Blog

  • Abanyeshuri biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Rusizi bari mu gahinda gakomeye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, nibwo imvura nyinshi ivanze n' umuyaga yaguye ikangiza ibikorwa byinshi , aho mu Karere ka Rusizi ibisenge by' inzu acumbitsemo abanyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo , bakaba baraye bashakisha aho baryama , gusa ngo ntawahasize ubuzima.

    Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Mbere yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n' ibindi byinshi bigiye bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Bamwe mu banyeshuri bagizweho ingaruka n' iyi mvura babwiye igitangazamakuru Umuseke dukesha ino nkuru ko , ntakintu
    nakimwe basigaranye bakibaza uko bagiye kubaho.

    Umwe yagize ati' Inzu twabagamo yari imiryango itatu igisenge cyayo cyagiye nta kintu twakuyemo bimwe ntabwo tuzi n'aho byagiye, imyenda yajyanye n'igisenge .'

    Undi nawe ati 'Imyenda nambaye niyo nsigaranye yonyine ,ubu ntaho kuba ndabona ibyo kurya
    nabyo ntabyo.'

    Aba banyeshuri bakomeza basaba ubuyobozi ko bwakubaka amacumbi y'abanyeshuri kuri Kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi kuko ntayahaba nk' uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga.

    Ubuyobizi bwa kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi buvuga ko nta munyeshuri wakomerekejwe n'iyo mvura cyangwa ngo ahasige ubuzima , abanyeshuri basenyewe bacumbikiwe na bagenzi babo  hazashakwa uko bafashwa kubona amacumbi.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira 2021, mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/abanyeshuri-biga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-ishami-rya-rusizi-bari-mu-gahinda-gakomeye_-inkuru-irambuye/

  • RIB yahamagaje Umunyapolitiki Rashid umaze iminsi asabirwa gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid n’ubundi mu minsi ishize yari yahamagajwe na RIB ubwo yitabaga amaze guhamagarwa ku nshuro ya gatatu.

    Icyo gihe nyuma yo kuva kuri RIB yavuze bimwe mu byo yari yahamagariwe aho yavuze ko uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamubujije kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ibyerekeye Jenoside ndetse n’amoko.

    Icyakora we yavugaga ko nubwo inzego zo mu Rwanda zishaka kumucecekesha ariko adateze kubikora kuko ngo 'atazihanganira kubona akarengane ndetse n’ibitagenda.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kumuhamagaza akaba agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ku biro bikuru bya RIB.

    Inyandiko imuhamagaza dufitiye kopi igaragaza ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, ikaba yaranditswe n’Umugenzacyaha Jules Mutabazi.

    Kuri uyu wa mbere ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hakomeje kugaragara ubutumwa bwaba ubwanditse ndetse n’ubw’amashusho n’amajwi abantu basaba ko uriya Munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid atabwa muri yombi kubera amagambo yavuze.

    Ayo magambo tutifuje gusubiramo uko yakabaye kuko anyuranyije n’umurondo w’igihug ndetse n’uw’iki gitangazamakuru, Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanamo avuga ko igikorwa cyo kwibuka gikwiye kuvanwaho cyangwa ngo kigakorwa mu bundi buryo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yahamagaje-Umunyapolitiki-Rashid-umaze-iminsi-asabirwa-gutabwa-muri-yombi

  • Abasoza kaminuza batekerejweho mu kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizahugurwamo abanyeshuri 300 biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, aho bazigishwa ibijyanye no guhanga umurimo ndetse bafashwe kumenya uko bahangana ku isoko ry’umurimo no kwimenyereza umwuga ‘stage’.

    Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku itariki 27 na 28 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko izaba igisubizo cy’ibibazo by’ubushomeri mu banyeshuri barangije kaminuza no mu rubyiruko muri rusange.

    Yagize ati “Twese turabizi Abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”

    “Ku bw’ibyo tugiye gutangira ku mugaragaro gahunda yo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu binyuze muri gahunda ya “The Bridge”.

    Abafatanyabikorwa bazatanga umusanzu wabo muri iyi gahunda harimo Kaminuza y’u Rwanda, Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation n’abandi.

    Kiyaga Elias ushinzwe Imibereho Myiza muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko ari ngombwa ko abanyeshuri bahabwa aya mahugurwa kuko usanga hari abarangiza bafite impamyabumenyi ziriho amanota meza ariko gushaka akazi bikabananira.

    Yakomeje agira ati “Nk’uko bigaragara mu nteguro y’iyi gahunda ya ‘The Bridge’, izatanga umusaruro mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo hakenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire y’abantu, ibigo, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyeshuri ubwabo kugira ngo iyi ntego izagerweho.”

    Umutoni Brendah wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko amahugurwa bazahabwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze.

