Blog

  • Dolce & Gabbana yashishuye umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa Dolce & Gabbana ruri mu zikomeye ku isi rwashishuye umunyamideli Tanga Designs wo mu Rwanda usanzwe yambika abantu bakomeye barimo na Miss Naomie.

    Tanga designs abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashinje Dolce & Gabbana yo mu Butaliyani kwigana imyambaro ye. Tanga Designs yagaragaje ko iyi myambaro yasohotse nyuma y'iyo yari yashyize hanze muri Nzeri umwaka ushize, yise 'Inyambo Collection' bimeze kimwe.

    Iyi myambaro ya Dolce & Gabbana ni iyo yise 'DGSS22' yagenewe abagore n'abakobwa. Mu ntugu zayo ifite ishusho rimeze nk'iryibinyugunyugu.

    Yavuze ko yari akwiriye guhabwa icyubahiro nk'uwahanze imyambaro imeze nk'iyo Dolce & Gabbana yashyize hanze mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

     

    Hey @dolcengabana, It surely couldn't have been that hard to contact me if you really wanted to WORK together! There is no room for PLAGIARISM in this creative industry.#tangadesigns #madeinrwanda #RwOT pic.twitter.com/5WPUZitoUC

    — tangart (@tangadesigns) October 7, 2021

    Source : https://yegob.rw/dolce-gabbana-yashishuye-umunyarwanda/

  • Uganda yatsindiye u Rwanda ku butaka bwarwo ku nshuro ya mbere mu mateka #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Fahid Aziz niwe watsinze iki gitego ku munota wa 40 nyuma y'uburangare bwa ba myugariro b'u Rwanda bananiwe gukuraho umupira nyuma y'aho Mvuyekure Emery yari amaze gukuramo ishoti rikomeye.

    Muri uyu mukino wakiniwe ku matara y'i Nyamirambo,Uganda yatangiye irushwa ariko igerageza kwirwanaho ntiyinjizwa igitego.

    Ku munota wa 6,Haruna yazamukanye umupira akinana na Meddie Kagere,uza kugera kuri Rafael York wakiniraga u Rwanda bwa mbere, ariko agorwa no kuwutera mu izamu ufatwa n'umunyezamu Charles Lukwago.

    Ku munota wa 8 nabwo Omborenga Fitina yateye umupira mu rubuga rw'amahina ahana ikosa ryakorewe York ariko ushyizweho umutwe na Tuyisenge Jacques uca hejuru y'izamu.

    Uganda yanyuzagamo igasatira aho ku munota wa 21 yinjiye neza mu rubuga rw'amahina ibikesha abarimo Steven Mukwala, ariko Rwatubyaye aritambika akiza izamu ryari ryugarijwe.

    Ku munota wa 24,Imanishimwe Emmanue na Omborenga Fitina bahinduye imipira ibiri ikomeye mu izamu rya Uganda, ariko Enock Walusimbi na Isaac Muleme barokora ikipe yabo.Aha u Rwanda rwashoboraga kubona igitego.

    Ku munota wa 29 nabwo Amavubi yasatiriye ariko Tuyisenge Jacques ahwe umupira awutera nabi ujya hanze.

    Ku munota wa 40,Fahid Aziz yatsindiye Uganda igitego nyuma y'uko abakinnyi b'Amavubi bananiwe gukiza izamu.

    Iki gitego cyabonetse nyuma y'aho Byaruhanga Bobosi yateye umupira hanyuma Rwatubyaye awuhindurira icyerekezo ukubita igiti cy'izamu,umunyezamu Mvuyekure ananirwa kuwufata usanga rutahizamu wa Uganda awuboneza mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye Uganda iri imbere n'igitego 1-0 bw'u Rwanda rwagerageje kuyobora umukino ariko gutera mu izamu biba ikibazo.

    Uganda yatangiye igice cya kabiri iri hejuru cyane ndetse yashoboraga kubona igitego cya 2 ku munota wa 52 ubwo Rwatubyaye yatangaga umupira nabi ntiwagera kuri Imanishimwe,hanyuma Moses Waiswa ahise awuhindura mu rubuga rw'amahina, Nirisarike aritambika awukuraho,uterwa hejuru n'umukinnyi wa Uganda.

    Ku munota wa 53,Rafael York wakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi, yasimbuwe na Manishimwe Djabel mu rwego rwo gufasha ba rutahizamu.

    Ku munota wa 60,Amavubi yagerageje kurema uburyo bwiza, ariko umupira uhinduwe na Omborenga Fitina uterwa nabi na Niyonzima Haruna ujya hanze.

    Ku munota wa 63, Steven Mukwala yateye umutwe ujya hejuru gato y'izamu bituma Uganda ihusha igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 67,Niyonzima Haruna yasimbuwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri mu gihe Omborenga Fitina wavunitse yasimbuwe na Rukundo Denis.

