Blog

  • Ukundi guhirika ubutegetsi muri Sudan kuri Gututumba: Abategetsi ba gisivile bafungiwe mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize leta y'inzibacyuho muri Sudan, nk'uko amakuru avayo abivuga.

    Mu gitondo kare kare kuwa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n'abasirikare bataramenyakana.

    Hari amakuru avuga ko minisitiri w'intebe w'umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

    Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine mu mihanda.

    Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya “coup d'etat ya gisirikare” iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho.

    Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi.

    Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ukundi-guhirika-ubutegetsi-muri-sudan-kuri-gututumba-abategetsi-ba-gisivile

  • Covid-19 yarogoye ibikorwa byo kuganiriza abagororwa n’abo bazasanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, ngo bateganyaga kwinjira muri gereza bakaganiriza abagororwa, babategurira kuzasubira mu miryango yabo amahoro, abashaka gusaba imbabazi bakabategura, hanyuma bakazabahuza n’abo bahemukiye kugira ngo bemere icyaha ku mugaragaro basabe imbabazi.

    Bateganyaga no kuganira n’imiryango abagororwa bazatahamo kugira ngo bazabashe kubabanira batashye, ariko byose byabakundiye igihe gitoya, hanyuma Coronavirus yadutse, bahindura ingamba.

    Bizimana agira ati “Ibiganiro twagombaga gutanga imbonankubone byabaye ngombwa ko twifashisha ikoranabuhanga, tukohereza ama CD ariho amajwi n’amashusho, na bo bakabaza banyuze inzira ijya kumera ityo. Ntabwo byagenze uko twabyifuzaga, n’ubwo hari umusaruro byatanze.”

    Igikorwa cyo guhuza abagororwa n’abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi na cyo ngo bagisimbuje icyo gufasha abahemutse kwandikira amabaruwa asaba imbabazi abo bahemukiye.

    Bizimana ati “Nk’ubu aho kugira ngo tubahuze n’abo bahemukiye imbonankubone, twifashishije amabaruwa, ariko ugasanga usabwa imbabazi avuga ngo iyo mubona hari icyo nagombaga kumubaza.”

    Kugira ngo batazibura bageze iwabo, babateguriye inyandiko ikubiyemo uko ubuzima bwifashe, nyuma y’imyaka myinshi bari muri gereza, aho bababwiraga bati nugera mu muryango uzitwara gutya, ibi uzabireka, ibi ntuzabikore n’ibindi.

    Hari ibyo babashije kubona mu kazi bakoraga batari baratekereje mbere, harimo kuba mu rubyiruko baganiriye, barasanze 16% barahungabanye bityo bakaba bateganya kuzashyira imbaraga mu kurwigisha mu bihe bizaza.

    Basanze kandi hari abagororwa bagera hanze nyuma y’imyaka myinshi bibura, ari yo mpamvu biyemeje kuzakomeza umurimo wo kwigisha abari muri gereza, cyane ko basanze abo bagiye bigisha hanyuma bagataha bagerageza kubana neza n’abo basanze neza, ntibananiranwe nk’abagiye barekurwa batigishijwe.

    Ikindi cyabateye ishyaka ryo kumva bakwiye gukomeza, ni uko mu bagororwa bigishije harimo ba ruharwa 60 bari barinangiye ubu batangiye guhinduka.

    Bizimana ati “Hari itsinda ry’abagera kuri 60 byabaye ngombwa ko dukorana amezi atandatu, duhura na bo gatatu mu cyumweru. Banyeretse ko tudakwiriye guhamba umuntu akibona, ko igihe cyose umuntu agihumeka ashobora kuva i buzimu akagaruka ibintu.

    Bagiye bahinduka buke buke, kugeza ubwo bamwe baduhaye amabaruwa asaba imbabazi, atanga n’amakuru amwe n’amwe bari barahishe mbere.”

    Muri ba ruharwa abo harimo abacengezaga amatwara y‘amacakubiri mu bandi bagororwa ubu biyemeje kubireka.

    source : https://ift.tt/3pAe5rw

  • Abiga muri INES-Ruhengeri bakomeje kuvumbura imishinga isubiza ibibazo byugarije abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’umunsi ngarukamwaka wo kumurika ibyo abanyeshuri biga muri iri shuri bakora, uzwi nka “Career day”, wabaye tariki 22 Ukwakira 2021, abo banyeshuri bashimangiye ko igihe kigeze ngo abantu bashishikazwe no kwagura ibitekerezo bituma ibyo bakora bigirira abandi akamaro.

