Blog

  • ‘JF Imanzi FM’, radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi radiyo yitwa ‘JF Imanzi FM’, ikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Saint Paul. Izina ryayo ni impine y’amazina abiri y’abashoramari bayo.

    J risobanura James mu gihe F ari Frédéric. Umwe ni Dr Ndahiro James uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Frédéric Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Yatangiranye abakozi barenga 15, barimo abayobozi, abanyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye, amakuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.

    Dr Ndahiro James yabwiye IGIHE ko bazanye umwihariko wo kwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu muri rusange.

    Ati “Iyi radio, ije guhugura Abanyarwanda, umurongo mugari ni ukwigisha kumenya serivisi z’imari n’ubukungu, kubigisha kumenya kwizigama no gukoresha bike bafite babibyaza umusaruro.”

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri, turashaka kunganira igihugu mu bijyanye no guhindura imibereho y’abaturage. Impinduka iyo ariyo yose ihera ku bumenyi, dushyize hamwe Abanyarwanda bafite ubumenyi bakabusangiza abandi, byabagirira akamaro.”

    Dr Ndahiro avuga ko n’ubwo isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda ari rito, hari byinshi bitarakorwa birimo ibitangazamakuru bifite umurongo wo kwigisha uko abaturage bakwiteza imbere.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, [Transparency International], Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM.

    Ingabire yavuze ko bishimishije kuba ari radio itangijwe n’abarimo Dr Ndahiro kuko asanzwe ari umuntu ugira ukuri kandi w’umuhanga.

    Ati “Nishimiye ko mugiye no kuza ngo dufatanye kurwanya ruswa. Ibintu bibi mpamya ko n’Imana yanga urunuka, ni ruswa n’akarengane. Ni ibintu bidatuma umuntu atera imbere uko byagenda kose.”

    Abashinze JF Imanzi FM bavuga ko mu bindi bibaraje ishinga harimo guteza imbere abikorera n’ibigo biciriritse, ku buryo bakwagura ibyo bakora bahereye hasi kuri bike bafite bagenda bazamuka.

    Ibiganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio ivugira ku murongo wa 105.1FM harimo ibigaruka ku kwihangira imirimo, ubukungu, imikino, imyidagaduro n’ibindi bitandukanye.

    Ubu mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 35.

    Radio JF Imanzi FM yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Ugushyingo 2021

    Dr Ndahiro James uri mu batangije JF Imanzi FM yavuze ko umwihariko wabo ari ukwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu

    Hari abantu batandukanye batumiwe mu muhango wo kumurika JF Imanzi FM

    Ingabire yavuze ko iyi radio ya JF Imanzi FM mu bayitangije harimo Dr Ndahiro ufite ubuhanga ndetse unakunda ukuri ibintu avuga ko ari icyizere cy’uko izagirira umumaro igihugu

    Ndayisaba Emmanuel muri studio za JF Imanzi FM yari umutumirwa mu kiganiro yagaragazagamo ibimaze kugerwaho mu guteza imbere abantu bafite ubumuga mu Rwanda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangiranye n’iyi radio nk’umutumirwa aho yasobanuraga gahunda zashyizweho mu kwita ku bantu bafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette na we yitabiriye umuhango wo gutangiza JF Imanzi FM

    Ni radio ifite ibikoresho bigezweho n’abahanga mu kubikoresha

    Bamwe mu banyamakuru ba JF Imanzi FM bafashe ifoto na Ingabire wari witabiriye umuhango wo kuyifungura

    Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM bafashe ifoto y’urwibutso

    Radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda ikorera muri St Paul

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3myklOw

  • Abasenateri binjiye mu mwiherero usuzumira hamwe ingingo zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 1 Ugushyingo, uzasozwa tariki 3 Ugushyingo 2021, witabiriwe n’abasenateri bose.

    Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yagarutse ku nshingano abasenateri barahiriye ubwo batangiraga imirimo.

    Yavuze ko biyemeje kwihutisha imirimo bafatanyije n’inzego zirimo Umutwe w’Abadepite, inzego nkuru za Leta, itangazamakuru, sositeye sivile n’abandi hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse ry’Abanyarwanda.

    Senateri Dr Iyamuremye yagaragaje ko ari ngombwa ko habaho kureba inyuma ku byagezweho, ariko cyane cyane hakibandwa ku kureba ibiri imbere no kwihutisha ibikorwa bya Sena.

    Yagize ati “Muri uyu mwiherero, ku buryo bw’umwihariko turabanza twikebure, twirebe, Ndi umunyarwanda, njyewe, wowe, turi Abanyarwanda.”

