Blog

  • Yatwitayeho acuruza agataro, igihe cyari kige… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi.

    Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire burimo n'indwara y'umutima.

    Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y'amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

    Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, Migi yatangaje ko yashenguwe no kuba umubyeyi we atabarutse mu gihe cyo kwicara agatuza, akiturwa ubutwari yagaragaje arwana ku bana be, aho yemeye agacuruza agataro kugira ngo baramuke.

    Yagize ati'Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk'uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y'ahahise, twabayeho nabi navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w'amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, mama wanjye yacuruzaga agataro, ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.

    'Numvaga igihe cyari kigeze ko mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye, urumva ko ari umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho, natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi, igihe cyari kigeze ngo mama mu myaka ye y'izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha'.

    Migi yavuze ko uretse kugira uruhare mu iterambere rye ry'umupira w'amaguru, igihe cyose yamushishikarizaga gusenga, ibyo yamutoje kuva akiri umwana ndetse akaba yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yahindutse umuvugabutumwa abwiriza mu rusengero.

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n'abuzukuru 15, waranzwe n'amarira n'agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.

    Mu buhamya bwatanzwe n'inshuti n'abo babanye ndetse n'abaturanyi, bose bagaruka ku kuba yari umubyeyi w'Intangarugero wubaha kandi agaha agaciro buri wese, wakundaga Imana no gusenga, wakundaga abantu akaba inshuti y'abana n'abakuze ndetse akaba yari umujyanama mwiza, ugira impuhwe agakunda gufasha.

    Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.

    Migi n’abavandimwe be mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo

    Pascasie ubyara Migi yasezeweho mu marira n’agahinda

    Migi n’umugore we Gisa basezera bwa nyuma ku mubyeyi wabo

    Migi avuga ko Nyina yapfuye mu gihe aribwo yari agiye kuruhuka imiruho yarushye abashakira ubuzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111113/yatwitayeho-acuruza-agataro-igihe-cyari-kigeze-ngo-tumwiture-agahinda-ka-migi-washyinguye–111113.html

  • Ntakintu nabona mbabwira! Bruce Melodie yasab… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha meke umuhanzi Bruce Melodie ashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho ari muri Kigali Arena, yereka abantu batandukanye ko yiteguye ndetse n'urubyiniro azaririmbiraho ko rwarangiye.

    Inyuma ye hari abantu batandukanye bavugaga ko hahiye ndetse bamwe bamusaba kugira icyo yavuga, Bruce Melodie avuga ko nta kintu afite cyo kubwira abantu, ibintu byumvikanisha neza ko nta kintu afite cyo kuvuga igitaramo cy'amateka umunsi kizaberaho utaragera.

    Mu Kiganiro InyaRwanda yagiranye n'umuhanzi Bruce Melodie, yavuze ko imyiteguro ari yose ndetse ko ibisabwa byose kugira ngo ahe abanyarwanda ibishimo byuzuye bihari, asaba abantu kwitabira igitaramo cy'amateka agiye gukorera muri Kigali Arena.

    Yagize ati: 'lbisabwa byose kugira ngo mpe ibyishimo abanyarwanda birahari ndetse mu mbaraga zose, gusa ndasaba abantu kuza kuko nziko ibyishimo bazabibona mu gitaramo cy'amateka ngiye gukora''.

    Bruce Melodie yagaragaje ko imyiteguro irimbanyije

    Bruce Melodie kandi yagaragaje andi mashusho y'umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Fik Fameika, ari gusaba abantu kwitabira igitaramo cye nyuma y'abandi bahanzi bakomeye bagiye babikora barim Harmonize, Ben Pol, Ed Kenzo n'abandi.

    Walukagga Shafik, umugande uzwi mu muziki nka Fik Fameica, yavuze ko aje kubwo gushimira umuhanzi Bruce Melodie ku myaka 10 bamaze mu muziki, asaba abantu kuzitabira igitaramo cye kizabera muri Kigali Arena.

    Mbere y'uko umunsi nyirizina w'igitaramo ugera, Bruce Melodie akomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, yagaragaje ko umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo 'Setu' yiyongereye kuri Riderman, Bull Dogg, Mike Kayihura, Inganzo Ngari, Christopher, Niyo Bosco na Papa Cyangwe yari yatangaje mbere. Hari kandi Dj Marnaud na Dj Toxxyk.