    Umunyeshuri witwa Ngabo Alain wiga ibijyanye n’ubwubatsi(Civil Engineering) mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, yagize igitekerezo afatanyije na mugenzi we witwa Iraguha Robert, cy’uburyo bashobora kujya bakusanya amacupa ya plastique aba anyanyagiye hirya no hino, bakayabyaza ibindi bintu.

    Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli
    Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli

    Nibwo baje gukora ubushakashatsi, bwatumye bavumbura ko ibyo bikoresho bya plastique, biba byihishemo peteroli iri ku kigero cya 60%; maze batangira umushinga wo gutwika ayo macupa mu ifuru bikoreye yabugenewe, bakaba bayashongesha ku bushyuhe buri hagati ya degree Celsius 300-900, akabyara peteroli.

    Ngabo yagize ati: “Hanze aha usanga hari ibintu bya plastique biba binyanyagiye hirya no hino, bikangiza ubutaka n’ibidukikije. Rero twagize igitekerezo cyo gushaka uburyo twabibyazamo umusaruro, tukabikoramo peteroli ishobora kwifashishwa mu mirimo, yaba irebana no gutwara abantu n’ibintu, gukoreshwa nk’urumuri n’ahandi yakwifashishwa. Ni umushinga tukigerageza ariko twifuza ko uzakura ukagera ku rwego rwo kuba twajya tugemura peteroli ku masoko atandukanye, kugira ngo abayikeneye bayibone bitabagoye”.

    Mugenzi we witwa Gad Nishimwe yavumbuye igikoresho kigenewe kujugunywamo imyanda kizwi nka (Dustbin cyangwa poubelle) ikoranwe ikoranabuhanga rituma umuntu mu gihe ayegereye, agiye kuyijugunyamo imyanda, ihita yifungura bitamusabye kuyikoraho. Ikindi ni uko idakenera abagenzura ko imyanda yuzuye, kuko yo ubwayo ikoranywe ubushobozi bwo kubimenyekanisha, nyirayo akabimenyera mu butumwa yakira kuri telefoni ye ngendanwa.

    Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n
    Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n’umunyeshuri witwa Gad Nishimwe

    Kuri uwo munsi wo kumurika ibyo abanyeshuri bakora, wabereye muri INES-Ruhengeri, abantu mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi, abikorera n’abafatanyabikorwa b’iri shuri bawitabiriye, beretswe kandi banasobanurirwa imishinga itandukanye yubakiye ku guhanga udushya abanyeshuri bakora.

    Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, asobanura ko nyuma yo guha abanyeshuri ubumenyi bubashoboza kuvumbura udushya, habaho n’uburyo bwo kubahuza n’abashoramari, hagamijwe ko ibyo bakora bigera kure.

    Yagize ati: “Twasanze kububakira ubushobozi bitagomba kugarukira gusa ku bumenyi bakura ku ntebe y’ishuri, tukaba twongeraho no kubahuza n’abashoramari mu bigo bitandukanye n’inganda, ku buryo umunyeshuri ashobora gushora imari ku giti cye nk’umushinga we yivumburiye, cyangwa se abo bashoramari bakagira ikigero runaka cy’imari yabo bawushoramo, noneho bakagira uko basaranganya inyungu, bityo wa munyeshuri akabyungukiramo”.

    Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n
    Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n’abashoramari kugira ngo imishinga yabo igere kure

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero witabiriye iki gikorwa, yijeje abanyeshuri ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri, mu kubaba hafi no gukurikirana ko imishinga batekereje ishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kwirinda ko yababera impfabusa.

    Ibi binashimangirwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, waboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda idahwema gukora ibishoboka ngo ireme ry’uburezi ryitabweho.

