Blog

  • SA: Uko uwahoze ari umupolisi yishe benewabo batanu hamwe n'uwari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y'epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n'umusore bakundanaga, ku musozo w'uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

    Uko ari batandatu bishwe hagati y'umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo abafashijwe n'umwicanyi w'umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugore w'imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi.

    Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha.

    Ndlovu yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n'uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Mu gihe cyose cy'uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n'ubwishingizi bw'ubuzima n'ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi

    Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n'abishywa babiri bose barishwe.

    Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

    Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b'abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

    Urwo rukurikirane rw'ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n'abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the Times Live cyo muri Afurika y'epfo.

    Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

    Mu gihe cyose cy'urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

    Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n'ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: 'Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero'.

    'Yigennye nk'uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y'ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura'.

    The post SA: Uko uwahoze ari umupolisi yishe benewabo batanu hamwe n'uwari umukunzi we appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/23/sa-uko-uwahoze-ari-umupolisi-yishe-benewabo-batanu-hamwe-nuwari-umukunzi-we/

  • Bruce Melodie yavuze ku by’imodoka yaguze ihagaze miliyoni 700 #rwanda #RwOT

    Itawahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yahakanye amakuru avuga ko yatumijeho imodoka ihenze igura agera kuri miliyoni 700 itunzwe n’ibyamamare birimo na Cristiano Ronaldo.

    Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

    Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

    Ati 'Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.'

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n’umuziki akora.

    Bruce Melodie yahakanye iby’imodoka yaguze

    Imodoka byavugwaga ko Bruce Melodie yaguze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-ku-by-imodoka-yaguze-ihagaze-miliyoni-700

  • Menya byimbitse ibitera hangover ku muntu wanyweye inzoga nyinshi #rwanda #RwOT

    Hangover ni ibimenyetso by'uruhurirane bijyana no kunywa inzoga nyinshi cyane ukarenza urugero hahandi umubiri wawe unanirwa kubyihanganira. Nubwo hangover ifite aho ihuriye n'isindwe ariko ntabwo ari buri wese wanyweye inzoga agasinda agira hangover gusa ntiwagira hangover utasinze.

    Ibimenyetso bya hangover akenshi bikunze kugaragara mu gitondo ndetse bikaza bikurikira kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane nijoro.

    Ese hangover yaba iterwa n'iki?

    Nkuko tumaze kubivuga hangover iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera umubiri kutihanganira ibyawubayeho. Nyamara kunywa inzoga bifite ibindi bijyana na byo bigira uruhare mu kongera ibyago byo kugira hangover.

    Gusinzira

    Nubwo ku musinzi gusinzira ari nkako kanya, ariko ibitotsi bye ntibiba bihagije. Usanga akenshi abyuka yumva ananiwe kandi ahondobera.

    Kunyaragura

    Kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye.

    Kwaguka kw'imiyoboro y'amaraso

     Kunywa bizatuma imiyoboro y'amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.

    Kugabanuka kw'isukari yo mu maraso

     Kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy'isukari mu maraso bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzungera.

    Igifu kwivumbura

    Kunywa alukolo bitera kuzamuka kw'igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n'isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.

    Ubwirinzi bw'umubiri

    Kunywa alukolo bishobora gutera ibice bimwe by'umubiri kubyimba, bikagira ingaruka mu kugira appetit, kwita ku bintu no kwibuka

    Izindi alukolo: ubusanzwe alukolo nziza ni ethanol mu nzoga. Ariko mu gukora inzoga cyane cyane za whisky, gin, hashobora no kubonekamo ibindi bitari ethanol. Twavuga esters na aldehydes. Ibi nabyo byongera ibimenyetso bya hangover.

    Uretse ibimenyetso bigaragara, ariko uzasanga akenshi umuntu waraye anyoye agakabya, abyukana umunabi, kwigaya, isoni no kumva yiyanze.

    Ubutaha tuzarebera hamwe ibimenyetso bitandukanye biranga umuntu ufite hangover nyinshi cyane ndetse n'uburyo butandukanye ushobora gukoresha wirinda kuba wagera hangover.