    Fik

    Fik Fameika yasabye abakunzi b’umuziki gushyigikira Bruce Melodie

    Ni mu gihe kandi mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, Umuhanzi w'umunya-Tanzania Harmonize na Eddy Kenzo batangaje ko bishimiye Bruce Melodie ugiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

    Harmonize ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram, bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie, bavuga ko batewe ishema n'intambwe yateye mu muziki.

    Aba bahanzi bise Bruce Melodie 'umuvandimwe wabo' basaba buri wese kuzamushyigikira [Hari n'aho bamwita umwami], mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena.

      

    Fik Fameika ni umuhanzi w’umuhanga

    Umuhanzi Bruce Melodie yijeje igitaramo cy’amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111114/ntakintu-nabona-mbabwira-bruce-melodie-yasabye-abakunda-umuziki-ikintu-gikomeye-fik-fameik-111114.html

  • Umubyeyi wa Migi yasezeweho bwa nyuma mu mari… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

    Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y'amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageza kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

    Uyu mubyeyi uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, yakundaga gusenga cyane ndetse akaba yabaniraga neza buri wese bikaba byanagaragaye ku munsi wo kumusezeraho bwa nyuma, aho uyu muhango witabiriwe n'imbaga y'abantu baturutse imihanda yose.

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n'abuzukuru 15, watangiriye ku bitaro bya CHUK ubwo bajyaga gufata umurambo, ukomereza mu rugo iwe ku Mumena aho yasezeweho bwa nyuma n'inshuti n'abavandimwe ndetse n'abaturanyi, ukomereza mu rusengero rwa ADPR ku Mumena, aho yasezeweho n'abo basenganaga, umuhango usorezwa ku irimbi ry'i Nyamirambo aho yashyinguwe.

    Mu buhamya bwatanzwe n'inshuti n'abo babanye ndetse n'abaturanyi, bose bagarukaga ku kuba yari umubyeyi w'Intangarugero wubaha kandi agaha agaciro buri wese, wakundaga Imana no gusenga, wakundaga abantu akaba inshuti y'abana n'abakuze ndetse akaba yari umujyanama mwiza, ugira impuhwe agakunda gufasha.

    Umuhango wo guherekeza Bandirimbako Pascasie, waranzwe n'amarira n'agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.

    Uyu mubyeyi yibarutse abakinnyi b'umupira w'amaguru barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, kuri ubu ukinira KMC yo muri Tanzania na Mbonyingabo Regis ukinira Kiyovu Sport.

    Abana ba Pascasie bashenguwe no kubura umubyeyi wabo bari bagikeneye cyane

    Abakristo basenganaga muri ADPR bahamya ko uyu mubyeyi watabarutse yicaye i jabiro kwa Jambo
    Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Rayon Sports yagiye gutabara Migi

    Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel nawe yagiye gutabara Migi bakinanye mu Amavubi

    Umutoza wa Mukura Ruremesha Emmanuel mu batabaye Migi wabuze umubyeyi

    Migi yatangaje ko yashenguwe n'uko umubyeyi we agiye atamwituye ibyo yakoreye abana be

    Umuryango w’umubyeyi Pascasie wababajwe cyane n’urupfu rwe


    Umuryango wa nyakwigendera Pascasie mu gahinda ko kubura umubyeyi

    Pascasie yasezeweho mu marira n’agahinda kenshi

    Migi n’umugore we Gisa basezera ku mubyeyi bwa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111112/umubyeyi-wa-migi-yasezeweho-bwa-nyuma-mu-marira-nagahinda-amafoto-111112.html

  • Ibyiciro 5 byongewe mu bihembo bya Isango na… – #rwanda #RwOT

    Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw'amajwi n'amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.

    Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe kurushaho guhesha agaciro ibihangano by'abahanzi nyarwanda, cyane cyane binyuze mu kubashimira ibyo baba barakoze mu mwaka kugira ngo bagire ishyaka ryo gukomeza gutera imbere.

    Ibi kandi bikanagira umumaro mu gutuma abahanzi bakiri bato bagira ishyaka ryo gukora ibihangano byiza kandi bifite ireme.

    Kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, abanyamakuru Kavukire Alex [Kalex] na Umufite Anipha bakoze ikiganiro 'Isango na Muzika' batangaza ku mugaragaro ibyiciro 'category' zemejwe zizashyirwamo abahatana.

    Kalex uri gutegura ibi bihembo, yabwiye INYARWANDA, ko kuri iyi nshuro ya kabiri ibi bihembo byagutse mu buryo bugaragarira buri wese, kuko bongeyemo ibyiciro bitanu.

