Blog

  • RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni umwanya RBC yashyizwemo n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC). Uretse RBC, uyu mwanya wanashyizwemo ‘Institut Pasteur du Maroc.

    Ibi bigo uko ari bibiri bizashyirwa mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19.

    Africa CDC yatangaje ko RBC na Institut Pasteur du Maroc byagaragaje ubushobozi bwo hejuru mu bijyanye no gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira COVID-19, aho muri Maroc hakingiwe abaturage barenga 80% by’abagombaga gukingirwa bose. Ni mu gihe u Rwanda rwakingiye abagera kuri 25% kandi rukaba rufite intego y’uko 2021 izarangira hakingiwe abagera kuri 40%.

    Kuba ibi bigo uko ari bibiri byashyizwe mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19, bivuze ko bizatanga amahugurwa agamije kubakira ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.

    Bazabasangiza ubumenyi kandi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo bitanga inkingo, uko zikwirakwizwa no mu bijyanye no kumvisha abaturage ko gahunda yo gukingirwa ari iyabo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu bya Afurika mu bijyanye no gukingira COVID-19.

    Ati “Turateganya kugera ku ntego y’abantu 40% bitarenze Ukuboza 2021 kandi twiteguye gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gusangira ubunararibonye tumaze kugira ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imikorere, biramutse ari ngombwa.”

    U Rwanda rukomeje gukingira umubare munini w’abaturage barwo ndetse rwatangiye gukora ubushakashatsi bushobora gusiga hatanzwe urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 no gukingira abari munsi y’imyaka 18.

    Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa dose zombi z’urukingo.

    RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19

    source : https://ift.tt/2ZHTaYw

  • Umujyi wa Kigali watashye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga udushya, Ingabire Paula na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abafatanyabikorwa bafunguye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga mu muhango wabereye ku isoko ryo ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Ibi bimpoteri bikoresha imirasire y’izuba ndetse hariho na camera igenzura umutekano wabyo n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigaragaza ingano y’ibishingwe bimaze gushyirwamo.

    Mu gihe ibishingwe byuzuye, iryo koranabuhanga rizajya rihita ritanga ubutumwa ku babishinzwe baze kubikuramo.

    Ibi bizakemura ikibazo cy’ibimpoteri by’ahantu hahurira abantu benshi, byajyaga byuzura ababishinzwe ntibabividurire igihe.

    Ku kubitiro ibi bimpoteri byashyizwe mu masoko atandukanye arimo iryo ku Murindi, kwa Mutangana, Ziniya n’irya Kimironko ndetse no mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.

    Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ati “Intego yacu yari ukugira Kigali isukuye kandi itekanye, ni muri urwo rwego twasanze n’ubundi aho Igihugu kigana ari ukubihuza n’ikoranabuhanga. Kuriya tuvuga iterambere dufite ryubakiye kuri wa muturage mu gushyira mu bikorwa intumbero dufite y’Umujyi usukuye, twaje gusanga bidahagije gusa ahubwo iryo terambere rikwiye gushingira ku ikoranabuhanga.”

    Yongeyeho ko ibi bimpoteri bikoresha ikoranabuhanga ari byiza kubera ko ibishingwe bitabora n’ibibora bivangurwa ku buryo bijyanwa mu kimpoteri rusange cya Nduba bihita bibyazwa umusaruro.

    Minisitiri Paula Ingabire yasabye abaturage gutangira kugira umuco wo kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora kugira ngo bijye bihita bibyazwa umusaruro.

    Ati “ Abaturage twitoze umuco wo gutandukanya ibishingwe kuko ibibikorwaremezo byashyizweho byo bigaragaza amoko atandukanye y’ibishingwe, ni nayo mpamvu tuba twabitandukanyije kugira ngo duhereye mu ngo zacu n’aho dukorera hose umuntu abashe kujya atandukanya ibishingwe bibora n’ibitabora.”

    Yongeyeho ko bishingwe bibora bizajya bibyazwamo umusaruro nk’ifumbire mu gihe ibitabora bizajya bijyanwa mu nganda zikora ubushakashatsi bikabyazwa umusaruro.

    Uyu mushinga w’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga watwaye ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika. Biteganyijwe ko bizagezwa no mu bindi bice.