    Src: umutihealth

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/23/menya-byimbitse-ibitera-hangover-ku-muntu-wanyweye-inzoga-nyinshi/

  • Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y'ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko imikino yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo izakinwa mu matsinda abiri aho kuba amatsinda ane nk'uko byari byatangajwe mbere, ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyamuryango bayo bagaragaje ko batishimiye gukina mu matsinda ane.

    Ni nyuma yaho hari habaye tombola y'uko amakipe yo mu kiciro cya kabiri uko ari 25 yari yagabanyijwe mu matsinda ane, ibi byaje kwanga na bamwe mu banyamuryango bavuga ko itaba ari shampiyona bagiye gukina bityo FERWAFA ikaba yahise iterana kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 yemeza ihinduka ry'amatsinda ane.

    Babinyujije ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, bemeje ko iki kiciro cy'abagabo kizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 kizakinwa nk'uko byari bisanzwe mu matsinda abiri.

    Aha bagize bati 'Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy'inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri nk'uko byari bisanzwe.'

    Uko amatsinda ya Shampiyona y'ikiciro cya kabiri ateye :

    ITSINDA A: Sunrise FC, Miroplast FC, Rwamagana City FC, Impeesa FC, Espérance Sportive de Kigali, Akagera FC, Nyagatare FC, Amagaju FC, Kirehe FC, Rugende FC, Vision FC, Nyanza FC na Alpha FC.

    ITSINDA B: AS Muhanga, Heroes FC, La Jeunesse FC, United Stars, Intare FA, Giticyinyoni FC, Gasabo United, Interforce FC, Unity SC, University of Rwanda FC, The Winners FTA na ASPOR FC.

    The post Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y'ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/komite-nyobozi-ya-ferwafa-yemeje-ko-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-2021-2022-izakinwa-mu-matsinda-abiri-aho-kuba-ane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=komite-nyobozi-ya-ferwafa-yemeje-ko-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-2021-2022-izakinwa-mu-matsinda-abiri-aho-kuba-ane

  • Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko ubuhinzi bwagobotse ubukungu bw’ibihugu muri Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abahinziborozi muri Afurika [Pan-African Farmers Organization, PAFO]. Iyi nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali hagati ya tariki 18-23 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe inzego zirimo n’urw’ubuhinzi, bitarubujije gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu kuko bwagize uruhare bwa 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ntabwo yagerwaho tudafite abahinzi. Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare runini ku bukungu bukaninjiriza abaturage barenga 70%.”

    Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byageze kuri 31% mu gihe abagera kuri 70% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora bafite imirimo ikomoka ku buhinzi.

    Ati “Mu Rwanda, guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho n’ubunyamwuga bw’abahinzi mu ruhererekane rwo kuva ku guhinga kugeza umusaruro ubonetse kugira ngo tugabanye ukubura k’umusaruro, kwangiza ibidukikije n’ibipfa ubusa mu gihe cy’ihinga n’isarura muri uru rwego rw’ubuhinzi.”

    Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi [PSTA 4], ahitezwe kwimakaza ikoranabuhanga, ubushakashatsi no gukoresha imbuto zigezweho kandi zitanga umusaruro wifuzwa.

    Iyo gahunda yakozwe hagendewe ku bikubiye muri gahunda y’igihugu rusange y’icyerekezo 2050 no muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), ari zo nyandiko zikubiyemo gahunda z’ingenzi z’igihugu z’igihe kirekire n’iz’ikiringaniye.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na PAFO mu gushyigikira abahinziborozi mu rugamba rwo guharanira kubaka Afurika itarangwamo inzara.

    Perezida wa PAFO, Elizabeth Nsimadala, yavuze ko iyi nteko rusange irebera hamwe uko ubuhinzi bwa Afurika bwabyara inyungu igaragara ku babukora ndetse bukanakomeza gutanga umusanzu mu bukungu bw’ibihugu.

    Ati “Iyi nama ni amahirwe yo guhurira hamwe kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, turebera hamwe icyateza imbere ubuhinzi kugira ngo bubyarire inyungu nyinshi ababukora ariko n’ibihugu muri rusange.”

    Abahinzi bitabiriye iyi nama bavuga ko biteze kuyigiramo byinshi bikorwa na bagenzi babo baturuka mu bihugu byo hirya no hino ndetse bakabona n’umwanya wo kuganirira hamwe icyateza imbere abahinzi.

