Blog

  • Nana umugore wa Nick muri City Maid agiye kurongorwa n’umusore uba Belgique #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe kubera ubuhanga bwe mu gukira film.

    Ubu amakuru aravuga ko agiye gukora ubukwe n’umusore usanzwe uba mu Gihugu cy’u Bubiligi bamaze imyaka itatu bakundana.

    Amakuru yizewe avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2021 mu gihe ibirori byo gusezerana mu rusengero bizabera mu Bubiligi.

    Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by’ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

    Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi.

    Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

    Nana kandi asanzwe ari umushabitse mu bijyanye no kwambika abantu aho afite iduka ry’imyenda rizwi nka Nana Fashion Shop.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nana-umugore-wa-Nick-muri-City-Maid-agiye-kurongorwa-n-umusore-uba-Belgique

  • Uburayi bwiyemeje kuziba icyuho mu kubona inkingo za Covid-19 muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wavuze ko icyuho kiri mu kubona inkingo  za COVID-19 muri Afurika, ugereranije n'uburayi kigomba kugabanuka.

    Umunsi wa kabiri w'inama yo ku rwego rw'abaminisitiri ihuza umuryango w'ubumwe bw'u Burayi n'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe, nayo yabereye mu muhezo ariko abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bigize iyo miryango, nibo bari batahiwe kunononsora ingingo zaganiriweho n'abatekinisiye ku munsi wa mbere w'inama.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr Vincent Biruta yavuze ko ingingo zari ku murongo w'ibyigwa, zitanga icyizere mu kuvugurura umubano w'amateka w'imigabane yombi.

    Ati 'Ingingo zo kuganiraho muri iki gitondo ni ingenzi cyane ku hazaza h'umubano wacu, ukeneye kongera gutekerezwaho no kunozwa mu buryo burushijeho kungana ko mpande zombie.'

    Afurika n'u Burayi ni imigabane yombi yatewe n'icyorezo cya Covid-19 cyimaze imyaka ibiri irenga kiyogoza Isi, ariko ingaruka zacyo n'uburyo bwo kugihashya byarasumbanye ku migabane yombi.

    Bwana Joseph Borrel umuyobozi ushinzwe ubunyi n'amahanga mu muryango w'ibihugu by'iburayi yagaraje ko kuva Covid-19 yatera Isi, u Burayi aribwo bwaje ku isonga mu kurinda abaturage bayo ndetse hanakorwa ibishoboka, ngo bigere ku Isi yose n'ubwo bitagenze uko byari byatekerejwe.

    Ati 'Igihe icyorezo cyatangiraga, Uburayi bwabaye umugabane wa mbere washyizeho uburyo bugaragaza ubufatanye n'Isi by'umwihariko n'Afurika. Twashyizeho uburyo bwo gutabara abaturage bacu, ariko tubibangikanya no gushyiraho uburyo bw'uko ibisubizo twabonye bigera ku Isi. Ibi ntabwo byagenze nk'uko twabishakaga ariko twagaragaje uruhare rwacu.'

    Umugabane w'Afurika wumvikana nkugiteze ubufasha ku mugabane w'u Burayi mu guhangana n'ingaruka za covid-19, harimo no kubona inkingo zihagije zo gukingira abanyafurika, bataragera nibura no ku 10% by'abaturage bose bakingiwe.

    Dr Monique Nsanzabaganwa ni visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe.

    Ati 'Nk'uko twabibonye mu minsi mike ishize, kubona inkingo za covid-19 biracyari ingorabahizi, abatagera ku 6%  by'abaturage b'umugabane w'Afurika nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye. Turateganya ko ibihugu bigize umugabane w'umuvandimwe wacu, bizadushyigikira ku busabe twamaze gutanga ku muryango mpuzamahanga w'ubucuruzi.'

    Igereranya risanzwe rigaragaza ko umugabane w'Uburayi uvuga ko ari inshuti y'Afurika hari ibihugu byawo byamaze gukingira covid-19 ku rwego rwo hejuru, ku buryo byarenze bikanakingira abaturage babyo batari bafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na Covid-19, nyamara Afurika igihanganye no kubona uko ikingira abafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.

