Blog

  • U Rwanda rwemeje amasezerano yo kurengera ibihangano mu by’ubwenge by’abatabona – #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano yasinyiwe muri Maroc mu 2013, asaba ko hashyirwaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.

    Umuhango wo gutanga inyandiko zemeza aya masezerano wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2021, i Genève aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi.

    Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, yahaye ikaze u Rwanda ndetse arwizeza ubufatanye mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda kugera ku makuru, ibikorwa by’umuco n’ibitabo cyangwa izindi nyandiko.

    Amb Rwakazina yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gutanga uburezi budaheza aho n’abafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutabona bagomba gushyirirwaho uburyo bubafasha mu kwiga. Ni ibintu asanga kwemeza amasezerano y’i Marrakesh ari igisubizo mu gukomeza urwo rugendo.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushima uruhare rw’ingirakamaro, amasezerano y’i Marrakesh azagira mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku nyandiko cyangwa ibindi bihangano.”

    Imibare igaragaza ko mu mashuri yisumbuye, umwana umwe muri batatu bafite ubumuga, afite ubwo kutabona, aho gushyirirwaho ibibafasha mu kwiga ari ukubaka ahazaza habo heza.

    Amasezerano ya ‘Marrakesh’ agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona, gusoma ibihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.

    Andi mahirwe yitezwe muri aya masezerano ni uko Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona bazabasha kugira uburenganzira ku bitabo biba biri mu macapiro y’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga.

    Ikindi kandi baba abana cyangwa abantu bakuru bafite ubumuga bwo kutabona, bafite uburenganzira bwo kwiga no kurengera uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge.

    Amb Rwakazina n’Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, bagiranye ibiganiro byibanze ku gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga no kugira uburenganzira ku bihangano byakozwe n’abandi

    source : https://ift.tt/3vLROYy

  • Prime Insurance igiye gutangiza ubwishingizi bwo kwivuza – #rwanda #RwOT

    Prime Insurance itera inkunga amarushanwa atandukanye muri siporo, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena baherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryegukanywe n’Umunya-Kenya Carl Tundo ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Imodoka 15 zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Afurika y’Epfo na Kenya, zose zari zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance ikorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu modoka (RAC) kuva mu myaka itatu ishize.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kuba abafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ari ukugira ngo basangire ibyishimo n’Abanyarwanda, ariko banabamenyeshe ko babashyiriyeho ubwishingizi bwo kwivuza buzatangirana n’umwaka wa 2022.

    Ati “Impamvu ni ukugira ngo twegere Abanyarwanda, twebwe nka Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda twifuza ko ibyiza Abanyarwanda bahura na byo natwe twabigiramo uruhare. Uyu mwaka twaje muri iri rushanwa icya mbere ari ukugira ngo twegere Abanyarwanda binyuze mu isiganwa ry’imodoka, tubabwire ko twabazaniye ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bwiza bwiyongera ku byo dusanzwe dukora.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka wa 2021 urarangira, dutangirane n’uwa 2022 dufite ubwishingizi mu kwivuza buzwi nka ‘Assurance Maladie’ cyangwa ‘Medical Insurance’. Ushaka kubufata aratwandikira, ashobora guca ku rubuga rwacu cyangwa akaza aho dukorera, buzatangira muri Mutarama 2022. Kugeza ubu iyo udusabye ibisabwa byose turabiguha, ndetse tukakugira inama y’ibyiciro wafatiramo ubwishingizi. Si ku bigo binini gusa kandi n’umuntu ku giti cye birashoboka.”

    Yavuze kandi ko bitakiri ngombwa kubona serivisi za Prime Insurance ubanje kugera aho ikorera kuko wifashishije ikoranabuhanga kuri telefoni cyangwa mudasobwa ugera kuri serivisi wifuza.

    Ati “Ikindi cyatuzanye ni ukugira ngo tubwire Abanyarwanda kandi ko igihe cyose ugize impanuka bifite aho bihuriye n’ibinyabiziga cyangwa gusiganwa mu modoka, aho wagirira impanuka hose, ntabwo bikiri ngombwa ko ufata urugendo rwawe ukava aho wari uri, ukaza aho dukorera. Iyo ufite ikoranabuhanga na internet, umenyekanisha impanuka uciye kuri www.prime.rw, ugakurikirana kuri buri cyiciro cyose kugeza wishyuwe, utiriwe uza kutureba.”

    “Icyo gihe icyo dukora ni ukukwishyura vuba, dushobora kukwishyura dukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti yawe cyangwa se ugahitamo ukaza tukagusinyira ‘chèque’”.

    Uramutse yongeyeho ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiliya ba Prime Insurance no kubegera aho bari mu bice bitandukanye.

    Ati “Ibi turabikora mu kurushaho kunoza serivisi duha abakiliya bacu no kugira ngo ibyo tubakorera, turusheho kubegera. Nta munezero ubaho nk’uwo dukura muri siporo. Iri rushanwa ryaherukaga mu 2019, ryari rimaze kwimurwa hafi inshuro ebyiri, nka Prime rero twongeraga kwishimana n’Abanyarwanda binyuze muri iyi Rally kandi twishimiye ko ku rwego rwa Afurika hitabiriye abahanga, turashaka kuba sosiyete y’ubwishingizi ikomeye mu gihugu, ariko turi no guteganya kwagura imbibi zacu bidatinze.”

    “Birashimishije kubona mu irushanwa ry’uyu mwaka nta mpanuka ikomeye yabayemo. Ni umunezero. Twishimiye kuba twarabaye muri iri rushanwa kandi tuzakomeza kubana na bo. Ni irushanwa rimenyekanisha igihugu cyacu kandi muri ibyo byiza tugomba kubigiramo uruhare.”

    Abajijwe impamvu Prime Insurance ikunze kugaragara mu marushanwa menshi akomeye mu gihugu, Uramutse Régis yavuze ko ikiba kigamijwe ari ugusangira ibyishimo n’Abanyarwanda kandi bakagira uruhare mu kugira ngo bagerweho n’umunezero wabyo.

