Blog

  • Bikumva ibintu byo hirya no hino, barebe ibyo dushoboye – Ubutumwa bwa Kevin Muhire ku bakunzi ba Rayon #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye abakunzi b’iyi kipe kureka kumva ibintu byo hirya no hino bigaruka ku bushobozi buke bw’abakinnyi babo, ahubwo barebe icyo bashoboye babashyigikire kuko ari yo nzira yonyine izatuma babona ibyishimo bifuza.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwihangana kuko ikipe yabo itaramenyerana neza ariko bitewe n’uburyo babashyigikiramo bizeye ko nabo bazatanga umusaruro bifuza.

    Ati 'Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira, turi ikipe nshyashya, ikipe itaramenyerana 100%, bakomeze bagire kwihangana natwe tuzakomeza dutange ibyo dufite byose kugira ngo dukomeze tubahe ibyishimo nk’uko babyifuza, ntibacike intege, imikino ya gicuti yarabaye tureba aho bitameze neza.'

    Yakomeje kandi abasaba kwirinda amagambo y’abantu bumva hiryo no hino ahubwo baze birebere ikipe yabo, babone ubushobozi bafite.

    Ati 'Ndizera ko umukino ku mukino uzajya uba isomo ryo kugira ibyo dukosora mu mikino iri imbere, bakomeze badushyigikire, bareke kumva ibintu byo hirya no hino ahubwo barebe ibyo abakinnyi babo bashoboye kugira ngo babone ibyo byishimo bifuza.'

    Agaruka ku kugirwa kapiteni wa Rayon Sports, Kevin Muhire yavuze ko ari inshingano zitoroshye ariko na none bitazamugora cyane kuko imyaka amaze muri iyi kipe azi neza icyo abakunzi b’iyi kipe bifuza.

    Ati 'Ni inshinganozitoroshye kuko ni ikipe ikomeye, ni ikipe ifite abakunzi benshi, ni igitutu ku kindi ariko nk’umukinnyi uzi Rayon Sports wayikuriyemo, nzi ibyo baba bifuza, ibyo baba bakeneye, navuga ko ari ubundi bunararibonye ngiye kubona, hari izindi mbaraga bizantera, numva ko bizagenda neza kuri njye.'

    Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS 1-0, izakomeza ku munsi w’ejo ikina umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona ikina na Rutsiro FC.

    Asaba abafana b’iyi kipe kureba ubushobozi bw’abakinnyi babo ntibite ku magambo abantu bavuga

    Ngo kuba kapiteni wa Rayon Sports ntabwo ari inshingano zoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bikumva-ibintu-byo-hirya-no-hino-barebe-ibyo-dushoboye-ubutumwa-bwa-kevin-muhire-ku-bakunzi-ba-rayon

  • Ethiopia: Inyeshyamba zo muri Tigray zahuye n'iza Oromo – umuvugizi wa TPLF #rwanda #RwOT

    Getachew Reda ntiyavuze niba batangiye kurwanira hamwe.

    Mbere yaho ku wa mbere, umukuru wa OLA Kumsa Diriba – unazwi ku izina rya Jaal Maro – yabwiye BBC ko iyi mitwe yombi yitwaje intwaro mu minsi iri imbere igiye gutangira kurwana ishyize hamwe mu gihe izaba itangiye imirwano mu duce yegeranyemo.

    Mu mpera y'icyumweru gishize, TPLF yavuze ko hari indi mijyi yafashe, ibyo leta ya Ethiopia yahakanye.

    Iyi mitwe ibiri yitwaje intwaro ivuga ko intego yayo ari ugufata umurwa mukuru Addis Ababa ikawambura leta ya Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

    Mbere yaho, Bwana Abiy yari yasabye abamushyigikiye gukoresha intwaro izo ari zo zose bashobora kubona kugira ngo bahagarike gusumbirizwa n'inyeshyamba zo muri Tigray.

    Ku wa mbere kandi, Diriba yabwiye BBC ko abarwanyi be bafashe imijyi myinshi yo mu burengerazuba, rwagati no mu majyepfo y'akarere ka Oromia.

    Yavuze ko abarwanyi be nta kazi gakomeye bahuye na ko ku rugamba kuko ingabo za leta zari zirimo gusubira inyuma.

    Abavugizi ba leta ya Ethiopia ntibasubije ubusabe bwa BBC bwuko bagira icyo babivugaho. Biragoye kugenzura mu buryo budafite aho bubogamiye bimwe mu bivugwa n'umutwe wa OLA mu gihe imirongo ya telefone na internet idakora mu duce tumwe na tumwe.

    'Nta gishobora gucyemurirwa mu biganiro'

    Hagati aho, umwe mu bakuru b'inyeshyamba za TPLF Jenerali Tsadkan Gebretensae yavuze ko adakozwa ibiganiro na leta ya Ethiopia, avuga ko intambara irimo kugana ku musozo.

