Blog

  • Ambasaderi Musoni yashyikirije Perezida wa Botswana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Musoni asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Zimbabwe.

    Ubutumwa Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe byashyize kuri Twitter ku wa 22 Ukwakira 2021, buvuga ko izo mpapuro zatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2021.

    Bugira buti “Ambasaderi Musoni yatanze ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku mubano mwiza n’ubushuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana ndetse n’uko hifuzwa ko byarushaho kongerwamo ingufu.”

    Ambasaderi Musoni kandi yanahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebile, baganira ku bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

    U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2019 Perezida Kagame na Madamu we bahagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ruwushimangira.

    Ubwo yarusozaga, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

    Nyuma y’aho Perezida Mokgweetsi na we yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2019 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora.

    Ibihugu byombi bihuriye ku kuba bifite ubukerarugendo buteye imbere, ibishimangirwa n’uko amwe mu mahoteli yabyo aheruka gutoranywa mu 10 akunzwe muri Afurika ari mu bwoko bwa “resorts”. Binabarizwamo inyamaswa zikunze gukurura ba mukerarugendo nk’ingagi,inkura,inzovu n’ibindi byiza nyaburanga. Binazwiho korohereza ishoramari.

    Amabasaderi Musoni na Perezida wa Botswana bamaze kuganira

    Ambasaderi Musoni na Perezida wa Botswana bahuye ku wa 21 Ukwakira 2021 amugezaho n’ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda

    Ambasaderi Musoni yahuye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi

    Ambasaderi Musoni yashyikirije Perezida wa Botswana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    source : https://ift.tt/3b4XlA0

  • Nyabihu: Abana batewe inda basabirwa inkunga y'ibiryo, nta butabera #rwanda #RwOT

    Umudugudu wa Kabyaza, uri mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Ni umudugudu w'ikitegererezo watujwemo abimuwe mu mirenge ya inyuranye y'aka karere kubera ibiiza no gutura mu manegeka.

    Mu mazu 200 awugize, harimo abakobwa 7 batewe inda batagejeje imyaka y'ubukure, nubwo ubuyobozi buvuga ko bamwe bawujemo batwite.

    Uwineza ni umwe muri abo barindwi, mu 2017 yabyaye ku myaka 14, akiga amashuri abanza. Imiryango yamwunze n'umufundi wayimuteye yita nyirarume, amugenera ubufasha bw'amafaranga ibihumbi bitatu mu kwezi, ariko buza guhagarara nyuma y'umwaka kuko yanze kongera kuryamana na se w'umwana, Manishimwe Emmanuel.

    Nyina umubyara yamusabye kudahirahira avuga ibyabaye. Yahise ahagarika kwiga, iwabo bamubujije kuvuga ndetse ubu yaratereranywe arirwariza muri byose, nyina n'abavandimwe be ntawe umufasha.

    Uwineza avuga uko byamugendekeye, ati” Byatangiye Marume ambwira ko azamfata, nigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, byarashyize arabikora, amaze kumfata mbibwira mu rugo maze mama na basaza banjye barambwira ngo niba byarabaye ninceceke ntabwo bakwiyandagaza nindeke azamfasha.”

    Ikibazo cya Uwineza, cyakomeye kurushaho ubwo uyu nyirarume wamuhaga udufaranga ibihumbi bibiri, igihumbi, maganatanu se ( y'u Rwanda) yaje gushaka ku mutera indi nda ubwo uwo babyaranye yari agize umwaka n'igice, ngo yaramubwiye ngo umwana arakuze naze bongere amubyaze undi mwana.Uwineza yanze ngo nawe yahise ahagarika ubufasha yamuhaga atangira guhangayika kuko na Nyina babana yari amaze kumubwira ko agomba kwimenya, ko ibibazo bye bimureba.Automatic word wrap

    Umukuru w'umudugudu wa Kabyaza, Kanyaburingo Faustin avuga ko uyu mwana hamwe n'abandi barindwi batewe inda ari bato, ko ari ikibazo gikomeye, gusa avuga ko bane aribo baziterewe muri uyu mudugudu abandi ngo baziterewe hanze yawo.

