Blog

  • Lionel Messi yabihiwe i Paris? Umuryango we wamaze gufata umwanzuro wo gusubira Barcelona #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa, Lionel Messi yavuze ko bamaze gufata umwanzuro ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri 2023 bagomba gusubira i Barcelona guturayo.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa SPORT aho yavuze ko atazi neza niba azasubira muri FC Barcelona ubwo azaba asoje amasezerano ye muri PSG, ariko ngo icyo azi neza ni uko bagomba gusubira gutura Barcelona kuko ari cyo umugore we yifuza.

    Ati 'sinzi niba ibyo bizaba ubwo nzaba nsoje amasezerano yanjye muri PSG. Icyamaze gusa n’icyemezwa ni uko tuzasubira gutura muri Barcelona, ubuzima bwacu niho buzaba buri. Nicyo umugore wanjye nanjye twifuza. Sinzi ikizaba ubwo amasezerano yanjye muri PSG azaba arangiye ariko tuzasubira gutura muri Barcelona.'

    Yavuze kandi kandi yahoze yumva yifuza kuzafasha FC Barcelona mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aho yumva azasubirayo ari umuyobozi ushinzwe tekinike (technical director).

    Ati 'nahoze mvuga ko nakabashije gufasha ikipe gukora neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo nyigirire akamaro. Nakwishimira kuba umuyobozi ushinzwe tekinike ku ruhande rumwe. Sinzi niba ibyo bizabaho muri FC Barcelona cyangwa niba bizakorwa mu buryo butandukanye. Ayo mahirwe ahari nakwishimira gutanga umusanzu wanjye uko unshoboye kubera ko ni ikipe nkunda na nakwishimira kubona ikora neza, ikura kandi ikaguma ari iya mbere ku Isi.'

    Nyuma y’imyaka 21 akinira FC Barcelona, nyuma y’uko inaniwe kumugumana bitewe n’ikibazo cy’amikoro aho uyu mukinnyi yagabanyije umushahara we akemera guhembwa 50% ariko nabwo FC Barcelona igasanga ntishoboye kumuhemba kubera amategeko ya La Liga yashyizeho, mu marira menshi mu mpeshyi y’uyu mwaka, Lionel Messi yasezeye ku bakunzi bayo yerekeza muri Paris Saint-Germain mu Bufaransa yasinyiye imyaka 2.

    Uyu mugabo w’imyaka 34 wegukanye Ballon d’Or 6, yakiniye Barcelona imikino 778 ayitsindira ibitego 672 aho yayifashije kwegukana ibikombe 34 byose hamwe.

    Messi ngo umugore we yifuza ko bazasubira gutura muri Barcelona

    Lionel Messi avuga ko nyuma y’amasezerano ya PSG atazi niba azasubira muri FC Barcelona ariko icyo azi ni uko azajya gutura muri Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yabihiwe-i-paris-umuryango-we-wamaze-gufata-umwanzuro-wo-gusubira-barcelona

  • Ethiopia: Abiy Ahmed avuga ko hari ingabo z'amahanga zafashije inyeshyamba mu mirwano #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed avuga ko ingabo z'amahanga zarwanye ku ruhande rw'inyeshyamba zo muri Tigray mu mirwano yo mu gihe cya vuba aha gishize mu duce tw'ingenzi two mu karere ka Amhara.

    Abiy, ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bategetsi bo hejuru muri Leta ya Ethiopia ryanyuze kuri televiziyo, ijambo rya mbere avugiye kuri televiziyo nyuma y'ibyatangajwe ko imijyi ya Dessie na Kombolcha yafashwe n'inyeshyamba.

    Yavuze ko 'abarwanyi batari Abanya-Ethiopia bagize uruhare' mu mirwano iherutse kubera mu nkengero z'iyo mijyi ibiri.

    Atavuga aho bakomoka cyangwa ngo atange gihamya, Bwana Abiy nkuko BBC ibitangaza, yagize ati: 'Hari abazungu n'abirabura barwanye ku ruhande rwa TPLF [Tigray People's Liberation Front] barapfa'. TPLF yahakanye ibyo birego.

    Bwana Abiy yavuze ko ubusabe bwa Leta ye bwo mu mezi macye ashize bwuko abaturage bashoboye bafasha igisirikare kurwana n'inyeshyamba butateguwe neza, nubwo hari umubare munini w'urubyiruko wabwitabiriye.

