Blog

  • Ruhango: Hamaze guterwa ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 11 mu mushinga wo gukumira ubutayu – #rwanda #RwOT

    Ibyo biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, hagamijwe gukumira ko kiba ubutayu kuko inyigo yerekanye ko hakwiye kugira ikihakorwa byihuse.

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko uwo mushinga ukorera mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi na Mbuye kandi mu mwaka ushize hakozwe byinshi.

    Yagize ati “Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250, twateye amashyamba mashya dutangira no kuvugurura asanzwe ndetse no kubungabunga inkombe z’imigezi, hakabaho no gutera ubwatsi bw’amatungo.”

    Mu biti batera higanjemo iby’imbuto ziribwa mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza, kubona amafaranga ku baturage no kurwanya isuri.

    Ati “Tumaze gutera ibiti by’imbuto ziribwa hafi ibihumbi 11 harimo imyembe, avoka n’ibindi. Ubu ngubu umubare wabyo turimo kuwongera kuko tugomba gutera ibiti birenga ibihumbi 30 nabyo birimo iby’imbuto ziribwa.”

    Rusiribana yavuze ko mu mwaka wa 2021/2022 bazaca imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 780 ari nako babungabunga inkombe z’imigezi kuri hegitari 20 ndetse batere n’ibiti ku mihanda kuri hegitari 118.

    Ati “Mu mwaka ushize twateye ibiti ku nkengero z’imigenzi kuri hegitari 19 no ku muhanda dutera ibiti kuri hegitari 115.”

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga.

    Mukagatera Vicencia wo mu Murenge wa Mbuye ati “Ingemwe z’ibiti twahawe zamaze gufata ku buryo mu minsi iri imbere nta suri izongera kudutwarira ubutaka kandi tuzajya tubona n’ibiti byo gushingirira ibishyimbo. Ikindi baduhaye ni ubwatsi bw’amatungo kandi bwo bwatangiye gukura. Njyewe bantereye ibiti 40.”

    Habimana Félicien yishimira ko ibiti bahawe bya gereveriya n’iby’imbuto biri gukura neza.

    Ati “Gereveriya ni igiti kitona kandi gitanga umusaruro mwiza kuko tuzajya dukata amashami yazo tuyashingirize ibishyimbo. Baduhaye n’ibiti by’imbuto birimo avoka n’imyembe kandi biri gukura neza.”

    Usibye gufata ubutaka no gukumira isuri, ibiti bateye bivangwa n’imyaka bizafasha mu kuzana igicucu gituma ibimera bituma ndetse no gukumira umuyaga kandi amababi yabyo ni ifumbire.

    Imibare yerekana ko mu mu Karere ka Ruhango abahawe akazi muri uwo mushinga mu mwaka ushize bagera ku gihumbi naho abakoramo kuri ubu ari 900.

    Ntawurutwashakwa Clotilde yagize ati “Uyu mushinga wangiriye akamaro kuko nahawe akazi mbasha kugura amategura nsakara inzu yanjye. Nakoraga akazi ko gutera ibiti n’urubingo ndetse n’imigano. Ku munsi nkorera amafaranga igihumbi.”

    Mukantibiramira Espérance na we yishimira ko yahakoreye amafaranga abasha kuvuza umugabo we no kwivana mu bukene agura ibyo umuryango we ukeneye.

    Abaturage basabwe kwita ku biti bimaze guterwa kugira ngo bikure neza kandi bibutswa no kujya basibura imirwanyasuri yacukuwe kugira ngo itarengerwa n’itaka.

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga

    Gereveriya ni igiti bishimira kuko kitona kandi gitanga igicucu mu murima imyaka ikera neza

    Ibi biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga

    Ibiti baterewe basabwe kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro

    Mu biti baterewe harimo n’iby’imbuto ziribwa

    Mu mirenge ine yo mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka

    Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250 mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2ZmPCuP

  • Banki ya Kigali na Agahozo Shalom byatangiye ubufatanye mu burezi bufite agaciro ka miliyari 1,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwasuye iki kigo hagamijwe guhamya amasezerano azamara imyaka itanu byagiranye.

    Abayobozi batandukanye ba Banki ya Kigali bayobowe n’Umuyobozi Mukuru, Dr Diane Karusisi, batemberejwe iki kigo berekwa uburyo abana babayeho.

