Blog

  • Safi Madiba wahembwe na Youtube, dore ibyo abwiye abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba uherutse guhembwa na Youtube nyuma yo guca agahigo ko kuzuza ibihumbi 100 by'abantu bamukurikirana ku rukuta rwe rwa YouTube yatangaje ko iki gihembo yagituye abafana be.

    Safi Madiba yahawe igihembo na Youtube agitura abakunzi be n'umuryango we. Safi Madiba kandi yavuze ko intego ari ukuzuza abantu miliyoni bamuhozaho ijisho kandi ikimuraje inshinga ari ugukomeza guha ibyishimo abafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki .

    Yagize ati'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese niba mvuze ngo ni buri umwe ni buri umwe, abafana banjye, umuryango wanjye, inshuti zanjye, Heroes, abantu bose bashyigikira umuziki wanjye, ndagira ngo mbashimire kano kantu kangezeho kandi ni ukubera mwebwe, mwarakoze cyane ntabafite ntacyo nakwishoboza. Ubutaha nyine ni miliyoni Imana ibahe umugisha.'

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-wahembwe-na-youtube-dore-ibyo-abwiye-abafana-be/

  • Tiwa Savage yerekanye inzu y'agatangaza yaguze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tiwa Savage, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya yashyize hanze amafoto agaragaza inzu ye ihenze cyane yaguze. Uyu muhanzikazi umaze iminsi yibazwaho kubera amashusho ye yagiye hanze amugaragaza mu bikorwa byurukozasoni ,yakomeje kuguma adahangayitse.

    Mu nyandiko yagaragaye kuri Instagram ye, Tiwa Savage yerekanye mu buryo bweruye ko yinjiye mu bantu bake babayeho mu buzima bw'akataraboneka i Lagos. Nk'uko inkuru ya Tiwa ibivuga, yaguze inzu ihenze cyane nkuko bigaragara kuri instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/tiwa-savage-yerekanye-inzu-yagatangaza-yaguze/

  • Hashyizwe hanze amabwiriza agenga gusibiza abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Ibijyanye no kwimura abanyeshuri batabikwiye mu mashuri abanza n'ayisumbuye byakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bishize ndetse bikagira ingaruka zigaragara nk'aho hari abasozaga amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ndetse bakaba bakomeza no mu kindi cyiciro.

    Politiki y'uburezi kuri bose ijyanye n'intego z'ikinyagihumbi iri mu byatumaga abanyeshuri badasibizwa nubwo babaga batsinzwe ahubwo bagafashwa mu ntege nke zabo.

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yatanzwe mu 2001 yari ari muri uwo mujyo hagamijwe ko abana bose bajya ku ishuri. Icyo gihe icyari gishyizwe imbere si ugusibiza cyangwa kwirukana umunyeshuri.

    Umwiherero wa 17 w'Abayobozi bakuru b'igihugu wabaye muri Gashyantare 2020, wikije ku kibazo cy'ireme ry'uburezi mu Rwanda.

    Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n'uburezi, harimo uvuga ku 'Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry'uburezi.'

    Nyuma yo gutangaza amanota y'abarangije amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye, mu ntangiriro z'uku kwezi, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri ibihumbi 60 batsinzwe batagomba guhabwa ibigo ngo bimuke bajya mu bindi byiciro ahubwo bazasibizwa.

    Ni ikintu cyari kije ari gishya ugereranyije n'uko byari bimaze kumenyerwa ko buri munyeshuri yaba uwatsinze cyangwa uwatsinzwe atabura aho akomereza amasomo ye.

    Iteka rya Minisitiri w'Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi rigena uko abanyeshuri bo yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.

    Iri teka rivuga ko 'Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry'imyuga n'ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n'akanama k'ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.'

    Rivuga kandi ko umunyeshuri agomba kurangwa n'imyitwarire myiza, guharanira kwiga no gutsinda kandi akubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga ishuri; iyo anyuranyije na byo ashobora kwirukanwa nk'uko iri teka rikomeza ribisobanura.

    Rigira riti 'Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry'imyuga n'ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy'ishuri kubera imyitwarire mibi byemejwe n'akanama k'ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.'

    Muri iri teka kandi bigaragara ko akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana kagomba kuba kagizwe n'umuyobozi w'ishuri, abarimu babiri batoranywa mu bigisha kuri iryo shuri bose [ku mashuri abanza].

