Blog

  • Rwamagana: Hubatswe ishuri ry’abana rizajya ritanga indyo yuzuye – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryatangiranye n’abana 120 biga mu byiciro bitatu, rikaba ryubatswe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi. Ababyeyi bo muri aka Kagari bavuga ko abana babo bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, abandi bagahitamo kubarekera mu rugo kuko aho babajyanaga ari kure, badafite ubushobozi bwo kubajyanayo,

    Nyiraneza Safina ufite abana batandatu avuga ko byagoranaga kubona umwanya wo kujyana umwana muto kwiga, mu gihe ari gushakira abana ibibatunga.

    Niyitanga Jean Bosco we yagize ati ” Njye bizamfasha mu kumenya imirire myiza ikwiriye umwana, hari ubwo usanga tutabaha indyo yuzuye atari uko twayibuze ahubwo ari ukubera kutamenya kuyitegura, ubu rero turi kuza hano bakatwigisha uko itegurwa ku buryo abana bacu nta bibazo by’imirire bazongera kugira.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko iri shuri rizazana impinduka zifatika mu buzima bw’abana bo muri aka Karere.

    Ati “Iyo ikigo mbonezamikurire kibegereye, bibafasha mu kwita ku mikurire y’abana babo kuko babitaho neza. Ikindi hano abana babona indyo yuzuye ariko byaba bibabaje bayibona hano gusa basubira mu rugo ntibayihabwe, aha rero iri shuri rigiye gufasha ababyeyi kuko iyo umwana yaje ku ishuri bimuha umwanya wo gukora akandi kazi neza.”

    Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ingo mbonezamikurire na gahunda zireba abana muri Help Child, yafatanyije n’Akarere kubaka iri shuri, Nyiracumi Rachel, yavuze ko gushyigikira gahunda za Leta zijyanye no kwita ku mwana babikora mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza.

    Ati “Iyo umwana yagize intangiriro nziza kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, nibura ahazaza he handi haroroha cyane, imyigire ye iroroha, imirire ye iba yaratunganyijwe, imibanire ye n’abandi iba imeze neza ku buryo iyo washyize imbaraga mu kwita ku mwana hakiri kare, uba uri kwita ku hazaza heza h’umuryango mugari w’u Rwanda.”

    Iri shuri rizafasha abana bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure y’iwabo, bikabagora kuko bakiri bato, mu gihe byanagoraga ababyeyi kubera umwanya munini byabatwaraga bajyana abana ku ishuri.

    Ishuri ry’abana mu Karere ka Rwamagana babonye ishuri rizabarinda ingendo ndende

    source : https://ift.tt/3wmVel9

  • Ange Kagame numugabo we bitabiriye igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Saa tatu n'iminota 35' ni bwo umuhanzi w'umunya-Nigeria Adekunle Gold wari utegerejwe mu gitaramo 'Movember Fest' yaserutse ku rubyiniro nyuma y'iminota micye ibyuma yaririmbiyeho bigeragezwa kugira ngo bitange amajwi meza nk'uko yabyifuzaga.

    Ageze ku rubyiniro, yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko umutima we unyuzwe ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda.

    Ati 'Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.'

    Uyu muhanzi yasabye abantu gufata amafoto n'amashusho ye ubundi bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga uko bashoboye. 

    Asoje kuririmba indirimbo ye ya mbere, yatumiye inkumi eshanu ku rubyiniro 'zizi kubyina neza' zimufasha kunyura imbaga.

    Aba bakobwa bamufashije kuririmba no kubyina indirimbo ye 'Pretty Girl' yakoranye na Patoraking yamuhaye igikundiro mu muziki.

    Adekunle Gold [AG Baby] ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Ni kimwe mu bitaramo byari byashyuhije Kigali byari bitegerejwe.

    Cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi bakuze mu myaka bazi neza umuziki w'abahanzi batatu batumiwe muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mutzig.

    Adekunle Gol yavuze ko yakozwe ku mutima n'umubare w'abantu bitabiriye iki gitaramo. Avuga ko ashima bikomeye Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult wamutumiye muri iki gitaramo. 

