Blog

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Muri Nyakanga 2021, Col Patrick Karuretwa (uri imbere) ni umwe mu barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama

    source : https://ift.tt/3D2BGFf

  • Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugore witwa Valerie Nyirashengero, ibikoresho akekwaho gutwara byari byahawe abakobwa yarebereraga (yari ababereye mentor) b’abakene bo mu Murenge wa Mushubi n’uwa Gatare bari bigishijwe gutunganya imisatsi kuri bamwe, ndetse no gusudira ku bandi, ku nkunga y’umuryango Care International.

    Nyuma yo guhugurwa, uyu muryango wari wabahaye ibikoresho byo kwifashisha, birimo ibyo gusudira byari byahawe abakobwa umunani bize gusudira, ndetse n’ibikoresho bihagije byo gutunganya imisatsi harimo imashini zogosha ndetse n’izitunganya imisatsi y’abagore byari byahawe abakobwa barindwi.

    Séraphine Yandagiye w’i Musebeya wayoboraga koperative y’abize gutunganya imisatsi, avuga ko ibi bikoresho babihawe muri 2017, hanyuma uwo wabayoboraga akabibatwara muri 2018, nyamara bari batangiye gutera intambwe yo kuva mu bukene.

    Agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye byari bimfashije kuko nabonaga umwenda wo kwambara. Niba ku kwezi mbonye ibihumbi 10, nkaguramo ikibwana cy’ingurube, kikamfasha. Ibyo nakuyemo n’ubu ni byo nifashisha.”

    Umwe muri abo bakobwa witwa Yandagiye yaje gutwita, hanyuma Nyirashengero wabayoboraga ngo amubuza gukomezanya n’abandi, atwara n’ibikoresho avuga ko batakomeza gukora kandi umuterankunga ngo yari yaravuze ko uzabyara atazabagarukamo.

    Ngo yabipakiye imodoka ibikura mu gasantere ka Mushubi, avuga ko abijyanye mu gasantere ka Musebeya, yateganyaga ko ari ho abana bo muri Gatare na Mushubi bazajya bahurira, hanyuma na ho abihagejeje ngo aza kuvuga ko umuterankunga yabyishubije, nuko abijyana i Huye.

    Icyakora ba bana baje kubaza abari babibahaye bababwira ko batatanga ibikoresho byo gufasha urubyiruko hanyuma ngo babyisubize bidakoze umurimo byari byagenewe.

    Icyo gihe batangiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo bigarurwe, ariko Covid-19 iza kubangamira iyo gahunda.

    Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Mushubi na we wakurikiranaga aba bana (we yakurikinanaga abo muri Mushubi, naho Nyirashengero agakurikirana abo muri Gatare) wanakomeje kubafasha gukurikirana ibi bikoresho avuga ko mugenzi we yahemutse.

    Agira ati “Buriya urukiko rufite icyo ruzakora, kuko bari bageze ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo, ibyabo arabitwara, hanyuma barongera basubira kumera uko bari bameze umushinga utarabafata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, avuga ko ibya Nyirashengero ubu byagejejwe kuri parike ya Kaduha, ariko ko kugeza ubu akaba yaramaze gusubiza bimwe muri ibyo bikoresho birimo casques enye, intebe enye, tongs 2, n’imashini imwe yogosha.

    source : https://ift.tt/2ZSTbsT

  • Muhanga: Umunyeshuri yirukanywe burundu azira gukubita Animateri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y’uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry’uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk’iryo rikomeye yirukanwa burundu.

    Umuyobozi w’ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw’abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.

    Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.

    Umuyobozi w’ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y’uwo mwana n’icyo amategeko y’ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry’uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry’uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.

    Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi

    Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w’ishuri ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z’uburezi ngo asabe imbabazi.

    Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.

    Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z’uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk’abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n’umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y’umunyeshuri n’umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.

    Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko icy’ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y’ishuri n’itegeko ry’uburezi rishya.

    Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n’indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.

    Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n’itegeko rishya ry’uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n’imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.

    Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.

    source : https://ift.tt/3bGYdv9

  • Umusore yarashe umukunzi we kubera kumwanga nyuma y'imyaka 5 bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Emezana Purity w'imyaka 24 y'amavuko yatangaje amakuru y'urukundo rw'umukobwa wapfuye nyuma kuraswa n'uwahoze ari umukunzi we James Eno. bivugwa ko uyu mukobwa yaba yaramusabye ko bahagarika umubano wabo wimyaka itanu, bikarakaza uwahoze ari umukunzi we.

    Nk'uko amakuru abitangaza, ibyabaye byabereye mu gace ka Warri muri Leta ya Delta, Amajyepfo-Amajyepfo ya Ngeria. Inkuru ya Purity yasakaye cyane nyuma yuko ukoresha imbuga nkoranyambaga asangije inkuru ye kuri Facebook maze bitera umujinya Abanya nigeria cyane.

    Mu kuvuga ibyabaye, Purity warokotse icyo gitero yabwiye BBC ko uwo mukobwa yagiranye ibibazo na James bakundanaga nyuma yuko James yamushinjaga kumuca inyuma nuwo bakoranaga business ariko umukobwa akamubwirako ntakidasanzwe bapanga uretse kuba ari umuturanyi gusa. Bakomeje gutongana kugera ubwo umukobwa abwiye James ko iby'urukundo rwabo babihagarika.

    James yarakaye cyane, asaba amafaranga yahaye Pure kugirango atangire ubucuruzi bwe. Ariko umuryango we wasabye James kubaha umwanya wo gukusanya amafaranga kuko batabashaga kuyabona igihe ayakeneye.

    Kubwamahirwe make, James ntiyihanganye, akurikira Purity murugo, akuramo pistolet arasa Pure imbere yumuturanyi we. Purity we yamaze iminsi umunani mu bitaro aza nogukira, ibi ni nyuma yuko abaturanyi be bamujyanye mu bitaro i Warri, muri leta ya Delta.

    Igipolisi cya Leta ya Delta cyemeza ibyabaye, kigaragaza ko batangiye iperereza kuriki cyaha cyubwicanyi.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yarashe-umukunzi-we-kubera-kumwanga-nyuma-yimyaka-5-bakunduna/

  • Wari uziko ushobora kwigarurira umukobwa wihebeye nta jambo na rimwe ukoresheje?bigenze utya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu buri musore wese azi neza ko kwigarurira burundu umutima w'umukobwa akunda bishobora kumusaba ubumenyi runaka!, Uyu munsi ntitugiye kuvuga ku byo kumusaba aka 'Number' ubwa ya ndirimbo ahubwo tugiye kwibanda ku buryo ushobora kwigaragarizamo uwo wakunze agatwarwa n'agatotsi k'urukundo kuva ku munsi wa mbere mubonana, hanyuma kubimubwira bikazaba nko korosora uwibyukiraga umugani w'umunyarwanda

    Niba turi kumwe birashoboka ko utarabona uw'inzozi zawe?!, Ntacyo bitwaye, uyu mwanya ugiye gufata uvoma ubu bumenyi bworoheje gushyira mu bikorwa ugomba kukubera imbarutso yo kwegera umwe uhora wibaza uko wakwegera bikagushobera.

    1.Mwenyura

    Wari waganiraho n'uwo ukunda ngo witegereze uburyo iyo ugize icyo uvuga akamwenyamwenyamo biba byiza?!, Nawe gerageza uburyo bwose umwenyuramo gacye igihe muganira bituma akubona nk'umuntu wita ku magambo ye n'ibyiyumviro bye bikaba akarusho k'uko akubona nk'umuntu urangwa n'ubwuzu, akanyamuneza mbese akagufata nk'umunyamahoro.

    Nuko rero buri gihe ugendana n'uwo uri kureshya, ibuka gukora iki…mwenyura, Siwowe wenyine ukeneye kumubona muri ubwo buryo gusa.