    Ku cyakozwe ngo bene gukora aya mahano bakurikiranwe, Mudugudu avuga ko ntacyo, ariko ko ngo ubuyobozi bw'akagari ikibazo bukizi, gusa ngo basabye abanyabuzima gufasha aba bana, kubasura no gusaba ibigo nderabuzima kubabonera inkunga z'abana zirimo amata. Kugeza ubu Mudugudu atangaza ko nta kindi kirakorerwa aba bana ariko ko babirimo.

    Imfashanyo y'abatishoboye ntisimbura ubutabera

    Umukozi ushinzwe ihohoterwa muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko imfashanyo ihabwa abatishoboye idasimbura ubutabera. Ati, 'igikorwa mbere na mbere ni ugufata abo bagabo bagashyikirizwa ubutabera, bitabaye abayobozi baba ari abafatanyacyaha. Barahishira, bakimana amakuru ngo abateye abo bana inda bagezwe mu butabera. Naho imfashanyo yo ihabwa abatishoboye bose, kandi muri byose nta kuvangura aho umwana yaterewe inda'.

    N'ubwo ubuyobozi buvuga ko harimo n'abana bari barashatse abagabo bakananiranywa, nabo baracyari abana kuko n'iryo shyingirwa ritakurikije amategeko, 'Nta mwana w'imyaka iri munsi ya 18 wemerewe kubana n'umuntu nk'umugore n'umugabo'.

    Abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko umwana uri munsi y'imyaka 18 aba atarakuru mu bwenge ku buryo yajya mu nshingano zo kubaka urugo no kurera, ikindi aba akiri mu nzira yo gutera ejo hazaza he.
    Mu mbigamiuzi zituma abatera aban inda batagezwa mu butabera, ni ukuba bahanwa ntihagire indishyi igera ku watewe inda n'uwo yibarutse, mu gihe iyo binyuze mu kubunga habamo gutanga indezo no gufasha uwabaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyabihu-abana-batewe-basabirwa-inkunga-y-ibiryo-nta-butabera

  • Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru cyanyu Rushyashya News kimaze gutahura umugambi mubisha wo gutegura filimi mbarabinyoma, igamije gusiga isura mbi u Rwanda n'Abayobozi barwo Bakuru. Umuhinde Anjan Sundaram ufite n'ubwenegihugu bw'Ubwongereza, na Benedict MORAN ukomoka muri Canada, nibo barimo guhabwa amafaranga ngo bahimbahimbe ibirego bitagira ishingiro, ari nabyo bazashyira mu cyo bise filimi'mbarankuru'.

    Uyu Anjan Sundaram we asanzwe anazwi cyane mu baremekanya ibinyoma n'amahomvu k'u Rwanda, nubwo kugeza ubu ntacyo byarutwaye.

    Uyu mushinga mubisha wateguwe na JAMBO ASBL, igizwe n'abakomoka ku bajenosideri, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye muri FDU Inkingi, n'ibindi bigarasha n'Interahamwe byo mu biryabarezi ngo ni amashyaka, no mu mitwe y'iterabwoba. Aba bazi barivugira ko bagamije guhindanya isura y'u Rwanda, bakaruteranya n'ibihugu by'inshuti n'abafatanyabikorwa barwo. Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka

    Inyandiko Rushyashya yashoboye kubonera kopi,yanditswe n'uwiyita' RP', ariko abazi neza iby'uyu mugome bakaba baduhishuriye ko ari Prudence RUBINGISA,wanavuzwe cyane mu bafatanyabikorwa ba Paul Rusesabagina. Iyo nyandiko irasobanura ko iyo filimi izabatwara ibihumbi 500 by'amadolari y'Amerika(ni nka miliyoni 500 uvunje mu manyarwanda), ndetse ngo bakaba baramaze kubona abarirwa mu bihumbi 350 by'amadolari, ngo yatanzwe n'amashyirahamwe n'imiryango'iharanira uburenganzira bwa muntu'.

