Blog

  • Umukinnyi arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kwandika imitungo ye ku nkumi birangira imukoreye ibintu bibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ari mu mamarira nyuma yo kwandika imitungo ye ku mukobwa yihebeye birangira imuhemukiye.

    Tendai Ndoro, yari afite urukundo rwa nyarwo bimwe bita urw'indani', yakundaga umukunzi we Thando Maseko ariko aza kugwa mu kantu ubwo uwo yitaga umukunzi we amwigaritse akamutwara imitungo, ibyabo byo gufatanya ubuzima bikarangirira aho. Uyu musore w'imyaka 36 bivugwa ko yanditse imitungo ye mu izina ry'umukunzi we ukomoka muri Afurika y'Epfo.

    Ndoro n'umukunzi we w'umunyamideli, bakundaga kuba muri Afurika y'Epfo mu buzima buryoshye mu gace ka Kyalami i Johannesburg, nyuma yo gutandukana kwabo, bivugwa ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yatakaje imodoka zose zirenze imwe ndetse n'inzu ye yari yaranditse ku mazina y'umukunzi we kuko yabonaga atazamutenguha.

    Ni inkuru yerekana akababaro k'uyu mukinnyi Tendai Ndoro yatambutse mu binyamakuru bitandukanye nka Zwnews n'ibindi. Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli, yashakaga imitungo akaba yarakoresheje iturufu yo kumwereka ko amukunda byahebuje hanyuma akamuha imitungo yayibona akamwereka munsi y'ikirenge.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-arimo-kuririra-mu-myotsi-nyuma-yo-kwandika-imitungo-ye-ku-nkumi-birangira-imukoreye-ibintu-bibabaje/

  • Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo y'Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

    Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry'uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n'abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

    Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy'Afrika y'Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

    Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k'Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n'ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

    Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w'abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye 'abajepe' yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n'abandi batavugaga rumwe n'ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w'Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n'izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n'Afrika y'Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

    Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y'Epfo n'ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw'isi nk'Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ibindi.

    Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N'abandi rero, nk'uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y'urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

    The post Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe

  • Ibyavuzwe nk'ubukwe bwa Marina birashyize biramenyekanye neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko Marina yakoze ubukwe, ni nyuma yuko hari hamaze kujya hanze amashusho agaragaza Marina mu ikanzu y'abageni aho yarari kumwe na Yvan Muziki.

    Kuri ubu ibi byamaze kujya mu mucyo ko Marina na Yvan Muziki bari barimo gukora amashusho y'indirimbo yabo nshya, ni indirimbo bise Urugo ruhire remix akaba ari indirimbo basubiranyemo n'umuhanzi Masamba Intore.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nkubukwe-bwa-marina-birashyize-biramenyekanye-neza/

  • Yaka Mwana yavuze ibyo akora iyo amaze gusinda agahura n'indaya (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaka Mwana yavuze ibyo akora iyo amaze gusinda agahura n'indaya. Ni mu kiganiro yagiranye n'imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

    Nkuko Yaka Mwana yabitangaje yavuze ko iyo amaze gusinda agahura n'indaya ayiha telefoni ye kugirango ikunde imuhe ku bintu, iyi akaba ariyo mpamvu Yaka atajya atunga telefoni. Yaka yongeyeho ko atajya arobanura indaya arongora kuko aba yasinze ndetse ngo rimwe na rimwe ajya yibagirwa gukoresha agakingirizo akamanukira aho.

    Source : https://yegob.rw/yaka-mwana-yavuze-ibyo-akora-iyo-amaze-gusinda-agahura-nindaya-video/

  • #VaKuriNgenzi: Gaga Daniel yagize icyo avuga… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ngenzi ubwo yabazwaga niba yabonye ibiri gucicikana kuri we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, yabwiye umunyamakuru ko rwose yabibonye ndetse ko nawe biri kumusetsa cyane. Gusa yavuze ko ubaye utabizi bishobora kugukomeretsa cyane ko iyo umenyereye uruganda rw'imyidagaduro ndetse uzwi n'abantu benshi hatabura ibikuvugwaho byaba byiza cyangwa ibibi ndetse hari n'ababirema.

    Yagize ati'' Nabibonye rwose, kuri njyewe nta kibazo binteye rwose nabyakiriye neza kuko buri gihe cyose iyo ufite icyo ukora umenyerewemo rimwe na rimwe uwakuvuga, yaba akuvuzeho ibintu byiza yabivuga, yaba akuvuzeho ibintu bibi yabivuga uwarema icyo aricyo cyose yakirema ni ibintu bibaho kuri buri muntu wese”.