    Ati “Ukwiye kugira ubwishingizi kugira ngo ubeho utekanye, wizeye ko icyakubaho cyose wahita usubira mu buzima busanzwe. Twitabira amarushanwa menshi kuko siporo ni igikorwa gikora ku mutima, ariko twe nka Prime twifuza kubana n’Abanyarwanda mu bihe byabo byiza.”

    “Uretse guha Abanyarwanda ubwishingizi, tugomba no kubafasha kubona ibyo byishimo, turi abaterankunga b’ayo masiganwa yaba Tour du Rwanda cyangwa Rwanda Mountain Gollira Rally ndetse bidatinze tuzaba turi mu bindi byiciro bya siporo kuko twifuza ko Abanyarwanda batugirira icyizere bagafata ubwishingizi iwacu, natwe tukabaha umunezero ubasanga iwabo.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere.

    Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance yaherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryasoje ku wa 24 Ukwakira

    Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 yitabiriwe n’abafana mu bice bitandukanye yakiniwemo mu Bugesera

    Prime Insurance yashimiwe nk’umuterankunga w’imena muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis (iburyo) hamwe na mugenzi we, bifotozanya igihembo bahawe

    Abakozi ba Prime Insurance bamwe n’Abanya-KenyaCarl Tundo na Tim Jessop batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    VW Polo ya Carl Tundo ni imwe mu modoka 15 zari zitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance

    source : https://ift.tt/3Cm8qZy

  • Yiciwe abana batanu n’umugabo: Uko “Mvura Nkuvure” yomoye ibikomere bya Tuyishime – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’abahurijwe mu mushinga wiswe “Kongera ubushobozi bw’umuryango mugari mu mibanire ifite ingufu n’ubwiyunge binyuze mu komorana ibikomere byo ku mutima (Reinforcing community capacity for social cohesion and reconciliation through Societal Trauma Healing”.

    Ni umushinga wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2020 ku nkunga y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

    Ku ikubitiro watangirijwe mu mirenge 15 yo mu Karere ka Bugesera, ahafashwe amatsinda abiri muri buri murenge. Yose hamwe ni 32, arimo 16 y’abakuru na 16 y’urubyiruko.

    Muri ayo matsinda yose, atatu arimo iry’abakuru n’iry’abato yo mu Murenge wa Mareba n’iry’urubyiruko ryo mu Murenge wa Musenyi, ni yo yamaze gusoza amasomo bahabwa amara ibyumweru 15.

    Tuyishime ni umwe muri abo. Imbere y’amagana yari yitabiriye umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho bafashanya komorana ibikomere byo ku mutima no kongera kwiyunga hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare (barimo n’ababifungiwe), yavuze aho yavuye nyuma yo gusigara ari wenyine abana bose n’umugabo be bishwe, kugeza ku munsi wa none abana neza n’abamwiciye.

    Ni urugendo yavuze ko rutoroshye ariko ashima Imana ko umutima ugenda uruhuka akumva afite icyizere. Yababariye abamuhemukiye ndetse asaba ko uwo mushinga wagezwa n’ahandi abafite ibibazo nk’ibyo yari afite bakabohoka.

    Byamugendekeye gute?

    Tuyishime yavuze ko mu 1990 yari afite abana batanu n’umugabo ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusize ari nyakamwe.

    Mu Ukwakira 1990 “ubwo bavugaga ngo [Fred Gisa] Rwigema yatabarutse” yari afite umuhungu wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

    Ati “Yageze mu rugo bavuga ngo ejo ni ukujya gushyingura Rwigema, turamubuza.”

    Icyo gihe ngo hari agasantere kitwaga i Bugande aho abaturage n’abanyeshuri bagombaga kwikorera umutumba “bakawushyira mu birago bakajya guhambayo Rwigema.”

    Uwo mwana na mukuru we bombi ntibagiyeyo kuko ababyeyi bari bababujije. Bukeye asubiye ku ishuri ngo mwarimu we yamukubise umugeri amuhuza n’igikuta amuvuna imbavu, ageze mu rugo arapfa.

    Ati “Icyo gihe nta n’aho kurega habagaho. Kwari ukubiganiraho n’uwo mwashakanye mukicecekera mukihangana.”

    Mu 1992, Tuyishime yatewe n’Interahamwe ziramuhohotera. Umugabo we yakomeje kumwihanganisha kuko yari yarahakuye n’uburwayi bukomeye, akamubwira ko iyo ari intwaro bakoresha mu bihe nk’ibyo.

    Bigeze mu 1994, ba bana bane bari basigaye nabo barishwe ndetse na se aricwa.

    Abo bana yari yarabasigiye umugore w’inshuti ye ngo abamuhishire nawe ajya guhishwa n’undi muntu wamufungiranaga mu nzu.

    Wa mugore yasigiye abana yarabishe maze Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside agiye kubamubaza amubwira ko “bahungiye muri Congo bari hamwe nabo, bagezeyo barababura”.

    Yarabyakiye ariko intimba ikomeza kuba yose kuko yari arokotse wenyine. Yavuze ko yabonaga ubuzima ntacyo busobanuye, nta na kimwe ashaka nta n’uwo ashaka kuba hamwe na we kugeza ubwo aho bari baramutuje yahimutse agahitamo kujya kuba mu kiraro yari yarubakiye umushumba w’inka yagabiwe muri gahunda ya Girinka.

    Hagati aho ubwo umubano we na wa mugore wamwiciye abana wari warakomeje basurana ariko ataramenya ukuri, kugeza igihe imirimo y’Inkiko Gacaca yarangiriye.

    Umunsi umwe wa mugore yakoresheje ubukwe asaba Tuyishime kuza kumusigarira kuri gahunda zo mu rugo. Bwarije barataha, ariko uko agenda akumva amajwi y’abana be bamuhamagara bamubaza ngo mama ko udusize.

    Ngo yabiganirije abo bari kumwe bamubwira ko yasinze. Yaratashye ajya mu rugo ariko amajwi akomeza kuyumva mu matwi ye, kugeza ubwo umwe mu bana ba wa mugore yamusuye akaza kumubwira ko aho “nyina akunda kunterekera intebe nkicaraho ari ho abana banjye bashyinguwe.”