    Ku munota wa 68,Hakizimana Muhadjiri yinjiranye umupira mwiza hafi n'urubuga rw'amahina, awuhereza Muhire Kevin wawuteye hejuru kure cyane y'izamu.

    Ku munota wa 87,Kalisa Jamir yasimbuye Muhire Kevin mu gihe Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Meddie Kagere.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho 3 yabonetsemo amahirwe y'Amavubi ku munota wa 2 ubwo Hakizimana Muhadjiri yahinduraga umupira mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Rwatubyaye,ukurwamo n'umunyezamu Lukwago usubira imbere,ugeze kuri Manishimwe Djabel ateye ishoti ujya hejuru y'izamu.

    Ni ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

    Uganda izakira Amavubi mu mukino w'umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Uganda yagize amanota atanu mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uganda-yatsindiye-u-rwanda-ku-butaka-bwarwo-ku-nshuro-ya-mbere-mu-mateka

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi ba Tanzania na Ethiopia basoje imirimo yabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021.

    Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam yari amaze hafi imyaka ine ahagarariye inyungu za Ethiopia mu Rwanda kuko yahawe izi nshingano muri Mutarama 2018 nyuma y’amezi umunani gusa iki gihugu gifunguye ambasade yacyo mu Rwanda.

    Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu na we yatangiye inshingano zo guhagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu Rwanda mu 2018 akaba aherutse gusimbuzwa Major General Richard Mutayoba Makanzo wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi muri Tanzania.

    Aba bambasaderi bombi bagize uruhare mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu bari bahagarariye cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukungu na politiki.

    Lulit Zewdie nka Ambasaderi wa mbere wa Ethiopia mu Rwanda yagize uruhare mu mubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse muri Werurwe 2020 ambasade ayoboye yateguye igikorwa cyo kumurikira Abanyarwanda amahirwe ahari y’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo muri Ethiopia.

    Muri Nzeri 2021, Amb Lulit Zewdie yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bigamije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inteko zombi, nyuma yuko iki gikorwa gikomwe mu nkokora n’umutekano muke umaze igihe mu Ntara ya Tigray muri icyo gihugu.

    Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu nk’uhagarariye igihugu cy’igituranyi n’u Rwanda yafashije ibihugu byombi gutsura umubano, aho u Rwanda na Tanzania bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

    Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

    Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$, naho muri Ethiopia rukoherezayo ibifite agaciro ka 9,7$.

    Perezida Kagame aramukanya na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari umaze hafi imyaka ine ahagarariye Ethiopia mu Rwanda

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye

    Lulit Zewdie nka Ambasaderi wa mbere wa Ethiopia mu Rwanda yagize uruhare mu mubano mwiza w’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu bahuje urugwiro ubwo yamusezeragaho

    Ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye Tanzania mu Rwanda bagiranye ibiganiro

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye Tanzania mu Rwanda bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3ljfiAT

  • Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe no gusabana n’Umuyobozi wayo Mukuru mu cyumweru cyahariwe kubitaho – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 mu gihe habura amasaha make ngo hasozwe Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya cyatangiye ku wa 4 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko muri iki cyumweru hibanzwe ku kwegera no kurushaho gufata neza abakiliya b’iyo banki nk’uburyo buboneye bwo gukurura abandi bashya.

    Ati “Mbere yo gushaka abandi bakiliya baza batugana, icyo twashyize imbere ni ukwita kuri abo ngabo basanzwe bahari kuko ni bo batuvuganira. Burya kujya kuzana undi mukiliya n’uhari wenda atishimye cyangwa hari icyo yari akeneye ntakibone ntibyaba ari byo.”

    “Abo ngabo ni na bo bakwigisha kuko baba bahamaze igihe, bakihangana bakanakubwira ibyo bifuza. Iyo tubafashe neza ni bo batuzanira abandi.”

    IGIHE yasanze Habarugira ari kugenda asura amashami atandukanye ya Cogebanque. Aho yageraga yavugishaga abakozi ariko agaha umwanya munini abakiliya abaganiriza ndetse akanyuzamo akabahereza ku binyobwa byabateguriwe bagasangira.

    Ni ibintu abakiliya batangaje ko bishimiye cyane nyuma yo kunyurwa na serivisi zinoze bahabwa.

    Uwambayinema Marie Claire umaze imyaka itandatu akorana na Cogebanque yemeje ko kuva yagiramo konti kugeza magingo aya nta kibazo arahura nacyo muri serivisi akenera.

    Yakomeje ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa. Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku cyicaro gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

    Igitego Fils watangiye gukorana na Cogebanque mu 2017 yashimangiye ibyo mugenzi we yavuze ku mitangire ya serivisi zinoze muri iyo banki.