    Banatemberejwe inyubako nshya iherutse kuzuzwa ifite agaciro ka miliyali 1,5 Frw. Izajya ifasha abahize kugaruka kwihugura mu masomo atandukanye hagamijwe kubakarishya ngo bakomeze gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko basinyanye amasezerano y’imyaka itanu n‘iki kigo ku buryo bazajya batanga miliyoni 300 Frw ku mwaka kugira ngo bafashe abacyigamo gukomeza kwiteza imbere. Bivuze ko imyaka itanu izarangira Banki ya Kigali itanze miliyari 1,5 Frw.

    Yagize ati “Ubundi iri shuri ribona abaterankunga baturutse hanze kandi natwe mu Rwanda dufite ubushobozi. Muri Banki ya Kigali, dufite intego yo kugira uruhare mu kurera abana b’Abanyarwanda.”

    Dr Karusisi yavuze ko amafaranga azatangwa agamije gushyigikira abana b’Abanyarwanda bafashwa gukomeza kwiga neza no kugira imibereho myiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yashimiye Banki ya Kigali yemeye kubafasha mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.

    Yavuze ko bazahugura abaharangije mu bintu bitandukanye birimo amasomo y’ubumenyingiro, icungamutungo, umuziki n’ibindi bitandukanye bigamije kubongerera ubumenyi.

    Ati “Uyu munsi twaje kumurikira iyi nyubako twita Intore Learning Community. Ni ahantu twubatse kugira ngo abanyeshuri bacu baba bararangije bashobore kuza hano tubahe amahugurwa kugira ngo babashe kujya hanze mu mirimo y’akazi, kimwe mu bintu turi gukorana na Banki ya Kigali ni ubufatanye bwo gutanga inkunga izafasha abazigira hano.”

    Yavuze ko abazahahugurirwa bazakora ahantu hatandukanye bakanahugurwa mu masomo atandukanye agamije gukarishya ubumenyi bwabo mu masomo arimo n’imyuga.

    Banki ya Kigali isanzwe igira uruhare mu kwishyurira abana batandukanye biga mu mashuri yisumbuye ifatanyije na Imbuto Foundation, inatanga umusanzu wayo mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y‘Abanyarwanda.

    Agahozo Shalom Youth Village ni ikigo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman waje kwitaba Imana mu mpera za 2013. Iki kigo cyatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bacyigamo bakaba barererwa mu miryango y’abana 15; cyakira buri mwaka abana bagera kuri 500, muri bo 62% ni abakobwa mu gihe 38% ari abahungu.

    Abayobozi batandukanye babanje gutemberezwa inyubako zigize Agahozo Shalom Youth Village

    Inyubako izajya itangirwamo amahugurwa atandukanye yuzuye itwaye miliyari 1,5 Frw

    Umwe mu banyeshuri biga mu Agahozo yahawe umwanya abaza bagenzi be bahize ibibazo bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko buri mwaka bazajya batanga miliyoni 300 Frw azifashishwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyinka Jean Claude, yavuze ko ubufatanye bagiranye na BK buzafasha urubyiruko rwinshi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ari mu bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3puUKYI

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Nabers Charitable Foundation ishyigikira ibikorwa by’Abangilikani mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu na Drayton Nabers Jr. bagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Drayton Nabers ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021.

    Byatangajwe ko ibiganiro byibanze ku bikorwa by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

    Drayton Nabers wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Alabama, abinyujije muri uyu muryango yashinze, atera inkunga ibikorwa bitandukanye by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda by’umwihariko ibijyanye n’uburezi.

    Muri Werurwe 2021, ni bwo iri torero ryafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya Gikirisitu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [East African Christian College, EACC].

    Ni kaminuza yubatswe n’iri torero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nabers Charitable Foundation washinzwe na Drayton Nabers Jr, kuri ubu ufatwa nk’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kaminuza.

    Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda rifite abayoboke basaga miliyoni bibumbiye muri diyosezi 12 ziri hirya no hino mu ntara. Rigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage by’umwihariko abayoboke baryo aho abatishoboye bubakirwa, bakorozwa inka n’andi matungo magufi ndetse rikanafasha mu gutanga ubuvuzi n’ibindi bigamije imibereho myiza y’abaturage.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Drayton Nabers washinze Nabers Charitable Foundation. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda

    source : https://ift.tt/3vAP14C

  • Imbyino nibitwenge! Iradukunda Bertrand yaki… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, nibwo Iradukunda Bertrand Kanyarwanda yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana, aho indege yabanje kunyura muri Afurika y'Epfo ibona kugera i Gaborone, aho yari ategerejwe na bamwe mu bagize komite y'ikipe ya Township Rollers aheruka gusinyira amasezerano y'imyaka ibiri.