    “Ni ibintu byiza utabizi bishobora kuba byagukomeretsa, uri umuntu utazwi n'abantu benshi byagutera ikibazo ariko iyo ubizi ikintu nk'icyo kikaba uracyakira. Rero kuri njyewe nta kibazo na kimwe byanteye hari nanjye ibyo ndikureba umwuka ukenda kunshyiramo ngaseka cyane ndabashimira rwose urukundo rwabo ndabashimira cyane.''

    Ngenzi yavuze ko ari umuntu usanzwe

    Ku rubuga rwa Twitter twibanzeho cyane, Ngenzi ari kuza imbere mu bigezweho biri kuvugwa mu Rwanda, ndetse benshi bari gutera urwenya bakurikije uko bamuzi muri filime zitandukanye yakinnyemo. Uyu mugabo muri filime nyinshi agaragaramo ari umugabo w'amahane menshi kandi w'umugome cyangwa umugambanyi.

    Kubera ukuntu akunze kugaragara muri filime ni ho abakoresha Twitter mu Rwanda batangiye kumutaramiraho. Bose bari gutebya bagaragaza ibintu bidahuye. Hari nk'uwifashishije ifoto y'uyu mugabo arangije ati 'Ngenzi iyo imvura imuguyeho, niyo inyagirwa.'

    Ngenzi uburyo agaragara bukunda gutungura benshi bagakeka ko ari umugome

    Uwitwa @bahizi_brice we yanditse ati 'Ngenzi ashobora kwica umuntu kubera kumureba gusa. Abanyabigwi bavuga ko yigeze kwica urupfu ubwarwo ndetse yabikoze n'urutoki rumwe.' Hari uwanditse agaragaza hari igihe ahamagara umurongo wa Polisi umuntu akoresha afite ikibazo akeneye ko imufasha, Ngenzi we akawuhamagara ashaka kumva ko bameze neza gusa.

    Hari n'undi wanditse ati 'Ngenzi ntabwo akenera guhumeka, ahubwo guhumeka biramukenera.' @mugisha885 yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kuvuga ijambo nabi, inkoranyamagambo yose igahindurwa. Ati 'Ngenzi rimwe yigeze kuvuga ijambo nabi, bahita bahindura inkoranyamagambo.'

    Undi yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kujya mu bitaro aho kugira ngo avurwe bikarangira avuye abaganga mu byumweru byinshi. Uwitwa @Musekere1 we yanditse ati 'Ngenzi iyo aje kugusura iwawe, birangira ari wowe uhindutse umushyitsi.'

    Kuri Ngenzi we asanga ubugome bumuvugwaho atari bwo ndetse ko ubuzima bwose busanzwe abubamo yaba ubwiza, kuraka no kwishima. Yavuze ko ari umuntu usanze nk’abandi ndetse ko ibibabaho nawe bimubaho ndetse n’ibibaranga nawe akaba ari byo bimuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Ngenzi kandi yashimiye abakunzi be ndetse n'abakunzi ba Cinema muri rusange avuga ko ubu ari kubategurira ibintu byiza aha umukoro abibaza niba adakora abashishikariza gusimbukira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Intagram, Facebook, Twitter n'izindi akoresha izina Gaga Daniel.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111121/vakuringenzi-gaga-daniel-yagize-icyo-avuga-ku-bikomeje-kumuvugwaho-kuri-twitter-anasubiza–111121.html

  • Adekunle Gold yakomoje kuri Simi no gushora i… – #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2021 aho yaje gukora igitaramo cyateguwe na RG ku bufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021, yatangaje ko ashobora kuba yashora mu Rwanda ariko anasa n’uca amarenga y’uko nyuma y'igitaramo yazafata umwanya wo gutembera.

    Yatangiye kuri iyi ngingo ijyanye no kugura ubutaka cyangwa gushora asa n’utebya ubundi yinjira neza mu cyo bimusaba, anaboneraho gusobanura ibyo yari azi ku Rwanda ati:'Nimubumera ubuntu (ubutak) ariko nyine ndavuga birashoka gusa biransaba kubanza kuhatembera. U Rwanda rero nagiye numva ko ari igihugu cyuje icyizere muri Africa, rugizwe n'imisozi kandi n'uburyo Guverinoma  yaho ari indashyikirwa.'