    Bwana Joseph Borrel ushinzwe ububanyi n'amahanga mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi, arazirikana ko hari icyuho mu gusangira inkingo hagati y'imigabane yombi y'inshuti, agasanga gikwiye gukurwaho vuba.

    Yagize ati 'Hari icyuho kigaragara ku birebana n'ikingira ugereranije Afurika n'Uburayi. Icyuho ni kinini, tugomba gukorera hamwe neza mu kuziba icyo cyuho, kandi tukabikora vuba. Ndatekereza ko ibyo ntakibazo kibirimo, ahubwo ikibazo ni gute?'

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uvugako watanze Miliyari 3 z'ama-euro mu mugambi wo gusaranganya inkingo uzwi nka covax, unongera unatanga miliyoni 100 z'ama-euro mu bikorwa byo gukingira ku mugabane w'Afurika.

    Mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ibihugu bikwiye gukingira 60% by'abaturage babyo, hari ibihugu by'u Burayi byarengeje iryo janisha nk'Ubutariyani bageze ku gipimo cya 71% bakingira abaturage babo mu gihe u Budage n'Ubwongereza barengeje 60%.

    Tito DUSABIREMA

    The post Uburayi bwiyemeje kuziba icyuho mu kubona inkingo za Covid-19 muri Afurika appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/26/uburayi-bwiyemeje-kuziba-icyuho-mu-kubona-inkingo-za-covid-19-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburayi-bwiyemeje-kuziba-icyuho-mu-kubona-inkingo-za-covid-19-muri-afurika

  • The Ben uherutse kugirana ibihe byiza na Diam… – #rwanda #RwOT

    Mu ijro ryo kuri uyu wa Mbere The Ben yashyize ifoto kuri instagram ye ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe ari kugenda ubona ko ari ahafatirwa indege, n’indi yicaye mu ndege afotora imbere ye maze yandika ijambo Dar ashyiraho ibendera rya Tanzaniya n’akamenyetso k’indege.

    The Ben aherutse gusangiza abakunzi be amashusho amugaragaza yagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz hakekwa ko yaba ari nayo mpamvu yahise ajya muri Tanzaniya gukora imwe mu mishinga byigeze kuvugwa ko bari gukorana.

    The Ben kandi aherutse kwifashisha urukuta rwe rwa Facebook arandika ati: 'Vuba turabona ibiremereye”, aha yavugaga Album amaze igihe ategura na cyane ko hejuru y'aya magambo yongeyeho ifoto imugaragaza ari kumwe n'abahanzi Ben Pol na Juma Jux. 

    Album ye nshya agiye gusohora, hari amakuru avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranye na Diamond, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye 'Can't get enough' Ben Pol na Juma Jux

    Biravugwa ko Otile Brow nawe yaba ari kuri iyi Album ya The Ben

    Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020 ariko The Ben avuga ko yafashe umwanya ko kuyitegura kugira ngo izaze ifite umwimerere wayo. Mu kiganiro 'Samedi de Tente' cya Radio Rwanda, The Ben yigeze gutangaza ko urubuga rwa 'iTunes' rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy'uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

    Yagize ati 'Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo, gushyira indirimbo kuri 'iTunes' bisa nka 'application'. 

    The Ben yabanje kugaragaza Ben Pol na Juma Jux nka bamwe mu bazagaragara kuri iyi Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110799/the-ben-uherutse-kugirana-ibihe-byiza-na-diamond-platnumz-ari-kubarizwa-muri-tanzania-110799.html

  • Basomanye! Juno Kizigenza yasohoye indirimbo… – #rwanda #RwOT

    “Away” ni indirimbo imaze amezi ane isohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri na magana atanu barenga, ikaba ari nayo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bafite yarebwe cyane mu gihe gito.

    Nyuma y’iyi ndirimbo habaye ibidasanzwe kuko urukundo rwa Ariel Wayz na Juno rwaravuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko aba bombi bagakunda guhakana ko bakunda ahubwo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

    Mu mashusho yasohotse mu ijoro ryo kuwa 26 Ukwakira 2021, Juno Kizigenza yifashishije Ariel Wayz mu ndirimbo Birenze iri kuri Album ye 6Kg maze basomana bya nyabyo muri ayo mashusho.