    Yongeye aho ati “Biratangaje kubona Umuyobozi Mukuru yaje kuganira n’abakiliya bagasabana. Bimeze nko kubona umuntu w’ikirangirire yegereye abafana be kugira ngo basabane.”

    Habarugira yibukije abagana Cogebanque ko banki ari umukozi wabo bityo ko yiteguye gushakira ibisubizo ibibazo bafite byose cyane ko ari cyo ibereyeho.

    Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

    Abakiliya batangaje ko banyuzwe no gusabana n’Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume

    Abakiliya n’abakozi ba Cogebanque bafashe ifoto n’Umuyobozi Mukuru wayo, Habarugira Ngamije Guillaume, ari gusura amashami atandukanye

    Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yarimo aganiriza abakozi arimo no kubafasha akazi

    Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yahaga umukiliya serivisi

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Cogebanque bifotozanyije n’abakiliya

    Muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya amashami ya Cogebanque yose aratatse

    N’abandi bakozi ba Cogebanque bari kurushaho kwegera abakiliya mu cyumweru cyabahariwe bagenzura neza ko banyuzwe na serivisi bahabwa

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume (iburyo) areba uko abakiliya bakirwa kuri rimwe mu mashami

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, aganira n’abakozi bari bafite akanyamuneza

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque aha abakiliya bonbon mu gihe bari ku murongo bategereje kugerwaho

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ashyikiriza abakilya amazi

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    source : https://ift.tt/3BqswRO

  • Musore, umukobwa nakubaza ibi bintu uzamenye ko yagupfiriye uhite ugira icyo ukora byihuse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byinshi umusore yagenderaho akavumbura ko inkumi runaka imukunda kandi yifuza ko babana, kuko nabo bakunda kandi bakerekana amarangamutima. Muri byo, twahisemo kugaruka ku byakorohera buri wese. Uti ese ibyo ni ibihe? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bibazo 5 umukobwa yakubaza ukamenya ko agukunda, kandi agukenye mu buzima bwe mbese yifuza ko wamubera umugabo.

    N'ubwo abakobwa badatinyuka ngo babivuge barakunda! Nakubaza ibi bibazo uzamenye ko yakwihebeye ushake icyo wakora umutabare:

    1.Umukobwa uzakubaza kenshi ku muryango wawe, uko bameze, akakubaza niba byashoboka guhura nabo mbese ukabona ari kubigiraho inshuti rimwe na rimwe, akakubaza amakuru y'abo yabashije guhura nabo akubwira ko abakumbuye cyangwa se wenda akanabasura, uzamenye ko agukunda. Icyo gihe uzabona kenshi akubaza n'amakuru y'inshuti zawe ndetse anazigaragarize urukundo, azereke ko akwiyumvamo bamwe mubo mu muryango yisanzuraho atinyuke ababwire ko agukunda.

    2.Umukobwa uzakubaza kenshi ko uri mu rukundo cyangwa se nta mukunzi ufite, kandi abizi ko wenda wamubwiye ko nta mukunzi ufite aba agukunda, yifuza kumenya uko amahirwe ye angana. Hari ubwo abikubaza ari gukina, ariko buriya aba akomeje.

    3.Na none umukobwa uzakubaza kenshi uko wiriwe, uko akazi kagenze, mbese buri gihe akifuza kumenya umunsi wawe, burya aba agukunda akabigaragaza mu marenga!

    4. Inkumi igukunda na none izakubaza kenshi niba uyiyumvamo, biherekezwe n'ibimenyetso byinshi bikwereka ko wayitwaye uruhu n'uruhande.

    5.Inkumi izakubaza niba warongora umukobwa umeze nkawe, ni uko buriya aba ashaka kumenya amahirwe afite mu buzima bwawe. Akenshi umukobwa atangira kukwiyumvamo nyuma yo kukugiraho amakuru, yaba mabi cyangwa se meza. Nakubaza ati 'Ese ko ukunda ibi kandi njyewe bikaba bimeze gutya ubwo wankunda? Byanga bikunda aba agukunda yifuza kumenya amahirwe ye uko angana.

    Abakobwa kwerekana urukundo akenshi bifashisha ibimenyetso biherekejwe n'amarangamutima ndetse n'ibibazo.

    Source : https://yegob.rw/musore-umukobwa-nakubaza-ibi-bintu-uzamenye-ko-yagupfiriye-uhite-ugira-icyo-ukora-byihuse/

  • Umusore w'umunyarwanda wavutse atagira amaguru abaho ubuzima budasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Njye na we dushobora kujya aho dushaka ,dushobora kubyina ,cyangwa kwiruka kuko dufite amaguru, ariko se uyu musore we abayeho ate?ese twebwe bantu dufite amaguru tubasha gukoresha iyi mpano twahawe neza?