    Uyu muhanzi yavuze ko n'ubwo ari kure yo ku ivuko rye, ariko 'aha n'aho ni mu rugo.' Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Gold’, ‘It is what it is’ n’izindi.

    Adekunle Gold yabanjirijwe ku rubyiniro na Gabiro Guitar na Kenny Sol

    Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo 'Amahirwe' imaze imyaka umunani isohotse, 'Koma' yasohoye mu byumweru bine bishize, 'Karolina' yakoranye n'itsinda rya Dream Boys imaze imyaka irenga irindwi. 

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Byakubera' yamuhaye igikundiro kidasanzwe mu muziki kugeza.

    Gabiro Guitar umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project Fame, yaririmbye muri iki gitaramo cya 'Movember Fest' afashijwe n'itsinda rya Neptunez Band.

    Uyu muhanzi aherute gushyira hanze EP ye nshya iriho indirimbo nka 'Igikwe' yakoranye na Confy. Ni imwe mu ndirimbo zihariye cyane impeshyi ya 2021.

    Iyi ndirimbo 'Igikwe' yayiririmbye muri iki gitaramo, abanyabirori bajya ibicu. Producer Niz Beatz wakoze iyi ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA ko yatunguwe n'uburyo yakunzwe 'kuko nayikoze nk'izindi ndirimbo zose'.

    Gabiro Guitar yakorewe mu ngata n'umuhanzi Kenny Sol

    Kenny Sol ageze ku rubyiniro, imvura yacuncumutse benshi bagira ubwoba bw'uko ishobora kurogoya igitaramo ariko siko byagenze kuko yahise ihita.

    Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi ahereye kuri 'Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie, 'Agafire', 'Haso' yakunzwe cyane n'izindi. Yaririmbaga abwira abitabiriye igitaramo ko abakunda.

    Mu gitaramo hagati, Kenny Sol yavuze ko afitiye uruhisho abitabiriye iki gitaramo maze aha umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo zitandukanye. Aba bahanzi bombi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Okkama amaze iminsi aca ibintu muri Kigali, aho azwi mu ndirimbo zirimo 'Toto', 'Iyallah' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda.

    Adekunle Gold yavuze ko umutima we unyuzwe nyuma yo gukorera igitaramo cy'urwibutso mu Rwanda



    Adekunle yavuze ko nubwo atari ku ivuko rye, ariko mu Rwanda ahafata 'nko mu rugo' Uyu muhanzi w'umunya-Nigeria yaririmbaga avuga ko yanyuzwe n'ubwitabire bw'abantu bitabiriye igitaramo cye cya mbere i Kigali 


    Adekunle yabyinishije inkumi i Kigali, yikura ikote aratarama biratinda


    Ange Kagame n'umugabo we bari mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'umubare munini wari unyotewe no gutarama nyuma y'igihe kinini kubera Covid-19

    Kenny Sol yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ahereye kuri 'Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie


    Kenny Sol yashimye abamuhaye umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo nyuma y'igihe kinini akora umuziki


    Kenny Sol yahaye umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo ‘Iyalaah’

    Kenny Sol yitwaje abaririmbyi bamufashije gususurutsa imbaga binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Umurego n'izindi


    Iki gitaramo MovemberFest cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi bizihirwa n'umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga


    Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo ye 'Igikwe' yakoranye na Confy, yizihira benshi


    Gabiro yavuze ku rubyiniro ashima uko yakiriwe- ni cyo gitaramo cya mbere aririmbyemo nyuma yo gusubukura umuziki


    Gabiro yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo ze zitandukanye


    Byageze aho Gabiro Guitar yikura ikote yari yambaye atanga ibyishimoItsinda rya Neptunez Band ryasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye muri iki gitaramo

    Iri tsinda rikunze kuririmba mu bitaramo birimo Kigali Jazz Junction bitegurwa na RG Consult ari nayo yateguye igitaramo


    Iki gitaramo #MovemberFest cyatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig


    Abashyushyarugamba bakaba n'abanyamakuru ba Royal FM ivugira kuri 94.3 Fm, MC Kyle na Mc Vic nibo batangije iki gitaramo