    Amagambo ya Jenerali Gebretensae yasubiwemo na televiziyo yo muri Tigray avuga ko “nta kintu na kimwe gihari gishobora gucyemurirwa mu biganiro”.

    Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru bya leta ya Ethiopia byashinje inyeshyamba zo muri Tigray kwica abaturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo mu mujyi wa Kombolcha.

    Nta gihamya idafite aho ibogamiye ihari yemeza ibyo bivugwa na leta. Inyeshyamba zakomeje guhakana kwibasira abasivile.

    Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho.

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Ahmed ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero leta yayigabyeho.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-inyeshyamba-zo-muri-tigray-zahuye-n-iza-oromo-umuvugizi-wa-tplf

  • Rubavu: Abana bane babuze mu myaka itatu ishize babonetse barapfuye #rwanda #RwOT

    Abana bane babuze icya rimwe tariki 15/09/2018, umubyeyi w'umwe, abaturage, n'abategetsi baremeza ko ari bo babonetse kuwa mbere nijoro mu buvumo buri hafi y'iwabo mu burengerazuba bushyira amajyaruguru.

    Josephine Ntakirutimana umwe mu baturanyi babo mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu ati: '[babuze] bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo. Twabashikiye ahantu hose, imyaka itatu irarenze.'

    Abo bana ni; Didier Tuyubahe wari ufite imyaka irindwi, Herithier Ahishakiye wari ufite imyaka 11, Abraham Manirareba wari ufite imyaka icyenda na Mfitumukiza wari ufite imyaka umunani.

    Wenceslas Karibushi umubyeyi wa Didier Tuyubahe yabwiye BBC Gahuzamiryango ko adashidikanya ko umwana babonye ari uwe kuko bari bazi imyenda yari yambaye umunsi bamubura.

    Ati: 'Imyenda bari bambaye niyo yaduhaye ishusho, buri wese twamusanganye umwenda yari yambaye [abura].'

    Aka gace k'imisozi iri munsi y'ibirunga kagira ubuvumo bwinshi buva ku iruka ry'ibirunga riba ryarabaye mu myaka ya cyera.

    Ubu buvumo ariko si ahantu abana bakinira nk'uko Karibushi abivuga, ati: 'ni ahantu harehare, ni abagizi ba nabi babatwaye babashakagamo indonke, yenda kubakuramo ibice by'imibiri.'

    Abantu baje ku rugo rw'umwe mu bari barabuze abana mu murenge wa Bugeshi muri Rubavu

    Abantu baje ku rugo rw'umwe mu bari barabuze abana mu murenge wa Bugeshi muri Rubavu

    Jean Bosco Rwibasira ukuriye Umurenge wa Bugeshi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hagiye gukorwa ibizamini bya ADN/DNA bizemeza neza niba aba bana ari ab'ababyeyi bababuze mu myaka itatu ishize.

    Rwibasira avuga ko ibindi ku rupfu rw'aba bana bizava mu iperereza ryatangiye ku rupfu rwabo.

    'Twari twarihebye ko byarangiye'

    Ubu buvumo babonetsemo, n'ubundi bwose buri muri ako gace, abaturage bavuga ko babushakishijemo inshuro zirenze umwe nyuma y'uko abo bana babuze.

    Josephine na Wenceslas bavuga ko umuntu wari wibye inkoko ku cyumweru nijoro kuri ubwo buvumo bufite inguni nyinshi ari we watumye abamukurikiye babona imibiri y'aba bana.

    Josephine Ntakirutimana ati: 'Bari bafite amatoroshi, bamubuze baragaruka, mu kugaruka babonye udukweto, batwitegereje nko kuruhande babona umurambo, barebye neza babona n'indi mirambo.

    'Baraje bavuga ibyo babonye, nyuma bagenda ari benshi, ni urugendo rurerure, basanga imibiri yarashengutse hari hasigaye utugufa. Kugira ngo babamenye ni uko bari bazi imyenda bagiye bambaye.'

    Wenceslas Karibushi ati: 'Twari twararangije kwiheba ko byararangiye. Burya iyo ubuze umuntu nyuma yaho ukamubona, amakeka arashira, ubu twiyakiriye.'

    Imibiri y'aba bana yashyizwe kwa Wenceslas mu gihe bategereje ko hakorwa ibizami bya DNA nyuma bagahabwa uburenganzira bwo kubashyingura, nk'uko Rwibasira na Karibushi babivuga.

    Karibushi avuga ko we n'abandi babyeyi babona hari abantu bishe aba bana nyuma bakaza kubajugunya muri ubu buvumo, kandi ko bizeye kuzahabwa ubutabera.