    Akomoza ku kuba imirwano ikomeje, Bwana Abiy yagize ati: 'Ingamba [urugamba] zishobora kugenda nabi bitewe n'impamvu zitandukanye ariko ku mpera igihugu kizatsinda intambara'.

    Yashinje inyeshyamba zo muri Tigray gushaka gusubira ku butegetsi ngo zishyire mu bikorwa gahunda yo gufata abo mu bwoko bumwe nk’'abaturage bo mu cyiciro cya mbere' mu gihugu.

    Yanasubiyemo itangazo Leta yari yasohoye mbere yaho ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage b'abasivile barenga 100 mu mujyi wa Kombolcha, ibyo inyeshyamba zo muri Tigray zahakanye.

    Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho. Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za Leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Abiy ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za Leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero Leta yayigabyeho. Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo Leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ethiopia-abiy-ahmed-avuga-ko-hari-ingabo-zamahanga-zafashije-inyeshyamba-mu-mirwano/

  • Covid-19 imaze guhitana abantu miliyoni eshanu ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko abazira Covid-19 bashobora kuba bakubye kabiri cyangwa gatatu imibare itangazwa kubera ko hari abapfira iwabo mu ngo bataragiye kwa muganga, abandi bakazira ingaruka ziyishamikiyeho, ndetse n’ibibazo byo kutayipimisha bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

    Leta zunze ubumwe za Amerika ziza imbere mu kugira abantu benshi bamaze gupfa bagera ku bihumbi 746 hagakurikiraho Brazil imaze gupfusha abantu bagera ku bihumbi 608, u Buhinde bukaba ubwa gatatu bumaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 458.

    Mu Rwanda, kugeza tariki 01 Ugushyingo 2021, iki cyorezo cyari kimaze guhitana abantu 1,332.

    Covid-19 ubu ni impamvu ya gatatu ihitana abantu benshi ku isi, nyuma y’indwara z’umutima n’izo kuva amaraso mu bwonko.

    Ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro cy’i Oslo muri Norvège kivuga ko Covid-19 imaze guhitana abantu bangana n’abazize intambara zose ibihugu byarwanye hagati yabyo ku isi kuva mu mwaka wa 1950.

    source : https://ift.tt/2ZQb5N8

  • Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa bazisanga uyu mwuga bawuvuyemo, bagasaba ko habaho politiki yihariye y’ubuhinzi bw’ibirayi.

    Nyirabuhinja Cécile wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko mbere bahingaga bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu igiciro cyaraguye cyane mu gihe imbuto bari baziguze zibahenze.

    Ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ku giciro cyiza, ibirayi twagurishaga 250 Frw ku kilo kuri ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 Frw kubera ko twabuze isoko. Izindi mbogamizi twahuye na zo ni uko ifumbire yaduhenze kuko igiciro cyayo cyikubye kabiri ugereranyije n’uko twayiguraga umwaka ushize. Ibiciro by’imiti na byo byarazamutse ariko twebwe umusaruro ubonetse tugurirwa ku giciro gito none byaduteje igihombo.”

    Uyu muhinzi akomeza avuga ko bahuye n’ikindi kibazo cy’uko ifumbire yabagezeho igihembwe cy’ihinga kigiye kurangira, bagahingira rimwe none bakaba barimo gusarurira rimwe.

    Ati “Twahinze dutinze, twezereza rimwe none umusaruro wabaye mwinshi; turasaba Leta kudufasha kubona amasoko yaba ayo mu gihugu no hanze yacyo. Leta nidufashe gushyiraho igiciro tugurishirizaho ndetse nihindure politiki yo guhinga idufashe ntitujye duhingira rimwe, kugira ngo umusaruro uboneke mu bihe bitandukanye.”

    Kuri ubu ifumbire yaguraga 30.500 Frw iragura 60.130 Frw naho imiti yaguraga 75.000 Frw igeze kuri 90.000Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Célestin na we yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umusaruro utazajya uboneka mu gihe kimwe kuko bigira uruhare mu ibura ry’isoko ryawo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean chrisostome, yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana bagafasha abahinzi b’ibirayi kubona amasoko bagurishaho umusaruro ku giciro kitabahombya.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ko babuze isoko ry’umusaruro ngiye kuvugana n’umuyobozi ushinzwe ubuhahirane n’ibiciro turebe icyakorwa aba bahinzi bafashwe.”

    Dr Ngabitsinze yashimangiye ko ibiciro by’ifumbire byarazamutse ku isi hose ndetse ariko ko leta yongereye nkunganire kuko iyo itabikora byari kuba birenze uko biri. Yahamije ko ubwo Covid-19 iri gucisha make bizagabanuka.

    Umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Rubavu wabuze isoko, abahinzi barataka ibihombo

    source : https://ift.tt/3CCxiMB

  • Queen Elizabeth umaze iminsi avugwaho uburwayi yagaragaye yitwaye mu modoka #rwanda #RwOT

    Kuva mu cyumweru gishize, mu Bwongereza haturukaga inkuru itari nziza y’uburwawi bwa Queen Elizabeth wanajyanywe mu bitaro.

    Abongereza ndetse n’abaturage bo mu bihugu bifitanye umubano wa kiriya Gihugu barimo abo cyakoroneje, bari bagize impungenge ko Isi yaba igiye kubura uyu muntu uri mu bakomeye muri iki gihe.

    Gusa kuri uyu wa mbere tariki 01 Ugushyingo 2021 Queen Elizabeth w’imyaka 95 yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jaguar mu gace atuyemo ka Windsor Castle bituma igikuba cyar kiri mu bantu kigabanuka.

    Yongeye kugaragara nyuma y’iminsi bivugwa ko ubuzima bwe butifashe neza byanatumye atitabira inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka 'COP26 summit’.

    Mu cyumweru gishize Queen Elizabeth II, yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry’ibanze ry’ubuzima bwe.

    Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwishe ibikorwa yateganyaga birimo n’urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y’Amajyaruguru kuko abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Queen-Elizabeth-umaze-iminsi-avugwaho-uburwayi-yagaragaye-yitwaye-mu-modoka

  • 2020-2021 : Ibitero by’ikoranabuhanga 74.000 na Virusi 57.000 byagabwe kuri BNR bigamije kuyiba #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye muri raporo ya BNR y’umwaka wa 2020-2021 wasojwe tariki 30 Kamena 2021 aho igaragaza ko biriya bitero by’ikoranabuhanga byose byabashije kuburizwamo.

    Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda butangaza ko ibi bitikoze ahubwo ko byagezweho kubera uburyo bugezweho bwo gucunga no gusesengura amakuru yo mu ikoranabuhanga.

    Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo kugira ishusho yagutse y’ibikorerwa mu miyoboro yose na sisitemu z’ikoranabuhanaga amasaha 24 mu minsi iminsi 7, gukora ubucukumbuzi bwimbitse no gutahura ku gihe ibitero bijyane n’ikoranabuhanga.

    Uretse biriya bitero by’ikoranabuhanga 74 243 ndetse na virusi 57 482 zo mu bwoko bwa Malware, BNR yanohererejwe ubutumwa 375 276 bugamije kwinjira muri sisitemu yayo.

    Iti 'Ibi byose byabashije guhagarikwa mbere y’uko bigera muri sisitemu z’ikoranabuhanga rya BNR.'

    Iyi raporo ikomeza igira iti 'Hari ibitero 2 by’ikoranabuhanga byabashije kubaho ariko bihita bihagarikwa. Iyo ibi bitero bitaza guhagarikwa byashoboraga guteza akaga gakomeye, gucibwa ibihano, kwangiza isura y’urwego rw’imari cyangwa guhagarara kw’itangwa rya serivisi.'

    BNR yatangaje ko nyuma yo gukorerwa igenzura, yongeye guhabwa ku nshuro ya kane yikurikiranya, icyemezo mpuzamahanga mu byo kurwanya no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga kizwi nka ISO 27001.

    Iti 'Ibi biha icyizere ubuyobozi bwa Banki ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ko ubwirinzi bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga buri ku rugero rwiza kandi rwizewe ku rwego mpuzamahanga.'

    BNR ivuga ko mu mwaka ushize hakozwe isuzuma ry’ubudahangarwa bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga, aho byagaragaye ko serivisi z’ingenzi zose zujuje ibisabwa mu birebana n’ubwirinzi mu ikoranabuhanga ; mu gihe hake hagaragajwe ko hari intege nke hahise hakosorwa.

    Iyi raporo igaragaza ko mu nzitizi zikwiye kwitabwaho, harimo 'Impinduka zihuse mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubwiyongere bw’ibitero mu ikoranabuhanga, mu itangazabumenyi n’itumanaho.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/2020-2021-Ibitero-by-ikoranabuhanga-74-000-na-Virusi-57-000-byagabwe-kuri-BNR-bigamije-kuyiba

  • Nyagatare: Aborozi bahawe ukwezi kumwe ngo babe basubijeho uruzitiro rw’ikidendezi buhiramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka
    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka

    Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’aborozi bo mu Kagari ka Ndama.