    Abajijwe ku bijyanye n'amakuru avuga ko yaba yaraguze imodoka ya mbere afite imyaka 12 akayigura amafaranga akoreshwa muri Nigeria agera ku bihumbi 450, mu manyarwanda akaba agera kuri Miliyoni 1.1, ntiyifuje kugira icyo abivugaho ati: 'Uwo ntabwo ari njyewe.' Nyamara mu mwaka wa 2016 yari yatangarije ikinyamakuru Punchng.com ko iyi modoka yayiguze akayikoresha imyaka 2.

    Amakuru avuga ko iyo modica yaje kwangizwa n'inshuti ye, ubwe akayitunganya akayigurisha ku giciro kiri hasi gato y’icyo yari yayiguze. Adekunle wasoje amasomo ya kaminuza mu bijyanye n'ubugeni (graphic design), yemeje ko abikunda cyane kurusha ibindi byose kandi n'ubu akibikora.

    Yagize ati:' Ariko ndi umuntu wihebeye ibijyanye n'ubugeni kurusha ibindi byose kuko nabukoze mbere y’uko ntangira umuziki n'ubu kandi ndacyabukunda  ku buryo nikorera ibintu byose ubwanjye binyamamaza (posters).'

    Adekunle yanaboneyeho gutangaza ko kugeza ubu umugore we Simi w'umuhanzikazi nawe babanye mu mwaka wa 2019 banafitanye umwana umwe w'umukobwa ndetse bose akaba ari abanyamwuga kuba ari abanyamuziki bityo ko ntacyo bishobora guhungabanya ku mibanire yabo kimwe n'imibereho y'urubyaro rwabo.

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021 Adekunle ategerejwe mu gitaramo cy'amateka kibera ku musozi wa Rebero ahantu hamaze kumenyerwa mu kwakira ibitaramo by'umwihariko kuva hakoroshywa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri iki kitaramo kiri bwitabirwe n’abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Gabiro Gutar na Kenny Sol.  


    Adekunle Gold utegerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu kuri Canal Olympia

    Simi hamwe n’umugabo we Adekunle wemeza ko kuba bose ari abanyamuziki nta kibazo na kimwe byagira ku muryango kimwe n’umwana wabo

    Adekunle ni uku yari ameze mu mwaka wa 2019, n’ubwo yabihakanye ariko amakuru avuga ko ku myaka 12 yari atunze imodoka ye bwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111118/adekunle-gold-yakomoje-kuri-simi-no-gushora-imari-mu-rwanda-anahishura-ko-yihebeye-ubugeni-111118.html

  • 404 ERROR | #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3mMluSE

  • Hamuritswe inkoranyamagambo izajya ikoreshwa mu by’amategeko – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izafasha abanyamategeko kurushaho kumenya amagambo yose akoreshwa mu mwuga w’ubucamanza ndetse no kubafasha kurushaho kuyegeranya.

    Yagaragaje ko itandukanye cyane n’iyari isanzwe ikoreshwa kuko yo yari yaranditswe mu ndimi ebyiri gusa ari zo Igifaransa n’Ikinyarwanda ariko iyi nshya yanditswe mu ndimi eshatu.

    Yagize ati “Umwuga w’amategeko kimwe n’indi urangwa no gukoresha amagambo yihariye. Umuntu wese usoma, ukoresha amuga(amagambo yihariye mu mwuga runaka) aba agomba kwitondera ayo akoresha. Iyi nkoranya yateguwe hagamijwe gushyikiriza abanyamategeko b’umwuga igikoresho kizabafasha gusobanukirwa neza no kwegeranya amuga y’amategeko.”

    Inkoranyamahambo yakoreshwaga yashyizweho mu 2000 na Minisiteri y’Ubutabera. Ngo ntiyari yuzuye kuko amategeko y’u Rwanda yandikwa mu ndimi eshatu kandi buri rurimi rwose ruba rufite agaciro kangana. Ikindi ni uko hagiye habaho amavururura menshi mu mategeko.

    Yakomeje agira ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko yabonye ko hari hakenewe inkoranya y’amuga y’amategeko inogeye abayikoresha kandi ihuje n’imiterere y’ubu y’amategeko y’u Rwanda, niko gutegura iyi yanditse mu ndimi eshatu.”

    Yasabye abanyamategeko kuzarushaho kuyikoresha neza bikagabanya amagambo mvamahanga yakoreshwaga mu nkiko ndetse agaragaza ko mu gihe hari icyakenerwa kongerwamo cyangwa kuvugururwa biteguye kubikora.