    The post Rubavu: Abana bane babuze mu myaka itatu ishize babonetse barapfuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/02/rubavu-abana-bane-babuze-mu-myaka-itatu-ishize-babonetse-barapfuye/

  • Richard Zebedayo yashyize hanze indirimbo ‘Ab… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ‘Abera’ ifite iminota 16 n’amasegonda 1, ikaba yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo akozwe mu buryo budasanzwe dore ko abaririmbyi yifashishije bagaragara barimo gusirimba buri uwe atambira Imana uko umutima we ubimutegeka. Ni indirimbo Richard Zebedayo yakoranye na mushiki we Diane Zebedayo ndetse mu mashusho yayo hagaragaramo abantu benshi barimo na mukuru we Tresor Ndayishimiye watangije True Promises. Iyi ndirimbo yiganjemo igisirimba, ku munota wa 7 kuzamura kugeza ku munota wa 16, Richard na bagenzi be bagaragara basirimba cyane.

    Richard Zebedayo hamwe na mushiki we Diane Zebedayo

    Mahirwe Richard [Richard Zebedayo] mu kiganiro na InyaRwanda.com ko kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe byamugoye cyane, akaba ariyo mpamvu afite ishimwe ryinshi ku Mana. Ati “Mbere ya byose ndashima Imana ko iyi ndirimbo yasohotse kuko kugira ngo ikorwe byarangoye cyane”. Yakomeje ati “Ubutumwa nanyujije muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko mu isi atari iwacu kandi abakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza bose dufite aho twateganyirijwe kuzaba ari ho mu ijuru kandi umunsi tuzaba turi kujyayo tuzasanganirwa n’Umwami wacu Yesu Christo aje kutwakira”.

    Twamubajije uko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akayikorana na Diane, adusubiza agira ati “Uko natekereje gukorana iyi ndirimbo na Diane, kuva kera nari mbimaranye igihe mu mutima wanjye nifuzaga kuzakorana indirimbo na Diane kuko ni umwe mu bavandimwe banjye nakuze nigiraho byinshi mfata nk’icyitegererezo. Kandi usibye no kuvuga ngo ni umuvandimwe nkunda n’uburyo aririmba ku buryo ama technic akoresha mu kuririmba hari igihe nayigaga nkayafata mu mutwe, ugasanga mu kuririmba kwanjye hari ukuntu ngiye kumwigana.Ibyo byose rero bigahora bimpa inzozi zo gukorana nawe kuko numvaga amatsiko menshi y’ukuntu iyo ndirimbo yaba imeze”.

    Richard Zebedayo yibukije abantu ko mu Isi atari iwabo ahubwo ko Gakondo yabo ari mu ijuru

    Richard Zebedayo yavuze ko indirimbo ifite umwihariko wo kuba yarayikoze mu Gisirimba mu gihe hari abantu batari bacye bashobora gucyeka ko atabashya kuririmba muri iyi njyana. Yanavuze ko kuba yarayikoranye na mushiki we na byo ari umwihariko kuko nta handi arabibona. Ati “Umwihariko w’iyi ndirimbo mbere ya byose kuri njye ni indirimbo ifite injyana benshi batekereza ko ntapfa kuyikora, ikindi kandi umwihariko w’iyi ndirimbo n’iz’abandi ni uko ari collabo y’abavandimwe bavukana mu nda imwe kuko ntekereza ko nta handi haragaragara indirimbo yahuriyemo abavandimwe bavuka ku babyeyi bamwe”.

    Richard Zebedayo amaze igihe gito atangiye kuririmba nk’umuhanzi wigenga, gusa asanzwe aririmbana n’abavandimwe be mu Itsinda Zebedayo Family. Ni umwana wa 6 mu muryango avukamo wiganjemo abaririmbyi b’amazina azwi mu gihugu barimo Diane na Tresor. Ni umusore w’imyaka y’amavuko akaba asengera muri Nazarene church Kicukiro. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ko intego mu muziki ari ukuzaba umuramyi ukomeye kandi agahindura abantu benshi cyane cyane urubyiruko. Mu bahanzi bandi yifuza gukorana nabo indirimbo ku isonga hari Israel Mbonyi ndetse yanitabiriye igikorwa cyiswe ‘Icyambu Talent’ cyo gushaka abanyempano bazaririmbana na Israel Mbonyi.

    Richard umuramyi uhagurukanye imbaraga mu muziki wa Gospel

    Diane Zebedayo wakoranye indirmbo na Richard ni umuririmbyi w’umuhanga u Rwanda rufite

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ABERA’ YA RICHARD ZEBEDAYO FT DIANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110988/richard-zebedayo-yashyize-hanze-indirimbo-abera-yiminota-16-yakoranye-na-mushiki-we-diane–110988.html

  • 'Good Morning Babe '_ iri jambo ryatumye umugabo ajyanwa mu nkiko #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria, muri Leta ya Ogun , haravugwa inkuru y' umugabo wo mu Karere ka Ijebu Ode , wahuye n' uruva gusenya akajyanwa mu nkiko kubera kuzinduka yandikira umugore w' undi umugabo ngo' Good Morning Babe' (Waramutse mukundwa).

    Uyu mugabo wahuye n' uruva gusenya yitwa Jamiu.

    Ibi byabaye ku wa 19 Nzeri 2021, ni bwo uwo mugore yakiriye ubutumwa, akavuga ko bwateje umwuka mubi mu rugo rwe n' umugabo we, witwa Akintunde Adegbesan .