    -  Ibigo bitandukanye byiteguye gutanga umusanzu wabyo muri iyi gahunda

    Nkuranga Nelson ukora muri Job in Rwanda Ltd avuga ko serivisi iki kigo gitanga ari zo kizanaha abanyeshuri bazahugururirwa muri ‘The Bridge’.

    Ati “Mu myaka 10 Job in Rwanda imaze ikorera mu Rwanda iha servisi abatanga akazi, yateguye amahugurwa afasha abashakisha akazi kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo binyujijwe mu mahugurwa abaha ubumenyi ku isaba ry’akazi, gukora umwirondoro [CV] no gutyaza ubunyamwuga bwabo binyuze mu kwimenyereza umwuga. Ubu bunararibonye ni bwo twiteguye gukoresha nk’umusanzu wacu muri gahunda ya The Bridge.”

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho myiza muri Equity Bank mu Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko nyuma yo kubona iyi gahunda ya AIESEC Rwanda nabo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.

    Ati “Twabonye AIESEC Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiliya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya na bo muri iyi gahunda kugira ngo dutangiremo amahugurwa ku micungire y’ifaranga kugira ngo bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo.”

    Umujyanama wa Komite Nyobozi ya LEAD, Mutabazi Jean Claude, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu rwego rwo kubategura guhangana kw’isoko ry’umurimo bisaba gutegurana ubushishozi integanyanyigisho izafasha abatanga amahugurwa n’abagenerwabikorwa.

    Yakomeje ati “LEAD mu bunararibonye dufite bwo gutegura integanyanyigisho no gutanga amahugurwa kw’ikoreshwa ryayo twiteguye gukoresha ubumenyi dufite nk’ umusanzu wacu muri gahunda ya “The Bridge”.

    Iyi gahunda yateguwe na AIESEC Rwanda izatangizwa ku mugaragaro hakoreshejwe iyakure aho abanyeshuri bakazakurikirana uyu muhango bari mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda bigiramo.

    AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

    AIESEC in Rwanda ivuga ko izafasha uru rubyiruko kubasha kwiyubaka bakagera ku bukungu buhamye

    Umukozi muri Equity Bank Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye ibikorwa bya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa nabo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko

    Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Kiyaga Elias, yashimye gahunda yo kuzigisha abanyeshuri babo kuko izabafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Umutoniwase Brendah, yavuze ko abazahabwa aya mahugurwa azabasha gusiba icyuho cy’uburyo bigamo

    Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik, yavuze ko bahisemo gushyiraho aya mahugurwa kugira ngo bafashe urubyiruko rurangiza kaminuza kubona amahirwe abageza ku murimo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2ZkZ0Px

  • Josep Borrel yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bwo kuba imiryango mpuzamahanga yararebeye ntigire icyo ikora ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2021, ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare muri ako karere bamaze kugeraho bomorana ibikomere byo ku mutima.

    Ibyo babigezeho babifashijwemo na gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Yatangijwe mu Ukwakira 2020 ku nkunga ya EU.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime Monica wiciwe abana batanu n’umugabo agasigara wenyine, Habinshuti Ezekiel wayoboye ibitero by’abishe n’abahohoteye Abatutsi ndetse na Muhoza Liliane wavutse nyuma ya Jenoside ariko akagerwaho n’ingaruka zayo kuko ababyeyi be batari bahuje ubwoko; Borrel yavuze ko ari kumva akwiye gusaba imbabazi.

    Yagize ati “Ndumva ngomba gusaba imbabazi kuko imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo ihagarike ayo mahano. Ni ukuvuga ngo natwe hari ibiduhama. Umuntu ashobora guhamwa n’ibyo yakoze cyangwa kuba atararokoye uwari mu kaga. Natwe ntabyo twakoze, rero mutubabarire.”

    Abo batangabuhamya ubu babashije kubwizanya ukuri ku hahise, abakoze ibyaha basaba imbabazi n’ababikorewe barazitanga kugira ngo bose babohoke. Ubu bagirana inama bagafasha n’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ayo mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Borrel yabasabye gukomezanya izo mbaraga bafite bakarushaho kubaka u Rwanda rurangwamo amahoro.

    Ati “Ndabashishikariza gukomeza kubaka amahoro muhereye ku baturanyi banyu, ku Banyarwanda musangiye amateka ashaririye. Kuko n’ubundi ni bo muzafatanya kubaka ahazaza h’iki gihugu cyiza.”

    Yavuze ko ibyo avuga atagira ngo “ashimwe” cyangwa yumvwe neza ahubwo ari ibimuri ku mutima.

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yashimiye Borrel ku bwo kwerura akavuga ikiri ku mutima. Yamubwiye ko gusaba imbabazi kwe bifite ishingiro.

