Blog

  • Coup d'etat muri Sudan? #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize leta y'inzibacyuho muri Sudan, nk'uko amakuru avayo abivuga.

    Mu gitondo kare kare kuwa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n'abasirikare bataramenyakana.

    Hari amakuru avuga ko minisitiri w'intebe w'umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

    Nyuma yo gukura Omar al-Bashir ku butegetsi abasirikare bategetse ko bafatanya gutegeka na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok

    Nyuma yo gukuraho Omar al-Bashir mu 2019 abasirikare bategetse ko bafatanya gutegeka na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok

    Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru

    Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho.

    Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi.

    Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    SRC:BBC

    The post Coup d'etat muri Sudan? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/coup-detat-muri-sudan/

  • Afurika Yunze Ubumwe yasabye Igisirikare cya Sudan kurekura vuba na bwangu Minisitiri w’Intebe #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, Minisiteri y’Itumanaho muri Sudan yatangaje iby’ifungwa rya Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok n’abandi Baminisitiri bamwe bo muri Guverinoma ye.

    Nyuma y’iki gikorwa cyatumye abaturage ibihumbi birara mu mihanda bamagana ibya ririya fungwa rishobora kuvamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wamaganye kiriya gikorwa cyakozwe n’Igisirikare cyo muri Sudan.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango, rivuga ko Umuyobozi wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat yababajwe na kiriya gikorwa cyatumye ibintu bikomeza kuzamba muri kiriya gihugu.

    Iri tangazo rivuga ko Moussa Faki Mahamat ahamagarira impande zombi za Gisirikare n’iza Gisivile guhita zishyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ndetse n’itegeko Nshinga rya kiriya Gihugu.

    Rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arasaba ko habaho ibiganiro by’ubwumvikane mu nzira zonyine zo kurengera abaturage ndetse no kubahiriza ubutegetsi buteganywa na Demokarasi.'

    Risoza rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arahamagarira kandi kurekura abatawe muri yombi bose ndetse no kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Afurika-Yunze-Ubumwe-yasabye-Igisirikare-cya-Sudan-kurekura-vuba-na-bwangu-Minisitiri-w-Intebe

  • Haravugwa ihirikkwa ry'ubutegetsi / Coup d'Etat muri Sudani, bamwe mu bakomeye bafungiwe mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize Leta y'inzibacyuho muri Sudan, nk'uko amakuru avayo abivuga.

    Mu gitondo kare kare kuri uyu wa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n'abasirikare bataramenyakana. Hari amakuru avuga ko minisitiri w'intebe w'umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

    Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru. Abaturage baho nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Kuwa kane ushize ibihumbi by'abaturage bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum bashyigikira Leta y'inzibacyuho.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho. Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba. Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye Leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi. Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/haravugwa-ihirikkwa-ryubutegetsi-coup-detat-muri-sudani-bamwe-mu-bakomeye-bafungiwe-mu-ngo-zabo/

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo
    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo

    Ushinzwe serivisi y’ivugururamibereho mu bitaro bya Caraes Ndera, Nyirabakungu Pacifique, avuga ko mu myaka 25 amaze akora uwo murimo muri ibyo bitaro bakira abarwayi ingeri zose bazanywe n’imiryango yabo, abavuye hanze y’i gihugu, abazanywe na Polisi, inzego z’ibanze, abagiraneza ndetse n’abazanywe n’imiryango itari iya Leta.

    Mu gihe gito uyu muryango wahamaze uganirirwa ku mibereho y’abarwariye i Ndera, hagarutswe ku mbogamizi abakira aba barwayi bakunze guhura nazo.

    Nyirabakungu ati “Inshuro nyinshi duhura n’imbogamizi z’akato gahabwa abarwayi bo mu mutwe, imyumvire y’Abanyarwanda bamwe batarumva ko umurwayi wo mu mutwe yavurwa akoroherwa ndetse agasubira mu buzima busanzwe”.

    Avuga ko sosiyete Nyarwanda ikwiye guhindura imyumvire mbere na mbere igafasha uwabashije koroherwa kuko ibinini cyangwa inshinge ntibihagije, ahubwo hakenewe no kumwereka urukundo bityo akisanga mu bandi ntiyiyumvemo gutereranwa kuko bituma adakira burundu.

