Blog

  • Musanze: Imiryango ituye mu manegeka irasaba kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impungenge ziba ari zose bitewe n
    Impungenge ziba ari zose bitewe n’amazi yuzura mu ngo z’abaturage

    Abagaragaza icyo kibazo ni abaturage bo mu Kagari ka Cyogo batuye munsi y’umusozi, ahakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura igwa ari nyinshi, ikamanukana amabuye manini, imicanga n’ibitsitsi by’ibiti bituruka mu musozi ukikije umubande batuyemo, bikiroha mu ngo zabo.

    Ndagijimana Fidèle wo mu Mudugudu wa Karuyege, yagize ati “Dutuye munsi y’umusozi, aho imvura igwa ikaduteza ibiza by’amazi amanukana ibibuye binini abikuye mu mpinga, biri kumwe n’imisenyi hamwe n’ibishyitsi by’ibiti bikiroha mu mazu yacu. Abatuye muri kano gace twese tubayeho tudatekanye”.

    Ati “Imvura itonyanga gato tukarara duhagaze kuko tuba tuvuga tuti isaha iyo ariyo yose yaba nyinshi, twasohoka tugakizwa n’amaguru twirinda ko idutembana. Tukaba twifuza ko Leta itwimura aha hantu burundu, idushakire ahandi idutuza heza hadashyira ubuzima bwacu mu kaga, kuko turambiwe kubaho turi ku nkeke”.

    Ibiza byangiza amazu n
    Ibiza byangiza amazu n’ibiyarimo abaturage bakaramura mbarwa

    Imiryango myinshi mu yibarizwa muri Kagari ka Cyogo, imaze iminsi yarakuwe mu byayo n’ibiza, byaturutse ku mvura yaguye ari nyinshi mu byumweru bitatu bishize, isiga abaturage iheruheru, ubu bakaba barimuriwe mu mazu bakodesherezwa n’Umurenge.

    Imyaka yabo igizwe n’ibigori, urutoki, inyanya n’ibindi bari barahinze yangijwe n’ibyo biza, bisenya amazu andi yangirika bikabije.

    Aba baturage bahamya ko ibi bibaye mu gihe bari barakomeje kwihambira, ngo bakomeze bahature, aho batekerezaga ko bazagera igihe bakabona agahenge, ariko ngo uko iminsi ihita ibyo biza bikomeza kubakururira ibihombo; ku buryo hatabayeho kubashakira igisubizo kirambye, bazisanga barahindutse abatindi nyakujya.

    Uwitwa Nyirabagenzi Pascasie yagize ati “Turahinga imyaka yacu ntidusarure ibyo tuba twiteze kubera ko ibiza biba byayitembanye. Nk’ubu iyo twari twarahinze yose ibyo biza byarayikukumbye ku buryo ubu twibaza uko mu mezi ari imbere tuzaba tubayeho tudafite ibyo kurya. Ku bwacu twifuza ko Leta yadufasha, ikadushakira ubundi butaka dutuzwaho, igisubizo kirambye cy’ahangaha hatuzengereje ikazaba icyigaho nyuma twaramaze kuhava”.

    Bimwe mu byo aba baturage bagarukaho bitiza umurindi ibi biza, ngo ni imigezi ibarizwa muri kano gace, harimo uwitwa Nyamukwana, Nyabeshaza, umugezi wa Mararo n’undi witwa Mbizi, mu gihe cy’imvura ikunze kurengerwa n’amazi, akisuka mu ngo z’abaturage no mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko mu miryango babaruye, igera kuri 24 ariyo basanze ikomerewe ku buryo igomba kwimurwa burundu, igashakirwa ahandi ituzwa.