    'MovemberFest' ni cyo gitaramo cya mbere kibereye mu Rwanda kiririmbyemo umuhanzi w'umunyamahanga kuva ibitaramo byakomorerwa

    Itsinda rya Neptunez Band [Dj Berto&Dj Habz] rizwi mu bitaramo bitandukanye ryavanze umuziki w'abahanzi batandukanye mbere y'uko igitaramo gitangira ku mugaragaro

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111138/ange-kagame-numugabo-we-bitabiriye-igitaramo-adekunle-gold-yakoreye-i-kigali-amafoto-111138.html

  • Umuhanzi ukunzwe n'abatari bake yavuze ibitangaje kuri Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki uretse umuhanzi Bruce Melodie n'indirimbo ya Kenny Sol yitwa Say My Name.

    Yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye  kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu munsi tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe 'M*ovember Fest'.

    Uyu muhanzi yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie ndetse  na Kenny Sol kubera indirimbo ye yitwa 'Say my name'.Ati 'Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n'indirimbo 'Say my name' ya Kenny Sol mbere ho gato y'uko nza mu Rwanda.'

    Yavuze ko kugira ngo abahanzi b'abanyarwanda bagere ku rwego mpuzamahanga itangazamakuru nyarwanda rikwiye kubigiramo uruhare, rikabashyira imbere aho kubanza abanyamahanga.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukunzwe-nabatari-bake-yavuze-ibitangaje-kuri-bruce-melodie/

  • Mu gitaramo kitabiriwe na Ange Kagame, Adekunle Gold yabyinishije inkumi karahava(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold [AG Baby] yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali cyiswe “Movember Fest” kitabiriwe na Ange Kagame n’umugabo we.

    Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.

    Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo Gabiro Guitar waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Amahirwe’, 'Koma’, 'Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys, 'Byakubera’

    Yanaririmbye ‘Igikwe’ indirimbo ikunzwe na benshi yakoranye na Confy.

    Yakurikiwe na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane, yaririmbye Haso, indirimbo ye yabiciye hanze aha, aririmba ‘Agafire’ atibagiwe ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

    Aha niho umuhanzi Adekunle Gold [AG Baby] yahise aza ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi cyane.

    Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kuhataramira, ashimira buri umwe wese waje muri iki gitaramo.

    Yataramiye abanyarwanda baranyurwa ageze ku ndirimbo ‘Pretty Girl’ yakoranye na Patoraking biba akarusho kuko ku rubyiniro yari ahafite inkumi z’Abanyarwandakazi bamufashije kuyibyina.

    Uyu muhanzi wari wishimiye gutaramira Abanyarwanda, yabahase umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo ‘Gold’, ‘It is what it is.’

    Neptunez Band yagiye isusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye

    Gabiro Guitar yakoze mu muhogo yiyereka abakunzi be muri iki gitaramo

    Kenny Sol yasusurukije abafana be

    Adekunle yageze ku rubyiniro asusurutsa abantu

    Adekunle Gold ntiyatengushye abanyarwanda, yabahaye ibyo bari biteze

    Yahamagaye abanyarwandakazi biyizeye mu kubyina ku rubyiniro maze umuziki bawuha icyigwa

    Abantu bo bari benshi biganjemo urubyiruko

    Banyuzweeee!!!!

    Ange Kagame ari mu bitabiriye iki gitaramo

    AMAFOTO: Inyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-gitaramo-kitabiriwe-na-ange-kagame-adekunle-gold-yabyinishije-inkumi-karahava-amafoto

  • Abatoza ba mbere bafata ifungo ritubutse muri Shampiyona y'Ubwongereza (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ya gahunda yo kubagezaho inkuru z'ubwenge tumaze iminsi twarabamenyereje kuri uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw'abatoza ba mbere muri shampiyona y'Ubwongereza bahembwq amafaranga menshi. 

    8. Tuchel wa Chelsea

    Ku mwanya wa 8 hari Tuchel wa Chelsea akaba ahembwa asaga £7m ku mwaka.

    7. Benitez wa Everton 

    Ku mwanya wa 7 hari Benitez wa Everton akaba ahembwa asaga £7m ku mwaka.