    Umukozi muri iyi Komisiyo, Nikuze Emmanuel, yasobanuyue ko amagambo arimo akiri makeya ugereranyije n’ingeri z’amategeko ariko ko bibaha umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi.

    Inkoranya y’amuga y’amategeko yamuritswe ni iy’ibanze kuko hazagenda hakorwa ibindi byiciro bitandukanye bigamije kongera amuga akoreshwa mu ngeri zinyuranye z’amategeko.

    Igizwe n’impapuro 532, ikaba ikubiyemo amuga 2698 akunze gukoreshwa mu mategeko kandi asobanuye mu buryo bukwiriye mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, icyongereza n’Igifaransa.

    By’umwihariko izajya ikoreshwa n’abandika amategeko mu nzego za leta, abavoka, abahesha b’inkiko, abacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yigisha amategeko.


    source : https://ift.tt/3o16NdR

  • Bwa mbere Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa nijoro – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iki kibuga bashaka kureba aho imirimo yo kucyagura igeze.

    Byari biteganyijwe ko irangira muri Nyakanga uyu mwaka, igafasha mu rujya n’uruza by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni imirimo yakozwe bigizwemo uruhare na Banki y’Isi. Inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza mu bigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu ngeri yo gutwara abantu n’ibintu harimo no kuvugurura Ikibuga cya Kamembe n’icya Rubavu.

    @RwandaTrade through the @GGltfp and in collaboration with RAC and RCAA successfully tested the first night flight to KME airport. This will allow Rwandair provide night flights to traders from both Rusizi and Bukavu in DRC. The project has been funded by Worldbank. pic.twitter.com/f5XX4NyI95

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) November 5, 2021

    RwandAir yabonye uburyo izajya ikorera i Rusizi ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Iki kibuga cyashyizweho amatara ku buryo RwandAir izajya ihakorera ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Mu mwaka ushize, imirimo yo kwagura iki kibuga yari irimbanyije. Iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2020

    source : https://ift.tt/301vRtg

  • Urusobe rw’ibibazo by’abakorera mu isoko rishya rya Muhanga; kuri bamwe ubukode bwikubye inshuro 10 – #rwanda #RwOT

    Iri soko rishya rya Muhanga ryatangiye gukorerwamo muri Kamena 2021, nubwo imirimo yo kuryubaka itararangira neza kuko igeze kuri 80%.

    Bamwe mu baricururizamo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko nubwo bagiye mu isoko rya kijyambere bahuye n’imbogamizi zo kwishyura ubukode buri hejuru, mu gihe abakiriya baryinjiramo ari mbarwa.

    Impamvu bashingiraho bagaragaza ko ubukode buri hejuru ni uko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw, abandi bakishyura ibihumbi 250Frw, ariko abakorera muri iri soko nk’abacuruza imboga n’imbuto n’ibindi bishyura ibihumbi 30 Frw mu gihe abacuruza imyenda bakorera mu igorofa ya gatatu bishyura ibihumbi 80 Frw, mu ya kabiri bakishyura ibihumbi 100 Frw naho hasi bakishyura ibihumbi 150 Frw na ho imiryango yo hanze yishyurwa ibihumbi 250 Frw.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Muri iri soko duhura n’imbogamizi nyinshi zo kwishyura amafaranga menshi kandi nta bakiliya tubona. Impamvu ya mbere ni ukuba ibicuruzwa bivangavanze bigatuma abakorera hejuru tutabona abakiliya. Nkanjye kubona ubukode birangora cyane bitewe n’uko ahanini buri hejuru kandi n’ibyo ncuruza ari bike. Bisaba gushyiramo andi mafaranga ava mu bindi bikorwa kugira ngo ubucuruzi budahagarara ariko meze nk’uri gukorera mu gihombo.”

    Umucuruzi w’imboga yagize ati “Dufite ikibazo cy’ahantu hahenze dukorera kandi nta bakiriya. Twifuza ko batugabanyiriza ku giciro, icyifuzo cyacu twakijeje ku buyobozi kandi buracyizi dukeneye ko hagira igikorwa.”

    Mugenzi we yagaragaje ko nta mucuruzi wemerewe kugera hanze y’isoko ngo abe yazana umukiliya mu rwego rwo kumuyobora kandi iyo umukiliya asanze ibyo ashaka umucuruzi atabifite ngo ntiyemerewe kumurangira mugenzi we kuko acibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

    Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, nawe aheruka kubwira IGIHE ko ibi biciro bibabangamiye.

