsi kuri iyo Hotel yo kubaka urukuta rw'amabuye n'ibindi bikorwa by'ubwubatsi birimo kuvugurura Hotel.

    Muri rusange, ibikorwa byo kuvugurura iyo Hotel byatangiye muri Nyakanga 2020 izo Sosiyete zari zarumvikanye n'umunyemari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Palaisse Nyadungu ko imirimo bumvikanye gukora nirangira aribwo bazishyurwa amafaranga bari bumvikanye asaga Miliyoni 144,400,000Frw.

    Ba rwiyemezamirimo mu kubaka no kuvugurura barirwarije ku bikoresho byose by'ubwubatsi kuko bari bazi ko bazishyurwa ny'uma y'akazi bumvikanye.

    Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd naho Mbaduko Jimmy we nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction.

    Ubwo barangizaga gukora imirimo y'ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Plaisse Nyadungu ko iyo mirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bamenye ko Umushoramari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Plaisse Nyandungu ashaka kwishyura Mbaduko Jimmy binyuze muri Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

    Amafaranga yose yagombaga kwishyurwa Sosiyete zamukoreye ibikorwa by'ubwubatsi uko ari eshatu,ariyo mpamvu bariya bombi bandikiye Mukezangabo Augustin batambamira igikorwa cyo kwishyura Mbaduko Jimmy kuko ayo amafaranga yagombaga kwishyurwa Sosiyete zose zakoze akazi.

    Aba ba rwiyemezamirimo nyuma yo Kwandikira Hotel La Palaisse Nyandungu bandikiye na Banki ya Gisirikare yitwa Zigama CSS kuko bari bamenye ko amafaranga nasohoka azanyuzwa muri Zigama CSS,bayimenyesha ko hari amafaranga azanyuzwa kuri Konti ya Mukeramirimo Construction ko naramuka ageze kuri konti Banki izayafatira hakabanza kumvikanwa uko ayo mafaranga azagabanwa ba rwiyemezamirimo bose bakoze akazi ka La Palaisse Nyandundungu.

    Hatel La Plaisse Nyandungu yafashe icyemezo ishyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construction iri muri Zigama CSS Miliyoni 144,400Frw yirengagije ibaruwa yandikiwe isaba ko izo Miliyonizitajya kuri iyo konti hatumvikanwe uko zigomba kugabanwa n'abakoze akazi.

    Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo abonye amafanga agiye kuri konti ya Sosiyete ye yahise ayakuraho ayashyira kuri Konti ye bwite.

    Imanza ziba ziratangiye,na Zigama CSS ihita iregwa mu rukiko rw'ubucuruzi kuko yandikiwe imenyeshwa ko ayo mafaranga itagomba kuyaha Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ariko bikarangira ibikoze.

    Hotel La Palaisse Nyandungu nayo yarezwe mu rukiko kuko yandikiwe na Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ba nyiri Sosiyete zari zatsindye isoko ryo kubaka no kuvugurura ibikorwa bya La Plaisse Nyandungu bayimenyesha ko idakwiye kwishyura rwiyemezamirimo umwe abandi batabimenyeshejwe ibirengaho amafaranga iyashyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construcion kandi bitemewe.

    Iyo Haramuka habayeho kwishyurana neza hagati ya Hotel La Palaisse Nyandungu na ba rwiyemezamirimo bakoze akazi,Nkeramirimo Construction yari kwishyurwa Miliyoni 50,973,150 naho Uwamahoro Claudina na Nkurikiyimfura Alexis bakishyurwa Miliyoni 93,426,850Frw.




    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis basohoka mu rubanza nyuma yo gusubikwa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-ruregwamo-zigama-css-n-abandi-rwasubitswe-kubera-ubwinshi-bw

  • Abo muri'opozisiyo' basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi? #rwanda #RwOT

    Hari Abanyarwanda bigize 'intyoza' muri politiki,kandi bitwara nk'intozo! Aba nibo bemeza Abanyarwanda ko babakunda kurusha Leta iharanira imibereho myiza yabo n'iterambere ritagira uwo riheza. Abo nibo birirwa ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko baharanira inyungu z'abaturage, kandi bagambanira ubutegetsi abo baturage bitoreye.