    Basuye abarwaye
    Basuye abarwaye

    Yongeraho ko hari n’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abazanywe kwa muganga “birashoboka cyane ko umurwayi azanwa kwa muganga afite ubwishingizi ariko ugasanga amikoro ye atamwemerera kwishyura 10%. Kuba afite umwenda umwe kandi akeneye guhindura undi mwenda, kubura itike imucyura igihe yorohewe, kutagira umusura, kutabasha kwivuza ubundi burwayi runaka”.

    Avuga ko abarwariye i Ndera baturutse hanze y’i gihugu akenshi bibagora kuko bahamara igihe kirekire batagira ababacyura i wabo kandi nyamara hakenewe ibitanda byo kwakiriraho abandi barwayi bashya barembye.

    Ati “Abarwayi baturutse hanze akenshi baza barembye bavuga indimi zitumvikana, nta mwirondoro, nta muryango, abo baratugora cyane. Abo barwayi nta bwishingizi baba bafite kandi nta nyunganizi bagira yo guha ibitaro”.

    Nyirabakungu avuga ko abazanwa na Polisi cyangwa n’indi miryango runaka iyo bagerageje kubasubiza muri iyo miryango yabo bamaze koroherwa, imiryango ntijya ibakira ahubwo ibasubizayo vuba iti mujyane umuntu wanyu.

    Babageneye impano zitandukanye
    Babageneye impano zitandukanye

    Avuga ko iyo mvugo idakwiye kuko umurwayi wo mu mutwe ari umuntu nk’abandi kandi ari uwa bose.

    avuga ko basuye abarwayi b’i Ndera nka bagenzi babo kuko bo babashije koroherwa kandi bazi agaciro ko kwerekwa urukundo, ariyo mpamvu bataje imbokoboko n’ubwo bidahagije, ariko ari igikorwa ngarukamwaka kugeza ubwo buri Munyarwanda wese azajya yumva ko uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi.

    Ati “Twazanye ibitenge makumyabiri (20) birimo bitatu bazabadoderamo imyambaro ibakwira, amasabune, amavuta yo kwisiga, Cotex n’ibindi”.

    Intego z’umuryango nyamukuru NOUSPR-Ubumuntu ni ugukora ubuvugizi no guharanira uburenganzira bw’abarwayi bo mu mutwe batabasha kwivugira.

    Umutesi yongeraho ko hakwiye ubuvugizi bwimbitse ku bijyanye n’imiti ihabwa abarwayi bo mu mutwe, ndetse no guhabwa agaciro aho bari hose. Asaba Leta ko muri Politike yayo ikwiye no gutekereza ku barwayi bo mu mutwe.

    Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose
    Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose

    Nyirabakungu Pacifique, asaba ko abarwayi bo mu mutwe borohewe bakwegerezwa ubuvuzi bahabwa bwaba ubw’imiti cyangwa se ibiganiro kugira ngo hatagira ucikiriza gahunda n’imwe ya muganga kuko utayikurikije yongera kuremba.

    Basaba sosiyete nyarwanda kudaha akato umurwayi wo mu mutwe worohewe, ntibamubone mu ishusho y’igihe yari arembye.

    Bamwe mu borohewe bagize umuryango uwo muryango, basaba ko bashyirirwaho imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwabo, ndetse Leta ikaborohereza kubona imirimo bisangamo kuko bafite ubumenyi butandukanye.

    Uyu ati “Nk’uko Leta ifasha abaturage batishoboye kujya mu byiciro biborohereza imibereho ndetse na gahunda zibafasha kubona amafaranga nka VUP, natwe nidufashe kuko akenshi twebwe twarize, imirimo twahawe ntitubashe kuyikora kuko duhabwa akato ngo turi abasazi”.

    Nyirabakungu Pacifique
    Nyirabakungu Pacifique

    Caraes Ndera kuri ubu bafite abarwayi 319, abamaze igihe kirekire harimo abaje mbere ya 1994 ni 52, abanyamahanga barimo bakaba 10.


    source : https://ift.tt/3ptHW4O

  • Urubyiruko rufite impano yo gushushanya no gukora ibibumbano rurasaba Leta kurwitaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihangano bye
    Bimwe mu bihangano bye

    Munyankindi Memento Clement ni umusore w’imyaka 23 uvuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano mu Mudugudu wa Makoko.

    Munyankindi arangije amashuri yisumbuye mu birebana n’amashanyarazi ariko iwabo mu rugo akora akazi k’ubugeni nk’uwakavukiyemo.

