Blog

  • Itangazo: Uwitwa UMUTESI NTEZIRYAYO yasabye guhindura amazina akitwa MBERA Viviane U #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUTESI NTEZIRYAYO yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MBERA Viviane U mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ashaka guhuza amazina ari muri Passport ye.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-umutesi-nteziryayo-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mbera

  • Xavi Hernandez agiye gutoza ikipe ya FC Barcelona yakoreyemo amateka ayikinira #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AL SADD yemeje ko Barcelona yishyuye icyamamare Xavi amafaranga angana na miliyoni 4.2 amwemerera kuyisohokamo

    Uyu mugabo w'imyaka 41 aragaruka muri FC Barcelona kugira ngo asimbure uwari umutoza mukuru wayo Ronald Koeman, wirukanwe mu mpera z'Ukwakira.

    Iyi kipe yo muri Qatar yanditse kuri Twitter igira iti: “Ubuyobozi bwemeye ko Xavi yimukira muri Barcelona nyuma yo kwishyura amafaranga yo kurekura yari mu masezerano.

    “Twumvikanye amasezerano y'ubufatanye na Barcelona mu bihe biri imbere. Xavi n'umuntu w'ingenzi mu mateka ya Al-Sadd kandi tumwifurije gutsinda.”

    Iyi kipe yo muri Qatar yahisemo kudahagarara mu nzira ya Xavi kubera 'ibihe bikomeye ikipe yakuriyemo irimo'.

    Bongeyeho bati: “Mu minsi yashize Xavi yatumenyesheje icyifuzo cye cyo kujya muri Barcelona muri iki gihe cyihariye, kubera ibihe bikomeye ikipe yakuriyemo irimo, kandi ibi turabyumva duhitamo kudahagarara mu nzira ye.”

    Uyu munya Espagne yakoze amateka mu gihe yamaze akina umupira w'amaguru aho yatwaye ibikombe 25 muri Barca, harimo bine bya Champions League ndetse na shampiyona umunani.

    Yakoze kandi agahigo muri Barca ko kuyikinira imikino 767 kukuweho na Lionel Messi muri uyu mwaka mbere y'uko ajya muri PSG.

    Xavi yatwaye kandi Shampiyona y'Uburayi hamwe na Espagne inshuro 2 yikurikiranya muri 2008 na 2012, anegukana igikombe cy'isi cyonyine Espagne ifite kugeza ubu muri 2010.

    Mu kwezi gushize, Xavi yashyizeho amateka mashya y'umupira w'amaguru muri Qatari,ubwo yafashaga ikipe ye ya Al Sadd kumara imikino 34 idatsindwa muri shampiyona.

    Yitezweho ko azabigeza kuri Barca yakundaga cyane,mu marushanwa yo mu gihugu ndetse no mu Burayi.

    Barca ni iya 9 muri LaLiga, amanota icyenda inyuma y'ikipe ya mbere Real Sociedad.

    Ifite intambara itoroshye yo kugera mu cmakipe 4 ya mbere muri Shampiyona ndetse no kuva mu matsinda ya UEFA Champions League cyane ko bari kurwana na Benfica mu itsinda E.


    Xavi agiye kugaruka muri FC Barcelona nk'umutoza

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/xavi-hernandez-agiye-gutoza-ikipe-ya-fc-barcelona-yakoreyemo-amateka-ayikinira

  • InyaRwanda Music: Indirimbo Amashu ya Chris… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Amashu' iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze ibyumweru bibiri isohotse, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 300 kuri youtube ndetse yakunzwe n'abarenga ibihumbi 9 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 900 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

    Iyi ndirimbo ikunzwe cyane imaze kugaragaza ubuhanga bw'uyu munyempano utangaje Chris Eazy umaze kwigarurira abakunzi b'umuziki nyarwanda, nyuma yo guhindura injyana akisanga muyo ajyanye nayo.