    Ku mashuri yisumbuye y'inyigisho rusange, mbonezamwuga n'iz'imyuga n'ubumenyingiro hiyongeraho umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/hashyizwe-hanze-amabwiriza-agenga-gusibiza-abanyeshuri-mu-mashuri-abanza-n

  • Mohamed salah yatangaje amakuru ashimishije ku bakunzi ba Liverpool. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umunyamisiri wumupira wamaguru wabigize umwuga Mohamed salas, yatangajeko yifuza kuguma mu ikipe asanzwe akinira ariyo Liverpool kugeza arekeye gukina umupira wamaguru.

    Mu magambo yicyongereza yabwiye sky sports,tugenekereje mu kinyarwanda ati:

    'Sinjye ubigena, ariko umbajije nakubwirako nifuza kuguma ahafa kugeza ndekeye gukina umupira. Ntango biri mu biganza byange ahubwo biterwa nicyo ikipe ishaka.'

    Arongera ati:

    'Kuri ubu siniyumvisha ukunta nakina mpanganye na Liverpool. birakomeye, sinshaka no kubivugaho gusa byambabaza cyane.'

    Source : https://yegob.rw/mohamed-salah-yatangaje-amakuru-ashimishije-ku-bakunzi-ba-liverpool/

  • Wa musore w'umunyarwanda wabenzwe ku munsi w'ubukwe yarahuritse cyane ||ibinyoma yari yarabeshye umugeni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Niyomungeri Jeremie wabenzwe n'umugeni we ku munsi w'ubukwe kuko umuryango w'umukobwa wagaye inkwano yari yaratanze, kuri ubu avuga ko noneho ibye n'uwo mukobwa byarangiye kuko yari yyaramubeshye ko ari umusirikare.

    Niyomwungeri Jeremie wari waratanze ibihumbi 500 Frw y'inkwano ariko abo mu muryango w'umukobwa bakayagaya bigatuma ubukwe bwabo bupfa ku munsi wabwo, aganira na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko we yari agiye kubana n'uriya mukobwa kuko amukunda atari agiye kumugura ku buryo umuryango we wagaya iriya nkwano ya 500 000 Frw.

    Yanavuze kandi ko yakomeje kuvugana n'umukobwa ubwo yamubwiraga ko gupfusha ubukwe bitamuturutseho ahubwo ko byatewe n'umuryango we.

    Niyomwungeri umaze imyaka ine akundana n'uwo mukobwa, avuga ko batangiye gukundana yiga mu mashuri yisumbuye aho ayasoreje akamubwira ko ashaka kujya mu gisirikare undi akabimwemerera.

    Avuga ko nyuma yamubwiye ko agiye mu mahugurwa y'Igisirikare kuva icyo gihe hagashira igihe kinini batarongera kuvugana kuri telephone.

    Ati 'Yamvugishije hasize nk'amezi 10 ni bwo nongeye kubona nimero impamagara itari iye numva ni we arambaza ati 'amakuru ?' arambwira ngo 'ikosi yagenze neza, mu gihe gito turitegura kujya mu kazi.' Ndabyishimira ndamubwira nti 'ntacyo ubwo wagiye ku masomo ukaba uyasoje neza'.'

    Niyomwungeri avuga ko byamubabaje, akaza kubibaza uriya mukobwa akamusaba kumwereka icyangombwa na kimwe cy'uko yagiye mu Gisirikare ariko akakibura.

    Avuga ko kuva icyo gihe yahise acika intege ku buryo n'ibyo kuzasubukura ubukwe bwabo yumva byaramuvuyemo.

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wumunyarwanda-wabenzwe-ku-munsi-wubukwe-yarahuritse-cyane-ibinyoma-yari-yarabeshye-umugeni/

  • Imiti ikoreshwa mu buhinzi iravugwaho kugira ingaruka ku binyabuzima (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo hakorwa ubuhinzi, umusaruro mwiza ukaboneka ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ndetse n’ubw’ibindi binyabuzima.

    Prof Bizuru Elias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wagize uruhare mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi avuga ko ibyo babonye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko mu buhinzi buriho gukorwa harimo ibintu bimwe na bimwe byangiza ibindi binyabuzima.