    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye
    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye

    Yagize ati “Bigaragara ko amazu ituyemo ari mu manegeka akabije, kuko ari munsi y’umusozi. Imvura iyo iguye, ibateza ibibazo binashobora kubakururira urupfu. Icyo twakoze ku ikubitiro ni ukubanza gushaka aho tuba tubacumbikiye mu gihe tukibakorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye, kugira ngo byibuze n’aho babaye bacumbikiwe, bazahakurwe bashakirwe ahandi hantu batuzwa mu buryo burambye; kuko n’ubundi muri iki gihe imvura igihari, n’iyo migezi ikaba idasiba kuzura. Twizeza abaturage ko ubwo buvugizi bwo kubashakira ahandi batuzwa tubukomeje, kandi hari icyizere ko igisubizo kitazadinda kuboneka”.


    source : https://ift.tt/3q9Ag87

  • Nta mwuga udakiza: Niyomukiza yazamuwe n’ububoshyi bw’imipira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene
    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene

    Niyomukiza uyu hamwe n’umugabo we batuye mu Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

    Mu myaka itanu ishize bari batuye mu nzu yubakishije ibiti, ihomesheje ibyondo, mbese inzu yari imeze nk’iz’abakene bandi batuye mu cyaro cy’Akarere ka Nyamagabe babarizwamo. Ariko ubungubu batuye mu ijyanye n’igihe, iteye umucanga n’irangi, ifite n’amadirishya ndetse n’inzugi z’ibirahure.

    Igishimisha Niyomukiza kurusha ni uko iyo arebye abona urugo rwe n’abe bakeye, akavuga ko ubu na bo ari abasirimu, kuko ubukene babusize inyuma.

    Niyomukiza aboha n
    Niyomukiza aboha n’amashale, bakamugurira agatera imbere

    Ibi kandi ngo babikesha icyemezo cyo kwiga umwuga w’ubudozi yafashe, nyuma yo kwegera abandi bagore bakamugira inama yo gushaka umwuga akora, kuko ngo na bo basanze ubuhinzi bwonyine butabazamura, cyane ko n’imirima yo guhinga bafite ari mitoya.

    Agira ati “Ngishakana n’umugabo wanjye, nta kazi twagiraga. Twageze mu rugo tubaho nk’abantu b’abakene, tugahingira amafaranga, tukajya inama tukayoberwa icyo gukora. Nareba ababyeyi bo mu yindi midugudu no mu yindi mirenge nkabona barasa neza. Ndabegera turaganira, umwe arambwira ati reba ikintu cyo gukora ku buryo wajya uhorana amafaranga ku mufuka.”

    Icyo gihe ngo yegereye umugabo we, amubwira ko ibyo guhinga byonyine bidahagije, ko yumva ashaka kwiga umwuga, na we amubwira guhitamo uwo ashaka akamufasha kuwiga. Yahisemo kwiga kuboha imipira.

    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye
    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye

    Amaze kubimenya ngo baricaye na none, basanga hakenewe imashini nyamara nta mafaranga bafite, maze begera Sacco ibaguriza amafaranga ibihumbi 350, barayigura.

    Niyomukiza ati “Imashini ndaza ndayikoresha, hashize nk’amezi abiri mba nguze iyindi.”

    Abaturanyi ngo batangajwe n’ukuntu babona ari gutera intambwe igana iterambere, batangira kujya bamwegera na bo akabigisha, ariko uwo yigishije akamwishyura ibihumbi 100, na we akamwerekera imideri yose ishoboka imashini ishobora gukora.

    Yongeraho ko n’ubwo abantu bakunze kubona imipira ikoze mu muderi umwe, cyane cyane iy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, imashini bifashisha ubundi zigira imideri myinshi.

    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira
    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira

    Ati “Niba ushaka kuboha umuderi w’amapfundo, uba ufite uko ubigenza ya mapfundo akaba ari yo asohokamo. Niba se ushaka umuderi w’ubudodo buvangavanze, na bwo uba ufite uko ubigenza, bikagenda uko ubishaka. Iriya mashini iboha ibintu byinshi bitandukanye, ni uruganda rwa made in Rwanda.”

    Umupira uboshye mu buryo busanzwe awubohera amafaranga ibihumbi bine, na ho uw’umuderi udasanzwe akawubohera ibihumbi bitanu, kandi ku munsi ngo ashobora kuzuza imipira 10.

    Ati “Ku kwezi nshobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 80, na ho mu gihe cy’abanyeshuri nshobora gukorera n’ibihumbi 150 cyangwa 180 bitewe n’uko umukozi nashyizeho kumfasha na we yabashije gukora vuba.”