    Munyankindi aho avuka, abaturage baramutangarira kuko icyo abonye agishushanya ku mpapuro, cyangwa akagikora mu ibumba no mu biti.

    Ni impano avuga ko yavukanye kuko ibyo akora nta nshuri yabyizemo uretse kubyiyumvamo no kubikunda.

    Aganira na Kigali Today, Munyankindi avuga ko yifuza ubufasha bwa Leta mu kumufasha guteza imbere impano imurimo.

    Agira ati: “Ibyo nkora sinabyize gusa ndabikunda kandi n’aho ndi ni byo nkora, nifuza gufashwa ngateza imbere impano indimo bikazaba umwuga untunga, nkakomeza gushushanya nkoresheje ikaramu, kubumba no gusiga amarangi, nkakora inkuru ishushanyije ya ‘cartoon’ zamamaye, n’indi mitako yakoreshwa mu mahoteli n’ahandi mu birori bitandukanye.”

    Impano ya Munyankindi avuga ko yayitangiye akiri muto, ndetse agereranyije ubwo yari afite imyaka 8 bimwe mu bikorwa bye ngo byari bitangiye kwivugira.

    Ati “Nakundaga kubumba no gushushanya birenze ikigero narimo, nibuka iyo najyaga mu misa nkareba amashusho ari mu Kiliziya, natahaga nyigana, ndetse umunsi umwe nabumbye ishusho imeze nka padiri kandi na we ayibonye ambwira ko mfite impano ngomba kubyaza umusaruro. Aho ni ho nahise numva ko ibyo nkora ari byiza.”

    Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania
    Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania

    Munyankindi avuga ko n’ubwo yakoze ibyo gushushanya yishimisha, mu myaka ibiri ishize ngo nibwo yatangiye kubona akamaro k’ibyo akora.

    Ati “Ubu nibwo ndangije amashuri yisumbuye, ariko mu myaka ibiri nibwo natangiye kwita ku bugeni kandi ntangira gukuramo ubufasha, kuko abantu bansabaga kubakorera amashusho nkayakora kandi bakayashima.”

    N’ubwo yatangiye gukorera amafaranga, yumva atagarukira ku rwego ariho, ahubwo asaba Leta kumuba hafi ikamufasha guteza imbere impano yiyumvamo.

    Ati “Numva nakwiga ubugeni nkongera ubumenyi mfite nkagera ku rundi rwego, numva mfite inyota yo kugera kure mu gukora ubugeni no kubwigisha, hari abana bafite impano nkanjye kandi bakeneye kumenyekana no gutezwa imbere, numva mfashijwe nanjye nazafasha abafite impano kuyiteza imbere.”

    Avuga ko nubwo akora byinshi mu bugeni, ahawe amahirwe yo kwiga ngo yakwibanda ku kubumba ibishushanyo no gukora ibishusho mu mbaho.
    Iyo avuga imbogamizi ahura na zo, agaragaza ko muri zo harimo kubura ibikoresho bimufasha kunoza neza ibihangano akora nko gusena, gukubita ibumba hamwe n’igishoro. Icyakora ashyira imbere gushaka ubumenyi bwisumbuye ku bwo afite no kubona ibikoresho by’umwimerere.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro Eng. Paul Mukunzi avuga ko barimo gukora urutonde rw’urubyiruko rufite impano y’ubugeni kugira ngo bafashwe mu ngeri zitandukanye aho abashaka kwiga babafasha ndetse abandi bagafashwa gukora imishinga ibateza imbere.

    Agira ati: “Uyu twamujynaa mu ishuri ryacu rya Nyundo akongera ubumenyi, gusa twatangiye no gushaka n’abandi babishaka bafite ibitekerezo byavamo imishinga yagutse tukabahuza tukumva icyo twabafasha, hari n’amahugurwa y’igihe gito yabagirira akamaro. Ubu twandikiye ibigo byacu mu gihugu hose gukora urutonde rw’abakora ubugeni kugira ngo harebwe icyo bafashwa mu guteza imbere impano yabo.”