    Nubwo 'RP' ateruye ngo avuge amazina y'iyo miryango n'amashyirahamwe, ababikurikiranira hafi baravuga ko Lantos Foundation, Human Rights Watch na Amnesty International biri mu byatanze ayo mafaranga, dore ko bitajya bitangwa iyo hateguwe umugambi ubangamiye inyungu z'u Rwanda.

    Muri iyo nyandiko ba nyir'umushinga barashishikariza Abanyarwanda kwishakamo ibihumbi 150 by'amadolari bisigaye, kugirango filimi isohoke, ndetse banabahaye konti y'icyitwa 'DORPA Asbl' gikorera i Buruseli mu Bubiligi, kugirango hanyuzwe ayo mafaranga.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, muramenye ntimuzagwe muri uyu mutego mutindi, ushobora kubashibukana mudashishoje. Mumaze kubona ingero nyinshi zerekana ko ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Kuva ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abijanditse mu bikorwa by'iterabwoba nka Rusesabagina na bagenzi be, abenshi bibonye mu maboko y'ubutabera abandi bagwa igihugu igicuri, kandi abababeshyaga ko babashyigikiye ntacyo babafashije bamaze kugera mu mazi abira.

    Inyandiko cyangwa ubutumwa busaba umusanzu wo gusenya Igihugu uwo bizageraho azabyamagane, kandi ashyikirize inzego zibishinzwe umwirondoro w'ubikwirakwiza. Abo babeshya Abanyarwanda ko babashakira ineza nabo barabizi ko barimo kugusha abaturage mu bugambanyi buhanwa n'amategeko, kuko mu nyandiko yabo bavuga ko gutanga amafaranga byakorwa mu ibanga'ku bw'umutekano' w'uyatanze.

    Agapfa kaburiwe ni impongo! Rushyashya News yifashishije amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri hirya no hino ku isi, izakomeza kubagezaho ibikorwa bibi bitegurwa, kugirango Abanyarwanda bakunda u Rwanda bafatanye kubiburizamo.

    The post Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/banyarwanda-mwirinde-abagome-babasaba-amafaranga-yo-gutegura-filimi-mbarabinyoma-iharabika-igihugu-cyanyu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=banyarwanda-mwirinde-abagome-babasaba-amafaranga-yo-gutegura-filimi-mbarabinyoma-iharabika-igihugu-cyanyu

  • Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane muri PSG #rwanda #RwOT

    Kimwe muri ibyo byifuzo nuko uyu rutahizamu yasabye umugore we gusiba konte ye ya Instagram.

    Umubano w'aba bashakanye wajemo agatotsi ubwo byavugwaga ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yaryamanye n'umunyamideli ukomoka muri Arijantine, Maria Eugenia Suarez.

    Wanda yemeje neza ko ari 'umugore wa gatatu' mu mibanire yabo,ati: “Ibyabaye ni ibintu ntatangiye, ntatije umurindi kandi ntatumye bibaho.”

    Ntawe ushinja Icardi ko yaryamanye na Suarez, ariko bivugwa ko Icardi n'umugabo we bavuganye mu mwiherero kuri Telegram ndetse bahererekanya amashusho n'ubutumwa bw'amajwi.

    Nk'uko umunyamakuru wo muri Arijantine, Yanina Latorre, abitangaza kuri televiziyo mu kiganiro Los Angeles de la Manana, Icardi yiteguye gusubira i Paris – ariko yahaye ibisabwa 4 Wanda kugira ngo abyemere.

    Nkuko byatangajwe na AS, uyu mugabo w'imyaka 28 yifuza ko uyu mugore yafunga imbuga nkoranyambaga ze.

    Ariko ibi byavuzwe nyuma y'uko uyu mugore ashyize kuri Instagram ifoto y'umuryango wose mu 'gucecekesha ibihuha' byo gutandukana.