    Yagize ati: “Kuba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bakora imishinga y’ubushakashatsi kandi ikaba yiyongera, ari na ko bisubiza bimwe mu bibazo byugarije abaturage, tubikesha Leta idahwema kutuba hafi n’inzego zayo zose zishinzwe kwita ku burezi. Turifuza ko ubwo bufatanye burushaho kurenga imbibi, bugashinga imizi mu zindi kaminuza, ibigo bikora ubushakashatsi, abanyamyuga, abikorera ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Leta, kimwe n’abanyamyuga muri rusange, kugira ngo ibyo dukora birusheho kubyara umusaruro mu buryo bufatika”.

    Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora
    Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora

    Muri iki gihe icyorezo kicyugarije isi, Musenyeri Harolimana, yanibukije abanyeshuri n’abarimu ko nibatahiriza umugozi umwe bubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda Covid-19, bizafasha kugitsinda burundu.

    Umunsi wa “Career day” wanahuriranye no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2021-2022, ndetse hanizihizwa umunsi wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wa INES-Ruhengeri.


    source : https://ift.tt/2ZjnF7u

  • Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu mu birori byo kwerekana abakinnyi byanitabiriwe n’abafana (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ikipe ya Rayon Sports yari yateguye ibirori ngarukamwaka bitari byabaye umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, ni ibirori bizwi nka rayon Sports Day aho ubusanzwe iyi kipe yerekaniramo abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino ndetse bagahabwa na numero bazambara.

    Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’abafana, akaba ari bwo bwa mbere abafana b’umupira w’amaguru bari bongeye kugaruka ku kibuga nyuma y’imyaka hafi ibiri.

    Ni ibirori byatangijwe no gususurutsa abafana byari byitabiriwe n’abacuranzi b’itsinda rizwi nka Symphony Band, ndetse n’abahanzi nka Khalfan Govinda ndetse na Senderi International Hit ufite indirimbo ebyiri yahimbiye ikipe ya Rayon Sports.

    Nyuma yahoo hakurikiyeho umuhango wo kwerekana abakinnyi 28 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, ndetse iza no kwerekana kapiteni mushya wa Rayon Sports ari we Muhire Kevin.

    Haje gukurikiraho umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino utaje guhira ikipe ya Rayon Sports kuko yatsinzwe ibitego 2-1, aho ibya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenu, mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Essomba William Leandre Onana.

    Mu mafoto ni uku ibirori byagenze

    Abafana bari bagarutse ku kibuga

    Hakurikiyeho kwerekana abakinnyi

    Hakurikiyeho umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports

    source : https://ift.tt/3b6g5z0

  • Ishati ya 'Ntunyegere’ yambawe na Producer Madebeat ikomeje kuvugwaho kurikoroza #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyamba kuva mu mpera z’iki cyumweru hakomeje kugarukwaho cyane imyambarire yaranze abitabiriye ibitaramo byabaye birimo icy’imyambarire cyateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca ndetse n’icyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

    Abitabiriye Kiss Summer Awards 2021 yabereye muri Kigali Arena, babanzaga gutambuka ku musambi utukura (Red Carpet/ Tapis Rouge) umenyereweho gutambukaho ibyamamare biba bishaka kugaragaza imyambarire.

    Ibi byamamare nyarwanda byabanzaga gufata n’amafoto, byaje bisa nk’ibiri guhiganwa mu myambarire kuko buri wese yagaragazaga agashya ke.

    Gusa uwatunguye benshi n’ubu ukomeje kugarukwaho ni umugabo utunganya indirimbo z’abahanzi ari we Mucyo David uzwi nka Madebeats uri no mu bari bahataniye igihembo cyegukanywe na Element.

    Madebeats waje mu itsinda rimwe n’abarimo Dj Pius, yaje yambaye ishati nini cyane ku ijosi iriho ikimeze nk’urubaro ruri imbere ku buryo nta muntu wabashaga kumwegera.

    Benshi bagize icyo bayivugaho ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abavuze ko uriya mwambaro ari wo ugaragaza guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19 ibizwi nka Social Distancing mu ndimi z’amahanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ishati-ya-Ntunyegere-yambawe-na-Producer-Madebeat-ikomeje-kuvugwaho-kurikoroza

  • Imyambaro ya Ndimbati yavugishije benshi burya ngo ni umuderi w’abafite ubumuga #rwanda #RwOT

    Ndimbati umaze kuba ikimenyabose kubera udushya tumuranga, yongeye gutungurana ubwo yitabiraga ibirori by’imyambarire bizwi nka 'Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca.