    Ariko se koko waharanira impinduka utagira umurongo wa politiki uhamye, ahubwo ushyira imbere inda, inzika n'amacakubiri? Izo nkorabusa zasobanura zite ko ziri muri'opozisiyo'(abatavuga rumwe n'ubutegetsi) ishaka impinduramatwara, kandi nazo hagati yazo zigiye kumarana?
    Urugero rwa hafi ni ikitwa Rwanda Bridge Builders(RBB), gihuje ingirwamashyaka yo muri 'opozisiyo', nyamara wareba amagambo abakirimo birirwa baterana, ukibaza niba abantu badashobora kwiyobora bayobora imbaga y'Abanyarwanda.

    Habanje uwitwa Gilbert Mwenedata wanditse asezera muri RBB, ayishinja amacakubiri ashingiye ku moko. Ni mu gihe kandi kuko abenshi mu bavuga rikijyana muri RBB ari abahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Bidateye kabiri Charlotte Mukankusi, inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa bahuriye mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, ati sinakomeza kubana n'abahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abagome babaswe n'ingengabitekerezo ya 'Hutu-pawa'. Mukankusi aba araseze, ndetse asiga abagiriye inama yo gushyira mu gaciro, bakareka ibitabapfu byo kwamamaza 'Jenoside yakorewe Abahutu', kuko ari ipfunwe ry'abahekuye u Rwanda.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru hari hatahiwe ikitwa ' Insitut Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID Asbl', cyashyize ahagaragra inyandiko ndende ivuga uburyo RBB ari agatsiko k'abantu badafite icyerekezo cyafasha Abanyarwanda kwiyunga.

    Nk'uko bivugwa n'uwitwa Jean Claude Kabagema, ari nawe washyize umukono kuri iyi nyandiko, ISCID ngo yarateranye isanga kuguma muri RBB, ntaho byaba bitaniye no kugambanira Abanyarwanda.

    Aba ni bake mu bashoboye kumenyekana basezeye muri RBB, kandi n'abasigayemo ni mu gihe gito bakaba bayipanduye, kuko nabo batarebana neza.

    Ngiyo 'opozisiyo nyarwanda', yuzuyemo abagitekereza nko bihe bya Parmehutu, MRND na CDR. Abatari abajenosideri, ni ababakomokaho, abandi ni ibigarasha yabasize bikoze ibyaha mu Rwanda, birimo n'ubujura. Ese koko bumva ari uwuhe Munyarwanda muzima wabajya inyuma.

    Abanyarwanda babeshywe burya, naho ubu bamenye gutandukanya icyatsi n'ururo. Abiyita 'opozisiyo' nimukomeze mwisarurize ibinoti kwa Kaguta n'abandi nkawe, naho ubundi namwe murabizi ko politiki mumazemo imyaka n'imyaniko ntacyo yabagezaho.

    The post Abo muri'opozisiyo' basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-muriopozisiyo-basobanura-bate-ko-bafitiye-abanyarwanda-imigambi-mizima-kandi-nabo-ubwabo-basubiranamo-buri-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-muriopozisiyo-basobanura-bate-ko-bafitiye-abanyarwanda-imigambi-mizima-kandi-nabo-ubwabo-basubiranamo-buri-munsi

  • Rutsiro:Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umusigire w'Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

    Ati 'Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z'umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

    Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk'ariya.

    Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w'imyaka 31 ufite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rutsiro-umwarimu-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gusambanya-umukobwa-ufite-ubumuga

  • Amavubi yatsinzwe na Uganda, Mashami asabirwa kwirukanwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yatsindiwe kuri Stade Regional i Kigali na Uganda 1-0, abari muri Stade basabira umutoza kwirukanwa cyangwa agasezera.

    Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo, uretse kuba bari mu irushanwa ni umukino w’abakeba bitewe n’amateka y’ibihugu byombi.

    Ni umukino wa 34 aya makipe yari agiye guhuramo, mu nshuro 33 zishize Uganda yatsinzemo 14, u Rwanda 10 ni mu gihe banganyije 9.

    Ntabwo Amavubi aribagirwa ibitego 5-0 banyagiwe na Uganda mu 1998, ni mu gihe iyi Misambi ya Uganda igikorogoshorwa n’igitego 1-0 cya Jimmy Gatete muri 2003 byatumye banabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 yaje kubonwa n’u Rwanda.

    Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Kenya, Mashami yari yakoze impinduka 3, Bizimana Djihad(utaraje kubera uburwayi) Byiringiro Lague(wagiriye imvune kuri uyu mukino) na Yannick Mukunzi wabanje ku ntebe y’abasimbura nibo batari muri 11.

    Bahise basimburwa na Niyonzima Olivier Seif, Meddie Kagere na Rafael York ugiye kuba akina umukino we wa mbere mu Mavubi.

    Amavubi yatangiye asatira ashaka igitego ariko amahirwe yabonye mu minota ya mbere ntiyagira icyo atanga.

    Ku munota wa 8, Uganda bakoreye ikosa kuri Rafael, ikosa ryahanwe na Omborenga ariko Jacques Tuyisenge ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Iminota 12 yakurikiyeho amakipe yombi yakiniraga hagati acungira ku mipira miremire.

    Ku munota wa 22 Mangwende yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura umuntu ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 28, Amavubi yabonye andi mahirwe ku mupira wari ugaruwe na Meddie Kagere ariko York ateye mu izamu unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 34, Uganda yabonye amahirwe ariko umunyezamu Mvuyekure Emery awutanga ubusatirizi bwa Uganda.

    Ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Bayo Fahad Aziz yatsindiye Uganda igitego cya mbere ku munota wa 41. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Uganda yatangiye igice cya kabiri abona amahirwe harimo n’umutwe wa Byaruhanga Bobosi ku munota wa 52 wanyuze hejuru y’izamu.

    Kuri uyu munota Mashami yahise akora impinduka havamo Rafael York hinjiramo Manishimwe Djabel.

    Ku munota wa 60 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Haruna ateye mu izamu umupira arawuhusha.

    Ku munota wa 67 Mashami yakoze impinduka 2, Haruna yavuyemo asimburwa na Muhadjiri, Denis Rukundo asimbura Omborenga Fitina wagize ikibazo cy’imvune.

    Ku munota wa 86 Mashami Vincent yakuyemo Kevin Muhire na Meddie Kagere hinjiramo Kalisa Jamir na Bertrand.

    Amavubi yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Abantu bake bari baje muri Stade bakaba batashye bijujuta, basaba ko umutoza Mashami Vincent yasezererwa cyangwa na we akegura.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    18 Mvuyekure Emery (GK)
    13 FITINA Omborenga
    2 IMANISHIMWE Emmanuel
    22 Rwatubyaye Abdoul
    6 Salomon Nirisarike
    21 Niyonzima Olivier
    11 Muhire Kevin
    16 York Rafael
    8 Haruna Niyonzima ( C)
    9 Jacques Tuyisenge
    5 Meddie Kagere

    Uganda Cranes

    18 LUKWAGO Charles (GK)
    12 IGUMA Denis
    20 MULEME Isaack
    16 WALUSIMBI Enock
    3 AWANYI Timothy
    8 Khalid Aucho ( c)
    15 BYARUHANGA Bobosi
    6 THADEE Lwanga
    23 WAISWA Moses
    10 MKWALA Steeven
    9 BAYO FAHAD Aziz

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-uganda-mashami-asabirwa-kwirukanwa-amafoto

  • Ifoto yateje urujijo ku isi, abantu bose bari kuyitirira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto ikomeje gutera urujijo abantu batandukanye hirya no hino ku isi ndetse bamwe batangiye kuyiyitirira.Ni ifoto igaragaza umuhanda muremure ugoramye nk'inzoka ukaba unyura mu ishyamba ry'inzitane.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugira urujijo rw'aho iyi foto yafatiwe.Iyo urebye kuri Twitter bamwe batangaje ko iri shyamba ryitwa Ciao Nihon, abandi bati 'ni Nyungwe😄 yo mu Rwanda, abandi ngo ni mu Budage, hari n'abavuze ko ari muri Ethiopia.Gusa nkuko bigaragara kuri konti ya Instagram y'umukerarugendo witwa Tom iyi foto yafatiwe mu gihugu cy'u Budage.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yateje-urujijo-ku-isi-abantu-bose-bari-kuyitirira/

  • Niba utunze izi telefoni ntuzongera gukoresha Whatsapp – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2021, urubuga rwa Whatsapp ntiruzongera gukora mu bwoko 43 bwa telefone zigezweho (smartphone) zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android na iOS.