    Asura iyi valley dam, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yiboneye ko isigaye ikandagizwamo inka kubera guca uruzitiro rwayo rwari rukozwe mu gatimba.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko idamu ya Rwabiharamba n’iya Akayange zose ziri mu Kagari ka Ndama aborozi bazikandagizamo amatungo yabo, igikorwa afata nko kwigomeka kuri gahunda za Leta.

    Uretse aborozi bakandagizamo inka zigatamo amase ku mazi akoreshwa n’indi mirimo ngo hari n’abaturage bayameseramo imyambaro.

    Avuga ko ibi bikorwa byose bituma amazi ashobora kuzagera igihe akabura ndetse n’idamu ubwayo igasiba ntizongere kuyafata.

    Ati “Ibyo bakora ni ibikorwa bigayitse kandi birenze urugomo kandi bigize icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo gihanwa n’amategeko.”

    Avuga ko by’umwihariko ku idamu ya Akayange aborozi baciye agatimba n’ibyuma byari bigize uruzitiro rwayo kugira ngo babashe kuyikandagiza.

    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu
    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu

    Avuga ko baganiriye n’abashinzwe kubungabunga iyo damu kandi bamwe muri bo bazabazwa iyangirizwa ry’ibikorwa remezo biyigize.

    Avuga ko mu nama bagiranye n’aborozi bakoresha idamu ya Akayange bihaye ukwezi kumwe kuba basubijeho uruzitiro rwayo, bateguye aho bamesera n’aho abaturage bavomera amazi yo gukoresha mu ngo zabo.

    Agira ati “Abandi bose twabashyize hamwe mu nama tubereka ibyo bikorwa bakoze binyuranyije n’amategeko twiha ukwezi kumwe gusa ko baza kongera kuba basubijeho ibikorwa byari bihari ndetse no gutegura ahantu bamesera n’ahavomerwa bitabaye ngombwa kujya mu idamu.”

    Ikindi ni uko aborozi basabwe gutunganya ibibumbiro by’inka zinyweramo bitagikora byaba ngombwa bikanongerwa kugira ngo hatazagira izisubira mu idamu.

    Abayobozi mu nzego z’ibanze uhereye ku munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge basabwe gukurikirana ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

    Umuturage witwa Nkwaya Assaf avuga ko kwangirika kwa damu bahawe kwatewe n’uburangare bw’abaturage ku buryo n’uruzitiro rwari rwashyizweho rwasenywe n’abarobyi abandi barebera.

    Agira ati “Ubundi bayaduhereza barayazitiraga, kwangirika kwayo byatewe n’abaturage batabihaye agaciro, kenshi abantu bazaga bashaka amafi mu madamu, bagaca ubutimba n’inka zikabona inzira zikajya mu mazi.”

    Avuga ko bagiye gushyiraho komite z’abantu bashinzwe kubungabunga amadamu kugira atazakama ejo bakabura kuko kenshi ari yo bakoresha.

    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama
    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama

    Umuyobozi wa damu ya Akayange Nyakarundi John avuga ko kugira ngo damu yangirike byatewe n’uburangare bwabaye abantu bagasenya uruzitiro kubera ko umuzamu wahoze ayirinda yakuweho kubera kubura amafaranga yo kumuhemba.

    Avuga ko bagiye gushaka umukozi usubizaho urwo ruzitiro, agasana ibibumbiro byangiritse.

    Na we yemera ko bigayitse kubona bangiza ibikorwa remezo begerezwa nyamara ari bo bifitiye akamaro.

    Ati “Biragayitse kubona ibikorwa remezo twahawe ari twe dusubira inyuma tukabyangiza ari na yo mpamvu twiyemeje kubisubiza uko byari biri.”

    Idamu ya Akayange yashyikirijwe abaturage ku wa 31 Ukwakira 2015, mu muganda usoza uko kwezi wahabereye ahaterwaga ubwatsi ku mucungiro wayo.

    Ni damu yubatswe ku gaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3mzH8t5

  • Nyuma y’imyaka ine KVC yarasenyutse yagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk
    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk’uko byahoze

    Mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye imitima y’abakunzi ba Volleyball y’u Rwanda, tariki 5 Ugushyingo 2018 ubwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangazaga amakipe azitabira Shampiyona y’u Rwanda y’uwo mukino yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2018, muri ayo makipe ntihagagayemo KVC yari yamaze gusenyuka kubera amikoro make.