    2.Hagarara wemye

    Mu gihe ugiye kuganira nawe hagarara wemye niba municaye wicare wemye wumve ko utuje, ibi bizaguha akanyamugabo ndetse bigufashe gutekereza neza kuri buri jambo umubwira bityo abashe kukwakira nk'umuntu wemye koko kandi udahuzagurika.

    3.Teretesha 'AMASO'

    Niba warakinnye ibyabana umukino wo kudahumbya ushobora kuba uwuzi cyangwa uwibutse!

    Mu gihe rero uganira n'uwo mwari wihebeye, gerageza buryo ki muhuza amaso igihe umuganiriza kugirango akubonemo akanyabugabo ndetse nawe bigufashe kumenya icyo atekereza kubyo uvuga umunota ku wundi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-kwigarurira-umukobwa-wihebeye-nta-jambo-na-rimwe-ukoreshejebigenze-utya/

  • Umusirikare ukomeye wabaye Umunyamabanga Wihariye wa Perezida Kagame yazamuwe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Colonel Patrick Karuretwa akamugira Grigadier General.

    Iri tangazo rivuga kandi ko Patrick Karuretwa yahise anahabwa inshingano nshya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

    Brigadier General Patrick Karuretwa uherutse gusoza amasomo yihariye mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama aho we na bangenzi be bahawe impamyabushobozi muri Nyakanga 2021.

    Yari amaze iminsi ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri diviziyo ya gisirikare yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho kuva muri 2013, Patrick Karuretwa yari Umunyamabanga Mukuru Wihariye wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umusirikare-ukomeye-wabaye-Umunyamabanga-Wihariye-wa-Perezida-Kagame-yazamuwe

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

    source : https://ift.tt/3bKFLl6

  • Christopher atunguye Tidjara kuri camera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Christopher yatunguye Tidjara Kabendera ubwo yari mu kiganiro yagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube maze aza kumusuhuza mu gihe hari hashize igihe badaherukana.

    Nkuko byagaragaye Tidjara yabitangaje yavuze ko we na Chritopher bari bamaze igihe badaherukana guda yishimira ko bongeye bagahura ndetse bagasuhuzanya. Ibi byabaye nyuma yuko hashize iminsi mike Tidjara Kabendera yizihije isabukuru ye y'amavuko.

    Christopher yaje gusuhuza Tidjara ubwo yarari mu kiganiro

    Source : https://yegob.rw/christopher-atunguye-tidjara-kuri-camera/

  • HAZIMA UWATSE:Abahanzi nyarwanda batwitse mu rukundo bikarangira rukongotse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'aba bahanzi n'ibyamamare tugiye kubagezaho, rugaragaramo abagiye bakundana cyane bigashyuha mbese bagatwika ariko ubu bakaba baratandukanye cyangwa ibyabo byarajemo kidobya, bamwe muri bo bakaba baratanyijwe n'uko bateranye inda, abandi nabo iby'urukundo rwabo rwaje gukongoka nk'umuyonga ndetse bibonera abandi bakunzi barushingana.

    1.Safi Madiba na Butera Knowless

    Mu mwaka wa 2010 na 2011, urukundo rwa Knowless na Safi rwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, aba bombi bakaba bari bafite abafana benshi bari bashyigikiye iby'urukundo rwabo ndetse kugeza n'ubu bakaba batishimira ko Knowless na Safi ibyabo byabaye amateka. Uretse kuba barafashanyaga muri muzika, baranabanaga cyane kuburyo kubona Safi nko mu mpera z'icyumweru atari kumwe na Knowless byasaga nk'igitangaza, nyamara muri 2011 ibyabo byaje kurangira bombi bemeza ko batandukanye ariko impamvu yaba yatarumye batandukana ntibayishyira ahagaragara.