    Urutonde rw'indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

      KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMASHU YA CHRIS EAZY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111132/inyarwanda-music-indirimbo-amashu-ya-chris-eazy-iyoboye-urutonde-ikurikiwe-nizabarimo-medd-111132.html

  • Djabel, Fitina na Mackenzie mu byamamare byit… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi burimo n'umutima yari amaranye igihe kirekire.

    Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

    Bandirimbako Pascasie yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

    Mu muhango wo guherekeza uyu mubyeyi watabarutse ku myaka 63 y'amavuko, hagaragayemo ibyamamare bitandukanye n'abandi basportif bari baje gufata mu mugongo Migi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire ndetse n'amakipe atandukanye mu Rwanda, no kwihanganisha umuryango we uri mu bwigunge.

    Uyu muhango wagaragayemo abakinnyi ba APR FC, bayobowe na kapiteni Manishimwe Djabel, Ombolenga Fitina, Nsabimana Aimable na Blaise Itangishaka, Nizigiyimana Kharim Mackenzie wa Rayon Sports, na Benedata Janvier wa AS Kigali.

    Mu batoza bari bitabiriye uyu muhango, harimo Ruremesha Emmanuel wa Mukura na Rwaka Claude wa Kiyovu Sports.

    Hari kandi abafana b'amakipe yakiniye, arimo APR FC, Kiyovu Sports, Aba-Rayon Sports nabo bari baje  ndetse n'aba Police FC bari bitabiriye.

    Mu banyamakuru bari bagiye gusezera ku mubyeyi wa Migi, Harimo Bugingo Fidele ukorera Imvaho Nshya, Safari Garçon Jr wa Inyarwanda Ltd, Sadi Habimana wa IGIHE na Ariane Uwamahoro.

    Mu butumwa yatanze nyuma yo guherekeza umubyeyi we uruhukiye mu irimbi ry'i Nyamirambo, Migi yavuze ko ashimiye buri wese witanze akaza kumufata mu mugongo mu byago yagize n'umuryango we by'umwihariko aba-Sportif.

    Yagize ati'Mu by'ukuri ndashimira abantu bose baje kudufata mu mugongo, aba-Sportif bari benshi cyane, ariko by'umwihariko ngashimira mwe banyamakuru twabanye guhera mu gitondo gahunda itangiye kugeza aya masaha tuvuye gushyingura, mwatubaye hafi cyane, ndashimira kandi abasportif baje kudufata mu mugongo, ibi ni ibyago bya buri wese, uyu munsi ni Migi ejo n'undi, gufashanya ni wo muco w'abanyarwanda ndabashimira cyane.

    'By'umwihariko ndashimira ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwaje kutuba hafi, ndashimira abafana ba APR FC bakomeje kunyereka urukundo, na n'uyu munsi aho ndi mba niyumva nk'umunyamuryango wa APR FC, ndashimira n'umutoza wa Mukura n'abandi batabashije kuhaboneka kubw'impamvu runaka, ariko ndabizi batuzirikanaga, ndashimira abatwoherereje ubutumwa mu buryo butandukanye, twishimye cyane, yego twabuze umubyeyi ariko namwe turabafite, abasportif barahari ndizera ko nta kibazo tuzagira'.

    Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.

    Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yari yagiye gufata mu mugongo Migi wabuze umubyeyi  

    Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Rayon Sports mu batabaye Migi

    Ombolenga Fitina yari yitabiriye uyu muhango

    Nsabimana Aimable wakinanye na Migi yari yagiye kumutabara

    Benedata Janvier ukinira AS Kigali yari mu muhango wo gusezera umubyeyi wa Migi

    Ruremesha Emmanuel utoza Mukura yari mu muhango wo guherekeza umubyeyi wa Migi

    Abanyamakuru Sadi Habimana na Safari Garçon Jr bari bagiye gufata mu mugongo Migi

    Perezida w’abafana ba Police FC, Vandame, yari yatabaye Migi

    Minani Hemed wo muri Kiyovu Sport yari yagiye gufata mu mugongo Migi n’umuryango we