    Amakuru yizewe agera kuri Kigali today ni uko iyo kipe yamaze kugaruka kandi ikaba yiteguye gukina icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2021-2022 mu Rwanda.

    KVC ubusanzwe yagiraga amakipe 2, iy’abagabo n’iy’abagore/abakobwa, nyuma yo gusenyuka kw’iy’abagabo hakomeje iy’abagore dore ko n’umwaka ushize wa shampiyona yasoje iri ku mwanya wa 4.

    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC
    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC

    Amakuru yizewe twakuye mu buyobozi bwa KVC ni uko yamaze kugaruka mu isura nshya dore ko ubu yihuje n’ikipe yahoze ari iya Gatenga yari isanzwe ikina icyiciro cya kabili nyuma ikaza gusenyuka benshi bavuga ko byatewe n’igenda ryuwari Padiri mukuru wa Don Bosco Gatenga, Gatete Innocent, nyuma hakabura uwongera kuyitaho.

    KVC yatangiye no gushaka uburyo bwo kongeramo amaraso mashya dore ko yamaze no kwibikaho abakinnyi bakiri bato ariko bafite ahazaza bakuye muri Christ-roi, nka Masabo Bernard na Kageruka Cedric, we wari wanahamagawe mu ikipe y’igihugu iheruka yiteguraga imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda.

    Nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yemereye Federasiyo ya volleyball mu Rwanda ko amakipe yatangira imyitozo, iyi kipe irimo gukorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos ikaba izatozwa na Munyandinda Evode.

    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC
    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC

    Ikipe ya KVC yanyuzemo abakinnyi b’ibihanganjye muri uyu mukino mu Rwanda nka Rubayita Cesar, Kangabo Benjamin, Mukunzi Christopher na Nsabimana Eric bita ‘Machine’, ubu akaba ari na Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.


    source : https://ift.tt/3bxMO0t

  • Twabonaga kumuzana ari nko guhondesha kinubi isazi – Perezida wa REG WBBC agaruka kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu wabasinyiye #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya REG y’abagore y’umukino wa Basketball, Twizeyimana Albert Baudouin, avuga ko impamvu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball bamusinyishije ariko akaba ataraje kubakinira ariko uko basanze n’ubundi ikipe bafite ikomeye bihagije kumuzana baba bameze nk’abagiye kwicisha kinubi isazi, ngo bazamukenera mu marushanwa ari imbere.

    Nyuma y’uko Ubumwe mu mpera za Nzeri 2021 butangaje ko buhinduye izina bugiye kwitwa REG WBBC, hashize iminsi mike ni nabwo bwemeje ko bwasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball, Tierra Monay Henderson usanzwe ukina muri Puerto Rico.

    Gusa uyu mukinnyi ntabwo yigeze aza gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yari isigaye nk’uko byari byitezwe.

    Nyuma y’uko REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze The Hoops ku mukino wa nyuma, Twizeyimana Albert Baudouin akaba perezida wa REG WBBC, yavuze ko Tierra Monay Henderson ari umukinnyi wabo uretse ko banze kumuzana babishaka kuko babonaga ikipe ikomeye, bakaba bazamukenera mu marushanwa ari imbere.

    Ati 'Gahunda irakomeje cyane, Henderson aracyari umukinnyi wacu yaradusinyiye. Amasezerano ye yari afite muri Puerto Rico agiye kurangira, aba yaraje ariko n’ubundi mu byizere twari dufite twabonaga ko ikipe yacu ikomeye bihagije, tubona ko kongeramo undi ari nko guhondesha kinubi isazi, turavuga ngo reka tugumane abo dufite ariko nitujya mu bakomeye kurushaho tuzamuzana.'

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, REG WBBC ikaba yahise inabona itike yo gukina imikino ya karere ka 5 izabera muri Tanzania muri uku kwezi k’Ugushyingo kuhera tariki ya 16, akaba ari bwo bashobora kuztaba uyu mukobwa. Muri iyi mikino izajyana na The Hoops yabaye iya kabiri muri shampiyona.

    Tierra Monay Henderson yamaze kuba umukinnyi wa REG WBBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twabonaga-kumuzana-ari-nko-guhondesha-kinubi-isazi-perezida-wa-reg-wbbc-agaruka-kuri-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-wabasinyiye