    Mu kiganiro Juno Kizigenza yahaye InyaRwanda yavuze ko ubu yatangiye gusohora amashusho y’indirimbo ziri kuri Album ye 6Kg we agereranya n’ibiro bitandatu maze azitura abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kumushyigikira.

    Yagize ati” Kuri Ep yanjye y’ibiro bitandatu nk’uko nabikubwiye natekereje ubuzima busanzwe, urukundo, ibibazo bitandukanye ubu nkaba natangiriye ku ndirimbo Birenze.”

    Indirimbo “Birenze” kugeza ubu imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 21 mu gihe kitageze no kumasaha 10 imaze isohotse

    Amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats naho amashusho afatwa na Nkotanyi Frery umwe mu bamenyerewe ndetse bagezweho bitewe n’ubuhanga afite mu gutunganya amashusho, ibirungo biterwa na Kundwa Nadine (MIO Beauty) unabarizwa muri Kigali Protocal n’abandi barimo ba Pacifique, 2Saint, Boychopperworks, Jado,Jay P na Yvan Mugisha.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BIRENZE YA JUNO KIZIGENZA

    Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwamaze gufata indi ntera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110792/basomanye-juno-kizigenza-yasohoye-indirimbo-birenze-yifashishijemo-ariel-wayz-yita-inshuti-110792.html

  • EIB yahaye Banki ya Kigali miliyoni 40 z’Amayero yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y
    Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y’iyo nkunga

    BK ni yo izanyuzwamo igice kinini cy’ayo mafaranga kuko izahabwa miliyoni 40 z’Amayero, kugira ngo abafite ubucuruzi bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 baze gufatamo inguzanyo.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yahaye ikaze gahunda EIB ifite yo gutera inkunga abikorera bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (n’u Rwanda by’umwihariko), ikaba iteganya kubagenera igishoro cya miliyoni 175 z’Amayero, mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

    U Rwanda rubaye igihugu cya mbere mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyungukiye muri iyi gahunda ya EIB igamije guteza imbere ubucuruzi mu gihe kirekire.

    Dr Ndagijimana yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubucuruzi bw’u Rwanda bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu. Ubufatanye hagati ya Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Banki ya Kigali (BK) hamwe na KCB Rwanda, buzatuma ishoramari rikomeza, cyane ko ari ubufasha bwagenewe ubucuruzi burimo abagore n’abakobwa.”

    Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Thomas Östros avuga ko aho COVID-19 yadukiye, iyo banki yakoranye n’ibigo by’imari muri Afurika kugira ngo ubucuruzi butadindira burundu, hakabaho gutakaza imirimo kwa benshi.

    Östros ashimangira ko amasezerano we na MINECOFIN bashyizeho umukono kuri uyu wa Mbere, akubiyemo inkunga igenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore hamwe n’izahabwa ibigo biteza imbere ubukungu budaheza umugore.

    Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Diane Karusisi, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mishanga y’abakobwa n’abagore by’umwihariko kugira ngo ibashe kongera gukora nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Ati “30% by’aya mafaranga azatangwa mu bigo biyobowe n’abakobwa cyangwa abagore, tuzi ko hari abagore benshi bari mu bucuruzi, akenshi ntabwo babonaga inguzanyo ihagije. Rero amafaranga azajya muri ibyo bigo bito n’ibiciriritse, azabafashe kugira ngo ubucuruzi bwabo bwongere gukora neza butere imbere.”

    Banki ya EIB isanzwe ifite ibikorwa itera inkunga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1977, aho imaze gutanga inkunga ingana na miliyoni 206 z’Amayero ku mishinga y’abikorera n’iya Leta.


    source : https://ift.tt/3vJj1es

  • Nyagatare: Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura, inzu 122 zivaho ibisenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hegitari 600 z
    Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura

    Ntakirende Ernest wo mu mudugudu wa Rushashi, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yari afite ibigori bihinze kuri hegitari imwe akaba yari yashoyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 320.

