Blog

  • Rwanda vs Uganda: Imibare ivuga iki ku mahirw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, U Rwanda na Uganda barakina umukino wa 34 mu mateka, aho buri kipe yahize gukura amanota atatu ku yindi, muri uyu mukino w'abacyeba bo mu karere ka Afurika y'uburasirazuba.

    Ni umukino wa Gatatu mu itsinda E amakipe yombi aherereyemo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, aho bari kumwe n'amakipe ya Mali na Kenya.

    Bwa mbere u Rwanda rwahuye na Uganda mu 1986, icyo gihe Uganda yatsinze u Rwanda 1-0, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya ntabwo Uganda iratsindira u Rwanda i Kigali, ikaba ishaka guhindura amateka ikabikora none.

    U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

    Ubucyeba hagati y'u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 01 Nzeri 1986, mu mukino wa mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.

    Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, aya makipe ntajya imbizi mu kibuga kuko buri kipe yose yiyumvamo ubushobozi bwo gutsinda indi ari naho umukino ukomerera.

    Abagande ntibazibagirwa ibyabereye iwabo mu 2003, ubwo u Rwanda rwabatsindaga igitego 1-0 cyatsinzwe na Jimmy Gatete, u Rwanda rugahita rukatisha itike y'igikombe cya Afurika, Uganda irasigara.

    Ubucyeba bwagiye bukura uko imyaka yagiye yicuma kugeza magingo aya, aho buri gihugu cyahize gutsinda ikindi.

    U Rwanda ruza kuba ruri mu rugo, nubwo nta bafana bemerewe kwinjira rurasabwa gukura amanota atatu kuri Uganda kugira ngo rugume muri kuruse yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022.

    Gutsindwa uyu mukino ku Mavubi, bivuze guhita ruva muri kuruse yo gushaka itike y'iki gikombe, kuko rufite inota rimwe kuri Atandatu, rwakuye kuri Kenya mu mukino banganyirije i Kigali.

    Kuba u Rwanda rudaheruka gutsinda Uganda biri mu bikomeza uyu mukino, kuko umukino uheruka kubahuza banganyije., ubwo bari muri CHAN yabereye muri Cameroun.

    U Rwanda nk'ikipe iri mu rugo kandi ifite inyota y'amanota atatu, niyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino ubera kuri Stade ya Kigali saa Kumi n'Ebyiri zuzuye.

    U Rwanda ruzongera gukina na Uganda nyuma y'iminsi itatu tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu mukino uzabera i Kampala.

    Iri tsinda rya E riyobowe na Mali ifite amanota 4, Kenya na Uganda bafite amanota 2 mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe mu mikino Ibiri.

    Ninde utsinda umukino wa 34 hagati y’u Rwanda na Uganda?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110215/rwanda-vs-uganda-imibare-ivuga-iki-ku-mahirwe-yintsinzi-ku-mavubi-110215.html

  • Sarah Uwera (Sanyu) yasohoye indirimbo yibuts… – #rwanda #RwOT

    Sarah Uwera (Sanyu) amaze gukora indirimbo eshatu nk’umuhanzikazi wigenga ari zo: “Mwana wanjye” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 360 ku rubuga rwa Youtube, “Nitashinda” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 310 ndetse n’iyi nshya “Mwana w’umuntu” yamaze gushyira hanze. Izi ndirimbo ze zakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bigaragara mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo ze kuri Youtube, bakamugaragariza ko baryoherwa cyane n’ijwi rye n’ubutumwa ari kubagezaho bunyuze mu ndirimbo. 

    Kayumba Aimé, umugabo wa Sarah Uwera akaba n’umujyanama we mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ‘Mwana w’umuntu’ bashyize hanze yibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ikaba yiteguye kubagirira neza. Yabibukije ko icyo Imana ibasaba ari ukuyemerera ikabahindura. Yagize ati “Indirimbo yibutsa abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza, ko yifuza kubagirira neza no kubahindura bashya n’iyo baba barashayishije ibakunda ariko ibasaba ko bayemerera”.

    Yavuze ko Sarah Uwera afite imishinga itandukanye mu muziki we irimo “gukomeza gukora umuriro w’Imana mu ndirimbo”. Kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzikazi ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ choir, Sarah Uwera akomeje kwerekwa urukundo rwinshi, benshi bakaba bamusaba ko yazabategurira igitaramo. InyaRwanda yabajije umujyanama wa Sarah Uwera ikintu abakunzi b’uyu muhanzikazi bakunze kumusaba cyane, adusubiza agira ati “Abakunzi bacu bakunze kudusaba gukora igitaramo ariko igihe nikigera buriya nabyo bizaba”.

    Sarah Uwera yasubije abakomeje kumusaba kubakorera igitaramo

    Muri iyi ndirimbo “Mwana w’umuntu” yasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo Mudenge (James Mugisha) ukina ari umukinnyi w’imena muri Filime y’uruhererekane ‘Indoto’ ica kuri Televiziyo Rwanda, Sarah Uwera aririmbamo amagambo y’impanuro ku batuye Isi, ati: “Ntangazwa n’uko wibagirwa vuba; ese si ejobundi waje imbere yanjye umbwira uti “Noneho ndabiretse! Mpa amahirwe ya nyuma.” Ariko uranze usubiyeyo. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu! Ndi Uwiteka Imana yawe, nzi ibyo nibwira kukugirira, Oya si bibi”.

    “Icyo ngusabye ni kimwe; nyemerera nguhindure, nguhindure icyaremwe gishya. Wateshutse inzira, ntukimenya iyo ugana, ibyo wibwira bikwerekeza irimbukiro, nyamara wirengagiza ko mpari kandi ndi hafi yawe. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu. Wabaswe n’ishyari ntabwo iterambere ry’abandi rikunyura. Ese ntuzi ko buri wese agira igeno rye? Dore ubusambanyi bwarakubase bikomeye, usigaye wandavuza abana bangana n’abo wibarutse, ubusinzi n’ubuhemu byatumye abawe bibasirwa n’intimba, nyemerera nguhindure, Mwana w’umuntu”.

    Sarah Uwera yibukije abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWANA W’UMUNTU’ YA SARAH UWERA (SANYU)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110069/sarah-uwera-sanyu-yasohoye-indirimbo-yibutsa-abantu-ko-imana-ibafitiye-umugambi-mwiza-anak-110069.html

  • Asaph na Four Square Kimironko bahuriye mu mu… – #rwanda #RwOT

    Asaph ni itsinda riramya mu buryo bwa gihanuzi nk'uko babitojwe n'Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ayobowe n'Umwuka Wera mu rwego rwo kugira ngo bajye baramya Imana bityo icyubahiro n'ubwiza bw'Imana bigaragare mu itorero no mu gihugu.

    Iryo tsinda rigari rikorera muri Zion Temple, itorero rifite umubare munini w'abakristu ndetse basenga Imana mu kuri no mu mwuka. Aho ibitangaza byinshi bimaze gukoreka, harimo gukira indwara no kubohoka biciye kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, Asaph yifatanyije n'itorero Four square-Kimironko muri Kigali mu kuramya no guhimbaza Imana, ahari igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'iryo torero, kikaba cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku isaha ya saa kumi nibwo Asaph yatangiye kuramya no guhimbaza Imana, aho bishimiwe n'imbaga y'abakristu bari bitabiriye igiterane hakabaho kubohoka gukomeye no kongera guhembuka, biturutse ku kuramya no guhimbaza.

    Muri iki giterane, haririmbwe indirimbo nyinshi ndetse n'imbyino mu mico itandukanye mu kuramya no guhimbaza, ariko noneho mu buryo bwa gihanuzi, nk'uko biri mu muhamagaro wa Asaph, abari aho bashimishijwe cyane n'uburyo Asaph yakoresheje ‘ilingala’.

    Baririmbye indirimbo zirimo 'Wambaye icyubahiro', 'Hejuru yawe', 'Habadiriken', 'Nifatikanyije', 'Ndagushimira' n'izindi.

    Nyuma y'iyi gahunda, Asaph irategura amateraniro y'ubuhanuzi yo kuramya no guhimbaza Imana azaba taliki ya 17 Ukwakira 2021 saa kumi z'umugoroba kuri Zion Temple Gatenga.

    Uwo munsi bazaba baramya Imana ikora ibitangaza. Bati 'Uzazane izo nzandiko mu bwiza bw'Imana. Mu kuramya Imana hari igisubizo cyawe.'

    Umushumba wa Asaph, Pastor Benediction Masimango yavuze ko Asaph atari abaririmbyi gusa ahubwo ari abahanuzi batorejwe ku birenge bw'umubyeyi wabo, intumwa ndetse akaba n'umuhanuzi Apotre Dr Paul Gitwaza bakaba bahanura bakoresheje n'ibicurangisho binyuranye nkuko biboneka muri Bibiliya (1 Ingoma 25:1).

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko atari ubwa mbere babonye ibitangaza mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati 'Uko Imana yari iri niko iri ni nako izahora. Muze duhure n'Imana ikora ibitangaza.'

    Itsinda ry'abaramyi bibumbiye muri Asaph Music International ryifatanyije n'abakristu bo mu itorero Four Square Kimironko kuramya no guhimbaza Imana

    Kanuma Damascene, umuririmbyi ukomeye muri Asaph Music International 

    Kamukama Jane afatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo zirimo 'Hejuru yawe' n'izindi

    Nkundabiga Jolie, mu gitarene Asaph yakoreye muri Four Square Church-Kimironko 

    Umuririmbyi wa Asaph, Mutima Liliane

    Abaririmbyi ba Asaph, Nkundabiga Jolie na Nkubana Erneste baririmbira abitabiriye igiterane 
    Wari umugoroba mwiza wo gusabana n'Imana byihariye 

    ASAPH MUSIC INTERNATIONAL BAHERUTSE KURIRIMBA MUGITERANE AFRICA HAGURUKA 2021

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110217/asaph-na-four-square-kimironko-bahuriye-mu-mugoroba-wo-guha-ikuzo-imana-110217.html

  • Amashusho ya Shazz arimo kuzunguza umubiri (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayesu Sharon wamamaye ku izina rya Shazz, yabyiniye abamukurikira kuri instagram. Ibi Shazz yabikoze abicishije mu mashusho yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye. Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-shazz-arimo-kuzunguza-umubiri-video/

  • Abanyamakuru barashaka ko #Mashami yirukanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sam Karenzi uyobora Radio Fine Fm yatanze ikifuzo afite cyo gushakira indi mirimo umutoza Mashami Vincent n'abamwungirije bose. Ni nyuma y'umukino wahuje ikipe y'U Rwanda Amavubi n'ikipe ya Uganda. Umukino waje kurangira ikipe ya Uganda itsinze U Rwanda igitego 1 ku busa.

    Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo akurikira ” Ikifuzo: Maze mudufashe #Mashami nabamwungirije bahindurirwe imirimo kandi rwose ntihazagire umutoza w'umunyarwanda wongera guhabwa #Amavubi vuba aha! @FERWAFA @Rwanda_Sports @FINEFmRwanda “.


    Si Sam Karenzi wavuze ko ashaka ko Mashami yirukanwa gusa kuko na Mugenzi we, Bruno Taifa, bakorana kuri Radio Fine Fm nawe yavuze ko mu gihe Mashami akiri umutoza, atazigera agaruka kuri stade kureba Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-barashaka-ko-mashami-yirukanwa/

  • Umunyamakuru w'imikino ukomeye mu Rwanda yafashe icyemezo gikakaye nyuma yuko Amavubi atsinzwe na Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021 nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi n'ikipe ya Uganda. Ni umukino wqrangiye Uganda itsinze Amavubi igitego 1 ku busa. Nyuma y'uyu mukino hatangajwe byinshi.

    Umunyamakuru Taifa Bruno, umwe mu banyamakuru ba siporo bakomeye hano mu Rwanda yafashe icyemezo gikakaye nyuma y'uyu mukino wahuje Amavubi n'ikipe ya Uganda. Nkuko amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram yabigaragaje, Taifa yavuze ko guhera kuri uyu munsi asezeye kureba match y'Amavubi. Yagize ati ” Iyi match irambabaje cyane! Kuva natangira kureba Amavubi nibwo mbabaye! Nanjye mfashe icyemezo guhera uno munsi ndasezeye sinzongera kureba Amavubi! Uzongera kumbona kuri stade naje kureba Amavubi azamfunge…. “.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukomeye-mu-rwanda-yafashe-icyemezo-gikakaye-nyuma-yuko-amavubi-atsinzwe-na-uganda/

  • Umusore ufite inyinya nk'iya Papa Sava avuze amagambo akomeye kuri Papa Sava| Ibyo yavuganye na Rwasa yabyibutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Niyitegeka Jean Marie Vianney ufite inyinya nk'iya Papa Sava yavuze uko yinjiye muri sinema avuga uko yahuye na Rwasa ndetse avuga no kuri Papa Sava bahuje inyinya. Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na The Choice Live.

    Nkuko Niyitegeka yabitangaje, yavuze ko we na Papa Sava bahuriye ku nyinya gusa yitsa avuga ko iye ari nini kurusha iya Papa Sava. Uyu musore yongeyeho kandi ko icyo ahuriyeho na Papa Sava ari amazina dore ko nawe yitwa Niyitegeka.

    Niyitegeka yavuze ko kuri ubu nawe ari ku mwuga wa sinema ndetse akaba asigaye ari umwe mu bayobora filime hano mu Rwanda ibintu ndetse yanigiye no mu ishuri rimwe mu mashuri akomeye hano mu Rwanda. Niyitegeka yavuze ko ubwo yararimo kwiga ibijyanye na sinema yaje guhura na Rwasa (Nsanzamahoro Denis) gusa ubwa mbere bahura ntabwo yigeze afata nimero ye.

    Nyuma baje kongera guhurira kuri terrain maze Niyitegeka abwira Rwasa ko afite gahunda yo gukora nawe sinema. Rwasa yamubwiye ko agomba kubishyiramo imbaraga kugirango azatere imbere. Niyitegeka yavuze ko iri jambo rikomeye Rwasa yamubwiye ahora arizirikana.

    Kuri ubu Niyitegeka arimo kuyobora filime y'uruhererekane izwi nka Isi insiga akaba ari filime irimo inyigisho yerekeye ubuzima bw'abanyeshuri bo muri Kaminuza.

    Niyitegeka JMV

    Source : https://yegob.rw/umusore-ufite-inyinya-nkiya-papa-sava-avuze-amagambo-akomeye-kuri-papa-sava-ibyo-yavuganye-na-rwasa-yabyibutse/

  • Umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasezeranye n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yasezeranye imbere y'amategeko n'umusore witwa Chris bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

    Uyu mukobwa yasezeranye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021. Tariki 11 Nzeri 2021, ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y'urukundo mu birori byabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Mukangwije w'imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n'abayobozi b'irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-witabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-yasezeranye-numukunzi-we/