    Akiva ku kibuga cy'indege, Bertrand yajyanwe ahari bagenzi be bagiye gukinana kugira ngo bamwakire, bamuhe ikaze mu ikipe nshya.

    Mu kwakira uyu mukinnyi ukina asatira, nawe yaberetse bumwe mu buhanga afite butari ubwo mu kibuga gusa, arababyinira nabo bakoma mu mashyi, bakubita ibitwenge, barishima karahava.

    Abayobozi n'abakinnyi ba Township Rollers bishimiye kwakira rutahizamu Bertrand Iradukunda bitezeho byinshi mu myaka ibiri yasinye.

    Iradukunda Jean Bertrand wakiniraga Gasogi United, yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Township Rollers yo muri Botswana mu ntangiriro z'uku kwezi, aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    TownShip Rollers FC Bertrand agiye gukinira ifite ibikombe 16 bya shampiyona yo muri Botswana, n'ibikombe 6 by'igihugu ndetse ikaba ikunze kugera kure mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League.

    Kanyarwanda niwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri shampiyona yo muri Botswana.

    Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Isonga FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na Gasogi United.

    Iradukunda Bertrand yakiranwe ubwuzu muri Township Rollers

    Bertrand yabyiniye bagenzi be barishima cyane

    Bertrand Iradukunda yageze muri Township Rollers yo muri Botswana agiye gukinira imyaka ibiri

    Bertrand Iradukunda ni umwe mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110705/imbyino-nibitwenge-iradukunda-bertrand-yakiriwe-mu-buryo-budasanzwe-i-gaborone-amafoto-110705.html

  • Harimo itike ya 20,000 Frw: Ibisabwa kugira n… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, kuri sitade Amahoro i Remera Rayon Sports irigaragaza mu cyo yise Rayon Sports Day kizaba irimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2021, ndetse n’imyenda bazambara.

    Uyu munsi kandi hazaba hari abahanzi bagomba gususurutsa abawitabiriye, muri abo bahanzi harimo Queen Cha, Eric Senderi, Symphony, na Khalifan. Nyuma y’ibi byose ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sport basanzwe bahangana muri shampiyona.


    Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kugira ngo ubashe gukurikirana uyu munsi ndetse no kwinjira muri sitade, ugomba kuba warafashe inkingo zose za Covid-19, kuba ufite ibisubizo by’uko wipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72, ndetse  umufana agomba kuza yambaye agapfukamunwa neza. Amafaranga yo kwinjira ku kibuga itike ya menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw). Harimo kandi amatike ya 15,000 Frw, mu ntebe z’imihondo bazishyura ibihumbi bitanu (5,000 Frw) naho ahasigaye hose ni ibihumbi  bibiri (2,000 Frw).

    Uko gahunda ihagaze

    Abafana bari bakumbuye abakinnyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110704/harimo-itike-ya-20000-frw-ibisabwa-kugira-ngo-umufana-yitabire-rayon-sports-day-110704.html

  • Airtel Rwanda yahaye abamotari amajire mashya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Airtel Rwanda yatanze amajire mshya ku bamotari bari bamaze hafi umwaka urenga bafite ijire zishaje. Ni igikorwa cyabereye kuri Stade  ya Kigali i Nyamirambo. Benshi mu batwara abagenzi kuri mota bari bamaze igihe binubira kudahabwa ijire nshya kuko izo bari bafite bari bazimaranye umwaka zarabasaziyeho ibintu benshi bavugaga ko ari umwanda.

    Abamotari bishimiye aya majire bahawe nyuma y’umwaka urenga bambara ashaje 

    Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko aya majire ari ingirakamaro cyane. Yagize ati: “Izi jire twatanze ni ingirakamaro zigaragaza ko abamotari bari ku murongo kandi bafite imikorere myiza ndetse n’ikinyabupfura. Zigaragara neza kandi zinabafasha mu kwirinda impanuka”. 