    Yitwa Niyonzima Donathe utuye mu karere ka Rutsiro wavutse atagira amaguru ,abayeho ubuzima budasanzwe. Uyu musore w'imyaka 17 y'amavuko yisanze nta maguru afite gusa avuga ko ababyeyi bamukunda cyane ndetse ko abasha kujya ku ishuri akoresheje amaboko.Nubwo uyu musore adafite amaguru abasha kwirukanka akoresheje amaboko akagera mu birometero byinshi nta kibazo.Niyonzima wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye avuga ko afite inzozi zo kuzaba igihangange mu gusiganwa ku maguru(amaboko, athletic) n'umukino w'amaboko bakina bicaye (sitting Volleyball).Uyu musore iyo aragendesha amaboko mu muhanda usanga benshi bamurangariye batunguwe nuburyo yihuta akagera aho abantu bafite amaguru benshi bashobora kunanirwa kugera.

    Niyonzima avuga ko agorwa no kubona ibikoresho by'ishuri, ndetse asaba ko uwamubonera inkunga yamufasha akazagera kunzozi ubwo azaba asoje amashuri ye. Kumufasha_0791126504

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumunyarwanda-wavutse-atagira-amaguru-abaho-ubuzima-budasanzwe/

  • Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo habaye umukino wo mu itsinda rya E, aho u Rwanda rwari rwakiriye ikipe y'igihugu ya Uganda mu mukino w'umunsi wa gatatu wo muri iri tsinda rya E, umukino warangiye Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino watangiye ku isaha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino watangiye Amavubi ahanahana neza ariko bitagize icyo bitanga kugeza ubwo igice cya mbera kibura iminota ine gusa ngo kirangire nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda ibonye igitego cyatsinzwe na Fahad Bayo Aziz.

    Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 90 y'umukino, ni mugihe kandi hategurwa umukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 umukino ukazabera mu gihugu cya Uganda.

    Muri uyu mukino u Rwanda rwahaye amahirwe rutahizamu Raphael York ukina mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Suwede, ariko uyu yaje gusimburwa na Manishimwe Djabel nawe wagerageje gufasha Amavubi ngo barebe ko bakwishyura igitego batsinzwe kare ariko biba iby'ubusa umukino urangira ari igitego ku busa.

    Gutakaza uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda biratuma mu mukino itatu Amavubi amaze gukina aguma ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe dore ko umukino wa mber yatsinzwe na Mali ndetse inganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka kubera mu Rwanda.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

    Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier 'Seif', Muhire Kevin na Haruna Niyonzima (c), Rafael York, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    Uganda: Charles Lukwago , Dennis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothey Awany, Khalid Aucho (c), Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo, Steven Mukwala

    The post Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022

  • Kwegura byo sinzi impamvu nakwegura – Mashami wemeje ko nta bwoba afite bwo kubura akazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, benshi bahise basabira uyu mutoza kubera umusaruro we kwegura, ariko atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.

    Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo warangiye ari igitego 1 cya Uganda ku busa bw’u Rwanda.

    Ibi byababaje abanyarwanda gutsindwa na Uganda cyane ko ari umukeba w’u Rwanda, hiyongeraho ko uyu mutoza umusaruro we atari mwiza, benshi batekerezaga ko ashobora guhita yegura nyuma y’uyu mukino.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nta kintu na kimwe yishinja kuko abakinnyi yahamagaye ari bo bahari nta n’umwe yasize.

    Ati 'Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi nabo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.'

    Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi kandi nta gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.

    Ati 'Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.'

    Kugeza ubu Mashami mu muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu Mashami Mashami amaze gutsindwa imikino 2(Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0) banganya na Kenya 1-1.

    Mashami Vincent ahamya ko nta gahunda yo kwegura afite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwegura-byo-sinzi-impamvu-nakwegura-mashami-wemeje-ko-nta-bwoba-afite-bwo-kubura-akazi

  • Menya 11 Umutoza mashami ashobora kwitabaza ntagihundutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 4 u Rwanda rurakina na Uganda mu mukino wo gushaka itike ijya mu gikombe cy'isi kizaba muri 2022 aho kurubu ikipe zose ziteguye guhangana .

    Umukino uhuza u Rwanda n Uganda uhora urangwa no guhangana hagati y'amakipe yombi kuva 2004 u Rwanda rutsinda Uganda.

    Dore 11 mashami ashobora kwitabaza nta gihundutse

    Umukino uratangira saa kumi n'ebyiri kuri stade Regional ya Kigali.

    Source : https://yegob.rw/menya-11-umutoza-mashami-ashobora-kwitabaza-ntagihundutse/