    Yakomeje agira ati “Turabanza kumvikana icyo bishatse kuvuga, n’icyo bidusaba mu mikorere yacu, nyuma igihe kizaba gisigaye tuzongere turebe gahunda yacu, uburyo twakomeza kuyihutisha dukorera hamwe, duhana amakuru, dukurikiza n’amategeko atugenga.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, abasenateri bazarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda; kunguka imbaraga zishingiye ku bumenyi n’icyerekezo kimwe gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahameremezo.

    Ibindi byitezwe muri uyu mwiherero harimo kunguka ubumenyingiro ku biteganywa n’amategeko ku mikorere ya Sena no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma no gufata ingamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi mu buryo bwihuse.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasabye bagenzi be kongera kwisuzuma bakareba niba buzuza inshingano zabo neza

    Abasenateri bitabiriye Umwiherero w’iminsi itatu

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance (ibumoso) asuhuzanya na Senateri Mureshyankwano Marie Rose

    source : https://ift.tt/3CEi7mb

  • U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo izindi mpunzi ziva muri Libya zizagezwa mu Rwanda mu ngendo zizagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

    U Rwanda rumaze kwakira abimukira n’impunzi 648 bageze mu gihugu mu byiciro bitandatu bitandukanye boherejwe mu Nkambi ya Gashora kuva yashyirwaho muri Nzeri 2019.

    Kugeza ubu, Inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira 281 bavuye mu bihugu umunani birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroun.

    U Rwanda, AU na UNHCR byavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira mu gihe abantu 1.680 bafungiye mu bigo bitandukanye muri Libya, aho bakeneye kuvanwa mu buryo bwihutirwa, bakajyanwa ahari ubwirinzi.

    AU na UNHCR byasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gutanga ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kugoboka abari mu kaga no kwigana urugero rw’u Rwanda.

    U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bo muri Libya; kuri ubu Inkambi ya Gashora izajya yakira abagera kuri 700 icyarimwe

    source : https://ift.tt/3bwW7xF

  • Ibyo wamenya ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zoherezwa muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba igihugu cyabo kirangwamo umutekano muke, ubusanzwe koherezwa mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa iby’i Burayi, biba inzozi z’abanyafurika benshi, cyane cyane impunzi ndetse hari n’abanyarwanda usanga bajya gutura mu nkambi za Kenya cyangwa Uganda bategereje gusa ikintu kimwe; ‘kujya muri Amerika’.

    Kujya muri Amerika cyangwa i Burayi byabaye nko kujya mu ijuru ku mpunzi zibayeho nabi, kuko usanga bamwe barya rimwe ku munsi cyangwa ntibanarye, kwambara ari ugutegereza imfashanyo cyangwa kujya gusaba mu baturanyi bo hanze y’inkambi, mbese ubuzima bw’abo buba bushaririye.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, igaragaraza ko mu 2019 mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 73.408 zituye mu nkambi eshanu zirimo iya Kigeme, Kiziba, Mugombwa, Nyabiheke ndetse n’izari zituye Gihembe ziherutse kwimurirwa mu nkambi ya Mahama.

    Izi mpunzi zigenerwa ubufasha buri kwezi, ariko zikabuhabwa hakurikijwe ibyiciro bigenwa hadengewe ku buzima zibayeho. Ababa mu cya mbere bahabwa 7.600 Frw buri kwezi, abari mu cya Kabiri bagahabwa 3.500 Frw mu gihe abo mu cya gatatu nta na make bahabwa.

    Aya mafaranga aba ari make ugereranyije n’ibyo baba bakeneye ngo babeho, ariyo mpamvu ugiye gutuzwa muri Amerika cyangwa i Burayi abyinira ku rukoma, agasingiza Imana kuko niyo yahabwa akazi ko gusukura imisarane ariko aba ahembwa amafaranga atazatuma yifuza ibiryo cyangwa umwambaro ngo abibure.

    Bahati Isaiah ni umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zatujwe muri Amerika nyuma y’imyaka 20 aba mu nkambi ya Kyangwali mu Burengerazuba bwa Uganda. Mu kiganiro na Deutsche Welle nyuma yo kugera muri iki gihugu yavuze ko ari umuntu w’umunyamahirwe.

    Ati “Ndi umunyamahirwe, njyewe ndi umunyamahirwe kuko ubu ikintu cyose ntekereje ndakibona […] muri Amerika buri munsi aba ari kuri Noheli, turya inyama buri munsi, umuceri, mbese buri munsi aba ari kuri Noheli.”

    Bigenda bite ngo impunzi zoherezwe mu bindi bihugu?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko icya mbere kiba kigenderewe ari ugusubiza impunzi mu bihugu byazo kavukire mu gihe icyo zahungaga cyavuyeho.