    Telefone ziri ku rutonde rukurikira zizatakaza ubushobozi bwo kongera gukoresha urubuga rwa whatsapp guhera mu kwezi k'Ugushyingo tugiye kwinjiramo.

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya iOS (iPhone) zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp ni:

    — Apple iPhone SE
    — Apple iPhone 6S
    — Apple iPhone 6S Plus

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp:

    -Samsung: Galaxy Trend Lite, Galaxy Trend II, Galaxy SII, Galaxy S3 mini, Galaxy Xcover 2, Galaxy Core na Galaxy Ace 2.

    — Sony: Xperia Miro, Sony Xperia Neo L, Xperia Arc S.

    — Alcatel: One Touch Evo 7

    — LG: Lucid 2, Optimus F7, Optimus F5, Optimus L3 II Dual, Optimus F5, Optimus L5, Optimus L5 II, Optimus L5 Dual, Optimus L3 II, Optimus L7, Optimus L7 II Dual, Optimus L7 II, Optimus F6, Enact , Optimus L4 II Dual, Optimus F3, Optimus L4 II, Optimus L2 II, Optimus Nitro HD na 4X HD ndetse na Optimus F3Q.

    — ZTE: Grand S Flex, ZTE V956, Grand X Quad V987 na Grand Memo.

    — Huawei: Ascend G740, Ascend Mate, Ascend D Quad XL, Ascend D1 Quad XL, Ascend P1 S, na Ascend D2.

    -Izindi: Archos 53 Platinum, HTC Desire 500, Caterpillar Cat B15, Wiko Cink Five, Wiko Darknight, Lenovo A820, UMi X2, Faea F1 na THL W8 .

    Source : https://yegob.rw/niba-utunze-izi-telefoni-ntuzongera-gukoresha-whatsapp/

  • IFOTO : Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa Francis kuva yamugira Umushumba wa Cyangugu #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021 muri Salle yitiriwe Paul VI iri i Vatican kwa Papa aho Musenyeri Sinayobye ari kugirira uruzinduko.

    Uru ruzinduko rwa Musengeri Sinayobye agiriye i Vatican rwabaye urwa mbere akaba yanagize umugisha wo kwakirwa na Papa wakiriye abakristu.

    Musenyeri Sinayobye kandi akomeje gusomera misa mu bice bitandukanye i Vatican nk’uko bikorwa n’Abashumba bagiyeyo.

    Musenyeri Sinayobye yagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu tariki 06 Gashyantare 2021 aza kwimikwa tariki 25 Werurwe 2021 mu muhango wayobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/IFOTO-Musenyeri-Sinayobye-yahuye-na-Papa-Francis-kuva-yamugira-Umushumba-wa-Cyangugu

  • Rurangwa wahamijwe Jenoside woherejwe na USA yagejejwe mu Rwanda ahita atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu Rurangwa Oswald wari utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021, yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaaha ya saa kumi z’umugoroba.

    Yururutse indege yambaye amapingu arinzwe n’inzego zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zimushyikiriza inzego z’Ubugenzacyaha z’u Rwanda.

    Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zamwakiriye, zahise zimwuriza imdoka itwara abakekwaho ibyaha ya RIB.

    Rurangwa Oswald w’imyaka 59 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi aho yakoreye ibyaha akurikiranyweho.

    Uyu mugabo uvugwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi aho yari atuye, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America zimaze kohereza Abanyarwanda batandatu barimo Munyenyezi Béatrice woherejwe muri Mata 2021.

    Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashimiye inzego z’Ubucamanza za Leta Zunze Ubumwe za America kuri iki cyemezo cyo kohereza Rurangwa Oswald, kiri mu nzira zo kurandura umuco wo kudahana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rurangwa-wahamijwe-Jenoside-woherejwe-na-USA-yagejejwe-mu-Rwanda-ahita-atabwa-muri-yombi

  • Amerika yohereje mu Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace.

    Mu mwaka wa 2007 ni bwo yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3muXaDv

  • Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yavuze ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

    Ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.”

    Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk’ariya.

    Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 31 ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).


    source : https://ift.tt/3uN8OgM