    Emmanuel Hamez Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda 

    Yakomeje avuga ko zinafite ibara rya Airtel Rwanda anashimangira ko iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu bihugu bitandukanye nko muri Tanzania, Kenya, Uganda n’ahandi asaba abatarayiyoboka kuyigana bakamenya itandukaniro. Yibukije abamotari ko bafite amahirwe yo kuba babasha kwishyurwa n’abagenzi kuri Airtel Money ku buntu. Yavuze ko uburyo bwo kohereza amafaranga no kuyakira kuri Airtel buri hasi cyane kandi bagiye kurushaho kubworoshya ugereranije n’abandi.

    Abamotari babanzaga kugaragaza umwirondoro wabo 

    Yatanze urugero avuga ko kugeza ubu uwohereza amafaranga kuri Airtel Money acibwa amafaranga 7.5 Frw gusa abamotari bo kubishyura bikaba ari ubuntu kuri Airtel Money.

    Ngarambe Daniel umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko abo ahagarariye bari bamaze igihe bataka amajire, ubu bakaba bahawe amashya ndetse no kubishyura kuri Airtel money bikaba ari ubuntu.

    Ngarambe Daniel 

    Yagize ati “Ibyishimo byangezeho kuko abamotari iyo bafite umwambaro usa neza n’ubatega kuri moto mu by’ukuri agenda yishimye kuko wa mu motari afite isuku. Uriya mwambaro wa jire rero buriya usobanuye byinshi mu kazi harimo umutekano, ugaragaza uriya mumotari utwaye. Yakomeje  agira ati: “Iyo umuntu agiye kuri moto yizeye umutekano agenda yishimye ubwo rero byadushimishije kimwe n’uko byashimishije abamotari”. 

    Hari hashize hafi umwaka nta jire bahawe kubera icyorezo cya COVID- 19. Airtel Rwanda yari ifitanye na Ferwacotamo amasezerano y’imikoranire y’imyaka 3 ariko kugeza ubu yiyongereye.

    Muri iki gihe cyari gishize Airtel Rwanda ikorana na Ferwacotamo ari nayo ibambika abamotari za jile, Ngarambe Daniel  yavuze ko ubuzima bw’umumatari bwahindutse abisobanura muri ubu buryo ati”Nuko itera inkunga Ferwacotamo, umumotari akabona jire ku buntu kandi bakaba banashyiriweho gahunda z’uburyo umumotari agiye kujya yishyurirwa kuri telefone ntihagire amafaranga akatwa urumva ko n’igikorwa kiza gituma ari umugenzi n’iyishyura umumotari nta mafaranga aza gukatwa kandi n’umumotari ntakatwe”. Yashimangiye ko ibi bifasha abamotari gukoresha ikoranabuhanga.

    Bitwayeki Emmanuel twasanze amaze guhabwa ijire n’ibyishimo byinshi, yatugaragarije imbamutima ze ati”Biranejeje kuko iyo nari mfite (ijiri) yari ishaje yari imaze igihe kingana n’umwaka urenga. Urumva kuba ufite umwenda w’akazi ushaje bigutera ipfunwe niyo urimo kugenda mu muhanda. Ariko ubungubu ndishimye kuko mfite umwambaro mushya. Urumva iyo umwenda wagusaziyeho umuntu akakubona atekereza y’uko utari umumotari w’umwuga.

    Bitwayiki twasanze amaze guhabwa ijiri yari afite akanyamuneza ku maso 

    Iki kibazo bakunze kugarukaho cyo gutinda guhabwa amajire Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko kitazongera kubaho kuko bagiye kujya bakigenzura neza. Icyakora abunganizi b’uyu muyobozi mushya bavuze ko iki kibazo cyo gutanga jire bakererewe cyatewe n’icyorezo cya COVID-19. Ibi Ngarambe Daniel yabigarutseho agaragaza ko COVID-19 ari yo yabaye imbogamizi.

    Iki gikorwa cyo gutanga ama jire kizagera mu gihugu hose kikaba cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali aho abamotari ibihumbi 26 bakorera muri uyu mujyi bagomba guhabwa amajile. Abenshi bazazifatira ku makopetive yabo mu rwego rwo kwirinda umuvundo wakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Muri uyu muhango habayeho kwambika bamwe mu bamotari amajire nk’ikimenyetso kigaragaza ko iki gikorwa gitangiye ku mugaragaro 

    Abamotari bageze aho baba benshi biba ngombwa ko bahagarika iki gikorwa abasigaye bakazazifatira mu makoperative yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

    REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA MOTARI BAHABWAGA AMAJIRI MASHYA NA AIRTEL RWANDA

    VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110699/airtel-rwanda-yahaye-abamotari-amajire-mashya-ya-miliyoni-100-frw-inabibutsa-ko-abakiriya–110699.html

  • APR FC yashyiriweho akayabo ka Miliyali 2Frw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 mu mujyi wa Monastir hazabera umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho Etoile du Sahel izakira APR FC mu mukino uzatanga ikipe izerekeza mu matsinda ya Champions League uyu mwaka.