    Yagize ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi amafaranga akagabanywa.

    Hari abatemerewe gukandagizamo ikirenge

    Kuva iri soko ryatangira gukorerwamo ku wa 1 Kamena 2021, hashyizweho amabwiriza arigenga ndetse atangarizwa n’abacuruzi ubirenzeho agahanwa.

    Muri ayo mwabwiriza harimo ko abacuruzi badakorera muri iri soko batemerewe kuryinjiramo, abakora umurimo w’ubudozi n’undi ushobora kuba azwiho ubucuruzi hafi y’isoko.

    Guverineri Kayitesi yabwiye IGIHE ko impamvu abadozi batemerewe kuryinjiramo ari uko bahawe agakiriro kabo gakorera hafi ya gare kandi ko bari muri Koperative, bitaba bisobanutse ko bakora batatanye kandi barubakiwe ahantu habagenewe.

    Muri ayo mabwiriza kandi harimo kuba abazwi ku izina ry’abapyesi cyangwa abakomisiyoneri (ni umuntu udacururiza mu isoko runaka ariko ushobora gufasha ugiye guhaha kubona aho ibicuruzwa biri akaza guhembwa n’umucuruzi) ubuyobozi bw’isoko bwagaragaje ko batemewe ndetse banacibwa amande, abandi bagafungwa.

    Aha niho abacuruzi bagagariza imbogamizi zo kuba no mu gihe umucuruzi usanzwe ahakorera na we atemerewe kurangira umukiliya mugenzi we ucuruza ibyo adafite kuko bifatwa nko kubangamira ubwisanzure bwo kugura no gucuruza.

    Ingingo ya gatandatu y’amabwiriza yometse ku nkuta z’isoko, igaragaza ibihano bihabwa umucuruzi wagaragaye muri ibyo bikorwa birimo gucibwa ibihumbi 100 Frw by’amande ku nshuro ya mbere, yasubira agacibwa amande nk’ayo hakiyongeraho kwihanangirizwa imbere y’ubuyobozi bw’isoko naho ku nshuro ya gatatu akamburwa aho akorera ngo kuko aba agaragara nk’ugamije gusenya isoko.

    Hari n’abafungirwa mu isoko

    Hari bamwe mu bakorera muri iri soko bagaragaje ko impungenge kuko harimo icyumba gifungirwamo abarenze ku mabwiriza by’igihe gito ariko bikaba bifatwa nko gukandamiza abaturage.

    Uwatanze aya makuru yerekanye icyumba yafungiwemo, biturutse ku kuba yinjiye muri iri soko kandi nta bicuruzwa afite, akaza kuhava ajyanwa gufungwa mu kigo cy’inzererezi ariko kubwo amahirwe akaza gufungurwa arayemo rimwe.

    Umukozi ushinzwe umutekano muri iyi nyubako, yabwiye IGIHE ko atari ukubafunga nk’uko abacuruzi babivuga ngo ahubwo ari ahantu hagenwe babashyira mu gihe babona bari guteza impagarara.

    Ati “Ntabwo ari ukubafunga nk’uko babivuga ahubwo ni ahantu bajyanwa mu gihe dutegereje ko bavugana n’ubuyobozi. Ubundi ni amabwiriza yashyizweho n’isoko kandi mu nama zitandukanye abacuruzi barabisobanurirwa, rero twe icyo dushinzwe ni ukugenzura iyubahirizwa ryayo mabwiriza.”

    Kuri iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko agiye gukora iperereza akamenya niba koko abarenze ku mabwira bafungirwamo kuko ari ibintu bidakwiye.

    Ati “Gufungwa byo ntibikwiye rwose, ntabwo mbifiteho amakuru ariko ndaza kubikurikirana kuko isoko ntabwo ari gereza.”

    Ku kijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Jean Bosco, yavuze ko bikiri kwigwaho ngo harebwe uko bagabanyirizwa.

    Yasabye abacuruzi kumva ko nubwo ari isoko rusange ariko harimo n’ishoramari bityo ko amafaranga batangaga mu isoko rya kera atabura kwiyongera kuko na rwiyemezamirimo akeneye kunguka ariko hazashingirwa ku bushobozi bwa buri umwe.

    Abakorera mu isoko rya Muhanga bagaragaza ko ibiciro by’ubukode bihanitse

    source : https://ift.tt/3mO49J3