    Muri kiriya gitaramo, Ndimbati yagiserutsemo yambaye isuti y’amabara y’umukara n’ubururu gusa igitangaje ni uko ikoti ryari rifite akaboko karekare n’akagufi kimwe n’ipanato na yo ku ruhande rumwe yari ikabutura urundi ari ipantalo yuzuye.

    Naho inkweto, Ndimbati yari yambaye inkweto zidasa aho ku kaguru k’ibumoso yambaye urugozi rwiza rufungishije umushumi mu gihe ku kaguru k’iburyo yambaye urugozi rudafungishwa umushumi.

    Muri biriya birori byarimo no kurushanwa kwambara dore ko n’abarushije abandi babihembewe, benshi bakibona Ndimbati batangiye kuvuga ko ari we uza kwegukana ibihembo by’uwaranzwe n’udushya mu myambarire.

    Ni imyambaro yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, gusa abahanga mu by’imideri bemeza ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumufa bw’ingingo.

    Umunyamakuru wa Isibo TV, Irene Murindahabi mu kiganiro cyatambutse kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari umwe mu bahanga mu by’imideri bamuhishuriye ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumuga.

    Ngo ubwo uwo muhanga mu by’imideri yabibwiraga Irene Murindahabi, yavuze ko iyi Ndimbati aza kwitabira nk’ibirori by’imideri bikomeye mu mahanga, yari kwamaganirwa kure bamubwira ko ibyo yambaye ari iby’abafite ubumuga.

    Icyakora uyu munyamakuru wabaye nk’uvugira Ndimbati ati 'Ariko na none ku ruhande rumwe Ndimbati namwumva, ashobora kuvuga ati 'naje kugaragaza ko abafite ubumuga na bo ari abantu’ ku buryo yaje yambaye umuderi wabo mu rwego rwo kubaha agaciro.'

    Undi wavugishije abantu mur kiriya gitaramo ni umukobwa wazanye n’umuhanzi Papa Cyangwe waje wambaye iherena ririho agakingirizo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imyambaro-ya-Ndimbati-yavugishije-benshi-burya-ngo-ni-umuderi-w-abafite-ubumuga

  • Hagiye gutangizwa ikigo cy’icyitegererezo kizibanda ku gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru yose y’inzego z’ibanze ndetse kibe n’urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagati y’abayobozi, bategurirwe ingendoshuri haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

    Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 26 ya Ralga yabaye kuri iki Cyumweru, ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo harebwaga ibyagezweho mu miyoborere y’inzego z’ibanze muri manda y’imyaka hafi itandatu yari imaze ndetse n’ibibazo byagaragayemo ngo bizakosorwe.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizabafasha kumenya ahari ibyuho mu buyobozi, ubumenyi abayobozi bakeneye n’ahagomba kongerwa imbaraga kuko byagaragaye ko hari abanengwa kutagira ubumenyi buhagije.

    Ati “Twifuza gushyiraho iki kigo nk’icy’icyitegererezo, ariko si ikigo kigiye guhangana n’ibindi biriho ku rwego rw’igihugu, ahubwo kizaba ari ishami ryo muri Ralga imbere ariko rigamije kubaka ubwo budahangarwa n’ubutagamburuzwa bw’inzego z’ibanze.”

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu ntego z’iki kigo rizatangira mu mwaka wa 2022, naho kucyubaka no kucyagura hashingwa amashami yacyo hirya no hino bizakorwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uhereye mu 2021.

    Yakomeje ati “Ibikoresho by’ingenzi bizakoreshwa muri izo gahunda turi guteganya, bimwe twatangiye kubitegura mwabonye ko harimo gahunda yo kwandika, gukora ubushakashatsi ku mateka y’imitegekere y’u Rwanda kuva igihe cy’ubukoloni cyatangira, kwandika amateka ya Ralga, n’ubuhamya bw’abayobozi kugira ngo bitazibagirana.”

    -  Iki kigo kizajya gihuza abantu bose bigeze kuba abayobozi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kigo kizaba ari urubuga rwiza ruzatuma ababaye abayobozi batibagirana ngo bagende bahere kuko nyuma ya manda yabo bazajya bakigumamo bakomeze kugira inama no gushyikirana n’abasimbuye.