    Ati “Twahuye n’ibibazo niba ari isi yaturangiriyeho ntabwo mbizi. Haguye urubura rwonyine rukamye muri iki gitondo, rwangije imyaka yose ni intabire gusa. Mwadukorera ubuvugizi Leta ikagira icyo idufasha kuko ni urupfu.”

    Avuga ko yari yarakoresheje imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire yiteze umusaruro mwinshi none ngo ntazi uko azabigenza ngo yishyure amadeni ndetse abashe no gutunga umuryango we.

    Agira ati “Mfite umwana wiga nibwo atangiye umwaka wa kane, sinzi ubutaha ikizamusubizayo. Nafashe amafaranga mu matsinda nzi ko nzishyura ku musaruro none wose uragiye. Rwose bakwiye kudufasha tukabona igishoro cyacu ahandi umuntu agapfundikanya.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko bagiye kuvugana n’abafatanyabikorwa bagurisha inyongeramusaruro bakazishyura nyuma y’igihe ari uko bejeje.

    Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gufatira ibihingwa ubwishingizi kuko hari abahinzi benshi batabikozwa nyamara bubagoboka igihe bahuye n’ibiza.

    Ati “Turi mu bukangurambaga ariko abahinzi bacu ntibarabyumva neza. Iri ni isomo rero tugiye gukoresha imbaraga mu bukangurambaga abahinzi bitabire ubwinshingizi bw’ibihingwa kugira nihaza umwuzure, urubura n’izuba babone ingurane.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imicungire y’ibiza, Nirere Samuel, avuga ko urubura rwangije hegitari 600 z’imyaka igizwe n’ibigori, ibishyimbo, inyanya, ibirayi, urutoki n’ibisheke mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama.

    Inzu 122 zivaho ibisenge
    Inzu 122 zivaho ibisenge

    Avuga kandi ko uretse urubura rwangije imyaka, umuyaga na wo wasambuye amazu 122 mu mirenge itandatu ariko cyane mu mirenge ya Nyagatare, Rukomo na Gatunda.

    Yongeraho ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo abasenyewe babone isakaro ndetse n’abo imyaka yabo yangiritse habe haboneka ababagobokesha ibiribwa mu gihe iyabo yangiritse ntacyo babashije gusarura.


    source : https://ift.tt/3BguQtK

  • Sudan: Abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi bakomeje kuhasiga ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigaragambya biraye mu mihanda kuva ku wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile, bafunga abanyapolitiki bakuru mu butegetsi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

    Bitangazwa ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum, bagata muri yombi abategura imyigaragambyo baho.

    Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganywe n’ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z’Amadolari yari agenewe Sudan.

    Jenerali Abdel Fattah Burhan wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, yavuze ko gusubiranamo kwa rwihishwa kw’abanyapolitiki, ari ko kwatumye igisirikare gifata ubutegetsi.

    Ikinyamakuru BBC Kivuga ko kuva mu myaka ibiri ishize, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage n’ubundi, Omar al-Bashir ubwo yahirikwaga n’igisirikare ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, abategetsi b’abasivili na bagenzi babo b’abasirikare bakomeje gushyamirana.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, biravugwa ko ari munsi wa kabiri hari kuba imyigaragambyo ikozwe n’abaturage, yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ubwo umubare munini w’abigaragambya bari bari mu mihanda y’i Khartoum no mu yindi mijyi basaba ko ubutegetsi bwa gisivili busubiraho.

    Ni mu gihe igisirikare n’abafite intwaro zikomeye bashyizwe ku mihanda bafunga inzira zihuza imijyi ndetse n’uduce tw’intara.

    source : https://ift.tt/3EgmDaR

  • CAF ConfederationCup : APR yatomboye ikipe yo muri Maroc yegukanye iri rushanwa rya 2019 #rwanda #RwOT

    Iyi kipe ya RS Berkane yo muri Maroc yatombowe na APR FC, isanzwe n’umutoza Florent Ibenge wahoze atoza ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi kipe ya RS Berkane APR FC itomboye, umunsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2020, yegukanye ku nshuro yayo ya mbere iki gikombe cya CAF Confederation Cup, aho yari itsinze Pyrmaids yo muri Egypt igitego 1-0.