     

    6. Solskjaer wa Man U

    Ku mwanya wa 6 hari Solskjaer wa Man U akaba ahembwa asaga £7.5m ku mwaka.

    5. Bielsa wa Leeds

    Ku mwanya wa 5 hari Biels wa Leeds akaba ahembwa asaga £8m ku mwaka.

    4. Rodgers wa Leicester

    Ku mwanya wa 4 hari Rodgers wa Leicester akaba ahembwa asaga £10m ku mwaka.

    3. Klopp wa Liverpool

    Ku mwanya wa 3 hari Klopp akaba ahembwa asaga £15m ku mwaka.

    2. Conte wa Tottenham

    Ku mwanya wa 2 hari Conte wa Tottenham akaba ahembwa £15m ku mwaka.

    1. Guardiola wa Man City

    Ku mwanya wa 1 hari Guardiola wa Man City akaba ahembwa asaga £20m ku mwaka.

    Source : https://yegob.rw/abatoza-ba-mbere-bafata-ifungo-ritubutse-muri-shampiyona-yubwongereza-amafoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Ingabire Grace yambaye ikanzu ngufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Miss Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021) yambaye ikanzu ngufi. Ni ifoto yashyizwe hanze kuri story ya instagram ya Miss Witness Umutoni (Igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2021). Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-ingabire-grace-yambaye-ikanzu-ngufi/

  • Afurika y'Epfo: Ishyaka ANC riragana ahatari heza muri Politiki y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y'epfo rya African National Congress (ANC) ryabonye amajwi ari munsi ya 50% bwa mbere mu mateka ya demokarasi y'Afurika y'epfo. Ibintu biteye impungenge ku kuba ryaba riri mu marembera yo kuba ishyaka riyoboye ubutegetsi ku bwiganze cyane muri iki gihugu. Ibyavuye mu matora yabaye ku wa mbere byasize iri shyaka rya Nelson Mandela rishegeshwe muri politiki.

    Julius Malema, umukuru w'ishyaka rya gatatu rinini mu gihugu ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Economic Freedom Fighters (EFF), ubwo ishusho y'ibyavuye mu matora yari imaze gusobanuka neza igaragaza ko ANC irimo gutakaza abayishyigikiye mu gihugu hose, yagize ati:' Turimo kurya iyi nzovu gacye gacye'.

    Ariko nubwo bimeze gutyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nta bwiganze buriho bw'urugaga rutavuga rumwe na ANC, kuko amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'epfo afite ingengabitekerezo zitandukanye cyane.

    Ibyatangajwe ku mugaragaro byavuye mu matora bigaragaza ko:

    • ANC yabonye amajwi angana na 46%
    • Ishyaka rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n'ubutegetsi rya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi angana na 22%
    • Ishyaka rya Economic Freedom Fighters ribona amajwi angana na 10%
    • Ishyaka rya Inkatha Freedom Party (IFP) ryabonye amajwi angana na 6%
    • Ishyaka rya Freedom Front Plus ribona amajwi angana na 2%
    • N'ishyaka rya ActionSA na ryo ryagize amajwi angana na 2%

    Yemera ko ubu hagiye kubaho ubutegetsi bugizwe n'urugaga rw'amashyaka atandukanye, Perezida Cyril Ramaphosa, watowe na ANC mu 2018 ngo ahagarike iri gabanuka ry'abayishyigikiye, yagize ati:' Niba ibi turi abo kubihindura igihe gishya kandi cyiza kurushaho, twebwe nk'abayobozi tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya'.

    Ni iki kigiye gukurikiraho?

    ANC — yibasiwe n'ibirego bya ruswa mu gihe cyo kwitegura aya matora y'inzego z'ibanze — ubu irasabwa kurya agace gato igafata iyambere mu kwegera andi mashyaka ku bijyanye no gushyiraho ingaga (urugaga).

    Iyo akanama k'amatora kamaze gutangaza ibyavuye mu matora, haba hari igihe cy'iminsi 14 mbere yuko utunama tw'ubutegetsi dukora inama zatwo za mbere. Umukuru w'akanama, ugomba gutorwa mbere, nyuma ayobora ishyirwaho ry'umukuru w'akarere.