    Ati 'Umwaka ushize twari dufite 'category' icyenda, ubu dufite 'category' 14. Ikindi hari n'abandi bantu bazahabwa ishimwe ku munsi nyirizina. Ntabwo bajyaga batekerezwaho, ariko kuri iyi nshuro batekerejweho.'

    Ibyiciro (Category) 14 byatangajwe ni icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Best Male); icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female);

    Icyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist), indirimbo y'umwaka (Song of the year), indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka (Best Video of the year), Producer mwiza w'umwaka (Best Producer).

    Uyobora/ufata amashusho mwiza w'umwaka (Best Director), indirimbo nziza ihuriwemo y'umwaka (Best Collabo), Album nziza y'umwaka (Best Album).

    Hari kandi umuhanzi mwiza w'indirimbo ziha ikuzo Imana (Best Gospel Artist), umuhanzi mwiza w’injyana ya Hip Hop (Best Hip Hop Artist), umuhanzi mwiza w'indirimbo z'umuco (Best Culture&Tradition Artist), umukinnyi mwiza w'umugabo wa filime (Best Actor) n'umukinnyi w'umugore mwiza wa filime (Best Actress).

    Ibihembo bya Isango na Muzika bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizabera kuri Canal Olympia ku Irebero muri Kigali. Ndetse hazaba hari abahanzi bazasusurutsa ibi birori.

    Abegukanye ibihembo bya Isango na Muzika ku nshuro ya mbere mu 2020:

    Umuhanzi w'umugabo w'umwaka 'Best Male Artist of the year 2020' yabaye Bruce Melodie; umuhanzikazi w'umugore w'umwaka 'Best Female Artist of the year 2020' yabaye Alyn Sano.

    Umuhanzi mushya w'umwaka wa 2020 'Best New Artist of the year 2020' yabaye Juno Kizigenza. Indirimbo y'umwaka 'Best Song of the year' yabaye 'Igare' ya Mico the Best.

    Producer mwiza w'umwaka utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi 'Best Audio Producer of the year 2020' yabaye Element wo muri Country Records. Producer w'umwaka utunganya amashusho 'Best Video Director of the year 2020'.

    Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana w'umwaka 'Best Gospel Artist of the year 2020' yabaye Israel Mbonyi.

    Umukinnyi wa filime w'umwaka 'Best Actor of the year 2020' yabaye Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava/Seburikoko. 

    Umukinnyi wa filime w'umugore w'umwaka 'Best Actress of the year 2020' yabaye Mama Nick uzwi muri filime 'City Maid'.


    Kavukire Alex [Kalex] na Umufite Anipha bakora ikiganiro 'Isango na Muzika' batangaje 'category' 14 z'ibihembo bizatangwa

    Ibihembo 'Isango na Muzika' bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, hazatangwa n'ishimwe ku bantu kugeza ubu bataramenyekana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111111/ibyiciro-5-byongewe-mu-bihembo-bya-isango-na-muzika-111111.html

  • Amafoto utabonye ya Miss Darlne n’umukunzi w… – #rwanda #RwOT

    Gasana Darlène Edna, yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 ndetse akaba yaranambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha iby'ubukungu n'ubucuruzi, CBE, yahoze yitwa SFB. Tariki 04/04/2021 ni bwo yasabwe n’umukunzi we Christian kuzamubera umugore, nuko uyu mukobwa ntiyazuyaza ahita avuga YEGO. Kuva uwo munsi, imyiteguro y’ubukwe yahise itangira, maze kuwa 03 Ukwakira 2021 Miss Gasana akorerwa ibirori byo gusezera urungano.

    Kuri ubu amakuru mashya kuri iyi ‘Couple’ ni uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabaye tariki 30 Ukwakira 2021 nk’uko amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com abihamya. Miss Darlene yari aberewe cyane muri ‘Style’ Nyafurika. Amafoto menshi bifotoje nyuma yo gusezerana, agaragaza Miss Darlene arebana akana ko mu jisho n’umukunzi we, ubona buri umwe afitiye undi ubwuzu.

    Miss Darlene yemeye kuba umugore wa Christian mu buryo bwemewe n’amategeko

    Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko nawe yari mu bakobwa bahabwaga amahirwe muri aya marushanwa ndetse yanegukanye ikamba ry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality). Nyuma y’iryo rushanwa yahise yitabira irushanwa rya Miss CBE, ndetse aza kuryegukana.