    Ati “Naravuze nti ‘ubwo ni iby’abana ambwiye reka mpamagare undi muntu abimbwire neza.”

    Bageze mu rugo rw’uwo mugore ari kumwe n’uwari Konseye n’abari bashinzwe Gacaca mu Kagali arabatsembera. Byabaye ngombwa ko bacukura aho umwana yaberetse, babasangamo.

    Ngo ajya kubica yatetse ibiryo abishyiramo acide ariko abana be baburira abagombaga kubihabwa banga kubirya, abahamagariza igitero cy’abicanyi barabica babahamba aho.

    Mvura nkuvure yamugaruriye icyizere

    Tuyishime yasobanuye ko kwiyunga n’uwo mugore wamwiciye abana atabyiyumvishaga.

    Amaze kwinjizwa muri gahunda ya “Mvura nkuvure” yagiye abohoka aramubabarira kuko bari bayihuriyemo.

    Nyuma y’aho yaje kuba umwe mu bakuriye amatsinda ndetse agenda ashishikariza n’abandi kuyagana, baba abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bo yagiye kuzana ngo bayoboke iyo gahunda, harimo na Habinshuti Ezechiel wayoboye igitero cyamwiciye abana. Tuyishime yamushishikarije kuza atabizi ariko uwo mugabo we yibukaga ibyo yakoze ahubwo agakeka ko agiye kubiryozwa.

    Habinshuti ati “Naravuze nti ‘ubwo igihe cyanjye kirageze ngo mfungwe kubera ko wenda hari ibyo yamenye ntavuze.”

    Uyu mugabo yari yarabanje gufungwaho yarakatiwe imyaka 12 ariko arekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kuko yireze akemera ibyaha byose akanabisabira imbabazi.

    Nyuma y’amasomo akomeye bahawe muri ibyo byumweru 15, buri wese yashimangiye ko yabohotse kuko haba Habinshuti yahoranaga ikimukomanga ku mutima kuko atari yarabwiye uwo yahemukiye ko ari we wabikoze ngo anamusabe imbabazi. Tuyishime nawe ntiyari yakumvise ko kubana n’abandi hari icyo byamumarira.

    Ubu barahamya ko umusanzu wa “Mvura nkuvure” wagezweho kandi wigaragaza, bagasaba ko iyo gahunda yagezwa no mu tundi turere ku buryo n’abandi bagifite intimba bakwiyunga buri wese akabohoka.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrell, yashimye intambwe abahujwe bagezeho abibutsa ko “bagomba kubabarirana ariko bakibuka kuko ari cyo kizatuma amateka mabi adasubira ukundi.”

    Ati “Nta masomo dufite yo kwigisha uwo ari wese kuko natwe mu mateka yacu twakoze jenoside. Twakoresheje ubucakara Abirabura babarirwa muri miliyoni, tumara ibinyejana twica abantu batandukanye kubera ubwoko, aho utuye cyangwa idini. Gusa igihe cyarageze twanzura guhagarika guhigana twunga ubumwe ariko bushingiye ku kwibuka. Iyo ushaka kubaka ejo hazaza heza, ugomba kwibuka uko ahahise hari habi.”

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yatangaje ko gahunda ya “Mvura nkuvure” yashyizweho kugira ngo abagiye bakomeretsanya basubire mu mateka ariko bubake ejo hazaza.

    Yakomeje ati “Ubu umusaruro [wayo ni uko] abantu babana, bagakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere. Ntibirakira neza kuko ni urugendo ariko dufite ibyiringiro ko bizakira kandi ni twe tugomba kuvurana ubwacu.”

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Ati “Haracyakenewe gushyira ingufu mu bakiri bato, haba mu mashuri, amagereza no mu miryango. Niba ubu bafite ibikomere, bitavuwe babihererekanya mu bisekuru.”

    Kugeza ubu hari n’abavutse nyuma ya Jenoside n’abo yabaye bakiri bato bahura n’ingaruka zayo zibatera ibikomere.

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko yakuze atabana n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke bushingiye ku mateka. Se yari yararokotse Jenoside ariko nyina atari mu bahigwaga.

    Se yatoteje nyina bigera igihe arabata arigendera. Icyo gihe Muhoza yari afite imyaka 11 ava mu ishuri ngo afatanye na se kurera barumuna be. Byamuteye ibikomere kuko akora imirimo nk’iy’umugore ariko ubu ashima “Mvura nkuvure” kuko yamukuye mu bwigunge.

    Ati “Natinyaga kubwira abandi babyeyi ibibazo mfite ariko abo twahurijwe muri iyi gahunda turaganira bakanyomora ibikomere byo ku mutima.”

    Dr Nyirahabimana Jeanne wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba muri uwo muhango, yagaragaje ko kuba abo baturage barongeye kubana mu mahoro bakabwizanya ukuri kugira ngo ibikomere byabo bikire bitari kugerwaho atari gahunda ya “Mvura nkuvure”.

    Ati “Haba hari ahantu umuntu ari yigunze afite ibikomere atazi ko ashobora kubikira. Iyo habaye gahunda nk’iyi ituma agenda akumva abandi, akegera abakize, nawe biramufasha agatera intambwe.”

    Uretse gufasha abaturage komorana, iyo miryango inabafasha mu bundi buryo butandukanye bubateza imbere.

    Uyu munsi hatanzwe imitiba n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvumvu ku bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere nyuma yo kwiyunga.

    Bari basanzwe bafite ishyamba bateye, akaba ari ryo bazororeramo inzuki. Ibyo bahabwe byose hamwe bifite agaciro ka 5.367.000 Frw.

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Interpeace, agamije kwagurira gahunda ya “Mvura nkuvure” mu tundi turere dutanu turimo Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyabihu na Nyamagabe.