    Ati “Urugero dufashe nk’imiti iterwa mu birayi cyangwa imiti iterwa mu bigori, twasanze bimwe byica amafi, ibindi byica utunyamaswa two mu mazi, ibindi bifite ingaruka ku nzuki. Hamwe inzuki zaragabanutse, ndetse n’umusaruro w’ubuki waragabanutse.”

    Icyakora ku byerekeranye n’ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi yaba igira ku buzima bwa muntu, ho ngo ntiharakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bisuzumwe, ariko hari ibivugwa ko imwe mu miti ishobora kuba intandaro ya kanseri.

    Abakoze ubushakashatsi bakabona ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi igira ku binyabuzima basaba ko habaho ubukangurambaga mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo barebe uko basimbuza imiti ikoreshwa mu buhinzi yangiza ibindi binyabuzima.

    Mu gihe hataraboneka uburyo bwo kuyisimbuza, ngo hakwiye kongerwa ubumenyi bw’uburyo bayitera. Kuko ngo nk’iyo uteye umuti ku birayi cyangwa ku bigori, hanyuma ibyo bigori bikarabya, byica inzuki ziza kuri izo ndabyo.

    Prof Bizuru ati “Ni yo mpamvu mu gihe tugitegereje kubona icyasimbura ibyo byangiza ibidukikije n’ibinyabuzima, twifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwigisha abahinzi uko bakoresha iyo miti.”

    Mukantabana Crescence ayobora umuryango witwa Réseaux de Développement des Femmes Pauvres, aho bakorana n’abagore n’abakobwa bava mu miryango ikennye. Bibanda ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, no kongerera umugore ubushobozi.

    Mukantabana ari mu buyobozi bw’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile basin Discourse forum(NBDF). Mukantabana avuga ko NBDF na yo yagize uruhare muri ubu bushakashatsi aho yakoranye n’abashakashatsi kugira ngo bagaragaze ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda, ingaruka bigira ku butaka, ku mazi no ku buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima.

    Ati “Rero murabona ko bamaze kutwereka ibyo babonye, twebwe uruhare rwacu ni ukuzafata biriya byavuye mu bushakashatsi, tukabiheraho dukora ubuvugizi kuko ni ko kazi kacu nka sosiyete civile.”

    “Tuzakora ubuvugizi ku nzego bireba, abantu bakomeze babiganireho, ndetse n’abaturage tubashyiremo, kuko kugira ngo kiriya kibazo gikemuke, birasaba ko zaba inzego zifata ibyemezo, baba abahinzi, abashakashatsi, na sosiyete civile twese tugomba gukorana kugira ngo tugaragaze ingaruka iriya miti n’ifumbire mvaruganda bifite ku mubiri w’umuntu, ku butaka, ku mazi, na biriya bibazo byose mwabonye birimo biteza.”

    Bisangwa Innocent ukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere mu buhinzi, yashimye abakoze ubwo bushakashatsi kuko bufasha mu kunoza igenamigambi ry’ibigomba gukorwa.

    Na we yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi, ariko kandi hakaba hakenewe no gukora isuzuma ryimbitse kugira ngo koko bagire amakuru afatika kandi adashidikanywaho.

    source : https://ift.tt/3E8BZy8

  • APR FC yakoze imyitozo ya nyuma, Adil aha icyizere abakunzi ba APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwisyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League aho izakina na Etoil du Sahel yo muri Tunisia ku munsi w’ejo.

    Ni imyitozo yabereye kuri Stade de Monastir izakira uyu mukino ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 saa 15h z’i Kigali mu Rwanda.

    Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi akaba yavuze ko ikipe imeze neza kandi bafite icyizere cyo gusezerera Etoile du Sahel bakagera mu matsinda.

    Yagize ati' Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato, abakinnyi bacu bose tubafitiye icyizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.'

    Umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije 1-1. APR FC ikaba isabwa gutsinda cyangwa se kunganya biri hejuru y’igitego 1 kugira ngo igere mu cyiciro cy’amatsinda ya Champions League.

    Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yakoze imyitozo ya nyuma neza cyane

    Omborenga Fitina (25), ni umwe mu bitezwe ku mukino w’ejo

    Rutahizamu Nshuti Innocent

    Buregeya Prince uzaba uyoboye ubusatirizi bwa APR FC

    Mugunga Yves ashobora kubanza mu kibuga ku munsi w’ejo

    Isimwe Anicet, nk’ibisanzwe byitezwe ko azinjira mu kibuga asimbura

    Anicet ahanganiye umupira na Mugunga Yves

    Itangishaka Blaise

    Abatoza ba APR FC bafite icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-adil-aha-icyizere-abakunzi-ba-apr-fc-amafoto

  • Ku myaka 50 y'amavuko yarongoye abagore batatu icyarimwe ||ibidasanzwe kuri uyu mugabo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 50 wo muri Uganda yashyize akanyamuneza mu maso y'abagore batatu ubwo yakoraga ubukwe hamwe n'aba bagore be batatu, babiri muri bo bakaba bavukana.

    Aba bagore batatu bose bagaragsye bambaye amakanzu yera hamwe n'indabyo mu ntoki,ubwo bari bashyingiwe na Muhammed Ssemanda w'imyaka 50.

    Nk'uko uyu mugabo abitangaza ngo yahisemo gukora ubukwe hamwe n'abagore be batatu kuko yanze kubatera ishyari nubwo ngo bazi ko adafite amafaranga menshi ariko bemeye kurongorwa na we.

    Babiri mu bagore, Salmat Naluwugga w'imyaka 48 na Jameo Nakayiza w'imyaka 27 ni bashiki bavindimwe, naho Mastula Namwanje w'imyaka 24 ni we muto kuri bo.

    Uyu mugabo yavuze ko abagore be batagirana amashyari kandi ko yabasezeranyije kuzakora cyane kugirango batagira icyo bamuburana mu buzima.

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-50-yamavuko-yarongoye-abagore-batatu-icyarimwe-ibidasanzwe-kuri-uyu-mugabo-video/

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni rwiza kandi ruraryoha igihe rwaguhiriye ugahuza nuwo mukundana kuburyo igihe kigera mukumva mwakibanira iminsi yose musigaje kwisi. Gusa hari igihe uwo mukundana akubeshya ko agukunda akakuryarya bitewe nicyo agukurikiyeho, mugategura ubukwe yewe mukanabana nkabashakanye gusa bidatinze iyo umuntu atagukunda muhorana uhita ubibona. Iyo umaze kubona umuntu wari wiyeze ko azagukunda ubuzima bwe bwose aguhemukira birakubabaza bikaba byateza nizindi ngaruka zikomeye.

    Kubwizo mpamvu rero hano urasoma ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gushinga urugo nuwo mukundana.
    1.menya imico yuwo mukundana ndetse nimico yabo mumuryango we.
    Ibi bizatuma umenya uburyo bwa nyabwo bwo kubitwararikaho kandi bigufashe kubana mutanduranya.

    2.kora uko ushoboye umenye niba uwo mukundana atagutendeka.
    Kora iyo bwabaga umenye inshuti zihorana numukunzi wawe, Numubonaho ibimenyetse byo kugutendeka kubandi umusabe mubiganireho kandi ntamarangamutima washyizemo. Bizagufasha kumenya neza icuerekezo cyurukundo rwanyu kandi buriya iyo ubimenye kare bigufasha gufata icyemezo gikwiye.

    3.Menyako Nyuma yo gushaka utazajya uhora mu buryohe bw'urukundo buri munsi.
    Iyo usobanukiwe ibi bigufasha kudacika intege igihe warakaranije nuwo mwashakanye uburakari ukamenya kubugenzura ntibugukure mumurongo mwiza wurukundo.

    4.Menya urwego rw'ubukungu bwawe ndetse nuwo mukundana.
    Kumenya uko ubukungu bwanyu buhagaze, bifasha kwirinda guteganya kuzabaho ubuzima birenze ubwo mugomba kubamo bitewe nubukungu mufite. Kandi nanone bifasha bifasha kwirinda gutungurwa cyane igihe umaze kubaka urugo.

    5.Menya imirimo yingenzi yo murugo kandi.
    Ni byiza iyo ukoze ubukwe uzi imirimo y'ingenzi yo kwita kurugo, kandi nanone ibi bijyana no kumenya inshingano ufote. Ibi birinda agasigane no gushwana bya hato na hato kandi birinda gukora amafuti menshi atari ngombwa.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-kumenya-mbere-yo-gukora-ubukwe/