    Umuhinzi w’ibigori n’ibirayi akaba n’umworozi w’amatungo magufi mu Karere ka Musanze, Gafaranga Joseph, ati “Abahinzi nitwe benshi, nitwe tugaburira igihugu, ariko wajya kureba ugasanga benshi ntabwo bafite ubuzima bwiza.”

    Yakomeje agira ati “Tubona umusaruro muke ariko iyo ukurikije amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi iyo uyashyize mu bikorwa ubona umusaruro uhagije. Nkanjye nayashyize mu bikorwa mbona toni 33 kuri hegitari. Nyamara abadashyira mu bikorwa ayo mabwiriza usanga babona toni umunani cyangwa esheshatu.”

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukora ishoramari rinini mu bijyanye no kuhira imyaka aho binyuze muri gahunda ya PSTA 4, hateganyijwe kuzamura igipimo cy’ubutaka bwuhirwa kuva kuri hegitari 48.508 kugeza kuri hegitari 102.284.

    Nyuma y’ibyo, kurwanya isuri bizakomeza kwibandwaho hacukurwa amaterasi y’indinganire bikazava kuri hegitari 110.906 bikagera kuri hegitari 142.500 ndetse n’amaterasi yikora buhoro buhoro akava kuri hegitari 923.604 akagera kuri hegitari 1.007.624.

    U Rwanda kandi rufite gahunda yo gushyiraho ingamba zo kubungabunga ubutaka hakoreshejwe uburyo bwa kamere kugira ngo habungabungwe izindi hegitari 150.000 kugeza mu 2024.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yashimangiye ko urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare mu bukungu bw’ibihugu mu bihe bya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abafite ibigo by’ubuhinzi bikomeye hirya no hino muri Afurika

    Abakora ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yiga ku gukemura ibibazo bigaragara muri uru rwego

    Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro bigaruka ku kubaka urwego rw’ubuhinzi rukomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3B7Z6Hd

  • Airtel Rwanda yahaye abamotari umwambaro mushya ubaranga – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kugali kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021, aho bamwe mu bakorera muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bari babukereye baje kuyafatira kuri Stade y’i Nyamirambo.

    Kuyatanga birakomereza mu makoperative yabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo ryaturuka ku guhuriza abantu benshi hamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko itangwa ry’ayo ma- gilets rishimangira ubushake bwayo n’agaciro iha ubufatanye ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abamotari.

    Ati“Iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kurushaho kugaragarira ababagana byoroshye ari nako himakazwa isuku no gukorera kuri gahunda mu rwego rw’ubwikorezi. Twizeye ko ibi bizakomeza kandi tuzafatanya n’izindi nzego gushyigikira ko Ishyirahamwe n’abanyamuryango baryo batera batera imbere.”

    Nyirarwasa Claudine umaze imyaka irenga ibiri atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko gilet ye yari imaze gusaza yaracuyutse bikamutera ipfunwe ryo gukomeza kuyambara, kandi kuba atayambara nabyo bikamubuza kwizerwa n’abamugana.

    Ati “Abagenzi nabo bamenye ubwenge ntawe ugitega umumotari utambaye gilet. Nakomezaga kwambara iyo ishaje bakandenga ariko noneho kuko mbonye isa neza bibaye akarushyo.”

    Buri mwaka Airtel ishora arenga miliyoni 100 Frw mu gutanga ama- gilets n’ubundi bufasha ku Mpuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO).

    Kuri iyi nshuro Hamez yabwiye abamotari ko noneho bagiye no kujya bohereza bakanakira amafaranga bakoresheje Airtel Money ku buntu. Abayaboherereza nabo nta kiguzi bazajya basabwa.

    Babyakiranye akanyamuneza kenshi, bishimira ko gukatwa bya hato na hato byabagaho cyane cyane bishyurwa n’abagenzi bigiye guhagarara.

    Bitwayiki Emmanuel yagize ati “Biranejeje. Nkoresha simukadi ya Airtel n’umugore narayimuguriye ndetse kumwoherereza ama-inite ni yo nkoresha. Ubwo rero urumva ko [kohererezanya amafaranga nta kiguzi] bitworohereza kuko bitandukanye n’indi sosiyete yadukata.”