    Wanda ifite abayoboke barenga miliyoni icyenda kuri Instagram.

    Bivugwa ko Icardi yifuza kandi ko umugore we yakora gusa nk'umushakira amakipe gusa ntagire indi mirimo ajyamo

    Ikindi cyifuzo cya kane bivugwa ko yifuza ko atazongera kugenda mu ndege ye yihariye wenyine batari kumwe.

    Amakuru ataremezwa aturuka muri Arijantine aravuga ko uyu mukinnyi wifuzwa na Newcastle iherutse kugurwa n'abanya Saudi Arabia, yabwiye umugore we ko yiteguye kureka umupira niba byafasha mu kuzahura umubano wabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mauro-icardi-yasabye-umugore-we-ibintu-4-bikomeye-kugira-ngo-bagarukane-muri

  • Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y'igihugu ya Portugal #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye gusezera mu ikipe y'igihugu cye cya Portugal vuba aha kuko ngo “Ntabwo ari igihe cyanjye.”

    Kapiteni wa Portugal, ufite imyaka 36, ​​yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe y'igihugu mu kwezi gushize ndetse aka gahigo ari kurushaho kukongera.

    Yakuyeho agahigo ka Ali Daei ko kuba umukinnyi watsndiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y'isi kuko yari afite ibitego 109 yatsindiye Irani kandi gusa Ronaldo yamuciyeho ubu we ageze ku bitego 115.

    Portugal yasezerewe muri Euro 2020 mu mpeshyi ishize nyuma yo gutsindwa n'Ububiligi muri 16.

    Nubwo Ronaldo yazamuye icyo gikombe muri 2016 afite inyota yo kwegukana ibikombe birimo n'igikombe cyisi 2022 kizabera muri Qatar mu Kuboza umwaka utaha.

    Ronaldo yabajijwe na Sky Sports ku byerekeye gusezera mu ikipe y'Igihugu, asubizaati: “Ariko kubera iki? Ntekereza ko atari igihe cyanjye. Ntabwo aribyo abantu bashaka, ahubwo nibyo nshaka.

    “Ni igihe nzumva ko ntabasha kwiruka, gucenga,gutera amashoti, n'imbaraga zashize … ariko ndacyafite ibyo bintu kandi nshaka gukomeza kuko mfite umuhati.

    “Ni ijambo nyamukuru – [guterwa akanyabugabo] gukora ibintu byanjye, gushimisha abantu n'umuryango wanjye ndetse n'abafana,nanjye ubwanjye. Ndashaka kuzamura urwego kurushaho.

    Muravuga Portugal ariko muri Champions League mfite ibitego byinshi,natanze imipira myinshi yavuyemo ibitego,intsinzi nyinshi, n'ibindi byinshi.

    “Ariko ndashaka gukomeza. Nkunda gukina umupira w'amaguru. Numva nshimishijwe no gushimisha abantu.”

    Ronaldo yavuye bwa mbere muri Manchester United mu 2009 muri icyo gihe yaguzwe miliyoni 80 zamapawundi yerekeza muri Real Madrid.

    Kuva mu murwa mukuru wa Esipanye, yahise yinjira muri Juventus ariko nyuma y'imyaka itatu asubira i Old Trafford.

    Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego bitandatu mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino, ariko yavuze ko ahangayikishijwe cyane no gufasha iyi kipe ye gutwara ibikombe uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-igihe-azasezerera-mu-ikipe-y-igihugu-ya-portugal

  • Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

    Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

    Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

    Happy Sabbath and happy birthday our lovely president #PaulKagame
    A man to be loved and respect.