    Hashingiwe ku kajagari n'urugomo byabayeho mu 2016, iki gikorwa cyitezweho kubamo ibibazo no kutavugwaho rumwe mu buryo bukomeye. Ishyirwaho ry'ingaga rishobora no kugorana kubera ingengabitekerezo za politiki zitandukanye z'amashyaka agomba kugirana ibiganiro byo kuzishyiraho. Mu 2016, ishyaka riri ku butegetsi rya ANC ryari ryamaze gutangira gutakaza abarishyigikiye.

    Ishyaka EFF, riyobowe na Julius Malema, ryavuze ko rizategereza ko hagira uryegera arisaba gukorana urugaga na ryo.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu ryabonye imyaka itanu yo kugaragaza akamaro karyo, ariko ahubwo benshi mu Banya-Afurika y'epfo bakomeje guhura n'ibibazo by'itangwa nabi rya serivisi z'ibanze nk'amazi yo mu rugo, ibura ry'amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) rya hato na hato ndetse no gusubiranamo mu banyapolitiki b'iri shyaka.

    Ishyaka rya DA — rikura benshi mu barishyigikiye mu batora b'abazungu n'abo mu moko y'imvange — mbere ryari ryavuze ko ridakozwa ibyo kuzigera na rimwe ritegekana n'ishyaka EFF. Ni mu gihe ishyaka ActionSA ryo ryavuze ko gukorana na ANC byaba bingana no guteza imbere ruswa.

    Byumvikana ko harimo kubaho ibiganiro byo ku ruhande ku gukora urugaga hagati ya ANC na DA, mu gihe EFF yo yavuze ko izategereza ko hari ishyaka rijya kuyisaba ko bakorana urugaga kuko gushyigikirwa kwayo kwiyongereye muri aya matora.

    Ishyaka Democratic Alliance (DA) rishobora gukorana na ANC mu turere twinshi.

    Mu matora y'inzego z'ibanze yo mu 2016, ANC yagize amajwi hafi 54% mu gihugu hose, DA ibona 27%, naho EFF yari yabonye amajwi 8%. Muri aya matora y'uyu mwaka, EFF yateye intambwe mu kugira abayishyigikiye, mu gihe DA hari abo yatakaje mu hantu hari hasanzwe hazwiho ko ari ku gicumbi cy'abayishyigikiye.

    Nta gushidikanya ko ahiherereye abayobozi ba ANC babona ibi byavuye mu matora nk'ikibazo gikomeye kuri iri shyaka. Ariko imbere ya za 'cameras' z'itangazamakuru, abakuru b'iri shyaka bavuga inkuru itandukanye.

    Jessie Duarte, umunyamabanga mukuru wungirije wa ANC, ati:' Ntabwo twatsinzwe, turi ishyaka ryatsinze'.

    Akomeza ati' Yego imibare yacu yagabanutse ariko ibyo ntabwo bitugira abatsinzwe… ntabwo dusuzugura abatora, badushyize muri uyu mwanya kandi ntabwo tubangamiwe no kuba muri uyu mwanya'.

    Ibiganiro ku gukora ingaga no kwifatanya gushya byitezweho guhindura isura ya politiki y'Afurika y'epfo. Aya matora ashobora kuba nk'isuzuma ry'ibishobora kwitegwa kuba mu matora rusange yo mu 2024, ashobora kuba aya mbere y'ingenzi cyane abayeho kuva harangira ubutegetsi bwa ba nyamucye b'abazungu mu 1994.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/afurika-yepfo-ishyaka-anc-riragana-ahatari-heza-muri-politiki-yigihugu/

  • Yabasezereye shishi itabona! Ukuri ku bikwasi… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie muri Gicurasi umwaka wa 2020 nibwo yatangije gahunda yo gufasha abahanzi ahita anasinyisha abarimo Juno Kizigenza na Kenny Sol byemejwe ko yari ay'umwaka umwe, rwagati muri 2021 yageze ku musozo aba bahanzi basezererwa shishi itabona;