    Uretse isuku no kuba abagenzi bakoroherwa no kumenya umumotari, Bitwayiki yashimangiye ko “uwambaye gilet biba bigaragara ko ari umunyamwuga ku buryo n’uwo atwaye yizera umutekano we”.

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko ama- gilets asobanuye byinshi mu mikorere y’umumotari birimo umutekano we n’uw’umugenzi ku buryo yagira n’ikibazo bikoroha kumenya icyo akora.

    Yavuze ko imikoranire yabo na Airtel Rwanda imaze imyaka itanu kandi yahinduye byinshi hashingiwe ku nkunga ibatera irimo kubaha amajire y’ubuntu.

    Yakomeje ati “Igikorwa cyatangiriye aha i Kigali ariko tugiye kwambika abamotari mu gihugu hose ku buryo buri wese nibura agomba kugira ama- gilets abiri agasimburanya; ya suku tumubaza tukayimubaza twamuhaye ibyo asabwa kugira ngo ayigire.”

    Abamotari barenga ibihumbi 35 ni bo batwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka bose bahabwa ama- gilets mashya ya Airtel Rwanda ku buntu.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza.

    Yabasezeranyije ko RURA izakomeza kubaba hafi ibafasha mu iterambere.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya FERWACOTAMO na Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye kuko uretse kuba abamotari bahabwa ama- gilets y’impuzankano, bizanabubaka ku buryo burambye binyuze mu mishinga bafatanya.

    Ati “Airtel Rwanda ishobora no kubafasha gushyiraho igaraje ry’amamoto kugira ngo babashe kubona aho bakoresha moto byoroshye ariko bakabona na pièces de recharge bidasabye ko buri wese ajya kwigurira kuko biranabahenda.”

    Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye amadeni FERWACOTAMO yasigiwe n’abayicunze nabi abasha kwishyurwa bigatuma imitungo yari ihari idatezwa cyamunara.

    Airtel itanga serivisi zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money.

    Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97 barimo miliyoni eshanu mu Rwanda.

    Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage aho nko mu bihe byo guhangana na COVID-19 yemereye abakiliya bayo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.

    Abamotari bari bafite akanyamuneza bavuga ko ama-gilets yabo yari amaze gusaza

    Gilets nshya ku bamotari zizatangwa mu gihugu hose

    Mbere yo guhabwa gilets babanzaga kugenzuta ibyangombwa byabo

    Ubwo abamotari bahabwaga ama-gilets

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel, Emmanuel Hamez yambara gilet mu gutangiza igikorwa cyo kuziha abamotari

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco yambara afasha umumotari kwambara gilet

    Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza

    Gilet ifasha motari kugira isuku no kwizerwa n’abagenzi

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abamotari basaga ibihumbi 35

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez, yavuze ko guha abamotari umwambaro ari ikimenyetso cy’agaciro iyo sosiyete iha ubufatanye bwayo na FERWACOTAMO

    Gilets zatanzwe na Airtel Rwanda zitezweho gufasha abamotari guhorana isuku

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3b5jgqJ

  • Ibintu 6 umuntu yakwitega kuri 'Rayon Sports Day 2021′ #rwanda #RwOT

    'Rayon Sports Day’ ni igikorwa ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, iy’uyu mwaka itegereranyijwe amatsiko menshi.

    Ni igikorwa cyaherukaga kuba muri 2019, 2020 ntabwo cyabaye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi.

    Uyu mwaka kizaba ku munsi w’ejo tariki ya 24 Ukwakira 2021, kikazabera muri Stade Amahoro. ISIMBI ikaba yararanganyije amaso ikusanya ibintu 6 by’ingenzi bishobora kuzaranga iki gikorwa.

    Igaruka ry’abafana nyuma y’amezi 20

    Kuva muri Werurwe 2020, icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abafana babujijwe kugaruka muri Stade za ruhago kugeza uyu munsi.

    Ku nshuro ya mbere kuva icyo gihe abafana bemerewe kugaruka gufana, iyi kipe yemerewe abafana ibihumbi 8. Benshi bategereje kongera kuryoherwa n’umupira abafana bari muri stade barimo bafana.

    Igipimo cyiza cy’uko abafana bashobora kuzemerwa muri shampiyona

    Shampiyona ya 2020-21 izatangira tariki ya 30 Ukwakira, kugeza ubu ntabwo FERWAFA na MINISPORTS ziratangaza niba abafana bazaba bemewe muri shampiyona.