    You deserve the best. pic.twitter.com/R5HqFiGYEP

    — Karambi Karima (@karambikarima) October 23, 2021

    Happy birthday my hero,I wish u all the best,Long live,#Paulkagame pic.twitter.com/Tnt7ozDR5P

    — Eng.J.P HABARUREMA (@habarurema2) October 23, 2021

    A drink today to celebrate the BD of the greatest Man HE, who dedicated his life to serving &moving this beautiful nation forward🇷🇼

    Happiest birthday HE #PaulKagame

    🎶ibikorwa byawe byambereye akabando🎶 pic.twitter.com/6uW1Gc3Ywe

    — Turatsinze Emmanuel (@TuratsinzeEMMA_) October 22, 2021

    source : https://ift.tt/3Ge0b4g

  • Muhanga : Umwangavu wari watsinze Tronc-Commun agaterwa inda n’umugabo wa Nyina ubu acuruza agataro…Ateye agahinda #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ubusanzwe wavukiye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko atazi se kuko na we nyina yamubyaye akiri umukobwa akaba atazi uwamuteye inda.

    Uyu mugore ubu acumbitse mu Ruvumera mu Karere ka Muhanga nyuma yo kwirukanwa iwabo kuko ubwo yashakaga guhingutsa iby’uko yatewe inda n’umugabo wa nyina byaje kumuviramo gutotezwa.

    Kuradusenge avuga ko nyina yamubyariye iwabo mu Byimana muri 2002 ariko ntiyashobora kumurera kuko yari umunyeshuri. Yarezwe na nyirakuru. Aho nyina arangirije amashuri yahise ashaka umugabo bajya gutura i Kigali.

    Kuradusenge yakomeje kurerwa na nyirakuru, yiga amashuri abanza abana na we, ndetse akomeza mu burezi rusange bw’imyaka itatu.

    Mu mwaka wa 2015, avuga ko yatsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akoherezwa kwiga mu karere ka Burera.

    Muri ibyo bihe ngo ubuzima ni bwo bwatangiye kumukomerana. Ati 'Ibindi bihe byose numvaga kwa nyogokuru ntacyo mbuze, ariko maze gutsinda 'tronc commun’ havutse ikibazo cy’amafaranga kuko umukecuru atari agishoboye kundihira.'

    Ubwo ngo ni bwo nyirakuru yahamagaye nyina amubwira ikibazo, maze na we amutuma ku mwana ngo azamusange i Kigali bagisuzume.

    Avuga ko yahise ajya kwa nyina akamusaba gutegereza kugira ngo bamubonere amafaranga ariko biza kurangira uwo mwaka atagiye kwiga kuko nyina yamubwiye ko amafaranga yayabuze icyakora amusaba gutegereza akazajya kwiga mu mwaka wari gukurikira ubundi akomeza gukora imirimo yo mu rugo.

    Ubwo nyina yari yaraye izamu kuko asanzwe ari umuganga, umugabo we yahengereye nijoro yinjira mu cyumba uriya mukobwa yararagamo amufata ku ngufu kandi amubwira ko nabibwira nyina ari we uzabihomberamo ; umugabo akabirukana bombi.

    Uyu mukobwa ngo yarabicecetse ndetse bigera aho biba akamenyero, nyina yaba adahari umugabo we akamusambanya. Byaje gukomera ubwo yamuteraga inda.

    Ati 'Nibajije niba nabibwira mama cyangwa nabireka. Narabicecetse maze mama amenye ko ntwite aranyirukana anyohereza kwa mukecuru ngo abe ari ho nzabyarira.'

    Muri nyakanga 2017 uyu mugore yarabyaye, yisanga ari wenyine, mukecuru atagishoboye. Yahamagaye nyina amubwira ko umugabo we ari we wamuteye inda, noneho aba akojeje agati mu ntozi.

    Nyina yamwihanije kureka kumusebereza umugabo. Yahise yirukanwa kwa nyirakuru kuva icyo gihe kugeza ubu aracyabuyera mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga aho abarizwa ubu anacuruza agataro.

    Mu buzima bwa buri munsi, Kuradusenge yiriranwa agataro k’imyembe n’izindi mbuto ku mutwe, anahetse umwana we.