    Tuyishime Monica yasangije ubuhamya bw’uko yabohotse akababarira abamwiciye abana bane bakanamusahura imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yashimye intambwe abahujwe bagezeho

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yavuze ko komora ibikomere ari urugendo ariko hari ibyiringiro ko bizagerwaho

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye kubishyigikira

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, ubwo batangaga ibikoresho ku bavumvu

    Habinshuti Ezechiel abanye neza n’abo yiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubasaba imbabazi bakomorana ibikomere

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yamugizeho ingaruka kandi yaravutse nyuma y’uko iba

    Borrel yihanganishaga Tuyishime

    source : https://ift.tt/3mdY5sY

  • Gisagara: Abakoze Jenoside 90 basabye imbabazi abo biciye – #rwanda #RwOT

    Babivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021 ubwo basozaga ugendo rw’isanamitima bamazemo igihe kigera ku mwaka n’amezi umunani bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

    Muri bo harimo 25 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagera kuri 45 bayirokotse ndetse n’urubyiruko 20 rubakomokaho.

    Muri Gashyantare 2020 nibwo Itorero ADEPR ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara batangije umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye muri Jenoside bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

    Hakizamungu Joseph yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yiyemerera ko yishe murumuna w’umuturanyi we witwa Ndatimana Jean Bosco.

    Yafunzwe imyaka itandatu ariko amaze gufungurwa akomeza kugira umutima udatuje kuko atari yarasabye imbabazi abo yiciye.

    Ati “Nahoraga mfite ikibazo nkumva umutima uranshinja. Maze guhura na Ndatimana no kumusaba imbabazi yarazimpaye numva nduhutse ku mutima. Ubu tubanye neza nk’abaturanyi kandi turafashanya muri byose ntawishisha undi.”

    Ndatimana na we yavuze ko akimara kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yahoraga yigunze nta cyizere cy’ejo hazaza afite, ariko nyuma y’ibiganiro by’isanamitima yumvise ko agomba kubaho kandi akabana n’abandi neza.

    Ati “Badushyira mu itsinda mpura n’uyu mugabo wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wanjye, baraduhuza turaganira nongera kugarura agatima, bwa bwigunge bwari muri njye buragenda hazamo urukundo ngarura icyizere bituma mwisanzuraho ku buryo ubu tubana neza. Abana bacu baregenderana, dusabana umunyu nta kibazo rwose”

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha.

    Ati “Ibiganiro bikorwa bigamije gufasha buri wese kubona ububi bw’icyaha yakoze no gutera intambwe yo gusaba imbabazi. Ikindi ni uko byaruhuye n’abarokotse Jenoside”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi ari uwo kwishimira izo mbabazi zatumye bongera kubana neza mu mahoro.

    Hagamijwe gukomeza kubafasha kubana neza habayeho no kubashyira mu matsinda bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi bw’inzuki ndetse no kubitsa no kugirizanya amafaranga.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ibikorwa by’isanamitima babikoreye mu mirenge ya Kansi na Kigembe ariko bateganya no kubikomereza mu yindi mirenge y’Akarere ka Gisagara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi, asaba abakinangiye imitima guhinduka.

    Mu gusoza urwo rugendo habayeho no gushimirana bahana amatungo magufi nk’ikimenyetso cy’urukundo.

    Hakizamungu Joseph (wambaye umupira w’umuhondo) na Ndatimana Jean Bosco bavuze uko basigaye babana neza kubera inyigisho z’isanamitima bahawe

    Bahanye ihene nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye nyuma yo gukorana urugendo rw’isanamitima

    Abakoze Jenoside bongeye gupfukama imbere y’abo bahemukiye babasaba imbabazi

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi basaba Imana imbabazi ko batazongera guhemukira bagenzi babo

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3BfMvlA

  • Narihebye mbwira Imana ko yampemukiye cyane! Ariko nyuma y’myaka 12 Yesu yampaye urubyaro. Ubuhamya bwa Monique #rwanda #RwOT

    Mukarugwiza Monique ni umukristo, akaba umubyeyi w’abana 2, yamaranye umubabaro imyaka 12 kuko atari yabonye urubyaro. Mu bishoboka byose kwa muganga ntacyo batakoze, babwiwe ko byibura amahirwe ahari ashoboka ari uko bashobora kubyara rimwe mu myaka 50. Abashinyagura bo bemezaga ko kutabyara bituruka kuri Sida ndetse n’ubusambayi bw’uyu mubyeyi, ariko byari ibinyoma. Hejuru y’ubwenge bw’abantu babonaga bitashoboka, kubw’imbabazi z’Imana n’ubuntu bwayo yakoze ibirenze ubwenge bwacu, iha urubyaro Monique n’umugabo we.

    Uyu mubyeyi yahamije iby’iki gitangaza mu mashimwe menshi avuga ko muri urwo rugendo rwose Imana yabashoboje kwihangana, ntibajya mu bapfumu, nta waciye inyuma undi, byose abikesha ko byabaye ubuntu bw’Imana n’imbabazi zayo. Impamvu yabyo ngo ni uko hari ubwo yatentebukaga akabwira Imana ati' Nzakomeza ngukurikire ariko nzaba ndirira inyuma yawe, nta shimwe nzigera nguha rijyanye no kubyara!'

    Monique yabaye imfubyi ku myaka 13 kuko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abura n’abavandimwe be icyakora Imana itabura uko igenza yaje kurererwa kwa Nyirarume wamwitayeho uko yari ashoboye(Nawe arabimushimira). Amaze gushaka, Monique yumvaga ko umubabaro uzashirira mu rugo rwe, ariko byarushijeho gukomera Imana yemera ko anyura no mu kigeragezo cyo gutinda kubona urubyaro. Ibyo byatumye amagambo aba menshi, bitwa abarwayi ba Sida, bamwita umusambanyi,…

    Muri make ubuhamya bwa Monique

    Ati' Nakoze ubukwe nsa nk’ukiri muto, numvaga urugo ari umunyenga nigiriyemo, ariko hari irindi shuri nagombaga kwiga kugira ngo nzavuge Imana! Tukimara kubana n’umugabo, mu kazi ke hajemo impinduka ajya gukorera kure yo mu rugo, yajya aza nka rimwe mu kwezi umwaka wa mbere twabaye nk’abantu bafite urugo rutari hamwe. Ibyo rero byatumye mu mwaka wa mbere tutamenyerana neza, binatuma kandi iby’ishuri ryo gutinda kubona urubyaro tutabitindaho ngo tubone ko ari ikibazo. Mu 2005, umugabo yavuye ku kazi nyuma y’umwaka dushyingiwe araza tubana mu rugo nk’umugabo n’umugore.