    Hatangira kuvugwa byinshi birimo ko atari ukurangira gusa ahubwo hari n'ibindi bibazo bagiye bagirana, birimo kuba Bruce Melodie yaba atarashakaga ko bazamuka ngo bagere kure, biza guhuhurwa n'uko uwitwa Kenny Sol yahise ashyira indirimbo hanze yitwa 'Hustle'.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avugamo ibintu bitandukanye by'ubuzima bugoye benshi bemeje ko ari gusangiza isi ibihe bikomeye yagiriye mu gukorana n'Igitangaza, nk'aho yumvikana agira ati:'Ndimo ndashakira ubwamamare mu bantu bantega ibikwasi ngo mbyicarire.'

    Benshi bagiye bemeza ko rwose hano yavugaga igitangaza, nyamara yaba Bruce Melodie na Kenny Sol ntibigeze bemeza ko haba hari ikibazo bagiranye. Mu Kiganiro Kenny Sol yagiranye n'INYARWANDA mu minsi micye ishize ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo yitwa 'Say My Name', abajijwe kuri iyi ngingo yo gutandukana n'Igitangaza by'umwihariko na Bruce Melodie, yagize ati:'Nta kintu na kimwe bizahungabanya ku muziki wanjye ndetse si nabo batumye menyana n'abakora indirimbo z'amajwi, yaba n'iz'amashusho nzakomeza gukora nk'uko bisanzwe.'

    Yongeraho ati:'Yego byari byiza kugira umuntu ushobora rimwe na rimwe gushora mu bikorwa byawe ariwe Bruce ariko nta kibazo kuba twaratandukanye.' Ku kijyanye no kuba yaba yaravuze Bruce mu ndirimbo 'Hustle' yabihungiye kure avuga ko indirimbo ntaho ihuriye no kuba yaratandukanye na Bruce.

    Kugeza ubu mu Rwanda hategerejwe igitaramo cy'amateka gikomeje kwamamazwa imbere mu gihugu no hanze yacyo mu byamamare binyuranye birimo Harmonize, Eddy Kenzo, Ben Pol, Ykee Benda, Miss Ishimwe Naomie, Kate Bashabe n'abandi banyuranye bavuga ko ari intambwe ikomeye kandi ikwiye gushyigikirwa n'abafana bakitabira.

    Abahanzi batari bacye bazashyigikira umuhanzi muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena, barimo Riderman umuraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Hip Hop ndetse Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM kuri  uyu mugoroba yemeje ko atewe ishema no kuba Riderzo azamushyigikira muri iki gitaramo, kandi yarakuze amufana n'ubu kandi ahora abimubwira.

    Harimo kandi Bull dogg, Niyo Bosco, Papa Cyangwe, Mike Kayihura, Christopher, Alyn Sano kimwe n'aba Dj barimo Marnaud n'itorero ryitwa Inganzo Ngari n'urutonde rukomeza kwaguka umunota ku wundi ku buryo kugera ku munota wa nyuma wo kuwa 06 Ugushyingo 2021, ubwo igitaramo kizaba kirimbanije hakiyongeraho abandi.

    Gusa mu gihe Juno Kizigenza watangaje ko yamaze kugura itike yo kuzitabira kino gitaramo, anashishikariza abandi kukitabira mu mashusho mato  agira ati:'Mumeze mute ni Juno Kizigenza rutwitsi muzi nagira ngo mbamenyeshe ko Sogokuru wanjye Bruce Melodie Igitangaza afite igitaramo kuri uyu wa gatandatu muri Kigali Arena, muze tujye mbere tumufashe tuhuze.'

    Yongera kuri aya mashusho ubutumwa bugira buti:'Imyaka 10 y'ubudashyikirwa, Imyaka 10 y'izitwika zikurikirwa n'izitwika #10yearsOfBruceMelodie nkurase amashimwe Bruce Melodie namaze kugura 'ticket' yanjye, namwe nizere ko ari uko.' Ubu butumwa bwose bugaragaza ko Juno adafite umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo cyeretse bibaye bitunguranye.