    Umukino ubanza uheruka guhuza aya makipe wabereye i Kigali, warangiye amakipe aguye miswi igitego 1-1 ariko APR FC yarushije Etoile du Sahel gukina neza no kurema uburyo bw'ibitego, ariko ntibyabahira.

    Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwashyiriyeho intego abakinnyi n'abatoza b'iyi kipe mu kubatera inyota yo gusezerera Etoile du Sahel mu rugo.

    Abakinnyi n'abatoza ba APR FC (Staff) bazagabana miliyoni 2$ (miliyari 2 Frw) nibasezerera Etoile du Sahel bakerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ni urugamba rutoroshye APR FC igomba kurwana kugira ngo ikore amateka akomeye, bwa mbere ibone itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC yageze muri Tunisia kuwa Gatatu icumbika i Tunis, ubu bakaba berekeje mu mujyi wa Monastir ari naho bazakorera imyitozo ya nyuma ku kibuga n'ubundi bazakiniraho.

    Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Etoile du Sahel izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe izatsindwa izerekeza muri Confederations Cup.

    APR FC yashyiriweho miliyari 2Frw nisezerera Etoile du Sahel ikajya mu matsinda ya Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110702/apr-fc-yashyiriweho-akayabo-ka-miliyali-2frw-nisezerera-etoile-du-sahel-110702.html

  • Umunyamideli Doreen Kabarebe yatwitse imbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Doreen Kabarebe, umunyamideli akaba n'ikimenyabose muri Uganda kubera amafoto ateye isoni akunda gusangiza abantu, yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutega moto yambaye utwenda tugufi twamubujije kurira moto.

    Uyu munyamideli yari yambaye imyenda yatunguye benshi , dore ko no kurira moto byari byamubereye ikibazo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-doreen-kabarebe-yatwitse-imbuga-nkoranyambaga/

  • ShaddyBoo ahangayikiye cyane abana be uwahoze ari umugabo we yatwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yagaragaje ko ahangayikiye abana be , ko batari kumwe na Meddy Saleh wahoze ari umugabo ubwo yari yasohokeye ku Kivu .

    Ni nyuma y'aho Meddy saleh yari yasohokeye ku Kivu aho yagirira ibihe byiza .Ubwo ShaddyBoo yabonaga iyo foto ye yahise amubaza aho yashyize abana, mbese yashakaga kumubaza impamvu atari kumwe n'abana babo.

    Ubusanzwe ShaddyBoo na Meddy Saleh bahoze babana nk'umugore n'umugabo ndetse bafitanye abana babiri. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2016 niho byatangiye kunugwanugwa ko Meddy Saleh n'umugore we bari gushaka gatanya nk'umuti w'ibyo batumvikanyeho nyuma yo kurushinga nyuma baratandukana.

    Baratandukanye buri umwe abaho mu buzima bwe, Meddy Saleh Uyu munsi ni umunyabigwi akaba n'umwe mu bigirwaho n'abakiri bato bifuza kwinjira mu mwuga wo gutunganya amashusho.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-ahangayikiye-cyane-abana-be-uwahoze-ari-umugabo-we-yatwaye/

  • Urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, n'Amajyaruguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye ko Polisi y'U Rwabda yashyize ahagaragara urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu munsi, Polisi y'U Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize ahagaragara urutondr rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, n'Amajyaruguru guhera tariki ya 25 Ukwakira 2021 kugeza 30 Ukwakira 2021.

    Urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba, n’Amajyaruguru guhera tariki ya 25 Ukwakira 2021 kugeza 30 Ukwakira 2021, barusanga hano:

    NYANZA_CATEGORIE: https://t.co/3Ea4INwGML

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 22, 2021

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabantu-biyandikishije-gukorera-impushya-zagateganyo-niza-burundu-zo-gutwara-ibinyabiziga-ntara-yamajyepfo-iburengerazuba-namajyaruguru/