    Nanjye naje kuva ku kazi 2006, mu rugo imibereho ijyanye n’ibifatika nkabona ntibisobanutse, nkajya njya kwisengera ngo Imana itubwire uko tubigenza, hanyuma Imana ikajya inyibwirira urubyaro! Kubera imibereho idasobanutse twarimo icyo gihe, byatumye dusa nkaho duhuze, noneho njye abantu bavuga umwana nti' Ese muragira ngo Imana iduhe abana muri ubu bukene?' Icyo gihe njye numvaga Imana itazanyima abana ariko nkagira ubwoba ko izabampa nshaje [Ubu iyo aza kubyara akimara gushyingirwa, imfura ye iba irimo gusoza amashuri yisumbuye]

    Nkabwira Imana nti umva rero, niba ushaka kuzangira nka ba Sara, bararambaga ubwo uziyaranje ungire muto niba ushaka kuzamumpa narabaye nka Sara mbashe kumurera!

    Igihanda cy’amagambo ngo: Barwaye Sida, Monique ni umusambanyi, ngo ni zo mpamvu zituma batabyara. Abashinyagura bagiraga bati' Nta marira y’uruhinja bazumva!'

    Hari umukozi wa Satani (Umugabo basengeraga hamwe) wari warayogoje abakobwa n’abagore abasambanya, nanjye nshyirwa kuri risite y’abo bavuze yasambanyije. Icyo kintu cyandijije amarira (Ibyo byabaye nkiri umukobwa, ariko bishibuka maze gushaka babonye tutabonye urubyaro). Umugabo wanjye yarashikamye kuko nta buhamya bubi yari anziho, uwo mushibuka Satani yaduteze ntiwahitanye urugo rwacu yaratsinzwe.

    Satani kandi yakoresheje abantu, batega undi mushibuka ko turwaye Sida. Ubwo Sida barayivuze, birashyushye birashyushye Sida iba Sida ku buryo nanjye nagendaga nkuma ndayirwaye! Umugabo wanjye yari ananutse [Ubu yarabyibushye] yigendera ameze nk’umuntu w’umufirozofe, atiyitayeho rimwe na rimwe bakabihuza. Batuvuzeho Sida ku buryo igihe cyose najyaga kwa muganga nahoraga mbabwira kwibuka gushyiramo ikizame cya Sida. Kubera ayo magambo yose n’ubukene twarimo, hashize imyaka 5 iby’urubyaro tutakibitindaho.

    Kera kabaye bisunze abaganga nabyo biba iby’ubusa!

    Mu mwaka w’2009, umugabo namusanze i Kigali nibwo twafashe gahunda tujya kwa muganga. Baduhaye randevu (Rendez-vous) ngeze yo nsanga ibyuma byagombaga kunkorera byapfuye. Bambwira gusubira yo bukeye nabwo nsanga ibyuma ntibirakira, bimara nk’iminsi nk’itatu kandi ibizame umudamu akorerwa biba ari mu minsi ibaze: Hari iminsi y’uburumbuke, uba ugomba kuza imbere yayo kuko iyo wageze muri iyo minsi bakagukorera icyo kizamini kiba gipfuye ntabwo kiba ari cyo. None njyewe ya minsi irarenga, sinanabikurikirana n’abaganga babinkoreraga ntibabyitayeho bahise bankorera.

    Nyuma y’icyumweru ibisubizo bije, muganga yatinye kubiduha aduha randevu mu rindi vuriro ritari iryo. Twamusanganye n’undi muganga, batubwira ibisubizo ariko bitaryoshye! Muganga ati ‘Bijya bibaho ko dutanga ibisubizo kandi mwembi bikaba bitari byiza’. Muganga yaduhaye ibisubizo adutandukanyije, njye ukwanjye n’umugabo ukwe. Yatubwiye ko mfite ikibazo, kandi ko n’umutware afite ikibazo, njye bahise bampa na gahunda yo kubagwa.

    Operation barayikoze basanga ndi muzima, ahubwo basanga ni ikosa ryabaye ku buryo muganga yahise anatanga itegeko ko ntawe uzongera kujya kubagwa atari we wamwisuzumiye. Icyakora nta muganga narenganya, ahubwo ni njye wari wakoze ikosa ryo kujya gupimwa ku gihe kitari cyo. Ibyo, Imana yabikoreraga kugira ngo menye uburyo nzasenga, muganga ahita anambwira ko hatazagira undi muntu n’umwe uzagira icyo ankorera kuko nta kibazo mfite.

    Ubwo ikibazo cyasigaye ku mugabo, ariko ibyo kwivuza twahise tubiparikira aho! Nubwo byari bimeze bityo, benedata benshi bakomeje kudusengera. Ubwo twariparikiye kugeza 2014 nyuma y’indi myaka itanu, twongeye gutekereza kubyo kutabona urubyaro. Hari ubwo nabyukiraga umugabo nti' Turajya kwivuza nibiba na ngombwa turasaba amadeni!' umugabo ati'Twasaba amadeni tukajya kwivuza hanze ntibinakunde, ubwo urumva utaba usigaranye umugabo w’umusazi?' byageze aho ndekeraho kwizerera mu kwivuza. Iyo myaka yose twayimaze nta rubanza ruza rw’umwana, ntabyo gucyurirana twagiranye n’umugabo wanjye.