    Yakomeje agira ati “Nkatwe Abanyarwanda dushaka ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri, tukaba dushaka kuba bamwe mu batuye mu Isi y’umudugudu; turumva tugomba kuvuga ngo yego, turabababariye.”

    Bishop Rucyahana yaboneyeho kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ntizemere ibyo kwihorera, ahubwo zikimiriza imbere ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ahazaza hazabe heza.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye imbabazi ku bwo kurebera nyuma ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wazisabiye igihugu cye ku wa 27 Gicurasi 2021 amaze kwemera “uruhare” rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3jD5PTI

  • Amarangamutima ya Yannick Mukunzi urimo kugendera ku mbago nyuma y’imvune izamara igihe kinini yagize #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune ikomeye yo mu ivi yagize ku munsi wo ku wa Gatandatu, Yannick Mukunzi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza, anashimira buri wese wamwifruije gukira vuba.

    Yannick Mukunzi yagize imvune yo mu ivi ry’ibumoso ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo Täby.

    Uyu musore wasohowe mu kibuga ku munota wa 19, akaba agomba kubagwa iyi mvune mu byumweru 2, ubu arimo kugendera ku mbago.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amagambo y’umwanditsi Nicole Reed, yagize ati 'rimwe na rimwe ibintu biza ku buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza biba bizatubaho.'

    Yakomeje agira ati 'ndashimira buri umwe wafashe umwanya we akanyifuriza gukira vuba, nizeye ko nzagaruka nkomeye kurusha mbere. Ndifuriza ikipe yanjye ya Sandvikens IF amahirwe masa mu mikino isigaye, twabikora.'

    Uyu musore yabwiye ISIMBI ko uburyo yagizemo iyi mvune nta mukinnyi wigeze amukandagiraho, ahubwo umukinnyi wa Täby yamuguyeho ku kuguru agahita avunika.

    Ntabwo aramenya igihe azamara hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa, avuga ko ategereje icyo abaganga bazamubwira amaze kubagwa, gusa akenshi iyo umukinnyi agize iyi mvune akabagwa, bimusaba amezi kugira ngo agaruke mu kibuga.

    Yannick Mukunzi yahawe imbago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-yannick-mukunzi-urimo-kugendera-ku-mbago-nyuma-y-imvune-izamara-igihe-kinini-yagize

  • Abigaragambya bishwe abandi barakomereka muri Sudan #rwanda #RwOT

    BBC dukesha ino nkuru iravuga ko abantu batari munsi ya batatu bitangazwa ko bishwe naho abandi bagera kuri 80 barakomereka , kubera ko abasirikare barashe ku bantu benshi barimo biragambya bamagana igisirikare cyaho cyafashe ubutegetsi.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, nibwo abigaragambya biraye mu mihanda nyuma y' uko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile , bafunga abanyapolitiki bakuru mu buyobozi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bigoye nk' uko BBC ikomeza ibitangaza.

    Amakuru avuga ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum , bagafunga abategura imyiragambyo baho.Bivugwa ko iryo hirikwa ry'ubutegetsi ryamaganwe ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z'amadolari yari igenewe Sudan.

    Umwe mu bigaragambya wakomeretse yabwiye abanyamakuru ko yarashwe ku kuguru n'igisirkare ari hanze y'ibiro bikuru by'igisirikare, mu gihe uwundi mugabo yavuze ukuntu igisirikare cyabanje gutera ibisasu bya grenade bitari ibya nyabyo byo gukanga, nyuma kikarasa amasasu nyamasasu.

    Al-Tayeb Mohamed Ahmed yagize ati: 'Abantu babiri bapfuye, nabiboneye n'amaso yanjye'. Ishyirahamwe ry'abaganga muri Sudan ndetse na minisiteri y'itangazamakuru na byo byanditse kuri Facebook ko habayeho kurasa kwishe abantu hanze y'ibiro by'igisirikare.

    Amakuru akomeza avuva ko amafoto yo mu bitaro byo muri uwo mujyi agaragaza abantu bambaye imyenda yuzuyeho amaraso ndetse bafite ibikomere ahantu hatandukanye.

    Abigaragambya bafunze imihanda bakoresheje ibirundo by'amatafari ndetse n'imipine irimo gushya. Abagore benshi na bo bayitabiriye, batera hejuru bati 'twanze ubutegetsi bwa gisirikare'.

    Ikibuga cy'indege cy'i Khartoum cyafunzwe n'ingendo z'indege zo mu mahanga zahagaritswe. Internet na myinshi mu mirongo ya telefone ngendanwa na yo ntirimo gukora.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/abigaragambya-bishwe-abandi-barakomereka-muri-sudan/

  • Malaika yifashishije Miss Aurore mu ibaruwa y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yasohoye uyu muvugo ufite iminota itanu n'amasegonda 58' kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2021, awushyira ku rubuga rwe yise www.malaikauwamahoro.com/videos.