    Afite agahinda kenshi, ati 'Ubuzima bwarambihiye cyane. Umwana njya musiga wenyine mu rugo. Iyo ngize amahirwe bigacamo ndahaha tukarya, byakwanga tukaririmba urwo tubonye. Ibaze nawe ubwo buzima ku muntu wari watsindiye kujya mu mashuri !'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umwangavu-wari-watsinze-Tronc-Commun-agaterwa-inda-n-umugabo-wa-Nyina-ubu-acuruza-agataro-Ateye-agahinda

  • Uwari umupolisi yahamijwe kwica bene wabo, yica umusore bakundanaga kubera amafaranga #rwanda #RwOT

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y'epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n'umusore bakundanaga, ku musozo w'uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

    Uko ari batandatu bishwe hagati y'umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo yabafashijwe n'umwicanyi w'umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima.

    Uwo mugore w'imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi. Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha.

    Ndlovu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n'uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Mu gihe cyose cy'uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n'ubwishingizi bw'ubuzima n'ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

    Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n'abishywa babiri bose barishwe. Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

    Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b'abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

    Urwo rukurikirane rw'ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n'abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the times Live cyo muri Afurika y'epfo.

    Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

    Mu gihe cyose cy'urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

    Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n'ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: 'Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero'.

    'Yigennye nk'uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y'ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura'.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uwari-umupolisi-yahamijwe-kwica-bene-wabo-yica-umusore-bakundanaga-kubera-amafaranga/

  • Umuraperi Big Sean yakoze ibitangaje yicara m… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, byagaragaraga ku bantu bamwe na bamwe bikavugwa ko bazitererejwe n’abarozi, gusa uyu muraperi uri mu bakomeye ku Isi yatangaje abatari bake yerekana uburyo yabaye umwami w’inzuki zikaza zikamwuzuraho umubiri wose kandi nta na rumwe rumudwinga nk’uko nawe ubwe yabishimangiye.

    Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwe rwa instagram, Big Sean yatangaje ko ari inzuki za nyazo aho abenshi bari batangiye gucyekacyeka ko zaba ari inzuki z’ibipupe. Yagize ati “Ni inzuki za nyazo kuri njye, ntabwo ari amafoto yakozwe abeshya, ni inzuki 65,000 ziri kuri njye, nakunze inzuki ziri mu muzinga/icyima (Aho inzuki ziba)”.

    Izi nzuki, Big Sean yifashishije zari izigaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze yise ‘What a Life’, iyi ndirimbo ifite amashusho atangaje, ubona ko yitondewe no gushyiramo ubuhanga budasanzwe.

    Big Sean ari mu baraperi bakomeye muri Amerika

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110710/umuraperi-big-sean-yakoze-ibitangaje-yicara-mu-nzuki-65000-zimufata-nkumwami-wazo-amafoto-110710.html

  • Instagram: Bruce Melodie yungutse ibihumbi 27… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bikomeza kugaragaza ko imyidagaduro nyarwanda ikomeza kugenda itera imbere kimwe n'ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga rigashinga imizi, ni uburyo ziri gukoreshwamo n’abazimenye bakanaziha agaciro zikaba zibatunze mu Rwanbda.

    Kugeza ubu umunyarwandakazi Shaddyboo niwe uyoboye abandi mu gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram twifuje kubasangizaho amakuru mu byamamare nk'INYARWANDA aho afite abamukurikira kuri rwo bamaze kuba ibihumbi 938.

    Urebye neza wabona ko impera za 2021 zihabwa amahirwe ku kuba zasiga uyu mubyeyi w’abana babiri afite abamukurikira bagera kuri Miliyoni 1. Kugeza ubu uru rubuga rufite igisobanura gikomeye mu buzima bwa buri munsi bw'uyu munyamideli akaba n'umushabitsi aho arwifashisha yamamariza ibigo binyuranye bikamwishyura n’utundi tuzi agenda abona kubera rwo.