    Yakoze ikibumbano cy
    Yakoze ikibumbano cy’uyu mwana n’inkoko yari afite

    Ikigo cya RTB gifite inshingano zo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo
    kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

    Gifite n’inshingano zo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, guhuza no kwihutisha porogaramu n’ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro hamwe no kugira inama Guverinoma ku bikorwa byose bishobora kwihutisha iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

    Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto
    Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto

    source : https://ift.tt/3jwGZEW

  • Rwanda Mountain Gorilla Rally isize Carl Tundo yegukanye Shampiyona nyafurika (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru mu Rwanda ni bwo hasojwe isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, ni rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika muri uyu mukino, aho mu modoka 15 zari zitabiriye izabashije gusoza ari imodoka 11 gusa.

    Umunya-Kenya Carl Tundo wafashwaga naTim Jessop bari batwaye imodoka ya VW Polo, nib o baje kwegukana iri siganwa, aho bakoresheje isaha imwe, iminota 29, amasegonda 42 n’ibice 8, bakurikirwa na bagenzi babo nabo bo muri Kenya ari bo Patel Karan na Khan Tauseef.

    Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi
    Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi

    Ni isiganwa ryari ryatangiye Carl Tundo ahatanye n’abandi bakinnyi bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika, ari bo umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill wari ku mwanya wa kabiri n’umunya—Uganda Yasin Nasser.

    Nyuma yo kudasoza iri siganwa kwa Guy Botterill, byatumye Carl Tundo ahita anegukana iyi shampiyona ya Afurika mu gihe hasigaye isiganwa rimwe rizabera muri Afurika y’Epfo.

    Urutonde rusange nyuma y’isiganwa ryose

    1 Carl Tundo & Jessop Timothy (VW Polo) 01:29:42.8
    2 Patel Karan & Khan Tauseef (Ford Fiesta) 01:29:57.2
    3 Kimathi McRAE & Kioni Mwangi (Ford Fiesta) 01:40:17.2 01:40:17.2
    4 Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N11) 01:50:40.1
    5 Din Imtiaz & Alain Rukundo (Subaru Impreza N12) 01:51:24.0
    6 Wahome Maxine & Ayuko Linet (Subaru impreza N10) 01:52:25.6
    7 Nasser Yasi & Ali Katumba (Subaru Impreza GVB) 01:54:05.2
    8 Elefterios Mitraros & Paganin Paolo (Subaru Impreza N10) 01:55:14.6
    9 Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Mitsubishi Lancer Evo10) 01:56:24.4
    10 Jean Jean Giesen & Kevin Mujiji (Toyota Celica) 02:00:06.8
    11 Kanangire N Christian & Karingirwa Regis (Subaru Impreza GC8) 02:03:37.2

    source : https://ift.tt/3maImel

  • Padiri Dushimimana Fidèle yamuritse igitabo ku mikurire y’umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yise
    Ni igitabo yise ‘Kura Ujya Ejuru’

    Ni umuhango wabereye muri ICK riherereye mu mujyi wa Muhanga mu mpera z’icyumweru gishize, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abarimu muri Kaminuza, Abihayimana ndetse n’abashakashatsi banyuranye.

    Padiri Dushimimana, amurika icyo gitabo ku mugaragaro, yeretse abitabiriye uwo muhango ubufasha yiteze kuri icyo gitabo cye mu iterambere ry’imikurire myiza y’umwana, dore ko ari igitabo kivuga uko umwana akura mu gihagararo mu mitekerereze n’imibanire n’abandi.

    Ati “Iki gitabo kizafasha abasomyi kumenya ibiranga umwana muri buri kigero cy’imikurire, kumenya ibibazo ahura na byo mu mikurire ye n’icyo umwana yakorerwa ngo akure neza”.

    Arongera ati “Ni igitabo gikubiyemo ibisubizo bicukumbuye ku mikurire y’umwana, uruhare rw’imirerere n’imibanire y’ababyeyi ku mikurire n’imitekerereze y’abana”.

    Yagarutse ku mpamvu yamuteye kwandika icyo gitabo, avuga ko igitekerezo cyaturutse ku biganiro yagiye atanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, byavugaga ku mikurire y’umwana.

    Padiri Fidèle Dushimimana
    Padiri Fidèle Dushimimana

    Avuga ko ibisubizo by’abana ku bibazo yajyaga ababaza, byamugaragarije inyota bafite yo kumenya umwana n’imikurire ye, kugira ngo babashe kumurera neza.