    Abafana ba Kiyovu Sport bari bitabiriye uyu muhango

    Rwarutabura ufana Rayon Sports yari mu batabaye Migi

    Migi yashimiye byimazeyo buri wese witanze akaba hafi y’umuryango we muri ibi bihe bigoye barimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111134/djabel-fitina-na-mackenzie-mu-byamamare-byitabiriye-umuhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-ku-muby-111134.html

  • Kanye West yatangaje amagambo azashyirwa ku gituro cye ! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kanye West ntiyariye iminwa mu kiganiro yagiranye na Drink Champs. Muri iki kiganiro, Kanye West yavuze ku mubano afitanye na Big Sean. Umunyamakuru witwa Noerega yabajije Kanye mu ihurizo ryo guhitamo  hagati ya 'Pusha cyangwa Big Sean.' Ibi byatumye Kanye atihangana ahitamo gutangaz aukuri ku bijyanye na Big Sean.

    Mu magambo ye, Kanye yagize ati 'Oh icyo kibazo ni cyia,  ka mbabwire. Namaze guhitamo ko ninitaba Imana, ku gituro cyange hazagumaho interuro ' Nkwiriye kuba ndi aha kubera ko nasinyishije Big Sean.'

    Yakomeje agira ati, ' Hoya, ndimo kuvuga ko ikintu cyibi nakoze kugeza ubu mu buzima bwanjye ni ugusinyisha Big Sean.' Yongeyeho ko Big Sean ndetse na John Legend kuri we 'bashaje.'

    Kanye West muri icyo kiganiro yahishuye impamvu nyakuri yatumye ashwana ni aba bombi aho yagize ati'Uyu Big Sean namuhinduriye ubuzima bwe ndetse n'ubwu muryango we muri rusange. Mu gihe niyamamazaga ku mwanya wo kuyobora iki gihugu, we na John Legend bakoreshejwe cyane n'aba Democrats biyibagije ibyo nabakoreye batera umugongo umugabo wabahinduriye ubuzima. Ibi ni ibintu kurinjye bitumvikana ndetse ninayo mpamvu nta numwe muri bo  nkivugana nawe.'

    >>

    Big Sean wahemukiye Kanye West yahise ajya kuri Twitter ashyiraho ubutumwa benshi bafashe nko gusubiza Kanye West aho yagize ati: 'Nasabwe kuzitabira ubutumire bwa Drink Champs; yagiranye ikiganiro na Kanye none ndatekereza aribyo biri gutuma Kanye avuga nk'uwasaze.'

    Mu bundi butumwa Big Sean yavuze ko yatangajwe nayo magambo kuko yari ari kumwe na Kanye mu gihe cyashize.

    Source : https://yegob.rw/90489-2/

  • Kuryama ukubiri kw'abashakanye bishobora kuba ikimenyetso cy'urugo rugeze mu marembera #rwanda #RwOT

    Kuryama mu byumba bitandukanye ku bashakanye bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye, nko kuba batagifitanye umubano mwiza, kuba umwe agona kaba yabuza undi gusinzira cyangwa se yewe umwe akaba yararana n'abana kugirango abaryamishe neza, n'izindi mpamvu umuntu atakwirirwa arondora, ariko kandi abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko bishobora no kuba ikimenyetso cy'urugo rugeze mu marembera rusenyuka.

    N'ubwo bwose kuryama ahatandukanye ku bashakanye bishobora kugira icyo byakemura ku bibazo byaba hagati y'abashakanye, ariko impuguke mu by'imibanire n'ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko ingaruka ziterwa n'icyo gikorwa cyo kutararana kw'abashakanye ari zo nyinshi kurusha umumaro wabyo.

    Reka turebere hamwe zimwe mu ngaruka zo kuryama ukubiri ku bashakanye

    • Byongera ibyago byo ghemukirana

    Kimwe mu bintu bizakurikira gutandukanya uburyamo ku bashakanye ni ukwiyongera kw'ibyago byo gucana inyuma no guhemukirana, bitewe n'uko bazaba batagikemurirana ibibazo bishingiye ku mibonano y'abashakanye, bityo bitume buri umwe atangira gushakisha izindi nzira yakemuramo ibibazo bye, zirimo no kugirana iyo mibonano n'abandi bantu.