    Kuri 'Rayon Sports Day’ niho hari bukorerwe isuzuma niba abafana bashobora kuzadohorerwa muri shampiyona, ibi bikaba biza kugendana n’uko bari bwitware muri uyu muhango aho ikipe yabo izakina na Kiyovu Sports.

    Imyambaro izakoreshwa 2021-2022

    Iyi kipe iyo yerekana abakinnyi, inerekana n’imyambaro mishya izakoresha. Iki ni ikindi cyitezwe n’abakunzi ba Rayon Sports kureba imyambaro iyi kipe izakoresha muri 2021-22.

    Amatsiko ni menshi yo kumenya niba abakinnyi bazakina bambaye imyenda itariho amazina nk’umwaka ushize cyangwa niba hazaba harimo amazina.

    Kwizera Olivier aremera kwerekanwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports?

    Rayon Sports yatanze umunyezamu Kwizera Olivier ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha, ariko uyu musore yari atarayisinyira ndetse ataratangira imyitozo.

    Kimwe mu byo abakunzi ba Rayon Sports biteze, ni ukureba niba uyu mukinnyi aza kwerekanwa cyane ko umutoza Masudi Djuma yavuze ko bumvikanye hasigaye ko ubuyobozi bushyira mu ikorwa ibyo bavuganye ari nayo mpamvu ataratangira imyitozo.

    Abaterankunga bashya ba Rayon Sports

    Uretse umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ari we Skol, Rayon Sports yabonye abandi baterankunga bashya bakorana muri 2021-22 ndetse bamwe muri bo bazaba bahari, ni mu gihe hari ababyanze bavuga ko bazerekanwa nyuma y’iki gikorwa ariko byitezwe ko hari ushobora kwerekanwa ku munsi w’ejo.

    Abahanzi b’ibyamamare bafana Rayon Sports bazaririmba

    Mu bahanzi batanu bamaze kwemezwa ko bazaririmba muri uyu muhango, bane muri bo bafana ikipe ya Rayon Sports, abo ni Riderman, Queen Cha, Khalfan Govinda na Senderi. Abandi ni Band ya Symphony.

    Rayon Sports Day 2021 benshi bayitegereranyije amatsiko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-6-umuntu-yakwitega-kuri-rayon-sports-day-2021

  • Rulindo: Minisitiri Kayisire yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi muri Rulindo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange, abakozi ba MINEMA bafatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti no kubakira imiryango 55 yasenyewe n’ibiza, yahawe isakaro.

    Abasenyewe n’ibiza babwiye IGIHE ko bishimiye inkunga bahawe y’isakaro n’umuganda bakorewe wo kubafasha kugira ngo babone aho kuba.

    Uwitwa Murekatete Sarah wasenyewe n’ibiza yagize ati ‘‘Twari tubayeho nabi kuko tutari dufite aho kuba cyane ko n’iyo imvura yagwaga yatunyagiraga ariko noneho kuba baduhaye isakaro bakanadufasha kubaka byadushimishije cyane kuko bigiye kongera guhindura ubuzima bwacu.’’

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko bagiye kwifatanya n’abaturage basenyewe n’ibiza kugira ngo babafashe no kubigisha uko bakwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

    Yagize ati “Bahuye n’ibiza mu cyumweru gishize ariko twaje aha kuko n’ubundi turi muri gahunda y’Ukwezi ko gukumira Ibiza. Ni yo mpamvu twifuje kuza kubereka ko ibyo bahuye nabyo atari ibiza ahubwo ari ingaruka z’uko hari ibyo bari batarakoze neza bibateza ibyago kubera ko hari ibisenge byinshi byagurutse kuko bitari biziritse neza cyangwa biziritse nabi.’’

    Yongeyeho ko hari n’uburyo abafundi bo muri aka gace badakora utubaraza tw’inzu ku buryo nabyo bituma amazi yinjira mu nzu akazisenya

    Minisitiri Kayisire yashimangiye ko bateye ibiti kugira ngo bijye bitangira umuyaga ntusenyere abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, na we yemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe bizafasha abaturage kutibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere y’aka gace.