    Mu minsi ishize, ubwo Bruce Melodie yahabwaga igikombe cya Kiss Summer Awards cy'umuhanzi witwaye neza mu mpeshyi ya 2021, yavuze ko igikombe ahawe cyari gikwiye Juno ndetse yumva yakimuha. Ni ibintu abantu bakiriye nk'ibisanzwe byo kumvikanisha ko Juno yakoze, nyamara hari indi nguni ihari yo kuba yaba yaramujinyoraga byo kuvuga ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, icyo Juno yakora cyose atamucaho.

    Ibi byose ariko yaba ibyaririmbwe na Kenny Sol witezwe mu gitaramo gikomeye kizakubera kuri Canal Olympia avuga ko aricyo cya mbere gikomeye agiye kugaragaramo, aho azagusangira urubyiniro n'umunyabigwi mu muziki ukomoka muri Nigeria Adekunle Gold na Gabiro Guitar kimwe na Juno Kizigenza wita Bruce Melodie Sogokuru, iby'imibanire yabo myiza cyangwa mibi biraza kujya ku karubanda kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2021.

    Mu gihe Kenny Sol wanakoranye indirimbo na Bruce Melodie yishimiwe na benshi yitwa 'Ikinyafu' na Juno ukomeje kubica bigacika mu ndirimbo zinyuranye baba batagaragaye ku rubyiniro rw'igitaramo gihanzwe amaso n'Akerere k'ibiyaga bigari kose, amahirwe menshi araba ari uko aba bahanzi uko ari batatu baba bafitanye ibibazo bikomeye n'ubwo bose baryumyeho bakarenzaho.  

    Bruce Melodie kugeza ubu ntaratumira abana yafashijeho mu muziki, ibintu bica amarenga y’agatotsi mu mubano wabo.

    Juno aherutse gusa n'uvugirwaho Bruce Melodie n'ubwo bamwe basa n'ababifashe gusa no kumutakagiza nyamara ijambo rimwe riba rihishe

    Kenny Sol akimara gutandukana na Bruce Melodie yahise ashyira hanze indirimbo benshi bavuze ko ikubiyemo ibikomere yakuye mu gitangaza

     

      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111126/yabasezereye-shishi-itabona-ukuri-ku-bikwasi-bruce-melodie-yajombye-juno-kizigenza-na-kenn-111126.html

  • Umunyarwandakazi yashyingiranwe na Ambasaderi wa Somalia muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko Mutoni na Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow basezeraniye imbere y'amategeko muri Ambasade y'u Rwanda muri Nigeria, umuhango wabaye mu mpera z'Ukwakira 2021.

    Samirah Umutoni wari wararushinze n'umugabo w'Umunyarwanda ariko utuye muri Afurika y'Epfo, yaje kwimukira muri iki gihugu mu 2018, nyuma yo kutabasha kumvikana, baje gutandukana mu mpeshyi ya 2019.

    Nyuma yo guhura na Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow uhagarariye Somalia muri Nigeria, muri Werurwe 2021 basezeranye kubana akaramata imbere y'Imana mu muhango wabereye i Kigali.

    Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow wabengutse Umunyarwandakazi Mutoni, ubusanzwe afite imyaka 63, akaba umugabo wize itangazamakuru muri Somalia National University mu 1984.

    Mu 2006 uyu mudipolomate yarangije muri Kaminuza ya Moi University yo muri Kenya, aho yize ibijyanye n'ubukungu n'imiyoborere.

    Jamal Mohamed Barrow yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye muri Nigeria mu 2019.

    Yabaye Umunya-Somalia wa mbere wemerewe guhagararira igihugu cye muri Nigeria kuva mu 1991.

    Mbere y'uko yoherezwa muri Nigeria guhagararira Somalia, uyu mugabo yari yarigeze kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga kuva mu Ukuboza 2012 kugeza mu Ugushyingo 2013.

    Icyakora kuva mu 1995 kugeza mu 2020, Ambasaderi Jamal Barrow yagiye ahabwa inshingano zitandukanye.

    Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Golweyn bizwi ko yari asanganywe umugore n'abana batavuzwe umubare.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyarwandakazi-yashyingiranwe-na-ambasaderi-wa-somalia-muri-nigeria