    Umugabo we kugeza ubu ngo yita ku nka boroye, kandi ngo azifata neza ku buryo hari nk’izo bashobora kubishyura ibihumbi 600, kandi urugo rwabo ngo ruhoramo amata.

    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene
    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene

    Icyakora, Niyomukiza ubu ari kumushishikariza kuzajya amufasha mu kuboha imipira, kandi ngo abona amaherezo azamwemerera bakabigira umwuga ubatunze, kuko na we yabyize akaba yaranabimenye.

    Uwo mugore asaba n’abandi bagenzi be gushakisha umwuga bakora, banashaka bagakora ububoshyi bw’imipira, kuko ngo yasanze byabatunga.


    source : https://ift.tt/3EJW9yU

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa anamuha inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y' Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

    Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n'Umutekano Mpuzamahanga hamwe n'Umutekano wa muntu.

    Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by'umutekano.

    Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w'Umukuru w'Igihugu.

    Amaze imyaka 19 mu gisirikare cy'u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS, amuha ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General).


    ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS yahawe ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-patrick-karuretwa-anamuha-inshingano

  • Malawi: Umudepite wa mbere mu mateka ufite ubumuga bw'uruhu yarahiye #rwanda #RwOT

    Overstone Kondowe niwe muntu ufite ubumuga bw'uruhu [nyamweru] wa mbere warahiye kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Malawi.

    Abantu bafite ubu bumuga bw'uruhu muri Malawi kenshi bagiye bakorerwa ibikorwa bibi birimo ivangurwa ndetse no kwicwa ku mpamvu zinyuranye.

    Kuva mu 2014, habaye ibitero by'urugomo 170 kuri aba bantu bafite ubumuga bw'uruhu, harimo 20 bishwe, nk'uko bivugwa na Amnesty International.

    Kondowe, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi Malawi Congress Party, abonwa nk'impirimbanyi y'intwari, rimwe yahagaze imbere y'abapolisi bafite intwaro bariho bahagarika imyigaragamyo yari ayoboye.

    Mbere yo kwiyamamariza kuba umudepite, yari umujyanama wa perezida ku bijyanye n'ubumuga.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Kuba umuntu wa mbere ufite ubu bumuga utorewe uyu mwanya hari byinshi cyane binyitezweho, si muri Malawi gusa ahubwo isi yose irareba ibyo nzakora.

    “Amagambo mperuka kubwira abantu bafite ubumuga, by'umwihariko ba nyamweru, ni uko badakwiye kwisuzugura.”

    Kuri Facebook yashyizeho amashusho ari kurahira, yongeraho ijambo ati: “Imana imfashe…”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/malawi-umudepite-wa-mbere-mu-mateka-ufite-ubumuga-bw-uruhu-yarahiye

  • Guseka: Umuti w’indwara nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza.

    Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

    Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

    Dore akamaro ko guseka ku buzima bwawe:

    1. Imikorere myiza y’umutima

    Nk’uko siporo ari ingenzi ku buzima, ni ko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora siporo bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

    Bituma umutima utera neza, amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora siporo yo kugenda n’amaguru.

    2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

    3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

    Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

    4. Birwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga (depression)

    Guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na andorphines ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza.

    5. Bikuraho uburakari

    Guseka byirukana uburakari n’amakimbirane. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cyangwa udatekereza ku bintu bibi gusa.

    6. Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri

    Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cyangwa ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    7. Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

    8. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bitera kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije ukabasha kugera ku bwonko bikongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Guseka ni igikorwa cy’umubiri gitangaje, kuko ni kimwe mu mvamutima zandura. Iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    source : https://ift.tt/3k47UIw

  • MINEDUC ivuga ko hari amashuri agiye gufashwa kwita ku bikorwa remezo afite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga
    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga

    Yabitangaje ku wa kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ubwo yasuraga amwe mu mashuri mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kureba uko itangira ry’amashuri rihagaze, uko abanyeshuri bagarutse n’uko imyigishirize yifashe ndetse n’imikoranire y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

    Amashuri yasuwe ni iry’ikitegererezo rya GS Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe, ndetse n’ishuri ry’abakobwa rya Mary Hill mu Murenge wa Nyagatare.