    Ibi bimpoteri bifite ikoranabuhanga rifasha kumenya ko byuzuye

    Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Uyu muhango watangirijwe mu mujyi wa Kigali ariko hari gahunda yo kubigeza mu bindi bice

    Ubwo Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya basinyaga amasezerano

    Ibi bimpoteri byashyizwe ku masoko atandukanye muri Kigali

    source : https://ift.tt/3q3XpZx

  • Hatangijwe ‘Virunga Africa Fund I’, ikigega cy’ishoramari kirimo arenga miliyari 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Iki kigega kizwi nka ‘Virunga Africa Fund I’ cyashowemo imari n’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar Investment Authorities (QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

    Ku ikubitiro cyatangiranye miliyoni 250$ azakoreshwa mu guteza imbere imishinga izana impinduka mu buzima bw’abaturage irimo ijyanye na serivisi z’ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.

    Biteganyijwe ko kandi iki kigega kizashyigikira ishoramari ryigenga mu Rwanda no muri Afurika, by’umwihariko irigamije gufasha uyu mugabane kwigira hagabanywa ingano y’ibicuruzwa utumiza mu mahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko iki kigega kizafasha abatuye Afurika kugera ku iterambere.

    Ati “Virunga Africa Fund I ni gihamya cy’imyemerere yacu ko abashoramari mpuzamahanga bagenda barushaho kubona amahirwe atangwa na Afurika. Iki kigega kizafungura amahirwe menshi kandi kizane impinduka z’iterambere zizagera ku batuye hirya no hino kuri uyu mugabane, muri iki gihe ibihugu biri kugerageza kwigobotora ingaruka za COVID-19.”

    Yakomeje ashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyemeye kuba umufatanyabikorwa w’iyi gahunda.

    Ati “Turashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyafatanyije na RSSB nk’umushoramari w’ingenzi muri uyu mushinga w’amateka uzahindura ubuzima bw’abantu mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika.”

    Biteganyijwe ko iki kigega kizaba gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, ari nayo ikurikirana imikorere y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, Nick Barigye yavuze ko batewe ishema no kuba barahawe amahirwe yo gukorana n’aba bashoramari.

    Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’u Rwanda ariyo ireshya abashoramari.

    Ati “Abashoramari babona ko u Rwanda rubaha amahirwe y’imikorere, arimo imiyoborere myiza, imikorere inoze kandi iciye mu mucyo ndetse no korohereza uburyo bwo gukora ubucuruzi kandi bikaba bizwi ku rwego mpuzamahanga.”

    Yakomeje avuga ko bizeye ko iki kigega kizatanga umusaruro ndetse agaragaza ko biteguye gukorana n’abandi bashoramari.

    Iki kigega cya Virunga Africa Fund I kigamije gushyigikira imishinga y’iterambere igamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika

    source : https://ift.tt/2ZN2g6s

  • Hatangijwe urubuga rwitiriwe Mansa Musa ruzafasha abacuruzi bo mu Karere kwisanga mu Isoko Nyafurika #rwanda #RwOT

    Uru ruguga MANSA Repository Platform rwanatangijwe muri Uganda, muri Kenya no muri Tanzania, ryanatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021 mu nama yahuje ibigo n’inzego zinyuranye zirimo Inama y’Ubucuruzi bo muri Africa y’Iburasirazuba (EABC), Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) na Banki Nyafuriya (Afreximbank).

    Uru rubuga rugamije gufasha Ibigo na Kompanyi z’ubucuru zikomeye n’iziciriritse zo muri Africa y’iburasirazuba kumenya amakuru ajyanye n’amahirwe ari mu isoko Nyafurika African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

    Muri iyi nama, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’inzego za Leta bibukiranyije amahirwe ari muri iri soko rusange Nyafurika aho bagarutse ku mubare w’Abanyafurika ubu ugeze kuri Miliyari 1,3 bakavuga ko aba baturage ari isoko rikomeye cyane.

    Bibukiranyije kandi ko abacuruzi bazaba bafite uburenganzira bwo koherezwa nta nkomyi ibicuruzwa byabo mu bihugu byose biri muri ririya soko ndetse no gukurirwaho imbogamizi zose zirimo n’izirebana n’imisoro.