    Kugera ubu ukurikiranye neza wasanga ko byibuze afite  ukwiyongera kw’abamukurikira kuri hagati y'abantu 600 na 1000 ku munsi bivuze ko kuzuza kwe Miliyoni kwaba kuri hagati y'iminsi 60 ni 100, hatagize igihinduka ukwezi k'Ukuboza 2021 cyangwa Mutarama 2022  byabaye kure yazasiga imushyize mu cyiciro cy’abakurikirwa na Miliyoni aho kuba ibihumbi Magana. 

    Abakiri mu bihumbi Magana nabo ubona ko ababakurikira bakomeje kwiyongera cyane kuri uru rukuta harimo Meddy umaze kugira abangana n'ibihumbi 761 nawe imibare y'igereranya ikaba igaragaza ko afite ubwiyongere bw’abari hagati ya 400 na 800 ku munsi bashya bamukurikira.

    Bivuze ko byazasaba iminsi micye ishoboka ingana na magana 300 naho imyinshi ikaba yagera muri 600 ngo yuzuze Miliyoni y’abamukurikira, bikaba byaba biri hagati y'impeshyi itaha ya 2022 n'itumba rya 2023.

    Ku ruhande rwa Bruce Melodie iby'uyu muhanzi byo biratangaje cyane kuko urubuga rwe ruri kuzamuka byihuse umunota ku wundi kuko kuwa 17 Ukwakira 2021 yari afite abamukurikira ibihumbi 564 nyamara kuri uyu munota akaba afite ibihumbi 591 bivuze ko mu gihe cy'iminsi 5 yonyine agize ubwiyongere bungana n'ibihumbi 27 by’abamukurikira kuri Instagram.

    Ni impamvu isa n’iyumvikanamo ukuntu kuko amaze iminsi ashyize hanze indirimbo iri mu zikunzwe yitwa 'Sawa Sawa' yakoranye na Khaligraph Jones ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 1.8 kuri Instagram bivuze ko bamwe mu bakurikira Jones batangiye gukurikirana no kumenya byinshi kuri Bruce Melodie. Ikindi ni uko afite byinshi bimuvugwaho muri iki gihe harimo n'ibitaramo ategerejwemo by'umwihariko muri Kigali Arena kuwa 06 Ugushyingo 2021. 

    Muri iki gitaramo azaba yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki kinyamwuga bivuze ko mu gihe byaba bigumye gutya iminsi yaba ibarirwa ku ntoki ku kuba yaca kuri aba bose n’ubwo nawe igihe gito gishoboka cyaba ari mu mpera z'umwaka wa 2021 kuba yaba yujuje Miliyoni 1. Ibi bishobora kwihutishwa no kuba yashyira hanze undi mushinga w’indirimbo ushyushye by’umwihariko yakoranye n’undi muhanzi ukomeye.

    Ikindi cyabidindiza ni ukuba yakwiryamira abamwerecyejeho amaso bakaba bayerecyeza ahandi.


    Bruce Melodie afite umuvuduko wo hejuru kuri instagram aho mu minsi itanu yonyine yungutse abamukurikira bashya ibihumbi 27

    Bigumye uko biri Shaddyboo yasozanya Miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram nyamara umwanya wo kuyobora abakurikirwa cyane akaba yawamburwa na Bruce Melodie

    Meddy hatagize ikintu gihinduka yazageza abamukurikira Miliyoni 1 hagati y’impeshyi ya 2022 n’amezi abanza ya 2023

    Ubwo twasuraga urukuta rwa Instagram rwa Bruce Melodie kuwa 17 Ukwakira 2021 n’uku rwari ruhagaze n’ibihumbi 564

    Bruce Melodie arabura amasegonda akuzuza ibihumbi 600 by’abamukurikira mu gihe yaba agumye ku muvuduko ariho wo kunguka abamukurikira bashya (27000 Followers/5days) umwaka utaha yaba ari we munyarwanda ukurikirwa cyane kuri Instagram 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110708/instagram-bruce-melodie-yungutse-ibihumbi-27-byabamukurikira-mu-minsi-5-gusa-vuba-cyane-as-110708.html