    2014, twubuye gahunda yo kwivuza, biba iby’ubusa kuko Imana yagira ngo nidutanga ubuhamya ntibizitirirwe amaboko y’abaganga kandi koko haba bwa mbere kwa muganga cyangwa n’aho bwa kabiri nta muti n’umwe bigeze baduha. Twaragiye rero nabwo umuganga adusuzumye, yemeza cya kibazo. Mubaza niba nta kundi twabigenza ariko yansubije ijambo rimeze nk’inkota! Uwo muganga wari umunyamahanga yatubwije ukuri uko ibibazo biteye atabiciye ku ruhande, mubaza icyo twakurikizaho ambwira ko yatubonera abaganga: Abo biganye mu buhinde,…ubwo nari mubajije ibya fecondations (Uburyo bwo guhuriza hamwe intanga ngabo n’intangangore), muganga aransubiza ngo 'Mwayikoresha iki mufite?' 'Whith What?'

    Nyuma y’iyo myaka 10 nibwo twamenye neza ikibazo uko giteye, ko ntacyo abaganga babasha kudufata, ko njye n’umugabo wanjye ntacyo dufite cyabasha guhuzwa ngo havemo umwana. Kuva icyo gihe namenye ko isengesho ryagombaga guhinduka, nkabwira Imana ko yarema ibitariho. Mbwira Imana nti ugomba kuduha abana, hari naho nageze ndayimbwira nti ‘Nta muntu wigeze ubaho wampemukiye nkawe!’ ariko igihe kimwe ndi munzira ndimo njya ku kazi, Umwuka Wera aransanga arambaza ati' Imana wumva igufitiye ideni ngo wumve ko kuguha abana ari ideni igomba kukwishyura, mu byiza Imana ikugirira hari uruhare uba wabigizemo?'

    Numva ndihannye, numva Imana irakomeye menya ko ndi uwo gucishwa bugufi yo igashyirwa hejuru nubwo nkibabaye muri iyo myaka yari imaze kuba 11. Ariko nubwo nihannye naragarutse nyibwiza ukuri nti' Mana nkubwije ukuri yuko mbabaye cyane, kandi ni wowe wenyine ndeba kuko iki kibazo wagikemura” Nta handi nzajya (Haba mu bapfumu, kwishakishiriza,..) Oya nzaguma imbere yawe ariko umenye ngo nzagukurikira ndi wa mwana urira!

    2016 mu kwezi kwa 3 umuhanuzi yagarutse ku buhanuzi nari naramaze kugwiza, avuga kubyo kubona urubyaro. Ni ubwa mbere nari mubonye, ati'Ubu wowe uri nk’umugeni waritswe (Imyiteguro bakorera umugeni ugiye gushyingirwa), wirinde icyaha n’igisa nacyo, wirinde gukora ikintu cyangwa kujya n’ahantu utabajije Imana.

    Ugomba kugenda muri gahunda y’Imana! Ati’ Imana iraje iratunguranye, igiye gutungura Satani n’abadayimoni.’

    Yambajije uko byagenze ngo Maliya abyare, mubwira ko yasamye inda y’Umwuka Wera. Arambwira ngo njyewe sinzasama kubw’Umwuka Wera gusa, nzabyara ndi kumwe n’umugabo. Ibyo byanyongereye kwizera cyane!

    Mu kwezi kwa 6, nyuma yo gusenga cyane byamfashije gushikama, numva mu mubiri wanjye hari ikintu cyahindutse! Nyuma y’iyo myaka 12 nkajya mbibwira umugabo wanjye, nawe ati umenya warasamye. Yabivuga nkamucyahira hejuru kuko numvaga narikuye mu mubare w’ababyara.

    Numvaga ibimenyetso by’abagore batwite, haciyemo hafi ukwezi niyemeza kwisuzuma njyewe ubwanjye n’Imana, kandi nabikoze umugabo nawe ntamubwiye. Naguze utwo dupimisho muri farumasi, ntumarana nk’iminsi 3 naratinye kudukoresha numva narabihiwe ntashaka kongera kwibabaza. Umunsi umwe mu gitondo mfata icyemezo ndisuzuma, mfata ikizame cy’inkari nkimara gushyira mu gapimisho mbona uturongo tuzamutse twiruka!

    Nahise mera nk’umusazi, ndasakuza nti ndatwite, ndatwite! Ni nko kuvuga ngo “Nabyaye”, hafi yo kuvuga ko umwana yahageze. Umugabo yashigukiye hejuru, ati umenye ute ko utwite? Naho ntiyari azi ko maranye utwo tuntu igihe. Mbura amagambo yo kumubwira mba nk’ikiragi, ndaterura ndamuzanira nti irebere utwo turongo tubiri.

    Aho kwishima, numvise umubabaro[…Satani ni umugome] ndakarira Imana nyibaza impamvu yatinze kumpa umwana muri iyo myaka yose. Ariko yambwiye ko muri icyo gihe namaze mu bigeragezo sinasaze, siniyahuye, numvise nizemo ko icyo gihe cyose nabonye ineza y’Imana n’imbabazi zayo.

    Mukarugwiza Monique ubu afite ishimwe rikomeye ko yabonye urubyaro, afite abana babiri umuhungu n’umukobwa. Ahora avuga ineza y’Imana yabonye, dore ko hari nubwo Umwuka Wera yigeze kumuhata agatambutsa ishimwe rye muri Bank rwagati. Niba uri mu kigeragezo icyo ari cyo cyose, menya ko Imana idakiranirwa, komeza uyizere wirinde icyaha n’igisa nacyo (Umenye ko uri nk’umugeni waritswe) nta kabuza amasezerano azasohora. Shalom!

    Reba hano ubuhamya bwa Mukarugwiza Monique kuri Snai Tv: 😭😭IMYAKA irenga 12 Narihebye Mbwira Imana ko YAMPEMUKIYE Cyane|UKO NATABAWE Abaganga nabo Barumiwe!🤔

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Narihebye-mbwira-Imana-ko-yampemukiye-cyane-Ariko-nyuma-y-myaka-12-Yesu-yampaye.html

  • Ubwami bw’imyaka 1000 ni ubuhe, ese buzabaho koko? #rwanda #RwOT

    Ubwami bw’imyaka 1000 ni igihe Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo azamara ategeka ku isi. Hari bamwe babona iyo myaka igihumbi nkaho ari umugani. Abandi bayibona nk’ishusho ‘y’igihe kirekire’ aho kuba ubwami nyakuri buzamara imyaka igihumbi nyakuri. Nyamara, ubwo bwami buvugwa ko buzamara imyaka 1000 inshuro 6 zose mu gitabo cy’Ibyahishuwe (20:2-7). Iyo Imana iba yarashakaga kutubwira ‘igihe kirekire’, yari kubivuga nta kuzimiza, aho kubisubiramo inshuro 6 idategwa.