    Umuyobozi Mukuru w’uru rubuga MANSA Initiative, Maureen Nneka MBA yavuze ko gushyiraho ririya huriro ari igitekerezo cyiza kigamije gukomeza kuzamura urwego rw’ubucuruzi mui Africa.

    Ati 'Mbere na mbere bigamije kugaragaza no guhanahana amakuru kuri ibi bigo bya Africa birimo iby’imari n’iby’ubucuruzi binini, ibito n’ibiciriritse.'

    Abacuruzi bo mu bigo bigari, ibito n’ibiciriritse bose bahawe ikaze muri iri huriro gusa abifuza kuba abanyamuryango babanza kwiyandikisha ubundi bagasinya amasezerano y’ubuterankunga.

    Muri iyi nama, abacuruzi bo mu Rwanda basabwe kwitabira iri huriro kugira ngo bazarusheho kumenya no guhanahana amakuru mu bijyanye n’ubucuruzi bityo bakazarushaho kwisanga mu isoko rusange rya Africa.

    Maureen Nneka MBA yavuze ko uru rubuga rugamije mbere na mbere kubona amakuru kuko 'Amakuru ni urufunguzo, amakuru ni ingirakamaro, ndashaka ko ibi byumvikana. Gukora ubucuruzi muri Africa bisaba kuba ufite amakuru, ikindi kandi amakuru ni ingenzi kuko dukorana n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo amahuriro atandukanye arimo ihuriro ry’abanyenganda, ihuriro ry’abanyamabanki ndetse na Leta.'

    Maureen Nneka MBA avuga ko uru rubuga ari imwe mu nziza ziganisha Umugabane wa Africa ku ntego zo kwigira by’umwihariko ku kugera ku ntego z’isoko rusange ry’uyu mugabane ryashyiriweho umukono bwa mbere i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2018 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hatangijwe-urubuga-rwitiriwe-Mansa-Musa-ruzafasha-abacuruzi-bo-mu-Karere-kwisanga-mu-Isoko-Nyafurika

  • Ibyo wamenya kubihembo bizahembwa umusore uzegukana ikampa rya Mister Rwanda igiye kuba ku nshuro yambere #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru InyaRwanda.com yaganirije 'IMANI LTD' iri gutegura iri rushanwa rya ba Rudasumbwa,yatangaje ubu ko imyiteguro igeze kure ,ndete batangaje ko bihembo bizatangwa birimo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA CELICA, hakiyongeraho n'inzu yo kubamo, ibi byose bikaba bizatangwa na Kompanyi ya 'Tom Transfers' nk'umuterankunga mukuru.

    Byiringiro Moses wo mu 'Imanzi Ltd' uri inyuma y'iri rushanwa yashimangiye ko ubu imyiteguro igiye kurangira aho bari kugirana ibiganiro na kompanyi zitandukanye zizatera inkunga iri rushanwa. Yatangaje ko ibihembo byamaze kwemezwa bigizwemo uruhare na Kompanyi ya 'Tom Transfer'.

    Yagize ati: “Nk'uko mu Rwanda habaho Miss Rwanda, mu buryo bw'uburinganire n'ubwuzuzanye Mr Rwanda nayo yaje. Tom Transfer izatanga imodoka yo mu bwoko bwa Toyoya Celica hamwe n'inzu yo kubamo ku muntu uzegukana ikamba”. Tom Transfers ni Kompanyi icuruza imodoka n'amazu, ikanazikodesha kubabyifuza.

    Byiringiro Moses uri gutegura iri rushanwa

    Byiringiro Moses n'itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final, ariko avuga ko mu ntangiriro z'Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n'uko ibintu bizakurikirana. Iri rushanwa rizanye udushya n'impinduka ugereranije na Miss Rwanda. Miss Rwanda ubusanzwe ihemba imodoka nshya mu gihe Mr Rwanda izahemba imodoka yongereho no gutanga inzu yo kubamo kuri Mr Rwanda (Rudasumbwa).