    Ati “Ukaza hano mu nama warabaye meya hashize imyaka 20 ukahahurira na meya w’umwuzukuru wawe. Ibyo ni ibintu abantu bakwiye gutekereza kugira ngo abantu badatakarira aho ngaho hanze. Burya iyo umuntu atakiri mu nshingano hari igihe atabona umwanya wo gutanga igitekerezo, rero aba akeneye umwanya wo kongera guhura na bagenzi be.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye Ralga gukomeza kuba hafi y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikabubakira ubushobozi kugira ngo bakore akazi kabo neza ndetse bafashwe gukora abadakorera ku gihunga, kugira ngo inzego z’ibanze zo mu Rwanda zibe zihamye zidahuzagurika.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga yavuze ko guhugura abayobozi byo bigiye gutangira ariko kubaka iki kigo byo bizakorwa mu byiciro hakurikijwe uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.

    Gusa yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022 hateguwe arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki kigo cy’icyitegererezo.

    Iki kigo kigiye gusimbura icy’amahugurwa cya Ralga (Local Government Institute, LGI) cyari giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Rwamagana gitwaye arenga miliyari enye; zimwe mu nshingano zayo zo guhugura abayobozi zizahabwa Local Government Centre of Excellence, izindi zo gucunga abakozi b’inzego z’ibanze zihabwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi barangije inshingano zabo asaba Ralga gukomeza kubaba hafi no kubaka ubushobozi bw’abashya mu nshingano

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizahindura imikorere y’abakozi b’inzego z’ibanze

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne, ni we watangije Inteko Rusange ya Ralga ya 26 ku mugaragaro

    Ni inama yatanzwemo ubuhamya butandukanye bw’abayobozi aho ikigo cy’icyitegererezo kizajya gikusanya ubu buhamya kikabubika

    Inteko Rusange ya Ralga yahuje abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’intara kugera ku rw’umudugudu

    source : https://ift.tt/2ZulwWl

  • Akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu byiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bana bato:

    • Gukura neza: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana gukura neza haba mu gihagararo no mu mitekerereze.

    Imwongerera kandi imbaraga z’umubiri, ndetse no kutananirwa kw’ingingo z’umubiri.

    Imyitozo ngororamubiri ituma umwana yongererwa ubushobozi bw’imikorere myiza y’umutima, n’imyanya y’ubuhumekero, ari na byo bituma abasha kugira ibiro bikwiriye, isukari iri ku rugero nyarwo ndetse n’urw’ibinure mu maraso.

    Ibi kandi bifasha umwana kuzabasha guhangana n’indwara z’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije hamwe n’ubwoko bumwe na bumwe bwa Kanseri (cancer) mu gihe ageze mu myaka y’ubukure.

    • Gukomera amagufa: Imyitozo ngororamubiri ifasha umwana kutiremerera nk’igihe yurira ahantu cyangwa asimbuka ari byo binamufasha kongera uburemere bw’amagufa ye no gukomera kwayo.

    • Kwigirira icyizere: Abana bakora imyitozo ngororamubiri bibongerera ubushobozi bwo kwigirira icyizere ndetse no kubika ishusho nziza y’umubiri wabo.

    Bibafasha kandi kugabanya umuhangayiko (stress), n’ibimenyetso by’agahinda gakabije n’iby’ubwoba (anxieté).

    • Kubana neza n’abandi: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana kongera ubushobozi bwo kubana neza n’abandi. Kunyeganyega bituma ataguma atigunga bikamufasha kwisanga mu bandi.

    • Gutsinda mu ishuri: Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umwana gufata mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse no gufata ibyemezo byihuse.

    Abana bakunda gukina kandi bibafasha kugira imyitwarire myiza no kwiyumvamo ishuri bigaho, ibyo byose bigatuma babasha gukora neza.

    source : https://ift.tt/3mcPvKU

  • Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol bamwe mu bari k… – #rwanda #RwOT

    The Ben mu kiganiro yagiranye n’umushabitsi w’umunyarwanda ukomoka mu Rwanda ahazwi nk’i Kanombe, Gael Karomba, yavuze ibintu byinshi bitandukanye birimo na Album nshya isa n’iyarangiye uretse ko hari ibyo akinoza kubera icyubahiro aha abamukunda banishimira ibihangano bye. 