    Bibiliya itubwira ko ubwo Yesu azagaruka ku isi azahita aba Umwami wa Yerusalemu, ku ngoma ya Dawidi (Luka 1:32-33). Amasezerano atandukanye Imana yagiye igirana n’abantu agana ku kugaruka mu mubiri kwa Kristo, akaba Umwami ku isi. Mu isezerano Imana yahaye Aburahamu, harimo kugira ubutaka, urubyaro rwinshi n’umugisha wo mu Mwuka (Itangiriro 12:1-3). Isezerano Imana yahaye Mose ryarimo kubaha ubwo butaka bukaba ubwabo (Gutegeka 30:1-10). Isezerano Imana yahaye Dawidi ririmo ko Isirayeli izababarirwa – ari nabwo buryo bwonyine igihugu cyabona imbabazi (Yeremiya 31:31-34).

    Kugaruka kwa Kristo kuzahita kuzuza aya masezerano yose (ubu ataruzura), kuko Isirayeli izakoranyirizwa mu mahanga yatatanyijwemo (Matayo 24:31), yihane ibyaha (Zakariya 12:10-14) hanyuma igarurwe mu gihugu cy’abasekuruza babo, aho hazaba ari mu gihe cy’Ubwami bwa Mesiya, Yesu Kristo.

    Bibiliya isobanura neza ko muri iyo myaka ubwo bwami buzamara hazaba hari amahoro, ubuzima bwiza kandi nta ntonganya mu Mwuka. Hazaba amahoro gusa (Mika 4:2-4, Yesaya 32:17-18), umunezero (Yesaya 61:7, 10), kudamarara (Yesaya 40:1-2); nta bukene cyangwa indwara (Amosi 9:13-15, Yoweli 2:28-29). Bibiliya kandi itubwira ko abizera ari bo bonyine bazinjira muri ubwo Bwami. Kubera ibyo, iyo myaka izaba ari iy’ubukiranutsi busesuye (Matayo 25:37, Zaburi 24:3-4), kumvira (Yeremiya 31:33), kwera (Yesaya 35:8), ukuri (Yesaya 65:16) no kuzura Mwuka Wera (Yoweli 2:28-29).

    Yesu azategeka nk’Umwami (Yesaya 9:3-7, 11:1-10), anyuze muri Dawidi uzaba ariwe utegeka (Yeremiya 33:15-21, Amosi 9:11). Yewe, hazabaho abandi bayobozi batandukanye, n’ab’intara (Yesaya 32:1, Matayo 19:28), kandi Yerusalemu noneho izaba ariwo murwa mukuru w’isi.

    Ibyahishuwe 20:2-7 havuga igihe ubwo Bwami buzamara. Uretse n’ibyo byanditswe twavuze haruguru, hari n’ibindi byinshi bihanura iby’ubwo bwami buzabaho koko. Hari amasezerano menshi Imana yagiye itanga azuzuzwa gusa nuko habayeho ubwami nyakuri buzabaho bwa Kristo ku isi. Nta hantu na hamwe rero wahera uvuga ko ubwo Bwami ari ishusho cyangwa ari insigamigani ya Bibiliya; kandi buzamara imyaka 1000 yuzuye.

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubwami-bw-imyaka-1000-ni-ubuhe-ese-buzabaho-koko.html

  • Abari bagiye gusenya ishyaka Green Party ngo bakorana n’abarwanya u Rwanda babizeje akayabo #rwanda #RwOT

    Perezida w’iri shyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza atangaza ko uwitwa Mutabazi Ferdinand ari we muzi w’uriya mugambi mubisha.

    Mu itangazo ryo kwirukana bariya barwanashyaka ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, rivuga ko Mutabazi Ferdinand usanzwe atuye mu Karere ka Ruhango yigeze kwibeshyera ko yaburiwe irengera kubera imyenda abereyemo muramu we kugira ngo bigirwe impamvu za Politiki nyamara ari ubuhemu bwe.

    Dr Frank Habineza avuga ko nyuma y’uko uriya Mutabazi abonetse yagiye abeshya ko yafunzwe ku mpamvu za Politiki nyuma akaza gutangira kwinjira muri iriya migambi yo gusenya iri shyaka.

    Avuga ko nyuma bagiye bumva uyu Mutabazi 'Agenda ahamagara abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Uturere no ku rwego rw’Intara, ababwira ngo 'muze dukore irindi shyaka’ ngo 'ririya shyaka ryacu nta mafaranga rifite, ntabwo baduhemba twese’.'

    Dr Habineza atangaza ko bariya yahamagaraga, yageze n’aho ababwira ko afite miliyoni zirenga 100 Frw, ku buryo baramutse batangiye ishyaka, baba bakize.

    Mu bantu bivugwa ko Mutabazi yahise ageraho abasaba gusenya Green Party, harimo Tuyishime Deogratias, wanagize uruhare mu kwandika sitati y’ishyaka rishya bari bagiye gushinga.

    Yongeyeho ati 'Twagiye twumva ibintu bigenda bifata indi ntera. Bivuze ko yari afite abantu bamukoreramo ari muri twebwe, ashaka kugenda adusenya.'

    Dr Frank Habineza avuga ko mu bakekwaho gukorana n’uyu Mutabazi, barimo umutwe wa RNC uzwi mu barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko ari bo bashobora kuba baramwizeje amafaranga.

    Uyu muyobozi wa Green Party avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubwo Mutabazi yaburirwaga irengero, abantu ba mbere babitangaje ari Ikinyamakuru kitwa Abaryankuna cya Cassien Ntamuhanga wo muri RNC.