    • Bigira ingaruka ku rubyaro

    Umubano uri hagati y'abashakanye ugira uruhare runini ku burere bw'abana muri rusange, gutandukana mu buriri rero ku mpamvu iyo ari yo yose bizagira ingaruka ku bana.

    • Bigabanya umubano w'abashakanye

    Gutandukana mu buriri kw'abashakanye, bikuraho umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina bityo n'umubano usanzwe ukagenda ukendera. Muri rusange kurara hamwe kw'abashakanye byongera umubano n'ubwuzu hagati yabo, ibyo bikabaha kugira ubuzima bwiza mu mubiri wabo ndetse no mu mitekerereze..

    Niba wowe n'uwo mwashakanye mwaratandukanye mu buriri, ukaba ubona ko hari ibibazo bitangiye guteza, ni ngombwa ko wihutira gushaka inzira mwakemuramo ibyo bibazo.

    Kumenya impamvu nyoyo yateye uko gutandukana

    Ikibazo cya mbere mugomba kubanza kubonera igisubizo, ni ikibazo kibaza ngo: kuki mwatandukanye mu buriri?

    Niba impamvu yatumye mutandukana ari irebana n'ibibazo byo kubona ibitotsi cyangwa se indi mpamvu itajyanye n'ibibazo by'imibanire, nimuyishakire umuti.

    Impuguke mu by'imibanire n'ubuzima bwo mu mutwe bashobora kubagira inama ku bijyanye no kurota inzozi mbi zikubuza gusinzira neza, ibitotsi bitagira gahunda cyangwa se ikindi kibazo cyose kiri mu murongo w'ibyo.

    Ariko niba impamvu yo gutandukana mu buriri ari ibibazo birebana n'imibanire ni byiza ko mugirana ibiganiro bigamije kwiyunga no gukemura icyo kibazo, mwabona ubwanyu nta musaruro mwageraho mukaba mwakwitabaza umujyanamo w'umuryango.

    • Ganira n'uwo mwashakanye

    Niba waratandukanye mu buriri n'uwo mwashakanye atari ku ushake bwawe cyangwa se wisubiyeho ku cyemezo cyawe, ni byiza ko uganiriza uwo mwashakanye ukamubwira ibyiyumviro byawe. Wibuke ko uburakari n'umujinya bidashobora kukugeza ku cyo wifuza, ugomba kugirana n'uwo mwashakanye ibiganiro mutuje.

    • Uramenye gutandukana mu buriri ntibizahagarike akabariro

    Mu gihe byabaye ngombwa ko abashakanye bataryama hamwe kubw'impamvu zikomeye, bagomba kugerageza uko bashoboye umubano wabo usanzwe n'umubano ushingiye ku kabariro ntibigire ikibazo, bakwiye kwita kuri iyi ngingo kurenza uko bayitagaho mbere kandi bakayishyiriraho gahunda ihoraho.

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Kuryama ukubiri kw'abashakanye bishobora kuba ikimenyetso cy'urugo rugeze mu marembera appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/05/kuryama-ukubiri-kwabashakanye-bishobora-kuba-ikimenyetso-cyurugo-rugeze-mu-marembera/

  • Fc Barcelona yabonye umutoza mushya ( Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barcelona nyuma yo kumara igihe yitwara nabi kuri ubu yabonye umutoza mushya Xavi Hernández wabaye captain ukomeye muri Barcelona.

    Nyuma yuko abayobozi ba Fc Barcelona bagiye muri Quatar gusaba ikipe ya Al Saad ko Xavi Hernández yagaruka mu rugo rwamureze akanahagirira ibihe byiza i Catalonia.

    Ibiganiro byarangiye Al Saad yemereye Fc Barcelona ko igomba gutwara Xavi Hernández akaba umutoza wayo.