    Uyu mugore avuga ko Jamiu atari we wamwambitse impeta y' urukundo bityo nta bubasha afite bwo kumwita Babe.

    Gusa ayo makuru uyu mugabo witwa Jamiu we ayamaganira kure.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/02/good-morning-babe-_-iri-jambo-ryatumye-umugabo-ajyanwa-mu-nkiko/

  • Breaking: Tottenham Hotspur yirukanye Umutoza… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Tottenham Hotspur bumaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Nuno Espirito Santo bamaze gutandukana ndetse na bagenzi be bakoranaga barimo Lan Cathro, Rui Barbosa na Antoinio Dias

    “Ndabizi uburyo Nuno n’abo bakoranaga bashakaga kugera ku ntsinzi, gusa nanjye ndicuza ku buryo dufashe uyu mwanzuro.” Fabio Paratici umuyobozi wa Siporo muri Tottenham Hotspur aganira n’itangazamakuru. “Nuno ni umugabo w’umunyakuri kandi azamya guhabwa ikaze hano. Namushimira ndetse nabo bakoranye tukanamwifuriza amahirwe mu gihe kiri imbere.”


    Nuno yari amaze amezi ane atoza Spurs 

    Nuno Espirito Santo asize Tottenham Hotspur ku mwanya wa 8 n’amanota 15 akaba yarageze muri Tottenham Hotspur avuye muri Wolves yari amazemo igihe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110993/breaking-tottenham-hotspur-yirukanye-umutoza-wayo-nyuma-yamezi-ane-ahawe-akazi-110993.html

  • Uganda itsinze Djibouti ibitego 13-0, harimo… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya CECAFA y’abangavu batarengeje imyaka 20 iri kubera muri Uganda kuri uyu munsi hatangira imikino yo ku munsi wa kabiri aho Uganda iri iwayo yari yakiriye ikipe ya Djibouti umukino watangiye ku isaha ya Saa 10:00 za mu gitondo.


    Uganda ikomeje kwanikira izindi kipe bari kumwe 

    Uganda isanzwe ikomeye muri aka karere itangiye yereka Djibouti ko iri hejuru ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 6 ku busa bwa Djibouti. Igice cya kabiri Uganda yaje yongeraho ibitego 7, umukino urangira ari ibitego 13 ku busa bwa Djibouti.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda Fauzia Najjemba yatsinze ibitego bigera kuri 6 ku munota wa 10′ 24′ 35′ 47′ 74′ na 82. Nandago na we yatsinze ibitego 2 ku munota wa 7′ na 57. Nagadya yatsinze, Nakibuuka, Namaganda.


    Djibouti irahuritse 

    Imikino iri bukurikireho, harimo umukino wa Ethiopia ihura na Eritrea, u Burundi bwakire Tanzania, ku wa gatatu gatangire umunsi wa gatatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110990/uganda-itsinze-djibouti-ibitego-13-0-harimo-6-byumukinnyi-umwe-110990.html

  • U Rwanda nka “hub”; inzira 6 zigiye guhindura burundu isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Mu 2008, Dr Richard Sezibera wari umaze iminsi mike agizwe Minisitiri w’Uburezi, yabajijwe n’Umunyamakuru umujyi w’indoto ze yumva yifuza kuzabamo. Mu kumusubiza yagize ati “Kigali yo mu 2020”.

    Ubu umwaka umwe urashize tugeze mu cyerekezo cyari inzozi kuri benshi, cyahinduye imibereho n’imyumvire yacu mu buzima, kikaduha kongera kurota inzozi twizeye neza ko tuzakabya. Ubu umunyarwanda ararota Kigali n’u Rwanda rwo mu myaka 30 iri imbere, ubwo hazaba ari mu 2050.

    U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476 $ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

    Kugira ngo ibi bigerweho, bizajyana no guteza imbere igihugu mu nzego zose, ari naho cyahereye kigena ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu ngeri zose.

    Ubu u Rwanda rurashaka kuba ku isonga mu burezi, mu ikoranabuhanga, muri Siporo, mu kwakira inama, ubukerarugendo n’ibindi. Byose bishingiye ku kuba “igicumbi” [hub] muri buri rwego.

    Hub mu ngendo zo mu kirere

    Mu myaka mike iri imbere, u Rwanda ruzaba ari cyo gicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika. Iyi ni intego yatangiye gutegurwa mu myaka myinshi ishize ubwo Guverinoma yatangiraga gushyira amafaranga umwaka ku wundi muri RwandAir.

    Ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo imwe ya A330-200 n’indi ya A330-300. Izi zombi ziyiha amahirwe yo gukora ingendo ndende zahuza Afurika na Amerika cyangwa se na Aziya.

    Byitezwe ko mu gihe RwandAir izaba itangiye kujya i New York ku Kibuga cy’Indege cya JFK, ubu bwoko bw’indege ari bwo buzajya bukoreshwa.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RwandAir yandikiye Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ingendo, isaba uburenganzira bwo gukora ingendo zigana i New York.