    Indirimbo za Urban Boys nka Wampoye iki, Barahurura n'izindi byagiye bivugwa kenshi ko ari Safi wabaga yazanditse ashaka kugeza ubutumwa bwe kuri Knowless. Indirimbo nka Wari uri he, Sinzakwibagirwa n'izindi za Knowless nazo byagiye bivugwa ko yaba yarashakaga kubwira Safi, ibi byose bikagagaza ko urukundo rwabo rwasize amateka bigoye kuba yakwibagirana mu banyarwanda bakurikiranira hafi iby'umuziki n'imyidagaduro muri rusange.Bombi baje gushaka abandi bakunzi ibyabo biribagirana.

    2.K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace

    Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2009, yagiranye ibihe byiza n'umuhanzi K8 Kavuyo kuburyo ubwo uyu musore yerekezaga muri Amerika ari naho akiri kugeza ubu, uyu mukobwa yasigaye ku kibuga cy'indege i Kanombe asuka amarira kuko uwari umukunzi we yari amusize agiye kwiga mu mahanga. Nyuma y'igihe gito Miss Bahati Grace nawe yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2012 Bahati Grace yibaruka umwana w'umuhungu waje guhabwa izina rya Ethan na se umubyara K8 Kavuyo, gusa kuva ubwo iby'urukundo rwabo ntibyongeye kuvugwa,ndetse Grace aherutse gukora ubukwe n'umukunzi we.

    3.Platini (Dream Boys) na Rozy

    Ubwo biganaga mu cyahoze ari Kaminuza y'u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2009, Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yakundanaga n'umuhanzikazi Rozy mu buryo bweruye, kuburyo bajyaga banajyana ku maradio batumiwe kuvuga ku by'urukundo rwabo bakaboneraho bakavuga no ku by'umuziki bakoraga.kuri ubu Platini yamaze gushinga urwe.

    4.Kamichi na Emiry Duboi Holander

    Kamichi n'umuzungukazi w'umunyamerikazi Emiry Duboi Holander bavuzwe cyane mu rukundo mu mwaka wa 2011. Muri iki gihe cyose bamaze bakundana, Dubai yagiye ajya muri Amerika bamwe bagakeka ko umubano wabo urangiye nyamara nyuma yaragarukaga bakongera bakigaragaza. Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu mukobwa yasubiye iwabo muri Amerika,

    Mu mwaka wa 2014 Kamichi yagiye muri Amerika abantu batangira kuvuga ko yaba asanzeho uyu muzungukazi bahoze bakundana, nyamara byarangiye Kamichi ashakanye n'undi mukunzi we.

    5.Sacha na Nizzo (Urban Boys)

    Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yakundanye n'umuhanzikazi Sacha bigera kure, kugeza ubwo uyu mukobwa yaje no kwiyandikaho (Tatoo) amazina ya Nizzo Muhammed, uretse n'ibyo kandi icyo gihe bakundana uyu mukobwa yari yarafashe n'izina rya Nizzo kuko icyo gihe yitwaga Sacha Muhammed. Nyamara urukundo rwabo n'ubwo rwashyushye cyane, ntawaje kumenya irengero ryarwo.

    Mu mwaka wa 2014, Sacha byaje kuvugwa ko yaba atwite inda ya Nizzo ariko uyu musore avuga ko nta nda ye yaba atwite kuko batagikundana ndetse batanaherukana, uyu mukobwa aza kubyara ariko bombi bemeza ko inda yabyaye atari iya Nizzo.

    6.Nizzo na Anita Pendo

    Nyuma yo gukundana na Sacha, Nizzo yakundanye na Anita Pendo birakomera cyane, mu mwaka wa 2011 abantu bakaba baratunguwe no kubona Nizzo akundana na Anita kandi bari bazi ko urukundo rwa Nizzo na Sacha rutajegajega. Nyamara Anita na Nizzo nabo urukundo rwabo rwaje kuba aka wa mugani ngo 'Hazima uwatse' ubu byabaye amateka.