    Iyi kipe ya Renaissance Sportive de Berkane yageze muri iki cyiciro isezereye ikipe ya US Ben Guerdane yo muri Tunisia, aho yayinyagiye ibitego 5-0 mu mikino ibiri bahuye (1-0 mu mukino ubanza na 4-0 mu mukino wo kwishyura).

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzaba taliki 28 Ugushyingo 2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05 Ukuboza 2021 muri Maroc, mu gihe umukino APR FC izabanza kwakira hataramenyekana aho uzabera kubera guhagarikwa kwa Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/CAF-ConfederationCup-APR-yatomboye-ikipe-yo-muri-Maroc-yegukanye-iri-rushanwa-rya-2019

  • U Rwanda rwateye indi ntambwe irwemerera gutangira gukora inkingo za COVID, Malaria n’Igituntu #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye muri KCC ahari hari abahagarariye u Rwanda na Senegal ndetse n’abahagarariye AU na EU, mu gihe Dr Uğur Şahin, Umuyobozi Mukuru wa BionTech yitabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga.

    Minisitiri w’Ubuzima, DrDaniel Ngamije yagaragaje aya masezerano nk’intambwe ikomeye yo gutuma inzozi zo gukorera inkingo muri Afurika ziba impamo kuko.

    Dr Ngamije yatangaje ko muri aya masezerano, hagiye gutangira kubakwa uruganda rutunganya inkingo ruzubakwa mu cyanya cy’Inganda i Maroro aho biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa Kamena 2022.

    Dr Ngamije yagize ati 'Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, rukazaba rwuzuye mu myaka ibiri, rugatangira gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk’igihugu, aho uruganda ruzubakwa, ibizashyirwamo byose ngo habe hujuje ibyangombwa….

    Umufatanyabikorwa BioNTech azaza arwubake, mu minsi ya mbere habeho no gutanga abakozi bakorana n’abakozi bacu mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi, hazakurikiraho igice cyo gushyira izo nkingo mu macupa amwe mujya mubona dukunda kuvamoma dukingira abantu.'

    Uruganda ruzubakwa mu Rwanda biteganyijwe ko ruzatwara asaga miliyoni 100 z’amayero (asaga miliyari 100 Frw), rukazaba rukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya (mRNA) ari na ryo ryifashishwa mu gukora inkingo za Pfizer zikorwa na BioNTech.

    Inkingo zizatangira gutunganyirizwa muri ruriya ruganda, ni iza Covid-19 n’iza Malaria ariko mu gihe kirambye hazakorwa n’izindi nkingo ku ndwara zitandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yashimiye abagize uruhare ngo aya masezerano asinywe, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa.

    Photos : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/U-Rwanda-rwateye-indi-ntambwe-irwemerera-gutangira-gukora-inkingo-za-COVID-Malaria-n-Igituntu

  • APR FC itomboye RS Berkane ya Florent Ibenge muri CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iheruka gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, itomboye ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc, ikipe itozwa n’umutoza Florent Ibenge wahoze atoza ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo.

    Iyi kipe ya RS Berkane APR FC itomboye, umunsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2020, yegukanye ku nshuro yayo ya mbere iki gikombe cya CAF Confederation Cup, aho yari itsinze Pyrmaids yo muri Egypt igitego 1-0.

    Iyi kipe ya Renaissance Sportive de Berkane yageze muri iki cyiciro isezereye ikipe ya US Ben Guerdane yo muri Tunisia, aho yayinyagiye ibitego 5-0 mu mikino ibiri bahuye (1-0 mu mukino ubanza na 4-0 mu mukino wo kwishyura).

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzaba taliki 28/11/2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05/12/2021 muri Maroc, mu gihe umukino APR Fc izabanza kwakira hataramenyekana aho uzabera kubera guhagarikwa kwa Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3CvrLrv