    Ni ubushakashatsi bwashimishije abitabiriye uwo muhango, by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare, wavuze ko icyo gitabo kizafasha abaturage mu guteza imbere imikurire y’abana babo, dore ko ngo inshuro nyinshi ababyeyi bashyira imbaraga mu bijyanye n’imirire, bakibagirwa ko n’imikurire y’ubwonko ari ingenzi.

    Ati “Usanga igisubizo gishakirwa mu mata no muri shishakibondo gusa, ariko ikijyanye n’ubumenyi n’imfashanyigisho yafasha imitekerereze y’umwana, imyumvire n’imibanire ye n’abandi hakabamo icyuho. Akenshi turebera ku bigaragara, kandi hari n’ibitagaragara byakwangiza imikurire y’umwana mu gihe bititaweho”.

    Padiri Ntivuguruzwa Balthazar, Umuyobozi mukuru wa ICK, na we yashimye igitabo Kura Ujya Ejuru.

    Yagize ati “Iki gitabo gikubiyemo ubushakashatsi buzadufasha kubonera ibisubizo ibibazo by’ingutu bibangamiye uburezi”.

    Uwo muhango wari witabiriwe n
    Uwo muhango wari witabiriwe n’impuguke mu nzego zinyuranye

    Avuga ko kuva ICK yatangira muri 2003, itahwemye kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere abaturage.

    Ati “Iki gitabo na cyo kije gishimangira ubushake bwa ICK bwo kutaba Vuga numve gusa, kuko nk’uko babivuga mu kinyarwanda Kora ndebe iruta Vuga numve”.


    source : https://ift.tt/3GlBD9i

  • Rulindo: Umugore yasutsweho lisansi arashya arakongoka arapfa, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha RIB , rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gutwika umugore na lisansi agashya agakongoka , agapfa.

    Uyu mubyeyi witwa Mukagatare Clemantine w' imyaka 45 y' amavuko yari atuye mu Karere ka Rulindo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi yapfuye mu Cyumweru gishize nyuma yo guterwa n' umuntu utatangajwe maze amusukaho lisansi ubundi amutwika akoresheje umwambi w'ikibiriti.

    Nzeyimana Jean Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyorongi yabwiye igitangazamakuru umuseke dukesha ino nkuru ko icyo ari gikorwa cy' ubunyamaswa cyo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere kibaye muri ako gace.

    Dr Murangira B.Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko abantu batatu baturanye na nyakwigendera bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gufungwa. Ati'Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.'

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga dukura kuri kiriya kinyamakuru twavuze haruguru, ngo abaturanyi ba nyakwigedera ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bavuze ko yari yarigeze guhohoterwa ubwo yasambanyirizwaga umwana ndetse agakomeza gutotezwa ariko ntiyahabwa ubutabera.

    Bivugwa ko icyo gihe yagejeje ikibazo cye mu buyobozi ndetse aranishinganisha, ariko bamwe mu bari batawe muri yombi baza kurekurwa.

    Ngo abagize umuryango wa Nyakwigendera barasaba ko bahabwa umurambo ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha rwo rukavuga ko hagikorwa iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/25/rulindo-umugore-yasutsweho-lisansi-arashya-arakongoka-arapfa-inkuru-irambuye/

  • Ingabire Marie Immaculee anyita Interahamwe yigeze ambona kuri Bariyeri ?- Agnes yarakaye #rwanda #RwOT

    Tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2021, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC rwasohoye itangazo rimenyesha ko Nkusi Uwimana Agnes atakemerewe gukorera umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

    Iyi baruwa yazaga isubira iyo uyu Munyamakurukazi yandikiye ruriya rwego tariki 13 Nzeri 2021 arusaba kurusubiza ikarita y’ubunyamwuga yahawe na ruriye rwego.

    Gusa Nkusi Uwimana Agnes avuga ko atasubije iriya karita agamije guhagarika umwuga w’Itangazamakuru ahubwo ko yabitewe n’impamvu zinyuranye.

    Avuga ko yari amaze iminsi ari 'guterwa imijugujugu na Ingabire Mari Immaculee' kandi akaba asanzwe ari Komiseri w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ku buryo ari byo byamuteye impungenge agasaba ko baba bamubikiye ikarita ye y’umwuga.