    TOYOTA CELICA niyo izahabwa Rudasumbwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kubihembo-bizahembwa-umusore-uzegukana-ikampa-rya-mister-rwanda

  • Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rifite impungenge zo gutsindwa amatora y’abayobozi b’uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya matora ni aya gatandatu kuva politiki ya Apartheid” ivuyeho mu 1994. Abaturage miliyoni 26 ni bo biyandikishije kuri miliyoni 40 z’abagejeje ku myaka yo gutora.

    Kugira ngo ishishikarize abantu kujya gutora, Leta yashyizeho aho bikingiriza virusi ya Corona iruhande rw’ibiro by’amatora.

    Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa yatoreye i Soweto, mu nkengero za Johannesburg, atangaza ko Afrika y’Epfo ikwiye kwishimira intambwe igezeho muri demokarasi.

    Kwiyamamaza byibanze cyane cyane ku buryo ANC, imaze imyaka 27 ku butegetsi, yananiwe gukemura nk’ikibazo cy’imiturire myiza no guteza imbere ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’ubukungu butanga imirimo muri rusange.

    Ijwi rya Amerika ryatangaje ko ibipimo by’amatora byerekana ko abaturage benshi bashobora kwima amajwi yabo ANC, ku buryo ishobora gusubira inyuma kurusha mu myaka ishize.

    Mu matora aheruka yo 2016, ANC yatsinze amatora y’abayobozi b’uterere n’amajwi 54%, ni yo make cyane yari ibonye bwa mbere kuva ikigera ku butegetsi, icyo gihe yatakaje n’imijyi ikomeye nka Pretoria na Johannesburg.

    source : https://ift.tt/3nOVXHK

  • Sobanukirwa akamaro gakomeye k'umunyu wa GIKUKURU kubuzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Hari kandi n'abakoresha gikukuru mu gihe batetse inyama cyangwa ibishyimbo babona ko bikomeye bitinda gushya, iyo rero ngo babishyizemo gikukuru bishya mu buryo bwihuse.

    Gikukuru kandi ikunze kwifashishwa n'abantu batandukanye mu gihe barwaye ikirungurira, bakavuga ko ihita igikiza bidatinze.Gusa hari ibindi byiza by'umunyu wa gikukuru bitamenyerewe cyangwa se byaba bizwi na bake.

    Ku rubuga www.inrap.fr, bavuga ko umunyu wa gikukuru ubaho uturutse ku mazi y'inyanja akama. Ibisigazwa by'ayo mazi y'inyanja aba arimo umunyu.

    Itandukaniro riri hagati y'umunyu w'ingezi cyangwa wa gikukuru n'umunyu abantu barya, ni uko umunyu wo kurya uba wongewemo ikinyabutabire cyitwa 'iode' gifite akamaro mu mubiri w'umuntu.

    Ku rubuga www.neobienetre.fr bavuga ko gikukuru irwanya indwara zimwe na zimwe zifata ku bihaha zikaba zatera ibibazo by'ubuhumekero.

    Gikukuru kandi irwanya indwara bakunda kwita 'sinusite' irangwa no kubabara umutwe, kubabara mu isura, kwitsamura cyane, ndetse no kuzana ibimyira bisa n'amazi mu mazuru.

    Gikukuru kandi ifasha abantu bafite ibibazo mu mara asanzwe cyangwa mu rura runini, ku buryo imibiri yabo idashobora kwinjiza ubutare ikeneye( minéraux nécessaires), gikukuru kandi ifasha abantu bagira ikibazo cy'amazi yibika mu mubiri(rétention d'eau).

    Ikigo gicuruza ibirungo cyo muri Madagascar cyitwa 'La Caverne des Epices' cyatangaje ibyiza bya gikukuru bitandukanye.

    Bavuga ko umunyu wa gikukuru ushobora kugira amabara atandukanye bitewe n'urugero ugezeho utunganywa.Ushobora kubona gikukuru isa n'idafite ibara, isa n'iyerurutse, ifite ibara rijya kuba nk'ubururu, ijya gusa n'itukura, ijya kuba Orange, ijya gusa n'umuhondo cyangwa se isa n'ikijuju.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'icyo kigo cyo muri Madagascar bwagaragaje ko umunyu wa gikukuru ushobora gukoreshwa mu mwanya w'umunyu uva mu nganda, kuko yo nta kibazo itera, nk'umuvuduko w'amaraso ukabije cyangwa se izindi ngaruka.