    Icyo gihe intumbero yari ihari ni uko izo ngendo zatangirana na Ukuboza 2021. Muri Gashyantare, RwandAir yabonye uburenganzira bugena ko mu gihe yaba itangiye izo ngendo yajya inyura muri Ghana ikahafata abagenzi.

    Ifite kandi izindi ndege esheshatu za Boeing 737 harimo ebyiri za 737-700 n’enye za 737-800. Ifite kandi izo mu bwoko bwa Bombardier CRJ harimo ebyiri za CRJ900ER n’izo mu bwoko bwa DHC Dash 8. Izi zo ni ebyiri za DHC-8-Q400.

    Mu minsi mike iri imbere, byitezwe ko RwandAir izatangaza ko yamaze kugurisha imigabane yayo ingana na 49% muri Qatar Airways, bizatuma yongera umubare w’indege zayo kuko hari izo Qatar Airways izaziha.

    Mu 2020 ubwo nasuraga Qatar Airways, umwe mu bayobozi bayo yambwiye ko hari gahunda yo kuzatiza RwandAir indege, ibi bikazakorwa nk’uko Air Italy iherutse guseswa nayo yari yaratijwe indege na Qatar Airways yari yarayiguzemo imigabane ingana na 49%.

    Qatar inafite kandi imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways, Michael Joseph, aherutse gutangaza ko uko bigaragara, igicumbi cy’ingendo zo muri Afurika kizaba muri Kigali.

    Ati “Uko ni ukuri, ni cyo cyerekezo biri kuganamo. Ubu turi kubibona tukavuga ngo biratangaje ariko mu myaka itanu nitutareba neza tuzabyuka dusange abagenzi bose bari i Kigali.”

    Muri Werurwe, Michael yavuze ko hari amakuru yumvise ko Qatar Airways igiye guha indege RwandAir, avuga ko niba ntacyo Kenya ikoze, igicumbi cya Afurika mu ngendo kitazaba kikibaye Nairobi ahubwo kizaba i Kigali.

    Yatanze urugero kuri Dubai, agaragaza ko iyo bitaba Emirates ifite ingendo zijya hirya no hino, uyu mujyi utaba ugendwa cyane nk’uko bimeze ubu.

    Mu 2017, abagenzi bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari 771.415; mu mwaka wakurikiyeho barazamuka baba 1.041.220; mu 2019 bagera kuri 1.059.612 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo mu 2020 bari barenze gato ibihumbi 300.

    RwandAir yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu ngendo zo mu kirere

    Hub mu buvuzi

    Ku mwaka, umugabane wa Afurika ukoresha miliyari 6$ mu kwishyura ubuvuzi buhabwa abaturage bawo bajya kwivuza mu mahanga.

    U Buhinde nka kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi buteye imbere, bwinjiza miliyari 5$ ku mwaka aturutse mu yo abanyamahanga bajya kwivuzayo bishyura.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Mu 2014, iki gihugu cyakoze igenamigambi ry’imyaka ine rigamije kongera umubare w’abantu bajya kwivuzayo cyakira.

    Icyo gihe ku kwezi hakirwaga nibura abantu 2000. Abenshi babaga baturutse mu Burundi, Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Malawi na Congo bagiye kwivuza umutima, kanseri, impyiko, ubwonko n’izindi ndwara zirimo n’izo kutabona urubyaro nk’abashakaga serivisi ya IVF.

    In Vitro Fertilisation (IVF), ifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo insoro zishobora kuvamo umwana ziboneke. Nyuma yo kuboneka zivanwa mu mubiri we zigashyirwa muri Laboratoire.

    Iyo izo nsoro abaganga bamaze kuzibona ko zishobora kuvamo igi rishobora kuvamo umwana, rishyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

    Ubuvuzi nk’ubu butuma igihugu kigendwa, nibwo u Rwanda rushaka gukora. Ibi bizakorwa hongererwa ubushobozi ibitaro bihari hanubakwa n’ibishya.

    Urugero nk’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri kuvugururwa ku buryo bigira ubushobozi bwo kujya bisimbuza umutima, urwagashya n’umwijima.

    Ubu i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare hari Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa.

    Ibi bizajyana no gushyiraho inganda zikora imiti nk’urwo u Rwanda rugiye gufatanya na Bangladesh hamwe n’urundi rw’Abanya-Maroc rwatangiye ibikorwa i Masoro.

    Mu mwaka utaha kandi hazatangira uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikomeje gukora amavugurura azabifasha kuba ibyo ku rwego mpuzamahanga ku buryo intumbero u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gikora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerwaho

    Hub mu bijyanye n’imari

    FEDA, ni Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere cya Afreximbank. Mu minsi mike, icyicaro cyayo gikuru kizaba kiri mu Rwanda.