    Ati 'Yari amaze iminsi angabaho ibitero ati 'Agnes ni Interahamwe’ ntiyambonye kuri bariyeri […] nkavuga nti 'uyu Mudamu Ingabire Marie Immaculee ari mu bakomiseri bari muri rwa rwego rwakagombye kutuvugira no kutubungabunga no kudukebura no kutugira inama, none ari kuri Twitter ari kumwe n’agatsiko k’abantu birirwa bangabaho ibitero na we ari kuntuka anyita Interahamwe, nti uyu ni we nzajya kwicara imbere ye nge kumwisobanuraho,…

    Ndavuga nti 'Non, ibi ntabwo ari byo, uru rwego nirubanze ruvugurure imikorere yarwo tumenye ko ruri hariya ruhagarariye inyungu z’abanyamakuru cyangwa ruhagarariye iza Leta.'

    IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingabire-Marie-Immaculee-anyita-Interahamwe-yigeze-ambona-kuri-Bariyeri-Agnes-yarakaye

  • Agahinda k'umugore wa Kobe Bryant wamenye iby'urupfu rw'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant, yavuze ko yamenye iby'urupfu rw'umugabo we abonye 'notifications' zivuga ngo “RIP Kobe” kuri telephone ye.

    Kobe, icyamamare muri Basketball yapfanye n'umukobwa we, Gianna wari ufite imyaka 13, hamwe n'abandi bantu barindwi mu kwezi kwa mbere 2020 mu mpanuka ya kajugujugu.

    Vanessa ari kurega uburangare no kwinjira mu buzima bwite ishami rya Los Angeles County Sheriff.

    Avuga ko abapolisi bakwirakwije amafoto ateye ubwoba y'ahabereye impanuka, harimo ay'imirambo ya Kobe na Gianna.

    Mu gihe yatangaga ikirego, Madamu Bryant yabajijwe igihe yamenyeye iby'iyo mpanuka.

    Yasubije ko yabwiwe n'umukozi ufasha umuryango wabo ko umugabo we n'umukobwa we bari mu mpanuka ya kajugujugu, ariko ko hari abantu batanu muri yo barokotse. Yibazaga ko abe bagomba kuba bari mu barokotse.

    Ariko ubutumwa bwahise butangira kwisuka kuri telephone ye. Mu nyandiko y'ikirego cye, Madamu Bryant agira ati:

    “Nari mfite telephone yanjye, kuko nariho ngerageza guhamagara umugabo wanjye, ariko 'notifications' zitangira kwisukiranya kuri telephone yanjye zivuga ngo 'RIP Kobe. RIP Kobe. RIP Kobe'.

    Yongeraho ati: “Ubuzima bwanjye ntabwo buzongera kuba uko bwahoze ntafite umugabo wanjye n'umukobwa.”

    Mu kwezi kwa gatatu, Vanessa yatangaje amazina y'abapolisi ba Los Angeles County avuga ko bakwirakwije amafoto ateye ubwoba y'ahabereye impanuka.

    Avuga ko umwe muri abo bapolisi yahaye umucuruzi wo mu kabari ifoto y'umurambo wa Kobe abandi nabo “bagakwirakwiza amafoto ababaje y'abana bapfuye, ababyeyi, n'abatoza”.

    Ikinyamakuru Los Angeles Times mu kwezi kwa kabiri 2020 cyavuze ko iperereza ry'imbere mu bapolisi ryasanze hari bamwe muri bo batanze amafoto y'imirambo y'abaguye muri iyo mpanuka.

    Vanessa Bryant ati: “Sinibaza ko bikwiriye ko uyu munsi mba ndi hano ndwana no kubaza abantu ibyo bashinzwe.

    “Kuko ntawe ukwiye kuba muri aka kababaro n'ubwoba bw'abe. Gutangaza ariya mafoto ntabwo byari ibintu byiza.”

    Vanessa avuga ko yari yasabye ukuriye abo bapolisi gukora ku buryo nta muntu ufotora ahabereye iyi mpanuka.

    Igipolisi cya Los Angeles cyanze kugira icyo gitangaza kuri iki kirego.

    Madamu Bryant avuga ko yabitse imyenda umugabo we n'umukobwa we bari bambaye ubwo bakoraga impanuka.

    Ati: “Kandi niba imyenda yerekana uko imirambo yabo yari imeze, sinibaza uburyo umuntu abura ubumuntu ntabubahe, agakwirakwiza ayo mashusho nk'aho ari inyamaswa ziri ku muhanda”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/agahinda-k-umugore-wa-kobe-bryant-wamenye-iby-urupfu-rw-umugabo-we-ku-mbuga