    Yagize ati 'Ikinyamakuru kitwa Abaryankuna ni bo bahise bakora intabaza vuba cyane bashinja Leta kuba ari yo yabikoze, ko ntacyo ishyaka Green Party turi kubikoraho, ko umuntu bagiye kumwica. Nyamara twari twahagurutse.'

    Dr Frank Habineza avuga ko nka Komite nyobozi y’ishyaka batari gukomeza kurebera ibikorwa nka biriya akaba ari yo mpamvu bafashe uriya mwanzuro wo kwirukana bariya barwanashyaka kandi ko nta gikuba cyacitse kuko bo bakumiriye icyaha kitaraba

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abari-bagiye-gusenya-ishyaka-Green-Party-ngo-bakorana-n-abarwanya-u-Rwanda-babizeje-akayabo

  • Uwibye Producer Clement Miliyoni 1,9Frw yakatiwe imyaka 9 n’ihazabu ya Miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwaregwamo abantu batatu barimo uwitwa Ndahiro Eric ari na we wahamijwe ibi byaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wanasabwe gusubiza ariya mafaranga.

    Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Mbere tarki 25 Ukwakira 2021, rwaregwamo bariya bantu ku byaha byakozwe muri Kanama 2019.

    Bariya bantu bashinjwaga n’Ubushinjacyaha, batangiye gukurikiranwa ubwo Ishimwe uyobora Kina Music Ltd yaregaga uwitwa Mukeshimana Honorine ko yamwibye Chequier akajya kuri konti akibaho amafaranga angana na 1.925.00Frw.

    Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n’abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

    Yavuze ko ari bo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n’umugore w’umwe muri bo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko munsi Ishimwe yibiweho amafaranga telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye 'Sim Swap’ abikora afatanyije na Ndahiro na Mukeshimana.

    Ibi babitewe n’uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye.

    Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

    Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwaho icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa.

    Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe abisabwe na Ndahiro.
    Niyonsenga na we yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n’uwo yari azi ko ari we nyirayo.

    Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe.

    Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

    Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk’uko byagaragajwe na nyirayo.

    Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

    Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ariwe Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.

    Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk’uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n’indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby’umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n’icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwibye-Producer-Clement-Miliyoni-1-9Frw-yakatiwe-imyaka-9-n-ihazabu-ya-Miliyoni-5

  • Abapolisi 35 bahuguwe ku kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguwe ku bitera inkongi, gukumira inkongi, kuzimya inkongi hifashishijwe ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi.

    Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

    Yagize ati” Ubumenyi muhawe ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi k’umutekano. Murasabwa guhora mubyibuka kandi mubikoresha kugira muzabashe kuzuza inshingano za buri munsi.”

    Umwe mu bahuguwe, SGT Jean Damascene Uwizeyimana yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye ayo mahugurwa.

    Yagize ati” Twigishijwe ibintu byinshi twunguka ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano zacu. Turashimira ubuyobozi bwacu kuba barateguye aya mahugurwa kandi turabasezeranya kuzakoresha neza ubu bumenyi duhawe.”

    Aya mahugurwa yari inshuro ya kabiri ahawe abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro, aya mbere yari yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021 hari hahuguwe abapolisi 36.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3pDYFlZ

  • Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa yongerwaho hegitari zisaga 3,700 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y
    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y’Ibirunga igomba kwagurwa zikisanzura

    Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero.

    Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe yo kuyagura izaba igezweho, ngo bizazamura ubukungu bihereye ku baturage.

    Yagize ati “Igikenewe ni uko Pariki igira ubuhumekero buhagije, bworohereza inyamaswa kuyibamo zisanzuye, zitagira ibyo zangiza by’abaturage nk’uko hari aho tubibona ubu. Igihe umuturage azaba abayeho ibye bitekanye, na we kandi akabaho yirinda kugira ibyo yangiza byo muri Pariki, yaba Pariki ubwayo ndetse n’umuturage ubwe, icyifuzo ni uko bibana nta kibangamiye ikindi”.

    Ati “Ubuso bwa Ha 3,740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nibwo duteganya kuzaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600. Bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho amazu y’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo duteganya kubaka, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga, aho tunateganya ko izababyarira inyungu iruta ituruka mu byo bakora ubu”.

    Kwagura Pariki y
    Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizatuma ibona ubuhumekero buhagije

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yemeza ko ibi bizafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage.

    Yagize ati “Turashima Leta yatekereje ko Pariki irushaho gutezwa imbere, ariko by’umwihariko no kuba yaratekereje ku bayituriye, bagashyirwa imbere mu kubigiramo inyungu nyinshi, kuko ingurane bateganyirizwa, yiyongeraho kubatuza heza mu mazu bazubakirwa, yujuje ibyangombwa nkenerwa ndetse n’indi mishinga ishamikiyeho kuri ibyo bikorwa. Tubibonamo igisubizo kirambye ku mpande zombie, hagati y’umuturage na Pariki ubwayo”.

    Mu biganiro byabaye ku wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, bigamije gusobanura imiterere y’uyu mushinga, byahuje RDB, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye zo mu Turere twa Musanze na Burera, zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga, hari bamwe bagaragaraje impungenge z’igabanuka ry’umusaruro, cyane cyane w’ibirayi n’ibireti, uturuka mu gace Pariki izagurirwaho, icyakora Ikigo RDB kibizeza ko umushinga utaziye kugira ibyo uhagarika, cyangwa ngo ugire ibyo usubiza inyuma.

    Abaturage basabwa kuwushyigikira, kuko ingagi n’izindi nyamaswa ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ubwo bizaba bibungabunzwe mu buryo burambye, bizarushaho kwiyongera, binafashe kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho, cyane cyane rikorerwa mu bice byegereye Pariki.

    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange
    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange

    Umushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ushyirwa mu bikorwa mu byiciro bizamara igihe cy’imyaka 10. Ubu inyigo yawo irimo kugana ku musozo, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga 2022 uzahita utangirana n’icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ryawo.


    source : https://ift.tt/3BrK93b