    Mu kiganiro Miss Gasana Darlene aherutse kugirana na InyaRwanda.com yadutangarije ko umusore wamwambitse impeta bamaze imyaka 8 bakundana. Urukundo rw’aba bombi ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone n’ubwo bamaranye igihe kingana gutya. Biteganyijwe ko Miss Darlene na Christian bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzaba tariki 26 Ugushyingo 2021 nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.

    Christian yemeye kuba umugabo wa Miss Darlene mu buryo bwemewe n’amategeko

    Miss Darlene mu birori yakorewe mu gihe gishize byo gusezera urungano

    Darlene na Christian barebana akana ko mu jisho

    “Reka ngutokore mukunzi!”

    Buri umwe atindiwe n’itariki y’ubukwe maze bakibanira ubuziraherezo

    Darlene akunda kwambara nk’umunyafurikakazi kandi biramubera

    Umusaruro w’imyaka 8 bamaze bakundana ni ukwibanira iteka bateteshanya

    Ijuru rito! Ibyishimo byari byose kuri Darlene na Christian nyuma yo gusezerana mu Murenge

    Miss Darlene yarushinze n’umusore wanyuze umutima we

    Christian umusore wegukanye umutima wa Miss Darlene

    Imiryango yari yagiye gushyigikira Darlene na Christian

    AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE UBWO DARLENE YAMBIKWAGA IMPETA

    Bagiye kurushinga nyuma y’imyaka 8 bamaze bari mu munyenga w’urukundo

    Miss Darlene n’umukunzi we Christian bagiye kurushinga

    AMAFOTO: Shane Costt – Afrifame Pictures

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111104/amafoto-utabonye-ya-miss-gasana-darlene-numukunzi-we-christian-mu-muhango-wo-gusezerana-im-111104.html

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni – #rwanda #RwOT

    ACP Muhisoni wahoze mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, ubu ni Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

    Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage (Community Policing), akaba agiye gusimbura DCG Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

    Imikorere y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda igena ko Umugaba w’Ikirenga ashobora kuvana umusirikare mu gisirikare akamuha inshingano muri Polisi y’Igihugu cyangwa mu Rwego rw’Abacungagereza.

    Gusa iyo imirimo yari yashinzwe irangiye, asubira muri rwa rwego yahozemo.

    Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni, amuha ipeti rya Deputy Commissioner General of Prisons

    source : https://ift.tt/3nYi2Uv

  • Musanze: Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD Urunana bahawe inka – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana, bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi birara mu baturage bangiza ibyabo ndetse bica abagera kuri 14, abandi barakomereka, batanu mu bari bagabye icyo gitero nabo bafatwa mpiri.

    Abahawe inka barimo umubyeyi wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa wabyariye iwabo akiri muto agacibwa mu muryango n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya RUD Urunana byagabwe.

    Hagumimana Michelle warokotse ibitero bya RUD Urunana yagize ati “Ubwo ibitero by’abacengezi byaduteraga, byangije ibyacu n’abantu bahasiga ubuzima, narashwe amasasu mu kuguru ansigira ubumuga bukomeye kuko sinkibasha kwikorera nka mbere. Iyi nka mpawe inyongeye icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo nabagamo, kandi niteguye kuzitura bagenzi banjye nk’uko Perezida wacu yabidutoje.”

    Murekatete Julienne nawe wahawe inka yagize ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe kubera iyi nka mpawe, ubu ngiye guhabwa agaciro mu muryango, kuko bakimara kumenya ko ntwite baranyirukanye mbura aho njya.”

    Umuyobozi w’ikigo Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Harerimana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa igamije kwereka abahuye n’ibibazo, barimo abakobwa batereranywe n’imiryango, ko batari bonyine.

    Ati “Ni igikorwa twakoze muri gahunda ya Girinka yatangijwe. Mu bo twahaye inka harimo n’uwamugariye mu bitero by’abacengezi byagabwe hano, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye n’uwabyariye iwabo bikamugiraho ingaruka, twaberetse ko batari bonyine, twifatanyije mu bibazo bafite, ndetse ko Igihugu kibashyigikiye mu rugendo rwo kwiyubaka.”

    Umuryango wa Voice of Youth in Conservation ugizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo bagacibwa mu miryango yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yasabye abahawe izi nka gushyigikira igicaniro cya gahunda ya Girinka, nabo bakazitura bagenzi babo.