    Ati:”Ni umugisha w’Imana kwitondera ibyo nkora mu bundi buryo n’icyubahiro mbaha kubera icyizere abantu bampaye sinibaza ko ariko nari meze mbere singiye kukubeshya ariko iyo abantu baguhaye icyizere iyo abantu baguhaye icyizere cy’ikirenga uba ugomba gushimira abagushimiye.” 

    Akomeza agira ati:”Ndigutegura Album maze imyaka itatu ntasohora indirimbo nkunda rero kuzamura impano z’abantu bansabye ‘collabo’' Ashimangira kandi ko atari ukuzamura ababimusabye akunda no gufatanya n'abamaze kugerayo ahita akomoza kuri Rema n'indirimbo baherutse gukorana.

     Ati:'Mperutse gukorana na Rema wo muri Uganda iriya ndirimbo yari yarahozeho mbere y’uko ashstse ko dukorana ambwiye mubwira ko hari indirimbo yanditse mfite nta mpamvu yo gushaka iyindi ayumvise arayikunda kabisa harashya izo niza mvugo z'i Kigali.' 

    Aho niho Gael yahereye amubaza ku bijyanye no kuba yakorana n'abahanzi bakomeye, maze The Ben ati:'Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol uvuze ntibyagutungura usanze bari kuri Album nshya ngiye gushyira hanze igizwe n'indirimbo 12, 6 zo kuramya no guhimbaza Imana, 6 zisanzwe.' 

    The Ben ni umuhanzi wakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse nyina umubyara ni umukozi w'Imana ukomeye. Mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana agakorana n'abandi bahanzi barimo Tom Close, Bull dogg, Meddy, Kavuyo Scillah, Igor Mabano, Mike Kayihura, Yvan Buravan n'abandi.

    The Ben n’ubwo atatangaje itariki y’igihe azashyirira hanze Album ye y’indirimbo 12 ariko yavuze ko ari mu bihe bya vuba kandi mu byayitindije harimo n’icyubahiro aha abo agenera ibihangano bye dore ko gutanga ibinoze ari ikintu aha agaciro kurusha ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110752/tiwa-savage-ada-na-sauti-sol-bamwe-mu-bari-kuri-album-ya-the-ben-110752.html

  • Uyu ni we muntu wenyine ku isi utapfa guhitanwa n'impanuka y'imodoka ||ibidasanzwe wamumenyaho (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ku munsi twumva abantu batandukanye bahitanwe n'impanuka yaba iz'imodoka, indege, cyangwa ikindi kintu gishobora guhitana abantu.Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk'umuntu cyakozwe n'abahanga mu bya siyansi ,bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w'umuntu kugirango abashe kuba yarokoka impanuka yimodoka uko yaba iteye kose.

    Graham ni ikiremwa (robot) cyakozwe n'ikigo Transport Accident Commission (TAC) by'umwihariko abahanga barimo uwitwa patricia Piccinini ,Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye nimvune.Aba bihurije hamwe bakora ikiremwa kigamije kwereka isi ibikenewe ku mubiri wumuntu kugirango umuntu ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga impanuka.

    Aba bantu bakimara gushyira hanze iki kiremwa abantu benshi bahise bishima kuko bakekaga ko babonye umuti w'impanuka ariko kandi baje gusubiza amerwe mu isaho babo uburyo iki kiremwa giteye bishatse kuvuga kò kugirango ubashe kurokoka impanuka ugomba kuba uteye nk'iki kiremwa. Uburyo giteyemo nabwo buteye ubwoba ndetse benshi bakirukanka bakibonye.Bivuze ko umuntu uteye nkacyo ntawakongera kumwegera kuri iyi Si.Abantu bagaye ubu bushakashatsi bavuga ko nta gisubizo kirambye ku mpanuka cyabonetse.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-we-muntu-wenyine-ku-isi-utapfa-guhitanwa-nimpanuka-yimodoka-ibidasanzwe-wamumenyaho-amafoto/