    Ati “Ahanini abubaka inzu z’aha ntibakunze kuzirika ibisenge byazo ku buryo aribyo bituma umuyaga ubijyana ni nayo mpamvu twateye ibiti bivangwa n’imyaka kuko abaturage b’aha bari bamenyereye gutera urutoki n’ibisheke kuko begereye Nyabarongo kugira ngo bijye bibasha gutangira umuyaga utabasenyera.”

    Muri aka gace inzu 120 ni zo zasenywe n’ibiza mu cyumweru gishize ndetse mu ntangiriro hatanzwe isakaro ku miryango 55 itishoboye ndetse uko ubushobozi buzaboneka, hazatekerezwa indi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yafatanyije n’abaturage gusakara inzu zasenywe n’ibiza

    Abaturage bifatanyije n’inzego z’umutekano mu gukora umuganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza muri Rulindo

    Inzu nyinshi zangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye

    source : https://ift.tt/3C7pItl

  • Gicumbi: Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka yabaye mu gicuku ahagana saa Munani zo ku wa 21 Ukwakira 2021, ibera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Maya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, yavuze ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage barabyutse, bihutiye gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

    Yagize ati “Umushoferi yageze hariya twavuze haruguru akora impanuka ata umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyapfuye. Ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo mata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo.”

    SP Gisanga yakomeje ashimira nanone bamwe mu baturage bagize umutima wo kwihutira gutanga amakuru agaya abibye. Yabagaragarije ko ibyo bakoze ari icyaha cyo kwiba kandi gihanwa n’amategeko.

    Ati “Si ubwa mbere haba impanuka nka ziriya hakumvikana abantu bihutiye gusahura aho gutabariza uwagize impanuka, haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ni mu gihe hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka mu Karere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3m4NTCV

  • Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC – #rwanda #RwOT

    Prof Nshuti yabitangaje ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya EAC iheruka kubera i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

    Yavuze ko muri iyi nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo imyanya isanzwe y’akazi, usanga abantu bayishaka kandi ukaba ari umuryango mpuzamahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abanyarwanda twinjiye muri uyu muryango mbere na mbere dushaka kugiramo inyungu. Iyo turi muri uyu muryango Abanyarwanda bakwiye kuba banawukoramo kandi hari benshi banasabye akazi hano.”

    Yakomeje agira ati “Dosiye zabo ziri hano kandi harimo benshi bazagira amahirwe yo gukora hano kuko nukora muri EAC uvuye nko mu Rwanda uba uzamutse mu ntera uba uje gukorera umuryango mpuzamahanga.”

    Prof Nshuti avuga ko ugiye gukora muri EAC, ari umushahara wiyongera ugereranyije no kuba akorera mu gihugu kimwe, ikindi kandi ngo ibijyanye n’imibereho birahinduka ndetse n’ayo mafaranga akorera akajya ayajyana mu Rwanda.

    Ati “Ibi rero ni byo turi hano ngo tuganireho Abanyarwanda na bo bagire amahirwe ahagije yo kubona akazi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi buri gihugu kigira amategeko yacyo yihariye ariko muri iyi nteko haba harimo amategeko areba EAC atuma agera ku ntego zo kwagura amasoko kandi ibicuruzwa by’abacuruzi bica mu bihugu byinshi bikambutswa imipaka bitabagoye bigatuma ubucuruzi bwo muri aka karere bworoha ndetse n’imigenderanire nayo ikagenda neza.”

    Avuga kandi ko ariyo mpamvu iyi nteko ishyiraho amategeko agenga uyu muryango mu nyungu z’abaturage bose bagize aka karere.

    Inteko rusange yitabiriwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango. Iyi nama yabaye hagati ya tariki 3-20 Ukwakira 2021.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Nshuti Manasseh mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Rebecca Kadaga, Kenya yari ihagarariwe na Ken Obura naho u Burundi bwari buhagarariwe na Amb. Nibigira Ezechiel mu gihe Sudani y’Epfo itari ihagarariwe.

    Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC kuko hari amahirwe menshi

    Depite Martin Ngoga ni we uyobora Inteko ya EAC kuva itangiye kugeza irangiye

    Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EAC yitabiriye inama y’Inteko rusange

    source : https://ift.tt/3m6NmRe