    7. Paccy na LickLick

    Umuraperikazi Paccy na Producer Licklick, urukundo rwabo rwavuzwe bwa mbere hanavugwa iby'uko Paccy yaba atwite inda y'uyu musore, ibintu bombi babanje guhakana cyane ko Paccy we no kwemera ko atwite byaje ku kaburembe, nyuma baza kwerura bavuga ko bari mu rukundo ndetse na nyuma Paccy abyaye Licklick yahaye umwana we rimwe mu mazina ye, amwita Mbabazi.

    Nyamara kuva babyarana, uwavuga ko ubu ikibahuza ari umwana w'umukobwa babyaranye ntiyaba abeshye. Licklick we nyuma yaje no guhimba indirimbo afatanyije na K8 Kavuyo ayita 'Simbyicuza', aha akaba aririmbamo uburyo kuba atagikundana na Paccy atabyicuza na gato.

    8.Miss Jojo na Saleh

    Urukundo rwa Miss Jojo na Saley rwavuzwe cyane kuko uyu mukobwa yahinduye idini akajya muri Islam umukunzi we yari asanzwe asengeramo maze bivugwa ko yaba yarabikoze abigirira umusore. Urukundo rwabo rwari ruzwi kandi rushyigikiwe na benshi cyane cyane abafana ba Miss Jojo, nyamara mu mwaka wa 2011 haje inkuru ivuga ko aba bombi batandukanye burundu kubera impamvu batashatse gushyira ahagaragara.

    Kuva ubwo Miss Jojo no muri muzika asa n'uvuyemo kugeza n'ubu kuko ntagikora ibikorwa nk'ibyo yari azwiho.

    9.Anita Pendo na Producer David

    Anita Pendo, nyuma yo gutandukana na Nizzo wo muri Urban Boys mu buryo butasobanutse neza, yaje gukundana bikomeye n'umusore w'umuhanzi unatunganya indirimbo mu nzu izwi nka 'Future Records'. Kugaragara mu birori bari kumwe, gusohokana, gusomana mu ruhame n'ibindi nk'ibyo byaranze urukundo rwabo, kuburyo abatari bacye babonaga ko nta kindi cyerekezo uretse kuzashakana bakabana nk'umugabo n'umugore.

    Nyamara mu mpera z'umwaka wa 2014, Anita na David baje gutangaza ko bahagaritse urukundo rwabo ku mpamvu batashatse gushyira ahagaragara, banemeza ko bombi babiganiriyeho bagasanga batahuza bityo bakiyemeza guhagarika ibyo gukundana.

    Source : https://yegob.rw/hazima-uwatseabahanzi-nyarwanda-batwitse-mu-rukundo-bikarangira-rukongotse/

  • Umunyamakuru wa KT radio yanenze RTV kuba yazanye inzoga muri Studio – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko kuri Televiziyo y'igihugu hatangiye ikiganiro gishya cyitwa 'The Bar Talk' kigamije gusesengura Championa y'umupira w'amaguru mu Rwanda, bamwe ntango bishimiye uburyo muriki kiganiro bazanyemo ikinyobwa cya Primus ndetse abagikora bakagikora bari kwisomeraho ntankomyi.

    Umwe mubatanze igitekerezo cye kuribi, ni umunyamakuru ukorera ikindi gitangazamakuru kigenga cya Kigali Today, abinyujije kurubuga rwa twitter yavuzeko kubera imbaraga z'amafaranga, Televiziyo yahindutse akabari. yagize ati 'Iyi Bar Talk inyibukije imbaraga z'ifaranga kabisa. Nyuma y'uko cash ziguze umwana w'Imana, na TVR yacu zayihinduye akabari. Abafite cash mwese mugire umugoroba mwiza.'

    Iyi Bar Talk inyibukije imbaraga z’ifaranga kabisa. Nyuma y’uko cash ziguze umwana w’Imana, na TVR yacu zayihinduye akabari. Abafite cash mwese mugire umugoroba mwiza.🏃‍♀️🏃‍♀️🏃‍♀️🏃‍♀️ pic.twitter.com/FA3gcnezDS

    — NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) November 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-kt-radio-yanenze-rtv-kuba-yazanye-inzoga-muri-studio/