    Gikukuru ifasha mu migendekere myiza y'igogora, ikanakemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu gifu.

    Gikukuru ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bigafasha abafite ibibazo by'umuvuduko w'amaraso uri hejuru cyangwa uri hasi.

    Gikukuru kandi ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, igafasha abantu babyifuza gutakaza ibiro.Gikukuru kandi ifasha abantu barwara imitsi ibababaza,ikanavura aho umuntu yarumwe n'agakoko nk'umubu, ivubi n'utundi.

    Gikukuru ivanze n'umutobe w'indimu byavura ibicurane.Gikukuru kandi ifasha mu kuvura inzoka zo mu nda, ikanorohereza umuntu ufite ikibazo cyo kuruka.

    Gikukuru ifasha umuntu ufite ibibazo byo kubara mu muhogo, ikindi kandi gufata ikirahure cy'amazi n'akamanyu gato ka gikukuru byafasha umuntu ufite ibibazo bya rubagimpande, n'ibibazo byo kugira utuntu tw'utubuye mu mpyiko no mu ruhago rw'inkari.

    Gikukuru itunganyijwe neza, ishobora gufasha mu kuvura ibisebe, n'ububabare buterwa n'indwara ya 'Goutte'. Gikukuru kandi yakoreshwa mu gukesha amenyo.

    Gufata akayiko kamwe k'ifu ya gikukuru ukongeramo amazi, byafasha umuntu ukunda kugira ikibazo cyo gufatwa n'imbwa mu gihe yiruka cyangwa akora izindi siporo.

    Gikukuru yongera ubudahangarwa bw'umubiri, ikanakomeza amagufa y'umuntu. Gikukuru kandi ifasha uruhu rw'umuntu guhorana ubuzima bwiza.

    Gikukuru yafasha mu kongera gukesha inzara z'umuntu mu gihe zatangiye guhinduka zigasa n'izijya kuba umuhondo.

    Gikukuru kandi igira akamaro gakomeye mu bwiza bw'umusatsi. Ikoreshwa kenshi mu miti igenewe kwita ku misatsi, kuko ikesha umusatsi, ikanawubyibushya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-akamaro-gakomeye-k-umunyu-wa-gikukuru-kubuzima-bw-umuntu

  • Hazaza n’abandi nka Rashid na Karasira kuko mu mitwe y’Abanyarwanda harimo byinshi-Karegeya #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka, hamaze gufungwa abantu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byakorewe ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, barimo Aimable Karasira, Idamange Iryamugwiza Yvonne [wanakatiwe] na Hakuzimana Abdul Rashid.

    Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste avuga ko kuba abantu nka bariya bashinjwa ibyaha nka biriya muri iyi myaka ya 2020 atari igitangaza kuko 'Mu Gihugu cyabayemo Jenoside kiba gifite amakuru, hari naba ataravugwa.'

    Avuga ko bariya batangaje ariya makuru yavuyemo ibyaha bakurikiranyweho, baba bagize imbarutso yatuma bayatangaza bakayifashisha, ati 'ariko mu mitima y’abantu harimo byinshi.'

    Karegeya avuga ko inkubiri y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’urubuga Nkoranyambaga rwa YouTube yahaye rugari abafite ibitekerezo nka biriya kandi ko uretse kuba haragaragaye bariya ariko hashobora kuba hari benshi batekereza nka bo.

    Ati 'Ushobora gusanga bariya bafite abandi bahagarariye mu mitwe yabo batekereza nka biriya.'

    Ashimira Leta y’u Rwanda kuba yaratangiye ingamba zo guhangana n’ibitekerezo nka biriya zirimo kuba iherutse gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu nubwo ngo na yo yatinze kujyaho ariko ko izagabanya ubukana bwa biriya bitekerezo.

    Ati 'Dusa nk’aho tugeze mu gihe abantu batangiye gusohora ibibarimo, mu gusohora ibibarimo bagakubitana no kuba babonye urwaho, izo za YouTube.'

    Karegeya avuga ko abantu nka Karasira bafite ibibazo byo mu mutwe ari benshi ku buryo hakenewe imbaraga nyinshi zo kubavura kandi ko bizakorwa n’iriya Minisiteri nshya.