    Kizatangirana amafaranga angana na miliyoni 350$ ariko ashobora kongerwa akagera kuri miliyari 1$ ku buryo imishinga yo hirya no hino muri Afurika ibona inkunga.

    Westbridge Mortgage, ni banki yo muri Canada iherutse gutangaza ko icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kizaba mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi banki itera inkunga imishinga y’ubwubatsi gusa, irateganya kugura imwe muri banki zisanzwe ku isoko ry’u Rwanda.

    Ikigo cy’Ishoramari cyo muri Afurika y’Epfo, RH Bophelo, giherutse kwandikwa ku isoko ry’imari mu Rwanda ndetse gifite gahunda yo gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

    Izi ni ingero eshatu z’ibigo bikomeye mu ishoramari bimaze kujya ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’uko hashyizweho Kigali International Finance Center (KIFC), ikigo kigamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari.

    Westbridge Mortgage yamaze gutangaza ko igiye gufungura ishami mu Rwanda. Bizatuma imishinga y’ubwubatsi myinshi mu gihugu ibona inkunga

    KIFC ifasha ibi bigo bikomeye byose bishaka gushora imari mu Rwanda.

    Byoroshywa n’amategeko yashyizweho areshya abashoramari. Urugero, ikigo gishyize icyicaro cyacyo gikuru mu Rwanda cyoroherezwa mu bijyanye n’umusoro ku nyungu bitewe n’ingano y’ishoramari ryacyo n’abakozi gifite.

    Ni mu gihe nk’ibigo bitera inkunga imishinga byashoye hejuru y’ibihumbi 50$ na byo bisonerwa imisoro imwe n’imwe.

    Naho umuntu ushora imari mu nganda, mu bukerarugendo, mu buzima, mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa se mu mishinga y’ingufu itanga Megawatt 25 aba afite amahirwe yo kumara imyaka irindwi atishyura imisoro.

    KIFC yashyizweho kugira ngo ifashe u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari. Ubu nka Casablanca, Johannesburg n’Ibirwa bya Maurice niyo mijyi iza imbere ku mugabane muri iyo ngeri, u Rwanda rurashaka kujya imbere yayo.

    Hub mu bukerarugendo

    Ubukerarugendo ni yo mari ishyushye u Rwanda rufite muri iki gihe. Mu 2019 bwinjirije igihugu miliyoni 498$ ndetse byari biteganyijwe ko muri uyu hinjira miliyoni 600$ ni uko haje Covid-19 yazambije ibintu.

    Umuntu uri i Dubai mu imurika ubu afite amahirwe yo kuba yasura Pariki zitandukanye z’u Rwanda yifashishije ikoranabunga rya VR (Virtual Reality).

    Ubukerarugendo ni kimwe mu byo u Rwanda rubonamo amahirwe akomeye y’amadovise ku buryo rusigaye rukora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese ushaka kuruhuka akaba ari rwo ruza mu mutwe bwa mbere.

    Binyuze muri Visit Rwanda, bwamamazwa na Arsenal ndetse na PSG, uko kubumenyekanisha byatumye ishoramari muri hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga naryo ryiyongera. Ubu amazina akomeye mu by’amahoteli nka Marriott, Radisson Blu, Park Inn by Radisson, One & Only, Sheraton, Protea, Golden Tulip, Zinc n’andi menshi ari ku isoko ry’u Rwanda.

    Ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa kuko mu minsi ishize, ku Kivu huzuye Marina Bay, Cleo n’izindi.

    Mu kumenyekanisha u Rwanda, rwihaye intego yo kwitabira ibikorwa by’imurika rugaragarizamo ibyiza byarwo. Urugero ni nka Festival y’i Cannes n’andi mamurika yaba abera mu Buholandi no mu Budage.

    U Rwanda rurashaka ko abantu barusura bagira amahitamo menshi, bakabona ibintu byinshi bituma baruhuka, bakiyungura ubumenyi kandi bakiga n’amateka yarwo.

    Ibi bijyana no kwakira inama. Kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kwakira inama ni kimwe mu byo ruteganya kubyaza amafaranga kurushaho.

    Nko mu Ugushyingo uyu mwaka, biteganyijwe ko ruzakira inama n’ibindi bikorwa 11 bihuriza hamwe abantu benshi.

    Mu 2020, mu Rwanda byabarwaga ko hari ibyumba ibihumbi 10 bishobora kwakira abantu ndetse hari na gahunda y’uko bizagera mu 2025 byakubwe kabiri.

    Iyi gahunda yo kwakira inama yoroshywa no kuba RwandAir iri kwagura ibyerekezo ku buryo ubu abaturutse mu mpande zose z’Isi bashobora kuyifashiha.

    Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hakomeje kuzura hoteli ziteye uburanga. Iyi ni Cleo Lake Kivu Hotel iherereye i Karongi

    Hub mu ikoranabuhanga

    Ubwo Covid-19 yari ikajije umurego, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyifashishije Robot mu kuyirwanya. Byatumye iki cyorezo gihashywa bigaragara cyane mu bitaro kuko zoroheje akazi ubusanzwe gakorwa n’abaganga.