    Xavi Hernández Yasabwe kwitwara neza muri shampiyona ya Espanye ndetse no muri champion league.

    Source : https://yegob.rw/fc-barcelona-yabonye-umutoza-mushya-amafoto/

  • Ibyo knowless akoreye umufana umusabye amafaranga nagahomamunwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda knowless Butera akaba n'umufasha wa Ishimwe Clement, umuyobozi akaba na nyiri Studio ya Kina Music abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasabye abafana be kumubaza ibibazo byose bashaka ko kandi yiteguye kubasubiza.

    Abafana be batangiye kumubaza ibibazo bitandukanye arinako agenda abasubiza umwe umwe. Umwe mubafana yanditse asaba Knowless butera ko akeneye amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw) nsetse amubaza niba yabimuha, knowless nawe ntaguca kuruhande, aramuhakanira ati 'Hoya, ihangane'

    Knowless yakuriye inzira kumurima umufana wamwakaga amafranga

    Umuhanzikazi Knowless Butera

    Source : https://yegob.rw/ibyo-knowless-akoreye-umufana-umusabye-amafaranga-nagahomamunwa/

  • Bweyeye: umugore watsindiye uruhushya rwo gutwara imodoka yabaye ikiganiro kuri Twitter. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wagaragaye ku ifoto bivugwa ko ari wa mbere watsinze ikizamini cy'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga i Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni ifoto yashyizwe ku rubuga n'Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio aho bigaragara ko na we ari ifoto yakuye ahantu yari yatanzweho igitekerezo ko uwo mugore witwa Uzayisenga Marthe abaye umugore wa mbere wegukanye ruriya ruhushya rwa B.

    Ingabire Egidie Bibio yagize ati 'Ishimwe kuri Polisi y'u Rwanda. Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima.'

    Gatete Nyiringabo Ruhumuriza na we ukunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, akaba abarwa nk'umwe mu bazifiteho ijambo mu Rwanda, yahise avuga ko kuba uriya mugore yabonye uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga bigiye kumusubiza inyuma.

    Mu butumwa busubiza buriya bwa Bibio, uyu Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Mushobora gutekereza ko ari ikintu kiza ariko uyu mubyeyi ntazongera guhinga agiye kwimukira i Kigali ubundi ashake akazi kari hagati y'Ibihumbi 80 n' 100 mu gihe gukodesha inzu nto ari ibihumbi 30 kandi akaba agiye no gusiga abana be.'

    Thanks @Rwandapolice
    Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima🙏🏾 pic.twitter.com/Me5KcDKVse

    — Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) November 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/bweyeye-umugore-watsindiye-uruhushya-rwo-gutwara-imodoka-yabaye-ikiganiro-kuri-twitter/

  • Umugore wanjye, ubuzima bwanjye – Umunyamakuru Janvier Popote wasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Janvier Popote ukorera Isango Star, akaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ayinkamiye Allen.

    Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane aho ari no mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bazwi nka 'Influencer’ mu rurimi rw’amahanga, yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

    Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati 'umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Niringiye ibyiza muri uru rugendo rushya.'

    Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Biteganyijwe ko ubukwe bwabo nyirizina buzaba tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

    Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Relax Garden ari n’aho abatumiwe bazakirirwa, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba wabereye i Kanombe.

    Ababyeyi be bamwise Nshimyukiza Janvier, yaje kwamamara mu itangazamakuru yatangiye muri 2011 nka Popote. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminza y’u Rwanda muri 2013.

    Urutse uruganda rw’imyidagaduro yamamayemo, akaba ari n’umunyamakuru w’inkuru z’Ubutabera n’Ubuzima.

    Popote yamanitse akaboko arahirira kuzabana akaramata na Ayinkamiye Allen

    Ati “Ayinkamiye ni wowe amaso yanjye adahaga kureba, cyo ndebe nkukamire Bihogo nkogeze na Sine”

    Ayinkamiye Allen umukunzi yemeye kuba umugore wa Popote

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wanjye-ubuzima-bwanjye-umunyamakuru-janvier-popote-wasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto