Blog

  • Mount Kenya University yiyemeje kujya ihemba abarimu bitwaye neza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Mount Kenya Rwanda yabitangaje ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu.

    Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ukanitabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yashimye ibikorwa bitandukanye bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu mu rugendo rwo guteza imbere uburezi, iyi kaminuza yiyemeje ko izaha abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza mudasobwa.

    Aba barimu bazagenerwa izi mudasobwa bazatoranywa ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, gusa ntihigezwe hatangazwa umubare w’abazahembwa.

    Iyi kaminuza kandi yazirikanye abarimu kubera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no kurema abana mo abantu bakomeye.

    Mount Kenya University Rwanda yatangaje ko buri mwaka izajya itanga ibihembo bitandukanye bitewe n’ibikenewe. Ngo hari n’abarimu bazajya bahabwa buruse yo kwiga muri iyi kaminuza.

    Kuva mu 2008 iyi kaminuza itanga amasomo atandukanye arimo n’ajyanye n’uburezi. Ivuga ko iri shami ryayo ryafashije u Rwanda kubona abarimu bakenewe ku isoko ry’umurimo bazafasha kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi.

    Muri uyu muhango, Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye abarimu ko ari ab’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu cyane ko buri wese ushobora kugira icyo agifasha aba yaranyuze imbere y’umwarimu.

    Yagize ati “Twese dusobanukiwe neza ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, mu mbonezamubano, mu muco no muri politiki. Ibihugu byinshi byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye muri iyi myaka ya vuba ni ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza ndetse zifite intego n’inshingano zo gukemura ibibazo by’ingutu bifite.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yongeye kugaragariza abarimu ko Guverinoma izi neza akamaro kabo ndetse bishimangirwa n’ibyakozwe kugira ngo mwarimu yoroherezwe imirimo.

    Muri byo harimo ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Girinka Mwarimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri ndetse na gahunda yo kongera umushahara wa mwarimu ho 10% buri mwaka.

    Muri uyu muhango kandi ku rwego rw’igihugu hahembwe abarimu batanu, barimo babiri bigisha mu mashuri abanza ni ukuvuga uwo mu mashuri ya leta n’uwigisha mu kigo cyigenga wahize abandi, babiri bigisha mu mashuri yisumbuye n’uwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Aba barezi bahembwe moto zizaborohereza mu rugendo rwabo ndetse na mudasobwa zizabafasha mu bushakashatsi kugira ngo bakomeze kunoza umurimo wo kurerera igihugu.

    Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko buri mwaka iyi kaminuza izajya ihemba abarimu bo mu gihugu babaye indashyikirwa

    source : https://ift.tt/3uOipE9

  • Minisitiri w’Ubutabera yashimye umurava n’ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Ugirashebuja yabigarutseho mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, ubwo yari yasuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru bayo.

    Muri ibi biganiro hari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza mu ijambo ry’ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imishinga iri imbere.

    Yagize ati” Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2 000 itangirana abapolisi 3000 gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, Urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

    Ati” Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera,iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abapolisi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ariwo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati” Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere.”

    “Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n’umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni na ko hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n’ibikoresho.

    Nyuma yo kuganira n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yashimye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3AlAeLJ

  • Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Cyungo mu Karere ya Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Cyungo, Mutuyimana Jeannette, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yagonze umukingo igasubira inyuma yibarangura cyane, igashwanyagurika, abantu babiri bari bayirimo bakabura ubuzima.

    Ati “Ni ahantu hamanuka cyane, iyo urebye uko imodoka yaguye bigaragara ko yabanje kubura feri, umushoferi akarwana nayo bikanga birangira ibishe.”

    Mutuyimana yavuze ko abo yahitanye yabangije cyane ku buryo bigoye kumenya umwirondoro wabo ariko icyamenyekanye ari uko baturuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

    Yakomeje agira ati “[Aba bantu yahitanye] bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Mushongi, ariko barabajyana mu bitaro bya Nemba. [mu Karere ka Gakenke]”

    Kubera ko hari mu masaha y’ijoro iyi mpanuka nta wundi yigeze iteza ikibazo uretse gusa abari bayirimo.

    Iyi modoka yangiritse ku buryo bugaragara

    source : https://ift.tt/3lmpUPA

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi yakorewe ibirori by'akataraboneka(video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yakorewe ibirori by'agatangaza ku isabukuru ye y'amavuko.

    Uyu mudamu usigaye ukina amafilime yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije amafoto n'amashusho y'inshuti ze zari zamuteguriye ibirori bibereye ijisho muri Canada.Ni ibirori byateguwe n'inshuti ze byabereye mu mudoka y'igiciro kinini ya Rimusine, Judith yahawe impano nyinshi zirimo n'isaha ihenze.

    Source : https://yegob.rw/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-yakorewe-ibirori-byakatarabonekavideo/

  • Inkuru itari nziza kuri Fofo wo muri Papa Sava n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Nolla wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri Firime y'uruhererekane yitwa Papa Sava ,wari umaze umaze igihe ari mu rukundo ruryoshye n'umuhanzi uzwi nka Peterne Hp Mr Ok ibyabo bishobora kuba bitameze neza nyuma yaho nta numwe ugipostinga undi ku mbuga nkoranyambaga.

    Nta numwe ugipostinga undi

    Iyo witegereje kuri konti z'aba bombi kuri instagram usanga nta numwe ugishyiraho ifoto y'undi nkuko byahoze bagitangira gukundana. Bajyaga bashyiraho amafoto bari mu bihe byiza ariko ubu yaba Fofo na Hp Mr Ok nta foto nimwe yabo bahuriyemo bagifitanye kuko bamaze kuyasiba n'ayari ariho.Ibi bikaba bikomeje gutera benshi ùrujijo hibazwa niba baratandukanye.

    Mu minsi yashize nibwo urukundo rw'aba bombi rwari rushyushye aho na Fofo yafashe rutamikirere amusanga muri Tanzania ndetse abigaragaza ku mbugankoranyambaga ze , gusa yaje kubisiba.Ndetse na Paterne asigaye apostinga abo afasha mu muziki gusa.

    Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w'ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; aho yakundanaga n'uyu muhanzi ufite inkomoko mu Burundi ariko akaba atuye muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-fofo-wo-muri-papa-sava-numukunzi-we/

  • Sobanukirwa Uburenganzira bwa muntu n’uko bwubahirizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik Diouf Philippe
    Frederik Diouf Philippe

    Umuyobozi w’Umuryango wa Senegal wigisha iby’uburenganzira bwa Muntu (RESEDHU) ubumbiye muri EQUITAS Africa ifite inkomoko muri Canada yashinzwe mu 2008, Frederik Diouf Philippe ukomoka muri Senegal, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Kigali Today amusobanurira uburenganzira buhonyorwa ubwo ari bwo ndetse n’uburyo bwabungabungwa.

    Avuga ko bitoroshye kubahiriza uburenganzira bwa muntu ugendeye ku idini, umuco n’ubukungu ariko ngo ni ko kazi k’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Ntibyoroshye ariko mu byo dushinzwe bwa mbere mu kazi kacu n’ukumenyekanisha no gusobanurira buri wese akamenye ubwo burenganzira bwe bityo akabuharanira. Tugomba kumenya inzitizi ziri mu guharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bidufashe kumenya uburyo bwo gushaka uko twazikuraho”.

    Yongeraho ko buri wese ari inkingi ya mwamba mu guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo budahonyorwa, aho bikwiye ko abamaze kumenya iby’ingenzi kwishingikiriza imiryango ibasha kugera kure, ifite ubushobozi, ivuga rikumvikana mu bihugu bikomeye kugirango guhirimbanira uburenganzira bwa muntu bigire ireme rikomeye kandi buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo bigerweho.

    Ni mu mahugurwa yateguwe n’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) y’iminsi icumi (10), aho bahugura imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru bikozwe n’abanyamategeko bo mu Rwanda, ndetse n’abarimu mpuzamahanga mu burenganzira bwa muntu baturutse muri EQUITAS Canada.

    Diouf Philippe asobanura ko guharanira uburenganzira bwa muntu byatangiye kera, aho bigaragara mu bitabo by’amadini n’amatorero mu gihe cya Yezu/Yesu hariho amakimbirane n’intambara, aho bamwe bicaga bagenzi babo kandi nyamara ntawe ukwiye kwica mugenzi we ndetse bikagaragara no muri Bibiliya, benshi bigishaga bavuga bati ntukice, ntukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi wawe.

    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu
    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu

    Ati “Ariko uyu munsi tugendeye ku mateka yanditse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, 1948 nibwo hasohotse itangazo mpuzamahanga rihamagarira ibihugu byose guharanira uburenganzira bwa muntu”.

    Yongeraho ko uko imyaka ishira uhereye ku itangazo mpuzamahanga ryo 1948, hari impinduka nini cyane mu iterambere mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Agira ati “N’ubwo bikigoye bitewe n’uko hari abantu benshi batarasobanukirwa uburenganzira bwabo, abandi babuhonyora ku bushake ariko kugeza uyu munsi hari impinduka igaragara kandi haracyari urugendo kugeza buri wese yumvise agaciro ko guha icyubahiro ibitekerezo bya mugenzi we, kugira ngo uburenganzira bwa muntu butongera guhonyorwa.

    Avuga ko hari intambwe igaragara mu guharanira uburenganzira bwa muntu, aho agaragaza ko umugore agenda ahabwa ijambo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ndetse n’umurango w’Abibumbye (UN) washyizeho uburyo bwo gusuzuma niba koko amasezerano yasinywe ku bihugu byinjiye mu muryango biyubahiriza uko bikwiye, mu gihe mbere ibihugu byakoraga ibyo byishakiye kandi ntibikurikiranwe.

    Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, by’umwihariko itangazamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo hatagira uhezwa mu iterambere mu guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Yongeraho ko ibihugu bya Afurika byahagurutse bikishyira hamwe mu guharanira ko Amahame ya Kurukanfuga yo muri Mali mu kinyejana cya 13, yashimangira ubumwe bwa Afurika mu guharanira uburenganzira bw’umugabane, kuko akenshi usanga bakoresha iby’ahandi.

    Ibihugu bya Afurika bivuga ko byashyizeho amasezerano nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’umuturage (Charte Africain des Droits de l’Homme et des Peuples), kugira ngo buri wese yisangemo kuko iyo bavuze uburenganzira bwa muntu hari abatisangamo bakiba nko mu mashyamba, nk’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi kandi nyamara na bo bakwiye guhabwa agaciro nk’ikiremwa muntu.

    Asoza asaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kudahangana na Leta nk’aho bigenda bigaragara hamwe, ahubwo igakorana neza na Leta mu gushaka uburyo bwiza ndetse ikanabatiza imbaraga mu guharanira ubwo burenganzira.

    source : https://ift.tt/3BpMlc4

  • Sena irashaka ko Imitwe ya Politiki yajya ikorerwa igenzura ry’umutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni raporo yatanzwe ku itariki 5 Ukwakira 2021, igaragaza ko amashyaka ya Politiki uko ari 11, yose yashyizeho uburyo bwo kubahiriza amahame yavuzwe haruguru, ndetse ashyiraho n’uburyo bwo kugaragaza uko umutungo wayo ukoreshwa, ariko ngo si yose yashyizeho uburyo bwo kuba yakorerwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wayo.

    Ingingo ya 27 y’itegeko ngenga ryo mu 2013, rigenga amashyaka ya politiki, riyasaba kugira ibitabo bigaragaza imikoreshereze y’imitungo yayo, ibyo bitabo bikaba bigomba kugezwa ku biro by’Umuvunyi mukuru bitarenze itariki 30 Nzeri za buri mwaka w’ingengo y’imari.

    Iryo tegeko ngenga ryavuguruwe mu 2018, risaba amashyaka ya politiki kugira stati ziyagenga zikubiyemo ibintu bitandukanye harimo amazina, intego… ariko n’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire mu ishyaka, gukemura amakimburane ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari.

    Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, mu mashyaka ya politiki 11 yemewe mu Rwanda, 4 yonyine ni yo yashoboye gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura imari, ari yo RPF, PL, PSD na PDI.

    Senateri Lambert Dushimimana, umuyobozi wa Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze babonye ko andi mashyaka, akoresha serivisi za ‘consultancy’ cyangwa ashyiraho Komite z’ako kanya zikora igenzura ry’umutungo, ijyanwa ku Muvunyi mukuru, kandi raporo zayo zikaza zisobanutse neza.

    Dushimimana yavuze ko ubwo buryo kugaragaza imikoreshereze y’umutungo w’amashyaka ya politiki, buhagije ariko iyo Komite ibajije impamvu ayo mashyaka yandi adashyira mu bikorwa ibyo asabwa n’amategeko, yasubije ko byadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 no kuba atariyubaka neza.

    Senateri Dushimimana ati “Gusa twabasabye ko bakwihutisha ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye n’imari, kuko hari izamaze gutangira ariko zitaratangira gukora nk’uko zagiriwe inama”.

    N’ubwo iyo raporo yemejwe, ariko Abasenateri bavuze ko batanyuzwe n’ibyo bisobanuro by’impamvu amwe mu mashyaka yatinze gushyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo byayo, Sena ikaba yavuze ko hagomba gushyirwaho itariki ntarengwa yo kuba izo nzego zamaze kujyaho.

    Senateri Marie Rose Mureshyankwano na John Bonds Bideri, basabye iyo Komite ya Sena gutegeka igihe ntarengwa kuri ayo mashyaka atarashyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo, nibura mu mezi atatu akaba yamaze kuzishyiraho, bitewe n’uko uwo aba ari umutungo wa rubanda ugomba gucungwa mu buryo buboneye.

    Senateri Mureshyankwano ati “Turashaka ko Sena itanga igihe ntarenga ntarengwa kuri ayo mashyaka ya politiki. Niba yarashoboye gushyiraho izindi Komite nk’ishinzwe imyitwarire n’iyo gukemura amakimbirane, bivuze ko atagombye gukoresha icyorezo cya COVID-19 nk’urwitwazo cyangwa impamvu ituma adashobora gushyiraho inzego zishinzwe kugenzura iby’imari n’umutungo. Ahubwo yakoresha uburyo yakoresheje ashyiraho izo komite zindi”.

    Senateri Bideri yavuze ko icyorezo cya COVID-19 n’ubushobozi bitagombye kuba inzitwazo, kuko amashyaka yose akora mu buryo bumwe, ibijyanye n’ubushobozi byo, ishyaka riba rigomba kubwishakamo.

    Senateri Dushimimana yabwiye Sena ko Komite ayoboye yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ayo mashyaka, kandi ko abenshi muri bo bagaragaje ubushake n’aho bageze mu gushyiraho izo nzego zishinzwe ‘audit’.
    Yagize ati “Twaganiriye na bo, bagaragaza aho bageze bahindura sitati zabo, hari n’abagiye kuzitangaza. Twatekereje kubashyiriraho igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe, ariko turebye uko ibihe bimeze ubu, dusanga icyorezo cya Covid-19 ari ikibazo. Rero twabasabye kwihutisha icyo gikorwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”

    Ku bijyanye no gushyiraho itariki ntarengwa, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itegeko ngenga rigenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda, ritigeze rishyiraho igihe ntarengwa cyo kuba amashyaka yashyizeho izo nzego, bityo ko nta bubasha Sena ifite bwo kuyashyiriraho igihe ntarengwa.

    Amwe mu mashyaka ya Politiki arebwa n’icyo kibazo harimo DGPR ryavuze ko ryagiranye inama n’Abasenateri muri Nyakanga 2021, rikabamenyesha ko rifite Komite ishinzwe ubugenzuzi ikabukora igendeye ku mategeko n’amabwiriza y’iryo shyaka, icyo gihe Sena ngo ivuga ko ntacyo bitwaye.

    Dr Frank Habineza, Perezida w’iryo shyaka rya DGPR yagize ati “Icyo Sena yatubwiye icyo gihe, ni uko twabishyira mu itegeko shingiro ryacu, twemera ko tuzabikora dutyo mu gihe tuzaba tugize amahirwe yo kuvugurura iryo tegeko shingiro. Ubwo rero nticyagombye kuba ikibazo, kuva Sena yaravuze ko yashimye uko ibintu bikorwa ubu.”

    source : https://ift.tt/3uMkZKM

  • Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa ku nshuro ya mbere kuva abaye Umwepiskopi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni mu ruzinduko Musenyeri Edouard Sinayobye arimo mu gihugu cy’u Butaliyani, aho akomeje gusoma Misa mu ma Paruwasi atandukanye muri icyo gihugu.

    Ni uruzinduko rwa mbere akoreye ku mugabane w’i Burayi kuva ahawe inkoni y’ubushumba, ari nabwo bwa mbere ahuye na Papa Fransisiko kuva amutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021.

    Mu mezi umunani Musenyeri Sinayobye amaze agizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yakomeje kurangwa n’ibikorwa binyuranye, cyane cyane ibijyanye no kwagura umubano wa Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi zo mu bihugu biyikikije birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni muri urwo rwego tariki ya 18 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’iyi Diyosezi ihana imbibi n’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko tariki 04 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yari yagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agirana ibiganiro na Mugenzi we Musenyeri Maroy, mu rwego rwo guteza imbere umubano usanzwe uranga izi Diyosezi (Cyangugu na Bukavu) zihana imbibi.

    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021

    source : https://ift.tt/3BkCBj7

  • Gusibiza abana batsinzwe bizagera no ku batarakoze ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya

    MINEDUC ivuga ko impamvu nyamukuru bashingiyeho basibiza abana barenga ibihumbi 60 bo mu byiciro bisoza amashuri abanza ndetse n’abo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, ari uko babona ko hari ikibazo cy’uko usanga umwana arangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi nta bumenyi buhagije afite.

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko impamvu byatangaje abantu ari uko ubusanzwe batasibizaga abana kandi nyamara batagize amanota meza, kandi nyamara babaga batsinzwe ku kigero kiri hasi.

    Ati “Ikindi ni uko wasangaga bajya mu mashuri amwe ya yandi twita ‘nine’, urumva ko ‘nine’ yitwa iy’abatsinzwe, ‘nine’ irajyamo ba bandi badashoboye, ariko ushyira mu rugero, aho kugira ngo umwana atambuke uzi neza ko hari ibyo agomba kuzuza atujuje, agende amare imyaka itatu, narangiza icyiciro rusange, amare indi myaka itatu arangize ayisumbuye, na none abe ‘unclassified’, aho kugira ngo akomeze agende ntacyo atwaye no kugira ngo amare umwaka umuhe icyo umugomba, ngira ngo icyo gihe twashyize ku munzani turavuga tuti ibi ntibyakomeza”.

    Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

    Ati “Uyu mwaka duhereye kuri aba ngaba bagombaga kujya mu kindi cyiciro, ariko tugiye noneho kumanuka mu byiciro bikurikiraho, ku buryo kuri buri cyiciro, n’abanyeshuri wenda batangiye umwaka babyumve, bagende bafite intego yo gutsinda, kubera ko buri mwaka hazajya hakorwa igenzurwa rishobora kuvamo kwimuka cyangwa gusibira, ni ukuvuga ngo ubu ngubu ni urugendo dutangiye kuri buri cyiciro ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande”.

    Ikindi ni uko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukora isesengura ku bigo bikunze kuza mu myanya ya nyuma yo gutsindisha mu bizamini bya Leta, kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

    Abarimu baganiriye na Kigali Today, by’umwihariko ababaye indashyikirwa, mu gihugu mu mwaka ushize w’amashuri mu gutanga ireme ry’uburezi, bavuga ko bagiye gufasha bariya bana kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’abandi.

    Obedi Ruzibiza, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murama mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu byo bagomba gufasha bariya bana ari ukubanza kubamenya.

    Ati “Ikintu cya mbere kigomba gukorwa ni ukubanza kumenya bariya bana ni ba nde, bakeneye iki, hanyuma iyo umaze kumenya umwana ukamenya n’icyo akeneye, umufasha ukurikije icyo akeneye, bariya bana rero ni ukuzabaha igihe cyihariye, haba mu gitondo mbere y’uko amasomo atangira, nyuma y’amasomo, haba no mu gihe cy’amawikendi (weekend), ni ubwitange bwa mwarimu, tugomba kwegera bariya bana tukabaha amasomo yiyongera ku yo bari basanzwe bafata kugira ngo babashe kuzamura urwego bariho”.

    Mu mwaka w’amashuri wa 2021, abana basaga ibihumbi 44 ntibabashije gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu gihe abasaga ibihumbi 16 batashoboye gutsinda ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.


    source : https://ift.tt/3afB8yL

  • Minisitiri Gatabazi yashimiye abarimu bamwigishije mu mashuri abanza, bamugize uwo ari we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)
    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ntiyihereranye imbamutima ze mu gushimira abarimu, ari nabwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya bamwe mu barimu bakiriho bamwigishije, aho mu myaka ishize yagaragaye abaha impano zinyuranye.

    Yagize ubutumwa agenera abarimu bose muri rusange, ariko agaruka no ku barimu bamwigishije, cyane cyane mu mashuri abanza aho yavuze ko ari bo bamugize uwo ari we kugeza ubu.

    Ubwo butumwa bugira buti “Kuri uyu Munsi Mukuru wahariwe Mwarimu, nejejwe no gushimira abarimu bose by’Umwihariko abarimu banyigishije kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, baba abakiriho ndetse n’abatabarutse. Mwarakoze, mwangize uwo ndiwe, mwampaye uburere n’ubumenyi nzahora mbazirikana”.

    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)
    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)

    Abo barimu bamwigishije aherutse gusura mu myaka ishize, barimo uwitwa Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani w’amashuri abanza na Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani w’amashuri abanza, bamwe abagenera impano ababwira ko abashimira.

    Icyo gikorwa cya Minisitiri Gatabazi cyo gushimira, cyakoze ku mitima ya benshi, batanga ubutumwa bunyuranye bamushimira ku rugero rwiza atanze ruganisha mu kuzirikana abarimu no kubaha agaciro.

    Banamushimira ko yibuka ko ari abarimu bamugejeje ku iterambere ry’ubuzima bwe, muri ubwo butumwa kandi bashimira uruhare rw’abarimu mu mibereho myiza ya muntu.

    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)
    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)

    Uwitwa Karangwa Timothée ati “Imana ishimwe cyane yo yarinze abarimu bateguye Umuyobozi wacu, akaba Bandebereho mwiza mu gusohoza inshingano. Namwe Nyakubahwa Minister, Imana ibahe imigisha kuba muzirikana kandi mugaha agaciro mwarimu wabigishije. Natwe tubigiraho byinshi mu mikorere yanyu kandi na kera ku ishuri”.

    Pierre Claver Habimana, ati “Ni byiza gushima no kwibuka ineza wagiriwe, n’abandi dukwiriye kukwigiraho rwose”.

    Nzabakiri F, ati “Nyakubahwa Minister, ni byiza rwose kuzirikana abarezi nk’aba, ni urugero rwiza”.

    Manzi Anastase ati “Murakoze Nyakubahwa Minister ku rugero rwiza mutanze rwo kwibuka ndetse no gushimira abarimu bakwigishije. Mukomeze mubakorere ubuvugizi, bongerwe imishahara, nk’ubu ibigo byinshi byongereye minerval, nibongere Umushahara w’umwarimu”.

    Nkurunziza “Mwarimu ni yo fondasiyo akaba n’itafari ryubaka igihugu, agomba guhabwa agaciro ndetse n’umushahara umufasha kurerera igihugu ndetse n’umujyango we, mwarimu niyubahwe kandi ahabwe agaciro, abo bose bareberera igihugu babihawe na mwarimu, na bo nibibuke mwarimu”.

    Twizeyimana Theobard ati “Imana nishimwe cyane rwose, nanjye mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire kuko baritanze cyane rwose”.

    Niyitegeka Elysée ati “Gushima ni indangagaciro nziza Honorable, abarimu ni abo kubahwa ibihe byose, cyane cyane abankubise nasibye ejo hashize!”

    Theoneste Nsengimana Gasore ati “Nk’umurezi nishimiye ubu butumwa muduhaye, binteye guhora mfite umuhate ko mwarimu ashoboye pe! Ubuyobozi bwiza buzirikana ko mwarimu yakoze byinshi, ni cyo kiduha urukundo rw’umurimo wacu twahamagariwe n’Imana. Uburezi bwubahe iteka ryose”.

    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)
    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)

    Rugamba ati “Nyabuna mujye mubavuganira babone agashahara kisumbuyeho, ubwo muzirikana icyo babagize Nyakubahwa”.

    Kamanzi Joseph ati “Urakoze gushimira Mwarimu kuri uyu munsi wa mwarimu, Hon JMV Gatabazi”.


    source : https://ift.tt/3FrONRS