    Mu nama ya World Economic Forum yabereye i Kigali muri Gicurasi 2016, u Rwanda rwashyize imbere igitekerezo cy’uko rushaka guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga.

    Ibi byaje bikurikira ikindi cyiciro cyari cyarabanje cyo gukwiza umuyoboro wa 4G mu gihugu cyose.

    Ubu hafi ya serivisi zose mu gihugu ziri kwimurirwa ku ikoranabuhanga, guhera ku ngendo, kwivuza, kwiga, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

    Mu minsi ya vuba i Kigali mu Busanza hazafungurwa ikigo cya mbere kizajya gitanga impushya z’ibinyabiziga ariko abantu bakoreye ku ikoranabuhanga, nta hantu bazongera guhurira n’Umupolisi utanga amanota.

    Ibi binajyana no guhugura abahanga mu ikoranabunga. Byo biri gukorwa binyuze mu mishinga ikomeye nka Kigali Innovation City.

    Uyu mushinga ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

    Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% ari bo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari na bo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

    Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bakava kuri 2% bakaba 10%.

    Muri Kigali Innovation City ubu hafunguye Kaminuza zikomeye nka Carnegie Mellon. Niho hagomba gukorera Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theoretical Physics na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel.

    Kwigisha ikoranabuhanga uhereye mu bato nabyo birakataje, bigaragazwa n’ishuri risigaye rikorera mu Burengerazuba bw’Igihugu rya “Rwanda Coding Academy”.

    Iri shuri rizafasha u Rwanda mu kubona abahanga bakiri bato mu bumenyi bwa mudasobwa.

    Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    Rwanda Coding Academy ni ishuri rikorera i Nyabihu. Rirera abahanga mu bumenyi bwa mudasobwa bivuze ko mu gihe kiri imbere bitazagorana kubabona mu gihugu

    Hub muri Siporo

    Imikino ya BAL u Rwanda ruherutse kwakira, rwagize ibyago iba mu bihe bya Covid-19 na ho ubundi iyo iba mu bihe bisanzwe, i Kigali hari kubera ibirori by’akataraboneka.

    Nyuma ya BAL, u Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika rya Volleyball mu Bagabo n’Abagore. Ni ikimenyetso cy’uburyo igihugu cyashyize imbaraga mu kwakira ibikorwa by’imikino.

    Byatangiye ubwo Kigali Arena yuzuraga, iha igihugu amahirwe kitari gisanganywe cyane mu mikino y’intoki.

    Kigali Arena yafashije u Rwanda kuba rusigaye rwakira imikino mpuzamahanga

    Ruherutse kwakira kandi Irushanwa ry’Isi muri Volleyball, Beach Volley World Tour ndetse mu minsi iri imbere ruzakira Shampiyona y’Isi mu Magare.

    Kwakira iyi mikino biri mu bimenyekanisha u Rwanda ku buryo bibaye ko rujya kwishyura, byarusaba akayabo. Urugero, nka Tour du Rwanda, ufashe inshuro ica kuri Televiyo Mpuzamahanga, ukaziha agaciro byasaba ko u Rwanda rwishyura asaga miliyari 1 Frw ariko kubera iryo rushanwa, ibyiza byaryo byerekanwa ku buntu.

    Ishoramari mu bibuga ryatangiye kubyara umusaruro. Mu gihe kiri imbere ruzatangira kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Golf nyuma yo kuvugurura ikibuga cy’i Nyarutarama.

    Muri uku kwezi kandi, ruzakira amarushanwa y’amakipe ashaka itike y’igikombe cy’Isi muri Cricket. Ibi byose ni ibigaragaza uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije ko ruba igicumbi mu mikino.

    Rurateganya kuvugurura Stade Amahoro, hanyuma i Gahanga hakubakwa ibikorwa bya siporo bishoboka ko byaba n’ikibuga cy’imodoka nto zisiganwa.

    Ntihazagire utungurwa u Rwanda rugeze ku kigero cyo kwakira Formula One!

    Mbere, RwandAir yitwaga Air Rwanda. Mu 1981, ‘Air Rwanda’ yari ifite indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakodeshaga

    Ikigo gishya kivura kanseri cyafunguwe, giherereye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe

    Umuganga wo mu Bitaro bya Butaro asuzuma umwana. Ibi bitaro biri mu by’icyitegererezo igihugu gifite mu kuvura Cancer

    Pariki z’Igihugu zose ziri mu bikurura ba mukerarugendo ku Isi hose

    Mantis Kivu Queen Uburanga, ni ubwato buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe

    Kigali Sport City, ni agace kahariwe Siporo kazubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kazafasha u Rwanda kuba igicumbi mu mikino yose

    Zipline yahinduye uburyo amaraso yagezwaga ku bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu buvuzi bujyana no kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu

    source : https://ift.tt/3CC2DPz

  • Gen Kabarebe yasangije urubyiruko rw’abakorerabushake ibanga riranga umuyobozi ukwiye – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ruri mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021; ikiganiro yatanze cyibanze ku gukunda igihugu, indangagaciro n’amahame aranga umuyobozi mwiza n’imiyoborere myiza.

    Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko kudacika intege ahubwo rugaharanira gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

    Yagize ati “Umuyobozi ntagomba gucika intege kuko ibibaca intege ntibizigera bibura. Mugomba gushaka ibisubizo mugaha amahirwe ibisubizo, ikibazo urwana nacyo ugakoresha imbaraga zawe zose ariko ukagiha amahirwe yo kugitsinda bigakunda cyangwa ntibikunde ariko wowe wishyiramo kubitsinda, umuyobozi ni ushaka igisubizo.’’

    Yakomeje abasaba kudakangwa n’ikintu cyose kibonetse kuko akenshi hari ibyo usanga ubwabyo byoroshye kurusha uko babyibwira.

    Ati “Wacibwa intege n’ibyo wumva, ugasanga akagabo cyangwa agakobwa kamwe gafashe agatelefoni kakifata amajwi, kagashyira kuri YouTube kuko ibonwa na benshi kakavuga gusa kakaguhungabanya ukaba wagwa, kakaguhungabanya ugahunga nyamara ugasanga nta kirimo. Ufite umutima woroshye wakuka umutima ugacibwa intege n’umuntu umwe gusa.’’

    Bamwe mu rubyiruko ruri muri aya mahugurwa, rwemeza ko ubumenyi bahavoma buzabafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu bayabwiwe n’abayanyuzemo bidasabye kuyasoma kandi ko na bo bibaha umukoro wo kuyandika kugira ngo bazayasangize n’abandi.

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, Murekatete Aline, yavuze ko hari ubumenyi yabonye, buzamufasha.

    Ati “Muri ibi biganiro nahungukiye byinshi kuko ku bijyanye n’imiyoborere ntabwo bidusaba kujya kubyiga mu makaminuza ahambaye. Urebye iyo dufite mu Rwanda na yo ni isomo, ibyo turi kwiga ngiye kubisangiza bagenzi banjye. Nyuma y’izindi nshingano dufite tugeraho tukavuga ngo ni uwuhe musanzu wundi natanga nkoresheje ubwenge bwanjye, imbaraga zanjye ngo nteze imbere igihugu cyanjye.’’

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, Dumiya Sadi, na we yavuze ko ibiganiro bahawe bibafasha kumva neza ko umuyobozi agomba gufata icyemezo kiganisha abo ayoboye aheza.

    Yakomeje ati “Agomba no kujya inama n’abo ayoboye, agomba no gushaka ibisubizo uko byashoboka kose ndetse no gushyira hamwe. Twari dusanzwe dukora neza ariko ubu batwongereye ikibatsi kandi tugiye kurushaho kwitangira igihugu.’’

    Urubyiruko ruri mu mahugurwa y’iminsi itanu mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze ni 60, ni bo bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’igihugu. Bari kwigishwa ku masomo agamije kubongerera ubumenyi ku mpinduka z’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere, gukumira no kurwanya ibyaha.

    Kuri ubu mu gihugu habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 40 bifashishwa mu bikorwa binyuranye no mu mirimo y’ubwitange.

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasabye abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kudacika intege mu bibazo

    Gen Kabarebe yahanuye urubyiruko ku myitwarire ikwiye kururanga

    source : https://ift.tt/3bzSPd0

  • Rubavu: Imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo nyuma y’imyaka itatu baburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Aba bana babonetse mu ijoro ryacyeye ubwo abasore babiri birukankaga kuri mugenzi wabo wari wibye inkoko akirukira mu buvumo hanyuma bageramo bagasangamo imibiri ine iri kumwe.

    Bakimara kubona iyi mibiri, aba basore bahise batanga amakuru ku babuze abana ndetse bagezeyo basanga ari ababo nyuma yo kubona imyenda bari bambaye igihe baburaga.

    Aba bana bose baburiwe irengero umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018. Icyo gihe ababyeyi babo bagerageje gushakisha, banagera muri ubwo buvumo ariko ntabwo bababonye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yemeje amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo.

    Yagize ati “Ni byo koko imibiri y’abana bane yabonetse; ubu RIB na Parike bahageze dutegereje ko hari umwanzuro ufatwa wo gushyingura cyangwa iperereza rigakomeza.’’

    Ubwo aba bana baburaga mu myaka itatu ishize, abaketswe kubigiramo uruhare barafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB ariko baza kurekurwa n’urukiko nyuma y’amezi umunani bafunze.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yandikaga iyi nkuru, amakuru yabonye ni uko imibiri yose yajyanywe kuri umwe mu babyeyi b’aba bana mu gihe uwari wibye inkoko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugeshi.

    Abaturage benshi bari bagiye gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo, yabonye imibiri nyuma y’imyaka itatu

    source : https://ift.tt/3w3VqWc