    Yagize ati “Icyo twabwira abahawe izi nka, ni uko mu bibazo bacamo batari bonyine, Igihugu kibatekerezaho, by’umwihariko abagizweho ingaruka na biriya bitero by’abacengezi bamenye ko ibyabaye bitazongera kubaho, Igihugu kiri maso, umutekano urahari, ndetse n’abakoze ibi baracyabiryozwa. Ikindi igicaniro cya Girinka cyatangijwe n’Umukuru w’Igihugu ntikikazime, namwe muziture bagenzi banyu.”

    Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD-Urunana yahawe inka

    source : https://ift.tt/3mMN6Hg

  • Ingaruka mbi zigutegereje niba uhora ucungacunga muri telefoni y'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore zimwe mu ngaruka zo guhora ugenzura telefoni y'uwo mwashakanye:

    1.Nawe ubwawe ubura amahoro

    Iyo mu mutwe wawe harimo guhora ucunga uwo mwashakanye nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera uwo mwashakanye niko n'uwo mwashakanye abura amahoro, ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana.

    2.Guhora mutongana mupfa ubusa.

    Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y'uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se kubamwandikira ukaba wabitiranya n'abafite gahunda yo kuguca inyuma, bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n'abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugira ngo bakurikirane bamenye ukuri.

    3.Bibuza amahoro uwo mwashakanye

    N'ubwo uwo mwashakanye mwasezeranye kubana akaramata, ariko ukwiye kumenya ko akeneye ubwisanzure bw'ibanze ku buzima bwe bwite. Kuba ataratumye umenya umubare we w'ibanga cyangwa se akayiguha kubera mpamvu runaka ngo wenda uze kumurebera kuri email, ntabwo bikwiye gutuma uhora uyikoresha nkaho ari iyawe. Igihe uwo mwashakanye amenye ko umucunga bigeze aho bituma abura amahoro, ugasanga amaze kuvugana n'umuntu agahita asiba nimero no mu gihe ntacyo yikeka kuko aba aziko uri buze kubicunga.

    4.Gutuma uwo mwashakanye agushidikanyaho

    Niba uhora ureba muri telefoni y'uwo mwashakanye cyangwa se email ze mu ibanga, iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nk'aho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-mbi-zigutegereje-niba-uhora-ucungacunga-muri-telefoni-yumukunzi-wawe/

  • Diamond Platnumz yateye imitoma imodoka ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateye imitoma imodoka ye avuga ko ýari ayikumbuye kurusha ibindi byose ndetse ayita umukunzi we.

    Diamond wari umaze iminsi mu bitaramo muri Amerika, yageze muri Tanzania ahishura ko yari akumbuye kurusha ibindi imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan. Iyi modoka ye aherutse kugura yavuze ko yamutwaye amadorari 330.000 ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

    Iyi modoka mu kugaragza ko ariyo yari akumbuye kurusha ibindi yakoresheje amagambo abasore basanzwe bakoresha iyo babwira abakunzi babo ko babakumbuye ati'Nari nkukumbuye bebe. Hari hashize iminsi mukunzi wanjye. Naragukumbuye'. Yakomeje avuga ko yari akumbuye iwe maze anasangiza abafana be uko ibitaramo yakoreye muri Amerika byagenze

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yateye-imitoma-imodoka-ye/

  • Iby'urukundo rwa Zaba Missedcall na wa mukobwa witabiriye Miss Rwanda bikomeje kuzamo urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru y'urukundo hagati ya Zaba Missedcall n'umukobwa witwa Uwankusi Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

    Iyi nkuru twayibagejejeho nyuma yuko Zaba ashyize hanze amafoto ye atandukanye akanayaherekesha amagambo ataratumye dushidikanya ku rukundo rw'aba bombi.

    Mu masaha make ashize nibwo nanone Zaba Missedcall yongeye gushyira hanze imwe mu mafoto afite ari kumwe na Miss Lynda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Barakinana 🤷🏻”.

    Nyuma yo gusoma aya magambo Zaba yanditse habaye igihirahiro hibazwa niba iby'aba bombi byaba byihishemo urukundo cyangwa se ari ukubera aba bombi bakinana muri filime bikaba ari bimwe abantu benshi basanzwe bamenyereye bizwi nko gutwika.

    Source : https://yegob.rw/ibyurukundo-rwa-zaba-missedcall-na-wa-mukobwa-witabiriye-miss-rwanda-bikomeje-kuzamo-urujijo/