    GS Tabagwe ryahawe ibikorwa remezo bigezweho ariko kubikoresha bikaba bikiri imbogamizi kubera ko ibibigendaho bihenze bijyanye n’ubushobozi bw’ishuri.

    Umuyobozi wa GS Tabagwe, Mupende Johnson, avuga ko umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse na gaze yo gutekesha ibiryo by’abanyeshuri, bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ishuri.

    Ati “Umwana wiga mu mashuri abanza ntiyishyura, abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha babazwa amafaranga y’ifunguro gusa. Abiga bararamo ni 300 urumva ntihavamo amafaranga ya biriya bikorwa remezo birahenze cyane.”

    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo
    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo

    Ku ishuri rya Mary Hill ricungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, hagaragajwe imbogamizi z’icyumba cy’ikoranabuhanga kitararangira kubakwa mu gihe mudasobwa zihari.

    Iri shuri kandi n’ubwo ryigenga ubu rifata abana b’abakobwa batsinze neza ibizimani bya Leta, kandi bakakwa ikiguzi gito ugereranyije n’abaza mu buryo bwigenga.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko amashuri yasuye yabahaye ishusho nziza ko ubwitabire bw’abana ari bwiza kandi no kwigisha bigenda neza.

    Ariko na none yavuze ko abarimu bataragera ku bigo by’amashuri baza kuhagera vuba kuko ibizamini byarangiye gukorwa, n’ababitsinze bahari hasigaye kubashyira mu myanya gusa bagatangira akazi.

    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze
    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze

    Ku bijyanye n’ibigo by’amashuri byahawe ibikorwa remezo ariko ubushobozi bw’ibigo bukaba butabasha kubikoresha uko bikwiye bijyanye n’ubushobozi bwabyo, yavuze ko Leta igiye gushyiraho uburyo ibyo bigo byafashwa mu gukemura ibyo bibazo.

    Yagize ati “Turabizi ndetse nka Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa bacu, turakora ku buryo tuzakomeza guha ayo mashuri ubushobozi kugira ngo abe yashobora gutanga serivisi tuba twifuza ko atanga.”

    Akomeza agira ati “Muri gahunda yo kubaka amashuri, agenda yiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza, ubwo rero bivuze ko bigomba kujyana n’ubushobozi ahabwa kugira ngo ashobore kuba amashuri twifuza.”

    Amasomo yaratangiye
    Amasomo yaratangiye

    Mu Karere ka Nyagatare, abarimu 1,011 ni bo bategerejwe mu mashuri, muri bo 146 bakaba ari abazakora mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.


    source : https://ift.tt/3k8b3Y1

  • Gisagara: Umusaza w’imyaka 101 arakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyabaye tariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara. Uwo musaza ngo yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu?”

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

    Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

    Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

    source : https://ift.tt/3mNqTsF

  • Karongi : Abashishikariza abaturage kutikingiza COVID-19 bibukijwe ko bashobora guhondwa n’inyundo y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo za COVID-19.

    Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatuye mu Karere ka Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo kwitandukanya na yo bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

    Ni myuma y’uko mu Mirenge imwe y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

    Amadini n’amatorero amwe ari mu batiza umurindi iyi myumvire yo kutikingiza.

    Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

    Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Karongi-Abashishikariza-abaturage-kutikingiza-COVID-19-bibukijwe-ko-bashobora-guhondwa-n-inyundo-y-amategeko

  • Huye : Uregwa gukubitisha Nyina inkoni yasabiwe imyaka 7 we yemera icyaha avuga n’icyabimuteye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo waburanishijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 mu cyumba cya ruriya rukiko Rwisumbuye rwa Huye, akurikiranyweho kiriya cyaha yakoze mu cyumweru gishize tariki 28 Ukwakira 2021.

    Uyu mugabo akekwaho gukubira nyina kuri iriya tariki aho byabereye mu Mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uriya mugabo yakubise nyina inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi .

    Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 07 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw hashingiwe ku ngingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Uregwa-gukubitisha-Nyina-inkoni-yasabiwe-imyaka-7-we-yemera-icyaha-avuga-n-icyabimuteye