    Ati 'Hazaza n’abandi [ntabwo mbizi] kuko na Rashid yaje gutya giturumbuka ariko n’abandi mu mitwe yabo hamo byinshi.'

    Karegeya unagendera kuri Raporo ya RBC iherutse kujya hanze ivuga ko Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2 bafite ibibazo byo mu mutwe bagenda, avuga kandi ko muri abo bafite ibibazo mu mitwe yabo, harimo abo mu ngeri zinyuranye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo.

    Ati 'Ibaze muri bo niba harimo Umucamanza, Umugenzacyaha [arakora dosiye ate ?] harimo Umushinjacyaha kandi muri izo miliyoni nta rwego rudafitemo abantu, harimo abayobozi b’Ibigo by’amashuri nka wa wundi ukubita umwana aho gukurura ugutwi akaguca, njya nkunda gutanga urugero rwa Sebashotsi…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hazaza-n-abandi-nka-Rashid-na-Karasira-kuko-mu-mitwe-y-Abanyarwanda-harimo-byinshi-Karegeya

  • U Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere rukoresheje ubushobozi bw’imbere mu gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiti w
    Minisiti w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama ya COP26

    Minisitiri w’Intebe yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2021, mu nama ya COP26 irimo kubera i Glasgow muri Scotland, irimo kwiga ku bikwiye gukorwa kugira ngo ibihugu birusheho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikaba yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Minisitiri Ngirente yavuze ko kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ariko kandi ngo kwisanisha n’iki kibanzo ni ingenzi ku bihugu byugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hamwe n’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi mu isi.

    Ati “U Rwanda rukomeje guhangana n’ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu ndetse n’ahandi, ariko uko byamera kose nta gihugu na kimwe kiri mu nzira y’amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga iturutse mu mahanga”.

    Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, na we witabiriye iyo nama, avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatangiye kugera no mu Rwanda kuko havuye izuba ryinshi mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, imvura ikaba yarabaye nkeya ugereranyije na mbere.

    Ati “Ubundi murabizi ko mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda imvura yabaga igwa, mu kwa cumi, mukwa cumi na kumwe, ubu rero ibyo byose n’ibitugaragarira twese y’uko natwe imihindagurikire y’ibihe turi kumwe nayo, kuko iyo urebye izuba ryinshi ryavuye imirima hamwe na hamwe yarumye. Navuga nko mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda no mu Majyepfo y’uburasirazuba babonye imvura nke cyane, aha byumvikane ko mu Rwanda imvura isanzwe igwa ari yo yaguye n’ubundi”.

    Akomeza agira ati “Nagira ngo mbisobanure neza, igipimo cy’imvura isanzwe igwa muri aya mezi nicyo cyaguye, ariko nticyaguye aho cyagombaga kuba kigwa, yagendaga isimbuka igwa mu bice bice, ikagwa mu gice kimwe nko mu gice cy’Iburengerazuba kubera umuyaga waho uhuhira kuri Congo Basin, ari na yo mpamvu abantu b’Iburengerazuba babonye imvura nyinshi”.

    Kimwe mu bigaragaza kandi ko ibihe byahindutse n’imyuzure ya hato na hato yagiye igaragara cyane mu mpera z’umwaka wa 2019, isuri yagiye itwara ubutaka ikabujyana mu gishanga cyangwa se n’ahandi hadaterera ku buryo byateraga ibibazo by’ubukungu kubera ko iyo ubutaka bugiye kandi bwashyizwemo, ifumbire bivuze ko n’imyaka idasarurwa kandi n’imfumbire iba yagiye, ku buryo izo mpinduka ngo zitwara byibura 1% by’umusaruro mbube w’igihugu buri mwaka.

    Muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rurimo kongera ubuso bw’amashyamba kuko umwaka wa 2020 wageze hamaze guterwa 30.4% by’ubuso buteyeho amashyamba, muri uwo mwaka kandi hanatewe miliyoni 25 z’ingemwe z’ibiti hanavugururwa ashaje, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira hatewe miliyoni 43 z’ingemwe z’ibiti.

    source : https://ift.tt/3mEh0h2

  • Nyagatare: Habineza arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.

    Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.

    Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.

    Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.

    Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

    source : https://ift.tt/3EEi62h