    Amashusho y'uyu muvugo wafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

    Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo wa Malaika Uwamahoro. Uyu muvugo watangiye gukinwa muri Kamena 2021.

    Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko uyu muvugo yawanditse mu 2015 nk'ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

    Malaika avuga ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n'ahandi agaheba.

    Ati 'Kubera y’uko numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo bababaye.'

    Akomeza ati 'Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n’umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.'

    Uyu muvugo urangira umeze nk'indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w' 2019.

    Amashusho y'uyu muvugo, agaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda nk'imitako y'imigongo n'ibindi.

    Malaika avuga ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by'umwihariko Abanyarwanda. Ati 'Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n’abantu bose b’abirabura bazisanga muri ubu butumwa.'

    Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa 'Notre Damme Du Nil.'

    Aherutse gukina muri filime 'Umurage' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w'imyaka 12 y'amavuko, watewe inda agatereranwa.

    Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa 'Black skin' 

    Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n'ukuntu abirabura bafatwa nabi muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha


     

    Uyu muvugo 'Black skin' ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni



    KANDA HANO UREBE UMUVUGO ‘BLACK SKIN’ WA MALAIKA UWAMAHORO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110771/malaika-yifashishije-miss-aurore-mu-ibaruwa-yandikiye-umubyeyi-we-ku-kuntu-abirabura-bacun-110771.html

  • Sudan: Abatari bake bishwe abandi barakomereka mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry'ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya batatu bitangazwa ko bapfuye naho abandi bagera kuri 80 barakomereka, nyuma yuko abasirikare barashe ku mbaga y'abigaragambya bamagana kuba igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan.

    Abigaragambya biraye mu mihanda kuri uyu wa mbere nyuma yuko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile, bafunga abanyapolitiki bakuru mu butegetsi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

    Bitangazwa ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum, bagata muri yombi abategura imyigaragambyo baho.

    Iryo hirikwa ry'ubutegetsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryamaganwe ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z'amadolari yari igenewe Sudan.

    Jenerali Abdel Fattah Burhan wayoboye iryo hirikwa ry'ubutegetsi, yavuze ko gusubiranamo kwa rwihishwa kw'abanyapolitiki ari ko kwatumye igisirikare gifata ubutegetsi.

    Kuva mu myaka ibiri ishize, nyuma y'imyigarambyo y'abaturage ubwo Omar al-Bashir yahirikwaga n'igisirikare ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, abategetsi b'abasivile na bagenzi babo b'abasirikare bakomeje gushyamirana.

    Ubwo ijoro ryagwaga ku wa mbere, umubare munini w'abigaragambya bari bari mu mihanda y'i Khartoum — no mu yindi mijyi — basaba ko ubutegetsi bwa gisivile busubiraho, nkuko bivugwa na Mohamed Osman, umunyamakuru wa BBC mu ishami ritangaza mu Cyarabu, uri mu murwa mukuru.

    Umwe mu bigaragambya wakomeretse yabwiye abanyamakuru ko yarashwe ku kuguru n'igisirkare ari hanze y'ibiro bikuru by'igisirikare, mu gihe uwundi mugabo yavuze ukuntu igisirikare cyabanje gutera ibisasu bya grenade bitari ibya nyabyo byo gukanga, nyuma kikarasa amasasu nyamasasu.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/sudan-abatari-bake-bishwe-abandi-barakomereka-mu-myigaragambyo-yamagana-ihirikwa-ryubutegetsi/

  • Ibyo Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza mu ndirimbo biri ku rundi rwego (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kanya gato gashize nibwo amashusho y'indirimbo Birenze ya Juno Kizigenza amaze kujya hanze. Ni amashusho agaragaramo Ariel Wayz akaba ari nawe Juno Kizigenza aba arimo kuririmbira ko urukundo amukundo rurenze ndetse ko amukunda bimwe birenze.

    Nkuko abarebye aya mashusho bagiye babivuga ndetse n'ibyagarutsweho mu bitekerezo by'abafana ba Juno na Wayz bavuga ko aba bombi bari mu rukundo ndetse ko banaberanye.

    Ariel Wayz yakinnye neza muri aya mashusho bigaragaza ko ibyo yararimo gukina ari ibintu bimurimo ndetse ko ari n'amanyakuri. Ariel Wayz na Juno Kizigenza ntabwo bajya berura ngo bavuge ko bari mu rukundo gusa amashusho ndetse n'amafoto akunze gusakara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bishoboka ko aba bombi bari mu rukundo.

    Ariel Wayz na Juno Kizigenza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO BIRENZE YA JUNO KIZIGENZA

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ariel-wayz-yakoranye-na-juno-kizigenza-mu-ndirimbo-biri-ku-rundi-rwego-video/