    Iyo bitagenze gutyo ziguma gufashirizwa mu gihugu zahungiyemo maze bake akaba aribo boherezwa mu bindi bihugu bizwi nka ‘Third Countries’ ni ukuvuga igihugu kitari icyo bavukiyemo cyangwa icyo bahungiyemo.

    Yagize ati “Imwe mu ntego za UNHCR ifatanyije n’ibihugu bitandukanye ni ugushakira ibisubizo impunzi birimo no kuzicyura mu bihugu byazo kavukire, nka kimwe mu bya mbere biba bigenderewe, iyo ubuzima bwasubiye mu buryo bashobora kubaho mu mutekano.”

    Bamba yavuze ko buri mwaka impunzi ziri munsi ya 1% ku Isi hose arizo zigira amahirwe yo koherezwa mu bindi bihugu zivuye mu byo zahungiyemo bivuze ko no mu Rwanda atari nyinshi zoherezwa mu mahanga kuko usanga hari n’izimaze imyaka irenga 24 zituye mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize, impunzi z’Abanye-Congo 838 zoherejwe mu bindi bihugu birindwi zivuye mu Rwanda. 666 muri bo nibo bagiye gutuzwa muri Amerika.”

    Iyi mibare yerekana ko mu mpunzi 73.408 z’Abanye-Congo zari mu Rwanda mu 2019, izingana na 1,14% ari zo zonyine zoherejwe mu bindi bihugu by’amahanga mu 2020.

    Kugira ngo bahitemo abagenda, Bamba yavuze ko ibihugu bibakira bishyiraho ibisabwa runaka ku mpunzi zizaha ubuhungiro, birimo cyane izikeneye umutekano kurusha izindi, bikagenzurwa na UNHCR ku buryo impunzi zizoherezwa zizabaho neza ariko zinagirira akamaro ibihugu zoherejwemo.

    Nyuma yo kumenya abazagenda imiryango ya leta n’itegamiye kuri leta ifatanya mu gutanga amahugurwa kuri izo mpunzi azazifasha kuba muri icyo gihugu zigiye gutuzwamo, bakigishwa umuco, ururimi n’andi masomo azabafasha kubona amahirwe yo kwiga ndetse no gukora.

    Mu mpunzi zirenga 39.500 ku Isi zatanzwe na UNHCR nk’izikeneye gutuzwa mu bindi bihugu, 28.200 nizo zabonye ayo mahirwe, harimo 5.900 zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 18.200 zo muri Syrie, 2.100 zo muri Eritrea n’izindi 2000 zo muri Somalia.

    Impunzi z’Abanye-Congo zirenga 800 mu 73.408 nizo zatujwe mu bindi bihugu zivuye mu Rwanda mu 2020

    1% y’impunzi nizo zituzwa mu bindi bihugu buri mwaka

    source : https://ift.tt/3nJbbhs

  • Twahirwa yahawe hegitari 2000 z’ubutaka zo guhingaho urusenda muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka Twahirwa yabuhawe binyuze mu masezerano yasinyanye ku wa 22 Ukwakira 2021 n’Uruganda rwa Shumbatafari rukomeye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi muri Zimbabwe.

    Ni mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda habereye inama yahuje abacuruzi bo muri Zimbabwe n’abo mu Rwanda aho bose barebeye hamwe uko babyaza umusaruro w’amahirwe y’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Twahirwa avuga ko ari amahirwe akomoka ku mubano n’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

    Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’umusaruro muke atari uko tubuze ubushobozi ahubwo ari ikibazo cy’aho guhinga hato. Gahunda dufite rero ni ukujya mu bindi bihugu kugira ngo tubashe kubona umusaruro uhagije.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi bivuze gikomeye, Zimbabwe ni igihugu cy’Ubuhinzi. Bafite urwego rw’ubuhinzi rwubatse neza, aho usanga igihugu cyarashyizeho uburyo bwo korohereza abahinzi kandi hari n’abagoronome babizobereyemo.”

    Kugeza ubu Gashora Farm isanzwe ifite ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hari gahunda yo kwagurira ibikorwa muri Tanzania.

    Twahirwa ati “Twashatse kuba twakwagura amasoko n’aho dukorera ibikorwa tutibanze mu Rwanda gusa. Ahantu hose dufite uburyo bwo gukorera.”

    Twahirwa avuga ko ubu bafite amasoko bagemuramo urusenda mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

    Ashobora kujyana nibura mu Bushinwa toni ziri hagati ya 10.000-50.000 ku mwaka.

    Twahirwa yatangije Gashora Farm nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2012, muri 2013 yaje kubona akazi k’igihe gito (amezi atatu) mu ruganda Horizon Sopyrwa ruhinga ibireti rukanabitunganya, karangiye yinjira mu bikorwa by’ubuhinzi.

    Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro birimo urubisi (Fresh bird eye chili) n’urwumye (Dry Africa bird eye chili).

    Twahirwa na Tapfumanei Valentine bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi wa Gashora Farm, Twahirwa Diego, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa muri Zimbabwe n’ahandi hirya no hino muri Afurika

    source : https://ift.tt/3ERLlPt

  • Birangiye umuhanzi Cyusa yihakanye wa mukobwa w'ikizungerezi byavugwaga ko bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Cyusa Ibrahim yatangiye kuvugwaho gukundana na nyirasenge wa Miss Naomi, witwa Jeannine Noach bitewe n'amagambo meza bagendaga bashyira kuri instagram.

    Cyusa wamamaye mu ndirimbo gakondo yahakanye amakuru y'uko ari mu rukundo n'uyu mukobwa ndetse avuga ko we ikimuraje ishinga ari etaje ye arimo kubaka ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

    Mu kiganiro yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko yari yabereye mu bikorwa by'ubwubatsi bw'inzu ye maze atangira kubona amakuru ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa.Yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe ari inshuti zisanzwe ariko ko badakundana nk'abazabana.

     

    Source : https://yegob.rw/birangiye-umuhanzi-cyusa-yihakanye-wa-mukobwa-wikizungerezi-byavugwaga-ko-bakundana/

  • Zlatan Ibrahimovic abonako Mbappe bisa nibidashoboka kuba igihangange. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic umukinnyi w'umupira wamaguru wabigize umwuga kumugabane w'iburayi, yatangaje ibintu byazafasha Kylian Mbappe gusa ni ibintu abenshi bahurijeho ko bidashoboka. Ibi yabitangaje asa nkuwerekana ko kuba igihangange kwa Mbappe bisa nkibidashoboka cyangwase bigoranye cyane. Zlatan Yagize ati 'Nkunda Mpappe gusa ntari gukora ibihagije. Yaba ukomeye aramutse yibabaje. Agomba kurigata amazi akahenda no mumuriro. Gerageza kwiyegereza abakubwirako udashoboye nibwo uzaba mwiza.' Ibi yabitangarije ikinyamakuru Telefoot mu rurimi rwicyongereza.

    Source : https://yegob.rw/zlatan-ibrahimovic-abonako-mbappe-bisa-nibidashoboka-kuba-igihangange/

  • Bimwe mu bintu utagomba gukora mu gihe uhuye n'umusore ugusaba urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ugihura n'umusore ugusaba urukundo n'ibyinshi uba ugomba kwirinda bityo tugiye kureba bimwe mu by'ingenzi ugomba kwirinda.

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga  rutanga inama mu rukundo:

    1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    Src:Elcrema

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-utagomba-gukora-mu-gihe-uhuye-numusore-ugusaba-urukundo/

  • Umunyeshuri w'umuhungu yambikiye impeta umukobwa bakundana mu ishuri ||ibyakurikiyeho si iby'i Rwanda(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bambikana impeta y'urukundo mu ishuri birangira banasomanye ntacyo bikanga.

    Ibyo aba banyeshuri bakoze byatigishije imbuga nkoranyambaga .Umuhungu yasabye umukobwa ko azamubera umugore amwambika impeta mu masaha y'amasomo ,dore ko byagaragaraga ko inyuma yabo hari hicaye abandi banyeshuri.

    Umusore agaragara akuramo impeta ayishyira ku rutoki rw'umukobwa birangira basomanye cyane.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wumuhungu-yambikiye-impeta-umukobwa-bakundana-mu-ishuri-ibyakurikiyeho-si-ibyi-rwandavideo/

  • Uko bigendekeye umubyeyi wa wa mwana umaze imyaka 18 asinziriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y'Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy'u Burundi wari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk'uruhinja.

    Godeliva yatanze ubuhamya ko ubwo yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu aribwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n'umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira, nyuma agaceceka ntiyongere kugira iri jwi asohora.

    Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa 'Hydrocephalus ' butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

    kanda hano urebe ubuzima Godeliva yaciyemo

    Godelive yakomeje kubaho mu buzima bugoye ,none kuri ubu yabonye abaterankunga ,ndetse bamuzanira ibintu bitandukanye birimo amafaranga,n'ibyo kurya.

    Godeliva akibona uko byamugendekeye yahise yishima cyane ashima Imana n'umuntu wese wamuteye inkunga.

    Akanyamuneza kagarutse

    Source : https://yegob.rw/uko-bigendekeye-umubyeyi-wa-wa-mwana-umaze-imyaka-18-asinziriye/